Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yo mu 2020.
Yerekanye ko nubwo hakozwe byinshi mu guharanira ko ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda bugerwaho 100%, hakiri ibyuho n'imbogamizi bikenewe gushyirwamo imbaraga ngo urwo rugendo rugerweho.
Muri byo yagaragaje nko kuba hakiri kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu Banyarwanda bari hanze y'Igihugu ndetse no mu bari imbere mu gihugu barimo n'urubyiruko.
Yashimangiye ko kubona ingengabitekerezo igaragaza mu rubyiruko ari ikintu kigoye ariko yerekana ko akenshi haba harimo uruhare runini rw'ababyeyi bityo ko bakwiye kwigishwa kugira ngo bahinduke.
Ati 'Akenshi mu bintu by'ingengabitekerezo ya Jenoside ababyeyi bafitemo uruhare rugera kuri 70%. Kuko akenshi abana hari ubwo bagirwaho ingaruka n'ibyo babwiwe n'ababyeyi kereka iyo bahuye na bagenzi baba bo bakabahindura.'
Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y'ababyeyi cyane ko ari ibintu bishoboka bishingiye ku kuba bakwerekwa ububi bwabyo, bagasabwa kubyirinda no kubivamo.
Ati 'Hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kugira ngo ababyeyi bahinduke. Ababyeyi bo biroroshye kubahindura kubera ko iyo umuntu agenda akura anabyara, atangira kugira ubwoba, agatangira gucisha make.'
Yakomeje ati 'Inzego zihagurutse, tukagira na gahunda yo guhuza ababyeyi n'abana, kubigisha cyangwa kubereka ibintu bishobora kubasubiza muri ya mateka atari meza byatanga umusaruro.'
Yavuze ko kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo ari ibintu bikwiye guhoraho kuko usanga abato bavoma amakuru atari meza bayakuye no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abari hanze bakayabwirwa na bamwe mu basaritswe n'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Hakwiye gushyirwa imbaraga no kureba ukuntu gahunda za Ndi Umunyarwanda na zo zagera no kuri rwa rubyiruko rukiri muri Diaspora.'
Dr. Ryarasa kandi yongeye kugaragaza ko n'ubushomeri hari ubwo bushobora kuba intandaro y'ingengabitekerezo ya Jenoside kuri bamwe, bityo ko abantu bakwiye kubakirwa ubushobozi mu buryo bwose ku buryo ubumwe n'ubwiyunge bikomeza kuba ku isonga mu byo batekereza.
Yerekanye kandi ko urubyiruko rukwiye kuganirizwa no kwigishwa amateka, ariko rukanahabwa umwanya wo kuyumva no kuyatangaho ibitekerezo uko bikwiye kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho.
Perezida wa Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yagaragaje ko bakomeje gukusanya ibitekerezo no kurebera hamwe uko ubumwe bw'Abanyarwanda buhagaze, hagamijwe kureba imbogamizi zikirimo n'ibyakorwa ngo bukomeze gusigasirwa uko bikwiye.
Hagaragajwe ko uruhare rw'ababyeyi mu ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko ruri kuri 70%
Aya mavugurura yari amaze iminsi ine gusa akozwe na OpenAI, aho afasha abakoresha ikoranabuhanga rya GPT-4o kugira ngo babone ibisubizo. Gusa ikibazo ni uko ibisubizo byatangwaga, byari ibisubizo bigamije gusa gushimagiza uwabisabye, aho kuba ari ibisubizo bishingiye ku kuri.
Urugero ni uko hari aho abantu bagaragaje ko bahagaritse imiti ahubwo bagahitamo gukizwa n'imbaraga zo kwizera. Aba banditse bagisha inama y'icyo bakora, maze amavugurura yakozwe ku ikoranabuhanga rya GPT-4o abaha ibisubizo bigaragaza ko icyo cyemezo ntacyo gitwaye, nyamara bizwi neza ko guhagarika imiti utabiherewe uburenganzira na muganga cyangwa se utayimaze, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Abahanga mu by'ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano ntibahwemye kugaragaza impungenge zishingiye ku kuba iri koranabuhanga rishobora kwiga gutanga ibisubizo bijyanye n'ibyifuzo by'abantu, ariko bitajyanye n'ukuri kw'ibiriho.
