Blog

  • Ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga muri EAC bari gusuzuma iterambere ry'ubutabera mu Karere – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Inkiko z'u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry'urwego rw'ubutabera muri aka Karere.

    Iri nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry'ibyemezo n'imyanzuro by'inama iheruka. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n'imyanzuro byafashwe.

    Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n'uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

    Ihuriro ry'Abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by'Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n'ingingo ya 126 y'amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y'ibihugu bigize Umuryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nama yitabiriwe n'abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudan y'Epfo n'u Rwanda. Abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw'u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Abaperezida mu Nkiko z’Ikirenga muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu biganiro bigamije gusuzuma urwego rw’ubutabera mu Karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-perezida-b-inkiko-z-ikirenga-muri-eac-bari-gusuzuma-iterambere-ry-ubutabera

  • Kanseri y'inkondo y'umura yagaragajwe nk'ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti byihutirwa – #rwanda #RwOT

    Gusa Umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kuba ariho ihitana abantu benshi kurenza ku yindi migabane. Imibare igaragaza ko nibura mu bihugu byo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara abagore bagera ku bihumbi 100 bandura iyi kanseri buri mwaka kandi muri aba abagera kuri 62% ikabahitana kuko batabona ubuvuzi.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n'abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y'inkondo y'umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.

    Kanseri y'inkondo y'umura ishobora guterwa n'impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nubwo iyi ndwara icyica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika byabashije kugera ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y'inkondo y'umura. ibi u Rwanda rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

    Ku wa 2 Gicurasi 2021 ubwo hasozwagwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukingira (cyabaye ku wa 24-30 Mata 2021), Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe n'umusaruro w'umuhate rwashyize mu kurwanya kanseri y'inkondo y'umura, yemeza ko hari ibihugu byinshi bishobora kurebera ku byo rwakoze bikabyifashisha mu kuzamura ubuzima bw'umugore.

    Ati 'U Rwanda rutewe ishema no kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyashyize urukingo rwa kanseri y'inkondo y'umura muri gahunda yarwo yo gutanga inkingo, ndetse no kuza imbere ku Isi mu bikorwa byo kurwanya kanseri y'inkondo y'umura.''

    “Nka kimwe mu bihugu biri imbere mu bijyanye no gukingira, u Rwanda rwiteguye gukoreshwa nk'urugero ku bindi bihugu byiyemeje kurwana ku buzima bw'abagore.”

    Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, Unitar, cyavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya kanseri y'inkondo y'umura binyuze muri gahunda yacyo kurwanya indwara zitandura izwi nka ' The Defeat-NCD'.

    Umuyobozi w'iyi gahunda muri Unitar, Mukul Bhola, yavuze ko ibikorwa byo gukingira kanseri y'inkondo y'umura bikwiye kwagurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw'abagore n'abakobwa.

    Yagize ati 'Kwagura ibikorwa byo gukingira virusi ya HPV mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere hagamijwe kurokora ubuzima bw'abagore biri kugenda birushaho gukenerwa cyane. Mu gukemura iki kibazo turi gufatanya na Banki ya Isilamu itsura Amajyambere mu guteza imbere ubuzima bw'abagore harimo n'ibijyanye no gutanga inkingo za kanseri y'inkondo y'umura mu bihugu binyamuryango.'

    Mu Rwanda ibikorwa byo gukingira kanseri y'inkondo y'umura mu buryo bwa rusange byatangiye mu 2011 by'umwihariko haherwa ku bakorwa bari hagati y'imyaka 12 na 15.

    Amakuru atangwa n'inzego z'ubuzima agaragaza ko ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye birokora ubuzima bw'ababarirwa muri miliyoni eshanu buri mwaka, bikabarindwa kwicwa n'indwara nka kanseri n'izindi zitandura.

    Gusa bitewe n'uko izi gahunda zo gutanga inkingo zitagera kuri bose mu buryo bungana buri mwaka abantu babarirwa muri miliyoni 1,5 bicwa n'ibyorezo bashoboraga kuba baririnze iyo bataza gukingirwa.

