Blog

  • Abantu 38% babayeho nabi biraduhangayikishije- Meya Muzungu ku ngamba za Karongi mu kugabanya ubukene – #rwanda #RwOT

    Icyakora ngo hari ingamba Akarere zafashwe zirimo no kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi ku buryo bafite icyizere ko ubushakashatsi ku mibireho y'ingo butaha (EICV-8) buzasanga ubukene bwarakubiswe inshuro muri Karongi.

    Ni nyuma y'aho EICV-7 iherutse kugaragaza ko mu Karere ka Karongi ubukene bugeze kuri 38,2% buvuye kuri 52,7% mu myaka 7 ishize.

    Ibi byatumye Akarere ka Karongi kava ku mwanya wa kane mu turere dukennye kajya ku mwanya wa 11 mu turere 30.

    Meya Muzungu yemeranya n'ubushakashatsi bwa EICV-7 bwagaragaje ko muri aka karere, igipimo cy'ubukene kikiri hejuru.

    Ati “Kabone nubwo twavuye kuri 52% tukagera kuri 38%, abantu 38 ku 100 babayeho nabi biraduhangayikishije”.

    Avuga ko imvano y'ubu bukene ari uko abaturage benshi ba Karongi batunzwe n'ubuhinzi nabwo budakorwa kinyamwuga kuko ibihingwa byinjiza amafaranga mu Karere ka Karongi ari icyayi na Kawa nabyo bikaba bidahingwa mu mirenge yose ndetse no mu mirenge bihingwamo bidahingwa mu tugari twose n'imidugudu yose.

    Ati “Hari ikibazo cy'umusaruro muke mu karere, haba mu kubona ibiribwa no kwinjiza amafaranga mu mifuka y'abaturage. Umusaruro uri hasi cyane ku buryo iki gipimo ibyo kigaragaza ni ukuri. Ingamba dufite ni ukuvugurura ubuhinzi n'ubukerarugendo”.

    Mu kuvugurura ubuhinzi, Akarere ka Karongi karateganya gushyira umurima w'icyitegererezo muri buri kagari bitewe n'igihingwa kihera cyane urutoki, ibirayi, imboga n'imbuto, ndetse gateganya no kongera ubuso buhinzeho kawa n'icyayi.

    Mu bworozi aka karere karateganya kuzana abashoramari bashyira inzuri ku misozi kugira ngo haboneke amata ahagije.

    Kugeza ubu, mu nka inka 55.000 aka karere gafite, izirenga 32.000 ni inyarwanda, icyakora karateganya kongera umubare w'inka za kijyambere zikaba 100% zivuye kuri 52%.

    Meya Muzungu avuga ko ibyahoze ari ibihingwa ngandurarugo ubu nabyo byabaye ngengabukungu.

    Ati “Mu Burasirazuba mubona imodoka zipakiye ibitoki, buriya umuturage asigarana amafaranga kandi yasigaranye n'ibyo kurya, mubona izipakiye ibigori, mubona iziva mu Majyaruguru zipakiye imboga n'ibirayi, burya abahinzi baba basigaranye amafaranga.'

    'Twebwe rero usibye amakara, icyayi n'ikawa, nta bindi bintu dupakira bijya ku isoko yaba iry'aha cyangwa irya Kigali. Turashaka rero kongera umusaruro biturutse ku buhinzi bwa kijyambere, ibirayi, imyumbati, urutoki imboga n'imbuto, kugira ngo tubone imodoka zipakira zijya i Kigali. Tukanavugurura ubworozi: ubw'ingurube n'ubw'inkoko, tukabona amatungo menshi twohereza muri Congo anyuze ku isoko mpuzamipaka rya Karongi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubukene bugaragara muri aka karere bushakirwe umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-38-babayeho-nabi-biraduhangayikishije-meya-muzungu-ku-ngamba-za-karongi

  • U Rwanda rufite ibimenyetso ko Congo igishaka intambara nubwo hatangiye ibiganiro bya Washington – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro by'i Washington na Doha bitanga icyizere ku kurangiza ikibazo cy'umwuka utari mwiza umaze igihe hagati y'u Rwanda na RDC ndetse n'icy'umutekano muke wayogoje u Burasirazuba bwa RDC.