Ibi ngo bishobora gutuma abantu birara, bagakeka ko ari abahanga cyangwa bafite ubushobozi burenze ubwo bafite, bityo ntibashyire imbaraga mu kwiga no kunguka ubumenyi bwisumbuye.
Ibi kandi ngo bishobora no gutuma ibisubizo bitangwa biba ari ibisubizo bitajyanye n'ukuri, bityo bikaba bishobora kuyobya bamwe mu gihe bafashe icyemezo cyo kubigenderaho.
OpenAI yahagaritse amavugurura yari aherutse gukorwa kuri GPT-4o
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 3 Gicurasi, kibera mu Mujyi wa Bellevue, ku rusengero rwa 'Bellevue Presbyterian Church', aho hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku mateka yagejeje kuri Jenoside, afite imizi mu bihe by'ubukoloni.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Bellevue wabereyemo iki gikorwa, bwatanze icyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata, guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurushaho kwigisha aya mateka ku batuye muri iyo Leta n'abandi baturage muri rusange.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Depite Adam Smith na madamu ndetse n'abandi bagize Inama y'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Bellevue. Hari kandi abayobozi b'imiryango igizwe n'Abanyafurika batuye muri uwo Mujyi. Depite Smith ni we wayoboye umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere, nk'ikimenyetso cy'uburyo u Rwanda rwavuye mu icuraburindi, rukongera kwiyubaka.
Mu ijambo rye, yavuze ko ashimishijwe no gukorana n'umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Amerika ndetse na Guverinoma y'u Rwanda, aho bakorana ku ngingo zitandukanye.
Ati “Biratangaje uburyo sosiyete yanyu yiyubatse nyuma y'ibyago bikomeye mwahuye nabyo. Bitanga icyizere ahandi ku Isi cyo kubona icyo abantu bageraho mu gihe bahisemo kwishyira hamwe.”
Umwanditsi w'Ibitabo, akaba n'uwashinze Umuryango World Outside My Shoes, Carl Wilkens, akaba ari nawe Munyamerika uzwiho kuba yaranze guhungishwa mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw''ibyo yabonye ubwo Jenoside yari irimo gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ndetse anagaruka ku ruhare yagize mu gukwirakwiza inyigisho ziyigarukaho hirya no hino ku Isi.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, Senateri Maria Cantwell ndetse na Guverineri wa Leta wa Washington, Bob Ferguson, bohereje ubutumwa bwanditse bwasomwe n'Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje.
Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw'Umujyi Bellevue, ati “Turashimira Umujyi wa Bellevue kuba warabaye abafatanyabikorwa beza b'umuryango w'Abanyarwanda mu myaka myinshi ishize kugeza n'ubu, ndetse n'ubufasha mwaduhaye mu rugendo rwagejeje ku cyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwibuka.”
Perezida w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, IBUKA, Ishami rya Washington, Philipe Rwinkusi, nawe yashimiye iki cyemezo, ati “Iyi ni intambwe y'ingenzi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ntabwo tuzibagirwa uyu mwanzuro. Twizeye ko muzakomeza kudufasha ku busabe twatanze ku buyobozi bw'Umujyi wa Bellevue bwo kubaka urwibutso ruhoraho, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rukazashyirwa muri uyu Mujyi wa Bellevue.”