    Kuba ikigero cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda gihagaze neza rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanseri-y-inkondo-y-umura-yagaragajwe-nk-ikibazo-gikwiye-kuvugutirwa-umuti

  • Iyo Leta ya Kampala iza kuba ishyira mu gaciro yari kureka Rwigema akiruhukira mu mahoro – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko bakunda Rwigema kuruta uko u Rwanda rumukunda ariko icyo batabona ni uko abayobozi b'u Rwanda badashobora gutesha agaciro intwari yabo ngo bayikoreshe mu icengezamatwara ridafite agaciro bagamije gushotorana.

    Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda 'The New Vision' nta kindi bagaragaza uretse kwita Abanyarwanda bababohoye, nyuma bakajya no kubohora igihugu cyabo 'abahungu bacu.'

    Iyi myitwarire y'abayobozi ba Uganda yo kwigira nk'aho bategeka byose, buri gihe isa nk'itangaje, basa nk'abafunze amatwi birengagiza ko wenda iyo bitaza kuba iyi myitwarire yabo yo kwigira abategetsi muri byose haba hatarabayeho ugushyamirana hagati y'ibihugu byombi. Nk'uko Dr Besigye yigeze kubivuga, umuyobozi wita abayobozi b'ikindi gihugu gifite ubutavogerwa 'Abuzukuru' agomba kuba afite ikibazo.

    'Ariko nyuma byaje kugaragara ko uko gutera kwari gushyigikiwe n'abayobozi bakuru muri NRA kandi iyi ni yo mpamvu yaje gutsinda (RPA)', aya magambo y'umwanditsi w'inkuru agaragaza ugushaka kwiyitirira intsinzi ya RPA.' ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba iki kinyamakuru cyanditse ibi cyavuze ko RPA 'yacitse intege' mu minsi ya mbere y'urugamba kubera ko itari ifite abasirikare bafite ubunararibonye.

    Bisa nk'aho abayobozi b'i Kampala bashaka kwihuza n'intsinzi ya RPA ariko bakitandukanya n'ibizazane yahuye nabyo ubwo yatangizaga urugamba mu Ukwakira 1990. Buri wese arabizi ko ubufasha Abanyarwanda batanze mu rugamba rwa NRA busumba kure icyo aricyo cyose abayobozi b'i Kampala baba baratanze mu kubohora igihugu kwa RPA.

    Abanyarwanda bamennye amaraso ngo babohore Uganda, gusa baza kwiturwa kutagira ibirindiro bashobora kwiteguriramo n'inzira banyuzamo ibikoresho biva ku cyambu cya Mombasa. Umuntu ashobora gutekereza ko abamennye amaraso aribo bagakwiye kuba bavuga cyane umusanzu batanze kurenza abatanze inzira inyuzwamo ibikoresho batanaguze.

    Hejuru y'ibyo, cyereka niba ikinyamakuru cya Leta gishaka kugaragaza Perezida wa Uganda nk'umubeshyi, kuko igitekerezo cyo kuba gutera kwa RPF 'kwaratewe inkunga n'abayobozi bakomeye muri NRA' ntigishyigikirwa n'ibyo Museveni yatangaje.

    Mu gitabo cya William Pike, Museveni agaragaza ko yatunguwe no gutera kwa RPF kandi bitandukanye n'ibyo bari kuvuga ubu, yakoranaga na Habyarimana agaca ruhinga nyuma RPF akamusangiza amakuru.

    Ati 'Ibi byaradutunguye. Twabonaga amakuru ya raporo z'ubutasi twasangizaga ubuyobozi bw'u Rwanda (Guverinoma ya Juvénal Habyarimana) ariko ntiyari ahagazweho neza. Twabonye amakuru ko hari abantu bagiye kugenda ariko icyadutunguye byari urwego byariho n'umuvuduko byakoranywe.'

    Ubuyobozi bwa Kampala bukomeza gushyira imbaraga mu guteza urujijo kuko budakoresha ukuri. Buvuga ko 'Maj Paul Kagame yahamagawe aho yari ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa umuyobozi mushya wa RPF, asimbuye Rwigema,' muri iyi nyandiko bavuga 'kugirwa' kugira ngo bumvikanishe ko bagize uruhare muri uyu mwanzuro kubera ko 'Bazukulu (abuzukuru)' badashobora kwifatira umwanzuro.

    Ibi kandi ni ubundi buryo bwo kugerageza kwiyitirira intsinzi ya Perezida Kagame kuva igihe yatangiraga kongera gushyira ingabo ku murongo ndetse n'ubu ari Perezida w'u Rwanda. Ese niba abayobozi b'i Kampala bazi cyane ibijyanye no kuvumbura no gutegura abayobozi beza ni iki kibabuza kuba babikorera n'igihugu cyabo?

    Ikirushijeho gutera urujijo muri iyi nkuru ni ibyaganishije ku iyegura rya Perezida Pasteur Bizimungu mu 2000. Uko inkuru ijyanye n'itera rya RPA mu Ukwakira 1990 yanditswe muri The New Vision itandukira ikajya ku buryo Bizimungu atagaragara muri iyi minsi biracyari amayobera.

    Iyo abayobozi b'i Kampala baba bataragize umuco kugoreka nkana ibikorwa birebana n'u Rwanda kubera impamvu z'icengezamatwara, umuntu yashoboraga gufata umwanzuro akavuga ko ari ikibazo cy'ubumenyi buke budafite ikindi kibyihishe inyuma, akabifata uko. Ariko uruhurirane rw'iyi myitwarire y'ab'i Kampala yo kugerageza gukoresha urupfu rwa Gen Rwigema ngo bacemo ibice RPF banateze umwiryane muri RDF rugaragaza ikigambiriwe.

    Muri iyi nkuru banditse bagira bati 'Haracyari ibyo kwibaza ku rupfu rwa Rwigema,' bigaragaza ko bandika bashaka guhimba ibibazo bidahari.

    Kubera ibyo Rwigema yakoreye Abagande bose, icyari gikwiye gukorwa ni ukumurekera uburenganzira bwe bwo kuruhukira mu mahoro, ariko kuri ubu twagakwiye kuba tuzi ugukora ibikwiye twakwitega kuva i Kampala.

    Fred Gisa Rwigema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-leta-ya-kampala-iza-kuba-ishyira-mu-gaciro-yari-kureka-rwigema-akiruhukira

  • Iyo Leta ya Kampala iza kuba ishyira mu gaciro yari kureka Rwigema akiruhukira mu mahoro –

    Bavuga ko bakunda Rwigema kuruta uko u Rwanda rumukunda ariko icyo batabona ni uko abayobozi b’u Rwanda badashobora gutesha agaciro intwari yabo ngo bayikoreshe mu icengezamatwara ridafite agaciro bagamije gushotorana.

    Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda ‘The New Vision’ nta kindi bagaragaza uretse kwita Abanyarwanda bababohoye, nyuma bakajya no kubohora igihugu cyabo “abahungu bacu.”

    Iyi myitwarire y’abayobozi ba Uganda yo kwigira nk’aho bategeka byose, buri gihe isa nk’itangaje, basa nk’abafunze amatwi birengagiza ko wenda iyo bitaza kuba iyi myitwarire yabo yo kwigira abategetsi muri byose haba hatarabayeho ugushyamirana hagati y’ibihugu byombi. Nk’uko Dr Besigye yigeze kubivuga, umuyobozi wita abayobozi b’ikindi gihugu gifite ubutavogerwa ‘Abuzukuru’ agomba kuba afite ikibazo.

    “Ariko nyuma byaje kugaragara ko uko gutera kwari gushyigikiwe n’abayobozi bakuru muri NRA kandi iyi ni yo mpamvu yaje gutsinda (RPA)”, aya magambo y’umwanditsi w’inkuru agaragaza ugushaka kwiyitirira intsinzi ya RPA.” ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba iki kinyamakuru cyanditse ibi cyavuze ko RPA “yacitse intege” mu minsi ya mbere y’urugamba kubera ko itari ifite abasirikare bafite ubunararibonye.

    Bisa nk’aho abayobozi b’i Kampala bashaka kwihuza n’intsinzi ya RPA ariko bakitandukanya n’ibizazane yahuye nabyo ubwo yatangizaga urugamba mu Ukwakira 1990. Buri wese arabizi ko ubufasha Abanyarwanda batanze mu rugamba rwa NRA busumba kure icyo aricyo cyose abayobozi b’i Kampala baba baratanze mu kubohora igihugu kwa RPA.

