Blog

  • Bwa mbere mu mateka y'u Rwanda Rutambi akuruye imodoka wenyine mu muhanda abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime zisekeje(comedy) uzwi nka Rutambi ,yakoze agashya akurura imodoka wenyine mu muhanda abantu bamushungereye.

    Rutambi yashatse kwereka abantu bose ko ari we muntu ufite imbaraga zidasanzwe, nkuko tubisanga mu mashusho ya Isibo Tv binyuze mu Kiganiro the Choice live gica kuri Youtube. Rutambi yatangaje ko ashaka kwihimura kubashaka kumugereranya n'abandi basore,avuga ko yubatse umuhiri we kuburyo afite imbaraga zidasanzwe. Yakoze ikiganiro akurura imodoka mu muhanda ibyuya byamurenze ari nako ashimangira ko ibyo akora ntawundi wabishobora.Yerekanye imiterere y'umubiri we, aho yagaragazaga ko afite ibigango kuburyo abasha gukurura imodoka nta muntu numwe umufashije. Avuga ko aje guca agasuzuguro ngo nundi munsi ntashaka umuntu uzongera kumwigereranyaho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-mateka-yu-rwanda-rutambi-akuruye-imodoka-wenyine-mu-muhanda-abantu-barumirwa/

  • Niba ubona umukunzi wawe hari abashaka kumugutwara,dore icyo wakora ukamugumana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugira ngo ugumane umuntu wihebeye umurinde andi masura akurusha kumurika no gusa neza, n'uko ukwiriye kumuhoza ho akaboko kawe, ukamufata neza bitari iby'amagambo ndetse ukamwereka ko umukunda binyuze mu bikorwa.

    DORE UBURYO WABIKORAMO:

    1.Iga gukora ibintu byose mu buryo bwawe ndetse umwereke ko ushoboye muri byose

    2.Mwumve kandi umufashe gushaka ibisubizo ku bibazo afite

    3. Mwiyegereze, ubwiza bwawe ubushyire imbere, ukurure amaso ye umwereke ko nta bandi bakobwa cyangwa abasore batuye ku mubumbe wanyu.

    4.Mushimishe bitari iby'inyuma ahubwo umushimishe muri byose

    5.Shyigikira indoto ze, korana nawe umufashe kugera ku cyo yifuza.

    6.Mufashe kukumva utabanje kumukubita ku mutwe ngo umunanize.

    ●Hari abagore benshi ndetse n'abagabo benshi, abakobwa beza n'abasore beza cyane kandi iyo witegereje neza usanga bose bakurusha ubwiza. Ese kuki ari wowe bahisemo? Fata neza uwo ukunda umurinde kubabara, maze umuhishe muri wowe maze urebe ko azagusiga. Ikize ingeso mbi zawe zose uzi neza ko zabatanya. Fata umwanya utekereze abo yasize bose maze umuhoze aho kumuriza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/niba-ubona-umukunzi-wawe-hari-abashaka-kumugutwaradore-icyo-wakora-ukamugumana/

  • Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique –

    Iri tsinda ry’aba bapolisi, bahaguruse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa tatu z’igitondo , mu gihe ku isaha ya saa cyenda babisikanye n’abandi bari bamazeyo umwaka n’igice bagera 125.

    Iki cyiciro cya Gatandatu (PSU1-6) cyerekeje muri Centrafrique kiyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni.

    Ibi byiciro byombi ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi b’intumwa z’umuryango w’abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n’abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye abapolisi bavuye muri Centrafrique uburyo bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga, n’ubwo byari mu bihe bigoye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi twakiriye uyu munsi igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n’aho bari bagiye babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk’ibisanzwe mbere y’uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.”

    CP Kabera yanasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n’abandi baturarwanda kukirinda.

    CSP Kanyamihigo uyoboye itsinda ryagiye, yavuze ko impanuro bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

    CSP Kanyamihigo yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’ibikorwa by’isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

    Superintendent of Police (SP) Gilbert Musoni waje uyoboye abapolisi 125 bagarutse na we yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo, bitababujije gusohoza neza inshingano.

    Yavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite, banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n’ibindi bikorwa by’isuku nk’umuganda rusange.

    Abapolisi ubwo buriraga indege berekeza muri Centrafrique

    Abapolisi bavuye muri Centrafrique bashimiwe uburyo bitwaye

    Itsinda ry’abapolisi 125 niryo risoje ubutumwa muri Centrafrique

  • Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ry'aba bapolisi, bahaguruse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa tatu z'igitondo , mu gihe ku isaha ya saa cyenda babisikanye n'abandi bari bamazeyo umwaka n'igice bagera 125.

    Iki cyiciro cya Gatandatu (PSU1-6) cyerekeje muri Centrafrique kiyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni.

