Blog

  • Israel – Gaza: Igitero cy'indege cyakozwe ku nzu y'umukuru wa Hamas cyaguyemo abasaga 30 #rwanda #RwOT

    Iki gisirikare cyashyize hanze Video yerekana ikibombe cyaturitse bivugwa ko cyatewe ku nzu ya Yahya Sinwar uyoboye uwo mutwe muri ako karere.

    Ibitero by'indege za Israel byo mu rukerera rwo kuriiki cyumweru muri Gaza byahitanye abantu basaga 26, nk'uko bivugwa n'abategetsi.

    Kuri iki cyumweru, n'abarwanyi ba Gaza bateye ibibombe [amarokete] muri Israel.

    Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yiyemeje “gukomeza kwihorera n'ingufu nyinshi” ibi bitero bya rokete, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko gushyamirana bihagarara.

    Kuri iki cyumweru, byitezwe ko Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano kw'isi iza guterana mu masaha ari imbere.

    Ejo ku wa gatandatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuganye kuri terefone na Netanyahu hamwe na Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas aho yababwiye impungennge afite kuri iyi mirwano.

    Kuva iyi ntambara yaduka ku wa mbere w'iki cyumwerui, abantu basaga 181 bamaze kwicwa muri Gaza, harimo abana 52 n'abagore 31, abandi 1,225 bakomeretse, nk'uko bivugwa na Minisiteri y'Ubuzima iyoborwa na Hamas. Israel yo ivuga ko abarwanyi babarirwa muri mirongo bari mu bapfuye.

    Abategetsi ba Israel bavuga ko abantu cumi, harimo n'abana babiri, bishwe mu bitero by'abarwanyi b'Abanyapalestina muri Israel.

    Igisirikare cya Israel kivuga ko cyateye inzu za Yahya Sinwar n'iya mwenewabo Muhammad Sinwar ivuga ko ari we ushinzwe ibikoresho by'abantu bo mu mutwe wa Hamas.

    Israel ivuga ko izi nzu zombi “zakorerwamwo ibikorwa bya gisirikare” bya Hamas.

    Ababa muri ako karere bemeje imbere y'itangazamakuru ko inzu y'umukuru wa Hamas yatewe ikibombe. Nta makuru yahise amenyekana ku byabaye kuri aba bategetsi babiri bavukana.

    Ibibombe by'ibitero bitari bike by'indege byaraye birasirana ijoro ryose mu mujyi wa Gaza, ababarirwa muri mirongo bakaba bagwiriwe n'amazu zabomaguwe n'ibyo bisasu nk'uko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Rushdi Abualouf.

    Ku rubuga rwa Twitter yagize ati: “Sinigeze mbona ibitero by'indege bikaze nk'ibi, ibibombe bituragurika mu karere kose i Gaza, biragoye kuvugana n'abategetsi ku bijyanye n'aho ibi bitero biherereye”.

    Inzu mbamo mu burengerazuba bw'umujyi yaratigise ngira ngo ni umutingito. Akajagari gateye ubwoba, abagore n'abana muri iyi nzu ibamo abantu barenga 200 bari mu marira n'amaganya”.

    Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu 26 ari bo bishwe, abandi 50 nabo barakomereka mu bitero by'indege byakozwe ku muhanda wa al-Wehda Street hagati mu mu mujyi wa Gaza mu ijoro ryakeye, abana umunani n'abagore 10 bakaba bari mu bishwe. Ibikorwa byo gushaka abagwiriwe n'amazu birakomeje.

    Mu kanya gashize, abarwanyi b'Abanyapalestina muri Gaza bateye amarokete mu turere twa Ashkelon, Ashdod, Netivot n'ibindi bice byo mu majyepfo ya Israel. Nta makuru aramenyekana ku bapfuye cyangwa abakomeretse.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/israel-gaza-igitero-cy-indege-cyakozwe-ku-nzu-y-umukuru-wa-hamas-cyaguyemo

  • Abashoferi 3 n'umutandiboyi bafashwe bashaka guha abapolisi ruswa harimo n'uwazize iya 1000 FRW #rwanda #RwOT

    Aba bose uko ari bane bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2021, ubwo berekezaga mu muhanda Kigali —Bugesera .

    Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi ubwo yari mu muhanda wa Kigali-Bugesera yerekeza mu Murenge wa Ruhuha, afatwa agerageza guha ruswa y'amafaranga y'u Rwanda 1000 Frw, nyuma yo gusanga adafite ibyangombwa by'ikinyabiziga.

