Blog

  • Tour du Rwanda 2021: Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda. Iri capiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi wa Techno Market Ltd, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bishimiye umusaruro bakuye mu kongera kwitabira Tour du Rwanda.

    Yagize ati “Twishimiye kuba twaritabiriye Tour du Rwanda ku nshuro yacu ya kabiri, turashimira Abanyarwanda bitabiriye iri siganwa n’abakiliya bacu bose aho baherereye mu gihugu.’’

    “Umusaruro twakuye muri Tour du Rwanda 2021 ni uko twabashije kongera guhura n’abakiliya bacu hirya no hino mu gihugu, twaboneyeho kubibutsa ko tugihari, ko Techno Market igikora ibyerekeye Printing, ko tukiri aba mbere mu Mujyi wa Kigali muri serivisi za printing no gutunganya ibigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Mu gihe Isi igihanganye na Coronavirus, Techno Market Ltd na yo yimakaje ikoranabuhanga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Mukeshimana yongeyeho ko batasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’ingamba zo gukomeza gukaza ubwirinzi.

    Yakomeje ati “Techno Market ntiyasigaye inyuma mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko igihugu cyacu cyabihagurukiye. Tworohereje abakiliya bacu kugira ngo batandura Coronavirus. Dufite ikoranabuhanga mu kazi kacu, twabashyiriyeho urubuga rwo kwakiraho servisi zacu za printing ndetse bashobora no gutanga ubusabe bwacu binyuze kuri email.”

    Yibukije ko banafite uburyo bwiza bwo gufunika ibicuruzwa byabo babanje kubitera umuti wica udukoko uzwi nka “Hand sanitizer” mu rwego rwo kubigeza ku bakiliya babo nta kibazo.

    Techno Market Ltd ni icapiro rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000 mu muryango nimero 107 ahateganye no kwa Ndamage. Muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’ imyenda, gushushanya ku bikoresho (branding) no guteranya ibitabo (binding).

    Techno Market mu ntego zayo harimo no gukomeza gutera inkunga Tour du Rwanda. Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo, serivisi zabo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com ndetse bashobora no guhamagarwa binyuze kuri telefoni ngendanwa 07888158800.

    Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, abayobozi, abakozi n’abafashije Techno Market muri iri siganwa rizenguruka igihugu bafashe ifoto y’urwibutso

    Techno Market Ltd ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Techno Market bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Mu gusoza Tour du Rwanda 2021, bananyujijemo bacinya akadiho

    Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2021

    Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda 2021 aho yanyuze hose mu bice bitandukanye by’igihugu

  • Abunganizi ba Munyenyezi bavuze ku mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 –

    Munyenyezi yunganirwa n’abanyamategeko babiri aribo Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin. Bamusabiraga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ngo bimwe mu byaha ashinjwa, yabyireguyeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe.

    Ati “Abantu bagiye muri Amerika bagiye gushinja, nta kindi kintu bari bagiye kuvuga ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byo bari bagiye kuvuga, kuvuga ngo ntabwo yaciriwe urubanza kandi abatangabuhamya baravuye mu Rwanda, bari bamuzi, icyo kintu cyadutunguye kuko bagisimbutse ntibakivuze.”

    Me Buhuru yasobanuye ko kuba hari abatangabuhamya bagiye muri Amerika bakavuga ku birego by’uko Munyenyezi yatangaga Abatutsi kuri za bariyeri kugira ngo bicwe, ko yatangaga abakobwa b’abatutsikazi kugira ngo basambanywe n’ibindi byonyine “bigaragaza ko habaye urubanza”.

    Me Buhuru yavuze ko mu 2012, ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwakoze iperereza mu Rwanda ahitwa ku Mukoni n’i Tumba, bufata n’abatangabuhamya burabatwara.

    Yanavuze ko hari amakuru atari yo yatanzwe n’abatangabuhamya, ko Munyenyezi yigaga muri Kaminuza mu gihe ngo yavuye mu Rwanda atarangije n’ayisumbuye.

    Ati “Ongeraho abandi b’ejo bundi ubushinjacyaha bwagiye kubaza nyuma y’itariki 16 Mata 2021, nabo bashimangiye ko yari umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda.”

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

    Bwagaragaje kandi amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

    Bwavuze ko hari bariyeri Munyenyezi yashinze ku Mukoni ari kumwe n’izindi Nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

    Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

    Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

    Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside; icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside; icyo gutegura Jenoside; icyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside; icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside; icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu hamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambaya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Me Buhuru Pierre ni umwe mu bunganira Munyenyezi

  • Umuhanzi J Cole yemejwe nk'umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole wamamaye nka J. Cole ari mu Rwanda kuva mu minsi ishize nubwo hatazwi neza igihe yagereye mu rwa Gasabo aho yaje kwitabira irushanwa ry'imikino nyafurika y'umukino w'intoki wa Basket izwi nka Basket Africa League(BAL) igomba gutangira mu mpera z'iki cyumweru.

