Blog

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Mambote Batshi Assis, uyu rutahizamu akaba asinye nyuma yaho rutahizamu wagombaga kuza muri Rayon Sports Aubyang bidakunze ko ayisinyira.

    Mu minsi ishize nibwo hari ibiganiro hagati ya Rayon ndetse na Junior Aubyang ukomoka muri Gabon ko yagombaga gusinyira gikundiro ariko kubera ko umuhagarariye ariwe Manager we yatinze kugera mu Rwanda mbere y'uko igihe cyo kongeramo abakinnyi cyarangiy ku wa Kane tariki 29 Mata 2021.

    Nyuma yaho bidakunze ko uhagarariye Junior Aubyang asinyira Rayon Sports nibwo yafashe umwanzuro wo guhitamo Mambote nk'umusimbura we akaba agomba gukonira iyi kipe yambara umweru n'ubururu.

    Nubwo igihe cyo kongeramo abakinnyi mu Rwanda cyarangiye tariki ya 29 Mata 2021, amakuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi yahise ashakirwa ibyangombwa mbere y'uko isoko rifunga nubwo ryafunze Mambote ataragera mu Rwanda.

    Rutahizamu Mambote aje muri Gikundiro nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Nyuki yo muri Congo , Napsa Stars na City of Lusaka zo muri zambia.

    Mambote w'imyaka 21 y'amavuko aje muri Rayon Sports akurikira Muhire Kevin na Hertier Luvumbu baheruka kongerwa muri iyi kipe yitegura gukina umukino wayo wa mbere wa shampiyona na Gasogi United kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021.

    The post Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-rutahizamu-assi-mambote-batshi-akaba-aje-gusimbura-junior-bayanho/

  • Icyo u Rwanda rwiteze kuri 'Raporo ya Muse' mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakanaga bari bakunze kuba ari abantu bakuru, abenshi baranayigizemo uruhare cyangwa se babifitemo izindi nyungu.

    Nyuma y'imyaka 27, ibintu byahinduye isura, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntigihakanwa n'abakuru gusa, ahubwo usanga inapfobywa cyane n'urubyiruko, ndetse bamwe ugasanga bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside.

    Uretse urubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside, ikibazo cy'ihakana n'ipfobya rya Jenoside kigaragara no muri bamwe mu bayirokotse, hakiyongeraho abashakashatsi, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, abanyepolitiki ndetse n'abandi.

    Ibi byose ni ikibazo gikomeye ndetse ni yo mpamvu mu ijambo rifungura icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi 'Kimaze kugera ku rwego rukomeye, ku buryo guhindura ingaruka zacyo bizatwara imyaka myinshi'.

    Ku munsi wa kabiri w'Inama ya Komite Nyobozi yaguye y'Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ikibazo cy'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagarutsweho mu buryo bw'umwihariko, aho impande zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kugikemura burundu.

    Raporo ya Muse ihanzwe amaso mu guhangana n'abahakana Jenoside

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y'u Rwanda izakoresha 'Raporo ya Muse' nk'igikoresho cyo guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Mu bihe biri imbere, [Raporo ya Muse] izatubera igikoresho gikomeye mu kurwanya ibinyoma byakomeje gukwirakwizwa [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa n'igisekuru gishya (urubyiruko). Dukeneye kwifashisha ibikoresho nk'ibi [mu guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi]'.

    Imwe mu ntwaro zikomeye cyane zikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikoranabuhanga. Nk'urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Jambo asbl, rukunze gukora amahuriro rwifashishije ikoranabuhanga, ndetse rwanongereye umurego mu bikorwa byarwo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, kandi rurushaho gukwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibyo bikajyana n'uko umubare w'abarukurikira ugenda wiyongera.

