Blog

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi –

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.


  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe –

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z’amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n’ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y’itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by’ubwicanyi we n’ishami ry’ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n’ibitero bikaze yagabweho n’Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y’ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n’ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy’uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y'itabwa muri yombi ry'aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.'

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk'uko biteganywa n'itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abayobozi-babiri-batawe-muri-yombi

  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas – #rwanda #RwOT

    Inshingano z'iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n'abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n'izindi Jenoside yakozwe zirimo n'iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n'abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango 'Kabeho Neza Initiative', anifatanya n'abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by'ubuvugizi bw'abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w'ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n'umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z'abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugwaneza-yashyizwe-muri-komite-ishinzwe-kwigisha-amateka-ya-za-jenoside-muri

  • Perezida Ndayishimiye w’u Burundi aritabira irahira rya Museveni akazamareyo iminsi itatu #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicarasi, bimenyesha abanyagihugu ko umuyobozi wabo agiye kujya muri Uganda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rutangira uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2021.

    Rivuga ko Perezida Evaritse Ndayishimiye aherekejwe na Madamu Angeline Ndayishimiye 'bagirira uruzinduko rw’Iminsi itatu muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Perezida watowe Yoweri Kaguta Museveni.'

    Perezida Evaritse Ndayishimiye ukomeje kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, muri Nzeri yari yasuye Igihugu cya Tanzania kimwe mu bihugu byo mu karere binary kumwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Agiye gusura Igihugu cya Uganda na cyo cyo mu karere biri kumwe muri uyu muryango wa EAC.

    Yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutsindira Manda ye ya Karindwi mu matora y’umukuru w’Igihugu yatsinzemo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi mu muhango uzabera ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala, bikaba biteganyijwe ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera muri 20.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi-aritabira-irahira-rya-Museveni-akazamareyo-iminsi-itatu

  • Béatrice Munyenyezi arakomeza gufungwa by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwategetse ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gucurasi 2021, Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by'agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye, umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y'u Rwanda.

    Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi.

    Amaze gusomerwa umwanzuro w'urukiko kuri iyi tariki twavuze haruguru , Madamu Munyenyezi yagize ati: 'Sinishimiye icyemezo cy'urukiko, ntangaje ko nkijuririye.'

    Mu kwezi gushize Munyenyezi yoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda arangije igihano cyo gufungwa imyaka 10 kubera kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka muri Amerika.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/11/beatrice-munyenyezi-arakomeza-gufungwa-byagateganyo/

  • Ikiraro gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe #rwanda #RwOT

    Ikiraro gishya gica hejuru y'umugezi wa Zambezi gihuza Botswana na Zambia cyafunguwe kumugaragaro kandi cyitezweho kuzamura ubucuruzi muri ako gace, amakuru dukuru kuri BBC dukesha iyi nkuru avuga ko gifite agaciro ka miliyoni $250 kiri ahitwa Kazungula, cyubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD/AfDB) hamwe n'inguzanyo ya leta y'Ubuyapani.

    Mbere y'uko cyubakwa, imizigo yagombaga gupakururwa amakamyo ikambutswa umugezi ku mato ngo igere hakurya.

    Abashoferi b'amakamyo nabo ubu ntibazongera gutegereza igihe kirekire ku mupaka wa Zimbabwe uri muri aka gace gahuza ibihugu bitatu — Botswana, Zambia na Zimbabwe.

    Uretse ba perezida ba Botswana na Zambia, baje gufungura iki kiraro byitabiriwe na perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, nk'uko leta ya Botswana ibivuga.

    Ibindi bihugu mu karere nabyo bizungukira kuri iki gikorwa remezo kuko kizihutisha ibicuruzwa hagati y'ibyambu bya Africa y'Epfo n'ibihugu byo mu majyaruguru yayo, kugeza kuri DR Congo.


    Abaperezida batanu ba Africa bitabiriye gufungura iki kiraro hamwe na visi perezida wa Namibia na minisitiri w'intebe wa Eswatini

    Ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi , nibwo leta ya Botswana yatangaje kuri Twitter ifoto y'iki kiraro gifite inzira y'imodoka n'iya gari ya moshi cy'uburebure bwa 1Km:

    KAZUNGULA BRIDGE OFFICIAL OPENING

    The historic event of the official opening of the Kazungula Bridge is true testimony of how the deepening regional integration happening within the Southern African Development Community (SADC).#KazungulaBridge#RegionalIntergration pic.twitter.com/uWLf7buXDH

    — Botswana Government (@BWGovernment) May 10, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/11/ikiraro-gihuza-botswana-na-zambia-cyafunguwe/

  • IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania –

    Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzania kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzania muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.

    IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

    Ati” Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

    Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

    Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.


  • FARG imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu myaka 23 –

    Byatangajwe ku wa 8 Gicurasi 2021 mu kiganiro Imbonankubone kinyura kuri TV 1 cyagarukaga ku bikorwa FARG imaze gukora n’ibitarakorwa.

    Guhera mu 1998, iki kigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Uwacu Julienne, yavuze ko FARG yakoze ibikorwa byinshi bishyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Uwacu yavuze ko kuva mu 1998 FARG yashingwa, imaze gukoresha asaga miliyari 336,9 Frw. Uburezi bwihariye amafaranga menshi aho hakoreshejwe agera kuri miliyari 190,7 Frw.

    FARG imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari 90 Frw.

    Usibye amafaranga yakoreshejwe mu burezi, mu bindi FARG yakoresheje amafaranga menshi harimo mu kubakira amacumbi abatishoboye.

    Uwacu yavuze ko amafaranga yavuye mu kigega cya leta akajya kubakishwa amacumbi y’abarokotse Jenoside batishoboye ari miliyari 77,3 Frw.

    FARG mu 2021 iteganya gukomeza kubakira abatishoboye inasana ingo zitangiye gusenyuka. Uwacu yavuze ko iki kigega giteganya kubaka ingo 506 mu gihugu mu gihe izindi 486 zigomba gusanwa.

    Uwacu yavuze ko ubusanzwe ufashwa na FARG asabwa gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’abandi banyarwanda ariko mu gihe akeneye kwivuza mu bitaro bikuru bisaba ubushobozi burenze, afashwa kubona ubuvuzi.

    Ati “Abagenerwabikorwa ba FARG bagomba kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi kandi benshi ni ubwisungane mu kwivuza, agafashwa no kubona imiti nk’uko n’abandi banyarwanda bigenda.”

    “FARG muri gahunda y’ubuvuzi dutanga inyunganiramusanzu, ni ukuvuga ufite ubwisungane mu kwivuza akananirwa kwitangira 10% bitewe n’urwego rw’ubuvuzi ariho ari ku bitaro bikuru ayo 10% FARG irayamutangira. Ndetse n’imiti nk’iyo atayibonye kuri farumasi y’ibitaro yivurijeho akajya mu zigenga bamuha imiti akazatwishyuza ku kwezi.”

    Uwacu yavuze ko mu gihe hari abafite uburwayi budakira bigakenerwa ko bajya kwivuriza hanze, bahabwa icyemezo kimara amezi atandatu bagasabirwa gufashwa bakajya kwivuriza mu mahanga.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu, abarokotse Jenoside bubakiwe amacumbi agezweho