    Nubwo uyu muhanzi yaje bivugwa ko azaririmba muri iri rushanwa byamaze kwemezwa ko uyu mugabo ahubwo azagaragara mu kibuga akinira ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda.

    Usibye kuba J Cole ari umuraperi ndetse akaba ari n'umwanditsi w'indirimbo zitandukanye ngo asanzwe afite impano yo gukina umukino wa Basketball, aha bikaba kandi binavugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n'amakipe atandukanye akina uyu mukino muri shampiyona ya Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika NBA.

    Nk'uko byashimangiwe n'umutoza wa Patriots BBC, yemeje ko uyu muhanzi Jermaine Lamarr Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.

    J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane muri Leta z'Unze ubumwe z'Amerika kuko yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse bikomeye mu njyana ya Rap asanzwe akora, aha twavuga ko yatwaye igihembo cya Grammy cy'indirimbo nziza yakoranye na 21 Savage.

    Basket Africa League (BAL) ni irushanwa riterwa inkunga na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Afurika akomoka muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

    Kugeza ubu Patriots ihagarariye u Rwanda, iri mu itsinda A ikaba iri kumwe na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, iyi kipe ikaba izatangira imikino yayo kuwa mbere tariki 16 z'uku kwezi saa mbili z'ijoro i Kigali, ikaba izakina na Rivers Hoopers.

    The post Umuhanzi J Cole yemejwe nk'umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-j-cole-yemejwe-nkumwe-mu-bakinnyi-bazakinira-ikipe-ya-patriots-bbc-mu-mikino-ya-bal-igiye-kubera-mu-rwanda/

  • Manchester united yongereye amasezerano y'umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani. #rwanda #RwOT

    Uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo nibwo, Manchester united yemeje ko yongereye umwaka umwe ku masezerano Edinson Cavani w'imyaka 34 wabashije gutsindira Manchester united ibitego 15 mu mwaka ahamaze.

    Manchester united yongereye amasezerano uyu mugabo nyuma y'uko yagiye abafasha mu mikino itandukanye, mu marushanwa bakinnye harimo na UEFA Europa League ya afashije kugera ku mukino wa nyuma.

    Edinson Roberto Cavani Gómez yavukiye Salto kuya 14 Gashyantare 1987, yanyuze mu makipe nka Danubio, Palermo, Napoli, Paris Saint-Germain yatsindiye ibitego 138 mu mikino 200 yayikiniye, n'ikipe y'igihugu ya Uruguay amaze gukinira imikino 118 n'ibitego 51 yayitsindiye yari kumwe nayo batwara Copa América ya 2011 yabereye muri Argentina.

    The post Manchester united yongereye amasezerano y'umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-united-yongereye-amasezerano-yumwaka-umwe-rutahizamu-edinson-cavani/

  • Afite ibigwi byo ku rwego rwIsi: Ibintu 5 wa… – #rwanda #RwOT

    Kuvanga umuziki ni impano, gusa bikaba amahire k’uwabyize kandi akaba afite uburambe. Gusa iyo bigeze ku kuba ikirangirire ibikorwa birivugira ndetse bikaba byaca intege bamwe abandi bikabatiza umurindi mu mikorere yabo. Kuri uyu munsi wa none ku muntu ukoresha imbuga nkoranyambaga inkuru ihari ni imwe ni iijyanye n'irushanwa ry'umukino w'intoki rigiye kubera mu Rwanda (Basketball Africa League).

    Ubu inkuru ihari ni uko bimwe mu byamamare byo mu Rwanda biri kwibaza ku ihamagarwa ry'uyu muvanzikazi w'umuziki ufite amamamuko muri Kenya ariko wabaye ikirangirire ku rwego rw'Isi aho yamamaye cyane mu mujyi wa Texas. Akaba yaraje no guhirwa dore ko afite uduhigo yagiye akuraho.  

    Dj Poizon Ivy

    Kuki rubanda rwacitse ururondogoro nyuma y’uko hatangajwe ko uyu mukobwa ufite inkomoko muri Kenya ari we uzaza gucuranga i Kigali? Kuki batacitse ururondogoro nyuma y’uko J.cole aje mu Rwanda kandi ashobora kuzishyurwa menshi kurusha buri umwe uzaba uri muri iri rushanwa? Gusa benshi mu batanze ibitecyerezo birengagije ko iri rushnwa ari mpuzamahanga kandi igisata cy’umuziki w’u Rwanda kirasa n’ikiri kwiyukaba kugira ngo umuziki ugere ku rwego rwifuzwa na benshi!

    Byagorana hagize ubazwa umuvanzi w’umuziki ugezweho mu Rwanda, byagorana kumenya umuvanzi w’umuziki wakanyujijeho mu mwaka washize wa 2020!