    Abanyarwanda bamennye amaraso ngo babohore Uganda, gusa baza kwiturwa kutagira ibirindiro bashobora kwiteguriramo n’inzira banyuzamo ibikoresho biva ku cyambu cya Mombasa. Umuntu ashobora gutekereza ko abamennye amaraso aribo bagakwiye kuba bavuga cyane umusanzu batanze kurenza abatanze inzira inyuzwamo ibikoresho batanaguze.

    Hejuru y’ibyo, cyereka niba ikinyamakuru cya Leta gishaka kugaragaza Perezida wa Uganda nk’umubeshyi, kuko igitekerezo cyo kuba gutera kwa RPF “kwaratewe inkunga n’abayobozi bakomeye muri NRA” ntigishyigikirwa n’ibyo Museveni yatangaje.

    Mu gitabo cya William Pike, Museveni agaragaza ko yatunguwe no gutera kwa RPF kandi bitandukanye n’ibyo bari kuvuga ubu, yakoranaga na Habyarimana agaca ruhinga nyuma RPF akamusangiza amakuru.

    Ati “Ibi byaradutunguye. Twabonaga amakuru ya raporo z’ubutasi twasangizaga ubuyobozi bw’u Rwanda (Guverinoma ya Juvénal Habyarimana) ariko ntiyari ahagazweho neza. Twabonye amakuru ko hari abantu bagiye kugenda ariko icyadutunguye byari urwego byariho n’umuvuduko byakoranywe.”

    Ubuyobozi bwa Kampala bukomeza gushyira imbaraga mu guteza urujijo kuko budakoresha ukuri. Buvuga ko “Maj Paul Kagame yahamagawe aho yari ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa umuyobozi mushya wa RPF, asimbuye Rwigema,” muri iyi nyandiko bavuga ‘kugirwa’ kugira ngo bumvikanishe ko bagize uruhare muri uyu mwanzuro kubera ko “Bazukulu (abuzukuru)” badashobora kwifatira umwanzuro.

    Ibi kandi ni ubundi buryo bwo kugerageza kwiyitirira intsinzi ya Perezida Kagame kuva igihe yatangiraga kongera gushyira ingabo ku murongo ndetse n’ubu ari Perezida w’u Rwanda. Ese niba abayobozi b’i Kampala bazi cyane ibijyanye no kuvumbura no gutegura abayobozi beza ni iki kibabuza kuba babikorera n’igihugu cyabo?

    Ikirushijeho gutera urujijo muri iyi nkuru ni ibyaganishije ku iyegura rya Perezida Pasteur Bizimungu mu 2000. Uko inkuru ijyanye n’itera rya RPA mu Ukwakira 1990 yanditswe muri The New Vision itandukira ikajya ku buryo Bizimungu atagaragara muri iyi minsi biracyari amayobera.

    Iyo abayobozi b’i Kampala baba bataragize umuco kugoreka nkana ibikorwa birebana n’u Rwanda kubera impamvu z’icengezamatwara, umuntu yashoboraga gufata umwanzuro akavuga ko ari ikibazo cy’ubumenyi buke budafite ikindi kibyihishe inyuma, akabifata uko. Ariko uruhurirane rw’iyi myitwarire y’ab’i Kampala yo kugerageza gukoresha urupfu rwa Gen Rwigema ngo bacemo ibice RPF banateze umwiryane muri RDF rugaragaza ikigambiriwe.

    Muri iyi nkuru banditse bagira bati “Haracyari ibyo kwibaza ku rupfu rwa Rwigema,” bigaragaza ko bandika bashaka guhimba ibibazo bidahari.

    Kubera ibyo Rwigema yakoreye Abagande bose, icyari gikwiye gukorwa ni ukumurekera uburenganzira bwe bwo kuruhukira mu mahoro, ariko kuri ubu twagakwiye kuba tuzi ugukora ibikwiye twakwitega kuva i Kampala.

    Fred Gisa Rwigema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990

  • Kanseri y’inkondo y’umura yagaragajwe nk’ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti byihutirwa –

    Gusa Umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kuba ariho ihitana abantu benshi kurenza ku yindi migabane. Imibare igaragaza ko nibura mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara abagore bagera ku bihumbi 100 bandura iyi kanseri buri mwaka kandi muri aba abagera kuri 62% ikabahitana kuko batabona ubuvuzi.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.

