Blog

  • Dosiye ya ba bapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse yashyikirijwe RIB #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’umuturage agaragaza akarengane k’umuturage wafashwe n’abantu bane bamutwaye shishi itabona bakamwinjiza mu modoka.

    Uyu muturage witwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y’u Rwanda, agira ati 'Mwiriweho sinzi niba Polisi y’u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby’iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.'

    Nyuma y’amasaha macye uyu Yusuf atangaje buriya butumwa n’aya mashusho, Polisi y’u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti 'Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwagize icyo ruvuga kuri ariya mashusho, ruvuga ko dosie ya bariya bantu yamaze kwakirwa n’uru rwego.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter isubiza ubutumwa bw’uriya muturage, RIB yagize iti 'Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.'

    Polisi y’u Rwanda yakunze kunenga bamwe mu bapolisi bahohotera abaturage gusa ikavuga ko uzajya abifatirwamo uretse kuzajya abiryozwa mu nkiko azajya anafatirwa ibihano n’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-ya-ba-bapolisi-bagaragaye-bakubita-uwari-watorotse-yashyikirijwe-RIB

  • Mukura Victory Sport yirukanye abakinnyi batanu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS itari yatsinda umukino numwe muri shampiyona y'u Rwanda,ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, yamaze guhagarika abakinnyi bayo 5 kubera uburyo abo bakinnyi bitwaye nabi muri iyi kipe bikaza gutuma iyi kipe yitwara nabi.

    Abakinnyi Mukura VS yahagaritse barimo Kapiteni wayo Gael Duhayindavyi,Iragire Saidi, Mutijima Janvier, Luck Emmanuel na Jacque Olih.

    Mukura VS kuri ubu idahagaze neza mu musaruro iri gukora mu kibuga, yahagaritse abakinnyi batanu (5) mbere y'uko icakirana na FC Marines kuri sitade Huye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Abandi bakinnyi bahagaritswe mu gihe iyi kipe ivuga ko ikomeje kwiga ku kibazo cyabo ni; Mutijima Janvier, Iragire Saidi, Olih Jacques na Lucky Emmanuel.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/16/mukura-victory-sport-yirukanye-abakinnyi-batanu/

  • RIB yataye muri yombi Havugimana ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Gicurasi ni bwo RIB yafunze Havugimana akurikiranyweho icyo cyaha akekwaho, aho mu bihe bitandukanye kuva muri Mata 2020 hari umugore yagiye abwira amagambo y'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uwo mugore yari asanzwe ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nawe ubahagarariye mu Kagari ka Rwesero.

    Icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside Havugimana akurikiranyweho, gihanwa n'ingingo ya kane y'itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n'amafaranga atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    RIB yibukije ko itazihanganira uwo ari we wese uzijandika mu cyaha nk'iki cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, iboneraho gukangurira abantu bose gukomeza kucyirinda.

    Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Uretse uyu muyobozi watawe muri yombi, amakuru avuga ko mu Murenge wa Kigali by'umwihariko i Rwesero hasanzwe hari benshi batarahuza imyumvire kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge igamije kunga abishe n'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu bigira uruhare mu kugabanya ingengabitekerezo.

    Impamvu ngo ni uko bamwe mu bishe kugeza ubu banze kuranga aho imibiri y'abo bishe yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Bamwe mu baturage bo muri ako gace barokotse Jenoside baheruka kuganira na BTN muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko amakuru y'aho ababo bajugunywe batarayamenya kandi ababikoze bahari.

    Uwitwa Mukabaranga Savella yagize ati 'Ikibazo ni icy'urupfu rw'umugabo wanjye banga kunsobanurira hano kandi ari ho yaguye. Ni abaturanyi twari duturanye nabo arahahungira babanza kumuhisha, baramwica bahisha ko ari bo bamwishe ariko uwo mugabo ntabwo ari kubyemera. Twe tuzi ko ari ho yahungiye nta handi yigeze ahungira.'

    'Dufite umutangabuhamya watubwiye ko yamusigiye inka ahantu yari ayiragiye amubwira ko ariyo ahungiye, uriya mugabo we akabihakana. Mwakomeje kumva ko abihakana kandi kuva na kera kose yarabihakanaga.'

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n'abagabo 884 bangana na 75,5%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-havugimana-ukurikiranyweho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Mukura Victory Sport yirukanye abakinnyi 5 mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe y’Umuhondo n’umukara iherutse gusezererwa mu gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kubera ko yabuze tike iyijyana mu cyiciro gikurikira amatsinda, ahubwo yerekeza mu makipe 8 agomba gukina arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Kuri uyu mugoroba ni bwo ubuyobozi bwa Mukura bwatangaje ko bwahagaritse abakinnyi bagera kuri batanu bakekwaho imyitwarire mibi. Abo bakinnyi ni; Gael Duhayindavyi, Iragire Said, Mutijima Janvier, Olih Jacques na Lucky Emmanuel.

    Mukura ubu iri mu makipe agomba gukina arwana no kutamanuka 

    Aba bakinnyi kandi bategetswe kuba bavuye mu mwiherero kugira ngo ikibazo cyabo gisuzumwe badahari.

    Gael Duhayindavyi Mutijima Janvier, Olih Jaqcques na Lacky Emmanuel bari mu mwaka wabo wa nyuma muri Mukura bishobora no kuba iherezo ryabo muri iyi kipe, Said Iragire we aherutse kugaruka muri Mukura avuye muri Rayon Sports nabwo yagiyemo avuye i Huye.

    Gael Duhayindavyi yari amaze iminsi ari Kapiteni wa Mukura 

    Iyo urebye amazina y’aba bakinnyi bahagaritswe, usanga ari abakinnyi bakuze muri iyi kipe ndetse harimo abagenderwagaho mu bihe byiza iyi kipe yagize, gusa kuri ubu hari n’amakuru yavugwaga ko bamwe bagumura abakinnyi bashya, byanaviragamo iyi kipe umusaruro mucye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105645/mukura-victory-sport-yirukanye-abakinnyi-5-mu-mwiherero-harimo-4-bashobora-no-kutazagaruka-105645.html

  • Muduhe amahoro nibihe turimo ntibyoroshye- N… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo ari uko bimeze ariko, kimwe n’andi marushanwa atandukanye y’ubwiza, muri Miss Universe kuranduramo ivangura ry’uruhu no kwibasirwa bikorerwa abakobwa babirabura baba bitabiye irushanwa biracyari ihurizo rikomeye-Biranagoye kwemeza ko ari ikibazo cyakemuka ejo cyangwa ejo bundi.

    Mu ijoro ryacyeye tariki 14 Gicurasi 2021, ubwo abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Universe 2021 biyerekanaga mu myambaro y’ibihugu byabo (Night of National Costumes), Zozibini Tuni Miss Universe 2019 wo muri Africa y’Epfo wari uyoboye uyu muhango, yatangiye kwibasirwa ashinjwa ngo kubogama agaha umwanya munini abakobwa b’abirabura bahatana kurusha umwanya yahaga abakobwa b'abazungu bahatana.

    Ni ukwibasirwa kudaherekejwe n’ibimenyetso bifatika ahubwo byashakirwa mu marangamutima aherekejwe n'ivangura ry’uruhu.

    Tugaruke kuri Stevens Nova, uhagarariye igihugu cya Canada muri Miss Universe avuka muri Sudan. Afite imyaka 6 y'amavuko, umuryango we wahungiye muri Ethiopia uhunze intambara z’urudaca zibasiye igihugu cye cya Sudan.

    Akigera muri Ethiopia, Nyina umubyara yahahuriye n’inshuti ye yo mu bwana bari barigeze guhurira i Dubai mu by'ubucuruzu amwemerera kujyana Stevens muri Canada akamwitaho akamurera, akamutangirira amashuri. Nguko uko Miss Stevens Nova yageze muri Canada.

    Yari umwana wifitemo urukundo, ubushake n’inzozi zo kuzaba umunyamideli, cyera kabaye zaje kuba impamo. Nguko uko yisanze ahagaririye i gihugu cya Canada muri Miss Universe 2021 gusa we avuga ko ahagaririye ibihugu bibiri; Canada na Sudan.

      

    Ni umwe mu bakobwa birabura bari guhatanira ikamba rya Miss Universe ariko nanone utorohewe n’ivangura ry’uruhu no kwibasirwa bikorerwa abirabura. Bisa nk’ibyamurenze, aratobora aravuga asubiza abamwibasira n’abibasira abandi bose bo bahisemo guceceka bakareba iyo bigana.

