Blog

  • Nyamasheke: Abaturage barenga 300 borojwe amatungo afite agaciro ka miliyoni zisaga 14 –

    Ni igikorwa cyakozwe n’umuryango Compassion International ubinyujije mu iterero rya Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

    Akarere ka Nyamasheke kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abakene benshi, by’umwihariko aboroye akaba ari bake.

    Ntaganira Josue Michael, umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage yashimiye abafatanyabikorwa bari kubafasha kuzamura abaturage.

    Ati “Bongereye abaturage ubushobozi, babahaye intangiriro ngo bategure ejo hazaza kandi babahaye n’ubushobozi bwo gutuma aho batabonaga imbaraga zituma babona ibindi bibateza imbere babubona mu buryo bwihuse. Umuturage azabona ifumbire, itungo, ibi byose bizatuma ubuhinzi n’ubworozi bitera imbere ari nayo soko y’iterambere ry’umuturage muri rusange.”

    Abahawe inka n’ihene bishimiye aya matungo bijeje ko azabafasha mu kubona ifumbire no kurushaho kwiteza imbere.

    Mukarugira Spéciose umwe muri bo ati ati “Iyi ni inka y’umugisha igiye kumfasha mu kubona amata, kubona ifumbire kuko nta nka nari mfite, kugira ngo mbone ifumbire byari bigoye.”

    Uwimbabazi Mariana yunzemo ati “nishimiye iri tungo bampaye kandi nzaribyaza umusaruro, iyi hene izampa ifumbire kandi izororoka ndetse noroze n’abagenzi banjye kuburyo twese tuzatera imbere.”

    Eduard Ndahayo umuyobozi w’uyu mushinga Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) yavuze ko ubusanzwe bita ku bana ariko ko batabikora imiryango yabo ibayeho nabi.

    Ihene 298 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 11 naho inka 8zikaba zifite agaciro miliyoni eshatu n’ibihumbi 200.

    Abagera kuri 298 bahawe ihene zizabafasha kwivana mu bukene

  • Abakunzi b'amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 2 Mata mu Rwanda haratangira kubera irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu, rikazarangira ku wa 9 Gicurasi 2021, ni urushanwa ryajemo impinduka ahanini bitewe n'ibihe by'icyorezo cya COVID-19 igihugu n'Isi yose birimo.

    Ni irushanwa rigiye kuba mu gihe mu Rwanda hakigaragara umubare munini w'abandura Coronavirus nk'aho ku wa 2 Gicurasi handuye abantu 109, byatumye haboneka abantu 1545 bakirwaye barimo babiri barembye.

    Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ritaba icyuho cyo kwiyongera ku bwandu bwa COVID-19, Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye Abanyarwanda kwitwararika.

    Iti 'Tuributsa abafana ndetse n'abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n'aho isiganwa rizajya rirangirira.'

    Yakomeje isaba abazaba bari ku muhanda bakurikiranye Tour du Rwanda kubahiriza amabwiriza bazahabwa.

    Iti 'Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n'abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z'umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y'umuhanda.'

    Impinduka mu ikoreshwa ry'imihanda

    Uretse gusaba abantu gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 mu gihe Tour du Rwanda, Polisi yatangaje ko mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba hari impinduka zizarangwa mu ikoreshwa ry'imihanda.

    By'umwihariko kuri uyu wa 2 Mata 2021 ubwo abasiganwa baraba bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza I Rwamagana biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze.

    Uyu muhanda ni uva Kigali Arena – Le Printemps – KIE – Kwa Rwahama – Umushumba Mwiza — La Parisse – Kuri 12 – Murindi – Inyange industry – Masaka Hospital — Kabuga – Nyagasambu – Rwamagana Poids Lourd – Sitasiyo SP – Dereva Hotel.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n'itanu.

    Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ikaba ni inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1.

