Blog

  • Imijyi 10 ikize kurusha iyindi yose muri Afurika #rwanda #RwOT

    Iyi mijyi 10 yiganjemo iyo mu gihugu cya Afurika y'Epfo ifte ibikorwaremezo bitangaje ndetse benshi bemeza ko iyo ugeze muri iki gihugu ugira ngo uri I Burayi.

    1.Johannesburg— Uyu mujyi uzwi cyane nka Joburg, muri Afurika y'Epfo niwo uza ku isonga mu mijyi ikize cyane muri Africa kuko ubarirwa ubukungu bwa miliyari $248.Uyu mujyi niwo usurwa cyane na ba mukerarugendo kurusha iyindi muri Afurika kuko ubarirwa abashyitsi barenga miliyoni 5 buri mwaka.Utuwemo n'abantu 2 batunze miliyari z'amadolari n'abandi 16000 batunze za miliyoni z'amadolari.

    2.Cape Town— uyu nawo n'umujyi wo muri Afurika y'Epfo ubarirwa ubukungu bwa miliyari $133 utuwe n'abarenga miliyoni 3.5.Utuwemo n'umuntu umwe utunze arenga miliyari y'amadolari.

    3. Cairo— Umurwa mukuru wa Misiri uri ku mwanya wa 3 ni nawo mujyi munini mu gihugu. Uyu mujyi ubumbatiye 22% by'ubukungu bwa Misiri ndetse uyu mujyi niwo utuwemo n'abatunze miliyari z'amadolari benshi muri Afurika 5, kuko ubarirwamo ubukungu bwa miliyari $129

    4. Lagos— Uyu niwo mujyi utuwe kurusha iyindi yose muri Afurika kuko urimo abantu miliyoni 22 ndetse ubukungu bwawo bubarirwa muri miliyari $96.Lagos ituwe n'abantu 2 batunze miliyari y'amadolari n'abatunze miliyoni z'amadolari basaga 5400.

    5. Durban— Umujyi uri mu Burasirazuba bwa Afurika y'Epfo ndetse niwo mujyi ubamo abantu bakora cyane kurusha iyindi yose muri Afurika y'epfo.Ubarirwa ubukungu bwa miliyari $54.

    6. Nairobi— Umurwa mukuru wa Kenya utuwe n'abaturage bangana na miliyoni 4.5 ndetse ubarirwa ubukungu bwa miliyari $49. Nairobi niwo mujyi ukize ndetse usurwa cyane kurusha iyindi muri EAC. Abantu bawutuyemo batunze miliyoni z'amadolari ni 6200.

    7. Pretoria— Umurwa mukuru wa Afurika y'Epfo ubarirwa ubukungu bwa miliyari $45.Utuwe n'abarenga miliyoni 2.5.

    8. Luanda— Umurwa mukuru ukaba n'umujyi munini kurusha indi yose muri Angola ubarirwa ubukungu bwa miliyari $42.Uyu mujyi utuwe n'umuntu umwe utunze arenga miliyari y'amadolari.

    9. Casablanca— Umujyi munini cyane muri Morocco utuwe n'abantu basaga miliyoni 3.7.uyu mujyi ubarirwa ubukungu bwa $39 miliyari ndetse utuwemo n'abantu 2 bafite arenga miliyari y'amadolari.

    10. Accra— Umurwa mukuru wa Ghana ndetse niwo mujyi uyoboye indi muri Afurika y'Iburengerazuba mu bucuruza. Uyu mujyi utuwemo n'abantu barenga 100 batunze arenga miliyoni $100.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/imijyi-10-ikize-kurusha-iyindi-yose-muri-afurika

  • Gen Kazura na CG Dan Munyuza bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania – #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko batangiye kugirira muri Tanzania kuva ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021. Rugamije gukomeza kwagura imikoranire n'ubufatanye mu by'umutekano hagati y'ibihugu byombi.

    Gen Kazura kuri uyu wa Mbere ni bwo yakiriwe na Minisitiri w'Ingabo akaba n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y'Ingabo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam kandi byari byitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Karamba Charles ndetse n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo n'abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, CG Munyuza yakiriwe n'Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro.

    Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw'inzego z'umutekano w'ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

    CG Munyuza yagize ati 'Twumvikanye ko dufatanyije twembi ndetse na polisi z'ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.

    IGP Nyakoro yavuze ko bumvikanye ko abaturage b'ibihugu byombi bagomba kubaho bisanzuye.