    Yifashije ubutumwa butandukanye yagiye yakira mu bihe bitandukanye harimo aho bamwe bavuze ko asa nk’umuzimu maze n’agahinda kenshi ati “Ntabwo tubasaba ngo mureke gushyigikira abakobwa b'iwanyu b'abazungu, turabasa ikintu cyoroshye, mwaduhaye amahoro tukishimira bino bihe bigana ku ikamba ko ari ibihe bitazagaruka, mushyigikire abo muhuje uruhu mudakomerekeje abo mutaruhuje”

    Mu butumwa bwibasira uyu mukobwa hari n’ubwaje mu rurimi rwa Greenlandic rukoreshwa mu gace ka Scandinavia bugira buti “Hindi naman sa hinuhusugahan ko siya pero natatakot ako, promise. parang Hindi siya tao” ugenerekeje mu kinyarwanda uyu yibasiye Stevens Nova agira ati “Sindi kumwibasira cyangwa kumucira urubanza, gusa ntabwo asa nk’abantu ateye ubwoba”

    Uyu mukobwa ufite amamuko muri Sudan ariko akaba ahagarariye Canada avuga ko kuva yagera muri Miss Universe, ibyishimo byamugiye kure kubera ivangura we na bagenzi be birabura bahura nabyo binyuze mu bitekerezo bitangwa ku mbuga nkoranyambaga yaba izabo bwite n’iby'irushanwa.

    Icyakora ngo ahorana icyizere ko ibi byose bizagera iherezo umuntu akabonwa mu mboni y’ubumuntu n'icyo ashoboye kurusha kubonwa mu mboni y’uruhu.

    Itangwa ry’ikamba rya Miss Universe 2021 riteganyijwe mu ijoro kuri iki cyumweru taliki 16 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Hotel ya Seminole Hardrock Hotel and Casino. Umuhango uzaca ku rubuga rwa YouTube rwa Miss Universe no ku miyoboro yose y’igitangazamakuru cya CBS.


    Stevens Nova yamaganye abakomeje kumwibasira kubera ibara ry'uruhu rwe

    Stevens Nova uhagarariye Canada muri Miss Universe avuka muri Sudan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105638/muduhe-amahoro-nibihe-turimo-ntibyoroshye-nyampinga-wa-canada-asubiza-abamwibasiye-kubera–105638.html

  • King James amaze icyumweru muri Amerika aho y… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko King James amaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye muri gahunda z'umuziki n'iz'ubuzima bwite.

    King James yagiye muri Amerika nyuma y'uko atangiye gusohora indirimbo ziri kuri Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo nka 'Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz'.

    Uyu muhanzi yatangiye gukora kuri Album ya Karindwi nyuma y'uko asoje Album ya Gatandatu yise 'Meza neza' iriho indirimbo nka 'Yabigize birebire', ‘Icyangombwa’, 'Uri Mwiza', 'Nyuma Yawe', 'Agatimatima', 'Igitekerezo', 'Ese uracyamukunda' n'izindi.

    Iyi Album iriho indirimbo 10 yapfundikiwe n'indirimbo 'Poupette’ yasohotse ku wa 03 Kamena 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,521,924, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, King James yavuze ko nyuma yo gusoza Album ye 'Meze Neza', yahise atangira gutegura Album ye nshya ya karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo zitandukanye z'urukundo.

    King James azwi mu ndirimbo nka 'Hari ukuntu', 'Nturare utabivuze', 'Ese warikiniraga', 'Nta mahitamo' n'izindi nyinshi.

    Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Yinjiye mu muziki mu gihe kimwe n'abarimo Meddy, The Ben na Tom Close.

    Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

    Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

    Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n'izindi. Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise 'Ntibisanzwe'.

    King James yahuye n'Umunyamakuru Ernesto ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    King James yajyanywe na gahunda z'umuziki muri Amerika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAGUKUMBUYE’ YA KING JAMES NA ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105636/king-james-amaze-icyumweru-muri-amerika-105636.html

  • Perezida Kagame yasabye abayobora umupira wa… – #rwanda #RwOT

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF, yateraniye i Kigali, ikaba yari yanitabiriwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

    Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w'amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by'umwihariko.

    Yagize ati 'Nta muntu n'umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n'ibibazo dufite mu miterere y'urwego rw'umupira w'amaguru rwacu'.

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki'.

    Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

    Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk'abantu, ahubwo ziri mu nyungu z'abantu bakunda umupira w'amaguru, yewe n'abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y'iterambere ryacu, iterambere ry'umugabane'.

    Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

    Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z'abo bakorera.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w'amaguru.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Perezida Kagame yitabiriye inama ya komite nyobozi ya CAF

    Perezida Kagame na Arsene Wenger watoje Arsenal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105631/perezida-kagame-yasabye-abayobora-umupira-wamaguru-muri-afurika-guhindura-imyumvire-105631.html

  • Amahirwe ya Patriots BBC ku gikombe cya BAL a… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda haratangira gukinwa irushanwa rya Basketball Africa League 'BAL' riza gukinwa ku nshuro ya mbere, ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye amakipe 12 yo muri Afurika kandi yabikoreye.

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rikazakinwa iminsi 14, kuko rizatangira gukinwa tariki ya 16 Gicurasi, rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

    Nibwo bwa mbere iri rushanwa rigiye gukinwa kuko nta gihe kirashira rivutse, u Rwanda rukaba arirwo ruzaryakira ku nshuro ya mbere.

    Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

    Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ikaba yariyubatse bifatika uhereye ku batoza kugera ku bakinnyi, aho banazanye umunyamerika wamamaye mu njyana ya Rap ariko unasanzwe akina Basketball nk'uwabigize umwuga, J. Cole.

    Moise Mutokambali, abona iyi kipe izaba iri mu rugo ifite amahirwe yo kuzihagararaho ikanegukana igikombe nubwo iri rushanwa rizaba ririmo amakipe akomeye.

    Yagize ati'Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe akomeye, cyane cyane ayo mu barabu usanga akomeye cyane, ukongeraho ayo muri Angola, Mali n'andi usanga afite abakinnyi bakomeye.

    'Mu itsinda Patriots irikumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, GNBC yo muri Madagascar na US Monastir yo muri Tunisia, aha biroroshye cyane ko yava mu itsinda kuko ntabwo bigoye, iri ni itsinda rikinika, uretse kuba iri mu rugo n'amakipe bari kumwe mu itsinda ntabwo akanganye cyane kuko yariyubatse kandi iyo inkoko iri iwayo ishonda umukara.

    'Nubwo iri rushanwa ririmo amakipe menshi akomeye, birashoboka cyane ko Patriots yakwegukana igikombe kubera ko yariyubatse bifatika, amahirwe irayafite kandi menshi'.

    Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi.

    Mutokambali asanga Patriots ifite amahirwe yo kweguka igikombe cya BAL

    Umuraperi J.Cole azakinira Patriots BBC muri BAL 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105629/amahirwe-ya-patriots-bbc-ku-gikombe-cya-bal-angana-ate-mu-mboni-za-mutokambali-moise-105629.html

  • Simba ihuye n’uruva gusenya inyagirwa na Kaiz… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Simba yabanjemo: Manula, Kapombe, Hussein, Onyango, Wawa, Lwanga, Chama, Mkhude, Mugalu, Bwalya, Miquissone.

    Abakinnyi Kaiser Chiefs yabanjemo: Bvuma, Frosler, Ngezana, Cardoso, Mathoho, Zulu, Blom, Manyama, Zuma, Parker (captain), Nurkovic

    Erick Mathoho yishimira igitego

    Erick Mathoho ni we wafunguye amazamu ku munota wa 6 hanyuma Samir Nurkovic wari umaze iminsi atagera mu kibuga, ku munota wa 32 aterekamo igitego cya 2, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Kaizer Chiefs, mu gihe Simba itari yakarebye mu izamu.

    Simba ifite umusozi wo kurira mu mukino wo kwishyura

    Mu gice cya 2 n’ubundi nta cyahindutse, Simba ikibuga cyagumye kuyicuramoho kuko ku munota wa 57 Nurkovic yatsinze igitego cya 3, Leonardo Casto atsinda agashinguracumu k’igitego cya ku munota wa 63. Iri joro ritabaye ryiza kuri Simba, tuzategereza umukino wo kwishyura uzaba tariki 22 Gicurasi 2021 uzabera mu gihugu cya Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105643/simba-ihuye-nuruva-gusenya-inyagirwa-na-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo-105643.html

  • Umukinnyi Djihad Bizimana yarongoye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Djihad Bizimana, Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y'Igihugu Amavubi, akaba n'umwe muri bake u Rwanda rufite bakina ku mugabane w'u Burayi yasezeranye imbere y'Imana yemeranya kurushinga n'umukunzi we, Dalida Simbi.

    Nkuko amashusho yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, aba bombi bari bafite akanyamuneza kabagaragaraho mu maso nkuko intambuko yabo yabigaragazaga.

    Bizimana na Simbi bafashe umwanzuro wo kuba umwe nyuma yuko tariki ya 08 Werurwe 2021, Bizimana yari yarambitse Simbi impeta y'urukundo (fiançaille).

    Bizimana Djihad yambitse impeta Dalida Simbi mu ntangiriro za Werurwe 2021

    Amafoto yandi y'ubukwe bwa Bizimana Djihad na Dalida Isimbi turacyayabakusanyiriza…

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-djihad-bizimana-yarongoye-amafoto/