    Abakunzi b'amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19. Aha abapolisi baherekeza abakinnyi bari biteguye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakunzi-b-amagare-basabwe-gukurikirana-tour-du-rwanda-bibuka-kwirinda-covid-19

  • Ngororero: Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika tw'urumogi 5 075 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Amakuru dukesha Polisi y'u Rwanda avuga ko uyu musore yayemereye ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

    Yagize ati 'Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo uwo musore batangiye gusaka abagenzi agira ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwo musore amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura.

    Ngo amaze kugaruka yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

    Ati 'Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n'amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk'abafatanyacyaha.'

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi, Niyibizi Gilbert w'imyaka 24 nyuma yo kumufatana 5 075 tw'urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-yafatiwe-mu-modoka-itwara-abagenzi-afite-udupfunyika-tw-urumogi-5-075

  • Ikibanza cyiza cyane kinini i Nyamata kiragurishwa macye #rwanda #RwOT

    Ikibanza cyiza kiri i Nyamata ku Gakinjiro, ni kinini kuko gifite 26/38 mbese kirimo bibiri. Kiri ahantu heza kikaba gishaka miliyoni 8. Ugishaka cg ukeneye ibindi bisobanuro wabariza kuri 0788328340.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/Ikibanza-cyiza-cyane-kinini-i-Nyamata-kiragurishwa-macye

  • Rwandair yabaye ihagaritse kwerecyeza mu Buhindi #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohuwe n’iyi sosiyete kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, itangaza ko ibaye ihagaritse by’agateganyo ingendo zerecyeza n’iziva muri kiriya gihugu.

    RwandAir yabonyeyeho kwisegura ku bakiliya bazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo barimo abari baramaze kwishyura ingendo zerecyeza hariya.

    Yagize iti “Abakiliya bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y’urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    Icyorezo cya COVID-19 mu Buhindi gikomeje gukaza umurego kuko ari ho kiganje cyane kurusha mu bindi bihugu byose ku Isi, ku buryo ku munsi hari kuboneka abarwayi bashya bagera muri 350 000.

    Imibare iheruka igaragaza ko abahitanywe na COVID-19 mu munsi umwe bavuye kuri 3 689 bakagera kuri 215 542 mu gihe abanduye bashya ari 392 488.
    Muri kiriya gihugu, abamaze kwandura bose ni 19 557 457 mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 215 542 naho abamaze gukira ni 15 992 271.

    Guverinoma y’u Buhindi yatangaje ko kuva ku wa 05 Gicurasi 2021, hazabaho gahunda ya Guma mu Rugo izamara iminsi 14.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwandair-yabaye-ihagaritse-kwerecyeza-mu-Buhindi

  • Ngororero: Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika tw’urumogi 5 075 –

    Uyu musore yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko uyu musore yayemereye ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

    Yagize ati “Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo uwo musore batangiye gusaka abagenzi agira ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwo musore amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura.

    Ngo amaze kugaruka yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

    Ati “Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n’amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha.”

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi, Niyibizi Gilbert w’imyaka 24 nyuma yo kumufatana 5 075 tw’urumogi

  • Shampiyona : Police FC yanyagiye Etincelles, Kiyovu yifuza igikombe itangira itsindwa #rwanda #RwOT

    Muri iyi mikino iri gukinwa mu matsinda, mu itsinda C, ikipe ya As Kigali na yo yatangiye neza kuko yatsinze Musanze FC ibitego 4-2 birimo bibiri byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

    Muri iri tsinda C kandi ari na ryo ririmo Police FC yatsinze ibitego byinshi ubwo yatsindiraga mu Stade Amahoro Etincelles 5-1 ikaba ari yo iyoboye iri tsinda.

    Iyi Etincelles yanyagiwe ibitego 5 ni na yo yari yabanje kuko ku munota wa gatatu gusa, yari imaze kunyeganyeza incundura za Police FC ku gitego cyatsinzwe Djibril Hassan.

    Igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 29 na Iyabivuze Osée, nyuma y’uko umunyezamu wa Etincelles, Nduwayo Danny Barthez, yagonganye na mugenzi we kubera kudahuza.