    Ni muntu ki Dj Poizon Ivy?

    Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki ku rwego rw'isi dore ko yagiye yigaragaraza ndetse akaza no kuba icyogere bigeze mu bikorwa bye. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano akaba n'intyoza kuri 'Turntables'.

    Menya uduhigo 5 twa Dj Poizon Ivy

    1. Ni umuvanzi w'umuziki ufite ibigwi birimo kuba umugore wa mbere wavanze umuziki kuri radio WKKV-FM (Milwaukee) na KKDA K104.5 (Dallas).

    Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw'Isi, ayobora ibirori n'ibitaramo bikomeye. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y'iri rushanwa

    2. Afite agahigo ko gukora mu bitaramo birimo ibyamamare bikomeye ku rwego rw'isi nka Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n’abandi.

    3. Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y'Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game.

    4. Afitanye ubufatanye n'ibigo bikomeye birimo NBA, NBA Africa, Basketball Africa League, Spotify, RiseNation, Several major record labels, Refinery29, MLB, NCAA, United Way, Red Bull, Nike, Adidas, Reebok, The Dirk Nowitzki Foundation, The Nanci Lieberman Foundation, Snoop Dogg's Youth Football League, Obama for America,…

    5. Afite umuryango we udaharanira inyungu 'GEM-IN-I' ufasha urubyiruko gukabya inzozi mu buhanzi ndetse no mu bugeni.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105489/afite-ibigwi-byo-ku-rwego-rwisi-ibintu-5-wamenya-kuri-dj-poizon-ivy-wateje-impagarara-i-ki-105489.html

  • Umukinnyi wa Sheffield United yakubise umuntu wamuserereje ko ikipe ye yamanutse #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Elliott Wright w'imyaka 21 ukora mu bijyanye n'ubwishingizi niwe wakukubiswe n'uyu mukinnyi wa Sheffield iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.

    Elliott Wright yari kumwe n'inshuti ze ubwo yabonaga uyu mukinnyi Oli ari gushwana n'umugore mu nzira.

    Uyu musore ngo yahise yegera uyu mukinnyi aramubwira ati 'Tuza muvandimwe.Ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.'

    Elliott Wright yari ari gufata amajwi uyu mukinnyi wa miliyoni 20 z'amapwundi ukomoka muri Scotland wahise utangira kumusatira.

    Video y'amasegonda 24 uyu musore yafashe,yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga irebwa n'abasaga miliyoni,yagaragaje uyu mukinnyi McBurnie w'imyaka 24 yambura telefoni uyu musore ahita ahimenagura.

    Uyu mukinnyi yahise apfukamisha uyu mufana atangira kumukubita amakofe byamuviriyemo gukomereka ku jisho.Ibi byabaye ku wa Gatandatu bibera ahitwa Knaresborough muri North Yorks.

    Elliott yagize ati 'Namubonye ari gushwana n'umugore.Nari kumwe n'inshuti zanjye 2 ariko yavugiraga hejuru cyane.Namubwiye ntera urwenya nti 'Tuza muvandimwe,ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Yabanje gutuza arangije arambwira ati 'mushyire iyo telefoni kure basore'.Namusubije nti 'ni gute nashyira kure telefoni yanjye?.'

    Yahise atangira kunkubita.Yankubise akanya gato umwe mu nshuti zanjye ahita antabara.'

    Uyu musore ntabwo yakeneye kujya kwa muganga ariko yavuze ati 'Nababaye cyane mu by'ukuri.'

    Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 20 by'amapawundi ku kwezi mu mwaka ushize yaciwe ibihumbi 30 by'amapawundi kubera gutwara yasinze.
    Mcburnie afite imvune ishobora gutuma adakina Euro gusa yaba ikipe ye na Polisi batangiye kumukoraho iperereza kubera uru rugomo.



    McBurnie yakubise umufana witwa Elliott [ufite telefoni]amuhoye kumuserereza

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-sheffield-united-yakubise-umuntu-wamuserereje-ko-ikipe-ye

  • Nyamasheke: Inkangu yatwaye inzu 39, imiryango isaga ijana isigara iheruheru (Amafoto) –

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

    Bizimana Joseph yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Habimana Emmanuel yagize ati “Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw’urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n’imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.”

    Maniriho Espérance yunzemo ati “byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n’imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.”

    Aba baturage bagizweho n’ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati “Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Bishoboka ko munsi y’ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n’abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n’abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

    Imyaka irimo iy’ibisheke, intoryi ibishyimbo n’amashyamba byagiye ariko ingano y’ibyangiritse ntiramenyekana.

