Blog

  • U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano mu nzego zirimo uburezi –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we Zbigniew Rau.

    Baganiriye ku ngingo zitandukanye, hanasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye mu bijyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n’umutekano w’iby’ikoranabuhanga.

    Uburezi bwo muri Pologne ni bumwe mu buteye imbere cyane mu Burayi. Icyo gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Uburezi bwa Pologne buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku isi hose.

    U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mu bya dipolomasi. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we Zbigniew Rau nyuma yo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye

    Amasezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru

  • CP Kabera yasubije uwamusabye kujya yambara neza agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri twitter, umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga witwa Umukaritasi yashyizeho ifoto igaragaza uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda ari mu kiganiro n’Umunyamakuru (Interview) imugaragaza yambaye agapfukamunwa yakamanuye.

    Uyu witwa Umukaritasi kuri Twitter, yagize ati 'Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.'

    Benshi mu babonye iyi foto na bo bagize icyo bayivugaho, aho nk’uwitwa Joshua yagize ati 'Turashaka kumva icyo Polisi y’u Rwanda ibivugaho kuko ibyo badukorera nabo barabizi iyo bakubonye utambaye neza agapfukamunwa.'

    Undi witwa Mbabazi Divine na we yahise akoresha amagambo akunze gukoreshwa na Polisi iyo hari uyigaragarije ikibazo, agira ati 'Muraho mukaritasi turaza kubikurikirana.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na we ukunze gukoresha uru rubuga rwa Twitter yibutsa abantu kubahiriza amabwiriza, yaje kugira icyo avuga kuri iyi foto.

    CP John Bosco Kabera, yamusubije avuga ko iriya foto yafashwe ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru ariko ko bahise bamukebura.

    Yagize ati 'Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane. Twese rero dukomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda koronavirusi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CP-Kabera-yasubije-uwamusabye-kujya-yambara-neza-agapfukamunwa

  • Miss Ingabire yakozwe ku mutima n'umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z'icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n'itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

    Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n'ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n'imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

    Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n'abana babana n'ubumuga bifitiye icyizere cy'ahazaza barererwa muri iki kigo.

    Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati 'Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n'ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.'

    Umwana w'umukobwa ubana n'ubumuga ukoresha akaguru ke k'iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

    Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

    Ati 'Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.'
    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

    Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w'i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw'abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk'umubyeyi wabo.

    Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by'ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

    Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

    Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge

    Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo

    Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi

    Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi

    Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960

    Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo

    Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y’iri shuri

    Amafoto: Twitter/Miss Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-ingabire-yakozwe-ku-mutima-n-umwana-wamwandikiye-akabaruwa-akoresheje

  • U Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro ku mbogamizi zigaragazwa n'abacuruzi b'ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho abakora ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y'u Rwanda na RDC basabwe kwihangana bagakora bijyanye n'uko ibihe bimeze mu gihe bitarasubira ku murongo neza.

    Muri ibi biganiro byari byateguwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François n'itsinda ry'abikorera mu gihe Kivu y'Amajyepfo yari ihagarariwe na Théo Ngwabidje Kasi n'itsinda ry'abikorera bo muri RDC.

    Mu bikomeje kugaragazwa n'abacuruzi harimo kuba imipaka ifunze hakaba hemerewe kwambuka ibiribwa n'ibindi nkenerwa by'ibanze ariko urujya n'uruza rukaba rwarahagaze ku buryo abaturage b'ibihugu byombi bakomeje kubihomberamo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y'ibiganiro na mugenzi we, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibibazo bagejejweho n'aba bacuruzi babyakiriye ariko basabwa kwihangana kuko imiterere y'icyorezo kuri ubu ariyo igena ibikorwa bifungurwa n'ibikomeza gufungwa.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe n'abaturiye iyi mipaka ku ruhande rw'u Rwanda ari ukuba hari amakarita abemerera kwambuka bahabwaga kuri ubu bakaba batari kwemererwa kuyakoresha bambuka kubera ikibazo cya Covid-19.

    Ati 'Ibyo n'ibindi bitandukanye bagiye batugaragariza twabiganiriyeho n'impande zombi ariko twabizeza ko hari ibisubizo byiza biteganyijwe kandi tunibutsa ko bakwiye kwihangana ahubwo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima.'

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko bo imipaka yabo ifunguye bategereje igihe ingamba zashyizweho n'u Rwanda zizaba zorohejwe imipaka yarwo igafungurwa ubundi ibikorwa bigasubukurwa.

    Yagize ati 'Iwacu imipaka irafunguye yose, ayo mabwiriza yose asigaye ku ruhande rw'u Rwanda kubera Covid-19, ariko twizeye ko ubwo nirangira ibintu bizongera gusubira mu buryo.'

    COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n'akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z'Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Guverineri Habitegeko ati 'Ni ibintu biri ku Isi hose, ubucuruzi bwahuye n'ibibazo bikomeye, n'ubucuruzi bw'abanyarwanda bwahuye n'ibibazo bikomeye, mu gihe hakiri Coronavirus ibibazo nk'ibi biracyahari.'

    Umuyobozi w'Intara y'Uburengerazuba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza kunoza ibyo bari gukora muri ibi bihe ariko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri by'umwihariko ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizaba byabonewe ibisubizo.

    Guverineri Habitegeko yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kuba banoza ibyo bakora mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarasubukurwa

    Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko biteguye gusubukura ubucuruzi mu gihe icyorezo kizaba kigendesheje make


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-bagiranye-ibiganiro-ku-mbogamizi-zigaragazwa-n-abacuruzi-b

  • Ibitaro bya Ruhengeri byagize icyo bivuga ku kibazo cy’impinja nyinshi ziherutse kuhapfira #rwanda #RwOT

    Iki kibazo giherutse kugaragara mu itangazamakuru aho bamwe mu bagana ibi bitaro bavugaga ko kibateye impungenge kandi ko gituruka kuri serivisi itanoze.

    Mu itangazo ryatanzwe n’ibi bitaro, hagaragaramo ko imfu z’abana ziyongereye ku buryo budasanzwe muri Werurwe 2021. Mu byumweru bine bigize uko kwezi hapfuye abana 19.

    Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko nyuma yo kubona icyo kibazo bwakoze ibizamini bya laboratwari byimbitse kugira ngo harebwe ikibitera, kuko hakekwaga ko aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa haba haribasiwe na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.

    Bukomeza buvuga ko ibizamini byagaragaje ko koko hibasiwe na mikorobe ebyiri zidakangwa n’iyo miti, bisaba gukoresha undi wihariye witwa 'Vancomycin'.

    Nkuko bigaragara mu itangazo kandi, nyuma yo kubona umuzi w’ikibazo hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kugikemura birimo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uriya muti, kwimura abana bakurikiranwaga n’abaganga bari aho hagaragaye ikibazo no gukora ibikorwa by’isukura bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n’ayo moko ya mikorobe.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri buvuga ko icyo kibazo ubu cyakemutse n’icyumbya cyari cyagaragayemo kiriya kibazo ubu cyongeye gukoreshwa.

    Ubu buyobozi bwihanganishije imiryango y’abitabye Imana, bunavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba ikibazo cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo ko uwo byagaragara ko yabigizemo uruhare yabiryozwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibitaro-bya-Ruhengeri-byagize-icyo-bivuga-ku-kibazo-cy-impinja-nyinshi-ziherutse-kuhapfira

  • Minisitiri Gatabazi yagarutse ku rwango rwari rwarahawe intebe kugeza ubwo umukoresha yica umukozi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y'Umutekano (MININTER), Minisiteri y'Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y'Umurimo n'Imibereho y'Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi minisiteri za MININTER, MINIFOP na MINITRASO zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) n'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu (DGIE).

    Abakozi bibukwa bakoreraga izi minisiteri ni 25 barimo umunani bakoreraga MINIFOP na barindwi bakoreraga MININTER n'icumi bakoreraga MINITRASO.

    Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, uyu muhango witabiriwe n'abahagarariye imiryango yabuze ababo bakoraga muri MININTER, MINIFOP na MINITRASO bacye.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo Politiki y'urwango yari yarageze kure, aho umukozi yica mugenzi we n'umuyobozi we; aho umuyobozi yica abo ayobora.

    Ati 'Dukomeze kwibuka twiyubaka, twiyubakamo icyizere ndetse duharanira ishema n'iterambere ry'igihugu cyacu no kurinda ibyagezweho kuko abasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera amacakubiri n'ingengabitecyerezo ya Jenoside kugira ngo babisenye. Ubumwe bwacu tubukomereho.'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe akazi ari akagakwiye guhuza abantu bakabana nk'abavandimwe bakundana.

    Ati 'Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu yabayemo itoza n'amacakubiri byatumye tubura abacu twibuka kuri uyu munsi. Twese turasabwa guharanira kwimakaza ubumwe kandi bubanzirizwa n'urukundo kuko nirwo rushobora gutuma hubakwa icyizere ndetse icyo cyizere kigatuma habaho ubufatanye.'