    Ni na ko byaragiye mu gie cya mbere, mu gice cya kabiri Police FC iza yakoze impinduka ubwo Nduwayo Valeur yinjiye asimbura Sibomana Patrick Pappy.

    Na none kandi iyi kipe yinjie Ntwari Evode akura mu kibuga Munyakazi Yussuf.

    Ibi byatumye ku munota wa 70 Ntwari Evode abona igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Savio Nshuti Dominique.

    Ntwari Evode yongeye kubona ikindi gitego naho Ntirushwa na we yatsinze icya kane ku munota wa 89, mu gihe igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Harerimana Obed.

    Naho mu itsinda B, Rutsiro FC yatsinze ibitego 2-1 Kiyovu Sports i Rubavu.

    Mu itsinda D, Mukura Victory Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 naho Marines FC itsindirwa mu rugo na Espoir FC igitego 1-0.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Shampiyona-Police-FC-yanyagiye-Etincelles-Kiyovu-yifuza-igikombe-itangira-itsindwa

  • Ingo 98.8% mu Rwanda zimaze gushyirwa mu byiciro bishya by'ubudehe – #rwanda #RwOT

    Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y'aho muri Kamena 2020 Inama y'Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry'ibyiciro by'ubudehe maze bikaba bitanu aribyo bihagarariwe n'inyuguti kuva kuri A ibarizwamo abishoboye kugeza kuri E.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye RBA ko abangana na 1.2 % ari bo basigaye kugira ngo bahabwe iby'ibyiciro.

    Ati 'Dusigaje 1.2 % ,akenshi ni ababa bimutse ntitubashe kubamenya, ariko ntabwo ari ikibazo kuko hari ngo nshya zigenda zivuka nk'abasore n'inkumi bashyingiranye, cyangwa hakaba hari umuntu wahinduye ikintu gishya mu mibereho ye, ayo makuru tukagenda tuyinjizamo.'

    Nyinawagaga yavuze ko ibyiciro by'ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2022 .

    Ibyo wamenya ku byiciro bishya by'Ubudehe:

    Icyiciro A

    Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw'imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.

    Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.
    Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.

    Umushahara cyangwa umutungo w'urugo uherwaho ni igiteranyo cy'uw'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri iki cyiciro A.

    Icyiciro B

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n'ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n'abagize umuryango bose.

    Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk'ubworozi, ubukode bw'inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.

    Icyiciro C

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z'abantu bashobora gukora n'abafite ubushobozi buke mu bijyanye n'umutungo. Muri icyo gihe umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.
    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n'igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.

    Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

    Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.

    Icyiciro D

    Ni icyiciro kibarizwamo ingo z'abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
    Umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

    Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.

    Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45 000 Frw nk'amatungo cyangwa ibindi.
    Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.

    Icyiciro E

    Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w'urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n'abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

    Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.

    Biteganywa ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by'ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.

    Hejuru ya 98 % by’ingo zagombaga guhabwa ibyiciro by’Ubudehe zimaze kubihabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-98-8-mu-rwanda-zimaze-guhabwa-ibyiciro-bishya-by-ubudehe

  • Abapolisi b’u Rwanda bari guhugura abo muri S.Sudan kwicungira umutekano #rwanda #RwOT

    Ibi biri mu nshingano nshya z’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo aho bagomba kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’iki gihugu n’andi matsinda y’abaturage binyuze mu mahugurwa.

    Aya mahugurwa yabaye iminsi ibiri, tariki ya 28 na 29 Mata 2021, yitabirwa n’abapolisi 44 ba Leta ya Sudani y’Epfo bakorera mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile. Aya mahugurwa aratangwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 nibo baheruka kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba.

    Bimwe mu byo abapolisi b’u Rwanda bahuguramo abo muri Sudani y’Epfo harimo kwibanda gufata ucyekwaho icyaha, gusaka no gufunga by’agateganyo abacyekwaho ibyaha kubahiriza uburenganzira bwa muntu, byose bigakorwa mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko.

    CSP Faustin Kalimba yavuze ko inshingano z’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo zitagarukira mu kurinda abantu n’ibintu gusa ko ahubwo banakora ibindi bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu ndetse no kubaka ubushobozi mu bapolisi ba kiriya gihugu n’andi matsinda y’abaturage nk’inzira y’amahoro n’umutekano.

    Yagize ati' Inshingano zacu zirenga ku kurinda abasivili mu nkambi, guherekeza no gukora ibindi bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu ahubwo turanongerera ubushobozi abapolisi b’iki gihugu n’andi matsinda y’abaturage afite uruhare mu nzira y’amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe inshingano z’intumwa z’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zitakiri ukurinda abasivili ko ahubwo ziyongeremo inshingano yo kubaka ubushobozi.

    Ati' Twatangiriye ku bapolisi 44 basanganywe ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bwo gusaka no gufata ucyekwaho icyaha, uburyo bwo kwambika amapingu,uko witwara ku muntu ucyekwaho icyaha n’uko arindwa uko umupolisi yicungira umutekano ari mu kazi. Tunabahugura gukorera hamwe nk’ikipe no guhanahana amakuru.'

    CSP Kalimba yavuze ko kuri gahunda y’ayo mahugurwa hazanibandwa ku bintu bijyanye no gucunga umutekano n’imikoranire n’abaturage mu kwicungira umutekano, amatsinda atandukanye azahugurwa ku mahoro n’uburenganzira bwa muntu.

    Amahugurwa nk’aya tariki ya 20 Mata 2021 yanabereye mu Mujyi wa Juba atangwa n’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo i Juba. Aha hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 bayobozwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera.

    Ivomo : RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Abapolisi-b-u-Rwanda-bari-guhugura-abo-muri-S-Sudan-kwicungira-umutekano

  • Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’abaturanyi yitsa kuri Uganda bikomeje kwanga #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021 ubwo yasozaga inama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi imaze iminsi ibiri.

    Yavuze ko nko ku ruhande rw’Amajyepfo ahaherereye u Burundi bwari bumaze iminsi butabanye neza n’u Rwanda ariko ubu bikaba biri kujya mu buryo.

    Ati 'U Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana, ubu twe n’Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira natwe turabishaka.'

    Ku ruhande rw’Iburengerazuba, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byahoze biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri gukemuka kandi ku bufatanye bw’impande zombi.

    Ati 'Ubu rwose bimeze neza ntabwo bikiri nka mbere.'

    Naho Iburasirazuba, yavuze ko Tanzania yo itigeze igirana ibibazo n’u Rwanda 'turakorana na bo neza.'

    Naho mu Majyaruguru, Perezida Kagame yavuze ko Uganda yo ikomeje kubanira nabi Rwanda ariko ko atazi inkomoko yabyo.

    Ati 'Nabayeyo, nabanye na bo, nakoranye na bo […] umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije.'

    Kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga inama ya Komite Nyobozi yaguye, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kumenya ibyarwo rukirinda kugira ngo hatagira uruvogera.

    Ati 'Njyewe nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye, wanyinjiranye kandi nzagusohokana hanyuma tubane dushyire twiza, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.'

    Ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda byatangiye kugaragara mu buryo bweruye muri Gashyantare 2019, ubwo u Rwanda rwasabaga abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bageragayo bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibi bikorwa bikaba bikomeje kugaragara kugeza ubu.

    Muri Werurwe 2019 ubwo Abayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda bari mu Mwiherero wa 16, Perezida Kagame yavuze birambuye kuri ibi bibazo, avuga ko atari ibya vuba ari ibya cyera ahubwo ko kiriya gihe ari bwo impande zombi zeruye zikabishyira ahagaragara.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yagarutse-ku-mubano-w-u-Rwanda-n-abaturanyi-yitsa-kuri-Uganda-bikomeje-kwanga