Blog

  • Rutsiro: Umurambo w'umukobwa wasanzwe mu ishyamba – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu masaha ashyira saa sita z'amanywa ari bwo abakozi bo mu ruganda ruteka amavuta mu bibabi by'inturusi, ubwo barimo gukaragira ishyamba babonye umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie mu ishyamba.

    Ibi yabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo ho mu Mudugudu wa Karambo II.

    IGIHE yamenye amakuru ko Nyiragasigwa Eugenie yari atuye mu Mudugudu wa Bandamiko, Akagari ka Karambo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzweiterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamije aya makuru.

    Ati 'Urupfu rwe twarumenye uyu munsi mu masaha ashyira saa sita z'amanywa, twakurikiranye maze abo mu muryango we batubwira ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu mu gitondo, bigaragara ko yakubiswe inkoni kuko afite ibikomere mu mutwe.'

    Yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bari bageze aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu iperereza, hategerejwe ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Umurambo w'umukobwa wasanzwe mu ishyamba mu Karere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umurambo-w-umukobwa-wasanzwe-mu-ishyamba

  • Nathalie Munyampenda yavuze ku byo kuba mu buyobozi bwa FPR n'ibyo yigira kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Nathalie Munyampenda, yavuze ko ubwo yahamagarirwaga izo nshingano atabuze kugira akantu k'ubwoba, yibaza uko yaje kuri urwo rutonde kandi akiri muto, kuko ari imyanya abantu bumvaga ari iy'abasaza bakuru mu ishyaka, gusa yavuze ko iyo uhamagariwe gukorera igihugu ubikora, ndetse ko bitagoye kuko igihugu kigirira icyizere n'abakiri bato.

    Ati 'Nk'igihugu turatandukanye mu rwego rw'uko abakiri bato bari mu myanya y'ubuyobozi, hano ndavuga no hanze y'umuryango FPR, muri rusange mu nzego z'abikorera, muri Leta, ni ibintu bimaze kumenyerwa kubona abakiri bato mu myanya yose, ntekereza ko ari ibyo gushimira igihugu cyacu n'umuryango wa FPR n'ubuyobozi bwacu, mu gukoresha amaboko dufite ari yo rubyiruko.'

    Yavuze ko ari ibintu urubyiruko rwo mu Rwanda rudaha agaciro, ariko ko iyo ugiye mu bindi bihugu ari bwo ubona itandukaniro, ukabona abari mu myanya y'ubuyobozi bose ni abangana na So, n'urubyiruko rukaba rwarabyakiriye ko rugomba gutegereza ku myaka nka 60 ngo rubone kuba rwajya mu myanya y'ubuyobozi.

    Ati 'Hano urakora ukaba umuyobozi, atari impuhwe ugiriwe, ni iby'agaciro kugirirwa icyo cyizere ukiri muto, ni amahirwe kuri twe.'

    'Mu Rwanda ntekereza ko abakiri bato bagira amahirwe yo gukora mu nzego zitandukanye, hari igihe ushobora kwibaza uti ibi ni binini birandenze, ngiye gukora ibishoboka byose, icyo ni cyo nabonye…kimwe mu byo nigiye ku badukuriye haba mu muryango [FPR] cyangwa mu gihugu muri rusange, ni uko dutandukanye n'imiyoborere ya Amerika ivuga ngo nakoze ibi ngibi nubatse ibi ngibi, hano ni ukuvuga ngo mpawe inshingano kuko nkenewe hano ngo dufatanye kubaka.'

    Yavuze ko mu Rwanda ahanini gushyirwa mu myanya y'ubuyobozi bishingira ahanini no ku myitwarire ufite aho gushingira gusa ku bushobozi. Avuga ko abenshi mu bajya mu buyobozi ari abakiri bato, rimwe na rimwe ari ubwa mbere baba bakoze mu myanya nk'iyo, bagakora amakosa ariko bakayigiraho.

    Yavuze ko nk'Umuyobozi Mukuru hari byinshi yigira kuri Perezida Kagame, birimo kugaragariza abantu intumbero y'igihugu ndetse no kubereka uruhare bakwiye kubigiramo, 'Icya kabiri, ntabwo agira ubwoba bwo gufata ibyemezo bikomeye…ajya akunda kubivuga ngo ukwiye gufata ibyemezo bikomeye mu buryo bwihuse…ikindi ni ukurinda igihugu guhungabanywa n'ibibonetse byose.'