    Yagize ati 'Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n'Abanya-Tanzania, bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri no mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba ku buryo umuntu ukoze icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania atazigera agira amahoro.'

    Yakomeje ati 'Cyangwa se yakora icyaha, muri Tanzania agahungira mu Rwanda akamenya ko nta mahoro azagirira muri Rwanda. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu, twumvikanye ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati yacu mu bijyanye no gucunga umutekano.'

    Muri uru ruzinduko rwa Gen Kazura na CG Munyuza biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu hagamije kwiga uko bakora ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu gucunga umutekano.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ari mu ruzinduko muri Tanzania

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ya Tanzania

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania

    U Rwanda na Tanzania bikomeje gukorana mu bijyanye n’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kazura-na-cg-dan-munyuza-bagiranye-ibiganiro-na-bagenzi-babo-bo-muri

  • Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z'umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n'abataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

    Ati 'Yari afite inka y'imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n'iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.'

    Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y'umutekano itaguye y'akarere bayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije, abayobozi b'Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

    Ati 'Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k'ibihumbi 800 Frw.'

    Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk'igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n'umutekano w'umudugudu wabo muri rusange.

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

    Abayobozi b'umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by'ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n'amategeko.

    Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umuturage-yatemewe-inka-ebyiri-umudugudu-wose-utegekwa-kuzishyura

  • Umuraperi w’umunyamerika byitezwe ko yerekanwa muri Patriots kuri uyu wa Kane #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umunyamerika, Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole byitezwe ko azerekanwa muri Patriots BBC kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi iyi kipe igomba gukoresha mu mikino ya BAL izabera mu Rwanda guhera tarik ya 16 kugeza 30 Gicurasi 2021.

    Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Africa, nk’uko umwe mu bakinnyi ba Patriots yabibwiye BBC.

    J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.

    Cole kandi ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’ cyangwa ‘meneur de jeu’, nk’uko uyu mukinnyi wa Patriots utifuje gutangazwa abivuga.

    BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

    Patriots, iri mu itsinda A aho izakina n’amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy cya ‘Best rap song’ n’indirimbo ‘A lot’ yakoranye na 21 Savage.

    J. Cole byitezwe ko yerekanwa nk’umukinnyi wa Patriots

    J. Cole (ibumoso) aramutsa Kemba Walker muri NBA All-Star Game mu kwezi kwa kabiri 2020 i Chicago, Illinois, US.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuraperi-w-umunyarwanda-byitezwe-ko-yerekanwa-muri-patriots-kuri-uyu-wa-kane

  • Gen Kazura na CG Dan Munyuza bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania –

    Ni mu ruzinduko batangiye kugirira muri Tanzania kuva ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021. Rugamije gukomeza kwagura imikoranire n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

    Gen Kazura kuri uyu wa Mbere ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y’Ingabo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam kandi byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Karamba Charles ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Munyuza yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro.

    Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

    CG Munyuza yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.

    IGP Nyakoro yavuze ko bumvikanye ko abaturage b’ibihugu byombi bagomba kubaho bisanzuye.

    Yagize ati “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania, bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo umuntu ukoze icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania atazigera agira amahoro.”

    Yakomeje ati “Cyangwa se yakora icyaha, muri Tanzania agahungira mu Rwanda akamenya ko nta mahoro azagirira muri Rwanda. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu, twumvikanye ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati yacu mu bijyanye no gucunga umutekano.”

    Muri uru ruzinduko rwa Gen Kazura na CG Munyuza biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu hagamije kwiga uko bakora ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu gucunga umutekano.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ari mu ruzinduko muri Tanzania

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ya Tanzania

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania

    U Rwanda na Tanzania bikomeje gukorana mu bijyanye n’umutekano

  • Minisitiri Munyangaju yaganiriye nabakinnye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, nibwo Minisitiri Munyangaju yahuye n'abakinnyi 15 bari mu makipe atatu yahagarariye igihugu muri Tour du Rwanda 2021, baganira birambuye ku musaruro bavanye muri iri rushanwa.

    Binyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yaganiriye n'abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda 2021.

    Yagize ati' Muri aka kanya Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa ari kuganira n’ abakinnyi b’abanyarwanda bitabiriye @tour_du_Rwanda'.

    Kapiteni w’Ikipe ya Benediction Ignite Byukusenge Patrick wavuze ahagarariye abakinnyi, yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije n’amarushanwa kugira ngo bazatware @tour_du_Rwanda mu bihe biri imbere.