    Yavuze ko ibi biganiro bishya byatangijwe bitagamije gukuraho ibya Luanda, ko ahubwo byose byuzuzanya.

    Ati 'Twe uko twabivuze na mbere hakiri ibiganiro bya Luanda na Nairobi, twavugaga ko icyangombwa atari ibiganiro kuko hari igihe twabonaga bamwe bashyira ingufu cyane mu biganiro mu kuvuga bati ni ukurengera ibiganiro, twebwe ikibazo ntabwo ari ibiganiro amazina yose babiha, icyangombwa ni icyo ibyo biganiro bigamije.'

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko 'ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo rero n'iyo habamo ibiganiro bitandukanye, abahuza batandukanye ariko bagahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, twe nta kibazo biduteye.'

    Byitezwe ko muri Kamena 2025 U Rwanda na RDC bizashyira umukono ku masezerano y'amahoro azasinywa, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Donald Trump.

    Uretse Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi bazasinya amasezerano, byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n'abakuru b'ibihugu byagize uruhare mu buhuza mu bihe bitandukanye.

    Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'ibiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite impungenge ku bushake buke RDC yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.

    Ati 'Uko byagenda kose, ibyo twakora byose ntabwo bigomba kuzarangizwa no gushyira umukono kuri aya masezerano, kubera ko byagaragaye ku masezerano ashize ko hari ikibazo cy'ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo bwo gushyira mu bikorwa ibiba byashyizweho umukono.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko RDC igishaka intambara.

    Ati 'N'ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko Guverinoma ya Congo igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara.'

    Uretse gushyira umukono ku masezerano, Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza byazashyira n'imbaraga mu kugenzura ko RDC yubahiriza ibyaganiriweho.

    Ati 'Ibyo twakora byose ntibizagarukire gusinya ahubwo n'ibyo bihugu bigomba gukoresha ijambo ryabyo kuri Congo kugira ngo biyumvishe ko ibyo kumva ko bazarangiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare ko bitigeze bitanga umusaruro kandi bitazashoboka.'

    Mbere y'uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by'umutekano birimo n'ikibazo cya FDLR.

    RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y'imbere mu gihugu ajyanye n'imiyoborere n'uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.

    Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n'ubukungu.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko Congo igishaka intambara nubwo hatangiye ibiganiro bya Washington


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-ibimenyetso-ko-congo-igishaka-intambara-nubwo-hatangiye

  • Karongi: Babiri bapfiriye mu rugomo – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyabiheke, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura ku wa 4 Gicurasi 2025.

    Saa Kumi zirenga z'umugoroba nibwo bamwe mu basore basanzwe bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Gitesi bagiranye amakimbirane mu kabari k'uwitwa Hakizimana Bonaventure.

    Muri urwo rugomo, Nsekanabo Michel yaratemwe, akomereka bikabije, nyuma aza gushiramo umwuka.

    Mu gihe abantu bari bakiri mu kavuyo, umukecuru witwa Ntivuguruzwa Christine wari usanzwe arwara umuvuduko w'amaraso yabonye umurambo agwa igihumure, ubuyobozi buhamagara imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere yabwiye IGIHE ko Polisi yahise itabara ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ita muri yombi abantu batatu kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

    Ati “Tuboneyeho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw'abantu. Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w'abandi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saïba yabwiye IGIHE ko bakoranyije abaturage babaha ubutumwa bw'ihumure, banasaba kugira umuco wo gutabarana, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda guha inzoga umuntu wamaze gusinda no kwirinda kwinjirana mu kabari ibikoresho bikomeretsa.

    Abatawe muri yombi bafungiye ku sitasiyo ya Bwishyura, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babiri-bapfiriye-mu-rugomo

  • Trent Alexander-Arnold yasezeye Liverpool, yitegura kwerekeza muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'inararibonye mu by'imikino, David Ornstein, yemeje ko myugariro w'Umwongereza Trent Alexander-Arnold yamaze gufata icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe ya Liverpool nyuma y'imyaka myinshi ayikinira.