    Nathalie Munyampenda kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Kepler, umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bwa Next Einstein Forum nyuma y'izindi nshingano yari asanganywe muri AIMS, ndetse akaba yarabaye Umuhuzabikorwa w'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

    Nathalie Munyampenda yavuze ku byo kuba mu buyobozi bwa FPR n'ibyo yigira kuri Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nathalie-munyampenda-yavuze-ku-byo-kuba-mu-buyobozi-bwa-fpr-n-ibyo-yigira-kuri

  • Never Again Rwanda yasabye Leta kwihutisha ishyirwaho rya Politiki y'uburere mboneragihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu biganiro Never Again Rwanda yagiranye na na Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr. Nkurunziza Ryarasa Joseph yavuze ko muri rusange Abanyarwanda bateye intambwe nziza muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, ariko ko hakiri ibibazo by'amacakubiri ahanini afitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Sosiyete ziba zaranyuze mu bibazo nk'ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo habaho ubwo abantu bakoresha ibyo bibazo kugira ngo bigishe amacakubiri. Urugero nk'ubushomeri ni ikibazo ku Isi hose ariko hari abashobora kubikoresha bati 'wabuze akazi kuko uri mwene runaka kandi uwo babibwira ntabone ko atari ikibazo cye wenyine.'

    Never Again Rwanda isanga gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye bigomba ku kwigisha abato kubyaza umsaruro amahirwe Igihugu gifite ariko kandi bikajyana no kwihutisha Politiki y'igihugu y'Uburere Mboneragihugu igatanga umurongo kandi abana bakabyigishwa mu ishuri.

    Ati 'Bakwiye kwihutsisha iriya politiki y'uburere mboneragihugu kugira ngo tunagabanye ibibazo by'ihugungabana rihererekanywa mu bisekuru. Dukwiriye kugira politiki y'uburere mboneragihugu yatanga umurongo w'ibyo abana bakwigishwa.'

    Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Ndangiza Madina, yavuze ko bibazo bizafatwaho umwanzuro nyuma y'isesengura iyo komisiyo yatangiye gukora kuri politiki y'Igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yashyizweho mu mwaka wa 2020.

    Ati 'Nituganira na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu tuzumva aho bigeze dufate umwanzuro. Tuzanereba ikindi Never Again Rwanda yagaragaje ko uburere mboneragihugu bukwiye kwigishwa guhera mu mashuri abanza. Ibizavamo tuzabishyikiriza Inteko Rusange.'

    Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside igaragaza ko mu bibazo bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda harimo ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu banyapolitiki ba bimwe mu bihugu byo mu karere no mu Banyarwanda baba mu mahanga ya kure.

    Harimo kandi ibikomere bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi byo biri ku kigereranyo cya 27%.

    Never Again Rwanda ivuga ko ikibazo cy'ikibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi giteye impungenge cyane nk'uko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko ababyeyi bashobora kubyanduza abana bikavamo ingaruka zirimo gutekereza kwihorera, gushaka kwiyahura n'ibindi.

    Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr. Nkurunziza Ryarasa Joseph, yavuze ko hakwiye kujyaho poliki y’uburere mboneragihugu kandi ikigishwa abana mu mashuri

    Ndangiza Madina (uri ibumoso) yavuze ko bibazo bizafatwaho umwanzuro nyuma y’isesengura iyo komisiyo yatangiye gukora kuri politiki y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/never-again-rwanda-yasabye-leta-kwihutisha-ishyirwaho-rya-politiki-y-uburere

  • Ibiciro byo kongere umuriro muri batiri za moto zikoresha amashanyarazi bigeye guhuzwa – #rwanda #RwOT

    Ibi RURA yabitangaje nyuma y'uko abamotari batwara moto z'amashanyarazi bakomeje gusaba ko ibiciro byo kongereza umuriro muri batiri byaba bizwi hose kandi ari bimwe ku masitasiyo yose bikajya bishyirwa ahagaragara bigakurikizwa.

    Umwe mu batwara izi moto zikoresha amashanyarazi, Muneza Regis, agaragaza ko iyo bagiye gushyirisha umuriro muri batiri ya moto usanga hari aho bacibwa 2110, ahandi ugasanga ni 2010, bakaba babangamirwa no kuba nta gahunda ihari izwi neza y'uko bigomba gukurikizwa.

    Ati 'Turasaba ko RURA igena ibiciro yavugana n'abantu bafite ama-sitasiyo atanga serivisi zo kongera umuriro muri batiri za moto kugira ngo abamotari tudakomeza kurengana, bikozwe nk'uko ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bigenda, byatuma abacuruzi badahinduranya ibiciro uko bishakiye.'

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yijeje abamotari ko mu minsi ya vuba iki kibazo kigiye gukemurwa, hagashyirwaho ibiciro bingana kandi bikajya bitangazwa nk'uko iby'ibikomoka kuri Peteroli bikorwa.

    Yagize ati 'Ikibazo cya moto zikoresha amashanyarazi n'ibiciro byo gushyirishamo umuriro muri batiri bigenda bihinduka, ikintu turi gukora ni uko tugiye gushyiraho amabwiriza ku buryo ba rwiyemezamirimo batazongera guhindagura ibiciro uko bishakiye, uko dutangaza ibiciro by'ikomoka kuri peteroli, na byo ni uko bigiye kujya bikorwa vuba aha.'

    Mu Rwanda, mu 2019 ni bwo moto zikoresha amashanyarazi zatangiye imirimo yo gutwara abagenzi mu Rwanda, mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ibyuka bihumanya ikirere, bikanangiza ibidukikije.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego y'igihe kirekire yo kuba igihugu kidateza imyuka ihumanya ikirere, nk'uko byagaragajwe mu cyerekezo 2050.

    U Rwanda rwiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaragabanyije imyuka ihumanya ijya mu kirere ku gipimo cya 38%, kandi ikoreshwa rya moto n'imodoka zikoresha amashanyarazi rizagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntego.

    Abatwara moto zikoresha amashyanyarazi bavuga ko babangamirwa n’ibiciro byo kongererwamo umuriro muri za batiri za moto bidahura

    Ibiciro byo kongere umuriro muri batiri za Moto zikoresha amashanyarazi bigiye guhuzwa mu rwego rwo kwirinda abahinduranya ibiciro uko bishakiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-byo-kongere-umuriro-muri-batiri-za-moto-zikoresha-amashanyarazi-bigeye

  • Amazi ya miliyari 9,7 Frw yatunganyijwe na WASAC yahombeye Leta – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko 56% by'abasabye amazi muri WASAC batayaherewe igihe, ubukererwe bukabarirwa hagati y'iminsi 30 n'iminsi 298.

    Ku rundi ruhande WASAC ivuga ko umuntu ushaka amazi ayahabwa mu minsi ibiri amaze kuzuza ibisabwa.

    Kamuhire yagaragaje ko kugeza igihe raporo yakorwaga abakiliya 3.988 ba WASAC bari bategereje guhabwa amazi, ubukererwe bukaba bwari hagati y'iminsi 11 na 463.

    Ati 'Ubuyobozi butubwira ko biterwa n'uko usanga mubazi zidahari […] ariko wareba n'ubu bukererwe uko bungana na bwo burakabije. Ubwo rero ibyo bikoresho bya mubazi bibura kugira ngo umuturage ahabwe amazi cyangwa se amashanyarazi, hari hakwiye gushakwa igisubizo gituma izo mubazi ziboneka kuko kutazitanga ahubwo ni byo bituma icyo kigo kidacuruza kubera ko ntabwo cyatanze amazi. Kuko uko gitanga amazi menshi ni ko bakwishyura igihe bayakoresheje.'

    Iyi raporo igaragaza ko amazi yatunganyijwe ariko ntacuruzwe angana na 39%, byabarwa ku giciro gito cyane yagurishwaho akaba akagira agaciro ka miliyari 9,7 Frw.

    Hari kandi imiyoboro mu turere 16 tw'igihugu idatanga amazi, amavomo n'ibigega by'amazi, imashini zizamura amazi n'ibindi bidakora kandi bikeneye gusanwa.