    'Iyo ufite urukundo uri umuyobozi, ruha abo uyobora icyizere kandi kigatuma mukorana, urwo rukundo rutuma mukorana nibyo bituma tugera ku ntego twiyemeje nk'abanyarwanda.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ifite inshingano zo gufasha abaturage harimo n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho bafashwa kugira ngo babashe gukomeza kugira icyizere cyo kubaho kandi babeho neza.

    Nyuma ya Jenoside, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minaloc, yashyizeho Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG, aho kibafasha mu byiciro by'uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y'ingoboka ku bamugariye na Jenoside n'ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko byose bikorwa na Leta iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

    Ati 'Leta y'u Rwanda yakomeje kubafasha kubona amacumbi n'ibindi bikenerwa harimo amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza, amashuri n'ibindi.'

    Kuva FARG yajyaho, imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu bikorwa byo gushyigikira abatishoboye bazize Jenoside.

    Minisitiri Gatabazi acana urumuri rw’icyizere

    Minisitiri Gatabazi yasabye abo bakorana n’abakoresha muri rusange kwimakaza ubumwe n’urukundo

    Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abantu bake kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Nyirarukundo ashyira indabo ahari Urwibutso rwa Jenoside rw’abari abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri ayobora muri iki gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yagarutse-ku-rwango-rwari-rwarahawe-intebe-kugeza-ubwo

  • Minisitiri Gatabazi yagarutse ku rwango rwari rwarahawe intebe kugeza ubwo umukoresha yica umukozi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi minisiteri za MININTER, MINIFOP na MINITRASO zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (DGIE).

    Abakozi bibukwa bakoreraga izi minisiteri ni 25 barimo umunani bakoreraga MINIFOP na barindwi bakoreraga MININTER n’icumi bakoreraga MINITRASO.

    Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye imiryango yabuze ababo bakoraga muri MININTER, MINIFOP na MINITRASO bacye.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo Politiki y’urwango yari yarageze kure, aho umukozi yica mugenzi we n’umuyobozi we; aho umuyobozi yica abo ayobora.

    Ati “Dukomeze kwibuka twiyubaka, twiyubakamo icyizere ndetse duharanira ishema n’iterambere ry’igihugu cyacu no kurinda ibyagezweho kuko abasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside kugira ngo babisenye. Ubumwe bwacu tubukomereho.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe akazi ari akagakwiye guhuza abantu bakabana nk’abavandimwe bakundana.

    Ati “Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu yabayemo itoza n’amacakubiri byatumye tubura abacu twibuka kuri uyu munsi. Twese turasabwa guharanira kwimakaza ubumwe kandi bubanzirizwa n’urukundo kuko nirwo rushobora gutuma hubakwa icyizere ndetse icyo cyizere kigatuma habaho ubufatanye.”

    “Iyo ufite urukundo uri umuyobozi, ruha abo uyobora icyizere kandi kigatuma mukorana, urwo rukundo rutuma mukorana nibyo bituma tugera ku ntego twiyemeje nk’abanyarwanda.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifite inshingano zo gufasha abaturage harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho bafashwa kugira ngo babashe gukomeza kugira icyizere cyo kubaho kandi babeho neza.

    Nyuma ya Jenoside, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minaloc, yashyizeho Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG, aho kibafasha mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko byose bikorwa na Leta iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

    Ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kubafasha kubona amacumbi n’ibindi bikenerwa harimo amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza, amashuri n’ibindi.”

    Kuva FARG yajyaho, imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu bikorwa byo gushyigikira abatishoboye bazize Jenoside.

    Minisitiri Gatabazi acana urumuri rw’icyizere

    Minisitiri Gatabazi yasabye abo bakorana n’abakoresha muri rusange kwimakaza ubumwe n’urukundo

    Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abantu bake kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Nyirarukundo ashyira indabo ahari Urwibutso rwa Jenoside rw’abari abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri ayobora muri iki gihe

  • U Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro ku mbogamizi zigaragazwa n’abacuruzi b’ibihugu byombi –

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho abakora ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’u Rwanda na RDC basabwe kwihangana bagakora bijyanye n’uko ibihe bimeze mu gihe bitarasubira ku murongo neza.

    Muri ibi biganiro byari byateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’itsinda ry’abikorera mu gihe Kivu y’Amajyepfo yari ihagarariwe na Théo Ngwabidje Kasi n’itsinda ry’abikorera bo muri RDC.

    Mu bikomeje kugaragazwa n’abacuruzi harimo kuba imipaka ifunze hakaba hemerewe kwambuka ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze ariko urujya n’uruza rukaba rwarahagaze ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubihomberamo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibiganiro na mugenzi we, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibibazo bagejejweho n’aba bacuruzi babyakiriye ariko basabwa kwihangana kuko imiterere y’icyorezo kuri ubu ariyo igena ibikorwa bifungurwa n’ibikomeza gufungwa.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe n’abaturiye iyi mipaka ku ruhande rw’u Rwanda ari ukuba hari amakarita abemerera kwambuka bahabwaga kuri ubu bakaba batari kwemererwa kuyakoresha bambuka kubera ikibazo cya Covid-19.