    Ibi bibaye nyuma y'uko afashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League, ari nacyo cya nyuma yari ahesheje iyi kipe mu gihe amasezerano ye agomba kurangira muri Kamena uyu mwaka.

    Trent Alexander-Arnold, w'imyaka 26, amaze imyaka irenga icumi muri Liverpool kuva akiri muto mu ishuri ryayo ry'abato, akaba yaranabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi cyane b'ikipe nkuru.

    Uyu musore yagize uruhare rukomeye mu bihe by'intsinzi byaranze iyi kipe birimo kwegukana Champions League, igikombe cya Premier League, UEFA Super Cup ndetse na FA Cup.

    Uko imyaka yagiye ihita, yagiye yigaragaza nk'umukinnyi ushoboye cyane mu kibuga, by'umwihariko ku mwanya wo ku ruhande rw'iburyo mu bwugarizi.

    Nk'uko David Ornstein yabigaragaje mu itangazo rye, Trent yamaze kumvikana n'ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, aho biteganyijwe ko azerekeza nyuma y'irangira ry'amasezerano ye muri Kamena 2025.

    Azasinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka itandatu, bikaba bivuze ko azakinira iyi kipe y'igihangange kugeza mu 2031.

    Real Madrid ikomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bashoboye bazayifasha kurushaho kwigarurira ibikombe bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Trent Alexander-Arnold azaba agiye gufatanya na bagenzi be b'abahanga barimo Jude Bellingham, Vinicius Jr, Eduardo Camavinga n'abandi, mu rugamba rwo gukomeza kuyobora ruhago y'i Burayi.

    Kuri ubu, abafana ba Liverpool bakomeje kugaragaza agahinda n'ishimwe icyarimwe, kuko n'ubwo bababajwe n'isezera rye, bishimira uruhare yagize mu gusiga amateka akomeye muri iyi kipe.

    Abatoza, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa Liverpool bashimangiye ko Trent azahora ari intwari kuri Anfield, kandi ko azakira ikaze igihe cyose azagaruka nk'umushyitsi.

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko Liverpool ishobora guhindura byinshi mu bakinnyi bayo mu mpeshyi, aho abakinnyi batarimo no kongerwaho amasezerano bashobora kugenda, mu gihe n'abatoza bashya bazaba bagiye gutangira urugendo rushya.

     Umunyamakuru w'inararibonye mu by'imikino, David Ornstein, yemeje ko myugariro w'Umwongereza Trent Alexander-Arnold yamaze gufata icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe ya Liverpool nyuma y'imyaka myinshi ayikinira
    Kuri ubu, abafana ba Liverpool bakomeje kugaragaza agahinda n'ishimwe icyarimwe, kuko n'ubwo bababajwe n'isezera rye, bishimira uruhare yagize mu gusiga amateka akomeye muri iyi kipe
    Trent Alexander-Arnold yasezeye Liverpool, yitegura kwerekeza muri Real Madrid

    Source : https://kasukumedia.com/trent-alexander-arnold-yasezeye-liverpool-yitegura-kwerekeza-muri-real-madrid/

  • Alejandro Balde yasibye urugendo rwerekeza i Milan, FC Barcelona yizeye intsinzi idafite myugariro wayo w'ibumoso #rwanda #RwOT

    Myugariro w'uruhande rw'ibumoso wa FC Barcelona, Alejandro Balde, ntabwo ari mu bakinnyi 23 bahamagawe n'umutoza Xavi Hernández berekeza mu Butaliyani, aho bazahura na Inter Milan kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy'irushanwa rya UEFA Champions League.

    Uyu mukino urabera ku kibuga cy'i Milan, Giuseppe Meazza (San Siro), ukaba utegerejwe n'abafana benshi cyane bitewe n'uko ariwo uzagena ikipe izabasha kugera ku mukino wa nyuma.

    Mu mukino ubanza wabereye i Barcelona, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3, bituma ibintu birushaho gukomera.