    Ati 'Ruswa natanze ni iy'ibyangombwa bitari byuzuye, habaho kwinginga, nsaba imbabazi noneho ndavuga ngo nta wakugurira amazi, ubwo ngura ayo mazi y'amafaranga 1000 Frw aba ariyo nzira'.

    Yavuze ko kimwe mu byamuteye gutanga ruswa ari ikinyabiziga yari atwaye cyari gifite amapine abiri ashaje kandi asabwa kuyasimbuza, ahitamo gutanga ruswa kugira ngo bamwemerere akomeze akazi.

    Undi wafashwe akekwaho gutanga ruswa, asanzwe atuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mini bus. Yari atwaye abagenzi afatwa agerageza gutanga ruswa y'amafaranga 5000 Frw nyuma yo gusanga adafite icyangombwa kigaragaza uko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

    Ati ' Nari mvuye Nyamata nyura ku bapolisi nerekeza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, ndagaruka nibwo umupolisi yampagaritse ambaza icyangombwa cy'uko imodoka yujuje ubuziranenge (controle technique) asanga ntacyo mfite. Arambwira ngo barakwandikira, ndamwinginga. Byari ibihumbi bitanu nagombaga gushyira mu modoka nka lisansi ngo ndebe ko ubuzima bwakwicuma'.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga bidafite ibyangombwa, bakwiye kujya babisobanura kandi bakemera kubihanirwa mu gihe baguye mu makosa.

    Ati 'Ubundi iyo wiyemeje kujya mu muhanda udafite amapine nkuko amategeko abisaba cyangwa udafite icyemezo cy'ubuziranenge, ukwiye kuba uzi y'uko Polisi niguhagarika uri bubisobanure, abapolisi baguhana ukabyemera.'

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibisabwa byose byo gutwara ibinyabiziga kandi bakagenda mu muhanda neza.

    Ati 'Abashoferi baragirwa inama y'uko bagomba gutwara ikinyabiziga bafite uruhushya rwo kugitwara, bagomba gutwara ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge, ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibyangombwa byose, bagomba kugenda neza mu muhanda.'

    Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatanzwe.

    IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abashoferi-3-n-umutandiboyi-bafashwe-bashaka-guha-abapolisi-ruswa-harimo-n

  • Bukuru Christophe wa APR FC yirukaniwe imbere ya bagenzi be #rwanda #RwOT

    Bukuru Christophe, wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gusohorwa mu mwiherero w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi, akaba yirukaniwe imbere y’abagenzi be.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ni bwo ikipe APR FC yirukanye mu mwiherero uwari umukinnyi wayo Bukuru Christopher kubera imyitwarire mibi.

    Uyu mukinnyi wo hagati asanzwe akinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ariko kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga, akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo ku mwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

    Iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk’ikipe y’ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi makipe ndetse no m’umuryango nyarwanda.

    Bukuru Christophe yinjiye muri APP FC mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports, yanakiniye ikipe ya Mukura VS.

    Bukuru Christophe yamaze kwirukanwa mu mwiherero wa APR FC

    Hari habaye inama

    Bukuru yirukanywe n’umuyobozi wayo ahari

    Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi b’iyi kipe kurangwa n’ikinyabupfura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-christophe-wa-apr-fc-yirukaniwe-imbere-y-abagenzi-be

  • Rutsiro: Haravugwa ibihombo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi –

    Abagize iyi koperative bavuga ko irimo ibibazo byinshi aho abahinzi bamwe bagiye babura ibiro by’Icyayi basaruye, Koperative ikaba ifite Amadeni menshi yababereye umuzigo.

    Umwe mu bahinzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko koperative yabo ifite ibibazo ariko nta gikorwa ngo bikemuke agasaba ubufasha kugira ngo ibihombo bigabanuke.

    Ati “Tubabajwe cyane n’uko ibibazo biri muri koperative yacu bizwi ariko akaba nta gikorwa, igiye kwicwa n’amadeni tutazi ibyo yakoreshejwe, ahubwo bituruka ku micungire mibi y’umutungo, turasaba ko twafashwa ibibazo birimo bigakemurwa.”

    Hungurimana Gaspard, wabayeho umuyobozi w’agateganyo mu minsi yashize, kuri ubu akaba ari umujyanama w’iyi Koperative na we yavuze ko harimo ibibazo byinshi kandi bizwi.