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abanyarwanda benshi ndetse n'inshuti z'u Rwanda zituye mu Mujyi wa Bellevue no mu nkengero zawo.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Bellevue kuko bwabaye abafatanyabikorwa beza b’Abanyarwanda bawutuyemo
Depite Smith yavuze ko hari byinshi Isi ishobora kwigira ku Rwanda
Uhereye ibumoso, Umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue, Lee, akurikiwe na Perezida wa IBUKA muri Leta ya Washington, Phillipe Rwinkusi, akurikiwe n’umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue Nieuwenshuis ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje n’umwe mu bagize Inama ya iyoboye Umujyi wa Bellevue, Sumadiwirya (uheruka iburyo)
Aba bayobozi n'abakozi ba Access Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Nyuma yo gusura Urwibutso no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bakomereje mu biganiro byagarutse ku mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, hirindwa ko Jenoside yazongera kuba ukundi.
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, mu ijambo rye yavuze ko bifatanyije n'Abanyarwanda bose mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kuba umusemburo w'ibyiza n'impinduka.
Yasobanuriye urubyiruko impamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa, ababwira ko mu gihe kiri imbere ari bo bazasobanurira abazabakomokaho ayo mateka.
Ati 'Twebwe turi kubibabwira kuko twabibonye biba kandi ntabwo kwibuka bizahagarara kandi nk'urubyiruko murasabwa kumenya agaciro ko kwibuka kugira ngo muzasigasire amateka mu gihe kizaza, kandi mukomeza kurwanya ingengabitekerezo twibuka tuniyubaka.'
Abakozi n'abayobozi ba Access Bank Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi n’abakozi ba Access Bank Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imigani y'abakurambere yagiye yerekana uburyo ibintu bihurira ku buryo butunguranye, maze umuntu agatangara ati: 'Isake ntiyibagirwa aho yakebwe ijosi.' Iyi nkuru nayo ni iy'agatangaza!
Mu myaka myinshi ishize, hari ibintu byagiye bihurira rimwe ku buryo byashoboraga gusa nk'impanuka, nyamara igihe kikabyemeza.
Aho ni ho havuye ya migani nka: 'Igihe kiragera ntigihusha.' Reka turebere hamwe uko imyaka imwe yahuriranye n'urupfu rwa Papa wa Kiliziya Gatolika n'intsinzi y'amakipe yo mu Bwongereza muri UEFA Champions League.
Urupfu rwa Papa n'intsinzi z'amakipe yo mu Bwongereza
1978 â” Papa Paul VI yapfuye ku wa 6 Kanama 1978. Nyuma gato, Liverpool FC yegukanye UEFA Champions League (icyo gihe yitwaga European Cup). Imigani iravuga ngo: 'Iyo ikirago gishaje kimeneka igihe imvura iguye.'
1978 â” Papa John Paul I nawe yapfuye mu kwezi kumwe gusa, ku wa 28 Nzeri 1978, amaze iminsi 33 gusa ku ntebe ya Petero. Uwo mwaka nawo warangiye Liverpool itwaye igikombe cy'u Burayi.
2005 â” Papa John Paul II yapfuye ku wa 2 Mata 2005. Muri uwo mwaka, Liverpool yongeye gutwara UEFA Champions League, itsinze AC Milan mu mukino utazibagirana wa nyuma wabereye i Istanbul. 'Urucira mu kanya ruhinduye nyirarwo.'
Liverpool yatwaye UEFA Champions League, itsinze AC Milan mu mukino utazibagirana wa nyuma wabereye i Istanbul.
2022 â” Papa Benedict XVI yapfuye ku wa 31 Ukuboza 2022. Muri uwo mwaka w'imikino wa 2022-2023, Manchester City yatwaye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. 'Umugabo umwe abyara igitangaza, abandi bakavuga ngo ni ibisanzwe.'
Manchester City yatwaye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo
Â
2024 â” Vuba aha, mu kwezi kwa Mata 2025, ni bwo inkuru yakababaro yamenyekanye cyane ku Isi hose ubwo Papa Francis yitabaga Imana. Ese koko byashoboka ko Arsenal yaba igiye gukurikiza urugendo nk'urw'andi makipe y'Abongereza yagiye yegukana iki gikombe mu mwaka w'urupfu rwa Papa? Doreko ariyo kipe yo mu Bwongereza isigaye mu irishanwa. 'Imbwa yarose ihiga, bukeye irayikurikirana.' Abakunzi ba Arsenal baracyategereje.
Amateka ashobora gutuma Arsenal fc itwara igikombe cya UCL!
Ikibazo gisigaye: Ese Arsenal, nyuma y'imyaka myinshi itarabona iki gikombe cy'icyubahiro, yaba igiye guhuriza ku gisubizo cy'iki gitera agahinda n'intsinzi isekeje? Aho si byo bavuga ngo: 'Iyo Imana iguhaye, ntiyigera igucira ku nkokora.'
Ibi ni ibintu bitangaje, ariko amateka iyo yisubiwemo atanga icyizere cyangwa igihunga. Wowe ubivugaho iki?
Nyuma yuko Eric Bagiruwusa yonkeye ingengabitekerezo ya Jenoside kuri Radiyo Ijwi ry'Amerika abifashijwemo n'umunyamakuru Etienne Karekezi wari umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cya MRND mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kizwi nk'Interahamwe, Eric Bagiruwubusa umwigishwa wa Etienne Karekezi yashinze Channel kuri Youtube izwi nka EB Official igamije ubuvugizi bwo gusubirishamo imanza z'abahamwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu no guhirika ubutegetsi.
Ubwo Leta y'abajenosideri yari mu buhungiro, bakoze inama y'iminsi itandatu muri 1995 igamije kwigira hamwe uburyo bagaruka mu gihugu mu cyo bise kwirukana abanyamahanga no kurangiza umugambi wabo wa Jenoside. Muri Komisiyo y'itangazamakuru bemeje ko bakorana n'inshuti zabo zikorera ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo Etienne Karekezi wari umaze igihe gito ku ijwi ry'Amerika na Ally Youssuf Mugenzi wakoreraga BBC Gahuzamiryango.
Nyuma y'imyaka 30 mu gihe ba Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, bahereje inkoni Eric Bagiruwubusa n'abandi ngo bakomeze iyo ngengabitekerezo.
Uru rubuga yashinze mu mwaka wa 2012 ariko rukaba rukoreshejwe mu minsi ya vuba hakaba hariho video zisaga 40, Eric Bagiruwubusa yagarutse ku manza z'abajenosideri bo mu rwego rwa mbere harimo nka ruharwa Leon Mugesera, Beatrice Munyenyezi, Jean Uwinkindi, Felicien Kabuga ndetse n'abandi bahamwe ibyaha by'ubugambanyi no guhirika ubutegetsi harimo nka Frank Rusagara, Tom Byabagamba, Joel Mutabazi n'abandi.
Mu byo Eric Bagiruwubusa agarukaho ni ugushaka kugaragaza amarangamutima y'abaregwa cyane cyane ko audience ye igizwe n'ibigarasha n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abereke ko nta butabera bahawe.
Nk'urubanza rwamaze imyaka irenga itanu, Bagiruwusa arugarukaho mu gihe kitarenze minota 30 maze akagaragaza akarengane bahuye nako asubira mu magambo y'abashinjwa mu rwego rwo kuzamura amarangamutima y'abamukirikira dore ko aribyo baba bashaka kandi anenga ubushinjacyaha. Mu cyo Eric Bagiruwusa agamije harimo kugaragaza ko mu Rwanda nta butabera kandi abantu barengana.
Iyi channel ya Bagiruwusa yabaye umuzindaro w'abajenosideri nabaregwa ibyaha byo guhirika ubutegetsi. Uwahoze muri FPR Inkotanyi iyo abaye ikigarasha, aba abaye umunyapolitiki kuri Bagiruwubusa. Ibi nti byatangijwe na Bagiruwubusa gusa kuko akenshi wasangaga Uwimana Agnes, Cyuma Dieudonne, Theoneste Nsengimana na Etienne Gatanazi bose aricyo bari bagamije kandi ugasanga bafitanye ubucuti magara dore ko bashyigikirana ku mbuga nkoranya mbaga bemeza ko aribo banyamakuru nyabo.
Eric Bagiruwubusa agomba kumenya ko ibyananiye ALiR/PALiR yahindutse FDLR ashaka kubera umuvugizi, akongeraho na FDU Inkingi na DALFA Umulinzi, kandi bari bafite intwaro atazabigeraho akoresheje Youtube Channel.
Ibi yabigarutseho nyuma y'uko Komisiyo y'Abakozi ba Leta iherutse kugaragaza ko mu bushakashatsi yakoze mu turere, byagaragaye ko hakirimo ibibazo bibangamiye umurimo birimo inzego zikoresha abakozi badafite amasezerano y'akazi ndetse n'ibindi bitandukanye.
Ati 'Umukoresha udahaye umukozi amasezerano burya na we aba yihemukira, abantu bakeneye no kubyumva, kuko umuntu ugukorera iyo adatekanye, atishimye cyangwa atazi niba ejo azagaruka ntabwo aguha umusaruro mwiza nk'umuntu wafashwe neza.'
Yakomeje avuga ko 'Umukozi ufashwe neza uzi neza ko amasezerano ye yubahirizwa uko bikwiye, icyo gihe nawe ashyiramo imbaraga nyinshi mu murimo akora kugira ngo atazanatakaza ako kazi, rero ni inyungu za bose iyo ibyo bikozwe neza.'
Yavuze ko ibyo byose ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera bahora babikangurira abakoresha, mu gukomeza kubumvisha ko hari ibyiza byo kuba baha abakozi ibyo amategeko agena.
Yagaragaje ko n'ubwo amategeko ahari kandi agomba no gukurikizwa ariko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yanashyizeho n'abagenzuzi b'umurimo bareba, bakagira inama abakoresha ariko n'aho byanze ntibyubahirizwe bashobora no kubihanirwa.
Ati 'Usibye MIFOTRA ubwacu dufitanye imikoranire ya hafi na RSSB no muri RRA kugira ngo tujye dukomeza guhana amakuru ku buryo dufatanya kugira ngo wa mukozi ibyo yemererwa abihabwe bityo uburenganzira bwe bwubahirizwe.'
Byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2025.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi mpanuka yabereye mu isambu y'uwitwa Ntibakunze Abizeyimana w'imyaka 52 umaze iminsi yarajyanywe mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito cya Murunda (Transit Center) kubera ko isanzwe ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Manihira, Nzaramba Kayigamba Felix yabwiye IGIHE, ko ubu bucukuzi bwarimo abantu bane, babiri ntibabashe kumenyekana, umwe agakomereka undi agapfa.
Ati 'Bakoraga ubu bucukuzi butemewe ndetse butari no mu mbago z'ahakorerwa ubucukuzi bwemewe. Abagwiriwe n'igisimu bari bane, barimo Nsanzimpfura François w'imyaka 42 waje gupfa, naho Nshimiyimana Patrice w'imyaka 25 avanwamo yagize ikibazo ku kaboko, mu gihe abandi babiri bavuyemo ari bazima ntibamenyekane imyirondoro.'
Bijyanye n'Amateka ya buri hantu, Ubuyobozi n'Abaturage mu Murenge wa Musambira kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025 bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By'umwihariko bibukiye i Bitsibo mu kagari ka Rukambura ahiciwe Abatutsi basaga 390. Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira yabwiye abaje kwibuka ati' Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya kuko aribyo bikwiye kuyobora imigirire yacu ya buri munsi'.
Visi Meya Niyongira wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese ko mu rwego rwo gushyigikira ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, bikwiye ko buri wese aharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu, byose byubakiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame we wahagaritse Jenoside hamwe n'Inkotanyi yari ayoboye.
Akomeza ati' Ikintu cyakorwa ni Ubufasha ku bintu bijyanye no kuzisana uretse ko hari n'izo ubona gusana bigoye, bisaba ko zakongera kubakwa kuko ubona ko byapfiriye muri fondasiyo. Inyinshi ni nako zimeze, izindi zitari izo zaraguye izindi nti zikibamo abantu'.
Avuga kandi ko mu bindi bibazo bigaragara basangiye nk'Abarokotse Jenoside ari ibishingiye ahanini ku; Intege nkeya, Ihungabana abenshi bahorana, hakazamo guceceka no kwigunga bizanira benshi uburwayi kandi ngo abenshi nti babivuge.
Nkunduwimye Alexandre, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Musambira avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'Umwihariko abatishoboye bo muri uyu Murenge bafite ibibazo byinshi bigendanye n'iby'Ubuzima nk'Uburwayi n'ibindi basigiwe n'ingaruka za Jenoside.
Avuga ko nyuma y'uko Jenoside ihagaritswe hari ibikorwa byinshi abayirokotse batishoboye bagiye bafashwamo cyane cyane nko kubabonera amacumbi mu buryo bwo kubabonera aho bikinga.
Avuga ko izo nzu zubatswe muri iyo myaka ubu ari ibibazo. Ati' Ayo macumbi barayubakiwe ariko kugeza uyu munsi wa none igihe yubakiwe, yubatswe huti huti yubakwa mu buryo bwo kugira ngo babone aho bikinga. Uyu munsi wa none amenshi yarashaje ku buryo hari ayo babamo abavira. Ni inzu zubatswe nta n'ibikoresho bifatika byari biriho, nta micanga na sima bihagije ku buryo izo nzu zari zikomeye. Uburyo bwo gusanwa, inyinshi ni izangiritse ku buryo uburyo bufatika ari ubwo gusenya bagasa nk'aho batangira'. Ahamya ko inzu babaruye zisaga magana atanu.
Umurenge wa Musambira uri mu gace k'iyahoze ari Komine Musambira yahanaga imbibi na Komine Kayenzi, Komine Rutobwe ndetse na Nyamabuye byari mu zigize Perefegitura ya Gitarama.
Aha i Bitsibo, Imibiri isaga 390 y'Abatutsi bahiciwe yarahavanywe ijya gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rw'Akarere rwo Mukibuza. Abarokotse, bijejwe ko ikimenyetso cy'Amateka bamaze igihe basaba kigiye kuhashyirwa.
Abatutsi biciwe i Bitsibo ni abari batuye muri Komine Musambira ndetse n'abandi bavaga mu makomini byahanaga imbibi n'ahandi, aho bagendaga bashaka ubuhungiro, bahigwa n'Interahamwe n'abandi bicanyi.
Uretse aha i Bitsibo, ahandi haguye Abatutsi batari bake muri uyu Murenge ni hafi n'iteme rya Kayumbu aho ingabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal zifatanije n'Interahamwe zishe zirashe Abatutsi basaga 1500. Hari kandi abiciwe ku Kiliziya i Musambira n'ahandi mu bice bitandukanye bya Musambira.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gukora impinduka zikomeye mu miyoborere yarwo, aho komisiyo enye zirimo ishinzwe Iterambere ry'Umupira w'Abagore zigiye kuvaho, maze Perezida w'iri shyirahamwe abe ari we uzajya yihitiramo abo bakorana muri Komite Nyobozi.
Izi mpinduka ziteganyijwe kwemezwa mu Nteko Rusange Idasanzwe izabera kuri Serena Hotel i Kigali ku wa 3 Gicurasi 2025. Muri iyi Nteko, hazemezwa Amategeko Shingiro mashya ya FERWAFA ya 2025, azagena uburyo bushya bwo gushyiraho Komite Nyobozi.