    Yagize ati' Tubonye imyiteguro n’amarushanwa twatwara n’iyi Tour du Rwanda kuko kubona umwana muto ukinnye bwa mbere nka Muhoza Eric yitwara neza ni ikimenyetso cy’uko bishoboka'.

    Abatoza b’amakipe yitabiriye @tour_du_Rwanda bashimye uko Minisiteri na Federasiyo babaye hafi no kuba Minisitiri yabasuye, bavuga ko uko abakinnyi bitwaye muri @tour_du_Rwanda byaturutse ku kuba batarabonye imyiteguro ihagije kubera #COVID19. #MINISPORTS na #FERWACY byabijeje gufatanya mu gutegurira hamwe amarushanwa ateganijwe mu minsi iri imbere kandi n'ubusabe bwabo bukaba bwakiriwe.

    Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Felix yagize ati' Ntabwo 2.1 yadutera ubwoba kuko La Tropicale twarayitwaye, Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutwara Tour du Rwanda, ikibazo ni uburyo amakipe yitegura n’ibikoresho'.

    Umutoza wa SACA, Adrien Niyonshuti yagize ati' Twicaye aha n’aba bayobozi ngo tuganira kucyatumye tubura intsinzi. Kuva 2009, twategurwaga igihe gihagije, abakinnyi babahaga hamwe bahumeka umwuka umwe Nta bikoresho amakipe afite, hakwiye impinduka niba tuzakira shampiyona y’Isi 2025'.

    Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yagize ati' Duhuye nyuma ya Tour du Rwanda ngo turebe icyabuze kugira ngo ubutaha umusaruro uzaboneke. Twicaranye nk’amakipe yose kuko mwari muhagarariye igihugu. Imyiteguro yari igoye kubera umwaka tumaze duhanganye na COVID-19'.

    Umunya-Espagne w'imyaka 26, Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa niwe wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2021, mu gihe Umunyarwanda wasoje hafi muri iri  rushanwa ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15'52' mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37'30'.

    Minisitiri Munyangaju yaganiriye n’abakinnyi 15 bakinnye Tour du Rwanda 2021

    Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah

    Abakinnyi basabwe kwitabwaho bagategura irushanwa ry’umwaka utaha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105486/minisitiri-munyangaju-yaganiriye-nabakinnye-tour-du-rwanda-2021-105486.html

  • 'Urukiko rwirengagije cyane imbogamizi Munyenyezi yatanze'-Me Buhuru umwunganira #rwanda #RwOT

    Amaze gusomerwa umwanzuro w'urukiko kuri uyu wa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi yagize ati: “Sinishimiye icyemezo cy'urukiko, ntangaje ko nkijuririye.”

    Umwunganira mu mategeko,yabwiye Umuryango ko bakiriye umwanzuro wa Munyenyezi bagiye gukora imyanzuro bagategereza ubujurire.

    Ati 'Yahise ajurira iki cyemezo, nta kindi twakora uretse gukora imyanzuro hanyuma tukazashaka itariki yo kuburana mu rwego rw'ubujurire.'

    Abajijwe niba hari impamvu batanze yaba yirengagijwe n'urukiko,Me Buhuru yagize ati 'Impamvu twatanze urukiko rwazirengagije cyane rwose, kubera y'uko hari ingingo imwe ikomeye mu zatanzwe y'uko abatangabuhamya hafi ya bose bemeje ko Munyenyezi Beatrice yari umunyeshuri muri kaminuza,ko bamuzi neza.

    Icyo kintu umucamanza yacyirengagije,ntacyo yakivuzeho.Icyo gisenya za mpamvu abantu bavuzeho kuko niba abantu [abatangabuhamya] bahushije bakavuga ngo turamuzi ngo yari umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda,bikagaragara ko abo bantu batamuzi,waba umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda utarigeze urangiza amashuri yisumbuye?.Udafite dipolome,utarakoze ikizamini cya Leta ngo ubone kujya muri Kaminuza?.

    Baba bariya n'abagiye muri amerika, kuko hari abatangabuhamya umunani bagiye muri Amerika kumushinja kandi nta kindi bagiye kumushinja uretse kuvuga ko bamubonaga kuri bariyeri yica abantu,ibyo bavuze ntabwo bigomba gushingirwaho.'

    Uyu mwunganizi wa Munyenyezi yavuze ko Jenoside yabaye aribwo ari kwiyandikisha mu mwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye gusa ntiyabasha kwiga kubera ko yari atwite.

    Mu rubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwabaye kuwa gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bunganira Munyenyenzi batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

    Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n'imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n'uko ubu ari mu rukiko.

    Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z'abinjira n'abasohoka za Amerika”.

    Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n'abatangabuhamya.

    Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

    Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi – Sharom Ntahobari – ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

    Uruhande rw'uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw'abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw'ibinyoma.

    Uyu munsi,Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n'uruhande rw'uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n'Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y'urubanza mu mizi.

    Ashingiye ku ngingo z'amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n'ibibazo by'ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.

    Nyuma y'izo mpamvu n'izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi muri gereza mbere y'urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.

    Munyenyezi akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk'icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwirengagije-nkana-imbogamizi-munyenyezi-yatanze-me-buhuru-umwunganira

  • Ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga muri EAC bari gusuzuma iterambere ry’ubutabera mu Karere –

    Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry’urwego rw’ubutabera muri aka Karere.

    Iri nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro byafashwe.

    Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n’ingingo ya 126 y’amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudan y’Epfo n’u Rwanda. Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw’u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Abaperezida mu Nkiko z’Ikirenga muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu biganiro bigamije gusuzuma urwego rw’ubutabera mu Karere

  • Patrick de Saint-Exupéry yakuye igihu ku kinyoma cya Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma ya Mitterand –

    Intwaro imwe yari isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterrand.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa mu myaka ya za 1990 kugera muri za 2000.

    Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’Umufaransa, Patrick de Saint-Exupéry waje mu Rwanda yoherejwe n’ikinyamakuru Le Figaro avuga neza uko yiboneye neza ko mu 1994, yari mu kazi ke ko gutara inkuru ariko by’umwihariko akurikira amakuru kuri Jenoside.

    Uyu mugabo w’imyaka 58 yanditse igitabo yise ‘La Traversée’ kigaragaza urugendo yakoze ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa bava i Kigali berekeza i Kibeho, rukomereza i Goma, Walikale, Osso, Lubutu, Kisangani, Ubundu, Mbandaka, Tingi-Tingi na Kinshasa.

    Mu cyiswe ‘Mapping Report’ cyasohotse mu 2010, kivuga ko mu Rwanda hari Abahutu biciwe muri ibyo bice byose, Patrick de Saint-Exupéry azi kandi aho hantu hose yahabaye nk’umunyamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kumurika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, avuga ko cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Kigali, akomeza ajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari hahungiye impunzi z’Abahutu.

    Ati “Icyo nashakaga kugaragaza ni ukuri, nyuma y’urwo rugendo rwose nakoze icyo nabonye ni uko nta yindi Jenoside yabayeho uretse imwe gusa yakorewe Abatutsi. Imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda nabonye ko ari iyahimbwe n’abanyepolitiki bafite inyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Abavuga ko FPR Inkotanyi yishe Abahutu ntabwo nemeranya na bo, kuko birumvikana mu ntambara ntihashobora kubura abantu bapfa, habayeho ubwicanyi kuko ni intambara. Ariko ntibigomba kwitwa Jenoside, kuko Jenoside ni ukugambirira kwica abantu cyangwa ubwoko runaka, bahuje ibihugu cyangwa uririmi. Abavuga ko hari Abahutu biciwe Tingi Tingi, ntibakwiye kubuhuza na Jenoside kuko icyaberagayo ni intambara.”

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, bamwe mu banyamateka n’impuguke bagaragaje ko ari indi ntwaro izafasha mu kugaragaza ukuri ariko nanone bigakuraho igihu cy’abakomeje kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

    Senateri muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Twahirwa André, umwanditsi w’ibitabo akaba yaranabaye mu Bufaransa imyaka 37, avuga ko azi neza Patrick de Saint-Exupéry ndetse akaba azi n’u Bufaransa by’umwihariko abari abayobozi babwo mu 1994.

    Ati “Uyu mugabo arazwi cyane mu banyamakuru b’Abafaransa, navuga ko twagize Imana tukabona umuntu urwanya abavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubundi muri ibi bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye ebyiri bari bamaze kuba benshi.”

    Senateri Twahirwa avuga ko imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri yazanywe n’Abafaransa bari bayobowe na Perezida Mitterrand, ariko ubu noneho iki gitabo kizafasha mu kugaragaza ayo makuru y’ukuri kw’ibyabaye.

    Ati “Abantu bakwiye kumenya ukuri kuri icyo kintu cyo kuvuga ngo habaye Jenoside ebyiri, ni ikintu cyahimbwe n’Abafaransa, cyazanywe na Mitterrand mu 1994, noneho biriya byo muri Zaïre muri 1996 bibaye babona impamvu […], ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze n’iry’uko habaye Jenoside ebyiri, noneho bakavuga ngo bamwe barishe, abandi baricwa.”

    Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukagasana Yolande, yavuze ko ibyakorwaga byose Mitterrand n’abari impande ye babikoze bashaka guhunga icyaha.

    Yagize ati “Kuri njyewe rero kubona Sositeye Sivile y’Abafaransa itangiye kumenya ukuri, ni ikintu gishimishije.”

    Kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni ubucucu bukabije!

    Patrick de Saint-Exupéry ni umwanditsi ubirambyemo kuko yanditse n’ibindi bitabo birimo ‘L’inavouable: La France au Rwanda, 2004, Complice de l’inavouable: la France au Rwanda, 2009 na La Fantaisie des Dieux, Rwanda 1994, mars 2014.

    Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyandiko za Saint-Exupéry zagize akamaro cyane mu kugaragaza ukuri ariko no kugaragaza ikinyoma cya Guverinoma ya Mitterrand.

    Ati “Na mbere y’iki gitabo yanditse izindi nyandiko nyinshi mu kinyamakuru Le Figaro, mu myaka ya 1998, zigaragaza ko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari ubwicanyi budasanzwe kandi bwakozwe na Leta. Yanerekanye ko Leta y’u Rwanda yakoze Jenoside yanashyigikiwe n’u Bufaransa.”

    “Inyandiko ze zagize akamaro mu gutuma mu 1998, abadepite b’u Bufaransa bashyiraho Komisiyo yo kureba uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside.”

    Mu kwandika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, yifashishije inyandiko zirimo n’iz’abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, ubuhamya bw’abantu bari mu duce twa Kibeho na Tingi Tingi n’ahandi havugwa ko Abahutu biciwe.

    Nk’umuntu uzi neza ibyabaye, kubona handikwa ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri byatumye ahaguruka akora urugendo anagera muri RDC.

    Patrick de Saint-Exupéry avuga ko nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabereye mu Rwanda akaba azi neza uko Leta yariho yohereje indege zo gucyura abari bahungiye muri RDC, atumva impamvu hari abavuga ko ahubwo yagiye kubica kandi yarashakaga kubacyura mu gihugu cyabo.

    Ati “Abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, njyewe nababwira ko ibyo barimo ari ubucucu bukabije. Sinemeranya nabo kuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibivugwa ko hari Abahutu bishwe, ntabwo aribyo kuko ntabwo leta yashakaga kubacyura mu gihugu cyabo ariyo yari kubica.”

    Incamake y’Igitabo La Traversée’ cya Patrick de Saint-Exupéry

    Mu gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, yagarutse ku zindi ngingo zirimo ukuntu yaje kubonana n’abamubwiye uko umurambo wa Perezida Juvénal Habyarimana wavanywe i Kigali ukagezwa muri Congo.

    Yanavuze kandi ku kuntu yabonanye na bamwe mu mpunzi zatahutse mu Rwanda ziturutse Tingi-Tingi, zamusobanuriye ko zakekaga ko nizigera i Rwanda zizasanga imiryango yabo yarishwe, ariko zigasanga yose iri mu mutekano.

    Mu rugendo rwe yahuye n’abamuhaye ubuhamya bw’uko ibintu byari byifashe mu 1994 impunzi zihunga, ziri mu nkambi. Yahuye kandi n’Abanyarwanda babaye mu nkambi bamubwiye ko batigeze bicwa n’Inkotanyi, ahubwo ko abari barabajyanye ari bo babicaga, ubundi bakajya bicwa n’inzara cyangwa umunaniro.

    Yagarutse kandi ku nkuru y’inzira ndende impunzi zanyuzemo zaragizwe ingwate n’Interahamwe, abasirikare, n’abayobozi bahamagariye kwica Abatutsi.

    Mu bahungaga harimo impunzi zitishe n’izari zivuye mu Rwanda zimaze kwica Abatutsi. Mu gitabo ‘La Traversée’ harimo ubuhamya bwerekana uko bamwe bigambaga uko bishe Abatutsi bo mu karere k’iwabo.

    Nyuma yaho, yanyuze ahantu hose yabonanye n’Abanye-Congo batandukanye, ababaza niba barabonye jenoside ya kabiri yakorerwaga ku mpunzi zari zarahahungiye, baramushwishuriza bararahira. Bamwe bati ‘abantu barapfuye ariko ntabwo bishwe n’ingabo z’u Rwanda’, banamusobanuriye ko izo ngabo zari zifatanyije n’iza Kabila zirwanya Mobutu, ntawe zarwanyaga uretse ufite intwaro.