    Balde, wari umaze iminsi agaragaza urwego rwo hejuru, ntiyajyanye n'abandi kubera ikibazo cy'imvune yagize mu mukino wa shampiyona uheruka bakinamo na Girona.

    Abaganga ba FC Barcelona batangaje ko bafashe icyemezo cyo kumuruhura kugira ngo azabashe kugaruka ari muzima mu mukino ukomeye wa El Clásico uzahuza FC Barcelona na Real Madrid ku Cyumweru.

    Mu gihe Balde yasibye uru rugendo, FC Barcelona yabonye inkuru nziza y'uko rutahizamu wabo w'Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, yagarutse mu myitozo nyuma y'iminsi yari amaze hanze kubera imvune y'itako.

    Lewandowski nawe ari mu bakinnyi bagiye i Milan, hari amahirwe menshi ko azinjira mu gice cya kabiri, agasimbura umwe mu bakinnyi b'imbere, bitewe n'uko umukino uzaba uhagaze.

    Umutoza Xavi yavuze ko uyu mukino ari ingenzi cyane kandi ko bafite icyizere cyo gukomeza:

    'Twizeye ko tuzabona intsinzi. Nubwo dufite abakinnyi bamwe bavunitse, abandi biteguye neza, kandi turi ikipe ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma.'

    Abafana ba FC Barcelona bitezweho gutera inkunga ikipe yabo ku bwinshi, nubwo umukino uzabera hanze. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangiye kugaragaza icyizere cyo kubona intsinzi no kwihorera kuri Inter Milan yabatsinze mu mwaka ushize muri iri rushanwa.

    FC Barcelona izakirwa na Real Madrid ku wa Cyumweru tariki 11 Gicurasi mu mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya La Liga, dore ko amakipe yombi ari guhatanira ku mwanya wa mbere.

    Alejandro Balde yasibye urugendo rwerekeza i Milan, FC Barcelona yizeye intsinzi idafite myugariro wayo w'ibumoso

    Source : https://kasukumedia.com/alejandro-balde-yasibye-urugendo-rwerekeza-i-milan-fc-barcelona-yizeye-intsinzi-idafite-myugariro-wayo-wibumoso/

  • Perezida wa Sena Dr. Kalinda yavuze ko nta wakongera guhembera Jenoside ngo bimuhire – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 03 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika, ahibukwaga Abatutsi biciwe kui Paruwasi Gatolika ya Cyanika.

    Nikuze Mariane waharokokeye, yagaragaje ubugome ndengakamere bakorewe bicishwa inyota ngo babure intenge bazaninirwe guhunga.

    Yagaragaje ko mbere y'uko baza kubica babanje guca amatiyo yazanaga amazi kuri Paruwasi, ibyatumye babura ubuzima maze bamwe mu bana bagatangira kwicwa n'inyota kugeza ku wa 21 Mata 1994, ubwo Interahamwe n'abandi bicanyi bagiye kubica bavuye no kwica i Murambi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko n'ubwo iyi Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935, ariko nta mbuto z'urukundo zigeze zihaboneka kuko aka gace kabaye igicumbi cya Jenoside kuko yahatangiye kuva kera mu cyiswe Noheli y'amaraso mu bwicanyi bwahabaye mu mwaka wa 1963.

    Yagaragaje uko inama yo kwica Abatutsi kuri Noheli yo mu 1963, uwa Perefe wa Gikongoro, Nkeramugaba Andreé, yaje gukoreshereza mu Cyanika ku wa 23 Ukuboza muri uwo mwaka.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka ari umwanya uboneye wo gusesengura amateka y'u Rwanda hagamijwe gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga zo kuyikumira zihari.

    Yagize ati 'Iyi myaka 31 ishize, igaragaza ko ibyagezweho byubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda, bikaduha ikigereranyo hagati y'ubuyobozi bubi n'ubwiza. Ni yo mpamvu, abarota kongera guhembera amacakuru n'ingengabitekerezo ya Jenoside, imbaraga zo kubatsinda zihari kandi na bo barabizi.'