    Ibi byiciro byombi ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru n'abandi banyacyubahiro barimo abayobozi b'intumwa z'umuryango w'abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye abapolisi bavuye muri Centrafrique uburyo bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga, n'ubwo byari mu bihe bigoye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Aba bapolisi twakiriye uyu munsi igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n'aho bari bagiye babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk'ibisanzwe mbere y'uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.'

    CP Kabera yanasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n'abandi baturarwanda kukirinda.

    CSP Kanyamihigo uyoboye itsinda ryagiye, yavuze ko impanuro bahawe n'ubuyobozi bukuru bwa Polisi ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

    CSP Kanyamihigo yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y'abaturage nk'ibikorwa by'isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

    Superintendent of Police (SP) Gilbert Musoni waje uyoboye abapolisi 125 bagarutse na we yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo, bitababujije gusohoza neza inshingano.

    Yavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite, banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n'ibindi bikorwa by'isuku nk'umuganda rusange.

    Abapolisi ubwo buriraga indege berekeza muri Centrafrique

    Abapolisi bavuye muri Centrafrique bashimiwe uburyo bitwaye

    Itsinda ry’abapolisi 125 niryo risoje ubutumwa muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-140-berekeje-mu-butumwa-bwo-kubungabunga-amahoro-muri-centrafrique

  • IPRC-Huye yizeye ko ubuhanga bw’abahiga butazabapfira ubusa nk’ubw’abakoze Jenoside #rwanda #RwOT

    Byavuzwe n’Umuyobozi wa IPRC-Huye ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Iri shuri rya IPRC-Huye rikorera ahahoze hari ishuri ry’abasirikare rizwi nka ESO (Ecole des Sous Officier) ryaguyemo Abatutsi benshi ndetse binagizwemo uruhare n’abasirikare ubwabo.

    Major Dr Twabagira Bernabe avuga ko bamwe mu bateguye bakanakora Jenoside bari bafite ubuhanga ariko bakabukoresha nabi.

    Yagize ati 'Hano mu ishuri tubigisha byinshi, kandi tuzi ko urangiza mu ishuri wese aba ari umuhanga kuba uri umuhanga rero wakabaye umuhanga ukora byiza, ntube umuhanga wo gukora bibi. Mu by’ukuri urebye ibyakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urwo rubyiruko bari abahanga pe, ariko abahanga mu by’ukuri bakora ibintu bibi ntabwo twabita abahanga.'

    Major Dr Twabagira Bernabe kandi avuga ko abicaga abantu muri ESO bashobora kuba barabajyanaga bakajya kubajugunya ahandi kuko kugeza ubu hataraboneka icyobo nyamara haraguye abantu benshi.

    Muri 2019, ubwo muri iri shuri haheruka kubera igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare bavuze ko hari abatutsi bagiye binjizwa muri ESO bakicirwamo n’abasirikare babaga muri icyo kigo.

    Mbaraga Clement, avuga ko mu 1994, abasirikare bigaga muri ESO bajyana abatutsi muri iki kigo bakabiciramo.

    Yagize ati 'Iki kigo cyari Ikigo cy’abasirikare, hari abantu benshi bagiye bahazanwa barahicirwa. Imiryango imwe nagiye ngaragaza ni izwi twagiye tunamenya bigaragaza ko hari abantu benshi bahiciwe.'
    Yakomeje agira ati 'Urebye imibare y’ abantu bagiye bazanwa hano mu gihe cya Jenoside, n’ uburyo nyuma ya Jenoside imibiri yagiye ikurwa hano ari mike, ntabwo wahamya ko ibyobo byose biri muri iki kigo byaba byarakuwemo iyo mibiri.'

    Mbaraga icyo gihe yasabye ubuyobozi bw’iri shuri gufatanya n’izindi nzego gushaka indi mibiri ishobora kuba iri muri iri shuri buranabyemera.

    Nubwo hashize imyaka ibiri ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Huye n’ubuyobozi bwa IPRC Huye butangaje ko bagiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibyo byobo byaba byaratawemo abiciwe muri ESO kugeza ubu nta cyobo na kimwe kiraboneka nk’uko bitangazwa na Major Dr Twabagira.

    Ati 'Ni byo koko icyo gihe twarabivuze, kandi kuva tubivuze twahise dutangira gushakashaka, ariko mu by’ukuri nta makuru na make twigeze tubona agaragaza ko hano bahajugunye abatutsi bishwe muri Jenoside.'

    Akomeza agita ati 'Iki kigo tukimazemo iminsi tugenda dukurikirana, ndetse twatangiye no kucyubaka, ahantu hose tugenda dushakisha ngo turebe ko twabona icyobo cyaba cyarahishwemo iyo mibiri ariko ntabwo kugeza ubu iraboneka bigaragara ko bashoboka kuba barabiciraga wenda hano bakajya kubajugunya ahandi.'

    Umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Huye na Gisagara, Mukamana Basilisse na we yemeza ko muri ESO hiciwemo Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n’abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe.

    Yagize ati 'Iki kigo bivugwa ko kiciwemo Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n’abasirikare, ngira ngo abasirikare ni bo bari ku isonga mu gutinyura abaturage gukora Jenoside.'

    Abanyeshuri biga muri iri shuri biyemeje ko bagiye kurushaho guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byazongera kuba.

    Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, cyabanjirijwe no kugabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye witwa Mukashyaka Virgenie.

    Nyuma yo gushyikirizwa inka yagabiwe n’ubuyobozi n’abakozi ba IPRC-Huye, Mukashyaka yavuze ko iyi nka igiye kumufasha kutazongera kwigunga.

    Ati 'Ubu ntabwo nzongera kwigunga, nzajya mpaguruka mu gihe cyo kwigunga no kwiheba, njye kwahirira Imararungu ubwatsi.'

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IPRC-Huye-yizeye-ko-ubuhanga-bw-abahiga-butazabapfira-ubusa-nk-ubw-abakoze-Jenoside

  • Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n'undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Uwimana Josephine wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro, yavuze ko bumva batuje kandi baruhutse ku mutima kuko babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

    Ati 'Uyu munsi wari umunsi wihariye nyuma y'imyaka 27 dutegereza ijwi ryavuga riti 'dore nguyu' none uyu munsi hari ababonetse twabashije gushyingura mu cyubahiro cyabo.'

    'Iki gikorwa ni ingirakamaro, ndagira ngo nshimire abahatubereye bakomeje kutujya inyuma, bakomeje kutwubaka kandi natwe twiyubaka, ariko uyu ni umunsi wihariye wo kuruhuka, wo kumva ko umuntu asezeye ku we.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo haboneke imibiri yashyinguwe, asaba n'abandi kubohoka bakavugisha ukuri.

    Yagize ati 'Nk'uko dukunda kubivuga inzira iracyari ndende, kwigisha bigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda bazi aho imibiri y'abazize Jenoside iri bagerageze batange amakuru. Igihe nk'iki kandi ni ugushimira uwatanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke.'

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n'amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, wari waje kwifatanya n'Abanye-Huye, yavuze ko amateka mabi yabaye mu Rwanda akwiye kubera abantu isomo ryo kunga ubumwe.

    Ati 'Dukwiye gukura amasomo muri ibyo, abantu bakamenya kubaha ikiremwamuntu, bakamenya ko umuntu ari nk'undi, cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira Abanyarwanda kunga ubumwe. Twebwe igihugu cyacu twahisemo ubumwe, tubukomereho twamagane abashaka kuzana amacakubiri.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 11.

    Iyi mibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma yashyinguwe mu cyubahiro

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hashyinguwe-mu-cyubahiro-imibiri-48-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe

  • Abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bakubita uwatorotse Kasho bamaze kugezwa muri RIB #rwanda #RwOT

    Abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bambaye sivile bakurikiranyweho gukubita umufungwa wari ufashwe nyuma yo gutoroka kasho, ubu dosiye yabo yamaze kugezwa mu Rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko ruzayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze kwakira dosiye y'abapolisi babiri bariho bakubita umuturage bivugwa ko yari yatorotse kasho.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze. Bariya bagabo babiri bafashwe nyuma y'uko icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyari kimaze kumenyekana, binyuze mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuturage witwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y'u Rwanda, agira ati 'Mwiriweho sinzi niba Polisi y'u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby'iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.'

    Nyuma y'amasaha macye uyu Yusuf atangaje buriya butumwa n'aya mashusho, Polisi y'u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti 'Uyu wafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB na rwo rwagize icyo ruvuga kuri ariya mashusho, ruvuga ko dosiye ya bariya bantu yamaze kwakirwa n'uru rwego.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter isubiza ubutumwa bw'uriya muturage, RIB yagize iti 'Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.'

    Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. https://t.co/8ISSnyqVsc

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 15, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/16/abapolisi-babiri-bagaragaye-mu-mashusho-bakubita-uwatorotse-kasho-bamaze-kugezwa-muri-rib/

  • Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Uwimana Josephine wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro, yavuze ko bumva batuje kandi baruhutse ku mutima kuko babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

    Ati “Uyu munsi wari umunsi wihariye nyuma y’imyaka 27 dutegereza ijwi ryavuga riti ‘dore nguyu’ none uyu munsi hari ababonetse twabashije gushyingura mu cyubahiro cyabo.”

    “Iki gikorwa ni ingirakamaro, ndagira ngo nshimire abahatubereye bakomeje kutujya inyuma, bakomeje kutwubaka kandi natwe twiyubaka, ariko uyu ni umunsi wihariye wo kuruhuka, wo kumva ko umuntu asezeye ku we.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo haboneke imibiri yashyinguwe, asaba n’abandi kubohoka bakavugisha ukuri.

    Yagize ati “Nk’uko dukunda kubivuga inzira iracyari ndende, kwigisha bigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda bazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri bagerageze batange amakuru. Igihe nk’iki kandi ni ugushimira uwatanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke.”

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, wari waje kwifatanya n’Abanye-Huye, yavuze ko amateka mabi yabaye mu Rwanda akwiye kubera abantu isomo ryo kunga ubumwe.

    Ati “Dukwiye gukura amasomo muri ibyo, abantu bakamenya kubaha ikiremwamuntu, bakamenya ko umuntu ari nk’undi, cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira Abanyarwanda kunga ubumwe. Twebwe igihugu cyacu twahisemo ubumwe, tubukomereho twamagane abashaka kuzana amacakubiri.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 11.

    Iyi mibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma yashyinguwe mu cyubahiro

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    [email protected]


  • JICA na MINEDUC basinye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize y’imibare –

    Kuwa 14 Gashyantare 2021, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono ku mbanzirizamushinga izakurikirwa no kugaragaza ku mugaragaro umushinga ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri yigisha imibare ““Project to Strengthen Primary School Mathematics with the use of ICT.”

    Ni umuhango watabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) Dr. Nelson Mbarushimana ndetse n’umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin.

    N’ubwo uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, uzibanda cyane ku mashuri nderabarezi hagamije koroshya imyigishirize n’imyigire y’isomo ry’imibare na siyansi. Ibi bivuze ko binyuze muri uwo mushinga imyigishirize, imyigire ndetse n’isuzuma ry’amashuri abanza y’imibare na Siyansi bizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko isomo ry’imibare ari ryo zingiro ry’amasomo yose bityo ko yizeye kubona abanyeshuri bungukira byinshi muri uyu mushinga.

    Yagize ati “Imibare, ni izingiro ry’andi masomo yose, kubw’ibyo ndizera ko abanyeshuri bacu bazungukira byinshi muri uyu mushinga. Icyo nasaba ahubwo ni uko washyirwa mu bikorwa vuba bidatinze.”

    Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB, yavuze ko ashingiye ku mikoranire myiza basanzwe bagirana na JICA nta kabuza uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa neza kandi utange umusaruro witezweho.

    Uyu mushinga ugiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya REB y’imyaka itanu igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

    JICA isanzwe ikorana na REB kuko guhera muri 2012-2016 JICA yatangaga amahugurwa ku barimu mu mushinga witwa “the Project for Strengthening School based Collaborative Teacher Training (SBCT)”, muri 2017-2019 yateguye amahugurwa agamije kubakira abarimu ubushobozi “School based In- Service Training (SBI), ariko hanategurwa amahugurwa agamije kongerera abarimu ubumenyi bwo guhangana no gutegura integanyanyigisho “the Project Supporting Institutionalizing and Improving Quality of SBI (SIIQS)”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu n’Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin bashyira umukono ku masezerano

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Maruo Shin, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga rizagenda neza

  • Nyanza: Abantu 73 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba bantu bafashwe n’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu.

    Abafashwe basanzwe aho ibi birori by’ubukwe byaberaga muri Motel iri ahitwa ku Bigega. Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’abandi b’inshuti n’abavandimwe bari baje mu bukwe.

    Abafashwe bavuze ko bemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubwo bafashwe imihango nyirizima yo gusaba no gukwa itaratangira.

    Umwe ati “Polisi yahageze tutaratangira imihango yo gusaba, ihita idufata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babizi.

    Yakomeje avuga ko abafashwe bagiye kwigishwa bakanahabwa ibihano uko biteganyijwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kanamugire Théobald yasabye abaturage gukora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko nibafatanya izatsindwa.

    Ati “Twari tugeze aheza dutsinda iki cyorezo, nidukomeza gufatanya tuzagitsinda ibirori mubikore neza mwisanzuye.”

    Abafashwe bose bajyanywe muri Stade ya Nyanza kugira ngo bigishwe, bapimwe COVID-19 biyishyuriye, banacibwe amande.

    Nyiri Motel aracibwa amande y’ibihumbi 100 Frw; abateguye ibirori bacibwe ibihumbi 50 Frw buri umwe; naho inshuti zatashye ubukwe buri umwe atange 5000Frw. Moteli bafatiwemo yahise ifungwa by’agateganyo.

    Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’inshuti n’abavandimwe bari baje gutaha ubu bukwe

    Abafashwe bajyanywe muri stade ndetse bacibwa n’amande

    [email protected]