Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron i Paris – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabereye i Paris muri Élysée mu gihe n'ubundi u Bufaransa ari kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo umwuka mubi uveho.

    Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya Francophonie. Icyo gihe na bwo yahuye na Macron ndetse bagiranye ibiganiro bigaruka ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Umukuru w'Igihugu ari i Paris mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu hategerejwe umukino uza guhuza PSG na Arsenal, amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda.

    Perezida Kagame yakiriwe muri Élysée mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

    Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-macron-i-paris

  • Michelle Obama yasubiye muri therapy y'ubuzima bwo mu mutwe mu rwego rwo kwitegura ikiciro gishya cy'ubuzima #rwanda #RwOT

    Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yongeye gusubira mu biganiro byo kumufasha mu mitekerereze (therapy), avuga ko ari uburyo bwo kwitegura neza ikiciro gishya cy'ubuzima bwe.

    Ibi yabigarutseho ku wa 28 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na Jay Shetty kuri podcast izwi cyane ku izina rya 'On Purpose,' igaruka ku buzima bwo mu mutwe, imibanire n'iterambere bwite.

    Michelle Obama yavuze ko uko umuntu agenda akura mu buzima, agenda ahura n'impinduka zitandukanye harimo gutandukana n'abana igihe barangije amashuri, kwinjira mu gihe cy'izabukuru (menopause), ndetse n'ihinduka ry'uruhare rw'umugore mu muryango.

    Yagize ati: 'Hari igihe uba ugomba kwemera ko hari ibyo utagifiteho imbaraga nko mu gihe wari ukiri muto. Gusa na none, ushobora kugumana agaciro n'icyerekezo gishya.'

    Yongeyeho k'ibiganiro byo kumufasha mu mitekerereze ari kimwe mu byamufashije kumenya uko ahagaze, kumva neza ibimubaho ndetse no kubasha gusobanukirwa uko yitwara mu buzima bushya.

    Michelle ashimangira ko kudakomeza kuganira ku buzima bwo mu mutwe bifata nk'aho ubuzima busa n'ubuhagarariye aho buri.

    Yagize ati: 'Kuganira na muganga cyangwa inararibonye mu mitekerereze ntibivuze ko ufite ikibazo gikomeye—bishobora kuba uburyo bwo kwimenya no kwiyubaka.'

    Ibi byavuzwe mu gihe benshi mu bagore bari mu kigero kimwe n'icye bibaza uko bakomeza kugira uruhare rufatika mu muryango no mu kazi, nyamara bagahura n'ihindagurika ry'imiterere y'umubiri ndetse n'ubuzima bw'imitekerereze.

    Michelle yahaye ubutumwa bukomeye by'umwihariko abagore, abasaba kudatinya gushaka ubufasha, ahubwo bakabyemera nk'intambwe y'ubutwari.

    Michelle Obama yasubiye muri therapy y'ubuzima bwo mu mutwe mu rwego rwo kwitegura ikiciro gishya cy'ubuzima

    Source : https://kasukumedia.com/michelle-obama-yasubiye-muri-therapy-yubuzima-bwo-mu-mutwe-mu-rwego-rwo-kwitegura-ikiciro-gishya-cyubuzima/

  • Chelsea yiteguye kongera amasezerano ya Moisés Caicedo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea iri gutegura ibiganiro bishya n'umukinnyi wo hagati Moisés Caicedo, hagamijwe kongera amasezerano ye mu mpeshyi iri imbere. Ibi bibaye nyuma y'uko uyu mukinnyi w'Umunya-Ecuador akomeje kwitwara neza mu kibuga, akigaragaza nk'umwe mu b'ingenzi mu mikino ya Chelsea muri uyu mwaka wa mbere muri Premier League.

    Nk'uko byatangajwe n'abegereye ubuyobozi bw'iyi kipe, Chelsea iranyuzwe n'urwego Caicedo ariho, haba mu mikinire ye ndetse no mu buryo yifatanya n'abandi bakinnyi mu kibuga hagati. Biteganyijwe ko ibiganiro ku masezerano mashya bizatangira mu mpeshyi, ubwo shampiyona izaba irangiye.

    Caicedo, w'imyaka 23, yageze muri Chelsea avuye muri Brighton & Hove Albion mu mpeshyi y'umwaka ushize mu igura n'igurisha ryabaye rihenze cyane muri icyo gihe.

