Blog

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'Umukongomani wakinaga muri Zambia #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekanye uyu rutahizamu kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021 kuyikinira muri iyi shampiyona.

    Uyu rutahizamu aje gusimbura Junior Bayanho -Aubyang ukomoka muri Gabon wari witezwe muri iyi kipe ariko iwabo ntibamwoherereza ibyangombwa hakiri kare.

    Mambote ni rutahizamu wakinnye mu makipe nka AS Nyuki yo muri Congo , Napsa Stars na City of Lusaka yagezemo muri 2019.

    Yavutse tariki 20 Gicurasi 2000.Areshya na m 1.85. Aje akurikira Muhire Kevin na Hertier Luvumbu baheruka kongerwa mu ikipe ya Rayon Sports ngo bayifashe muri shampiyona y'uyu mwaka yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021.

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi 2021.iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-w-umukongomani-wakinaga-muri-zambia

  • Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside bishyuriwe mituweli n’ihuriro ry’abacungamutungo mu mabanki –

    Ku wa 1 Gicurasi 2021 ni bwo abagize Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki yo mu Rwanda bagera kuri 42 bashyikirije ubufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 208 batuye mu Murenge wa Ntarama.

    Nyuma yo gushyikiriza aba baturage ubwisungane mu kwivuza abagize iri huriro basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

    Abaturage bishyuriwe mituweli bavuze ko bibakoze ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo aba bakozi bagizemo uruhare biturutse mu mbaraga zabo no ku mutima ushyira mu gaciro.

    Ndagijimana Faustin wari uhagarariye abandi dore ko hari abaturage bake muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo gushyikirizwa sheki y’ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza batangiwe yavuze ko bigiye kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

    Ati “Biratunejeje, mbega ntiwareba ku mutima wacu ariko tuguwe neza. Ibi biraduha icyizere ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kubera ineza tugiriwe kandi tugiye kujya twivuza tumererwe neza tugire ubuzima bwiza.”

    Yavuze ko hari aho byabagoraga kubona amafaranga yo kwishyura mituweli bigatuma bamwe muri bo barembera mu rugo ariko ashimangira ko ibyo bigiye kuba umugani kuko bahawe inkunga yo kubafasha.

    Umubyeyi w’abana batanu akaba n’umupfakazi, Nyirabagesera Francine, n’ibinezaneza byinshi yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko bafite abakibatekerezaho bityo badakwiye kuguma mu bwigunge.

    Yagize ati “Dushimiye abadutekerejeho kuko kwivuza biratugora ku buryo umuntu abura n’uko yashaka imiti. Tukimara kumva ko dufite inkunga ya mituweli twumvise ko tugifite abadutekereza kandi n’Imana ikitwibuka. Mbasabiye umugisha rwose Imana isubize aho bakuye.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kubaka ubumwe nk’abantu bakora mu mabanki atandukanye.

    Yagize ati “Nibyo duhurira mu mabanki atandukanye, rimwe na rimwe tuba duhanganiye abakiliya ariko twaratekereje ko nk’abantu duhuriye mu itsinda dushaka icyo twakora muri ibi bihe byo kwibuka bityo mu bushobozi bwacu tubasha kubona amafaranga yo kwishyurira iyi miryango mituweli. Ni igikorwa dutangiye ariko twifuza ko cyakomeza kubaho kandi tunashishikariza n’abandi gukomeza kugira uruhari mu iterambere ry’igihugu.”

    N’ubwo iri huriro rigizwe n’abantu 42 bakora mu mabanki atandukanye bari bahagarariwe n’abantu batandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nyuma yo gukora icyo gikorwa basuye Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, mu 1994 Abatutsi benshi bakaza kuhicirwa ruza kugirwa urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo gusigasira ayo mateka. Kuri ubu habarurwa ko rushyinguyemo abasaga 5000 barimo abahiciwe ndetse n’abakurwa mu nkengero zo hafi yaho bakazanwa gushyingurwa mu buryo bw’icyubahiro.

    Abaturage bake ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Ndagijimana Faustin yavuze ko iki gikorwa cyongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho

    Kamanzi Ferinand yavuze ko iki gikorwa kigamije ubumwe nk’abakozi bakora mu bigo by’imari bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, ashyikiriza uhagarariye abandi sheki y’amafaranga azishyurwamo izo mituweli zagenewe abaturage bo mu Karere ka Bugesera

    Basobanuriwe uko icyari urusengero cyabaye ahantu ho kwicira bahiga ko bitazongera kubaho ukundi

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva rusange mu Rwibutso rwa Ntarama

    Ibiro by’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

  • Gicumbi: Polisi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw’umuturage –

    Abafashwe ni abo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazwi nk’Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

    Ati “Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n’abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

    Abaturage 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde –

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n’uko ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y’indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y’uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y’urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y’uko umubare w’abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w’abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde

  • Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi –

    Kuva mu 2015, hagati y’u Rwanda n’u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy’igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

    Ati “Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

    Mugenzi we w’u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n’ibihugu by’ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwari rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu byombi biri gufatanya kubikemura, aho yavuze ko “ubu ibintu bimeze neza” kurusha uko byari biri mbere.