    Abanye-Congo bamwe babwiye Patrick de Saint-Exupéry ko impunzi zimwe zari zifite intwaro, bikumvikana ko iyo uzifite utitwa impunzi.

    Patrick de Saint-Exupéry anerekana ukuntu impunzi nyinshi zashiriye mu ruzi rwa Congo (Fleuve Congo), bamwe babasha kwambuka bagera muri Congo Brazzaville, abandi barahashirira.

    Yavuze ko hari igice kimwe cy’impunzi cyazimiriye muri za Masisi n’ahandi mu mashyamba yo muri Congo, abenshi bakaba baragiye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, cyane ko Abanyarwanda bamwe batigeze bataha.

    Umuryango w’Abibumbye wari waratanze imibare y’ibarura ry’impunzi z’Abahutu zahungishijwe ku gahato n’abari barateguye Jenoside bakanayikora. Ibarura ryavugaga ko bari 1.200.000. Abagarutse mu Rwanda kuva mu 1997 barenze 1.000.000.

    Iki kinyoma cy’uko mu Rwanda no muri Congo habaye jenoside yakorewe Abahutu, cyazamuwe cyane na Hubert Védrine n’abandi bafatanyije ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bemeza ko ingabo z’Inkotanyi bita iz’Abatutsi zageze mu Rwanda zigasanga imiryango yazo yarashize, noneho zigakurikirana Abahutu b’impunzi muri Congo zikajya kubica zihorera. Niko rero gusakaza ikinyoma kivuga ko umubare w’impunzi z’Abahutu zishwe n’Inkotanyi uri hagati ya miliyoni 1-4.

    Impunzi zavuye Tingi-Tingi ubwazo zivugira ko nta mirwano yahabereye, nta bwicanyi bwahabereye, ahubwo ko bari mu kaga batewe n’ababagejeje iyo mu ishyamba rya Congo.

    Igitabo La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry cyamurikiwe mu Mujyi wa Kigali

    Igitabo ‘La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry

    Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yanditse igitabo gikura igihu ku kinyoma cyazanywe na Guverinoma ya Mitterrand ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

    Senateri Twahirwa André yashimye iki gitabo cy’umunyamakuru Patrick avuga ko ari intwari ikomeye yo guhashya abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

  • Patrick de Saint-Exupéry yakuye igihu ku kinyoma cya Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma ya Mitterand – #rwanda #RwOT

    Intwaro imwe yari isigaranywe n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy'uko mu Rwanda habaye 'Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma y'u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterrand.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n'Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy'uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n'ubwibasiye Abahutu, byakozwe n'agatsiko k'abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy'u Bufaransa mu myaka ya za 1990 kugera muri za 2000.

    Umunyamakuru akaba n'umwanditsi w'Umufaransa, Patrick de Saint-Exupéry waje mu Rwanda yoherejwe n'ikinyamakuru Le Figaro avuga neza uko yiboneye neza ko mu 1994, yari mu kazi ke ko gutara inkuru ariko by'umwihariko akurikira amakuru kuri Jenoside.

    Uyu mugabo w'imyaka 58 yanditse igitabo yise 'La Traversée' kigaragaza urugendo yakoze ari kumwe n'ingabo z'Abafaransa bava i Kigali berekeza i Kibeho, rukomereza i Goma, Walikale, Osso, Lubutu, Kisangani, Ubundu, Mbandaka, Tingi-Tingi na Kinshasa.

    Mu cyiswe 'Mapping Report' cyasohotse mu 2010, kivuga ko mu Rwanda hari Abahutu biciwe muri ibyo bice byose, Patrick de Saint-Exupéry azi kandi aho hantu hose yahabaye nk'umunyamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kumurika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, avuga ko cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Kigali, akomeza ajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari hahungiye impunzi z'Abahutu.

    Ati 'Icyo nashakaga kugaragaza ni ukuri, nyuma y'urwo rugendo rwose nakoze icyo nabonye ni uko nta yindi Jenoside yabayeho uretse imwe gusa yakorewe Abatutsi. Imvugo y'uko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda nabonye ko ari iyahimbwe n'abanyepolitiki bafite inyungu zabo.'