    Nyirahabimana yavuze ko ari ingenzi cyane ko mu bikorwa byo guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishwa ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Nk'abanyamuryango b'ishyaka, mureke twihe intego. Urugamba rwo kubohora igihugu ruracyakomeje. Ubu uru rugamba ntirukiri urw'amasasu, ahubwo rwahindutse urw'ikoranabuhanga. Abatuka igihugu cyacu ntibakwiye kugenda gutyo gusa ntawe ubavuze. Mureke dukoreshe iyi raporo mu guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Urubyiruko rukwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nk'uko benshi mu bagaragara mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, urw'abazi amateka y'ukuri ku byabereye mu Rwanda mu 1994, barasabwa nabo guhaguruka bagakoresha ibirimo ikoranabuhanga mu kuvuga amateka yabo, ari nako bahashya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko ruzi amateka y'ukuri rudakwiye gutinya guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari rwinshi, kandi rukaba rufite ibyangombwa byose.

    Yagize ati 'Dukwiye twese guhagurukira rimwe tukarwanira ukuri, tutitaye ku bukomere bw'abo duhanganye nabo. Abahakana Jenoside si benshi, kandi dufite ukuri ku ruhande rwacu, dufite ibikenewe byose [mu kubatsinda], turi benshi kubarusha; none ni ukubera iki tutarwanya izo mvugo [z'abahakana Jenoside]?'

    Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw'uburyo mu mwaka wa 2008 yemeye gutanga ubuhamya muri Raporo ya Komisiyo ya Mucyo, n'ubwo yatewe ubwoba mu buryo butandukanye.

    Yagize ati 'Ubwo byatangazwaga ko nari ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n'Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ukuri gusa'.

    Raporo 'Muse' ifatwa nk'intwaro yo guhangana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n'Ikigo cy'abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside.

    Iyi raporo y'amapaji asaga 600 yiswe 'Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi''. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagurukira kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y'u Rwanda izakoresha 'Raporo ya Muse' mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze iminsi ibiri mu Nama yaguye ya Komite Nyobozi yayo

    Amafoto: FPR Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-gute-raporo-ya-muse-ishobora-kwifashishwa-mu-guhangana-n-abahakana-jenoside

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu, Mambote Batshi Assis ukomoka muri DR Congo amezi 2, akaba aje gufasha iyi kipe muri shampiyona.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya City of Lusaka FC muri Zambia, akaba yavugwaga mu makipe menshi yo muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, byarangiye aje muri Rayon Sports.

    Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yahaye ikaye uyu rutahizamu wasinye amezi 2 yo kurangiza shampiyona.

    Yagize iti”Rayon Sports yishimiye gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Mambote Batshi Assis w’imyaka 21 wakiniraga City of Lusaka FC. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri DR Congo, yavuzwe mu makipe menshi yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yasinye amasezerano yo kugera ku mpera za shampiyona.”

    Mambote asinyiye iyi kipe nyuma y’iminsi mike iyi kipe isinyishije undi mukinnyi ukomoka muri DR Congo, Héritier Luvumbu ndetse n’umunyarwanda Muhire Kevin.

    Yasinye amezi 2

    Mambote ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Azambara nimero 9

    Asuhuzanya na Rayon Sports nyuma yo gusinya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya-amafoto

  • Icyo u Rwanda rwiteze kuri ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside –

    Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakanaga bari bakunze kuba ari abantu bakuru, abenshi baranayigizemo uruhare cyangwa se babifitemo izindi nyungu.

    Nyuma y’imyaka 27, ibintu byahinduye isura, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntigihakanwa n’abakuru gusa, ahubwo usanga inapfobywa cyane n’urubyiruko, ndetse bamwe ugasanga bafitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside.

    Uretse urubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside, ikibazo cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside kigaragara no muri bamwe mu bayirokotse, hakiyongeraho abashakashatsi, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, abanyepolitiki ndetse n’abandi.

    Ibi byose ni ikibazo gikomeye ndetse ni yo mpamvu mu ijambo rifungura icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi “Kimaze kugera ku rwego rukomeye, ku buryo guhindura ingaruka zacyo bizatwara imyaka myinshi”.

    Ku munsi wa kabiri w’Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagarutsweho mu buryo bw’umwihariko, aho impande zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kugikemura burundu.

    Raporo ya Muse ihanzwe amaso mu guhangana n’abahakana Jenoside

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ nk’igikoresho cyo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Mu bihe biri imbere, [Raporo ya Muse] izatubera igikoresho gikomeye mu kurwanya ibinyoma byakomeje gukwirakwizwa [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa n’igisekuru gishya (urubyiruko). Dukeneye kwifashisha ibikoresho nk’ibi [mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi]”.

    Imwe mu ntwaro zikomeye cyane zikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikoranabuhanga. Nk’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Jambo asbl, rukunze gukora amahuriro rwifashishije ikoranabuhanga, ndetse rwanongereye umurego mu bikorwa byarwo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, kandi rurushaho gukwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibyo bikajyana n’uko umubare w’abarukurikira ugenda wiyongera.

    Nyirahabimana yavuze ko ari ingenzi cyane ko mu bikorwa byo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishwa ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Nk’abanyamuryango b’ishyaka, mureke twihe intego. Urugamba rwo kubohora igihugu ruracyakomeje. Ubu uru rugamba ntirukiri urw’amasasu, ahubwo rwahindutse urw’ikoranabuhanga. Abatuka igihugu cyacu ntibakwiye kugenda gutyo gusa ntawe ubavuze. Mureke dukoreshe iyi raporo mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Urubyiruko rukwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nk’uko benshi mu bagaragara mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, urw’abazi amateka y’ukuri ku byabereye mu Rwanda mu 1994, barasabwa nabo guhaguruka bagakoresha ibirimo ikoranabuhanga mu kuvuga amateka yabo, ari nako bahashya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko ruzi amateka y’ukuri rudakwiye gutinya guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari rwinshi, kandi rukaba rufite ibyangombwa byose.

    Yagize ati “Dukwiye twese guhagurukira rimwe tukarwanira ukuri, tutitaye ku bukomere bw’abo duhanganye nabo. Abahakana Jenoside si benshi, kandi dufite ukuri ku ruhande rwacu, dufite ibikenewe byose [mu kubatsinda], turi benshi kubarusha; none ni ukubera iki tutarwanya izo mvugo [z’abahakana Jenoside]?”

    Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw’uburyo mu mwaka wa 2008 yemeye gutanga ubuhamya muri Raporo ya Komisiyo ya Mucyo, n’ubwo yatewe ubwoba mu buryo butandukanye.

    Yagize ati “Ubwo byatangazwaga ko nari ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ukuri gusa”.

    Raporo ’Muse’ ifatwa nk’intwaro yo guhangana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagurukira kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze iminsi ibiri mu Nama yaguye ya Komite Nyobozi yayo

    Amafoto: FPR Inkotanyi


  • Diamond Platnumz arashinjwa kwiba indirimbo y'abandi #rwanda #RwOT

    Naseeb Abdul wamenyekanye nka Diamond,arashinjwa kwiba indirimbo 2 yakoze mu myaka yashije irimo iyitwa 'Nataka Kulewa' na 'Zilizopendwa'z'umuhanzi yazamuraga witwa H Baba.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru uyu H Baba yavuze ko Diamond yamwibye izi ndirimbo ubwo bakoreraga umuziki Shawarbaru records.

    Yagize ati 'Indirimbo Zilizopendwa' n'iyanjye.Nibwe indirimbo yanjye none ngo nceceke?.Abantu niba bumva ko mbeshya,nzafungwe…Sinasinze,yari iyanjye nashakaga kuyikorana na Q-chief.

    Uyu muhanzi yavuze ko atigeze yitabaza inzego zibishinzwe kuko mu mahame agenderaho harimo kutishora mu manza.

    H Baba ashinja Diamond gukora ibikorwa bikandamiza abahanzi bahanganye akaba abibona ko bishobora kwica injyana ya Bongo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-arashinjwa-kwiba-indirimbo-y-abandi

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside babibutse – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n'abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n'uko aho uru rwibutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y'ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n'urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati 'Nyakubahwa n'ubwo utari wahegera, hari imikori y'amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y'umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y'umuntu we'.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n'uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y'imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati 'Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n'ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk'Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.'

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bashyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo nk'ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw'agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura iguye isiba amazina ari ku rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruriba-abafite-ababo-bajugunywe-muri-nyabarongo-muri-jenoside-babibutse

  • Police FC yanyagiye Etincelles, AS Kigali yihaniza Musanze FC #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona, mu itsinda C Police FC yanyagiye Etincelles FC 5-1 mu gihe AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo 3-1.

    Police FC mu itsinda C kuri Stade Amahoro yari yakiriye Etincelles FC, ni mu gihe undi mukino wo muri iri tsinda AS Kigali yari yasuye Musanze FC.

    Police FC yatangiye umukino isatira ariko ku munota wa 4 Etincelles yatsinze igitego gitsinzwe na Djibril Hassan.

    Police FC yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura iki gitego, irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kureba mu izamu bibanza kugorana.

    Ku munota wa 29 ku bwumvikane buke bw’umunyezamu wa Etincelles FC n’ubwugarizi bwe, Police FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Iyabivuze Ose. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Ku munota wa 53, Iradukunda Eric Radu yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.

    Ku munota wa 67 Ntwari Evode yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC, ni nyuma y’umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Savio maze Mico Justin ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Evode yaje gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 71.

    Ntirushwa Aime winjiye mu kibuga asimbura Savio ku munota wa 90 yatsindiye Police FC igitego cya kane, mu gihe mu minota y’inyongera Obedi winjiye mu kibuga asimbura Martin Fabrice yatsindiye Police FC igitego cya 5. Umukino warangiye ari 5-1.

    Muri iri tsinda kandi AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo 4-2. AS Kigali yatsindiwe Muhadjiri na Tchabalala buri umwe yatsinze 2, ni mu gihe Musanze FC yatsindiwe na Onesme na Sova.

    Mu itsinda D Mukura VS yanganyirije na Sunrise FC i Huye ni mu Espoir FC yatsindiye Marines FC i Rubavu 1-0.

    Umukino wari wabanje wo mu itsinda B, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro FC 1-0.

    Nkinzingabo Fiston wa AS Kigali

    Muhadjiri yagoye cyane Musanze FC

    Tchabalala yishimira igitego cye

    AS Kigali yishimira intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-etincelles-as-kigali-yihaniza-musanze-fc

  • Kiyovu Sports yatangiye shampiyona itsindwa na Rutsiro FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 yatangiye uyu munsi Rutsiro itungura Kiyovu Sports iyistinda 2-1

    Iyi shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda, itsinda B rya Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC ryafunguye shampiyona aho Kiyovu Sports yari yasuye Rutsiro FC.

    Kiyovu Sports ntabwo yari ifite rutahizamu Babuwa Samson.

    Ku munota wa 7 Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere kuri penaliti. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri penaliti ku munota wa 12.

    Kiyovu Sports yashatse igitego cya kabiri ariko ntibyakunda ahubwo Rutsiro FC ibabonamo icya kabiri ku munota wa 79 gitsinzwe na Hatangimaba Eric. Umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino wo mu itsinda B uzaba ku munsi w’ejo Gasogi United izakina na Rayon Sports.

    11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    11 ba Rutsiro FC babanjemo

    Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports

    Penaliti ya Saba yatsinze

    Saba Robert watsinze igitego cya Kiyovu Sports

    AMAFOTO: NYAMINANI Isabella

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatangiye-shampiyona-itsindwa-na-rutsiro-fc-amafoto

  • Yaka Mwana yahuye n' uruva gusenya akubitwa n' abajura bamugira intere , Amafoto #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Film Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, yakubiswe n'abajura bamugira intere, banamwambura amafaranga atagira ingano, ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021 aho Yaka Mwana yakubiswe n'ibisambo byamufashe bikamuzirika amaguru n'amaboko ubundi bikamwadukira bikamukubita bikamusiga ari intere.

    Ngo ibi bisambo byanamwambuye amafaranga yari afite ndetse na telephone yari afite.

    Asubiramo uko byamugendekeye, yagize ati 'Ibisambo byamboshye, naraye hano. Banziritse amaguru n'amaboko, banantwarira amafaranga ibihumbi 60 nari mfite.'

    Avuga ko ibi bisambo bya bitandatu ariko atabashije kubimenya kuko yari yanasomye ku gatama, ari na byo byatumye bamushobora kuko atabashaga kubarwanya kubera integer nke z'isindwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/01/yaka-mwana-yahuye-n-uruva-gusenya-akubitwa-n-abajura-bamugira-intere-amafoto/