    Nyuma y'igihe gito cyo kwinjira mu mukino, yatangiye kwigaragaza nk'umwe mu bakinnyi b'ingenzi, cyane cyane mu mikino ikomeye aho yitwara neza mu gucunga umupira hagati no guhagarika ibitero by'amakipe bahanganye.

    Cole Palmer, mugenzi we bakinana hagati, yavuze ko 'Caicedo ari we munyambaraga w'igihugu uwarusha bose mu gicuru,' nyuma y'umukino ukomeye batsinzemo Liverpool, aho Caicedo yatsinze amanota menshi mu gukina umupira uhamye no guca mu rihumye abakinnyi ba Liverpool.

    Ubuyobozi bwa Chelsea burashaka kubaka ikipe y'igihe kirekire ikubiye mu bakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi n'imyitwarire myiza.

    Ni muri urwo rwego bashyize imbere kongera amasezerano y'abakinnyi nk'aba bagaragaje ko bashobora gutanga byinshi mu myaka iri imbere.

    Mu gihe ibiganiro ku masezerano mashya bizaba bitangiye, Chelsea izaba inashyira imbere icyizere cyo kumugumana igihe kirekire, bikazatuma anahabwa umushahara uhagije ujyanye n'urwego rwe.

    Uyu ni umwe mu mikino yo kubaka ejo hazaza h'iyi kipe iri mu cyiciro cya Premier League ifite intego yo kugaruka mu makipe arwanira ibikombe ku rwego mpuzamahanga.

    Chelsea yiteguye kongera amasezerano ya Moisés Caicedo

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-yiteguye-kongera-amasezerano-ya-moises-caicedo/

  • Minisitiri Murangwa yasabye ababaruramari kuyobora impinduka ziganisha Afurika ku iterambere – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro 'African Congress of Accountants (ACOA)' inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry'umwuga yabereye i Kigali, yitabirwa n'abarenga 2,000 baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi hose.

    Iyi nama ifite insangamatsiko igira iti 'Creating value for Africa' ihuye n'icyerekezo cy'umugabane wa Afurika binyuze muri Gahunda ya 2063 ndetse no mu cyerekezo 2050 cy'u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko Afurika iri mu bihe byihariye aho ihanganye n'imbogamizi z'ubukungu, ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi. Yanavuze ko hari amahirwe menshi arimo kugaragara, nk'ubwiyongere bw'abakiri bato n'ubufatanye bw'ibihugu byo ku mugabane.

    Yashimangiye ko Afurika ikeneye ababaruramari b'umuwuga kuko ari bo bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika, ariko bisaba ko habaho gukorera mu mucyo no guharanira ko habaho imikorere irambye haba mu nzego za Leta n'iz'abikorera.

    Yagize ati 'Afurika ikeneye abanyamwuga b'inararibonye kandi bashoboye kuyobora impinduka, kurengera inyungu rusange no gutanga inama zishingiye ku bushishozi zituma habaho agaciro gafatika n'ingaruka nziza mu by'imari.'

    Minisitiri Murangwa yashimiye Urugaga rw'Ababaruramari b'Umwuga mu Rwanda (ICPAR) n'abandi bafatanyabikorwa kubwo gutegura iyi nama, agaragaza ko ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kongerera agaciro umwuga w'ibaruramari.

    Perezida w'ishyirahamwe ry'abacungamari muri Afurika (PAFA), Keto N.Kayemba yavuze bifuza kuzamura ababaruramari bafite ubunyangamugayo, bazi ikoranabuhanga, baharanira iterambere rirambye kandi biteguye gukemura ibibazo no gukoresha amahirwe ari muri Afurika.

    Ati 'Dufatanyije, dushobora kubaka Afurika twifuza. Uyu mwuga w'ibaruramari ntugomba kuguma gusa mu kwihanganira impinduka, ugomba kuziyobora ahubwo. Bagenzi banjye, dufite byinshi byo gukora, dufite impano, ubushake, ingufu n'ubufatanye, twiteguye gutsinda'

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko umwuga w'ibaruramari ari inkingi ya mwamba mu rugendo rwo kubaka Afurika iteye imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-murangwa-yasabye-ababaruramari-kuyobora-impinduka-ziganisha-afurika

  • Minisitiri Mugenzi yasobanuye icyatumye ibyiciro by'ubudehe bisimbuzwa 'sisiteme Imibereho' – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifatanyije n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by'Ubudehe.

    Amakuru y'urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y'imibereho y'urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y'abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, nk'uko ibyiciro by'Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagize ati 'muri sisiteme Imibereho ni ho tubona uko Umunyarwanda agenda ahindura imibereho ye bitewe n'ibikorwa bye bikamuvana mu rwego rumwe bimujyana mu rundi. Ntabwo ari icyiciro nka byabindi twari dufite, ijambo icyiciro ryakomeje guteza ibibazo byo gusa nk'aho dutandukanya Abanyarwanda kandi imibereho twese turayisangiye ariko ntidukora kimwe.''

    Minisitiri Mugenzi yavuze ko sisiteme ya mbere yatumaga abantu bashyirwa mu byiciro bimwe kandi badahuje imibereho, bigatuma hari na serivisi babona ko bazihabwa kubera ibyiciro barimo, Leta ibona ko bidakwiye ko abantu bashyirwa mu byiciro ihitamo kubikuraho.

    Ati 'Hari abashyirwaga mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, ukumva ni icyiciro cya mbere cy'ubukene bamwe bakabifata nk'uburyo bwo kubona serivisi yo gufashwa ariko mu Rwanda tugezemo burya gufashwa byaba ari indwara wagize kuko hafashwa umurwayi, ni yo mpamvu twifuza ko Abanyarwanda twese tujyanamo mu kwiteza imbere.''

    Yasobanuye ko Sisiteme Imibereho iri gukoreshwa mu kwishyura mituweli ariko ikazanakoreshwa mu bindi byiciro nka VUP, serivisi z'ubuzima kuzamura imibereho myiza y'abaturage, iteganyabikorwa n'igenamigambi ku muturage.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangirwaga kuri mituweli irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n'inyunganirangingo n'ibindi asaba abaturage kwishyura hakiri kare ku baturage badafite ubundi bwishingizi.

    Mukantaganzwa Violette yavuze uburyo kutagira mituweli byatumye agurisha isambu ye n'inka kugira ngo avuze umwana we. Yagaragaje ko amaze kwishyura mituweli yavuje umwana we ku mafaranga 220 Frw asaba n'abandi baturage kuyishyura birinda ibihombo.

    Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by'Abanyarwanda bose ni bo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko bigera ku 100%.

    Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

    Ab’inkwakuzi bahise bishyura mituweli ngo bazashobore kwivuza mu mwaka utaha

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangwaga kuri mituweli

    Abakozi batandukanye bari bitwaje ibikoresho ngo bafashe abaturage kwishyura mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mugenzi-yasobanuye-icyatumye-ibyiciro-by-ubudehe-bisimbuzwa-sisiteme

  • Icyicaro gishya cya UR i Kigali cyatangiye gukorerwamo – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako y'amagorofa atandatu irimo umwanya uhagije wagenewe gutunganya no gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga ry'iya kure iyi kaminuza isanzwe ibangikanya n'amasomo mwarimu yigisha arebana n'umunyeshuri imbonankubone.

    Iyi nyubako iri ahazwi nka Camp Kigali igenewe gusa serivisi zitangirwa ku cyicaro gikuru cya UR, bitandukanye n'aho cyahoze mu Ishami rya Gikondo aho byari bivanze n'amashuri yo kwigiramo, ibiro by'abarimu n'ubuyobozi bw'Ishami rya Gikondo.

    Aha kandi hari igorofa yahariwe gutangirwamo amasomo mu buryo bw'ikoranabuhanga harimo studio yo gutunganyiririzamo amajwi n'amashusho, ibyumba bibiri abarimu bazajya bigishirizamo ndetse n'ahakorera isomero ryo kuri internet.

    Ubuyobozi bwa UR busobanura ko ibyo bice by'ikoranabuhanga bizajya bihuza serivise zo kwigisha zatangirwaga ku mashami ya UR atandukanye.

    Bivuze ko hari nk'amasomo azajya atangirwa ku cyicaro abanyeshuri bakayakurikira aho bari hose bitabaye ngombwa ko abarimu bayatangira mu mashami atandukanye.

    Ni inyubako kandi ifite uburyo bwo gusukura amazi y'imvura akaba ari yo akoreshwa isuku, uburyo bwo kuzimya inkongi bwikoresha, ibikoresho bigezweho n'ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru n'ibindi bishya byinshi bitabarizwaga i Gikondo.

    Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Kabagambe Ignatius yabwiye IGIHE ko babonye ahantu hahagije icyicaro cya UR gikorera bikazatuma batanga serivise nziza.

    Yagize ati 'Ni ishema ku bakozi ba UR na Leta muri rusange kuba tugiye ahantu hagutse tubasha gukorera. Nkanjye [i Gikondo] nakoreraga mu biro ukwanjye njyenyine abo dukora bimwe bakorera mu rindi gorofa ndetse hari n'abandi bakoreraga ahatandukanye n'abo bakora bimwe ugasanga koroherwa nk'abakozi bakorana bibaye imbogamizi.'

    Kabagambe yongeyeho ko iyo nyubako yuzuriye rimwe n'izindi nyubako enye zo kwigishirizamo zirimo iri muri iryo shami rya Nyarugenge mu rya Huye, Nyagatare n'i Busogo zari mu mushinga umwe.

    Iyo nyubako iri gukoreramo icyicaro cya UR, yatangiye kubakwa mu 2017 ikaka yaragombaga kuzura mu 2021. Byari mu mushinga mugari wubatswemo n'izindi nyubako wari ufite agaciro ka miliyoni 40$ watewe inkunga na Koreya y'Epfo.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, mu mpera za 2024 yabwiye IGIHE ko icyadindije uwo mushinga ari ba rwiyemezamirimo bagiye bananirwa kuwusohoza bikarangira hashyizwemo abandi bituma hagenda habamo impinduka zitari ziteganyijwe.

    Yongeyeho ko kwimuka i Gikondo ari uko atari ho icyicaro cya Kaminuza y'u Rwanda cyari kigenewe kuba kuko mu 2013 ishingwa nta biro yari yagahawe bituma hifashishwa inyubako yari igenewe ibiro n'amashuri byo muri iryo shami.

    Iyi nyubako yatangiye gukorerwamo nubwo hari imirimo ya nyuma hanze igikorwa

    Harimo uburyo bwo kuburira hakoreshejwe amajwi

    Ibyumba by’amashuri byubatswe mu buryo bugezweho

    Aha ni mu cyumba cy’inama cy’abakozi ba UR

    Ni inyubako ibereye ijisho

    Abakenera kunywa ibikonje cyangwa ibishyuye nta n’umwe warengejwe ingohe

    Iyi studio izajya itunganyirizwamo amasomo atangwa hakoreshejwe uburyo bw’amashusho

    Abakoresha amagare n’ipikipiki na bo batekerejweho bateganyirizwa umwanya wo guparikamo

    Abafite ibinyabiziga bakorera muri iyi nyubako bateganyirijwe parking ihagije

    Ni inyubako igezweho kandi ijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-igicumbi-cyo-kwigisha-hakoreshejwe-ikoranabuhanga-dutemberane-icyicaro

  • U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n'itsinda RWAFPU2 rigizwe n'abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.

    DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y'u Rwanda gusa, bahagarariye n'igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.

    Ati 'Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y'igihugu. Mwoherezwa n'igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n'inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry'Umuryango w'Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n'akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.'

    Yabibukije ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n'imiterere y'ikirere, umuco n'ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.

    Ati 'Muba mwoherejwe mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye kugira ngo mutange umusanzu wanyu mu kugarura umutekano mu gihugu mugiyemo. Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy'ababanjirije, mugomba kurangwa n'ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n'umwete, nicyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n'igihugu.'

    DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n'akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda igihugu no kugihesha agaciro.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.

    Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakomeje kohereza abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA, aho kugeza ubu rufite amatsinda ane y'abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by'igihugu arimo; RWAFPU-1 na RWAPSU, akorera mu Murwa mukuru Bangui.

    Andi abiri ni RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu majyaruguru y'igihugu, mu bilometero 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, n'itsinda RWAFPU-3 rikorera mu mujyi wa Bangassou mu bilometero bisaga 720 uturutse mu Mujyi wa Bangui werekeza mu majyepfo y'Iburasirazuba.

    Ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Santrafurika bugamije gufasha mu kugarura ituze no kwimakaza amahoro arambye, nyuma y'imyaka myinshi igihugu cyamaze mu ntambara n'ubushyamirane bw'amoko n'imitwe yitwaje intwaro.

    Amatsinda y'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPUs) afite inshingano zo kurinda abaturage b'abasivili barimo ababa mu nkambi z'abavanywe mu byabo, kurinda ibikorwaremezo by'ingenzi, guherekeza abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye n'izindi nshingano zitandukanye.

    Itsinda RWAPSU rifite inshingano z'ibanze zo kurinda umutekano w'abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santrafurika n'ab'Umuryango w'Abibumbye barimo; Minisitiri w'Intebe, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Ubutabera, Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) n'abamwungirije babiri ndetse n'Umuyobozi w'Ishami rya Polisi muri MINUSCA.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-abandi-bapolisi-muri-centrafrique

  • Leta yatanze miliyari 53 Frw mu kunganira mituweli mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025 ubwo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifatanyije n'Urwego rw'Ubwiteganyirize byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura mituweli hashingiwe ku makuru ari muri sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by'Ubudehe.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2024/2025, RSSB yinjije amafaranga arenga miliyari 84 Frw avuye mu bwisungane ariko ko Leta yatanzemo arenga miliyari 53 Frw kugira ngo yunganire ikigega cya mituweli.

    Ati ''Ayakomotse ku musanzu w'abanyamuryango ni miliyari zirenga 30 Frw bingana na 36% y'amafaranga yose. Andi angana na miliyari 53 Frw yakomotse ku bundi buryo Leta yafashije ikigega cya mituweli mu kubona inkunga.''

    Kayonga yavuze ko nibura amafaranga abaturage batanga kuri mituweli Leta ibongereraho amafaranga menshi kugira ngo bivuze. Yasabye abaturage badafite ubundi bwishingizi kwishyurira mituweli hakiri kare kugira ngo bazabone uko bivuza.

    Kuri ubu abaturage batangiye kwishyura mituweli hashingiwe kuri Sisiteme Imibereho, aho amakuru y'urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y'imibereho y'urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y'abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza nk'uko ibyiciro by'Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.

    RSSB ivuga ko kandi imiti yatangirwaga kuri mituweli yongerewemo imiti ya kanseri, insimburangingo n'inyunganirangingo n'indi miti myinshi izafasha abaturage kubona ubuvuzi bufite ireme.

    Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by'Abanyarwanda bose nibo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko nibura bigera ku 100%.

    Abaturage basabwe kwishyura mutuweli hakiri kare

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kayonga yavuze ko mu ngengo y'imari ya 2024/2025 Leta yatanze miliyari 53 Frw mu kunganira abakoresha mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yatanze-miliyari-53-frw-mu-kunganira-mituweli-mu-2024-2025

  • Rwanda Foam yasabanye n'abakozi bayo bizihiza umunsi w'umurimo, banishimira ibyagezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye ba Rwanda Foam n'abakozi bakorera uru ruganda, aho bahavuye bagaragaje ko bagiye gukora birushijeho ku byo bakoraga.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Maniraho Ernest, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gusabana n'abakozi bishimira ibimaze kugerwaho, banaganira kugira ngo ibitaragenze neza bizakosorwe mu gihe kiri imbere.

    Yagize ati 'Akenshi duhura n'abakozi kubera akazi, ariko uyu munsi twagira ngo tubagaragarize ko atari icyo kiduhuza gusa, aho kuri ubu tugomba kwishimira ibyo amaboko yacu aba yarakoze, ariko tunasaba ko batateshuka ku murimo kuko ni wo utubeshejeho, ni na wo utumye turi hano.'

    Yakomeje agira ati 'Tuba tunabagaragariza ko Rwanda Foam nubwo ari sosiyete ariko ari n'umuryango ufasha Abanyarwanda ndetse n'abandi bose mu kwiteza imbere kuko mu bo dukoresha ahari ababyeyi,abasore n'abakuzi ntabo dusiga inyuma.'

    Umubyeyi umaze imyaka 26 akorera uruganda rwa Rwanda Foam, Francine Mukamuhizi, yavuze ko kuba babatekerezaho ku munsi w'umurimo bakishimana n'abakoresha babo ari iby'igiciro kenshi kandi bigiye gutuma barushaho gukora cyane nk'abikorera.

    Undi mukozi muri Rwanda Foam, Ndaruhutse Aimable, yagize ati 'Kuba baduhurije hano ni ibintu duha agaciro kenshi bikatwereka ko Rwanda Foam ari umubyeyi, kuko hari abanda usanga badaha agaciro uyu munsi, umwaka uba ari munini tumaze turi mu kazi ariko kuba badushimira akazi dukora biranejeje'

    Uruganda rwa Rwanda Foam rumaze imyaka irenga 40 rukora matelas kuva mu 1983. Aho rufite amashami agera muri atatu, Serivisi zarwo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

    Kugeza ubu Rwanda Foam ifite abakozi bagera ku 150 barimo ingeri zose, aho yibutsa kandi ushaka kuyihagarira wese cyangwa wifuza gucuruza matelas zayo ko hari poromosiyo yo kwishyurirwa amezi abira y'ubukode bw'inzu ugiye gukoreramo.

    Aharanga umucuruzi wa Rwanda Foam haba hari icyapa cy'umuhondo cyanditseho izina ryayo ndetse nta zindi matelas acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/ ikakugeraho bitarenze amasaha atatu ku bantu bari muri Kigali.

    Umuyobozi wa Rwanda Foam, Makuza Patrick, yavuze ko abakozi bayo bakwiye kuyifata nk’umuryango, anabasaba gukomeza gukorana umurava no gukunda akazi

    Abakozi ba Rwanda Foam bayishimiye kuba yarabatekerejeho bakizihizanya umunsi w’umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yasabanye-n-abakozi-bayo-bizihiza-umunsi-w-umurimo-banishimira

  • Rubavu: Ibibazo by'ingutu byakemuwe n'urugo mbonezamikurire rwo ku mupaka – #rwanda #RwOT

    Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yabwiye IGIHE ko akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bw'amafi ayajyana mu mujyi wa Goma.

    Ati 'Mbere ntarabona ahantu nasiga umwana, mu rugo harangwaga inzara ariko aho uru rugo mbonezamikurire ruziye rwaramfashije mbasha gukora ngateza imbere umuryango, kuko mba namusize aha mu gitondo nkajya gushakisha nkagaruka ku mutwara ku mugoroba ntahanye amafunguro.'

    Yakomeje avuga ko gusiga umwana muri uru rugo mbonezamikurire yishyura ibiceri 300 Frw ku munsi, kandi bitamugora kuyabona kuko aba yakoze kandi yaronse, ku buryo rumaze kumurerera abana batatu, ndetse babiri muri bo baracutse.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uru rugo mbonezamikurire rufasha ababyeyi bakora bucuruzi bwambukiranya umupaka rwakemuye ibibazo by'ingutu.

    Ati 'Uru rugo mbonezamikurire rwakemuye ibibazo bibiri by'ingutu, birimo icy'umutekano w'abana nk'abari mu kigero cyo gukura, isuku n'imirire yabo, ndetse rwagabanyije ikibazo cy'abata ishuri, kuko mbere abana bato basigaraga ku mupaka bigasaba ko basigana na bakuru babo bari mu kugero cyo kwiga, ibyatumaga umuryango utakaza kabiri.'

    Akomeza avuga ko bakeneye izindi ngo mbonezamikurire zikora nk'uru, kuko basanze ari igisubizo.

    Uru rugo mbonezamikurire rufite abana 80, mu busanzwe rufite umwihariko w'uko rwakira abana bari mu kigero cy'amezi atandatu kugeza ku myaka itatu, ndetse rikora amasaha menshi kuko ritangira saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ibifasha ababyeyi bahasiga abana kwisanzura.

    Urugo mbonezamikurire rwa Petite Barriere rwubatswe mu 2018 n'Umuryango uharanira iterambere ry'umuturage n'uburenganzira bwa muntu ku bufatanye na Leta y'u Rwanda.

    Mu Karere ka Rubavu habarurwa abana 50,096 barererwa mu marerero, mu gihe muri bo 1,434 barererwa mu marerero yo mu ngo.

    Urugo mbonezamikurire rwa Petite Barriere

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko iyi ECD yakemuye ibibazo by’ingutu

    Abana barererwa muri uru rugo usanga bafite ibikinisho bitandukanye byo kubakangura ubwonko

    Mu kwishakamo ibisubizo byo kunganira ibiceri biba byatanzwe n’ababyeyi, bafite n’uturima tw’igikoni tubafasha kubona imboga zo gutekera abana bitabasabye kujya kuzigura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ibibazo-by-ingutu-byakemuwe-n-urugo-mbonezamikurire-rwo-ku-mupaka