    Ati “Ibyo n’ibindi bitandukanye bagiye batugaragariza twabiganiriyeho n’impande zombi ariko twabizeza ko hari ibisubizo byiza biteganyijwe kandi tunibutsa ko bakwiye kwihangana ahubwo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.”

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko bo imipaka yabo ifunguye bategereje igihe ingamba zashyizweho n’u Rwanda zizaba zorohejwe imipaka yarwo igafungurwa ubundi ibikorwa bigasubukurwa.

    Yagize ati “Iwacu imipaka irafunguye yose, ayo mabwiriza yose asigaye ku ruhande rw’u Rwanda kubera Covid-19, ariko twizeye ko ubwo nirangira ibintu bizongera gusubira mu buryo.”

    COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Guverineri Habitegeko ati “Ni ibintu biri ku Isi hose, ubucuruzi bwahuye n’ibibazo bikomeye, n’ubucuruzi bw’abanyarwanda bwahuye n’ibibazo bikomeye, mu gihe hakiri Coronavirus ibibazo nk’ibi biracyahari.”

    Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza kunoza ibyo bari gukora muri ibi bihe ariko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri by’umwihariko ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizaba byabonewe ibisubizo.

    Guverineri Habitegeko yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kuba banoza ibyo bakora mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarasubukurwa

    Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko biteguye gusubukura ubucuruzi mu gihe icyorezo kizaba kigendesheje make

  • Nyamasheke:Inzu 39 zasenyutse izindi 78 zirisatura abaturage basigara iheruheru #rwanda #RwOT

    Inzu 39 zo mu mudugudu wa Buhembe, Akagali ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Nyamasheke zasenyutse izindi 78 ziriyasa, kubera amazi menshi ari mu butaka.

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

    Bizimana Joseph yagize ati 'Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.'

    Habimana Emmanuel yagize ati 'Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw'urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n'imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.'

    Maniriho Espérance yunzemo ati 'byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n'imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.'

    Aba baturage bagizweho n'ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati 'Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy'imiterere y'ubutaka. Bishoboka ko munsi y'ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.'

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n'abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n'abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

    Imyaka irimo iy'ibisheke, intoryi ibishyimbo n'amashyamba byagiye ariko ingano y'ibyangiritse ntiramenyekana.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyamasheke-inzu-39-zasenyutse-izindi-78-zirisatura-abaturage-basigara-iheruheru

  • Umutoza wa Patriots BBC yemeje ko wa muraperi J.cole ari kurutonde rwabazakinira Partiot muri BAL #rwanda #RwOT

    Mukiganiro uyu mutoza mukuru wa Patriots BBC, yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi , yemeje ko J.cole azakinira iyi kipe mu irushanwa rya BAL uyu mwaka .

    Amarushanwa azatangira ku ya 16 Gicurasi akazatangira ku ya 30 Gicurasi kuri Kigali Arena. Ni shampiyona yambere yumwuga ikorwa na NBA hanze ya Amerika ya ruguru, ikazagaragaramo amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afrika.

    Umunyamakuru wa ESPN, Marc J. Spears, yavuze ko itangazwa ry'isinyishwa rya J. Cole muri Patriots BBC rizaba ku wa Kane, iminsi itatu mbere y'itangira rya BAL.

    J. Cole yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Lights Please”, “4 Your Eyez Only”, “Lost Ones”, “Crooked Smile” yafatanyije na TLC, “Before I'm Gone” n'izindi.

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z'amadolari.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo uyu mugabo w'abana babiri, yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

    Bivugwa ko J. Cole azakinira Patriots BBC hagati y'imikino itatu n'itandatu uhereye k'uzahuza Patriots na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku Cyumweru.

    J. Cole yakinnye Basketball mu mashuri yisumbuye ya Sanford yo muri Carolina mbere yo kujya muri St. John's. Nyuma yaho yatangiye gukurikirana iby'umuziki we ntiyongera kugaragara mu mukino uwo ari wo wose wo mu cyiciro cya mbere.

    Patriots BBC iri mu itsinda rya mbere na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ni imwe mu makipe 12 azakina BAL igiye kuba bwa mbere.

    Refe: newtimes.co.rw

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-patriots-bbc-yeme-ko-wa-muraperi-j-cole-ari-kurutonde-rwabazakinira