    Ati “Muri Koperative harimo ibibazo nk’aho abahinzi bagenda babura ibiro by’umusaruro w’icyayi basaruye, ndetse ikibazo kirazwi kuko banditse amabaruwa akanatangwa hejuru, turasaba ubuyobozi gukurikirana ngo ibintu bigende neza kurusha.”

    ‘’Koperative ifite ibibazo by’imicungire y’umutungo, ndetse ibihoramo kenshi dore ko hari n’amafaranga yahabwaga abasoromyi bakandikirwa menshi, tugasaba ko umubaruramari ayagarura akayagarura, ibyo bigaragara ko imicungire y’umutungo itagenze neza’’.

    Perezida wa RUTEGROC , Babonampoze François Xavier, yavuze ko mu minsi ishize hari harimo ikibazo cyo kwiba abahinzi ibiro ariko bakaba barazanye iminzani ifite ikoranabuhanga ku buryo bitazongera kubaho.

    Ati “Komite nyoboye ikigera mu buyobozi yasanze ibibazo bihari birimo no kwiba ibiro by’icyayi, maze dufata umwanzuro wo guhindura iminzani yari isanzwe ikoreshwa kuburyo iyo twazanye, upimira umuhinzi muri Koperative bagahita babona ibiro umuhinzi yapimishije ndetse na NAEB ihita ibibona ako kanya.”

    Yakomeje avuga ko abahinzi babuze ibiro bagiye gutangira guhabwa amafaranga yabo kuko urutonde rwabo ruzwi.

    Ku birebana n’amafaranga miliyoni enye bahawe n’Umuryango International Alert agakoreshwa nabi, Babonampoze François Xavier yavuze ko umucungamutungo yasabwe kuyagarura.

    Koperative ya RUTEGROC ikorera mu mirenge 5 ariyo Murunda, Gihango, Mukura, Rusebeya na Mushubati.

    RUTEGROC ifite imyenda irimo uwa Banki y’Iterambere y’U Rwanda (BRD) urenga Miliyari n’igice.

    Koperative ya RUTEGROC ihuje abahinzi b’icyayi bo mu mirenge 5 y’akarere ka Rutsiro

  • Urupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira, ifungwa ry’abishimiye urupfu rwabo na Jenoside: Ibiri mu gitabo cya Perezida Mwinyi –

    Ibi Ali Hassan Mwinyi w’imyaka 96 yabigarutseho mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ’Safari ya Maisha Yangu’ bivuze ’Urugendo rw’ubuzima bwanjye’.

    Muri iki gitabo, Ali Mwinyi Hassan, avuga ko mu buzima bwe mu byo atazibagirwa harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni.

    Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bari bamaze igihe bakora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi.

    Ati “Iyi nama yari iri mu murongo w’imbaraga twatangaga mu kunga Abanyarwanda by’umwihariko uruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Juvénal Habyarimana n’uruhande rwa FPR.”

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Habyarimana yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania, ni bwo indege ye yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yahanuwe, nyuma yo kuraswaho ibisasu bibiri, apfana n’abo bari kumwe bose barimo na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi.

    Mwinyi yavuze ko kuba akarere karapfushije abaperezida babiri icyarimwe byamukozeho ndetse bihangayikisha Guverinoma ya Tanzania.

    Ati “Urupfu rw’aba ba perezida ku giti cyanjye rwarantunguye, rutungura Guverinoma ndetse n’Abanya-Tanzania. Twarahungabanye, turababara ndetse turanashavura bikomeye. Nashyizeho iminsi itatu yo kunamira aba baperezida ndetse noherereza imiryango y’abapfuye ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi ubutumwa bwo kubihanganisha.”

    Uyu mukambwe yakomeje avuga ko bwari ubwa mbere biba ko abakuru b’ibihugu babiri bapfira rimwe bavuye muri Tanzania.

    Ati “Ikibabaje ni uko abakuru b’ibihugu byombi bari mu gihugu cyacu bashaka igisubizo cyo kurangiza ubwicanyi bwari mu bihugu byabo, bakazana amahoro n’ubufatanye mu baturage bose.”

    Mwinyi yavuze ko ubwo iyi nama yaberaga muri Tanzania yarangiraga, Habyarimana yahisemo gutwara Cyprien Ntaryamira kubera ko yari afite ikibazo cy’uko indege ye yagendaga gake mu gihe iya Habyarimana yihutaga.

    Uretse Habyarimana na Ntaryamira, iyi ndege yanaguyemo Jean-Michel Perrine wayikoraga kandi akanayikurikiranira hafi ngo itagira ikibazo, Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe kumurinda akaba yari anungirije Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida (Garde Presidentielle).

    Abandi baguye muri iyi ndege barimo Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana akaba na muramu we, Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye na Politiki, Dr Emmanuel Akingeneye wari muganga wihariye wa Habyarimana, Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi na mugenzi we Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Burundi.

    Impuguke zo mu Bufaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux zagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana. Ako gace yaguyemo kandi kari karinzwe bikomeye n’abasirikare barindaga Perezida ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga ikibuga cy’indege.

    Uwari ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yarokotse urupfu

    Muri iki gitabo Ali Hassan Mwinyi yavuze ko ubusanzwe muri Dassault Falcon 50 ya Habyarimana byari byitezwe ko hagendamo n’uwari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Saleh Tambwe.

    Perezida Ntaryamira amaze gusaba ko yataha mu ndege ya Habyarimana, byabaye ngombwa ko Saleh Tambwe asigara, aramuharira.

    Hassan Mwinyi avuga ko byabaye gusimbuka urupfu kuko iyo Tambwe aza kuba ari muri iyo ndege na we yari kuba yarapfuye.

    Ati “Uyu wari umunsi w’amahirwe kuri Ambasaderi wacu mu Rwanda, ubwo indege itwaye abakuru b’ibihugu babiri yarasagwa igashwanyagurika mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abari barimo bose barapfuye.”

    Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bwaratangiye gukorwa bucece bwahise bukomeza ku mugaragaro.

    Mwinyi yavuze ko mu mwanya muto Tanzania yatangiye kwakira impunzi nyinshi ndetse we ku giti yibonera imirambo y’Abatutsi itemba mu ruzi rw’Akagera.

    Ati “Mu mwanya muto nko guhumbya, igihiriri cy’impunzi cyinjiye muri Tanzania, bamwe bafite ibikomere bikabije. Nagiye mu gace ka Ngara aho niboneye n’amaso yanjye imibiri ibarirwa mu magana itemba mu ruzi rw’Akagera, imwe ifite ibikomere by’inkota n’amacumu.”

    “Byari ibihe biteye ubwoba, ku kiraro cya Rusumo giherereye ku Mupaka wa Tanzania n’u Rwanda, niboneye impunzi zirenga ibihumbi 10 zinjira muri Tanzania buri saha.”

    Hari abafunzwe bishimira urupfu rwa Habyarimana, Nyerere ababazwa n’uko Tanzania itamagana Jenoside

    Muri iki gitabo Mwinyi, yavuze ko ubwo muri Tanzania byamenyekanaga ko Habyarimana na Ntaryamira bapfuye, hari impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zibarirwa muri 70 zagiye mu Mujyi wa Mwanza muri ’New Mwanza Hotel’ kwishimira urupfu rwabo, mu gihe Tanzania yari ikiri mu minsi yo kubunamira yari yashyizweho.

    Iki gihe ngo uwari Minisitiri w’Intebe, John Malecela yatanze itegeko ry’uko izi mpunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zitabwa muri yombi, gusa nyuma ziza kurekurwa nyuma yo gusanga nta tegeko rihana umuntu wishimiye urupfu rw’undi.

    Mwinyi yavuze ko iki gikorwa cyo gufunga izi mpunzi cyatumye Guverinoma ye igaragara nk’aho hari uruhande yari ibogamiyeho kandi mu by’ukuri atari byo.

    Ati “Ukuri ni uko Guverinoma yanjye nta ruhande yari ibogamiyeho kandi twakomeje guceceka bitari uko dushyigikiye ubwicanyi bw’Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ari ukubera ko twari abahuza muri icyo kibazo.”

    Uku guceceka kwa Guverinoma ya Tanzania, Mwinyi yavuze ko kwababaje Mwalimu Julius Nyerere na we wayoboye iki gihugu maze asohora itangazo avuga ko Guverinoma y’uyu mugabo iri kwangiza isura ya Tanzania.

    Ati “Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 1994, Mwalimu Nyerere yateguye ikiganiro n’abanyamakuru aratwamagana cyane twe abari muri Guverinoma avuga ko turi kwangiza isura ya Tanzania yari imenyerewe mu kurwanirira ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu.”

    “Yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara ndetse hari ibimenyetso byo mu nyandiko bibigaragaza. Yashakaga ko dushikama tukarwanya Jenoside.”

    Mwinyi yavuze ko aya magambo ya Nyerere yamubabaje kubera ko ngo we atashoboraga gushyigikira abicanyi. Ibi ngo byatumye afata urugendo ajya ku kiraro cya Rusumo kwirebera ibyaberaga mu Rwanda.

    Ali Hassan Mwinyi yavutse ku wa 8 Gicurasi 1925, avukira mu gace ka Kivure muri Pwani. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania, ayobora kuva mu 1985 kugeza mu 1995. Uretse kuba Perezida wa Tanzania yanabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida.

    Ibiganiro bya Arusha byatangiye muri Nyakanga 1992 byasojwe mu 1993 bishyizeho umurongo wagombaga gukurikizwa kugira ngo amahoro aboneke mu Rwanda. Ibyemezo byafashwe muri ibyo biganiro ntibyashyizwe mu bikorwa na Guverinoma ya Habyarimana yari yuzuyemo abatarashakaga Abatutsi mu butegetsi, kugeza ku wa 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa.

    Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yavuze ko yashenguwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Israel yateye ikibombe ku nzu y' umukuru wa Hamas #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Israel kivuga ko cyateye ibibombe ku nzu y'umuyobozi w'umutwe w'Abanyapalestina 'Hamas' mu rukurikirane rw'ibitero by'indege byakozwe mu karere ka Gaza.Video yagiye hanze yerekana ikibombe cyaturitse bivugwa ko cyatewe ku nzu ya Yahya Sinwar uyoboye uwo mutwe muri ako karere.

    Ibitero by'indege za Israel byo mu rukerera rwo kuriki cyumweru muri Gaza byahitanye abantu basaga 26, nk'uko bivugwa n'abategetsi.Kuri iki cyumweru, n'abarwanyi ba Gaza bateye ibibombe [amarokete] muri Israel.

    Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yiyemeje 'gukomeza kwihorera n'ingufu nyinshi' ibi bitero bya rokete, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko gushyamirana bihagarara.

    Kuri iki cyumweru, byitezwe ko Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano kw'isi iza guterana mu masaha ari imbere.

    Ejo ku wa gatandatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuganye kuri terefone na Netanyahu hamwe na Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas aho yababwiye impungennge afite kuri iyi mirwano.

    Kuva iyi ntambara yaduka ku wa mbere w'iki cyumwerui, abantu basaga 181 bamaze kwicwa muri Gaza, harimo abana 52 n'abagore 31, abandi 1,225 bakomeretse, nk'uko bivugwa na Minisiteri y'Ubuzima iyoborwa na Hamas. Israel yo ivuga ko abarwanyi babarirwa muri mirongo bari mu bapfuye.

    Abategetsi ba Israel bavuga ko abantu cumi, harimo n'abana babiri, bishwe mu bitero by'abarwanyi b'Abanyapalestina muri Israel.

    Igisirikare cya Israel kivuga ko cyateye inzu za Yahya Sinwar n'iya mwenewabo Muhammad Sinwar ivuga ko ari we ushinzwe ibikoresho by'abantu bo mu mutwe wa Hamas.

    Israel ivuga ko izi nzu zombi 'zakorerwamwo ibikorwa bya gisirikare' bya Hamas.

    Ababa muri ako karere bemeje imbere y'itangazamakuru ko inzu y'umukuru wa Hamas yatewe ikibombe. Nta makuru yahise amenyekana ku byabaye kuri aba bategetsi babiri bavukana.

    Ibibombe by'ibitero bitari bike by'indege byaraye birasirana ijoro ryose mu mujyi wa Gaza, ababarirwa muri mirongo bakaba bagwiriwe n'amazu zabomaguwe n'ibyo bisasu nk'uko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Rushdi Abualouf.

    Ku rubuga rwa Twitter yagize ati: 'Sinigeze mbona ibitero by'indege bikaze nk'ibi, ibibombe bituragurika mu karere kose i Gaza, biragoye kuvugana n'abategetsi ku bijyanye n'aho ibi bitero biherereye'.

    Inzu mbamo mu burengerazuba bw'umujyi yaratigise ngira ngo ni umutingito. Akajagari gateye ubwoba, abagore n'abana muri iyi nzu ibamo abantu barenga 200 bari mu marira n'amaganya'.

    Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu 26 ari bo bishwe, abandi 50 nabo barakomereka mu bitero by'indege byakozwe ku muhanda wa al-Wehda Street hagati mu mu mujyi wa Gaza mu ijoro ryakeye, abana umunani n'abagore 10 bakaba bari mu bishwe. Ibikorwa byo gushaka abagwiriwe n'amazu birakomeje.

    Mu kanya gashize, abarwanyi b'Abanyapalestina muri Gaza bateye amarokete mu turere twa Ashkelon, Ashdod, Netivot n'ibindi bice byo mu majyepfo ya Israel. Nta makuru aramenyekana ku bapfuye cyangwa abakomeretse nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.


    Amafoto ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/16/israel-yateye-ikibombe-ku-nzu-y-umukuru-wa-hamas/

  • Nyamagabe: Hibutswe Jenoside, abaturage basabwa gutanga amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Imibiri yashyinguwe, ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara mu murenge wa Mbazi, undi umwe wabonwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mbazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n'ibikorwa by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n'ababahekuye no kubaka igihugu.

    Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

    Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gukomeza kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

    Yagize ati 'Tugomba guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turacyafite abagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w'Ubuyobozi bw'Igihugu tuzabatsinda'.

    Yongeyeho ati 'Tracyasaba abaturage b'Umurenge wa Mbazi n'abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n'ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi'.

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

    Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w'amateka mabi mu gutoteza no kwica Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside.

    Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yimakaje ubumwe n'ubwiyunge.

    Abitabiriye babanje gupimwa ibimenyetso bya Covid-19

    Ingamba zo kwirinda Covid-10 zari zubahirijwe

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside

    Meya Uwamahoro yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hibutswe-jenoside-abaturage-basabwa-gutanga-amakuru-y-ahari-imibiri

  • Kuva kuri Arsne Wenger kugera kuri J. Cole-A… – #rwanda #RwOT

    Imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) iratangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, izasozwa tariki 30 Gicurasi 201, ibera muri Kigali Arena.

    Ni mu gihe Inama y'Ubuyobozi bushya bw'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, yateranye kuva ku wa Gatanu yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021,

    Iyi mikino n'iyi nama byahurije i Kigali ibyamamare mu ngeri zose barenga 150 barimo abakinnyi bakomeye b'umukino wa Basketball, abakinnye muri NBA, abahanzi bagezweho kandi bakomeye, abatoza, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi.

    INYARWANDA igiye kugaruka kuri bamwe bamaze kugera i Kigali.

    1. Arsène Wenger

    Umufaransa wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akanayubakiramo amateka, Arsène Charles Ernest Wenger OBE watoje Arsenal igihe kirekire ubu arabarizwa mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

    Arsene Wenger yateye umugongo amakipe menshi yamwifuzaga ngo ayatoze afata umwanzuro wo kujya gutanga umusanzu we mu iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi.

    Arsene Wenger inshingano agiye gufasha FIFA bijyanye n'impinduka ndetse n'iterambere ry'umupira w'amaguru muri rusange.

    Mu nshingano Arsene Wenger afite harimo izi zikurikira: Ni we ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru ku isi haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

    Azayobora kandi agire inama akanama gashinzwe ibya tekiniki mu gufata imyanzuro mu mihindagurikire y'amategeko y'umukino. Azaba kandi ari mu kanama gashinzwe ubusesenguzi ku marushanwa ya FIFA.

    Arsene Wenger, azajya agenera amasomo abatoza anashishikarize kandi akundishe abakinnyi umwuga w'ubutoza ikintu kizakemura ibibazo byinshi mu butoza.

    2.Gianni Infatino

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA', Gianni Infantino ari mu Rwanda.

    Mu myaka itanu ishize nibwoGianni Infantino wari Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku mugabane w'u Burayi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru ku isi FIFA mu cyiciro cya kabiri dore ko icya mbere cyari cyarangiye ntawe ubashije kubona amajwi yasabwaga.

    Gianni Infantino yavutse ku itariki ya 23 Werurwe 1970 mu Busuwisi akaba afite inkomoko mu Butaliyani.

    Tariki 19 Gashyantare 2021, Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Infantino yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w'amaguru ndetse n'ibindi bikorwa by'iterambere kandi bizeye ko bizanafasha Akarere k'Iburasirazuba ruherereyemo.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA ishyizemo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.

    Iki cyicaro kandi kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward Programme watangijwe mu 2016.

    Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.

    3.Mohombi

    Umunyamuziki w'Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mohombi Nzasi Moupondo [Mohombi] nawe ari mu bari mu Rwanda.