    Iyi gahunda yo Kwibuka mu Cyanika, yanahuriranye no gushyingura imibiri 53 mu cyubahiro irimo 51 yabonetse hirya no hino mu murenge ndetse n'indi ibiri yimuwe, aho ije isanga indi isaga ibihumbi 40, iruhukiye mu Rwibutso rwa Cyanika.

    Umurenge wa Cyanika uhuje amateka n'ibindi bice byinshi, aho umunsi wo ku wa 21 Mata 1994 wishweho Abatutsi benshi mu gihugu barenga ibihumbi 250 mu bice nka Cyanika, Murambi na Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, Karama, Cyarwa, Tumba na Kinazi muri Huye, Nyanza, i Gishubi muri Gisagara, Muhanga, Ruhango, Kamonyi n'ahandi.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazageraho kuko u Rwanda rufite imbaraga zo kubarwanya

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje mu Cyanika habaye indiri ya Jenoside guhera mbere ya 1994

    Abatuye mu Cyanika basabwe kubaka ubumuntu muri bagenzi babo

    Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’iz’umutekano bashyira ururabo aharuhukiye Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika

    Minisitiri Dr. Bizimana, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda na Guverinei w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyanika

    Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935 ariko mu 1994 hicirwa Abatutsi benshi

    Hanashyinguwe imibiri 53, harimo 51 yabonetse, n’ibiri yimuwe

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-wa-Sena-Dr-Kalinda-yavuze-ko-nta-wakongera-guhembera-Jenoside-ngo-bimuhire

  • U Rwanda ntirwifuza ko u Bubiligi bwahirahira kwinjira mu biganiro byarwo na RDC – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RDC, hashize iminsi mike bitangiye gushyirwamo imbaraga cyane ndetse byinjiyemo ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa n'ibindi.

    Mu gihe ibi biganiro biri kuba, u Bubiligi buherutse kugaragaza ko bwifuzaga kubigiramo uruhare, ariko hari imbogamizi bw'uko u Rwanda rwaciye umubano nabwo.

    Ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, yagiriraga uruzinduko muri RDC, yasobanuye ko kugira ngo igihugu kibe umuhuza, biba bisaba ko cyemerwa n'impande zose zifitanye amakimbirane, ariko ngo si ko biri ku Bubiligi.

    Yagaragaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe muri Werurwe 2025 cyo guhagarika umubano warwo n'u Bubiligi, ubwo rwabushinjaga kubogamira kuri RDC bugamije kwenyegeza aya makimbirane, ari cyo cyabaye imbogamizi.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Bubiligi budakwiriye guhirahira bwinjira muri ibi biganiro kubera imyitwarire yabwo.

    Ati 'Kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi aza mu karere mu bindi bihugu ni uburenganzira bwe, ariko ibyo yakorana nabo byose ntabwo bireba u Rwanda, kandi nta nubwo binareba n'ibi biganiro turimo kuko numvise ko bashaka kugira uruhare muri ibi biganiro, nta ruhare bagomba kugira muri ibi biganiro turimo kubera ko bagaragaje ko badashobora kwizerwa mu kutagira uruhande babogamiyemo, kuko bagaragaje ko babogamiye ku ruhande rwa Kinshasa.'

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko abibwira ko u Bubiligi ari igihugu gifite ijambo mu karere kandi gikwiriye kugira uruhare mu bihakorerwa bibeshya.

    Ati 'U Bubiligi nta jambo bugifite mu karere kuko u Bubiligi ni igihugu cyakolonije ibihugu bitatu byo muri aka karere, RDC, u Rwanda n'u Burundi ngira ngo no muri Minisiteri yabo y'ububanyi n'amahanga bari bafite ishami rinini rishinzwe aka karere kurusha ibindi bihugu by'i Burayi.'

    Yavuze ko aho kugira ngo u Buligi bukoreshe neza umwanya bwari bufite mu karere, bwawangije.

