Blog

  • Rwamagana: Abaturage barinubira kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y'umutekano – #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y'Umurenge wa Kigabiro iheruka kwemeza ko muri uyu Murenge bagura imodoka izajya ibafasha mu gucunga umutekano. Buri rugo rwasabwe gutanga 5000 Frw kuzamura kugira ngo haboneke miliyoni 42 Frw azagurwa iyi modoka.

    Ndamyumugabe Anastace usanzwe ukora akazi k'ubufundi, yavuze ko kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y'umutekano bidakwiye kuko buri muturage asanzwe atanga andi amafaranga y'umutekano buri kwezi.

    Ati 'Nidutanga andi mafaranga yo kugura imodoka ni inde uzajya uyishyiramo lisansi? Ni abaturage cyangwa ni Leta? niba ari Leta rero niyigure twe dukomeze dutange ariya y'umutekano dutanga, urajya gutanga amafaranga yo kugura imodoka nawe ubwawe utishoboye?''

    Undi mugabo utuye mu Kagari ka Nyagasenyi yavuze ko atumva impamvu bakwa amafaranga y'imodoka yo gucunga umutekano kandi ubu umutekano usigaye ucungwa na kampani yahawe isoko.

    Ati ''Ubu haje kampani ishinzwe iby'umutekano ubwo rero ndumva iyo kampani ari na yo yakwigurira imodoka, turasaba ko ayo mafaranga twakwa yo kugura imodoka byarekera noneho ya kampani yatsindiye isoko ryo gucunga umutekano akaba ari na yo izayigurira.''

    Undi mugore utuye mu Kagari ka Cyanya we yagize ati ''Ese Leta ifite imodoka nke ku buryo bajya mu baturage ngo buri rugo ni 5000 Frw, twebwe twumva nta muturage ukwiriye kwakwa amafaranga yo kugura imodoka. Ubu se niba ndya ari uko nakoreye 1000 Frw nzayatanga mburare rwose nibabireke.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko igitekerezo cyo kugura imodoka y'Umurenge wa Kigabiro cyari kimaze igihe mu Nteko z'abaturage bakivuga ndetse no mu muganda, bituma Inama Njyanama ifata umwanzuro w'uko iyo modoka yagurwa.

    Ati ''Inama Njyanama y'Umurenge wa Kigabiro yaje guterana na yo ku busabe bw'abo baturage benshi bavugaga icyo kibazo ko ari cyo babona cyafasha umurenge w'Umujyi wa Kigabiro mu gukurikirana umutekano. Inama Njyanama iza kwemeza ko buri rugo rwagira umusanzu rutanga hakazagurwamo imodoka ikajya ifasha mu kuzenguruka hose ikurikirana umutekano ikanakurikirana uwateza umutekano muke.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abaturage basaba ko ibyo kugura iyi modoka byahagarara kuko baturiye inzego z'umutekano atari byo kuko ngo niba ari urugo rumwe cyangwa ebyiri zituriye Polisi atari ingo zose zigize uyu Murenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barinubira-kwakwa-amafaranga-yo-kugura-imodoka-y-umutekano

  • Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo witwa Mpongo Dieudonné yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30'.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w'Isangano.

    IGIHE yageze ahabereye uru rupfu abaturage bashungereye ari benshi ndetse buri wese avuga amakuru uko abyumva.

    Twagerageje gushaka kuvugisha nyir'aya macumbi avuga ko amakuru yayahaye RIB, kandi ko nta yandi yarenzaho kuko iperereza rigikomeje.

    Amakuru atangwa n'Umuyobozi w'iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije IGIHE amakuru y'urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.

    Ati 'Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y'ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk'uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.'

    Akomeza avuga ko abacumbikira abantu bakwiriye kujya banabaganiriza bakumva niba nta bindi bibazo by'uburwayi basanganwe, ndetse bagashyirahon'izindi ngamba zituma bakurikirana amakuru y'ababagana.

    Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

    Urupfu nk'uru rwaherukaga kubera muri aka Karere ka Rubavu, tariki 4 Kanama 2022, ubwo umugabo w'imyaka 62 yasanzwe mu macumbi y'akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye.

    Umugabo w’i Rwamagana yapfiriye muri lodge i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yasanzwe-muri-lodge-yapfuye

  • Karongi: Inzu z'isoko nyambukiranyamipaka zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo zigiye kubyazwa umusaruro – #rwanda #RwOT

    Mu myaka irindwi ishize ni bwo i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura w'Akarere ka Karongi, hubatswe inzu y'igorofa, biteganyijwe ko izajya ikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'u Rwanda na Congo.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi nyubako yari itarabona abayikoreramo, icyakora iruhande rwayo hari igice gikorerwamo ubucuruzi bw'amatungo.

    Mu kiganiro Akarere ka Karongi, gaherutse kugirana n'itangazamakuru, Umuyobozi wako, Muzungu Gerald, yavuze ko impamvu zatumye iri soko ribura abarikoreramo ari uko ryubatse ahitaruye umujyi wa Karongi, icyakora avuga ko n'ubundi mu kwagura umujyi utafata inzu zose ngo uzicucike mu mujyi, ikindi avuga ko iyo ryubakwa mu mujyi ritari kwitwa isoko nyambukiranyamipaka kandi ritari ku mupaka.

    Meya Muzungu yavuze ko habaye ikosa mu kuyubakira rimwe ko icyari kuba cyiza ari uko hari kubakwa gato, rikagenda ryongerwa uko abarikoreramo bagenda baboneka.

    Ati 'Nubwo biri uko ariko uyu munsi dufite inkuru nziza. Twamaze kubona abashoramari bashaka kuhashyira ububiko bw'ibicuruzwa. Turimo kwiga uburyo tuzagirana amasezerano'.

    Meya Muzungu yavuze ko abo bashoramari basanzwe bafite ububiko i Rubavu na Kagituma, aho bashyira ibicuruzwa bagiye kohereza hanze y'igihugu, bakaba bashaka no kugira ubundi bubiko i Karongi.

    Iri soko nyambukiranyamipaka rya Karongi rifite ibyumba 20, rikaba ryaruzuye ritwaye arenga miliyari 4Frw.

    Izi nzu zimaze imyaka irindwi zidakorerwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inzu-z-isoko-nyambukiranyamipaka-zimaze-imyaka-irindwi-zidakorerwamo

  • Nyagatare: Ibiri gukorwa mu kongera umukamo nyuma yo kubona uruganda rw'amata y'ifu – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Nyakanga 2024 ni bwo Minisitiri w'Intebe yatashye ku mugaragaro uruganda rw'Inyange rutunganya amata y'ifu, uru ruganda rushobora kwakira nibura litiro ibihumbi 650 z'amata buri munsi, mu minsi ishize abayobozi bavugaga ko ruri gukora kuri 30% kuko rutari rwabasha kubona umukamo mwinsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko aborozi babashyize mu byiciro bitatu mu rwego rwo kumenya uko babafasha kongera umusaruro.

    Ati ''Hari uburyo twakoresheje kugira ngo tumenye ubushobozi bw'aborozi bacu. Aborozi bacu twabashyize mu byiciro bitatu, hari abo dufite bujuje ibisabwa byose harimo abafite amazi mu rwuri, aho bahunika ubwatsi, bororera mu biraro, abo baragera ku 191.''

    Yakomeje agira ati ''Hakaba abandi bari mu cyiciro cya kabiri ni abantu usanga yarubatse ikiraro agaburira inka ze neza, abari mu cyiciro cya gatatu bo ni aborozi usanga imyumvire yarahindutse ariko igishakwa ari ubushobozi ngo bave mu cyiciro cya gatatu bagere mu cya kabiri bazanegere mu cyiciro cya mbere.”

    Visi Meya Matsiko yavuze ko bafite imishinga irimo uwa RDDP n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye biteguye gufasha abo borozi kubazamura ku buryo bongera umukamo. Yavuze ko kandi banatangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi muri aka Karere, banongera abatubuzi b'imbuto z'ubwatsi bagera kuri 13.

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi bari no kongera ibikorwaremezo by'amazi bifasha aborozi guhunika amazi abafasha mu gihe cy'izuba ryinshi rikunze kwibasira aka Karere. Yavuze ko hari imishinga myinshi yatangiye gukwirakwiza amazi mu nzuri ku buryo bizeye ko umukamo uziyongera mu buryo bugaragara.

    Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230, hakaba haboneka umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi. Ubuyobozi buvuga ko nibura muri bariya borozi 191 b'icyitegererezo bifuza ko bazajya babona umukamo wa litiro zirenga 500 buri munsi.

    Aborozi basabwe kororera mu biraro kuko bituma inka idakora urugendo runini ngo ivunike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-ibiri-gukorwa-mu-kongera-umukamo-nyuma-yo-kubona-uruganda-rw-amata-y

  • U Rwanda mu bufatanye na E7 Group buzasiga hubatswe ikigo gitanga serivisi z'icapiro – #rwanda #RwOT

    E7 Group ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z'icapiro. Ni icya Abu Dhabi Developmental Holding Company (ADQ), ikigega cy'ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu itangazo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwashyize kuri X rwavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na E7 Group buzibanda kuri serivisi zitandukanye zirimo no gutangiza icyo kigo.

    Rirakomeza riti 'Ubu bufatanye burimo serivisi zitandukanye, ndetse no kubaka uruganda rw'ikitegererezo ruzafasha mu guteza imbere itangwa rya serivisi za leta no guteza imbere gahunda yo kugira u Rwanda igicumbi cy'inganda zigezweho mu karere.'

    E7 Group iherereye i Abu Dhabi yahoze yitwa United Printing & Publishing (UPP) ihindurwa E7 Group mu 2023 nyuma yo guhuzwa na ADC Acquisition Corporation yari ifite intego yo gushaka ibigo yakwihuza na byo mu gushora imari.

    Ni ikigo kiri ku isoko ry'imari n'imigabane rya Abu Dhabi. Gikora imirimo itandukanye ijyanye no gucapa inyandiko nk'indangamuntu, amakarita ya banki, pasiporo, ibikoresho byo gupfunyikamo, gucapa ibinyamakuru, ibitabo, imfashanyigisho zo mu burezi n'ibindi.

    Ni ikigo cyinjiza agatubutse aho nko mu 2024, cyinjije miliyoni 189$. Gifite umutungo ubarizwa muri miliyoni 645$ kikagira abakozi barenga 1300.

    Ni mu gihe ADQ ibarizwamo E7 Group, ari ikigega cyashinzwe mu 2018. Kugeza muri Kamena 2025 cyabarirwaga umutungo wa miliyari 225$. Mu 2023 cyungutse arenga miliyari 4,3$ cyinjiza arenga miliyari 30,4$.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw'inganda, aho nk'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w'inganda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025.

    Muri Werurwe 2025 Minisitiri w'Intebe , Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.

    Mu byanya by'inganda biri hirya no hino mu gihugu, hamaze kugeramo inganda 230 zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, na ho inganda zigera 98 ziracyubakwa.

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw'inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.

    Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Juliana Kangeli Muganza (iburyo)

    Itsinda ry’u Rwanda n’iry’abayobozi bo muri Abu Dhabi nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-mu-bufatanye-na-e7-group-buzasiga-hubatswe-ikigo-gitanga

  • Ibiciro bishya bya serivisi z'ubuvuzi bizatangira gukurikizwa muri Nyakanga 2025 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye The New Times ko ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi bizatandukana bitewe n'ubwoko bw'ikigo cy'ubuvuzi, kuva ku mavuriro y'ibanze kugeza ku bitaro byigisha ku rwego rwa kaminuza. Gusa ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku itandukaniro ry'ibyo biciro.

    Ihuriro ry'Ibigo by'Ubuvuzi byigenga (RPMFA) ryagaragaje ko hakenewe isesengura ryimbitse kuri ibyo biciro, kugira ngo bijyane n'ibihe tugezemo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Christian Ntakirutimana, yavuze ko kutamenya igihe ibyo biciro bizatangira gukurikizwa bituma ibigo byigenga bidashobora gutegura neza imikorere yabyo.

    Yibukije ko ibiciro biri gukoreshwa ubu bimaze imyaka umunani, kandi ko igiciro cy'ibikoresho, imiti n'imishahara cyazamutse cyane. Ibi byaratumye ibigo byinshi byigenga bifata inguzanyo muri za banki, bituma bigwa mu gihombo kubera ko bidahabwa inkunga nk'ibigo bya leta.

    Ntakirutimana yasabye ko hajyaho uburyo buhoraho bwo kuvugurura ibiciro by'ubuvuzi hagendewe ku mihindagurikire y'ubukungu.

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuva ubu ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi bizajya bivugururwa buri myaka ibiri.

    Imibare ya RPMFA igaragaza ko nk'umushahara w'umuganga w'inzobere wavuye kuri miliyoni 1,5 Frw mu 2017, ukagera kuri miliyoni 3 Frw mu 2023. Ibikoresho nka Minicap Hemoglobin byavuye ku 189.600Frw bikagera kuri 600.000 Frw, na ho Minividas Immuno Analyser iva kuri miliyoni 11Frw igera kuri miliyoni 14,5Frw.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, ni yo yemeje ivugururwa ry'ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi bwa mbere kuva mu 2017.

    Mu bigo bya leta, ibiciro bya serivisi zihanitse nka CT Scan byaragabanyijwe, aho igiciro cyo gusuzuma ubwonko cyavuye ku 45.000 Frw kikagera kuri 16.283 Frw ku barwayi bakoresha Mituweli.

    Ibiciro bya serivise z’ubuvuzi bizajya bihindurwa buri myaka ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-bishya-bya-serivisi-z-ubuvuzi-bizatangira-gukurikizwa-muri-nyakanga

  • Ibigo nderabuzima n'amavuriro y'ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y'imiti mbere – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifatanyije n'Urwego rw'Ubwiteganyirize batangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by'Ubudehe.

    Ubusanzwe Amavuriro y'ibanze, ibigo nderabuzima n'ibitaro hirya no hino mu gihugu bitanga serivise z'ubuvuzi bikazohereza ibyangombwa byose kuri RSSB kugira ngo yishyure ikiguzi cy'abakoresha ubwisungane mu kwivuza.

    Hari n'amavuriro y'ibanze amwe yarafunze imiryango nyuma avuga ko yabuze amafaranga yo gukomeza imirimo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bagiye gutangiza uburyo bwo gutanga amafaranga azwi nka 'Capitation' aho aya mavuriro y'ibanze ndetse n'ibigo nderabuzima bizajya bihabwa amafaranga yo kugura imiti mbere, RSSB isigare igenzura uko yakoreshejwe.

    Ati 'Hari amavugurura mu buryo bwo kwishyura ibigo nderabuzima n'amavuriro y'ibanze ateganyijwe ku buryo bazajya babona amafaranga vuba cyane ibizwi nka Capitation, bibafashe mu kugura imiti n'ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi hakiri kare, iyo gahunda izatangirira mu Ntara y'Iburasirazuba mbere y'uko igezwa mu bindi bice.''

    Kayonga yavuze ko nibabona ubu buryo butanze umusaruro bizakomereza n'ahandi hose mu gihugu.

    Ubu buryo bwo kwishyura amavuriro buzatangira tariki ya 1 Nyakanga 2025 ubwo umwaka wa 2025/2026 wa mituweli uzaba utangiye, bikazakorerwa mu mavuriro yose y'ibanze bakorana ndetse n'ibigo nderabuzima byose.

    Kuva muri Nyakanga biteganyijwe ko umuntu uzaba wivuza akoresheje mituweli azabona indi miti irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n'inyunganirangingo n'indi miti myinshi yongewemo itari isanzwe itangwa.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko guha amafaranga amavuriro y'ibanze n'ibigo nderabuzima bizatuma bigurira imiti ku gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-nderabuzima-n-amavuriro-y-ibanze-bigiye-kujya-bihabwa-amafaranga-y-imiti

  • Hagomba gushyirwaho uburyo abarwayi batishoboye bajya bishyurirwa ubuvuzi-Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta(Video) – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yagaragaje ko hari ikibazo cy'abarwayi babura amafaranga yo kwishyura kubera ubushobozi buke, ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bikabihomberamo.

    Ati' Ikibazo cy'abarwayi batishyura bigateza ibitaro igihombo, ni ikibazo gikomeye mbona nka Leta dukwiye kureba uko twashyiraho nk'urwego rwajya rwishyurira abo barwayi badafite ubushobozi na mba.'

    Kuri iyi ngingo, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo abo barwayi bajya bishyurirwa aho guhera mu bitaro.

    Agira ati' Ikibazo cy'abarwayi batishoboye mu mavuriro ni byo koko ni ikizabo kandi kigomba gushakirwa umuti, hakabaho uburyo bwo gushaka amafaranga kugirango abo barwayi batabashije kwushyura bishyurirwe.'

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko ikibazo cy’abarwayi babura ubwishyu bwa serivise kigomba kwitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagomba-gushyirwaho-uburyo-abarwayi-batishoboye-bajya-bishyurirwa-ubuvuzi

  • Senateri Mureshyankwano yumiwe kubera raporo y'Umujyi wa Kigali yuzuyemo 'Biragayitse' – #rwanda #RwOT

    Senateri Mureshyankwano, yavuze ko bitumvikana ukuntu Umujyi wa Kigali ufite 'Biragayitse' nyinshi kandi ari wo wakabaye ufite amanota meza.

    Agira ati' Umujyi wa Kigali muri iyi raporo, ni wo ufite amanota make, mu byiciro bagenderaho nta 'Ntamakemwa' n'imwe irimo, ese byaba biterwa n'iki? Kuki aribo basesagura umutungo wa Leta?'

    Uretse icyo kibazo, Mureshyankwano yagaragaje kandi ko ikindi kibazo Umujyi wa Kigali ufite ari akajagari mu miturire gaterwa n'ibishushanyo mbonera bidakorerwa igihe bikabangamira abashaka kubaka. Asaba ko hakwiye kugira igikorwa ndetse n'umujyi wa Kigali ukisubiraho.

    Ati' Ibi byo kudatanga igishushanyo mbonezamiturire ku gihe bigira ingaruka nyinshi zirimo ko bibangamira abashaka kubaka. Kubera iki batabikora kare kugirango abashaka kubaka babigendereho? Rwose birababaje hakwiye kugira igikorwa ndetse n'Umujyi wa Kigali ukisubiraho bagakurikiza amategeko kuko mbona bari mu bakurura akajagari.'

    Senateri Mureshyankwano yavuze ko Umujyi wa Kigali ugomba kwisubiraho mu byo ukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-mureshyankwano-yumiwe-kubera-raporo-y-umujyi-wa-kigali-yuzuyemo

  • Abasirikare batatu b'u Rwanda biciwe muri Mozambique, batandatu barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyabaye ku wa 3 Gicurasi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu ishyamba ry'inzitane ryitwa Katupa.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ati 'Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.'

    Katupa aho aba basirikare biciwe, ni ishyamba ry'inzitane rinini riri mu Majyaruguru y'Akarere ka Macomia. Ni hamwe mu ho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado. Ako gace kahoze kagenzurwa n'Ingabo za SADC.

    Mu mpera za 2023, Ingabo z'u Rwanda zarwanye bikomeye n'ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk'imbohe.

    Urupfu rw'abasirikare b'u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.

    Hashize iminsi Ingabo z'u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.

    Mu mpera za 2023, Umugaba w'Ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yabwiye IGIHE ko ibyihebe byarwanyijwe ku rugero rwa 95%.

    Icyo gihe yagarutse kuri aka gace ka Katupa abasirikare b'u Rwanda biciwemo, agira ati 'Mu majyaruguru y'Ishyamba rya Katupa, niho umwanzi ari. Ariko ni bake, ntabwo bafite ibirindiro aho hantu, oya ntabyo. Ni inkambi nto, barimuka cyane.'

    Ahandi hose ibyihebe byari biri, yavuze ko byirukanywe, ubu hatekanye, ati 'Byari mu duce twa Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia. Ubu umwanzi ari mu matsinda mato, navuga ko ibikorwa byo kumurwanya biri hagati ya 90% – 95%.'

    Ubwo Ingabo z'u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y'inzitane y'ahitwa Katupa.

    Guhera mu mpera z'umwaka wa 2023, nibwo Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Byatumye ku wa 15 Gicurasi 2024, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.

    Usibye Ingabo z'u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, na zo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.

    Kuko mu bice ibyihebe byahungiwemo ari mu mashyamba, mu mezi ya Gicurasi, Ingabo z'u Rwanda zatangiye gukoresha kajugujugu mu kubihigira hasi kubura hejuru. Ni nyuma y'uko na byo byari byarize andi mayeri, aho muri iryo shyamba byari byarahateze ibisasu byinshi.

    Mu 2024, hari imodoka y'Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n'ibisasu muri iryo shyamba.

    Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama'ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by'Ingabo z'u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.

    Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy'ingabo z'u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.

    Ubu abayobozi b'uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho bapfuye.

    Ibikorwa by'Inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique ubu biyobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha.

    Abamwungirije ni Brig Gen Justus Majyambere uyoboye igice cy'Amajyepfo mu gihe igice cy'Amajyaruguru kiyobowe na Col Emmanuel Nyirihirwe. Ni nako bimeze kuri Polisi kuko Umuyobozi w'Abapolisi bari muri Cabo Delgado ni CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto uyoboye igice cy'Amajyaruguru mu gihe Amajyepfo ayobowe na ACP Sam Rumanzi.

    Uduce twa Mueda, Nandade, Palma, Mocimboa da Praia na Muidumbe ni tumwe mu two Ingabo z'u Rwanda zagaruyemo amahoro mu minsi ya mbere. Muri Macomia, ni ho hakiri ibyibehe bike

    Abasirikare batatu b’u Rwanda biciwe muri Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-batatu-b-u-rwanda-biciwe-muri-mozambique-batandatu-barakomereka