Blog

  • Munyakazi Sadate yasabye Abafana ba Rayon Sports gushyira hamwe nyuma yo gutsindwa na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yahumurije abakunzi b'iyi kipe nyuma yo gutsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro, abibutsa ko ari bwo Gikundiro ibakeneye kurusha ikindi gihe.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: 'Umugoroba w'ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo, ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.'

    Yasabye abafana gushyira ku ruhande ibibatanya, bagashyigikira ubuyobozi n'abakinnyi. Ati: 'Rayon Sports ni njyewe, ni wowe, ni twese.'

    Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona irusha APR FC inota 1, ikaba isigaje imikino 5, irimo uwo izakiramo Rutsiro FC ku wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yasabye-abafana-ba-rayon-sports-gushyira-hamwe-nyuma-yo-gutsindwa-na-apr-fc/

  • 'Copa do Brasil y'abagore igiye gusubukurwa: Ubutabera bwa ruhago bugiye gukwira muri Brezile' cyangwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka umunani itaba, irushanwa rya Copa do Brasil mu mupira w'abagore rigiye kongera gusubukurwa mu mwaka wa 2025, nk'uko byemejwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Brezile (CBF). Ni icyemezo cyashimishije benshi bakurikirana iterambere ry'umupira w'abagore, ndetse kikaba gifatwa nk'intambwe ikomeye mu kongera imbaraga muri iyi siporo yahoraga isumbirijwe n'ubushobozi buke n'ubwitabire buke bw'abafana.

    Iri rushanwa rizahuza amakipe 64 yo mu byiciro bitandukanye by'umupira w'abagore muri Brezile, arimo ayo mu cyiciro cya mbere (Série A1), icya kabiri (Série A2), n'icya gatatu (Série A3). Ni uburyo bwitezweho guha amahirwe menshi amakipe yiganjemo ayo mu byiciro byo hasi kugira ngo yongere imikino ku ngengabihe yayo, bitume n'abakinnyi babasha kwiyereka abashoramari n'abatoza b'amakipe akomeye.

    Nubwo iri rushanwa rizafasha cyane mu kongera imikino, ibibazo by'ingutu biracyahangayikishije amakipe menshi, cyane cyane ayari mu byiciro byo hasi. Ayo makipe akenshi agizwe n'abakinnyi bataraba ab'umwuga, aho hafi 70% by'abagore bakina umupira muri Brezile baba bafite akandi kazi bashingiraho imibereho. Ibi bigaragaza ko kugira ngo Copa do Brasil ibe ingirakamaro birenze gutegura imikino gusa hakenewe gushyigikirwa mu buryo bw'amafaranga, ibikoresho, amahugurwa n'ubuvugizi.

    Ishyirwaho ry'iri rushanwa rigomba kuvanwaho urwicyekwe ko ari igikorwa cy'igihe gito. Ahubwo ni ngombwa ko CBF n'izindi nzego bireba bubaka gahunda irambye, ishingiye ku bikorwa bifatika: guha ingengo y'imari amakipe y'abagore, guteza imbere amarushanwa y'abakiri bato, kongera umubare w'abatoza b'abagore bafite ubumenyi buhanitse, ndetse no gukangurira itangazamakuru gukurikirana aya marushanwa mu buryo buhoraho.

    Isubiramo rya Copa do Brasil ni ubutumwa bukomeye ku bakunzi ba ruhago bose: siporo y'abagore ifite agaciro kandi ikeneye gushyirwamo imbaraga nk'iy'abagabo. Gusa kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro, ni ngombwa ko iganisha ku guhindura imyumvire, aho abantu batagifata umupira w'abagore nk'ikintu cy'inyongera, ahubwo nk'igice cyuzuzanya na ruhago yose muri rusange.

    Copa do Brasil y'abagore ni amahirwe mashya yo gutuma ruhago y'abagore muri Brezile itera imbere mu buryo bufatika. Ariko ayo mahirwe azagerwaho ari uko hafashwe ingamba zifatika mu bijyanye n'inkunga, ubufasha buhoraho, kongera imikino, no guha agaciro abagore nk'abakinnyi, abatoza n'abayobozi b'umupira. Nibwo bizashoboka ko irushanwa rizavamo igisubizo kirambye ku iterambere rya siporo y'abagore, ritari urwitwazo rwo guhisha ibibazo bimaze igihe.

    Source : https://yegob.rw/copa-do-brasil-yabagore-igiye-gusubukurwa-ubutabera-bwa-ruhago-bugiye-gukwira-muri-brezile-cyangwa/

  • Ikibuga cy'indege cy'i Bugesera kizitwa icya Kigali – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya giherereye mu Bugesera yatangiye mu 2017.

    Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kikazuzura mu 2027 gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7 mu gihe icya kabiri kizuzura mu 2032, bikazarangira cyakiriye abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Ubwo Minisitiri Murangwa yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari y'u Rwanda ya 2025/2026, yavuze ko ubu amasezerano ari gusinywa avuga ko ari Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya aho kuba icya Bugesera.

    Ati 'Ikibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali gishya ni ryo zina rigezweho riri mu masezerano turi gukora ariko mu by'ukuri ni ikibuga cy'i Bugesera.'

    Imirimo yo kubaka iki kibuga igeze hagati ya 25% na 30%. Imirimo yo kubaka inzira z'indege, imihanda n'inzira z'amazi yararangiye, mu gihe ubu hagezweho icyiciro cyo kubaka inzu.

    Uyu mushinga uzarangira mu 2027 uhaye akazi abarenga 6000 ndetse unagire uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'abawuturiye.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri kubakwa i Bugesera cyitwa icya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cy-i-bugesera-kizitwa-icya-kigali

  • Bisi zitwara abagenzi z'amashanyarazi zatangiye gukorera mu ntara – #rwanda #RwOT

    BasiGo yatangaje ko urugendo rwo gukwirakwiza izi modoka mu Rwanda rugeze heza kandi runatanga umusaruro mu kurengera ibidukikije, aho zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni mu gihe zimaze zigeze mu Mujyi wa Kigali ndetse zikaba zimaze kugenda urugendo rwari kuba rwarasohoye imyotsi ihumanya ya toni 170 iyo ziba zinywa lisansi cyangwa mazutu.

    Igikorwa cyo gufungura umurongo w'imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi zerekeza mu ntara, cyabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo hamurikwaga imodoka 10 za sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express, imodoka yabonye ku bufatanye na BasiGo.

    Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Orishaba Doreen, yavuze ko bishimira imigambi y'u Rwanda yo kugendana n'igihe, ari na yo mpamvu batangije ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi 100%, ndetse bakaba bavuye mu mujyi wa Kigali bagakomereza no mu Ntara bahereye mu Karere ka Muhanga.

    Ati 'Twatangiye urugendo rwo gukorera mu Ntara. Twamaze gukora amagerageza y'imodoka zacu tuzijyana i Musanze zizamuka imisozi ya Gakenke zigera mu Kinigi, tujya i Nyanza na Huye mu Majyepfo, dukomereza Nyamata, Rwamagana na Kayonza mu mu Burasirazuba, dusanga imodoka zacu zikora neza, ubu twiteguye kwimukira mu tundi terere, n'intara zose.'