    Ubutaka bwagiye bwiyasa, imyaka irangirika

    Abaturage bavuze ko inzu zagiye zigwa mu rukerera rushyira kuri uyu wa Mbere

    Imiryango ifite inzu zasenyutse yasabye ubufasha

    Inkangu yangije inzu nyinshi n’imyaka

    Inzu nyinshi zangiritse haba imbere n’inyuma

    Nta muntu wahitanywe n’ibi biza nubwo ibikorwa bindi byangiritse cyane

    Birakekwa ko amazi yo munsi y’ubutaka ariyo yabaye intandaro y’iyi nkangu

  • Burera : Min. Gatabazi yagaragarije abaturage uko 1kg cy’Ubunyobwa cyageza umuntu ku bukire #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yatangizaga imishinga itanga akazi ku baturage basaga 4 000 bo mu Mirenge yegereye umupaka.

    Minisitiri Gatabazi yabwiye abo baturage ko 2 000 Frw bagiye kujya bakorera ku munsi, bashobora kuyakoresha neza akababyarira umusaruro ahereye ku rugero rw’uwacuruje ubunyobwa agera ku rwego rwo kugura imodoka.

    Yagize ati 'Uyu munsi mugiye guhabwa akazi kabahemba, twumvikanye ko umushahara ari ibihumbi bibiri ku munsi, ariko mwibuke ko atari ukwirirwa uhagaze kugira ngo baguhe ibihumbi bibiri, ni ugukora ugatanga umubyizi kugira ngo nawe wubake igihugu cyawe'.

    Arongera ati 'Ukoze imibyizi 20 ni amafaranga ibihumbi 40, abantu bacururiza hano na za Butaro hose nta muntu watangije igishoro cy’amafaranga agera ku bihumbi 40 muzababaze, nzi benshi hano batangiye gucuruza bagura ikiro cy’ubunyobwa bakagikaranga. Umuntu akagenda akirirwa arimo gucuruza akayiko kamwe akava ku kiro kimwe akagera kuri bibiri, akarema amasoko yose acuruza ikiro kimwe bibiri bitatu bine bitanu, akagera aho agura igare, agakora akagera ku iduka, akagura imodoka akagera ku ikamyo, ndabeshya abakuru muri hano nti mu bizi ?'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari n’abagiye bakizwa no gucuruza imineke bahereye ku gishoro kitarenze ibihumbi bibiri, avuga kandi ko hari n’abakijijwe no gucuruza imisururu bakagera ku rwego rwo kugura imodoka.

    Ni ho yahereye asaba abaturage baturiye umupaka kuzamura imyumvire yo guha agaciro akazi, aho kwirirwa banyura mu nzira zitemewe n’amategeko bajya gutunda ibiyobyabwenge mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bikabagiraho ingaruka zo gufungwa n’ubukene ku miryango yabo.

    Nyiraneza Consolée wabayeho yambuka umupaka ajya gutunda ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuzima yari abayemo nyuma y’uko umugabo we amutanye abana babiri, ngo byageze aho kubarera bimugora afata icyemezo cyo kujya gutunda ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda.

    Uwo mugore avuga ko igihe cyose yamaze atunda ibiyobyabwenge nta kintu kizima byamugejejeho, aho yahoraga acungana n’inzego zishinwe umutekano yazikanga akabijugunya akiruka, kugeza ubwo igishoro gishize ajya mu madeni.

    Ati 'Nabuze uko ndera abana umugabo amaze kubantana, nigira inama yo kujya ntunda urumogi ndukuye muri Uganda, narushoyemo ibihumbi icumi nari maze gukorera, rimwe batamfata nkunguka ubundi nahura n’umuntu nkikanga nkabita ngahunga ngera ubwo njya mu madeni. Ndashimira Leta yampaye akazi nyuma yo kwigira inama yo kubivamo burundu, kandi ndasaba buri wese ugikora umurimo wo gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza nabibonyemo'.

    Aba baturage bishimiye inama bahawe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney biyemeje gukora cyane kugira ngo bashakire iterambere ingo zabo ndetse bagafasha inzego z’ubuyobozi kurandura ibikorwa bitemewe bikorerwa muri kariya gace ko ku mupaka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Burera-Min-Gatabazi-yagaragarije-abaturage-uko-1kg-cy-Ubunyobwa-cyageza-umuntu-ku-bukire

  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z'amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n'inzego z'ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n'ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y'itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w'inzego z'umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by'ubwicanyi we n'ishami ry'ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n'inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n'ubutabera bw'u Rwanda.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by'ubwambuzi butandukanye ku baturage b'Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w'Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n'ibitero bikaze yagabweho n'Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y'ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n'ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy'uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b'uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-ndayizeye-wari-ukuriye-ubutasi-mu-mutwe-udasanzwe-wa-fdlr-yafashwe

  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas –

    Inshingano z’iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n’izindi Jenoside yakozwe zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango ‘Kabeho Neza Initiative’, anifatanya n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by’ubuvugizi bw’abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n’umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi