Blog

  • Abashoferi batatu bafashwe bakekwaho guha ruswa abapolisi harimo iya 1000 Frw –

    Aba bose uko ari bane bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2021, ubwo berekezaga mu muhanda Kigali –Bugesera .

    Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi ubwo yari mu muhanda wa Kigali-Bugesera yerekeza mu Murenge wa Ruhuha, afatwa agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 1000 Frw, nyuma yo gusanga adafite ibyangombwa by’ikinyabiziga.

    Ati “Ruswa natanze ni iy’ibyangombwa bitari byuzuye, habaho kwinginga, nsaba imbabazi noneho ndavuga ngo nta wakugurira amazi, ubwo ngura ayo mazi y’amafaranga 1000 Frw aba ariyo nzira”.

    Yavuze ko kimwe mu byamuteye gutanga ruswa ari ikinyabiziga yari atwaye cyari gifite amapine abiri ashaje kandi asabwa kuyasimbuza, ahitamo gutanga ruswa kugira ngo bamwemerere akomeze akazi.

    Undi wafashashwe akekwaho gutanga ruswa, asanzwe atuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Atwara imodoka mu bwoko bwa Mini bus. Yari atwaye abagenzi afatwa agerageza gutanga ruswa y’amafaranga 5000 Frw nyuma yo gusanga adafite icyangombwa kigaragaza uko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

    Ati “ Nari mvuye Nyamata nyura ku bapolisi nerekeza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, ndagaruka nibwo umupolisi yampagaritse ambaza icyangombwa cy’uko imodoka yujuje ubuziranenge (controle technique) asanga ntacyo mfite. Arambwira ngo barakwandikira, ndamwinginga. Byari ibihumbi bitanu nagombaga gushyira mu modoka nka lisansi ngo ndebe ko ubuzima bwakwicuma”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga bidafite ibyangombwa, bakwiye kujya babisobanura kandi bakemera kubihanirwa mu gihe baguye mu makosa.

    Ati “Ubundi iyo wiyemeje kujya mu muhanda udafite amapine nkuko amategeko abisaba cyangwa udafite icyemezo cy’ubuziranenge, ukwiye kuba uzi y’uko Polisi niguhagarika uri bubisobanure, abapolisi baguhana ukabyemera.”

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibisabwa byose byo gutwara ibinyabiziga kandi bakagenda mu muhanda neza.

    Ati “Abashoferi baragirwa inama y’uko bagomba gutwara ikinyabiziga bafite uruhushya rwo kugitwara, bagomba gutwara ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge, ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibyangombwa byose, bagomba kugenda neza mu muhanda.”

    Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kirenze imyaka tanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanzwe.

    Aba bafashwe bakekwaho gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bajya mu muhanda bafite ibyangombwa byose kandi bakagenda mu muhanda neza

  • Hamas ifite imbaraga zingana iki kugira ngo ihangane na Leta ya Israel ? #rwanda #RwOT

    Israel niyo ifite ingufu nyinshi cyane, mu gihe indege zayo z'intambara, za drone zikoreshwa mu ntambara hamwe n'ingufu zayo mu bijyanye n'indege, biyiha ubushobozi bwose bwo gutera ahantu hose ishatse kandi igihe ishakiye muri Gaza.

    Israel ikomeza ivuga ko itera mu bice bizwi bya gisirikare gusa, ariko bijyanye n'uko abantu baba muri Gaza ari benshi, usanga ibirindiro bya Hamas n'abarwanyi b'idini rya Islam byegereye hafi cyane y'uturere tubamo abantu, ku buryo ibitero ibyo ari byo byose bikomeza guhitana abaturage basanzwe.

    Hagati aho, Hamas n'abarwanyi ba Islam, nubwo batanganya ubushobozi na Israel, nabo bafite imbunda zikomeye zibaha ubushobozi bwo gutera Israel. Bamaze kugerageza uburyo butari buke bw'intambara.

    Mu minsi ishize, Israel yarashe indege ya drone ishobora kuba yari iy'intambara, yarimo igerageza kwinjira muri Israel ivuye muri Gaza.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Israel yavuze ko “ingabo zidasanzwe za Hamas” zagerageje kwinjira muri Israel ziciye mu mwobo wavaga mu karere k'amajyepfo ya Gaza. Gusa, byagaragaye ko igisirikare cya Israel cyari cyamaze kumenyeshwa, uyu muvugizi akavuga ko byatumye iyi nzira yo mu kuzimu isenyuka.

    Ariko igikoresho nyamukuru mu Banyapalestina ni ubwoko butandukanye bwa misile bafite zishobora gutera aho ari ho hose haba ku butaka cyangwa mu mazi. Zimwe muri izi, zizwi ko zinjijwe muri Gaza zicishijwe mu myobo iva mu karere ka Misiri, Sinai.

    Hagati aho,nyinshi mu mbunda za Hamas n'abarwanyi ba Islam bazihabwa n'ubushobozi bukomeye kandi budasanzwe bwo kwikorera imbunda hagati muri Gaza.

    Abahanga ba Israel n'abandi b'abanyamahanga bemeza ko Irani yafashije cyane Gaza mu buryo bw'ubuhanga bujyanye no gukora intwaro. Nicyo gituma ibirindiro nyamukuru byabangamiwe n'ibitero by'indege za Israel bisanzwe ari ububiko hamwe n'ibice bikorerwamo izo ntwaro.

    Kumenya umubare wa za misile Hamas itunze ni ibintu bidashoboka.

    Ni ibihumbi n'ibihumbi by'intwaro z'ubwoko butandukanye. Ariko ikigaragara ni uko igisirikare cya Israel cyaba gifite imibare igereranyije y'izi ntwaro ariko idashaka kwerekana. Ikintu cyonyine uyu muvugizi ashobora kuvuga, ni uko bemera ko Hamas ishobora gukomeza kwihagararaho mu gihe kitari gito.

    Abanyapalestina bakoresha misile z'ubwoko butandukanye kandi zifite ingufu, zishobora kurasa kure kandi zishobora konona ibintu byinshi.

    Biragoye kumenya amazina yazo, ariko Hamas ifite ubwoko bwinshi butandukanye bwa misile zirasa hafi, nk'izizwi nka Qassam (zishobora kugeza ku birometero icumi) hamwe na Quds 101 (zishobora kugeza ku birometero 16km); izi zigashyigikirwa n'izo mu bwoko bwa Grad (zishobora kugera ku birometero 55); hamwe na Sejil 55 (nazo zishobora kugeza ku birometero 55km). Hari kandi na za mortiers nazo zijya zizunganira.

    Hagati aho, Hamas ifite ubwoko butari buke bwa misile zigeza kure, nk'izizwi nka M-75 (zishobora kugeza ku birometero 75); Fajr (zishobora kugezaku birometero 100); R-160 (zishobora kugeza ku birometero 120); hamwe n'izindi zizwi nka M-302 zishobora kugeza ku birometero 200.

    Ibi byose rero byerekana ko Hamas ifite intwaro zishobora kugeza i Jerusalem na Tel Aviv, kandi zikabangamira akarere kose gahana urubibi na Gaza gasanzwe kabamo abaturage benshi ba Israel kandi karimo inyubako zikomeye z'igihugu.

    Igisirikare cya Israel kivuga ko muri misile zirenga 1000 zatewe mu minsi itatu ya mbere, 200 muri zo zitashoboye kurenga akarere ka Gaza ubwako,ndetse ko intwaro za Hamas zimwe zidafite imbaraga.

    Kivuga ko 90% za misile zose zashoboye kugeza muri Israel zaturikirijwe mu kirere n'intwaro zo gukingira ikirere zizwi nka Dôme de fer (Iron Dome).

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/hamas-ifite-imbaraga-zingana-iki-kugira-ngo-ihangane-na-leta-ya-israel

  • Arsene Wenger yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Arsène Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal, ubu akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (Chief of Global Football Development), yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Arsène Wenger ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi aho yaje yitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF yasojwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu.

    Wenger w’imyaka 71, uyu munsi ku Cyumweru akaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali aho yunamiye imibiri y’inzirakarengane ihashyinguwe bazize uko bavutse.

    Arsène Wenger akaba yasobanuriwe ubukana Jenoside yakoranywe, amateka y’uru Rwibutso n’uburyo ubu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

    Ubwo Perezida Kagame yari mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF, yashimiye Wenger ku kazi yakoze ubwo yari umutoza wa Arsenal, ikipe imuba ku mutima(ikipe Perezida Kagame afana), ngo yizera neza ko akazi yakoze ari umutoza azanagakora neza muri FIFA ku nshingano yahawe zo guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

    Mu myaka 22 yatoje Arsenal(yasezeye 2018), yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League, birindwi bya FA Cup na FA Community Shield zirindwi.

    Arsene Wenger yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yamuhaye Jersey yanditseho izina rye na nimero 9 ya Arsenal yanasinyeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsene-wenger-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto

  • Zinedine Zidane yamaze gusezera ku bakinnyi ba Real Madrid #rwanda #RwOT

    Nkuko radio Onda Cero radio na Goal online babitangaje,Uyu Mufaransa wari ufite amasezerano azamugeza muri 2022,yamaze gusezera abakinnyi be mu cyumweru gishize ndetse ababwira ko nyuma y'uyu mwaka w'imikino azava muri Real Madrid.

    Goal yagize iti: “Umutoza yasezeye ku bakinnyi be kuwa Gatandatu mbere y'umukino wa Sevilla wagombaga kuba ku cyumweru I Valdebebas”.

    Umunyamakuru wa Onda Cero witwa Fernando Burgos yavuze ko Zidane ashobora gusimburwa n'abarimo uwahoze ari umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri, uwayikiniye Raul Gonzalez na Joachim Loew uzava mu ikipe y'Ubudage nyuma ya Euro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,Zidane yabwiye abanyamakuru ko hari igihe kigera guhindura bikaba bikwiriye.'

    Ati 'Sinshaka kugenda kubera ko byoroshye.Ntabwo ari nko guhindukira nkareba inyuma.Hari igihe uba ushaka kuba hariya n'igihe n'igihe biba byarangiye ari igihe cyo guhindura.Ariko ku bw'ibyiza bya buri wese,ntabwo arinjye.'

    Zidane abanye neza na bamwe mu bakinnyi be aho avuga ko umubano we nabo wuzuye 'icyubahiro cyinshi' ndetse ko igihe bamaranye 'kizahoraho iteka.'

    Real Madrid irasura Athletic Bilbao kuri iki cyumweru ndetse irabizi ko idatsindiye ku kibuga San Mames,mukeba wayo Atletico Madrid izatwara igikombe nitsinda Osasuna kuri Wanda Metropolitano.

    Real madrid irarushwa amanota 2 na Atletico Madrid habura imikino 2 ngo shampiyona irangire.

    Zidane amaze gutwara ibikombe 11 muri Real Madrid ari umutoza mukuru ndetse ashobora no kwegukana icya 12 igihe Atletico yaba ikoze amakosa.Umutoza Miguel Munoz niwe urusha Zidane guhesha Real Madrid ibikombe byinshi kuko we yatwaye 14.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yamaze-gusezera-ku-bakinnyi-ba-real-madrid

  • Imyanzuro yafatiwe mu nama ya CAF yabereye i Kigali #rwanda #RwOT

    Iyi nama yayobowe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yitabiriwe n'abarimo Perezida Paul Kagame, Gianni Infantino uyobora FIFA, Arsène Wenger ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Abagize Komite Nyobozi ya CAF bongeye kurebera hamwe uruhare rwabo mu miyoborere myiza y'umupira w'amaguru, guteza imbere ibikorwaremezo byawo n'imisifurire ya kinyamwuga muri Afurika.

    Bashimye ibimaze gukorwa mu gushyiraho irushanwa rya CAF-FIFA Pan-African Schools Football Championship rizajya rihuza amakipe y'amashuri yo kuri uyu mugabane.

    Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko 'Buri gihugu kizajya gihagararirwa n'amakipe abiri (abahungu n'abakobwa), ajye guhatana ku rwego rw'akarere (Zone), abiri y'abahungu n'ay'abakobwa yakomeje akine irushanwa ku rwego rwa Afurika.'

    Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yamenyesheje Komite Nyobozi ko ikigo cye cya 'Motsepe Foundation' kizatanga miliyoni 10$ mu gutera inkunga iri rushanwa ry'amashuri.

    Iyi Komite yemeje ko CAF-FIFA Pan-African Schools Football Championship iba rimwe mu marushanwa y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.

    Ku bijyanye n'iterambere ry'ibikorwaremezo, Komite Nyobozi ya CAF yeretswe uko ibijyanye n'ibikorwaremezo bihagaze, hemezwa ko gutera inkunga ivugururwa ry'ibihari no kubaka ibishya mu mushinga uzatwara miliyari 1$, byakwigwana ubwitonzi.

    Komite yamenyeshejwe ko mu rwego rwo guteza imbere imisifurire muri Afurika no kugira abasifuzi b'abanyamwuga, FIFA yateye CAF inkunga ya miliyoni 1$ mu masezerano y'umwaka umwe, hashyirwaho abasifuzi 20 bazajya bahembwa kandi bakanagenerwa amahugurwa n'inzobere za CAF na FIFA.

    Mu bindi byemezo byafashwe harimo kuba Komite Nyobozi ya CAF yemeje icyemezo cyo gusubika imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 yari gutangira muri Kamena, ariko ikaba yarimuriwe muri Nzeri, Ukwakira, Ukuboza (2021) na Werurwe 2022.

    Ku bijyanye n'amarushanwa, Komite Nyobozi ya CAF yafashe icyemezo ku hazakinirwa amarushanwa mu buryo bukurikira:

    TOTAL CAF Champions League 2020/2021: Maroc
    TOTAL CAF Confederation Cup 2020/2021: Bénin
    TOTAL CAF Women Champions League 2021: Misiri
    TOTAL CAF U20 Africa Cup of Nations 2023: Misiri
    TOTAL CAF U17 Africa Cup of Nations 2023: Algeria
    Beach Soccer Africa Cup of Nations 2022: Mozambique

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyanzuro-yafatiwe-mu-nama-ya-caf-yabereye-i-kigali

  • Ibyo kwemeza cyangwa guhindura imikoreshereze y’ubutaka bigiye kuvanwa mu nshingano z’uturere –

    Yavuze ko biri mu murongo wo kugabanya amakosa yajyaga agaragara mu mikoreshereze y’ubutaka, bigatuma igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kitubahirizwa.

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

    Mukamana yavuze ko abaturage n’abayobozi bakwiriye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, bakareka kurenga ku mabwiriza akigenga ngo kuko iyo ubirenzeho gato uba wishe imikoreshereze y’ubutaka, kuburyo ngo bishobora no kuzagira ingaruka ku gihugu mu myaka 50 iri imbere.

    Yavuze ko kuri ubu mushinga w’imikoreshereze y’ubutaka uri mu Nteko Ishinga Amategeko hashyizweho amande yaba ku bayobozi ndetse n’abaturage bica imikoreshereze y’ubutaka kandi ngo ibikorwa bizajya biba byubatswe bizajya bihita bisenywa nta nteguza.

    Mukamana yavuze ko impamvu bashyizeho ibihano bikarishye ari uko imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda iteye impungenge, ngo ubutaka burakoreshwa nabi kandi hari ubutaka buke bwagakwiriye gukoreshwa neza.

    Ati “ Ibihano twateganyije ntabwo bizahabwa abaturage gusa n’abayobozi, uzajya atanga uburenganzira aho butari bukwiriye agomba kujya ahanwa mu buryo bufatika nta mpuhwe, yaba njye cyangwa ku mukozi wahinduye imikoreshereze y’ubutaka.”

    Mukamana yavuze ko babizi neza ko mu bijyanye no gutanga serivisi y’ubutaka habamo ruswa nyinshi akaba ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuba ibyangombwa by’ubutaka byatangwa hakoresheje ikoranabuhanga aho ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka aricyo kizajya kibigiramo uruhare.

    Inama Njyanama igiye kwamburwa inshingano

    Ubusanzwe Inama Njyanama z’uturere zari zifite inshingano zo kwemeza no guhindura imikoreshereze y’ubutaka muri ako Karere bashingiye ku gishushanyo mbonera, kuri ubu mu mushinga w’itegeko rishya izi nshingano bagiye kuzamburwa nyuma yo gusanga hari imyanzuro imwe n’imwe bafata iba idakwiriye ku mikoreshereze y’ubutaka.

    Mukamana yagize ati “ Ubu ikigo kizajya kibanza kibirebe tubanze turebe icyo igishushanyo mbonera giteganya, tujye mu ingengamurongo (system) turebe niba ahantu ari ubuhinzi kugira ngo uzahavana ku buhinzi ahashyira ku gutura ntibizamushobokere kuko mu ngengamurongo ntibizamukundira, tuzabishyiramo imbaraga mu ikoranabuhanga kuko mu busanzwe babihinduraga.”

    Yakomeje avuga ko iri tegeko rishya rizatuma abantu bo mu turere batangaga ibyangombwa byo kubaka mu manyanga bazajya bahita babihanirwa kuko hari abatangaga ibyangombwa byo kubaka ahantu hatari ho ariko ngo mu itegeko rishya bazajya babihanirwa.

    Mukamana avuga ko babizi neza ko abatanga serivisi zo mu butaka badakora neza ariko ko akenshi biterwa n’ubuke bwabo ugereranyije n’abasaba iyi serivisi hirya no hino mu gihugu yizeza abaturage ko hari impinduka zigiye kuba kandi zizatanga umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku bkoresha nabi ubutaka

  • Minisitiri Bayisenge yashimye gahunda yo ‘Kubyara muri Batisimu’ imaze kuvana benshi mu bukene i Gicumbi –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yifatanyaga n’abo baturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.

    Muri uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, Prof Bayisenge Jeanette yashimye gahunda nziza iri muri uyu murenge yiswe “Kubyara muri Batisimu” igamije guherekeza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere, aho itozwa gukoresha neza inkunga y’ingoboka ihabwa ndetse no gucunga neza amafaranga bakorera binyuze muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

    Minisitiri Bayisenge yashimye umusaruro watanzwe n’iyi gahunda, ashimira imiryango yemeye guherekezwa muri iyi gahunda ikanakurikiza inama yahawe.

    Ati “Turabashimira ku bw’umuhate wanyu kuko mwagaragaje ko abashyize hamwe nta kibananira, guherekeza umuntu mu rugendo rw’impinduka ni umurimo usaba ubwitange no kureba kure kuko ufashije umuryango aba afashije igihugu”.

    Yashimye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi uburyo bukomeje gushyigikira iyi gahunda ndetse n’izindi ziteza imbere umuryango, abasaba ko iyi gahunda yarenga imbibi z’Umurenge wa Muko ikagera no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi.

    Umwe mu baherekejwe muri gahunda yiswe “Kubyara muri Batisimu” Buregeya Boniface, yavuze ko byamufashije kuvugurura inzu atuyemo, kwigurira inka biciye mu kwizigamira ku mafaranga ahabwa muri VUP.

    N’ibintu ahuriyeho na Seromba Augustin ufite ubumuga bwo kutabona na we uhamya ko guherekezwa muri gahunda yo kubyarwa muri batisimu byamufashije kwizigamira mafaranga ahabwa y’ingoboka, aho yabashije kwigurira umurima w’ ibihumbi 300 Frw ndetse akaba yaratangiye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo.

    Yongeyeho ko imiryango 75 ariyo iherekezwa biciye muri iyi gahunda yo Kubyara muri Batisimu.

    Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guherekeza imiryango itishoboye, Minisitiri Bayisenge Jeannette yashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko Sheki ya miliyoni ebyiri n’ ibihumbi Magana atanu (2,500,000 Frw)

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko ku bindi bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu baterwa inda bakiri bato, abana bata amashuri n’abakoreshwa imirimo ivunanye.

    Mu gukemura ibi bibazo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ abagize umuryango cyane cyane ababyeyi, aho yabasabye guhindura imyumvire.

    Yongeyeho ko nk’ abayobozi bagomba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri urwo rugendo, bagafata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Muko, Theobald Kayiranga yavuze ko gahunda yo kubyara muri batisimu yatangijwe nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo

    Buregeya Boniface ni umwe mu batejwe imbere na gahunda yo kubyara muri batisimu

    Abatuye Muko bahawe sheki ya miliyoni 2.5 Frw mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kubyara muri batisimu

    Minisitiri Bayisenge yasabye uruhare rwa buri wese mu gukemura ibindi bibazo byugarije umuryango

  • Abapolisi bagaragaye muri video bakubita imfungwa bashyikirijwe RIB –

    Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 14 Gicurasi 2021, yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Iki gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Akaba ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Polisi yakomeje ivuga ko “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Nyuma y’Umunsi umwe ibi bibaye, kuri wa 15 Gicurasi RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yashyikirijwe aba bapolisi babiri.

    Iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

    RIB yavuze ko “dosiye y’aba bapolisi izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”


  • Minisitiri Bayisenge yashimye gahunda yo 'Kubyara muri Batisimu' imaze kuvana benshi mu bukene i Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yifatanyaga n'abo baturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.

    Muri uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, Prof Bayisenge Jeanette yashimye gahunda nziza iri muri uyu murenge yiswe 'Kubyara muri Batisimu' igamije guherekeza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere, aho itozwa gukoresha neza inkunga y'ingoboka ihabwa ndetse no gucunga neza amafaranga bakorera binyuze muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

    Minisitiri Bayisenge yashimye umusaruro watanzwe n'iyi gahunda, ashimira imiryango yemeye guherekezwa muri iyi gahunda ikanakurikiza inama yahawe.

    Ati 'Turabashimira ku bw'umuhate wanyu kuko mwagaragaje ko abashyize hamwe nta kibananira, guherekeza umuntu mu rugendo rw'impinduka ni umurimo usaba ubwitange no kureba kure kuko ufashije umuryango aba afashije igihugu'.

    Yashimye kandi ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi uburyo bukomeje gushyigikira iyi gahunda ndetse n'izindi ziteza imbere umuryango, abasaba ko iyi gahunda yarenga imbibi z'Umurenge wa Muko ikagera no mu yindi mirenge yose y'Akarere ka Gicumbi.

    Umwe mu baherekejwe muri gahunda yiswe 'Kubyara muri Batisimu' Buregeya Boniface, yavuze ko byamufashije kuvugurura inzu atuyemo, kwigurira inka biciye mu kwizigamira ku mafaranga ahabwa muri VUP.

    N'ibintu ahuriyeho na Seromba Augustin ufite ubumuga bwo kutabona na we uhamya ko guherekezwa muri gahunda yo kubyarwa muri batisimu byamufashije kwizigamira mafaranga ahabwa y'ingoboka, aho yabashije kwigurira umurima w' ibihumbi 300 Frw ndetse akaba yaratangiye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y'ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo.

    Yongeyeho ko imiryango 75 ariyo iherekezwa biciye muri iyi gahunda yo Kubyara muri Batisimu.

    Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guherekeza imiryango itishoboye, Minisitiri Bayisenge Jeannette yashyikirije ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko Sheki ya miliyoni ebyiri n' ibihumbi Magana atanu (2,500,000 Frw)

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko ku bindi bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n' amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu baterwa inda bakiri bato, abana bata amashuri n'abakoreshwa imirimo ivunanye.

    Mu gukemura ibi bibazo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw' abagize umuryango cyane cyane ababyeyi, aho yabasabye guhindura imyumvire.

    Yongeyeho ko nk' abayobozi bagomba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri urwo rugendo, bagafata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Muko, Theobald Kayiranga yavuze ko gahunda yo kubyara muri batisimu yatangijwe nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y'ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo

    Buregeya Boniface ni umwe mu batejwe imbere na gahunda yo kubyara muri batisimu

    Abatuye Muko bahawe sheki ya miliyoni 2.5 Frw mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kubyara muri batisimu

    Minisitiri Bayisenge yasabye uruhare rwa buri wese mu gukemura ibindi bibazo byugarije umuryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bayisenge-yashimye-gahunda-yo-kubyara-muri-batisimu-imaze-kuvana

  • Ibyo kwemeza cyangwa guhindura imikoreshereze y'ubutaka bigiye kuvanwa mu nshingano z'uturere – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko biri mu murongo wo kugabanya amakosa yajyaga agaragara mu mikoreshereze y'ubutaka, bigatuma igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka kitubahirizwa.

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

    Mukamana yavuze ko abaturage n'abayobozi bakwiriye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, bakareka kurenga ku mabwiriza akigenga ngo kuko iyo ubirenzeho gato uba wishe imikoreshereze y'ubutaka, kuburyo ngo bishobora no kuzagira ingaruka ku gihugu mu myaka 50 iri imbere.

    Yavuze ko kuri ubu mushinga w'imikoreshereze y'ubutaka uri mu Nteko Ishinga Amategeko hashyizweho amande yaba ku bayobozi ndetse n'abaturage bica imikoreshereze y'ubutaka kandi ngo ibikorwa bizajya biba byubatswe bizajya bihita bisenywa nta nteguza.

    Mukamana yavuze ko impamvu bashyizeho ibihano bikarishye ari uko imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda iteye impungenge, ngo ubutaka burakoreshwa nabi kandi hari ubutaka buke bwagakwiriye gukoreshwa neza.
    Ati ' Ibihano twateganyije ntabwo bizahabwa abaturage gusa n'abayobozi, uzajya atanga uburenganzira aho butari bukwiriye agomba kujya ahanwa mu buryo bufatika nta mpuhwe, yaba njye cyangwa ku mukozi wahinduye imikoreshereze y'ubutaka.'

    Mukamana yavuze ko babizi neza ko mu bijyanye no gutanga serivisi y'ubutaka habamo ruswa nyinshi akaba ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuba ibyangombwa by'ubutaka byatangwa hakoresheje ikoranabuhanga aho ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka aricyo kizajya kibigiramo uruhare.

    Inama Njyanama igiye kwamburwa inshingano

    Ubusanzwe Inama Njyanama z'uturere zari zifite inshingano zo kwemeza no guhindura imikoreshereze y'ubutaka muri ako Karere bashingiye ku gishushanyo mbonera, kuri ubu mu mushinga w'itegeko rishya izi nshingano bagiye kuzamburwa nyuma yo gusanga hari imyanzuro imwe n'imwe bafata iba idakwiriye ku mikoreshereze y'ubutaka.

    Mukamana yagize ati ' Ubu ikigo kizajya kibanza kibirebe tubanze turebe icyo igishushanyo mbonera giteganya, tujye mu ingengamurongo (system) turebe niba ahantu ari ubuhinzi kugira ngo uzahavana ku buhinzi ahashyira ku gutura ntibizamushobokere kuko mu ngengamurongo ntibizamukundira, tuzabishyiramo imbaraga mu ikoranabuhanga kuko mu busanzwe babihinduraga.'

    Yakomeje avuga ko iri tegeko rishya rizatuma abantu bo mu turere batangaga ibyangombwa byo kubaka mu manyanga bazajya bahita babihanirwa kuko hari abatangaga ibyangombwa byo kubaka ahantu hatari ho ariko ngo mu itegeko rishya bazajya babihanirwa.

    Mukamana avuga ko babizi neza ko abatanga serivisi zo mu butaka badakora neza ariko ko akenshi biterwa n'ubuke bwabo ugereranyije n'abasaba iyi serivisi hirya no hino mu gihugu yizeza abaturage ko hari impinduka zigiye kuba kandi zizatanga umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku bkoresha nabi ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwemeza-cyangwa-guhindura-imikoreshereze-y-ubutaka-bigiye-kuvanwa-mu