    Tanzania yo yavuze ko nta kibazo yigeze igirana n’u Rwanda, ko ibihugu byombi bikorana neza ahubwo ahari ikibazo ari mu Majyaruguru kuri Uganda.

    Ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”

    Mbere y’uko u Rwanda rugirana amahari n’u Burundi, ibihugu byombi byari bibanye neza, bifashanya. Urugero rwa vuba ni urwo mu 2009, icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z’imyenda y’imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Nyuma mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

    Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo

  • Ntibisanzwe: Umukobwa w'imyaka 28 yatunguye benshi nyuma y' uko ari mu rukundo n'umusaza w'imyaka 76 ungana na nyirakuru, Amafoto #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 28 yaciye ibintu ku isi kubera kuba mu rukundo n'umusaza umurusha imyaka 48 ndetse ufite imyaka ingana n'iya nyirakuru ndetse ngo iyo bari kumwe benshi bemeza ko ari ushinzwe kumwitaho.

     

     

     

    Kelsey Hopeful ukomoka ahitwa La Jolla muri San Diego,US yahuriye n'uyu musaza w'imyaka 76 w'imyaka Guy BonGiovanni ahitwa Anchorage muri Alaska mu ishuri rya Yoga yatangiye kwitabira nyuma yo kubura umugore we bari bamaranye imyaka 42.

    Aba bombi ngo batangiye kuganira ku munsi wa mbere w'ishuri cyane ko uyu Kelsey ari umwarimu mu gihe Guy ari gafotozi bituma batangira kwiyumvanamo.

    Aba bombi bavuze ko batahise bakundana ahubwo byatwaye imyaka 2 kugira ngo bakundane byeruye.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Nahisemo gukora ikintu gishya mpitamo kujya kwiga mu ishuri rya Yoga ryo muri Gym yo hafi y'iwacu.Natangiye kwiga ku bankikije harimo n'abanyeshuri twigana.

    Amaso yanjye yahuye n'umugabo natekerezaga ko ari umukinnyi wa filimi n'umunyarwenya witwa George Carlin.Yaje kunyicara iruhande.Ishuri rirangiye Guy yaranyegereye ansaba ko twaba inshuti.Sinigeze ntekereza ku kibazo kuko cyari cyoroshye kuko n'abana bakibaza abandi bana.Twamaze amasaha 2 tuganira twenyine dusezeranaho.Nta nimero twasabanye,nta mazina ya kabiri,nta n'icyizere ko twari kongera guhura.Uko niko inkuru yacu yatangiye.

    Ku nshuro ya mbere nakunze ijwi rye n'ubuhanga bwe bwo kuganira.Nashoboraga kumutega amatwi igihe kinini.

    Aba bombi bakomeje kuganira kugeza babaye inshuti ariko ngo imiryango yabo yarabibasiye kubera imyaka 48 uyu musaza arusha uyu mukobwa.

    Kelsey yavuze ko umuntu byamugoye kumubwira iby'uru rukundo ari nyirakuru ufite imyaka ingana n'iy'umukunzi we.


    Aba bombi ngo bakunda kujyana kurira imisozi,gutemberera hirya no hino mu bihugu no kurebana imikino.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/01/ntibisanzwe-umukobwa-wimyaka-28-yatunguye-benshi-nyuma-y-uko-ari-mu-rukundo-numusaza-wimyaka-76-ungana-na-nyirakuru-amafoto/

  • Ibihugu 10 bifite abaturage babyara cyane muri Afurika #rwanda #RwOT

    Nkuko ubu bushakashatsi bubitangaza,kuba ibihugu bigira abaturage babyara cyane n'ikiba kigaragaza ko ikigero cyo gutera akabariro muri byo kiba kiri hejuru cyane.

    Igihugu cya Burkina Fasocyo mu Burengerazuba bwa Afurika nicyo kiza ku isonga mu kugira abaturage babyara cyane kuko gituwe na miliyoni 21 ariko ijanisha ry'abavuka ni 42.42%.

    Cameroon iza ku mwanya wa kabiri ni ijanisha rya 36.58% ku bavuka aho ituwe na miliyoni 23.34 z'abaturage.

    Uganda na Gabon birakurikirana ku mwanya wa 3 n'uwa kane ku rutonde.Iki gihugu cyo muri EAC gifite ijanisha rya 34.71% ku bavuka mu gihe Gabon ifite 34.64%.

    Ibihugu 10 bifite abaturage babyara cyane muri Afurika:

    1.Burkina Faso
    2.Cameroon
    3.Uganda
    4.Gabon
    5.Zambia
    6.Senegal
    7.Nigeria
    8.Sao Tome Principe
    9.Republic of Congo
    10.Tanzania

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibihugu-10-bifite-abaturage-babyara-cyane-muri-afurika

  • U Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba– Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umunsi wa kabiri wayo wibanze ku biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa cyane kuri Raporo ya Leta y’u Rwanda izwi nka “Muse Report” ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa, bijyanye n’amateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.

    Ati “Nk’u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n’uwo twifuza ko atubangamira.”

    Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.

    Ati “Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry’urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n’urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.”

    Yasabye Abanyarwanda guharanira ko u Rwanda rumera nk’urugo rukomeye rutigabizwa na ba rushimusi cyangwa rudasenywa n’imvura ahubwo rufite umusingi ukomeye.

    Ati “Ibyo dukora, ni byo bibanza bikaturinda umwanzi. Ibyo ukora iyo ari bizima, nibyo bigukingira umwanzi.”

    Mu kiganiro cyatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagarutse kuri raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yajyaga gutanga ubuhamya mu ikorwa rya Raporo yitiriwe Mucyo.

    Iyo raporo yari ifite inshingano zo kwegeranya ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Yarangiye mu 2008 ishyirwa ku mugaragaro ndetse ni yo ya mbere yari ikozwe n’u Rwanda iri muri uwo mujyo.

    Ati “Ubwo byatangazwaga kuri Radio ko ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, narabaze, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ibyo nabonye.”

    Gatabazi yavuze ko azi Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari i Byumba, icyo gihe ngo yari umusore w’imyaka 22 utangiye akazi ko kuba Agronome. Yari azi Igifaransa ku buryo ngo byamworoheraga kuvugana n’Abasirikare b’Abafaransa mu Gifaransa.

    Ngo mu 1990, Abasirikare b’u Bufaransa bageze muri Komine Kiyombe, bahashyira imbunda nini zikomeye zirimo izari zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi nka 12 icya rimwe.

    Izo mbunda z’ubwoko butandukanye ngo zarasaga mu cyerekezo Ingabo za RPA zaturukagamo mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo “abari ku rugamba icyo gihe mushobora kuba mwarahuye n’akaga gakomeye”.

    Yakomeje avuga ko Abafaransa aribo bigishije interahamwe uko bashobora kwifashisha “udushoka duto” mu kwica Abatutsi mu gihe zaba zidafite imbunda. Agaragaza ko icyo bari baje gukora atari akazi ko mu biro cyangwa se ubundi bufasha nk’uko bivugwa ahubwo bari mu mugambi wo gushyigikira Guverinoma ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze hashize imyaka 27 u Rwanda ruhanganye n’u Bufaransa, rwaranze kuva ku kuri. Agaragaza ko kuba uyu munsi u Bufaransa bugeze aho bwemera muri Raporo ya Duclert ko hari uruhare “bwagize” mu mateka ashaririye y’u Rwanda ari intsinzi.

    Ati “Hari uwavuga ko u Bufaransa bwafataga u Rwanda nk’urushishi bwo bukaba inzovu […] hari igihe rero inzovu ishobora guhangana n’urushishi, rushobora kuyijya mu izuru igasanga imaze imyaka 27 ihanganye narwo.”

    Yagaragaje ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 27 ishize, harimo raporo zakozwe, imanza zari zigendereye gushyira ibyaha ku bayobozi barwo n’ibindi ariko ko icyo gihe cyose nta gutsindwa ahubwo rwakomeje gutsimbarara ku kuri.

    Ashingiye kuri raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko idashingiye ku kurega umuntu, yaba Mitterand wayoboraga u Bufaransa, abasirikare be, abandi bantu ku giti cyabo cyangwa inzego z’u Bufaransa.

    Yavuze ko ibyakorwaga n’u Bufaransa bitari bishingiye ku muntu umwe ku giti cye, ahubwo ari ko inzego zabwo zabonaga ibintu ku buryo kugira uwo urega kwaba ari ukutareba kure ndetse nta nubwo umusaruro wabyo watanga inyishyu y’ibyangiritse.

    Yagaragaje ko ahubwo iyi raporo y’u Rwanda n’iya Duclert icyo zitanga ari “amahirwe yo kubaka ubwubahane”. Ati “ Ibyo tuzubakira kuri ibi bigezweho, bizaramba”.

    Mu bandi batanze ibiganiro harimo Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukobwa w’uwahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Habyarimana usigaye utuye mu Bubiligi.

    Uwimbabazi yavuze ko yakuriye mu Bubiligi, abwirwa ko adakwiriye kuza mu Rwanda, ko aramutse arugezemo yakwicwa, ko n’icyo bamuha cyo kunywa, cyamuhitana ako kanya cyangwa buhoro buhoro.

    Ngo uko yagiye akura, yakomeje kwibaza byinshi biza gufata indi ntera ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahageze abanyeshuri biganaga bakajya bamubaza aho akomoka ariko akagira ipfunwe ryo kuvuga ko ari Umunyarwanda.

    Igihe kimwe ngo yakomeje kumva ukuntu u Rwanda rutangarirwa, aza gushira ubwoba nawe avuga ko ariho akomoka ariko agorwa no kuba nta makuru afatika yari afite yo kuruvugaho.

    Aho niho yatangiriye urugendo rwo gushaka kumenya ibijyanye n’u Rwanda, atangira kuganiriza abantu bamuha ishusho itandukanye n’iyo ababyeyi be yakuze bamuha, aza kwitabira Rwanda Day ari kumwe n’abari urungano rwe ariko bavuka ku babyeyi bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, ariko bo banga kwinjira mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Buholandi bahitamo kujya kwigaragambiriza hanze we arinjira atangira kubona isura itandukanye n’ibyo yajyaga abwirwa.

    Yaje gufata umwanzuro agaruka mu Rwanda, ariko nabwo ari intambara ikomeye kuko byari bihabanye n’ibyo ababyeyi be bashaka. Yavuze ko yageze i Kigali akabona nta n’umuntu umwitayeho ahubwo buri wese ari mu bye, aharanira iterambere, yiyemeza kurugumamo yifashisha ubumenyi bwe mu kuruteza imbere. Ubu amaze imyaka ibiri mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo binjiraga mu cyumba cyaberagamo ibiganiro

    Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’iyi nama

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro arubashisha kugera ku iterambere rwifuza

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 650 nibo bari batumiwe muri iyi nama y’iminsi ibiri

    Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yatanze ubuhamya bw’uburyo yari yarapfukiranywe n’ababyeyi be bakamwangisha u Rwanda

  • U Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba– Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga inama y'iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umunsi wa kabiri wayo wibanze ku biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa cyane kuri Raporo ya Leta y'u Rwanda izwi nka 'Muse Report' ivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa, bijyanye n'amateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.

    Ati 'Nk'u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n'uwo twifuza ko atubangamira.'

    Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.

    Ati 'Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry'urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n'urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.'

    Yasabye Abanyarwanda guharanira ko u Rwanda rumera nk'urugo rukomeye rutigabizwa na ba rushimusi cyangwa rudasenywa n'imvura ahubwo rufite umusingi ukomeye.

    Ati 'Ibyo dukora, ni byo bibanza bikaturinda umwanzi. Ibyo ukora iyo ari bizima, nibyo bigukingira umwanzi.'

    Mu kiganiro cyatanzwe n'abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagarutse kuri raporo ivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside, atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho ubwo yajyaga gutanga ubuhamya mu ikorwa rya Raporo yitiriwe Mucyo.

    Iyo raporo yari ifite inshingano zo kwegeranya ibimenyetso ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside. Yarangiye mu 2008 ishyirwa ku mugaragaro ndetse ni yo ya mbere yari ikozwe n'u Rwanda iri muri uwo mujyo.

    Ati 'Ubwo byatangazwaga kuri Radio ko ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, narabaze, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n'Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ibyo nabonye.'

    Gatabazi yavuze ko azi Ingabo z'u Bufaransa ubwo zari i Byumba, icyo gihe ngo yari umusore w'imyaka 22 utangiye akazi ko kuba Agronome. Yari azi Igifaransa ku buryo ngo byamworoheraga kuvugana n'Abasirikare b'Abafaransa mu Gifaransa.

    Ngo mu 1990, Abasirikare b'u Bufaransa bageze muri Komine Kiyombe, bahashyira imbunda nini zikomeye zirimo izari zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi nka 12 icya rimwe.

    Izo mbunda z'ubwoko butandukanye ngo zarasaga mu cyerekezo Ingabo za RPA zaturukagamo mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo 'abari ku rugamba icyo gihe mushobora kuba mwarahuye n'akaga gakomeye'.

    Yakomeje avuga ko Abafaransa aribo bigishije interahamwe uko bashobora kwifashisha 'udushoka duto' mu kwica Abatutsi mu gihe zaba zidafite imbunda. Agaragaza ko icyo bari baje gukora atari akazi ko mu biro cyangwa se ubundi bufasha nk'uko bivugwa ahubwo bari mu mugambi wo gushyigikira Guverinoma ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.

    Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze hashize imyaka 27 u Rwanda ruhanganye n'u Bufaransa, rwaranze kuva ku kuri. Agaragaza ko kuba uyu munsi u Bufaransa bugeze aho bwemera muri Raporo ya Duclert ko hari uruhare 'bwagize' mu mateka ashaririye y'u Rwanda ari intsinzi.

    Ati 'Hari uwavuga ko u Bufaransa bwafataga u Rwanda nk'urushishi bwo bukaba inzovu […] hari igihe rero inzovu ishobora guhangana n'urushishi, rushobora kuyijya mu izuru igasanga imaze imyaka 27 ihanganye narwo.'

    Yagaragaje ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 27 ishize, harimo raporo zakozwe, imanza zari zigendereye gushyira ibyaha ku bayobozi barwo n'ibindi ariko ko icyo gihe cyose nta gutsindwa ahubwo rwakomeje gutsimbarara ku kuri.

    Ashingiye kuri raporo y'u Rwanda ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko idashingiye ku kurega umuntu, yaba Mitterand wayoboraga u Bufaransa, abasirikare be, abandi bantu ku giti cyabo cyangwa inzego z'u Bufaransa.

    Yavuze ko ibyakorwaga n'u Bufaransa bitari bishingiye ku muntu umwe ku giti cye, ahubwo ari ko inzego zabwo zabonaga ibintu ku buryo kugira uwo urega kwaba ari ukutareba kure ndetse nta nubwo umusaruro wabyo watanga inyishyu y'ibyangiritse.

    Yagaragaje ko ahubwo iyi raporo y'u Rwanda n'iya Duclert icyo zitanga ari 'amahirwe yo kubaka ubwubahane'. Ati ' Ibyo tuzubakira kuri ibi bigezweho, bizaramba'.

    Mu bandi batanze ibiganiro harimo Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukobwa w'uwahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Habyarimana usigaye utuye mu Bubiligi.

    Uwimbabazi yavuze ko yakuriye mu Bubiligi, abwirwa ko adakwiriye kuza mu Rwanda, ko aramutse arugezemo yakwicwa, ko n'icyo bamuha cyo kunywa, cyamuhitana ako kanya cyangwa buhoro buhoro.

    Ngo uko yagiye akura, yakomeje kwibaza byinshi biza gufata indi ntera ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahageze abanyeshuri biganaga bakajya bamubaza aho akomoka ariko akagira ipfunwe ryo kuvuga ko ari Umunyarwanda.

    Igihe kimwe ngo yakomeje kumva ukuntu u Rwanda rutangarirwa, aza gushira ubwoba nawe avuga ko ariho akomoka ariko agorwa no kuba nta makuru afatika yari afite yo kuruvugaho.

    Aho niho yatangiriye urugendo rwo gushaka kumenya ibijyanye n'u Rwanda, atangira kuganiriza abantu bamuha ishusho itandukanye n'iyo ababyeyi be yakuze bamuha, aza kwitabira Rwanda Day ari kumwe n'abari urungano rwe ariko bavuka ku babyeyi bagize uruhare mu mateka mabi y'u Rwanda, ariko bo banga kwinjira mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Buholandi bahitamo kujya kwigaragambiriza hanze we arinjira atangira kubona isura itandukanye n'ibyo yajyaga abwirwa.

    Yaje gufata umwanzuro agaruka mu Rwanda, ariko nabwo ari intambara ikomeye kuko byari bihabanye n'ibyo ababyeyi be bashaka. Yavuze ko yageze i Kigali akabona nta n'umuntu umwitayeho ahubwo buri wese ari mu bye, aharanira iterambere, yiyemeza kurugumamo yifashisha ubumenyi bwe mu kuruteza imbere. Ubu amaze imyaka ibiri mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo binjiraga mu cyumba cyaberagamo ibiganiro

    Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’iyi nama

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro arubashisha kugera ku iterambere rwifuza

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 650 nibo bari batumiwe muri iyi nama y’iminsi ibiri

    Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yatanze ubuhamya bw’uburyo yari yarapfukiranywe n’ababyeyi be bakamwangisha u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-twifuza-amahoro-ngo-dukore-ibitureba-perezida-kagame