    Mohombi wakunzwe mu ndirimbo 'Coconut Tree' yakoranye n'umuhanzikazi Nicole Scherzinger, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki14 Gicurasi 2021, avuga ko ari mu nzira yitabiriye imikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL).

    Yagize ati 'Reka tugende. Kigali. The Bal.' Uyu muhanzi yari yabanje gushyira ifoto kuri Instagram igaragaza ko imikino ya Basteball igiye kubera i Kigali n'uko umuntu ashobora kugura amatike yo kureba iyi mikino itangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.

    Ifoto yashyize kuri Instagram imugaragaza ari mu ndege yambaye agapfukamunwa, yahagarukiye ku kibuga cy'indege N’Djili International Airport and Kinshasa International Airport, aza mu Rwanda.

    Uyu muhanzi uzaririmba mu mikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL), ni umunye-Congo w'Umunya-Suede. Ni umunyamuziki, umwanditsi w'indirimbo w'umuhimbyi.

    Yakuriye mu gace ka Norsborg i Stockholm. Yavutse tariki 17 Ukwakira 1986, yujuje imyaka 34 y'amavuko, aresha na 1.94 m.

    Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu, Mohombi yakoze imyitozo n'itsinda rizamucungira aririmba mu mikino ya BAL. Uyu muhanzi yashyize amashusho kuri Instagram anamenyesha umuhanzi Peter Okoye wo muri Nigeria bafitanye umushinga w'indirimbo mu mpeshyi ya 2021.

    Uyu muhanzi yanagaragaje ko amashusho ari gukina Cricket n'abandi.

          
    4.Mr Eazi

    Mr Eazi yageze mu Rwanda afite gahunda nyinshi zirimo no gusura ibigo bitandukanye.

    Mu minsi ishize, yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.

    Mr Eazi yaganiriye n’abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’ubugeni n’ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’iby’imikino y’amahirwe.

    Mr Eazi azaririmba mu mukino wo gufungura imikino ya Basketball. Ni ku nshuro ya kabiri, agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'uko mu 2017 ahakoreye igitaramo gikomeye.

    Yataramiye i Kigali tariki 07 Nyakanga mu gitaramo yahuriyemo n'itsinda rya Charly&Nina ryasenyutse burundu, Bruce Melodie ndetse n'itsinda rya Neptunez Band.

    Mr Eazi yaririmbye mu gitaramo 'Liberation Day Concert' cyateguwe na Rock Events, cyacuranzemo Dj Miller witabye Imana na Dj Marnaud. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y'umugoroba muri Kigali Convention Centre.

    Mr Eazi yagiranye n'ikigo Kigali International Financial Centre ndetse na African Leadership University (ALU). Yanditse avuga ko yishimiye buri kimwe cyose yabonye muri iyi Kaminuza.


    5.J. cole

    J. Cole uri mu Rwanda, ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. Ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abicyesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

    Iri rushanwa rya BAL rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

    Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z'ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n'amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

    Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

    Iri rushanwa ryagombaga kubera mu Mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal guhera tariki 13 Werurwe 2020, risubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Abategura iri rushanwa bahise bahitamo ko ribera i Kigali mu Rwanda.

    Amakipe yose ahatanye muri iri rushanwa ari mu mwiherero kuva ku munsi wa mbere kuzageza irushanwa rirangiye. Abakunzi b'umukino wa Basketball bazakurikirana iri rushanwa kuri ESPN Africa ndetse na Canal+.

    Imikino ya BAL izayoborwa n'umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa BBC Africa, Georgie Ndirangu. Afite impamyabumenyi muri 'Science', akaba asanzwe ayobora ibirori n'inama zikomeye ku mugabane wa Afurika.

    Jermaine Lammar Cole [J. Cole], anaherutse gusohora Album ye nshya ya Gatandatu yise 'The Off-Season' iriho indirimbo 12 yakozweho n'abarimo Timberland.

     6.Dj Poizon Ivy

    Umunya-Kenya Ivy Awino wiyise Dj Poizon Ivy yahawe ikiraka cyo kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda.

    Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n'intyoza kuri 'Turntables'.

    Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n'abandi.

    Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw'Isi, ayobora ibirori n'ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y'iri rushanwa.

    Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y'Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n'ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

    Poizon yanditse kuri Twitter, avuga ko mbere yo gucuranga mu mikino ya BAL yabanje kumva indirimbo z'abahanzi bo muri Afurika.

    Yavuze ko umuziki w'abo uteye ishema n'ubwuzu, kandi afite icyizere cy'uko Isi izageraho igaha agaciro uyu muziki.


    7.Ommy Dimpoz

    Umuhanzi w'Umunya-Tanzania Ommy Dimpoz wavutse tariki 30 Kamena 1987, ari mu byamamare bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball igiye kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu.

    Uyu muhanzi wavukiye mu Mujyi wa Dar es Salam, mu 2012 yegukanye indirimbo yakoranye na Ali Kiba yegukanye igihembo cya 'Best Collaboration Song'.

    Uyu muhanzi aheruka gusinya amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sony Music Entertainment.

    Ommy Dimpoz uzwi mu ndirimbo zirmo 'Ndagushima' yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze ashishikariza abantu kwitabira imikino ya BAL.

    Mu 2018, Ommy Dimpoz yashaririwe n'ubuzima nyuma y'igihe yamaze mu bitaro yivuga uburwayi bwo mu muhogo aho yananirwaga kumira amafunguro.

    Omary Nyemobo [Ommy Dimpoz] wakoze indirimbo 'Hello Baby' yamaze amasaha 12 mu bitaro bya Sandton muri Afurika y'Epfo hongerwa inzira y'umuhogo kugira ngo ajye abona uko arya anamire. Nyuma yo kubagwa mu muhogo yamaze iminsi icyenda muri koma, atoye agatege asubira muri Tanzania.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo Ommy yahishuye ko amaranye igihe indwara yamufashe mu buryo budasanzwe. Yivuriza muri Kenya na Afurika y'Epfo, abaganga bamubwiraga ko ikibazo afite atari kanseri ahubwo ko 'byashoboka y'uko yagaburiwe uburozi' ari nabwo bwamuzahaje bigatuma atabasha kumira no kunywa neza.

    Azwi mu ndirimbo zirimo 'Me and You' yakoranye na Vanessa Mdee, Nandy Kata, Khaligraph Jones, Mwana FA, Seyi Shay n'abandi.

    8. Dr. Patrice Motsepe

    Umuyobozi mushya wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ni umwe mu bitabiriye inama n'abayobozi bakuru muri FIFA, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri iyi mpuzamashyirahamwe.

    Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame yari igamije kwigira hamwe imishinga y'iterambere ry'umupira w'amaguru kuri uyu mugabane ndetse hakazigirwamo ibijyanye n'amarushanwa atandukanye harimo n'amashya ashobora kuvuka.

    Inama yaherukaga guhuza iyi komite yabaye tariki ya 30 Werurwe 2021, ikaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo umunya-Afurika y'Epfo Dr. Patrice Motsepe yatorewe kuyobora CAF ku mwanya yari yiyamamarije wenyine, akaba yarasimbuye umunya-Madagascar Ahmad Ahmad wari umaze imyaka ine ayobora iyi mpuzamashyirahamwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105647/kuva-kuri-arsene-wenger-kugera-kuri-j-cole-abakomeye-mu-ngeri-zose-bari-mu-rwanda-105647.html

  • Umukunzi wa Meddy, Mimi, yakorewe ibirori bya Bridal shower #rwanda #RwOT

    Mimi yaraye akorewe ibirori byo gusezera ubukumi n'inshuti ze cyane ko mu minsi mike agiye gukora ubukwe n'umuhanzi Meddy.

    Mimi Mehfira yari yishimye cyane ubwo yasezeraga ku bukobwa cyane ko mu mezi make ashize yemeye kubera umugore Meddy.

    Nubwo itariki y'ubukwe bwa Meddy na Mimi yabaye ibanga ariko biragaragara ko buri hafi cyane.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by'isabukuru y'amavuko y'uyu Mimi Mehfira.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukunzi-wa-meddy-mimi-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower

  • Nyamagabe: Hibutswe Jenoside, abaturage basabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro –

    Imibiri yashyinguwe, ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara mu murenge wa Mbazi, undi umwe wabonwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mbazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n’ibikorwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n’ababahekuye no kubaka igihugu.

    Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

    Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    Yagize ati “Tugomba guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turacyafite abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w’Ubuyobozi bw’Igihugu tuzabatsinda”.

    Yongeyeho ati “Tracyasaba abaturage b’Umurenge wa Mbazi n’abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n’ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

    Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w’amateka mabi mu gutoteza no kwica Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside.

    Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

    Abitabiriye babanje gupimwa ibimenyetso bya Covid-19

    Ingamba zo kwirinda Covid-10 zari zubahirijwe

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside

    Meya Uwamahoro yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga