Blog

  • Ni iki cyabashisha umubano w’u Rwanda na Uganda kongera gucayuka? –

    “Umbajije neza ngo nkubwire [ikibazo] imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije”. Aya ni amagambo ya Perezida Paul Kagame yo ku wa 1 Gicurasi 2021, avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, agaragaza ko atazi imvano y’icyateye Uganda guheza inguni mu bikorwa bigamije gupyinagaza u Rwanda.

    Ibi ni ibya vuba, ariko reka dusubire inyuma mu myaka 20 ishize. Ku wa Kane Nyakanga 2001, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwihobora, Perezida Kagame wari umaze iminsi 438 atangiye kuyobora u Rwanda, yagarutse ku mubano n’umuturanyi warwo wo mu Majyaruguru, ati “U Rwanda rushaka kugirana umubano mwiza n’abaturanyi, kandi twiteguye gukora igisabwa cyose”.

    Muri iyo minsi, bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda barimo Col. Anthony Kyakabale, bari barahungiye mu Rwanda. Col. Kyakabale yageze ku butaka bw’u Rwanda atangaza ko agiye gushoza intambara ku gihugu cye.

    U Rwanda rucyumva amagambo ye, rwihutiye kumwamaganira kure, ruvuga ko adakwiriye kwitwaza kuba yarakiriwe mu gihugu, ngo yihishe inyuma y’umudendezo afite hanyuma ajye guhungabanya igihugu gituranyi.

    Itangazo ry’u Rwanda ryo ku wa 4 Nyakanga 2001, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeye kumwakira mu gihugu nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Guverinoma y’u Rwanda ntizigera yemera iteshagaciro ry’uko kwakirwa neza ngo gukoreshwe mu bikorwa bya politiki bibangamira umuturanyi”.

    Icyo gihe abasirikare bakuru bagera kuri 50 ba Uganda ni bo bari bahunze igihugu cyabo, ariko bageze mu Rwanda, rubakurira inzira ku murima, rubamenyesha ko badashobora gukoresha ubutaka bwarwo mu gutera igihugu baturutsemo.

    Ubusanzwe uku ni ko umuturanyi yitwara, ntaguteza abagizi ba nabi, ntaha urwaho amabandi n’abandi bagamije gusenya, ahubwo akubera aho utari icyajya kuguhungabanya akagikumira hakiri kare.

    Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kera nubwo waje gufata indi ntera mu myaka mike ishize. Abenshi bibuka intambara ikomeye n’ubu ifatwa nk’iyasize igikomere ku mitima y’ingabo za Uganda, ubwo zakubitirwaga n’iz’u Rwanda i Kisangani.

    Brig. Gen. James Kazini, ni we wari uyoboye Ingabo za Uganda mu Ntambara ya Congo, mu gihe mu rugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi na none yari ayoboye abasirikare barimo n’impunzi z’Abanyarwanda.

    Ubwo FPR yagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda, Kazini yari afite ipeti rya Colonel. Inyandiko Scott Mcknight yise “The Rise and Fall of the Rwanda-Uganda Alliance” igaruka ku bihe byaranze umubano w’ibihugu byombi n’uko byatangiye kurebana ay’ingwe.

    Umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo za Uganda yatanzemo ubuhamya avugamo uburyo Kazini yasuzuguraga Abanyarwanda. Ati “Kazini yakundaga kwita Abanyarwanda “udusore, kandi ntabwo babikundaga”.

    Uyu Kazini ni we wasabye ko Ingabo z’u Rwanda zahagarika imirwano, nyuma yo kubona ko abasirikare yari ayoboye i Kisangani bagiye kuhashirira.

    Ikindi gihamya cy’uko agatotsi mu mubano atari aka none ni ibaruwa ya Museveni yo ku wa 28 Kanama 2000. Icyo gihe yandikiye uwari Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, amusaba ko Uganda yahabwa inkunga yisumbuye ikava kuri miliyoni 113$ ikagera kuri miliyoni 139$, mu rwego rwo kwigaranzura igisirikare cy’u Rwanda.

    Museveni ubwe yashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu ngeri zose, bigera n’aho bigizwemo uruhare n’umuvandimwe we Saleh biyemeza gutera inkunga Seth Sendashonga ngo ashinge umutwe wari kuba urimo n’abahoze muri FDLR hanyuma ngo batere u Rwanda.

    Igitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”, kibigarukaho neza.

    Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino.”

    Na mbere hose politiki ya Museveni ku Rwanda yari uko azarugenzura uko ashaka, ku buryo “abasore” bahoze mu gisirikare cye nibamara gufata ubutegetsi bazajya bamufata nka “Papa Mukuru”, cyangwa u Rwanda rukaba nk’intara ya Uganda dore ko inaruruta inshuro 9,1.

    Kuva kuri iyo ntambara, ibintu byafashe indi ntera, bikara cyane mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga guhigwa bukware. Ubu imyaka ibaye ine, Uganda itaracyemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije bibangamiye umubano, birimo ihohotera rikorerwa Abanyarwanda, kuba uyu muturanyi afasha imitwe yitwaje intwaro irimo RNC, akanabangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Urwango rwatumye Uganda yemera kugwa mu bihombo

    Umwuka mubi hagati y’ibihugu no kwinangira ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, wabaye imbarutso y’ibihombo bikomeye biturutse ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    U Rwanda rwanyuzaga muri Uganda ibicuruzwa byarwo bigiye mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro kugira ngo bigere ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Rwahise ruca undi muvuno, bishingiye ku mubano mwiza rufitanye n’abandi baturanyi, ruhitamo kuzajya rubinyuza muri Tanzania ku buryo byakuyeho igihombo kinini.

    Ikibazo kiracyari kibisi…

    Kubera ibihe Isi irimo, ubu bisa n’aho amaso ahanzwe Covid-19, ibindi byose bikaza nyuma, ibyo bituma hari uwagira ngo umubano n’umuturanyi wo mu Majyaruguru wasubiye mu buryo.

    Si ko biri, ikibazo kiracyari uko cyahoze na mbere kuko ibimenyetso bigaragaza ko Museveni na Rujugiro Tribert bagikorana, gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuba Uganda yarakomeje kuba indiri y’abakekwaho ibyaha nabyo birakomeje.

    Ibi binakubitana n’uko umunsi ku wundi Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa bitwa intasi. Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda. Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini kandi gishingiye kuri Museveni wumva ko yacisha bugufi u Rwanda ku ngufu. Ati “Ni ibibazo bya kera bigaragara, bishamikiye ku kuba Museveni yarumvaga ko u Rwanda ruzamera nk’akarere ka Uganda FPR imaze gufata ubutegetsi. Byose bishingiye kuri Museveni.”

    Inama zari ukugosorera mu rucaca

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, ibihugu byombi byiyambaje inzira y’ibiganiro bitangira Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Uganda, nyuma hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Abaminisitiri ku mpande zombi kugira ngo iganire ku buryo bwo gushaka igisubizo.

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Urugero, muri Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’abahuza bagiranye inama ebyiri, imwe yabereye i Luanda ikurikirwa n’iyabereye i Gatuna nyuma y’ibyumweru bibiri.

    Zari zikurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa za Uganda zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa, ku wa 18 Ukwakira 2019; indi nama y’abakuru b’ibihugu n’abahuza yabereye i Luanda ku wa 21 Kanama; yakurikiraga iyari yabaye na none ku wa 12 Nyakanga 2019.

    Ni mu gihe Perezida Kagame ubwe yari yanagiriye uruzinduko muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018 aganira na mugenzi we kuri iki kibazo. Izo nama ntizirimo izahuje Komite za ba Minisitiri b’ibihugu byombi zirimo zabereye i Kampala n’i Kigali.

    Umwe mu bakurikiranye izi nama, yabwiye IGIHE ko byasaga nko kugosorera mu rucaca ku ruhande rwa Uganda, kuko ibyo iki gihugu cyabaga cyemeye ko kigiye gukosora, bwacyaga kikongera kubikora.

    Ati “Reba za nama zose zaberaga i Kampala, Kigali n’ahandi hagafatwa umwanzuro wo gukemura ikibazo, byinjiriraga mu gutwi kumwe bigaca mu kundi, byari nko guta umwanya.”

    Abasesenguzi bagaragaza ko ibiganiro byahuje impande zombi bigizwemo uruhare n’abahuza nta kintu na kimwe byatanze / Ifoto: Village Urugwiro

    Agatsiko ka Museveni kabitse ibanga

    Hari amakuru IGIHE ifite ko mu biganiro byahuje impande zombi, byasaga n’aho abayobozi bamwe ba Uganda batazi umuzi w’ikibazo cy’i Kigali cyangwa batacyumva kimwe, ku buryo “rimwe na rimwe banyuranyaga mu mvugo”, abandi ukabona ko nubwo babyumva, “baca amarenga y’uko ntacyo bagikoraho”.

    Uwaduhaye amakuru yagize ati “Hari benshi bari muri delegasiyo ya Uganda wumvaga batumva ibibazo by’u Rwanda, hari n’ababaga batabizi, ntabwo ari abayobozi ba Uganda bose, abaminisitiri ba Uganda bose babaga bafite amakuru yose, wasangaga Museveni n’abamugaragiye aribo bafata imyanzuro.”

    Mu bantu bo hafi cyane ba Museveni bazi neza iby’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda n’ibijyanye no gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo nka Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare wanakunze gushyirwa mu majwi cyane nk’urangaje imbere iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda.

    Uyu mugabo kandi yanavuzwe mu idosiye ya FLN, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yahishuye ko yari yarabemereye ubufasha.

    Usibye Sankara, hari n’abandi batawe muri yombi binyuze mu bikorwa karahabutaka by’ingabo za FARDC byo guhiga imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo. Muri bo harimo nka Rtd Major Habib Mudathiru wafashwe, ageze mu rukiko ashimangira uko Uganda yari ishyigikiye umutwe wa P5 yabagamo wa Kayumba Nyamwasa.

    Uyu mugabo yavuze uburyo mu Ukuboza 2017 ari we wari ukuriye igikorwa cyo gukura muri Uganda itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zijyanywe mu myitozo ya gisirikare muri RDC ariko umugambi wabo ukaza kuburizwamo.

    Izo mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri mu Majyepfo ya RDC ahazwi nko mu Minembwe.

    Agatsiko ka Museveni kazi uyu mugambi wo gutsikamira u Rwanda karimo kandi Maj Gen Kahinda Otafiire, ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda; Martin Okoth Ochola uyobora Polisi ya Uganda kuva muri Werurwe 2018; Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni, akaba umwizerwa we guhera no mu gihe cy’intambara yo kubohora Uganda n’abandi bake.

    Aba babitse amabanga menshi y’umugambi wa Museveni ku Rwanda kuko ari nabo bakunda kumvikana ku isonga mu bikorwa bibangamira u Rwanda.

    Amaherezo azaba ayahe?

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Gusa urebye izingiro ry’ikibazo, rishingiye ahanini ku “myumvire” ya Perezida Museveni, wakomeje gutsimbarara ntashake kumva ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubusugire, kidakorera mu kwaha k’umuntu uwo ariwe wese.

    Umusesenguzi waganiriye na IGIHE yagize ati “Museveni afite ikintu cyo kwiyita umuhanga, umuntu ukunda Afurika, ushaka kuyobora Afurika, akabona u Rwanda rutabyumva uko.”

    Ikindi kigarukwaho ni ukuba uko imyaka ishira ari ko u Rwanda ruhamya intambwe mu kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, rugakomeza gufatwa nk’intangarugero muri byinshi. Undi waganiriye na IGIHE, yavuze ko uko gushimwa k’u Rwanda “[Museveni] bimusigara mu mutwe ahantu”.

    Abasesenguzi bagaragaza ko kuba ikibazo Museveni afite ku Rwanda gishingiye ku nzigo n’inzika cyo kimwe n’urwango afitiye abo yitaga “udusore” kuva kera, bituma kumvikanisha ishingiro ryacyo bigorana, aho bagaragaza ko amarangamutima bwite ye adakwiriye kubangamira inyungu rusange.

    Bahuriza ku kuba “ikibazo kiri kuri Museveni n’agatsiko ke” kandi ko atazapfa “guhinduka”. Mu gihe yahindura imyumvire, “ni bwo umuntu yakwizera ko ikibazo gikemutse” naho ibitari ibyo, urwishe ya nka ruracyayizibya amatwi.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola

    Brig. Gen. Abel Kandiho akuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare

    Maj Gen Kahinda Otafiire ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda

    Salim Saleh ni murumuna wa Perezida Museveni

    Rujugiro Tribert wahunze igihugu akajya gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

    Kayumba Nyamwasa wabaye umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda ari mu barwanya ubutegetsi

  • Mu Bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 240 y’abazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Imirimo yo gushakisha imibiri iri mu Cyumweru cya 2, abakurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, bavuga ko buri munsi iyo batangiye akazi, aho imashini inyuze haboneka imibiri.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyamabuye, Bayiringire Dany Issa avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 39 yiyongera ku yindi 207 yose yabonetse mu Cyumweru gishize.

    Bayiringire yavuze ko imibiri myinshi bayisanze mu cyobo rusange.

    Yagize ati 'Imibiri myinshi tumaze kubona twasangaga iri mu cyobo kimwe.'

    Bayiringire yavuze ko hari umunsi batakoze bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuko yatumye imashini bifashisha inyerera kubera icyondo.

    Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje, gusa hari abavuga ko aya makuru y’abiciwe i Kabgayi yatanzwe n’abatangabuhamya mu gihe cy’Inkiko Gacaca, Abayobozi bakayobya uburari berekana aho Abatutsi baticiwe.

    Imibiri imaze kuboneka muri iki kibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi (Maternité) yagaragaye kuri metero kare nkeya, abari muri iyi mirimo bakavuga ko itaka batarayishakiramo ari ryinshi ku buryo hashobora kuboneka indi myinshi.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Bitaro-bya-Kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-240-y-abazize-Jenoside

  • Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe, yita Museveni ‘Ikigwari’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, igisirikare cya Uganda cyamufungiye iwe mu rugo mu gihe bitegura irahira Perezida Yaweri Kaguta Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi.

    Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko urugo rwe ruzengurutswe n’abasirikare ku buryo nta hantu ashobora kujya.

    Ati”abasirikare na polisi bazengurutse urugo rwanjye mu gihe Gen. Museveni yitegura kurahira binyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatatu, ni ikigwari, azi neza ko ibyo akora bitemewe n’amategeko ni nayo mpamvu abatinya. Mukomere gitwari nshuti, tuzabisohokamo.”

    Si mu rugo rwa Bobi Wine gusa kuko no ku biro by’ishyaka rye rya NUP(National Unity Platform) naho harinzwe na polisi n’abasirikare.

    Si ku nshuro ya mbere Bobi Wine afungirwa iwe mu rugo kuko no mu bihe byatambutse byagiye biba mu cyo ubuyobozi bwise ko bangaga ko yahungabanya umutekano mu gihugu.

    Bobi Wine yahataniraga umwanya wo kuyobora Uganda mu matora yabaye tariki ya 14 Mutarama aho yaje gutsindwa na Museveni wari usanzwe ari perezida wa Uganda. Biteganyijwe ko azarahirira kuyobora iki gihugu kuwa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021.

    Bobi Wine afungiwe iwe mu rugo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bobi-wine-yongeye-gufungirwa-iwe-yita-museveni-ikigwari

  • Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by'agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye.

    Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y'u Rwanda.

    Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi.

    Amaze gusomerwa umwanzuro w'urukiko kuwa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi yagize ati: “Sinishimiye icyemezo cy'urukiko, ntangaje ko nkijuririye.”

    Mu kwezi gushize Munyenyezi yoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda arangije igihano cyo gufungwa imyaka 10 kubera kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka muri Amerika.

    Munyenyezi w'imyaka 51, ashinjwa ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu…

    Mu rubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwabaye kuwa gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bunganira Munyenyenzi batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

    Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n'imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n'uko ubu ari mu rukiko.

    Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z'abinjira n'abasohoka za Amerika”.

    Bityo bakavuga ko mu rukiko i Kigali yaba agiye kuburanishwa bwa kabiri kandi ku byaha bimwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko za Amerika zohereza Madamu Munyenyezi mu Rwanda, hamwe n'izo kumufunga zose zihari, nkuko BBC ibitangaza.

    Buvuga kandi ko inyandiko yatanzwe na Amerika yerekana ko Munyenyezi yahamijwe icyaha cyo kubeshya atanga amakuru atari yo, bityo ko atahaniwe ibyaha bya jenoside.

    Umucamanza yavuze ko inzitizi z'uruhande rwa Munyenyezi zizasuzumirwa rimwe n'ubusabe bw'ubushinjacyaha bwo kumufunga by'agateganyo.

    “Abatangabuhamya barabeshya”

    Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n'abatangabuhamya.

    Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

    Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi – Sharom Ntahobari – ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

    Uruhande rw'uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw'abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw'ibinyoma.

    Yavuze ko nta ntege yari afite zo kwica

    Béatrice Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza – cyane cyane abigaga muri kaminuza – abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

    Yiregura, Munyenyezi yavuze ko nta jambo yari afite i Butare kuko yari mushya muri uwo mujyi avuye iwabo i Byumba, ko yahageze mu kwa karindwi 1993 aje gukora ubukwe kandi atwite inda y'amezi abiri, nyuma akabyara impanga.

    Yavuze ko amaze igihe gito abyaye yongeye agatwita, ati: “Nk'umuntu wari ufite abana batoya b'impanga kandi ntwite nari gushobora gute kujya mu bwicanyi kandi nkabuyobora nk'uko babinshinja?”

    Yavuze ko kuba yari umukobwa muto, ari mushya muri Butare, atari kujya kuri bariyeri ngo ategeke ko abagore bafatwa ku ngufu, ko ibyo ari ibyahimbwe n'abatangabuhamya, avuga ko na Arusha hari abatahuweho kuvuga ibinyoma.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ibyaha bikomeye Munyenyezi aregwa yakomeza gufungwa by'agateganyo iperereza rigakomeza.

    Abamwunganira bavuze ko kubera ibinyoma byagaragaye mu buhamya bwashingiweho ashinjwa ibyaha yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-ko-beatrice-munyenyezi-akomeza-gufungwa-by-agateganyo

  • Itangazo: Uwitwa Nzabonimpa Shema Marie Grace yasabye guhindura amazina akitwa Shema Nzabonimpa Grace #rwanda #RwOT

    Uwitwa Nzabonimpa Shema Marie Grace yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Shema Nzabonimpa Grace mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ryali izina rirerire.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-nzabonimpa-shema-marie-grace-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • PSG yatangiye gushakisha umusimbura wa Kylian Mbappe #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappe wahishuye ko yifuza gukinira Real Madrid,asigaranye amasezerano y'umwaka umwe ndetse yemeje ko muri mpeshyi aribwo azatangaza aho azakina mu mwaka w'imikino utaha ariyo mpamvu PSG yatangiye kumutakariza icyizere.

    Ikipe ya Real Madrid ngo yamaze gutegura amafaranga izashora kuri Mbappe ndetse ngo itegereje ko umwaka w'imikino urangira kugira ngo iyashyire ku meza ya PSG ariyo mpamvu iyi kipe yo mu Bufaransa nayo yiyemeje gushaka Mohamed Salah.

    Mbappe niwe ufite ibitego byinshi muri Ligue 1 aho kugeza ubu afite 25 ndetse arusha 6 abamukurikiye barimo Memphis Depay na Wissam Ben Yedder.

    Kuba PSG ishobora kubura igikombe cya shampiyona na Champions League,bishobora gutuma Mbappe atayigumamo kuko amaze kwakira ko ari umukinnyi ukomeye ugomba kwegukana Champions League bikamufasha kwegukana Ballon d'Or.

    Zinedine Zidane arashaka kongera mu ikipe izina rikomeye ryamufasha kubona ibitego aho Karim Benzema yananiwe ariyo mpamvu yifuza Mbappe ngo aze yongere kumugarura ku ruhembe rw'amakipe y'ibigugu.

    Real Madrid yaraye inganyije na Sevilla 2-2,ifite amahirwe atari menshi yo kwegukana La LIGA uyu mwaka ariyo mpamvu nta gihindutse ishobora gushora amafaranga menshi ku isoko ryo muri iyi mpeshyi.

    Kugeza ubu Mo Salah wifuzwa na PSG,amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino 33 amaze gukina muri Premier League aho arushwa kimwe na Harry Kane umuza imbere ku rutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

    Salah afite amasezerano muri Liverpool azamugeza muri 2023 ariko uyu mukinnyi w'imyaka 28 yavuze ko nta muyobozi w'ikipe uramwegera amusaba kongera amasezerano ariyo mpamvu byavuzwe ko ashobora kwigira muri Barcelona cyangwa Real Madrid.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yatangiye-gushakisha-umusimbura-wa-kylian-mbappe

  • Abanyamategeko ba Kabuga basabye urukiko guhagarika kumuburanisha #rwanda #RwOT

    Kabuga Félicien watawe muri yombi n'inzego z'u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, nyuma y'imyaka 26 ahunga ubutabera, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, bikaba byarakomeje gukurikiranwa n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) igihe ICTR yari imaze gufunga imiryango.

    Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa AFP bivuga ko byabonye ubusabe bwa bariya banyamategeko kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi.

    Ngo inyandiko ikubiyemo buriya busabe yatanzwe tariki 06 Gicurasi 2021 bayohereje Urwego IMRCT rwasigaranye imirimo y'Inkiko mpanabyaha z'Umuryango w'Abibumbye.

    Umunyamategeko w'Umufaransa, Emmanuel Altit avuga ko batanze kiriya cyifuzo bashingiye kuri raporo za muganga zagaragaje ko Félicien Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana.

    Yagize ati 'Gukomeza kumuburanisha ari muri ubwo buzima byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa Félicien Kabuga.'

    Uyu munyamategeko avuga ko batanze impamvu zihagije zatuma Urukiko ruhagarika kuburanisha Félicien Kabuga.

    Avuga kandi ko Félicien Kabuga adafite ubwenge bukoraneza (Mentalement inapte) ku buryo yakwicara akaburanishwa, akavuga ko mu gihe Urukiko rwaba ruteye utwatsi icyifuzo cyabo, bahita basaba ko arekurwa by'agateganyo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/abanyamategeko-ba-ba-kabuga-basabye-urukiko-guhagarika-kumuburanisha

  • FDLR iri gushinjwa kugaba igitero cyaraye kiguyemo abantu 12 mu Burundi #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru ava mu Burundi abitangaza ,uwo mutwe warashweho n'ingabo za FARDC za RDC niko kwerekeza mu Burundi,utwika imodoka 4 byatumye abantu 12 bahasiga ubuzima.Gusa FDLR ntiyigeze yigamba iki gitero.

    Amakuru avuga ko abayobozi ba FDLR ubu bamaze guhungira mu gihugu cya Zambia ariko abarwanyi b'uwo mutwe bo bakaba bakomeje guteza umutekano muke mu karere.

    Abantu 12 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye muri iki gitero cy'abo bagizi ba nabi bari bitwaje mu ijoro ryo kuri iki cyumweru muri komine n'intara ya Muramvya yo hagati mu gihugu c'Uburundi.

    Abaguye muri icyo gitero ni abasivile 11 n'umusirikare umwe w'ipeti rya colonel wapfanye n'umwe mu bana be mu gihe yari kumwe n'umuryango we berekeza i Bujumbura.

    Imodokari ye n'izindi 3 zirimo imwe itwara abantu n'ibintu ya kompanyi yitwa Volcano ni zo zaguye mu mutego w'aba bantu bitwaje intwaro zigeze ahitwa Burambana muri komine n'intara ya Muramvya.

    Bamwe mu baturage batuye hafi y'ahabereye iki gitero babwiye Ijwi ry'Amerika ko abakigabye basaga n'abiteguye neza.

    Bagize bati' Abateye byagaragaraga ko bari bateguye igitero bihagije. Baje mu kanya ntawe uzi iyo baturutse barasa izo modoka barazitwika.
    Bari bambaye imyenda ya gisivili,bafite imbunda nini zirimo na za mitarayeze. Bamaze kugaba igitero bahise biruka binjira mu mashyamba”.

    Esperance Nduwayezu, Umuyobozi wa komine Muryamvya yemeje aya makuru ariko nta kindi kinini yarengejeho, uretse kwemeza ko iperereza ryatangiye.

    Uretse abantu baguye muri iki gitero hari n'abandi batanu bakomeretse cyane bahita bajyanwa kuvurirwa mu bitaro by'I Muramvya. Abandi bataramenyekana umubare bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye I Bujumbura.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, perezida Evariste Ndayishimiye yihanganishije imiryango yabuze ababo, ati' Turababajwe n'abambuzi baraye basubiye guhekura u Burundi. Ibigeragezo ntibizoreka kubaho ariko aragowe uwo bizovako. Abagizi ba nabi bose bategerezwa gutuzwa. Turaremesheje imiryango yabuze'.

    Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe umutekano w'imbere mu gihugu ryavugaga ko ahagana saa moya n'iminota35 aribwo hagabwe igitero ku modoka 4 zerekezaga I Bujumbura aho ebyiri murizo zatwitswe izindi2 zigatobaguzwa amasasu.

    Colonel Nizigiyimana Onesphore ari mu bantu 12 baguye muri iki gitero cyagabwe n'abantu bitwaje intwaro mu muhanda uva mu ntara ya Muramvya ugana i Bujumbura mu masaha y'umugoroba.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fdlr-iri-gushinjwa-kugaba-igitero-cyaraye-kiguyemo-abantu-12-mu-burundi

  • 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius yasinyishije imyaka itanu umuhanzikazi Babo ,ahita asohora indirimbo yakoranye na The Ben #rwanda #RwOT

    Mu masezerano bagiranye, DJ Pius yavuze ko ' Harimo ko azajya aza mu Rwanda kenshi gashoboka mu rwego rwo kubasha gukora umuziki ndetse no kuwumenyekanisha.

    Mu makuru dukesha InyaRwanda , Dj Pius yatangaje ko Babo usanzwe ari umwishywa we ,akaba agiye gutangira umuziki amushyigikira byanatumye amwiyegereza muri Label ya 1K Entertainment.

    Ku ikubitiro nyuma yo gusinyana amasezerano, DJ Pius yahise asohora indirimbo 'Go low' Babo yakoranye na The Ben.

    Uyu mukobwa ugiye gutangira imikoranire na 1K Entertainment, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.

    Ni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki ariko wakunze kugorwa no guhuza umuziki we n'ubuzima bw'ishuri aho yigaga mu Budage aho atuye n'ababyeyi be.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/1k-entertainment-ihagarariwe-na-dj-pius-yasinyishije-imyaka-itanu-umuhanzikazi