Blog

  • Inkomoko y'umunsi mpuzamahanga w'abakozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi mpuzamahanga w'abakozi ufite inkomoko ku cyiswe 'Haymarket affair', iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y'akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.
    Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko icyo gihe ubwo polisi yageragezaga kubatatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu hagati mu bigaragambyaga, maze abapolisi nabo bahita barasa bica bane mu bigaragambyaga.

    Umunsi mpuzamahanga w'abakozi ufite inkomoko ku cyiswe 'Haymarket affair', iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y'akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.

    Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko icyo gihe ubwo polisi yageragezaga kubatatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu hagati mu bigaragambyaga, maze abapolisi nabo bahita barasa bica bane mu bigaragambyaga.

    Uyu munsi benshi bakunze kwita 'May day' cyangwa (umunsi wa Gicurasi) waje kugirwa umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahurirayne n'imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by'indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n'ubugeni.

    Muri iyo nama impirimbanyi y'uburenganzira bw'abakozi Raymond Lavigne, atanga igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y'i Chicago.

    Ahanini icyo abantu baharaniraga ni uburenganzira bw'umukoreshwa kuko kubera kwiyongera gukabije kw'inganda kwariho icyo gihe mu kinyejana cya 19, ba nyir'inganda n'abakoresha bakoreshaga nabi abakozi babo bagendereye kubona inyungu y'ikirenga.

    Itariki ya 1 Gicurasi iza kwemezwa mu 1891. Uyu munsi waje kwitabirwa cyane n'ibihugu byagenderaga ku matwara ya gisosiyalisiti na gikomunisiti, aho mu nama mpuzamahanga y'amashyaka ya gisosiyaliste yabereye Amsterdam mu 1904, basabwe kujya bigaragambya kuri iyi tariki kugira ngo bashyirirweho amasaha umunani y'akazi atarenga.

    Iyi nama yabigize ihame ku mahuriro y'abakozi y'ibihugu byose ko tariki ya mbere Gicurasi, bagomba guhagarika akazi aho bishoboka bikaba bitanateza ingaruka ku bakozi.

    Mu bihugu byinshi urwego rw'abakozi rwaharaniye ko tariki ya mbere Gicurasi yagirwa umunsi w'ikiruhuko bigerwaho, hakanibukwa abazize guharanira uburenganzira bw'abakoreshwa mu myigaragambyo y'i Chicago.

    Uwo munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu nk'u Bushinwa, Koreya y'Amajyarugu, Cuba n'u Burusiya, aho hakorwa imihango ikomeye yo kuwizihiza muri ibyo bihugu.

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ho, uyu munsi wizihizwa byemewe mu kwezi kwa cyenda. Impamvu wizihizwa iyi tariki itandukanye n'inkomoko yawo igaturuka ko nyuma y'iyicwa ry'abigaragambyaga i Chicago, Perezida w' Amerika Grover Clleveland yatinye ko kwizihiza uyu munsi ku itariki nyir'izina byaba uburyo bwo gutuma hibukwa ubwicanyi bwabaye nk'aho bishwe na Leta, kuko bishwe na Polisi.

    Umunsi mpuzamhanga w'abakozi wizihizwa byemewe n'amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n'u Rwanda.

    Mu Rwanda, hatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.

    Mu 1955, Kiliziya Gaturika yaje guharira uyu munsi Mutagatifu Yozefu urugero rw'abakozi, umugabo wa Bikiramariya wabyaye Yezu/Yesu, kuko Kiliziya imufata Yozefu nk'uhagarariye abakozi n'abanyabukorikori,; we yari umubaji.

    Mutagatifu Yozefu, urugero rw'abakozi

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-yumunsi-mpuzamahanga-wabakozi/

  • Ingo 98.8% mu Rwanda zimaze gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe –

    Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y’aho muri Kamena 2020 Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe maze bikaba bitanu aribyo bihagarariwe n’inyuguti kuva kuri A ibarizwamo abishoboye kugeza kuri E.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye RBA ko abangana na 1.2 % ari bo basigaye kugira ngo bahabwe iby’ibyiciro.

    Ati “Dusigaje 1.2 % ,akenshi ni ababa bimutse ntitubashe kubamenya, ariko ntabwo ari ikibazo kuko hari ngo nshya zigenda zivuka nk’abasore n’inkumi bashyingiranye, cyangwa hakaba hari umuntu wahinduye ikintu gishya mu mibereho ye, ayo makuru tukagenda tuyinjizamo.”

    Nyinawagaga yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2022 .

    Ibyo wamenya ku byiciro bishya by’Ubudehe:

    Icyiciro A

    Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.

    Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.

    Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri iki cyiciro A.

    Icyiciro B

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.

    Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.

    Icyiciro C

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.

    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.

    Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

    Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.

    Icyiciro D

    Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

    Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.

    Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45 000 Frw nk’amatungo cyangwa ibindi.

    Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.

    Icyiciro E

    Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

    Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.

    Biteganywa ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.

    Hejuru ya 98 % by’ingo zagombaga guhabwa ibyiciro by’Ubudehe zimaze kubihabwa

  • Ku isabukuru ye y'amavuko, Platini yibukije umugore we ko ari umwamikazi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Ingabire Olivia, umugore w'umuhanzi Platini Nemeye, yagize isabukuru ye y'amavuko. Platini abinyujije ku rukura rwe ndetse no kuri story ya instagram ye yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko akoresheje amagambo agaruka ku kumwibutsa ko ari umwamikazi w'umutima we. Ni nyuma yuko Platini yari amaze gushyira hanze ifoto y'umugore we, Olivia.

    Nyuma yuko Platini ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati:'Happy Birthday Queen ❤️
    I adore u ❤️@mrs_nemeye'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by PLATINI P(#thetraveller) (@platiniofficial)

    Platini abinyujije no kuri story ya instagram ye yunzemo maze atangaza ibi bikurikira:

    Ibi bibaye mu gihe hashize igihe gisaga ukwezi kumwe Platini na Olivia basezeranye kuba umwe bakabana nk'umugabo n'umugore.

    Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Olivia

    Tariki 27 Werurwe 2021 nibwo Platini na Olivia  basezeranye imbere y'Imana

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-isabukuru-ye-yamavuko-platini-yibukije-umugore-we-ko-ari-umwamikazi-we/

  • Wa mugore unyonga igare abagabo bakunda tumugezeho|yanze kuba indaya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tuyizere Claudine ni umugore utuye aho bita Kamuhanda, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi , avuga ko atunzwe no kunyonga igare ndetse abantu benshi bamwishimira cyane cyane ab'igitsinagabo batangarira uburyo aritwara.

    Claudine w'imyaka 26 y'amavuko ubwo yasurwaga na Big town TV yavuze ko yatangiye kwiga igare mu 2005 aho yari afite imyaka 10 maze mu 2020 atangira aka kazi ko gutwara abagenzi ku igare.Avuga ko umugabo we yafunzwe hanyuma abona ko kujya mu buraya ntacyo byamumarira ,bituma ashaka undi murimo yakora. Claudine yatangaje ko kandi hari abantu bamuseka bavuga ko ntamukobwa wo gutwara igare gusa ku giti cye anenga abagore n'abakobwa banga gukora bagategereza amafaranga bahabwa n'abasore cyangwa abagabo ,kandi nabo bashoboye.

    Umwe mu bagenzi batwawe ku igare na Claudine, na we yashimye cyane uburyo uyu mudamu azi gutwara neza igare avuga byamutunguye kuko yari yabanje gutinya ko atari bumugeze aho agiye yibwira ko atazi gutwara.

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-unyonga-igare-abagabo-bakunda-tumugezehoyanze-kuba-indaya/

  • Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kuzahuka k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015, hagati y'u Rwanda n'u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy'igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y'ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga n'ibyahuje abakuru b'inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z'uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

    Ati 'Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy'u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n'u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.'

    Mugenzi we w'u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n'ibihugu by'ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n'u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Yagize ati 'Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk'umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy'amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n'Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwari rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu byombi biri gufatanya kubikemura, aho yavuze ko 'ubu ibintu bimeze neza' kurusha uko byari biri mbere.

    Tanzania yo yavuze ko nta kibazo yigeze igirana n'u Rwanda, ko ibihugu byombi bikorana neza ahubwo ahari ikibazo ari mu Majyaruguru kuri Uganda.

    Ati 'Abaturanyi b'Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.'

    Mbere y'uko u Rwanda rugirana amahari n'u Burundi, ibihugu byombi byari bibanye neza, bifashanya. Urugero rwa vuba ni urwo mu 2009, icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z'imyenda y'imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Nyuma mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n'inkongi, indege ya Kajugujugu y'Igisirikare cy'u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

    Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-icyizere-cyo-kuzahuka-k-umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi

  • Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n'ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n'ubukarabiro byari bikenewe, by'umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati 'Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw'isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w'isuku, no kwirinda Covid-19.'

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y'Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

    Yavuze ko kandi hari ubwiherero n'ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw'u Burundi.

    Ati 'Turakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk'ibi ku ruhande rw'u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b'amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y'aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.'

    Umuyobozi w'Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n'ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

    Ati 'Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n'ikibazo cy'ubukarabiro n'ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.'

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw'abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n'Isi muri risange bihanganye n'icyorezo Covid-19.

    Yavuze ko mu nguni zose z'ubuzima nk'ubukungu, uburezi, n'izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

    Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n'umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n'isukura.

    Ubwiherero n'ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n'uruza rw'abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z'Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

    Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n’ubukarabiro bizifashishwa n’abawukoresha

    Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye

    Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n’ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba

    Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n’ubukarabiro

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe

    Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-mupaka-wa-nemba-hujujwe-ubwiherero-n-ubukarabiro-bifite-agaciro-ka-miliyoni

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n'uko ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y'indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y'uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n'iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y'urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y'uko umubare w'abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w'abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n'ubwo Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-ingendo-zijya-mu-buhinde

  • Nyamasheke: Abaturage baravuga imyato Croix Rouge yabakuye mu bukene – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byatangiye mu mwaka wa 2014 kugera mu 2020, aho Umuryango wa Croix Rouge Rwanda wakoze imishinga ivana abaturage batishoboye mu bukene, ugashora amafaranga angana na miliyari 1 Frw.

    Muri ibyo bikorwa harimo kugeza amazi meza ku ngo 680 zo mu Murenge wa Kirimbi, gutanga amatungo mato arimo ihene n'ingurube 1050 no kubaka ibiraro 240 mu Mirenge ya Gihombo na Kirimbi.

    Croix Rouge Rwanda kandi yakoze imirwanyasuri kuri hegitari 19 mu Murenge wa Kirimbi, utera ibiti 152.000, wubaka rondereza 310, ukoresha imbabura 300 zikoresha amakara atangiza ibidukikije (Briquettes), ugurira amakoperative imirima ifite hegitari eshanu, wubaka ubwiherero ku ngo 540 ndetse unakora ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu mirenge 15 y'Akarere ka Nyamasheke.

    Nyirahagenimana Annonciata ni umwe mu bagize Koperative Umucyo ihinga urutoki mu murima yaguriwe na Croix Rouge Rwanda, avuga ko yabanje guhabwa amatungo magufi yabakuye mu bukene.

    Ati 'Ndashimira Croix Rouge kuko yaduhaye ingurube zirabwagura maze nguramo isambu y'ibihumbi 300 Frw, ndetse nza no kugura umurima w'ikawa. Croix Rouge yatwigishije guhinga akarima k'igikoni no kurwanya imirire mibi, abana banjye ndabarihirira ndetse mbagurira mituweli. Mbere twari twarasigaye inyuma tutazi kurya indyo yuzuye, abana bacu barwaye bwaki, ariko ubu tuzi no kwizigamira.'

    Nyiramugisha Valerie wo muri Koperative yo kwizigamira yagize ati 'Twari abakene mbere y'uko dutangira aya matsinda arko batwubakiye ubwiherero n'imbabura zitangiza ikirere. Ntitwari tuzi kwizigama ariko ubu ntiwabaza umugore 5000 Frw ku mufuka ngo abikwereke. Turasa ku ntego bwa mbere twahise tugura matora n'ishashi y'ihene.'

    Perezida w'Umuryango wa Croix Rouge Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Nayituriki Esperance, yavuze ko amafaranga yashowe muri ibi bikorwa mu rwego rwo guca ubukene n'imirire mibi yagaragaraga mu bana mu Karere ka Nyamasheke maze asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa.

    Yagize ati 'Impamvu Croix Rouge yashyizemo imbaraga cyane aka karere kari mu turere dukennye kandi harimo imirire mibi, icyo igamije ni ugufasha abantu batishoboye kugira ngo bazamuke bave muri iyo mibereho mibi bajye mu mibereho myiza. Icyo dusaba abaturage ni ugufata neza ibyo Croix Rouge yabagejejeho kugira ngo bizanagirire akamaro abandi.'

    Uretse ibi bikorwa, Umuryango wa Croix rouge Rwanda waguze ubwato buzajya bufasha abakorerabushake bawo kurohora abaguye mu Kiyaga cya Kivu.

    Abagore bari gukora amakara atangiza ibidukikije ku bufasha bahawe na Croix Rouge Rwanda

    Perezida wa Croix Rouge mu Ntara y’Iburengerazuba, Nayituriki Esperance ari kumwe n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Muryango wa Croix Rouge Rwanda

    Ubwato Croix Rouge Rwanda yaguze mu rwego rwo gutanga ubutabazi bwihuse mu Kiyaga cya Kivu

    Umurima w’inanasi waguzwe na Croix Rouge Rwanda

    Umurima w’urutoki Koperative Umucyo yaguriwe na Croix Rouge Rwanda

    Koperative Umucyo yiteze umusaruro w’ibitoki bihinze mu murima yaguriwe na Croix Rouge Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturage-baravuga-imyato-croix-rouge-yabakuye-mu-bukene

  • Umurundi wari umukozi wo mu ndabo zumuzunguk… – #rwanda #RwOT

    Iby’urukundo rwabo biratangaje 

    Urukundo bavuga ko uwo rukunze rumusanga kandi nanone ngo rugira ayarwo. Ni kenshi twumva inkuru z'urukundo zitangaje zituma havugwa byinshi. Urugero hari igihe usanga umusore yarihebeye inkumi ifite ubumuga bwo kutabona kandi bagakundana ndetse bakanabana cyangwa se nanone umuntu adafite ubumuga runaka agakunda undi ufite ubumuga kandi ntibibuze urukundo rwabo gukomera cyo kimwe n’uko hari umusore uhitamo gukunda umukecuru wacuze kandi bakabana ndetse bagakora ubukwe. 

    Byarangiye umuzungukazi amukunze bitavugwa

    Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru y'urukundo y'umuzungukazi wakunze umurundi wamukoreraga mu ndabo [ubusitani] nyuma akaza kuba nyiri urugo ubu bakaba bafitanye abana babiri. Uyu murundi agaruka ku rukundo rwabo rutangaje yavuze uko bahuye. 

    Yagize ati' Nari mfite imyaka 19 we yari afite 25, twahuriye muri Germany ubu  hashize hafi  imyaka 14. Icyo gihe narihiringaga mfatanya utuzi tubiri hanyuma muri weekend nkakata ubusitani bw'abakire bari batuye Hamburg'. Yakomeje agira ati 'Yambonyemo ubushobozi ntizerega ko mfite akajya anzanira umutobe na biscouts igihe nabaga ndi kumukorera mu busitani bwe'.

    Ubu bafitanye abana b’abakobwa babiri

    Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yamwitagaho yanyuzwe no kumukorera maze umuzungukazi nawe akajya amuherekeza buri gihe uko aje kumutunganyiriza mu busitani ndetse akamufasha. 

    Kubera ukuntu bafatanyaga akazi ngo igihe kimwe cyarageze maze agiye kumuhemba undi arabyanga kuko bisa n’aho ntacyo yari yarakoze ariko undi [umuzungukazi] umuhatira gufata sheki. Ngo yarabimuhatiye ariko umurundi ageze aho atangira kumugendera kure. Nyuma yaho ngo umuzungukazi yamushyize sheki mu mufuka arekeramo intoki barebana akana ko mu jisho amubonamo umugore we w’ahazaza.

    Iby’urukundo ni amayobera 

    Nyuma yaho ngo nawe hari ubucuruzi yatangije butangira bugenda bukomera ndetse anashaka umuntu wo kumufasha kera kabaye ngo uyu murundi yafashe telefone ye maze ahamagara uyu muzungukazi yakomeje asobanura uko byagenze, ati 'ijoro rimwe narinjagaraye mfata telefone yanjye mpamagara nimero ye igisona aranyitaba musaba ko tuza gusohokana'.

    Yakomeje avuga ko ibyabaye nyuma yaho ari amateka, yongeraho ko baje gukora ubukwe ubu bakaba bafitanye abana babiri, bakaba bamaranye imyaka 14.

    Src: Legtpost

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105231/umurundi-wari-umukozi-wo-mu-ndabo-zumuzungukazi-byarangiye-abaye-nyirurugo-ubu-bafitanye-a-105231.html

  • MU MAFOTO: Ubumwe Grande Hotel na Mackenzie i… – #rwanda #RwOT

    Ni ‘Brunch’ yari ibereye ijisho ku muntu wese wabashije kuhagera akabasha kwishima cyane ko wari n'umunsi w'abakozi n'ubwo umubare w'abantu benshi wo utari wemewe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Teta Gwiza ushinzwe Marketing na communication mu Ubumwe Grande Hotel

    Iyi Brunch yatangiye ikerereweho gato nk'uko byari biteganyijwe. Abantu batandukanye bitabiriye binjiraga bakajya muri Resitora bakabanza bagafata amafunguro hanyuma abashaka guhaha imyenda yakozwe na Zoi nayo yari iri kugurishwa, bakayigura ku bwinshi. Iyi myenda yari iri ahari hateganyirijwe kubera imurikagurisha.

    Iradukunda Brenda ni we uhanga imyenda yo muri Zoi

    Mu bagize Mackenzie batandukanye twaganiriye nabo barimo Uwase Katie, Uwase Pamella na Iradukunda Brenda, bose bahurije ku kuba icyifuzo cyabo cyasubijwe kuko Brunch yabo yagenze neza ndetse banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira. Aba bakobwa batangaje ko bifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo imyenda yabo igere ahantu hose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Bamwe mu bakiriya bari baje kugura imyambaro mishya yakozwe na Zoi

    INYARWANDA kandi twaganiriye na Teta Gwiza ushinzwe ‘Marketing na Communication’ mu Ubumwe Grande Hotel atubwira ko Brunch yagenze neza kandi ko izajya iba ngaruka kwezi aho bazajya batumira abantu batandukanye bakora ibikorerwa mu Rwanda. 

    Yagize ati “Twatekereje ku munsi w'abakozi dusanga na Mackenzie ifite igitekerezo rero ni aho twakuye igitekerezo duhita dukora iyi Brunch, yari isanzwe iba na mbere ariko n'ubundi tubikora twubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

     Uwase Pamella wari uri kwereka abakiriya ibyo bari kumurika

    Uwase Katie yerekana umwenda mushya wakorewe muri Zoi

    REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI BRUNCH YAHUJE MACKENZIE NA UBUMWE GRANDE HOTEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105241/mu-mafoto-ubumwe-grande-hotel-na-mackenzie-ibarizwamo-miss-naomie-bamuritse-imyenda-mishya-105241.html