    Yakomeje agira ati 'Abavuga ko FPR Inkotanyi yishe Abahutu ntabwo nemeranya na bo, kuko birumvikana mu ntambara ntihashobora kubura abantu bapfa, habayeho ubwicanyi kuko ni intambara. Ariko ntibigomba kwitwa Jenoside, kuko Jenoside ni ukugambirira kwica abantu cyangwa ubwoko runaka, bahuje ibihugu cyangwa uririmi. Abavuga ko hari Abahutu biciwe Tingi Tingi, ntibakwiye kubuhuza na Jenoside kuko icyaberagayo ni intambara.'

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, bamwe mu banyamateka n'impuguke bagaragaje ko ari indi ntwaro izafasha mu kugaragaza ukuri ariko nanone bigakuraho igihu cy'abakomeje kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

    Senateri muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Twahirwa André, umwanditsi w'ibitabo akaba yaranabaye mu Bufaransa imyaka 37, avuga ko azi neza Patrick de Saint-Exupéry ndetse akaba azi n'u Bufaransa by'umwihariko abari abayobozi babwo mu 1994.

    Ati 'Uyu mugabo arazwi cyane mu banyamakuru b'Abafaransa, navuga ko twagize Imana tukabona umuntu urwanya abavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubundi muri ibi bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye ebyiri bari bamaze kuba benshi.'

    Senateri Twahirwa avuga ko imvugo y'uko habaye Jenoside ebyiri yazanywe n'Abafaransa bari bayobowe na Perezida Mitterrand, ariko ubu noneho iki gitabo kizafasha mu kugaragaza ayo makuru y'ukuri kw'ibyabaye.

    Ati 'Abantu bakwiye kumenya ukuri kuri icyo kintu cyo kuvuga ngo habaye Jenoside ebyiri, ni ikintu cyahimbwe n'Abafaransa, cyazanywe na Mitterrand mu 1994, noneho biriya byo muri Zaïre muri 1996 bibaye babona impamvu […], ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze n'iry'uko habaye Jenoside ebyiri, noneho bakavuga ngo bamwe barishe, abandi baricwa.'

    Umwanditsi w'Ibitabo akaba n'impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukagasana Yolande, yavuze ko ibyakorwaga byose Mitterrand n'abari impande ye babikoze bashaka guhunga icyaha.

    Yagize ati 'Kuri njyewe rero kubona Sositeye Sivile y'Abafaransa itangiye kumenya ukuri, ni ikintu gishimishije.'

    Kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni ubucucu bukabije!

    Patrick de Saint-Exupéry ni umwanditsi ubirambyemo kuko yanditse n'ibindi bitabo birimo 'L'inavouable: La France au Rwanda, 2004, Complice de l'inavouable: la France au Rwanda, 2009 na La Fantaisie des Dieux, Rwanda 1994, mars 2014.

    Umunyamabanga wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyandiko za Saint-Exupéry zagize akamaro cyane mu kugaragaza ukuri ariko no kugaragaza ikinyoma cya Guverinoma ya Mitterrand.

    Ati 'Na mbere y'iki gitabo yanditse izindi nyandiko nyinshi mu kinyamakuru Le Figaro, mu myaka ya 1998, zigaragaza ko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari ubwicanyi budasanzwe kandi bwakozwe na Leta. Yanerekanye ko Leta y'u Rwanda yakoze Jenoside yanashyigikiwe n'u Bufaransa.'

    'Inyandiko ze zagize akamaro mu gutuma mu 1998, abadepite b'u Bufaransa bashyiraho Komisiyo yo kureba uruhare rw'igihugu cyabo muri Jenoside.'

    Mu kwandika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, yifashishije inyandiko zirimo n'iz'abavuga ko barwanya Leta y'u Rwanda, ubuhamya bw'abantu bari mu duce twa Kibeho na Tingi Tingi n'ahandi havugwa ko Abahutu biciwe.

    Nk'umuntu uzi neza ibyabaye, kubona handikwa ikinyoma cy'uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri byatumye ahaguruka akora urugendo anagera muri RDC.

    Patrick de Saint-Exupéry avuga ko nk'umuntu wiboneye n'amaso ibyabereye mu Rwanda akaba azi neza uko Leta yariho yohereje indege zo gucyura abari bahungiye muri RDC, atumva impamvu hari abavuga ko ahubwo yagiye kubica kandi yarashakaga kubacyura mu gihugu cyabo.

    Ati 'Abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, njyewe nababwira ko ibyo barimo ari ubucucu bukabije. Sinemeranya nabo kuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibivugwa ko hari Abahutu bishwe, ntabwo aribyo kuko ntabwo leta yashakaga kubacyura mu gihugu cyabo ariyo yari kubica.'

    Incamake y'Igitabo La Traversée' cya Patrick de Saint-Exupéry

    Mu gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, yagarutse ku zindi ngingo zirimo ukuntu yaje kubonana n'abamubwiye uko umurambo wa Perezida Juvénal Habyarimana wavanywe i Kigali ukagezwa muri Congo.

    Yanavuze kandi ku kuntu yabonanye na bamwe mu mpunzi zatahutse mu Rwanda ziturutse Tingi-Tingi, zamusobanuriye ko zakekaga ko nizigera i Rwanda zizasanga imiryango yabo yarishwe, ariko zigasanga yose iri mu mutekano.

    Mu rugendo rwe yahuye n'abamuhaye ubuhamya bw'uko ibintu byari byifashe mu 1994 impunzi zihunga, ziri mu nkambi. Yahuye kandi n'Abanyarwanda babaye mu nkambi bamubwiye ko batigeze bicwa n'Inkotanyi, ahubwo ko abari barabajyanye ari bo babicaga, ubundi bakajya bicwa n'inzara cyangwa umunaniro.

    Yagarutse kandi ku nkuru y'inzira ndende impunzi zanyuzemo zaragizwe ingwate n'Interahamwe, abasirikare, n'abayobozi bahamagariye kwica Abatutsi.

    Mu bahungaga harimo impunzi zitishe n'izari zivuye mu Rwanda zimaze kwica Abatutsi. Mu gitabo 'La Traversée' harimo ubuhamya bwerekana uko bamwe bigambaga uko bishe Abatutsi bo mu karere k'iwabo.

    Nyuma yaho, yanyuze ahantu hose yabonanye n'Abanye-Congo batandukanye, ababaza niba barabonye jenoside ya kabiri yakorerwaga ku mpunzi zari zarahahungiye, baramushwishuriza bararahira. Bamwe bati 'abantu barapfuye ariko ntabwo bishwe n'ingabo z'u Rwanda', banamusobanuriye ko izo ngabo zari zifatanyije n'iza Kabila zirwanya Mobutu, ntawe zarwanyaga uretse ufite intwaro.

    Abanye-Congo bamwe babwiye Patrick de Saint-Exupéry ko impunzi zimwe zari zifite intwaro, bikumvikana ko iyo uzifite utitwa impunzi.

    Patrick de Saint-Exupéry anerekana ukuntu impunzi nyinshi zashiriye mu ruzi rwa Congo (Fleuve Congo), bamwe babasha kwambuka bagera muri Congo Brazzaville, abandi barahashirira.

    Yavuze ko hari igice kimwe cy'impunzi cyazimiriye muri za Masisi n'ahandi mu mashyamba yo muri Congo, abenshi bakaba baragiye mu Mutwe w'Iterabwoba wa FDLR, cyane ko Abanyarwanda bamwe batigeze bataha.

    Umuryango w'Abibumbye wari waratanze imibare y'ibarura ry'impunzi z'Abahutu zahungishijwe ku gahato n'abari barateguye Jenoside bakanayikora. Ibarura ryavugaga ko bari 1.200.000. Abagarutse mu Rwanda kuva mu 1997 barenze 1.000.000.

    Iki kinyoma cy'uko mu Rwanda no muri Congo habaye jenoside yakorewe Abahutu, cyazamuwe cyane na Hubert Védrine n'abandi bafatanyije ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bemeza ko ingabo z'Inkotanyi bita iz'Abatutsi zageze mu Rwanda zigasanga imiryango yazo yarashize, noneho zigakurikirana Abahutu b'impunzi muri Congo zikajya kubica zihorera. Niko rero gusakaza ikinyoma kivuga ko umubare w'impunzi z'Abahutu zishwe n'Inkotanyi uri hagati ya miliyoni 1-4.

    Impunzi zavuye Tingi-Tingi ubwazo zivugira ko nta mirwano yahabereye, nta bwicanyi bwahabereye, ahubwo ko bari mu kaga batewe n'ababagejeje iyo mu ishyamba rya Congo.

    Igitabo La Traversée' cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry cyamurikiwe mu Mujyi wa Kigali

    Igitabo ‘La Traversée' cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry

    Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yanditse igitabo gikura igihu ku kinyoma cyazanywe na Guverinoma ya Mitterrand ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

    Senateri Twahirwa André yashimye iki gitabo cy’umunyamakuru Patrick avuga ko ari intwari ikomeye yo guhashya abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/patrick-de-saint-exupery-yakuye-igihu-ku-kinyoma-cya-jenoside-ebyiri-cyahimbwe