    Kanseri y’inkondo y’umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nubwo iyi ndwara icyica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika byabashije kugera ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura. ibi u Rwanda rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

    Ku wa 2 Gicurasi 2021 ubwo hasozwagwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukingira (cyabaye ku wa 24-30 Mata 2021), Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe n’umusaruro w’umuhate rwashyize mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, yemeza ko hari ibihugu byinshi bishobora kurebera ku byo rwakoze bikabyifashisha mu kuzamura ubuzima bw’umugore.

    Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyashyize urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura muri gahunda yarwo yo gutanga inkingo, ndetse no kuza imbere ku Isi mu bikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.’’

    “Nka kimwe mu bihugu biri imbere mu bijyanye no gukingira, u Rwanda rwiteguye gukoreshwa nk’urugero ku bindi bihugu byiyemeje kurwana ku buzima bw’abagore.”

    Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, Unitar, cyavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura binyuze muri gahunda yacyo kurwanya indwara zitandura izwi nka ‘ The Defeat-NCD’.

    Umuyobozi w’iyi gahunda muri Unitar, Mukul Bhola, yavuze ko ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura bikwiye kwagurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

    Yagize ati “Kwagura ibikorwa byo gukingira virusi ya HPV mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagamijwe kurokora ubuzima bw’abagore biri kugenda birushaho gukenerwa cyane. Mu gukemura iki kibazo turi gufatanya na Banki ya Isilamu itsura Amajyambere mu guteza imbere ubuzima bw’abagore harimo n’ibijyanye no gutanga inkingo za kanseri y’inkondo y’umura mu bihugu binyamuryango.”

    Mu Rwanda ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwa rusange byatangiye mu 2011 by’umwihariko haherwa ku bakorwa bari hagati y’imyaka 12 na 15.

    Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye birokora ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni eshanu buri mwaka, bikabarindwa kwicwa n’indwara nka kanseri n’izindi zitandura.

    Gusa bitewe n’uko izi gahunda zo gutanga inkingo zitagera kuri bose mu buryo bungana buri mwaka abantu babarirwa muri miliyoni 1,5 bicwa n’ibyorezo bashoboraga kuba baririnze iyo bataza gukingirwa.

    Kuba ikigero cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda gihagaze neza rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

  • Minisitiri wa Siporo yakiriye abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda baramutakambira #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi 15 b’abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2021, bamubwira ko bakwiye kubafasha kwitegura neza kuko ari yo ntandaro yo gutuma batitwara neza.

    Iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ryabaga ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1, ryasojwe ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ryegukanywe n’umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian, ryitabiriwe n’abanyarwanda 15 bari mu makipe 3(Team Rwanda, SACA na Benediction Ignite).

    Abanyarwanda ntabwo bahiriwe n’iri siganwa aho umunyarwanda waje hafi ari Manizabayo Eric wabaye uwa 18 asizwe 15’52”, Byukusenge Patrick wabaye uwa 23 asizwe 37’30”.

    Baganira na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abafashe ijambo bahuriye ku kuba nta myitozo ihagije babonye basaba Minisiteri kubafasha.

    Byukusenge Patrick wavuze ahagarariye abakinnyi, akaba na kapiteni w’ikipe ya Benediction Ignite yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije n’amarushanwa kugira ngo bazatware Tour du Rwanda mu bihe biri imbere.

    Yagize ati' Tubonye imyiteguro n’amarushanwa twatwara n’iyi Tour du Rwanda kuko kubona umwana muto ukinnye bwa mbere nka Muhoza Eric yitwara neza ni ikimenyetso cy’uko bishoboka'.

    Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Felix yavuze ko gutwara Tour du Rwanda bishoboka cyane kuko hari n’andi marushanwa batwaye ari kuri urwo rwego.

    Ati' Ntabwo 2.1 yadutera ubwoba kuko La Tropicale twarayitwaye, Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutwara Tour du Rwanda, ikibazo ni uburyo amakipe yitegura n’ibikoresho'.

    Umutoza wa SACA, Adrien Niyonshuti yagize ati' Twicaye aha n’aba bayobozi ngo tuganira kucyatumye tubura intsinzi. Kuva 2009, twategurwaga igihe gihagije, abakinnyi babahaga hamwe bahumeka umwuka umwe Nta bikoresho amakipe afite, hakwiye impinduka niba tuzakira shampiyona y’Isi 2025'.

    Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yabasezeranyije ko bazakora ibishoboka byose bakabafasha.

    Ati' Duhuye nyuma ya Tour du Rwanda ngo turebe icyabuze kugira ngo ubutaha umusaruro uzaboneke. Twicaranye nk’amakipe yose kuko mwari muhagarariye igihugu. Imyiteguro yari igoye kubera umwaka tumaze duhanganye na COVID-19'.

    Abakinnyi b’u Rwanda baganiriye na Minisitiri wa Siporo

    Minisitiri Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bakinnye Tour du Rwanda, aha yari kumwe na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yakiriye-abanyarwanda-bakinnye-tour-du-rwanda-baramutakambira

  • Ni ukudusuzuguza-Urugaga rwabahanzi rwijujut… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, ni bwo byatangajwe ko Dj Poizon Ivy ariwe uzavanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa Leaguye igiye kubera mu Rwanda kuva tariki 16 Gicurasi 2021.

    Ni ibintu bitashimishije bamwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko hari aba-Dj benshi mu Rwanda kandi bashoboye bari guhabwa iki kiraka.

    Nyuma yo gusoma inkuru ya INYARWANDA yatambutse mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, igira iti 'Umunya-Kenya Poizon Ivy yahawe gucuranga mu mikino ya Basketball Africa League izabera i Kigali, bikurura impaka', Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, yavuze ko ibyakozwe ari ugusuzuguza aba-Dj bo mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yavuze ko hakwiye imbaraga z'Igihugu, mu gutuma abantu bumva ntawe ukwiye gutumiza ibintu mu mahanga mu Rwanda bihari.

    Ati 'Mbona hakwiye n’imbaraga z’igihugu kandi amabwiriza arasobanutse akwiye kubahirizwa. Umuntu utumiza ibintu mu mahanga kandi mu gihugu bihari hari icyo igihugu kibivugaho.'

    Yavuze ko 'Dufite abavanga Umuziki Dj bashoboye ku buryo kujya kuzana abanyamahanga ari ukudusuzugura bikabije.' Atekereza ko Leta na PSF bagifite urugamba rwo gukora ubukangurambaga kuri gahunda ya Made in Rwanda

    Yavuze ko hakozwe byinshi birimo korohereza abikorera kugira ngo babashe gukora byinshi kandi bihendutse ku buryo bahaza 'isoko ryacu'. Harimo nko kuba harakuweho umusoro wa TVA ku bakora ibikoresho by'ubwubatsi byose bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Ati 'Ni byinshi leta yakoze ariko turasaba ko yanareba no mu myidagaduro. Turemera ko nyiri mafaranga aha akazi uwo ashaka ariko gutumiza ibintu mu mahanga kandi no mu gihugu wabihabona hari icyo amategeko abivugaho RRA yo iranyumva kurushaho.'

    Tuyisenge yavuze ko adashidikanya ku bushobozi bw'aba-Dj bo mu Rwanda, kuko hari ibikorwa bahawe gucurangamo bitwara neza, ibintu abona ko byashingirwaho mu kubaha akazi.

    Yakomeje ati 'Hari ibikorwa bikomeye aba Dj bacu bakozemo kandi bigenda neza kuburyo twe nk’abanyamuziki twumva nta mpamvu yo kuba abategura ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa bivangiramo umuziki bakambuka imbibi.'

    Dj Poizon Ivy ufite inkomoko muri Kenya niwe wahawe kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League

    Uyu muyobozi yavuze ko urugamba rwo guha agaciro abahanzi rukwiye kurwanwa n'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, Rwanda Convention Bureau, Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro n'abandi bagafatanya mu guteza imbere 'ibikorerwa iwacu'.

    Dj Poizon Ivy wahawe gucuranga muri iyi mikino ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n'inyozwa kuri 'Turntables'.

    Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n'abandi.

    Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw'Isi, ayobora ibirori n'ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y'iri rushanwa.

    Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y'Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n'ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

    Mu bantu bazakina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) harimo n'umuhanzi Jermaine Lamar [J. Cole] waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, aho azakinira ikipe ya Patriots.

    Uyu muhanzi ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. J. Cole uri mu Rwanda ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abicyesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

    Iri rushanwa rya BAL rizatambuka kuri Canal Plus imbona nkubone, rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

    Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z'ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n'amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

    Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

    J. Cole ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’- Aha yarimo aririmba muri NBA All-Star Game muri Gashyantare 2019 muri North Carolina muri Amerika Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, yavuze ko abahanzi n'aba-Dj bakwiye gutekerezwa mu gikorwa nk'iki mpuzamahangaJ. Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105479/ni-ukudusuzuguza-urugaga-rwabahanzi-rwijujutiye-umunya-kenya-wahawe-gucuranga-mu-mikino-ya-105479.html

  • Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo –

    Munyenyezi aherutse kuvanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangirizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Yatangiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside ashinjwa, tariki 28 Mata 2021, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Munyenyezi wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho Umucamanza yabanje kwisegura ko adasubiramo uko imiburanishirize yagenze mu ngingo z’urubanza zose uko zakabaye.

    Mu Rukiko, Munyenyezi yari yaje aherekejwe na Me Buhuru Pierre Célestin umwe mu bamwunganira.

    Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n’uruhande rw’uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y’urubanza mu mizi.

    Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n’ibibazo by’ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.

    Nyuma y’izo mpamvu n’izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza mbere y’urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yibukije Munyenyezi n’abamwunganira ko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo gifunga umukiliya wabo by’agateganyo.

    Munyenyezi yahise yaka ijambo abwira urukiko ko atishimiye icyemezo cy’urukiko bityo ko akijuririye.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka ngo zibice.

    Inkuru bifitanye isano: Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare

    Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeza

    Munyenyezi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare

  • Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z’umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n’abataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

    Ati “Yari afite inka y’imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n’iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.”

    Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije, abayobozi b’Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

    Ati “Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k’ibihumbi 800 Frw.”

    Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk’igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n’umutekano w’umudugudu wabo muri rusange.

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

    Abayobozi b’umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n’amategeko.

    Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.


  • Ni urwego ruri hasi cyangwa habayeho kwigumur… – #rwanda #RwOT

    Rodriguez yegukanye Tour du Rwanda 2021 akoresheje amasaha 22h49'51' akurikirwa na Piccoli James yarushije amasegonda 17. Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15'52' akaba ariwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry'uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37'30'.

    Ni ryo rushanwa rya mbere Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 15 ba mbere b'irushanwa. 

    Iriheruka mu mwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnye iry'uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n'umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020.

    Biragoye cyane gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n'amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntugaragare mu bakinnyi 15 beza b'irushanwa, kandi na mbere batarabona ibikoresho bihagije barahatanaga bagaharanira ishema ry'igihugu, bagasoza mu myanya y'imbere ndetse rimwe na rimwe bakanaryegukana.

    BYATANGIYE GUTE KUGIRA NGO BIGERE KURI URU RWEGO?

    Tariki ya 24 Ugushyingo 2020 ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare bakiriwe n'abayobozi b'ishyirahamwe ry'uyu mukino (FERWACY) bashimirwa ubutwali bagize muri Cameroun nyuma yo kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya.

    Muri uwo muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa FERWACY ku bakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk'uko abakinnyi b'ikipe z'igihugu mu yindi mikino bafatwa.

    Yagize ati “Twari dutwaye ubutumwa bw'igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari.

    “Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi. Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n'isiganwa ukwaryo”.

    Mu ijambo rye, Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy'uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur) muri iryo rushanwa, yavuze ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

    Yagize ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n'impamba y'urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w'amagare ari umukino ukwiriye guhabwa agaciro nk'iyindi”.

    Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yavuye aho abijeje ubuvugizi kandi mu gihe kitarambiranye.

    GUKURWA MU IRUSHANWA KWA MUGISHA MOISE BYAKURUYE UMWUKA MUBI

    Nyuma y’uko Mugisha Moise wari wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 ndetse wari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iya 2021 akuwe ku rutonde rw'abagomba gukina iri rushanwa ku munota wa nyuma kubera amakimbirane yagiranye n'umutoza we muri SACA, yari yashinje umutoza we Niyonshuti Adrien kumukubita ndetse atabikoze inshuro imwe kuko yabikoze inshuro enye mu bihe bitandukanye.

    Nyuma y’uko uyu mukinnyi akuwe ku rutonde rw'abagombaga gukina iri rushanwa, bagenzi be babifashe nabi, bavuga ko badahabwa agaciro bakwiye ndetse batanahabwa uburenganzira bwabo nk’uko amakuru yizewe agera ku INYARWANDA abihamya.

    IMYITOZO IDAHAGIJE

    Kubera icyorezo cya COVID-19, ntabwo Abanyarwanda bigeze babona umwanya uhagije wo gukora imyitozo cyangwa ngo babone amarushanwa ahagije abategura neza irushanwa bari bagiye guhuriramo n'abakinnyi bakomeye bakina amarushanwa akomeye ku Isi arimo na Tour de France.

    Ugereranyije n'amarushanwa Abanyarwanda bakinaga mbere y’uko bakina Tour du Rwanda, n'ayo bakinnye bitegura irushanwa ry'uyu mwaka, usanga bihabanye cyane kuko bitewe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi akurwaho.

    ABAKINNYI BARIGUMUYE BITANGA BIZIGAMYE MURI TOUR DU RWANDA 2021

    Amakuru umwe mu bari hafi y'abakinnyi b'Abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2021 yahaye InyaRwanda.com avuga ko Abakinnyi bategereje ko hari icyo ubuyobozi bwa FERWACY bubatangariza ku bijyanye n'icyifuzo bwabagejejeho mu mpera za 2020, ariko ntibagira icyo babitangazaho ahubwo babasaba gukorana imbaraga no kwitanga muri iri rushanwa.

    Amakuru avuga ko mbere yo gutangira iri rushanwa, abanyarwanda 15 bagombaga gukina Tour du Rwanda 2021 ndetse na bamwe mu batoza bakoze inama zirenze ebyiri rwihishwa, bemeranya gukora ibishoboka byose bakagaragaza akababaro kabo kugira ngo inzego bireba zikubite agashyi.

    Abakinnyi bemeranyije ko bagomba kugabanya imbaraga bakoreshaga mu marushanwa yatambutse, kuko nta shimwe rigaragara babona iyo bitwaye neza. Umwe mu bakinnyi baganiriye na InyaRwanda.com, tutari butangaze amazina ye ku bw’umutekano we, yavuze ko nta gaciro abakinnyi b'amagare bahabwa ugereranyije n'abandi bakinira izindi kipe z'igihugu.

    Yagize ati 'Ntabwo duhabwa agaciro kamwe n'abandi bakinnyi bakinira ikipe z'igihugu, dutwara imidali myinshi mu marushanwa atandukanye ariko ugasanga nta shimwe, nta terambere ry'umukinnyi ukina umukino w'amagare mu Rwanda, igihe kirageze ko natwe duhabwa agaciro nk'abakinnyi bahesha ishema igihugu kenshi'.

    Babiri mu bakinnyi b'abanyarwanda, Areruya Joseph na Munyaneza Didier 'Mbappe' bavuye mu irushanwa mu duce tubiri twa mbere, ibintu bitavuzweho rumwe kuko nta shyaka bagaragaje mu kibazo bahuye nacyo.

    HAKORWA IKI HAGATEGURWA UMUSARURO MWIZA MURI TOUR DU RWANDA 2022?

    Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' na 'FERWACY' barasabwa kwegera abakinnyi bakabaganiriza bakabatega amatwi kandi bakababwiza ukuri ku byabaye, ibibazo by'amikoro bivugwa mu mukino w'amagare bigakemurwa, ubundi hagategurwa imyitozo n'amarushanwa ahamye azafasha abakinnyi kwitegura neza.

    Igisubizo kirambye kiri mu maboko y'izi nzego zireberera iterambere ry'uyu mukino, bitabaye ibyo uyu mukino waba urimo urerekeza habi ndetse n'abawukina ntaho baba berekeza, nta n'urugero rwiza rwaba ruhabwa abakiri bato bifuza gukina uyu mukino.

    Ntabwo Abanyarwanda bitanze uko bikwiriye muri Tour du Rwanda 2021

    Ikibazo kizakemurwa na MINISPORTS na FERWACY hamwe n’abakinnyi bakina uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105468/ni-urwego-ruri-hasi-cyangwa-habayeho-kwigumura-ukuri-ku-cyihishe-inyuma-yumusaruro-mubi-wa-105468.html