    Gahunda yo gusaranganya amazi yubahirizwa ku rugero ruri hagati ya 20% na 70% ugereranyije n'ingengabihe iba yatanzwe.

    Bigaragazwa kandi ko muri Nyakanga 2023 WASAC yasinye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by'isuku n'isukura bifite agaciro ka miliyoni 60,5$ na miliyari 13,3 Frw, ibishushanyo by'ibyo bikorwaremezo bikaba byaragombaga kurangira muri Gashyantare 2024, nyamara muri Kanama 2024 byari bitararangira, hamaze kwemezwa igishushanyo ku rugero rwa 20%.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yashimangiye ko uyu mushinga watangiye mu 2018.

    Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko bose bari bategereje kumenya intambwe yatewe mu gukoresha imari ya Leta

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yavuze ko amazi WASAC yatunganyije ntagurishwe afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw

    Abadepite n’Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu guha amazi abaturage kuko ari na byo bizafasha gucuruza cyane

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amazi-ya-miliyari-9-7-frw-yatunganyijwe-na-wasac-yahombeye-leta

  • Ikoranabuhanga ryagurishijwe n'ingendoshuri byinjirije u Rwanda miliyoni 587 Frw mu 2023/2024 – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu biganiro yagiranye na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Ubutwererane n'Umutekano muri Sena ku wa 6 Gicurasi 2025.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukorana neza n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kuko muri ambasade 49 u Rwanda rufite ku Isi umubare munini ubarizwa muri ibyo bihugu.

    Yavuze ko mu myaka irindwi ishize igihugu cyashyizeho Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation Initiative) gifasha amatsinda atandukanye kwigira ku Rwanda aho gukomeza kujya kuvoma mu bihugu byakolonije Umugabane wa Afurika.

    Imibare igaragaza ko u Rwanda rwakiriye abashyitsi 7662 bavuye mu bihugu 70 kuva mu 2018. Aba barimo amatsinda 260 yavuye muri Afurika y'Iburengerazuba, amatsinda 238 yavuye muri Afurika y'Iburasirazuba, na ho muri Afurika y'Amajyepfo havuyeyo amatsinda 61 na Afurika yo hagati havayo amatsinda 55.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari benshi bashimye ibisubizo by'u Rwanda bakifuza ko imishinga y'ikoranabuhanga imwe ijyanwa mu bihugu byabo kandi na byo byinjirije igihugu amafaranga menshi.

    Ati 'Imishinga y'ikoranabuhanga yoherejwe mu bihugu nka Eswatini, Tchad, Guinea na Kenya, hakaba n'indi mishinga irimo gutegurwa itatu irimo igomba koherezwa muri Lesotho, Eswatini ndetse na Tchad.'

    Yongeyeho ko 'Mu mwaka wa 2023/2024 RCI yinjirije u Rwanda inyungu ya miliyoni 587 Frw binyuze muri izo ngendoshuri no kohereza iyo mishinga y'ikoranabuhanga'

    Yashimangiye ko ubutwererane n'ibihugu bitandukanye butuma habaho gusangira ubumenyi no gukorana kw'inzego zitandukanye, no kwagura amasoko ku bigo by'ubucuruzi by'u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko gukorana n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ari ingenzi kuko ari byo byinshi biri mu miryango mpuzamahanga kandi bihuza umurongo ku bibazo byinshi.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubutwererane n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere buha inyungu u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-y-ikoranabuhanga-n-abaje-mu-ngendoshuri-byinjirije-u-rwanda-miliyoni

  • Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 9 – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana. Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 05 Gicurasi 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mwana ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo yabwiye ababyeyi be ko yasambanyijwe n'uyu mwarimu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.

    Ati 'Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z'ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.'

    Birakekwa kandi ko uyu mwarimu haba hari n'abandi bana b'abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishagaho, akaba ari amakuru inzego zivuga ko zigikurikirana.

    Umuryango w'umwana wasambanyijwe amakuru IGIHE yamenye ni uko watanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Gicurasi.

    Ingingo ya 133 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-uwarimu-arakekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-9

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy'u Rwango #rwanda #RwOT

    Mu bwenge bw'Abanyarwanda barora kure baravuga bati 'n'Umusazi atinya nyina' Umwana wa Pasitoro rero uko yaje kuvangirwa n'urumogi rwavunduye urwango yanga uwahaye abanyarwanda amata inkomoko yarwo ni inshoberamahanga

    Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo yageze aho abwira urukiko ko afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, asaba kurekurwa akitabwaho n'abaganga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Imbere  y'ubushinjacyaha yashinjwe gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge, maze busaba Urukiko ko yafungwa by'agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

    Bwagaragaje ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, bityo ko akwiye gufungwa by'agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.

    Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Turahirwa wabanje gusuka amarira mu rukiko, yagaragaje ko afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza.

    Yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n'ibiyobyabwenge.

    Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n'abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.

    Umunyamategeko we wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe (insanity) gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n'abaganga aho gufungwa by'agateganyo.

    Yabwiye Urukiko ko kumufunga bishobora kumwongerera ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n'abaganga.

    Yemeje ko hari gukorwa raporo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y'abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.

    Ku bijyanye no kwivuza, ubuhagarariye yerekanye ko no mu magororero harimo abaganga b'abahanga bita ku bantu bafunzwe.

    Yabwiye Urukiko ko kumufunga by'agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ku birebana no kuba Turahirwa yaratanze umusanzu mu kubaka igihugu, Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.

    Nyuma y'impaka z'impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, icyemezo kikazatangazwa ku wa 9 Gicurasi 2025 saa Munani.

    Turahirwa yaherukaga guhamywa n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi), rumukatira igifungo cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n'ibihumbi 20 Frw nk'igarama ry'urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.

    Turahirwa yamenyekanye cyane nk'umunyamideli binyuze mu nzu y'imideli yitwa Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

    Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara, nabe asogongera umusaruro wo gutetera mu rumogi.

    The post Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy'u Rwango appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntacyasaza-turahirwa-moses-cyatuma-urumogi-rumushora-mu-kiguri-cyu-rwango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntacyasaza-turahirwa-moses-cyatuma-urumogi-rumushora-mu-kiguri-cyu-rwango

  • Rihanna utwite na A$AP Rocky bayoboye ibirori bikomeye nyuma ya Met Gala #rwanda #RwOT

    Rihanna Utwite na A$AP Rocky Bayoboye Ibirori By'Ibikomerezwa Nyuma ya Met Gala

    Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky ni bo bari ku isonga ry'ibirori byo kwizihiza Met Gala byabereye i Manhattan ku wa mbere nijoro, aho ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye kugira ngo bishimishe kandi birebe igitaramo nyir'izina — inda nshya ya Rihanna!

    Nibyo koko! Rihanna utwite ndetse n'uwamuteye inda A$AP Rocky bari indobanure y'iryo joro — by'umwihariko muri Jean's Restaurant iherereye muri Manhattan, aho ibirori byatangiriye. Rihanna na Rocky binjiye bambaye imyenda y'akarusho ibereye ibirori bikomeye.

    Amafoto agaragaza uko byari bimeze, A$AP Rocky yari yambaye ikote ry'umukara rigezweho n'ishati ihuje naryo, mu gihe Rihanna yari yambaye ikanzu ya 'cuir' y'umukara n'agatambaro k'inyuma kahishuraga igice cy'inda ye irimo gukura.

    Icyari kigaragara kurusha ibindi, ni ukuntu bombi bari bishimye bikomeye — cyane cyane Rocky, wabonaga yishimye ku buryo adashobora guhisha akanyamuneza. Rocky yari yitwaje na nyirakuru bakundana cyane, Cathy, ndetse bafotowe bari kumwe bahagaze mu cyubahiro.

    Mu bandi bantu b'ibyamamare bitabiriye ibirori byiswe 'A$AP Rocky x Ray Ban Met Gala After Party' harimo Sabrina Carpenter, Jenna Ortega, Megan Thee Stallion, Maluma ndetse na Daniel Kaluuya.

    Iryo joro ryari iridasanzwe!

     

    Source : https://kasukumedia.com/rihanna-utwite-na-aap-rocky-bayoboye-ibirori-bikomeye-nyuma-ya-met-gala/

  • Trump ashyizeho 100% by'umusoro ku mafilimi y'amahanga nyuma y'uko Jon Voight asabye imisoro yoroheje. #rwanda #RwOT

    Trump yasabye ko hashyirwaho 100% y'umusoro ku mafilimi y'amahanga nyuma y'uko Jon Voight asabye ko hashyirwaho imisoro 'yoroheje kandi yihariye'

    Perezida w'Amerika Donald Trump yatangaje ko agiye gushyiraho umusoro wa 100% ku mafilimi yose 'yinjira mu gihugu atakorewe muri Amerika' umunsi umwe nyuma y'uko ahuye n'umukinnyi w'amafilimi Jon Voight kugira ngo baganire ku ngamba zo kugarura inganda z'amafilimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Voight we yari yasabye ko imisoro y'amafilimi ikoreshwa gusa 'mu bihe bidasanzwe kandi byihariye.'

    Jon Voight, uzwi mu mafilimi nka Midnight Cowboy na Heat, yari yarashyizweho na Trump nka 'ambasaderi udasanzwe wa Hollywood.' Mu mezi ashize, Voight yakomeje guhura n'ibigo bikora amafilimi, abatanga serivisi zo ku muyoboro (streaming), amashyirahamwe n'ama-guild kugira ngo ategure gahunda izagarura amashusho n'amasanamu yo mu rwego rwa sinema muri Amerika. Ibyo bigo bikunze gukorera amafilimi hanze y'igihugu kubera kugabanyirizwa imisoro cyangwa ibindi byoroshya ishoramari mu bihugu nka Kanada, Australia, Ubwongereza, Nouvelle-Zélande, Hongiriya, Ubutaliyani na Esipanye.

    Ku mpera z'icyumweru, Voight hamwe n'umujyanama we akaba n'umuyobozi ukomeye mu ruganda rwa sinema Steven Paul, bahuriye na Trump ku kigo cye cya Mar-a-Lago aho bamugejejeho 'gahunda y'ubutabazi bwuzuye' — mbere y'uko Trump asohora itangazo ryatunguranye ry'uko agiye gushyiraho umusoro wa 100% ku mafilimi yose 'yinjira mu gihugu atakorewe muri Amerika.'

    Ku wa Mbere ni bwo hatangajwe bike mu byari bigize iyo gahunda ya Voight, aho inyandiko ye yavugaga gusa ko imisoro ishobora gukoreshwa 'mu bihe bidasanzwe.' Ibi bikaba bitandukanye cyane n'itangazo rya Trump ryari rifite uburemere n'ubukana. Gahunda ya Voight yibanze cyane ku koroshya imisoro ku rwego rwa leta, guhindura amategeko y'imisoro, gushyiraho amasezerano y'ubufatanye n'ibindi bihugu mu gukora amafilimi, hamwe no gufasha ba nyiri ibigo byerekana amafilimi n'abakora amafilimi n'abo mu rwego rwo kuyatunganya nyuma (post-production).

    Amwe mu mafirimi akomeye ya Hollywood akunze gufatirwa mu bihugu nka Kanada, Australia, Ubwongereza, Nouvelle-Zélande, Hongiriya, Ubutaliyani na Esipanye kugira ngo bifashishwe imisoro iciriritse, ubuhanga bw'abakozi baho ndetse n'ahantu hasa cyane n'ahari muri Amerika ariko bikaba bihendutse.

    Mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, Voight yavuze ko Ibiro bya Perezida biri 'gusuzuma' iyo gahunda ye.
    'Perezida akunda uruganda rw'imyidagaduro kimwe n'iki gihugu kandi azadufasha kongera kugarura igikundiro cya Hollywood,' Voight yavuze. 'Turiteguye gukorana na guverinoma, abakozi, ibigo by'amafilimi n'abatanga serivisi zo kuri murandasi kugira ngo dukore igenamigambi rizatuma uruganda rwacu rusagamba kandi amafilimi menshi yongere gukorerwa muri Amerika.'

    Nyuma y'itangazo rya Trump, Ibiro bya Perezida byatangaje ko 'nta cyemezo cya nyuma kirafatwa ku bijyanye n'umusoro ku mafilimi y'amahanga.'

    Amakuru aturuka muri FilmLA agaragaza ko ibikorwa byo gukora amafilimi mu mujyi wa Los Angeles byagabanutse hafi 40% mu myaka icumi ishize. Si ko byose byagiye hanze y'igihugu; hari ibindi bihugu bimwe na bimwe byatangaga imisoro yoroheje harimo Leta ya New York n'iya Georgia.

    Reakiyo y'uruganda rwa sinema rwa Hollywood ku itangazo rya Trump yanyuranye bitewe no kubura ibisobanuro birambuye. Ntiharamenyekana uburyo bizajya bigenzurwa ngo hamenyekane amafilimi yafatwa nk''ay'amahanga.' Nko kuri filimi nshya ya Marvel Thunderbolts, aho igice kinini cyayo cyakorewe muri Amerika ariko harimo ibice byafatiwe muri Maleziya ndetse n'indirimbo zayo zikaba zarakorewe i Londres. Ikindi kandi, uwo musoro ntuzakemura ikibazo cy'igiciro kiri hejuru cyo gukora amafilimi muri Amerika.

    Ishyirahamwe ry'abakinnyi ba sinema n'amafilimi bo muri Amerika (SAG-AFTRA) ryagaragaje icyizere rusange, rivuga ko 'ishyigikiye imbaraga zose zigamije kongera amafilimi, televiziyo n'ibikorwa by'imyidagaduro bikorerwa muri Amerika,' ndetse ko 'rizaharanira politiki zifasha kuzamura ubukungu, kongera amarushanwa n'akazi gafasha abanyamerika b'icyiciro cyo hagati.'

    Umuryango mpuzamahanga w'abakozi bo mu rwego rwa sinema n'ibirori (IATSE) wo wasabye 'igisubizo kiringaniye cya guverinoma,' aho umuyobozi mukuru Matthew Loeb yavuze ko uwo muryango 'wasabye ko ubuyobozi bwa Trump bwashyiraho inguzanyo z'imisoro ku bikorwa byo gukora amafilimi hamwe n'ibindi byorohereza abakorera imbere mu gihugu,' ariko yongeraho ko 'politiki yose yo guhana ibindi bihugu ntigomba gushyira mu kaga abarwanashyaka bacu bo muri Kanada cyangwa se uruganda muri rusange.'

    Australia yagaragaje impungenge: iki gihugu cyakunze gukurura amafilimi manini ya Amerika kubera politiki zitanga igabanywa rya 30% ku misoro ku bikorwa bya sinema bifite ingengo y'imari nini byafatiwe muri Australia. Muri miliyari 1.7 z'amadolari akoreshwa mu bikorwa bya sinema muri Australia mu mwaka wa 2023-24, hafi 50% byayo byari bikomoka ku bikorwa by'amahanga.

    Minisitiri ushinzwe umuco n'ubuhanzi muri Australia, Tony Burke, yavuze ko areberera hafi uko ibintu bigenda.

    'Nta muntu n'umwe ukwiye kugira impungenge: tuzaharanira uburenganzira bw'inganda za sinema zacu nk'Abanya-Australia,' Burke yavuze.

    Mu Bwongereza, abayobozi ba guverinoma n'abayobozi bakuru b'uruganda rwa sinema rw'amapawundi arenga miliyari nyinshi bahise batangira gutegura inama zo kuganira kuri uwo musoro wa Trump, bamwe bakaburira abayobozi ko uwo musoro ushobora gusenya burundu uruganda rwa sinema rw'u Bwongereza.

    Jon Voight kimwe na Mel Gibson na Sylvester Stallone, bashyizweho na Trump nk''abambasaderi badasanzwe ba Hollywood,' aho Perezida yavuze ko Hollywood ari 'ahantu heza ariko hari ibibazo bikomeye.'

    Waba ushaka ko tugukorera inkuru ndende ishingiye kuri iyi nkuru mu Kinyarwanda nk'iyandikirwa urubuga rwawe?

    Source : https://kasukumedia.com/trump-ashyizeho-100-byumusoro-ku-mafilimi-yamahanga-nyuma-yuko-jon-voight-asabye-imisoro-yoroheje/