    Ati 'Aho kugira ngo bakoreshe uwo mwanya neza mu kureba ukuntu hagaragara amahoro muri aka karere, bakoresheje uwo mwanya wabo nabi mu gushyigikira Leta ya Congo, mu gushaka gukangurira amahanga yose ngo afatire u Rwanda ibihano, nibyo byatumye duhagarika umubano n'u Bubiligi, hanyuma bikaba byumvikana ko Leta y'u Bubiligi nta jambo igifite mu karere, ntabwo ushobora kugira ijambo mu karere waracanye umubano na kimwe mu bihugu byo muri aka karere aricyo u Rwanda, ibyo birumvikana.'

    Muri Werurwe 2025 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n'u Bubiligi, runategeka abadipolomate b'iki gihugu kuva ku butaka bwarwo.

    Impamvu y'icyo cyemezo ni uko hari hashize igihe kinini u Bubiligi busaba amahanga n'imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.

    U Rwanda rwarabihakanye, rwamagana iyo myitwarire y'u Bubiligi, igihugu cyagize uruhare rukomeye mu mateka mabi yabaye mu Karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari, kuva mu bihe bwarukolonizaga hamwe na RDC ndetse n'u Burundi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y'u Rwanda n'u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse kugirira uruzinduko i Kinshasa ahura na Perezida Félix Antoine Tshisekedi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ntirwifuza-ko-u-bubiligi-bwahirahira-kwinjira-mu-biganiro-byarwo-na

  • Imisoro ya Trump yageze no kuri filimi – #rwanda #RwOT

    Trump yavuze ko ateganya guha uburenganzira Ishami rishinzwe Ubucuruzi kugira ngo ritangire gusoresha filimi zo mu mahanga zerekanwa muri Amerika, kuko uruganda rwa sinema mu gihugu cye 'rwari rutangiye gupfa rwihuse'.

    Yavuze ko hari na filimi zimwe na zimwe zo mu mahanga zibangamira umutekano w'igihugu, ngo kuko ziba zirimo icengezamatwara ritari ukuri kuri Amerika.

    Ati 'Dukeneye ko filimi zikorewe muri Amerika zongera kugaruka.'

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Howard Lutnick, yahise asubiza Trump ati 'Turi kubikoraho'.

    Ntabwo uburyo bizakorwa buratangazwa, ndetse ntibizwi niba uyu musoro uzashyirwa no ku nganda zo muri Amerika zikorera filimi mu mahanga.

    Ibigo bikomeye mu gutunganya filimi muri Amerika byari bimaze iminsi bijya kuzikorera hanze y'iki gihugu. Zimwe mu zamamaye zakiniwe hanze ya Amerika harimo nka Deadpool & Wolverine, Wicked, Gladiator II n'izindi nyinshi.

    Trump yatangaje ko filimi zitari izo muri Amerika zigiye kujya zitanga umusoro wa 100%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imisoro-ya-trump-yageze-no-kuri-filimi

  • Nyuma y'imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro 2025 nyuma yo gutsinda Rayon Sports, ni Igikombe cy'Amahoro itwaye yahurukaga mu 2019.

    Kwegukana igikombe kwa APR FC bibaye nyuma yaho aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma aho Rayon Sports yasezereye Mukura naho APR yo isezerera Police FC.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro, ikipe y'ingabo z'igihugu yatsindiwe na Cheick Djibril Outtara ndetse na Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda.

    Gutwara igikombe cy'Amahoro 2025 kwa APR FC bisobanuye ko izahagararira u Rwanda mu mukino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo azwi nka CAF Confederations Cup.

    APR Football Club itwaye iki gikombe yaherukaga mu mwaka wa 2017, kikaba igikombe cyayo cya 14 itwaye kuva yashingwa.

    Gutwara iki gikombe kwa APR FC, biyihesheje guhabwa imidali iherejejwe n'igikombe ndetse na Miliyoni 12 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Ku mwanya wa Kabiri mu Bagabo, ikipe ya Rayon Sports yawegukanye ihabwa imidali na Sheki ya Miliyoni Eshanu z'Amafaraanga y 'u Rwanda,Umwanya wa Gatatu wegukanywe na Police FC itsinze Mukura Vs igitego kimwe ku busa.

    Mu bagore ikipe y'Indahangarwa yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 4-2 ihita ihabwa Miliyoni 8 nk'iyatwaye igikombe.

    The post Nyuma y'imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-8-apr-fc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-2025-itsinze-rayon-sports-2-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-8-apr-fc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-2025-itsinze-rayon-sports-2-0

  • Nyanza: Hasabwe ko kubaka Urwibutso rwa Jenoside ahashyinguye abagore n'abana byakwihutishwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 4 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana biciwe ku Ibambiro mu Karere ka Nyanza.

    Ubusanzwe izina Ibambiro, rikomoka mu bihe bya kera aho ako gace kiswe ku Ibambiro, kuko habambwaga impu z'inka, kugira ngo zizakorwemo ibikoresho bitandukanye.

    Mukandutiye Immacule, warokotse Jenoside yakorewe ku Ibambiro afite imyaka 18, yavuze mu gihe cya Jenoside hiciwe Abatutsi benshi, aho nyina umubyara n'abandi bo mu muryango we biciwe aha, abenshi bakabajugunya mu musarane w'urusengero rwa ADEPR ruhari ari bazima.

    Ati “Bafataga abantu nka batanu bakabakubita ubuhiri, ariko bakabata mu cyobo batarahwana, kuko umubare munini n'uw'abatawemo bari bazima, nyuma yo gusabwa kwicukurira bakabyanga.'

    Yasabye ko imva abiciwe ku Ibambiro bashyinguyemo yasimbuzwa urwibutso kuko itabahesha agaciro, bakanashingira ku mateka akomeye hafite.

    Ati 'Abacu baracyashyinguye mu mashitingi, turasaba ko hakubakwa urwibutso bagahabwa icyubabiho, rukanigisha ababyiruka ububi bwa Jenoside.'

    Ndayambaje Védaste na we ufite abe bashyinguye ku Ibambiro yunze mu rya Mukandutiye asaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona urwibutso rusigasira amateka y'ibyabereye aha, ashimangira ko ubwicanyi bwo ku Ibambiro bwibasiye abana n'abagore ari ikimenyetso zimusiga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari igamije kubarimbura.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yavuze ko ku Ibambiro hari amateka yihariye ari yo mpamvu hakwiriye kwihutishwa umushinga wo kuhubaka urwibutso rwazabungabunga amateka, rugaha agaciro abahiciwe, ariko by'umwihariko rugamije no kuba ishuri ry'amateka.

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Uwineza Béline, na we yavuze ko nk'Inteko Ishinga Amategeko, bazokomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubaka uru rwibutso ku Ibambiro.

    Ati 'Tuzakomeza kubaba hafi muri uru rugendo, inzira yatangiye ntabwo izahagarara, uko ubushobozi bw'igihugu cyacu bugenda buboneka, tuzagera igihe tugire urwibutso rwihariye rw'aya mataka.'

    Ku Ibambiro, hiciwe abana n'abagore 454 bari bakuwe mu rusengero rwa ADEPR watabwa mu musarane, ndetse n'umusaza umwe wababimburiye kwicwa ngo kugira ngo akize umwaku abicanyi, batazasamwa n'amaraso y'abana n'abagore bari bagiye kwica, kuko bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda.

    Mu gihe uru rwibutso rwaba rumaze kuzura aha ku Ibambiro, rukazaba rufite n'igice cy'amateka.

    Abagore n’abana 454 bashyinguye ku Ibambiro bibutswe baturwa indabo

    Mukandutiye Immaculée warokotse ubwicanyi bwo ku Ibambiro yasabye ko kuhubaka Urwibutso byakwihutishwa kugira ngo amateka yaho asigasirwe

    Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko, izakomeza kubaba hafi mu iyubakwa ry’urwibutso ku Ibambiro

    Iki cyobo cyari umusarane cyatawemo abana n’abagore 454 bishwe nabi cyane ku Ibambiro

    Inzu isigaye ari urusengero rwa ADEPR rwo ku Ibambiro ni yo yari yahurijwemo abana n’abagore b’Abatutsi mbere yo kubica


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hasabwe-ko-kubaka-urwibutso-rwa-jenoside-ahashyinguye-abagore-n-abana