    Habarugira Diane, umuyobozi muri Volcano Express, yahawe izi bisi z'amashanyarazi zo gukoresha mu nzira y'urugendo rwa Kigali-Muhanga, yatangaje ko iyi nzira bayitangiye nyuma yo kunyurwa n'ibyiza by'imodoka z'amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Tuzi ibibazo byabaye mu bwikorezi mu minsi yashize kubera izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli, aho Leta yigomwe ikaduha nkunganire kuri lisansi, ariko igeze aho ivaho. Natwe twararebye tubona ko tugomba guca ubwenge tukajyana n'igihe mu gukoresha amashanyarazi, kandi inyungu zirimo ni nyinshi haba mu kurengera ibidukikije, ikiguzi gito kubera nta mazutu zikenera ndetse no gutwara abagenzi neza batuje.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'i Muhanga, izi modoka zizakomeza gukwira hose mu gihugu aho Volcano ikorera, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gihugu harengerwa ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ryo Gutwara Abantu n'Ibintu mu Rwanda (ATPR), Mwunguzi Théoneste, yavuze ko kuba iyi gahunda yabanjirije mu Mujyi wa Kigali ikaba igeze no mu ntara ari intambwe nziza mu guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu neza kandi budahenze.

    Yakomeje avuga ko intego ihari ubu muri ATPR ari uko imodoka nshya bazajya bagura bazajya bibanda ku z'amashanyarazi 100%.

    Imibare igaragaza ko iyi modoka izajya ikora urugendo rw'ibirometero 300 itongeye gucagingwa, ikaba ijyamo abagenzi barenga 40 bicaye neza, irimo ibyuma bitanga umuyaga, ifite murandasi ndetse n'ahantu buri mugenzi abasha gucanginga telefone ngendanwa ye.

    Dr. Egide Igabe wa Volcano Express na Orishaba Doreen wa BasiGo batangiza ku mugaragaro ingendo za Muhanga-Huye mu modoka z’amashanyarazi 100%

    Ni imodoka zigaragaza isuku

    Uzayisenga Adeline (wa kabiri iburyo), ni umwe mu bashoferi bazajya batwara izi modoka, avuga ko izi modoka ari nziza cyane zibereye gutwara abantu

    Sosiyete BasiGo izana izi modoka mu Rwanda, yashimwe hamwe n’abakozi bayo uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-zitwara-abagenzi-z-amashanyarazi-zatangiye-gukorera-mu-ntara

  • Minisitiri Murangwa yashyize umucyo ku cyahagaritse kubaka imihanda igirwamo uruhare n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.

    Imihanda ya kaburimbo yinjira mu nsisiro irimo iyubatswe abaturage batanze 30% by'ikiguzi cyayo mu gihe Umujyi wa Kigali ukabaha 70% ariko bikazamo ibibazo kuko hari igihe ingengo y'imari ya Leta yatindaga kuboneka nyamara abaturage baratanze imisanzu yabo.

    Minisitiri Murangwa ati 'Abaturage bari bamaze igihe bafatanya n'Umujyi wa Kigali mu kubaka imihanda, gusa iyi gahunda yabaye ihagaze umwaka ushize, kuko hari ibitarapanzwe neza. Hari aho twagiye tubona ko amafaranga y'abaturage yabonetse ariko ay'Umujyi wa Kigali ntaboneke.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi gahunda yabaye ihagaze kugira ngo yigwe neza, nituyirangiza tuzamenyesha abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali uko bimeze.'

    Muri Kanama 2024, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iyi gahunda yahagaze bitewe n'uko ahanini uruhare rw'abaturage hari igihe rwabonekaga, urw'Umujyi wa Kigali rutaraboneka kandi ko iyi gahunda igomba kuvugururwa kugira ngo imihanda yubakanwe ubuziranenge.

    Iyi gahunda yahagaze hari imihanda 18 yatangiye kubakwa ndetse icyo gihe umujyi wa Kigali watangaje ko izakomeza kubakwa gusa ubusabe bw'abaturage bashaka kubakirwa imihanda buzongera kwakirwa iyo yaruzuye ndetse n'iyo gahunda yaranogejwe neza.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi gahunda nimara kunozwa bazabwira abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali uko bimeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-murangwa-yashyize-umucyo-ku-cyahagaritse-kubaka-imihanda-igirwamo

  • Rusizi: Abantu 13 bakurikiranweho kwiba ibikorwaremezo by'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bakomoka mu mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Gashonga yo mu karere ka Rusizi.

    Hashize iminsi mu turere dutandukanye tw'u Rwanda humvikana ikibazo cy'ubujura bwibasira insinga na mubazi by'amashanyarazi aho ababyiba bongera bakabigurisha abaturage mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Nubwo ari uko bimeze Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu, REG, Polisi y'u Rwanda n'inzego z'ibanze byahagurukiye iki kibazo.

    Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi, Jacques Nzayinambaho Tuyizere, yabwiye IGIHE ko mu byumweru bibiri bishize bamaze gufata abagera kuri 13.

    Ati “Ku makuru duhabwa n'abaturage,ku bufatanye bwa Polisi n'urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha tumaze gufata 13 mu byumweru bibiri bishize bakekwaho ubujura bwibasira ibikoresho by'amashayarazi.'

    Nzayinambaho avuga ko ubu bujura bugira ingaruka ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage kuko iyo ibi bikorwaremezo byibwe abaturage bongera gusubira mu icuraburindi, abana ntibabone uko basubiramo amasomo, abari barahanze akazi babikesha kwegerezwa umurimo bakabura akazi.

    Ati “Turasaba abaturage kwirinda kwishobora mu bikorwa by'ubujura bw'ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka kuri bo ubwabo, ku miryango yabo, ku baturage no ku gihugu”.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi yasabye abiba ibikoresho by’amashanyarazi gucika kuri iyo ngeso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abantu-13-bakurikiranweho-kwiba-ibikorwaremezo-by-amashanyarazi

  • Koperative z'urubyiruko zeguriwe isuku y'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Usibye guhereza akazi urubyiruko, umushahara watangwaga wongerwe hagamijwe kuzamura imibereho y'abagakora no kongera umubare wabo.

    Umuvugizi Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bushya bugamije guha urubyiruko akazi no kongerera umushahara abakora muri urwo rwego.

    Ati 'Gukorana na koperative z'urubyiruko bizatuma amafaranga abakora isuku bahembwaga yiyongera abe 60.000 Frw ku kwezi kuko yari ari munsi yayo.'

    'Umubare w'abakora ako kazi na wo uziyongera hazemo n'urubyiruko rufite ubushomeri n'imiryango y'ubushobozi buke idafite akazi.'

    Ntirenganya yavuze ko ubusanzwe abakora isuku ku mihanda n'ubusitani i Kigali bahembwaga hagati ya 40.000 Frw na 50.000 Frw ku kwezi.

    Amasezerano yo gukora isuku mu mihanda n'ubusitani bya Kigali amara imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko ibigo byigenga bisanzwe bikora ako kazi bigifite amasezerano, bizakomeza gukora uko bisanzwe binishyure abakozi babyo kugeza igihe amasezerano bifitanye n'umujyi arangiye.

    Bivuze ko ibizajya birangiza amasezerano, bitazahabwa andi, ahubwo igice bakoreragamo kizajya gihita gihabwa amakoperative y'urubyiruko kugeza ibyo bigo byigenga bishizemo.
    Magingo aya hari ibigo bibiri byigenga byakoraga ako kazi byamaze kurangiza amasezerano y'imyaka itatu ntiyongerwa ndetse hari koperative y'urubyiruko yatangiye gukorana n'Umujyi wa Kigali muri iyi mikorere mishya.

    Ni koperative yitwa Smart Land Cooperative y'urubyiruko ikorera ku Karere ka Nyarugenge. Izajya ikorana n'izindi zo mu mirirenge yo muri Kigali.

    Ubu imaze ibyumweru birenga bibiri ikorana na koperative z'urubyiruko zo mu mirenge ine zikora isuku.

    Abifuza gukora ako kazi bazajya bagana mu murenge batuyemo bahuzwe na koperative z'urubyiruko ahanini ziganjemo urubyiruko rw'abakorerabushake.

    Ibigo byigenga byari bisanzwe bihabwa amasoko yo gukora isuku, byasabwe gukorana n'abakozi neza ku buryo nta we ubura amafaranga ye cyangwa ngo yirukanwe bitewe no kuba Umujyi wa Kigali uri kwinjira muri ubwo buryo bushya.

    Isuku y’Umujyi wa Kigali yashyizwe mu maboko ya koperative z’urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koperative-z-urubyiruko-zeguriwe-isuku-y-umujyi-wa-kigali

  • Nyamagabe: Ikimoteri cyashyizwe mu mujyi rwagati, cyateje umwanda – #rwanda #RwOT

    Icyo kimoteri kiri munsi y'isoko rya Nyamagabe, ahazwi ko ku Kabacuzi. Gihurizwamo imyanda yaba iva mu isoko n'iva mu ngo zitandukanye mbere yo kujyanwa mu kindi kimoteri kinini kiri mu Kagari ka Nyabivumbi.

    Gishyirwaho byari biteganyijwe ko imyanda yakuwe ahantu hatandukanye, itagomba kurenza iminsi ibiri itarahavanwa kugira ngo idateza ibibazo, ariko abashinzwe kubikora barenga kuri iryo sezerano, ibituma umwanda ukwira hose.

    Bamwe mu baniriye na IGIHE bavuze ko imyanda y'icyo kimoteri ibabangamiye cyane, ari na ho bahera basaba ko cyakwimurwa mu gukumira indwara cyabateza.

    Umwe ati ''Kubona imyanda mu mujyi rwagati ni ikibazo. Iyo imvura iguye ikayihasanga, imanukira mu miferege y'amazi bikagenda binuka imbere y'ingo bigashoka imbere y'ahantu hari amacumbi, n'ubucuruzi bw'abantu.''

    Mugenzi we yakomeje ati 'Kubera gutinda gutwara iyo myanda, iyo imodoka yaje kuyividura iyijyana ku kimoteri gikuru, abantu birirwa bipfutse kuko umunuko uba wakwiriye hose, ukabona ko bidakwiye.''

    Abaturage bifuza ko hashakwa uburyo imyanda yajya ijyanwa mu kimoteri kinini nta handi inyuze, kuko abashinzwe kuyihajyana bateshuka kenshi, kandi bikabagiraho ingaruka ku isuku.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnès, yabwiye IGIHE ko icyo kimotero cyari cyashyizweho mu buryo bwo kwakira imyanda ihita ikomereza mu kimoteri kinini itahatinze.

    Yagaragaje ko bagiye guhwitura ikigo gishinzwe iyo mirimo kongera imbaraga mu kujya ibihakura vuba, itarabangamira abaturage.

    Ati ''Turakomeza guharanira ko bizajya bihava vuba bitarenze iminsi ibiri ngo biteze umwanda, kandi icyo tugamije ari ukugira ngo tuwuhakure.''

    Ku kijyanye no kwimura ikimoteri kikava mu mujyi burundu, Visi Meya Uwamariya yagaragaje ko bikigoye.

    Yavuze ko ikindi kiri mu ntera ndende kandi bitanakunda ko imyanda ikurwa mu ngo igahita ijyanwa mu kimoteri cya kure, ashimangira ko ikigiye gukorwa ari ugukurikirana neza uburyo iharundwa itanyanyagizwa, n'igihe ihamara mbere yo kwimurwa.

    Nubwo gahunda yari iyo kujya bakura imyanda mu kimoteri bitarenze iminsi ibiri, bigaragara ko ibihari byamezeho ibyatsi nk’aho bimaze igihe kirenga ukwezi

    Uretse ku kimoteri, mu Mujyi wa Nyamagabe haracyagaragara ibikorwa by’isuku nke

    Ahari harubakiwe ibishingwe habaye hato kandi n’abashinzwe kubikusanya babimena hanze bikarushaho kubangama

    Hari abifuza ko iki kimoteri cyakurwa mu Mujyi wa Nyamagabe burundu

    Abatuye munsi y’ikimoteri ahari n’amacumbi y’abatemberera i Nyamagabe, babangamirwa n’umunuko uva ku kimoteri kiri ruguru yabo

    Abakorera mu isoko hafi y’ikimoteri bakunze kugorwa n’umunuko ukivamo iyo ababishinzwe baje kuyitwara

    Abaturage binubira isuku nke inagaragara mu nzira z’amazi mu Mujyi wa Nyamagabe, bagasaba ko byakosorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyamagabe-babangamiwe-n-umwanda-uterwa-n-ikimoteri-cyashyizwe-mu-mujyi

  • Nta Tshisekedi nta Zelensky – #rwanda #RwOT

    Iyo mvugo ngira ngo uwayikoresha ku bakuru b'ibihugu babiri bamaze imyaka bugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke mu bihugu byabo, Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ubanza ataba yibeshye, kuko aba bombi hari byinshi bahuriyeho, cyane uko bitwaye kuva imirwano yakubura mu bihugu byabo, hakaba abavuga ko ari yo ntandaro yo kuba intambara mu bihugu byabo zidahagarara.

    Muri iyi nkuru turagaruka by'umwihariko ku isano igaragara hagati y'abo bayobozi b'ibyo bihugu byombi bikomeje kuba isibaniro.

    Imbarutso y'intambara

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa Ukraine n'intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisa n'izisa isano mu mizi y'itangira ryazo. Ni intambara zatangiye ahagana mu 2013 nyuma zigahosha, zikongera kubura mu 2021 na 2022.

    Ubwo u Burusiya bwatangizaga ibikorwa bya gisirikare kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022, bwagaragaje ko impamvu nyamukuru harimo guhatira Ukraine kutaba igicumbi cya NATO no gutabara za 'repubulika' zabutabaje ngo Ukraine “ihagarike ubwicanyi muri Donbas.”

    U Burusiya bwagaragazaga ko abayobozi bayo bafite umugambi wo gutsemba abaturage bavuga Ikirusiya.

    Ku rundi ruhande, intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, hagati y'ingabo z'icyo gihugu n'umutwe wa M23, yubuye mu Ugushyingo 2021, nyuma uyu mutwe uza kunguka amaboko y'Ihuriro ry'imitwe ya politiki AFC (Alliance Fleuve Congo) mu Ukuboza 2023, bituma imirwano irushaho gukomera.

    AFC/M23 igaragaza ko irwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda Leta y'icyo gihugu igambiriye gutsemba.

    Kwihagararaho no kwanga ibiganiro

    Mbere y'uko intambara y'u Burusiya na Ukraine itangire, habuze gato ngo ibihugu bisinye amasezerano y'amahoro, ariko ku munota wa nyuma Ukraine ibivamo igiriwe inama n'uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson.

    Tshisekedi na Zelensky bahuriye ku kuba, kuva intambara zakubura mu bihugu byabo, baragiye begerwa kenshi basabwa kugirana ibiganiro n'impande bahanganye ariko bakabitera utwatsi cyangwa bakabigendamo biguruntege, ahubwo bagakomeza gushaka guhangana gisirikare.

    Si rimwe si kabiri u Burusiya bwagaragarije Zelensky ko bwiteguye gushakira umuti ibibazo biri hagati yabwo na Ukraine binyuze mu nzira y'ibiganiro ariko uyu mukuru w'igihugu, yagiye inshuro nyinshi agaragaza ko atiteguye kwicarana ku meza y'ibiganiro n'u Burusiya, ashinja gusagarira igihugu cye.

    Kimwe na mugenzi we, Tshisekedi yasabwe kenshi kugirana ibiganiro n'umutwe wa M23 kugira ngo hashakwe igisubizo cyageza ku mahoro arambye, ariko agatsemba avuga ko igihugu cye kitazicara ku meza y'ibiganiro n'uwo mutwe.

    Nko mu minsi ishize, muri Gashyantare 2025, yongeye kubisubiramo mu nama mpuzamahanga ya politiki n'umutekano i Munich mu Budage, ati 'Iyo tuvuga ko tutazaganira na M23 ntabwo tuba twirata. Impamvu ya mbere ni uko yishe abantu, yarashe amabombe ku nkambi, abagore n'abana barapfuye. Ntabwo twaganira n'umutwe w'iterabwoba.'

    Abasirikare b'amahanga n'abacanshuro

    Mu 2024, u Burusiya bwavumbuye abasirikare b'abacanshuro b'abanyamahanga barenga 4000 bagiye gufasha Ukraine guhangana n'icyo gihugu. Ni ibintu ahanini bivugwa ko byagizwemo uruhare n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi by'umwihariko ibiri mu Muryango wa OTAN, kuko byinshi byagaragaje ko bishyigikiye Ukraine ndetse biyiha inkunga zirimo intwaro n'amafaranga mu kuyitera ingabo mu bitugu.

    Ni mu gihe no ku ruhande rwa Tshisekedi, muri Mutarama 2025, abacanshuro b'Abanyaburayi barenga 280 barwanaga ku ruhande rw'igisirikare cye, FARDC, banyuze mu Rwanda basubira iwabo, nyuma y'uko umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC. Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania.

    Uretse abo bacanshuro, Leta ya Tshisekedi yari yaranitabaje ingabo z'ibindi b'ihugu, zirimo iz'umuryango wa Afurika y'Amajyepfo, SADC n'iz'u Burundi, zafashaga FARDC guhangana na AFC/M23, nubwo uyu mutwe nyuma yo kwigarurira igice kinini cy'Intar ya Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, zamanitse amaboko, kuri ubu zikaba zaratangiye no gusubira iwabo zinyuze ku butaka bw'u Rwanda.

    Gutakaza ibice byinshi by'igihugu bagakomeza gutsimbarara

    Kuva intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, Ukraine imaze gutakaza ibice byinshi byo mu burasirazuba no mu majyepfo byigaruriwe n'u Burusiya. Imibare yo mu 2024 yagaragazaga ko u Burusiya bumaze kwigarurira 20% y'ubutaka bwa Ukraine, butuweho n'abaturage ba Ukraine babarirwa hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,5.

    Uduce turimo Crimea, Kherson, Zaporizhzhia, Donetsk na Luhansk ubu tugenzurwa n'u Burusiya, bikaba bivugwa ko ari uduce tungana na kilometero kare 4.168 bumaze kwigarurira.

    Ku ruhande rwa Tshisekedi na RDC, ibice hafi ya byose byo mu Burasirazuba bw'igihugu cye byamaze kwigarurirwa n'ihuriro rya AFC/M23, kuko wigarurirye by'umwihariko Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru, Goma, ndetse n'uwa Kivu y'Amajyepfo, Bukavu, ndetse n'ibindi bice bikomeye muri izo ntara zombi, ikaba yaramaze gushyiraho n'abayobozi bayo muri izo ntara.

    Ikarita igaraza ibice bya Ukraine bigenzurwa n’u Burusiya

    Abasirikare benshi baguye ku rugamba

    Ukraine imaze gutakaza abasirikare benshi mu ntambara ihanganyemo n'u Burusiya kuva mu 2022. Raporo zivuga ko abagera kuri miliyoni imwe ari bo bamaze kugwa ku rugamba muri Ukraine kuva imirwano iyihuza n'u Burusiya itangiye, naho abandi basirikare 100.000 bamaze gutoroka bakiza amagara yabo, nubwo Ukraine yo itabyemera.

    Ku rundi ruhande, kwa Tshisekedi naho, habarurwa umubare munini w'abasirikare be ndetse n'ab'ibihugu byaje kumutera ingabo mu bitugu bamaze kugwa ku rugamba bahanganyemo na AFC/M23, mu gihe hari abandi benshi bagiye batoroka bagahunga urugamba, barimo abagiye bafatwa bagakatirwa n'ico gihugu igihano cyo kwicwa.

    Imibare yatangajwe na RDC, ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma ari na wo wabereyemo imirwano ikomeye, yagaragaje ko abasirikare bayo ndetse n'imitwe bifatanya irimo Wazalendo na FDLR baguye muri urwo rugamba barenga 2500.

    Gutaka

    Aho gushaka ibisubizo ku bibazo by'umutekano muke byugarije ibihugu byabo, Tshisekedi na Zelensky, kuva imirwano yakubura mu bihugu byabo, bahora bazenguruka amahanga bagaragaza ko barenganye, ko Isi yose ikwiye guhaguruka ikabarenganura, mu gihe abo bahanganye bagaragaza ubushake bw'ibiganiro ariko bo ntibabikozwe, bagashaka ko Isi ibafasha kwivuna umwanzi.

    Aba bakuru b'ibihugu, bagaragaje kenshi kudashaka kwemera uruhare rwabo mu biri kubera mu bihugu byabo kugira ngo haboneke igisubizo, ahubwo bagahora batera imbabazi aho bageze bose, aho Tshisekedi we adahwema no guhora ageraka ibibazo ku Rwanda, nyamara rwo rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo bya RDC.

    Tshisekedi na Zelensky bazengurutse Isi kenshi bataka ko ibihugu byabo byasagariwe

    Amerika n'amabuye y'agaciro

    Ikindi Perezida wa Ukraine ahuriyeho n'uwa RDC, ni uko nk'ibihugu bikize ku mutungo kamere, byitabaje Amerika ngo ibifashe mu gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano muke bibugarije, ndetse bikemerera Amerika kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere wabyo, ariko ibisubizo bikaboneka uko ibyo bihugu bishaka.

    Mu minsi ishize, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y'ikoreshwa ry'umutungo kamere wa Ukraine, nk'imwe mu ngamba zigamije kurangiza intambara iri guhuza icyo gihugu n'u Burusiya no kuzongera kubaka icyo gihugu cyasenywe n'iyi ntambara.

    Ku ruhande rwa Tshisekedi, muri Gashyantare ni bwo byatangajwe ko yatangiye kureba uko yahonga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibindi bihugu by'i Burayi amabuye y'agaciro y'igihugu cye, kugira ngo nabyo bimufashe guhangana na M23 no kotsa igitutu u Rwanda, ashinja gufasha uwo mutwe.

    Kera kabaye bemeye ibiganiro

    Nyuma y'imyaka myinshi yo kwinangira imitima no kwanga ibiganiro n'abo bahanganye, Tshisekedi na Zelensky, bombi bavuye ku izima bemera kugirana ibiganiro n'abo bahanganye, Tshisekedi na AFC/M23, Zelensky n'u Burusiya. Ni ibiganiro kandi Amerika yemeye kugiramo uruhare byombi, ibintu bimaze iminsi bigaragaje ko bisa n'ibishobora gutanga umusaruro wo kugera ku mahoro arambye.

    Tshisekedi yagerageje guha Amerika amabuye y’agaciro kugira ngo imufashe guhangana na M23 n’u Rwanda

    Zelensky yagiranye na Amerika amasezerano y’amabuye y’agaciro kugira ngo ifashe mu guhosha intambara n’u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-tshisekedi-nta-zelensky

  • Ibindi bikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

    Iki ni icyiciro cya gatatu cy'ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda. Ibya mbere byacyuwe tariki ya 29 Mata, biherekejwe n'abasirikare bake.

    SAMIDRC yatangiye mu Ukuboza 2023. Yari igizwe n'abasirikare ba Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi. Yahagaritswe n'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya politiki.

    Umuhanda wa Rubavu-Kigali wagaragayemo umurongo muremure y’amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC

    Aya makamyo yari ayobowe na Polisi y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibindi-bikoresho-bya-samidrc-byacyuwe-binyujijwe-mu-rwanda