Blog

  • Wari uziko kurara wambaye ubusa bishobora kuba umuti w'ibitotsi?menya icyo abahanga babivugaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko bikubiye mu nkuru zimwe zo mu minsi ya vuba ishize, ubushakashatsi buvuga ko abarenga bibiri bya gatatu mu rubyiruko baryama bambaye ubusa mu gihe 40% gusa by'abageze mu myaka ya za 70 baryama nta myenda yo kurarana bambaye.

    Dogiteri Nerina Ramlakhan, impuguke mu bitotsi, agaragaza ingaruka kuryama wambaye imyenda bishobora kugira.

    Yagize ati:

    'Buri muntu afite umwihariko we. Buri muntu afite uburyo asinziramo kandi dusinzira iyo twumva dutekanye.'

    'Abantu bamwe ntibakunda kutagira icyo bikinga mu gihe abandi bo ntacyo biba bibabwiye na busa.''Ubundi uko byagakwiye kugenda, ni uko ibyo wiyoroshe bigomba kuba bikonje kurusha ubushyuhe bw'umubiri wawe kugira ngo usinzire neza.'

    Dogiteri Ramlakhan atanga inama ko waba urara wambaye imyenda cyangwa se ntacyo wambaye, kurara ku isaso ikozwe mu ndodo z'umwimereri bifasha mu kurinda gushyuha birenze urugero.

    None hari ingaruka zo kurara wambaye ubusa?

    'Nta mpamvu n'imwe ntekereza ko yatuma biba bibi kubikora …. niba biguha amahoro, bikore.'

    Nubwo bwose kurara wambaye ubusa bishobora koroha kubikora, ariko ngo ni ingenzi — niba uraye ahantu hatari mu rugo iwanyu — kuzirikana niba byanogera abandi mu gihe byaramuka bibaye ngombwa ko ubyuka vuba hagati mu ijoro!

    Dore inama 5 Dogiteri Nerina Ramlakhan atanga zagufasha gusinzira neza:

    1.Gufata ifunguro rya mu gitondo hashize hagati y'iminota 30 n'isaha imwe ubyutse: Ngo ni ingenzi niba wumva uhangayitse kugira icyo urya mu gufasha urugero rw'isukari yo mu maraso kujya ku rugero rumwe.

    2.Kugabanya gufata ibisinziriza: Kugabanya kunywa ikawa n'ibindi ushobora gusimbuza ibiryo bisanzwe.

    3.Kunywa amazi: Umubiri ugizwe n'amazi ku gipimo kirenga 60%, rero ngo wakwiha intego yo kunywa nibura amazi arenga litiro ebyiri buri munsi. Umutobe ufunguye n'icyayi giteguwe mu byatsi ni byiza ariko ikawa n'icyayi gisanzwe ngo si byiza.

    4.Gabanya gukoresha ikoranabuhanga: Ngo gererageza uruhuke gukoresha telefone ku munsi, nturarane nayo cyangwa ngo ibe ari cyo kintu cya mbere ufungura mu gitondo ubyutse. Hanyuma ngo urebere televiziyo ahandi hatari mu cyumba cyo kuraramo. Gerageza uruhure ubwonko bwawe.

    5.Nibura amajoro 3 cyangwa 4 mu cyumweru, gera mu buriri hakiri kare. Ngo si ngombwa ko uhita usinzira ukigera mu buriri. Ushobora kuba usoma igitabo cyangwa utekereza ku ko umunsi wakugendecyeye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kurara-wambaye-ubusa-bishobora-kuba-umuti-wibitotsimenya-icyo-abahanga-babivugaho/

  • Abantu 66 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 102 barakira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 ba COVID-19 mu Rwanda.

    Abakize ni 102, batumye abamaze gukira bagera ku mpuzandengo ya 94.6%.Uyu munsi nta muntu wapfuye, abamaze gupfa ni 343, mu gihe abakirwaye ari 1,062 barimo 2 barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 162 barimo miliyoni zirenga 140 z'abakize ndetse na miliyoni 3.3 z'abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-66-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-102-barakira

  • Leicester City yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya FA CUP mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabereye I Wembley imbere y'imbaga y'abafana 22,000,bari bongeye kwemererwa kugaruka ku kibuga,Leicester City yahaye ibyishimo abafana bayo.

    Umubiligi Youri Tielemans niwe watsinze iki gitego ku munota wa 63 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ryerekeza mu rushundura.
    Chelsea yishyuye iki gitego ku munota wa 89 ariko VAR ivuga ko Ben Chilwell wagitsinze yaraririye amahirwe y'iyi kipe yo mu mujyi wa London ayoyoka atyo.

    Youri Tielemans afashije Leicester City gutwara FA Cup cyane ko yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma inshuro 5 itsindwa zirimo iheruka muri 1969.Leicester City ntiyari yarigeze itwara iki gikombe iyi ni inshuro yayo ya mbere.

    Iki nicyo gikombe cya mbere Brendan Rodgers atwaye mu Bwongereza nyuma yo gutoza amakipe nka Swansea,Liverpool n'iyi Leicester atoje imyaka 2 ari ku rwego rwo hejuru cyane.

    Chelsea yaThomas Tuchel yaherukaga gutsindwa na Arsenal igitego 1-0 muri shampiyona ariko ibihe bibi yabikomereje muri FA Cup.

    Kuwa kabiri w'icyumweru gitaha,aya makipe azahurira ku kibuga cya Stamford Bridge mu mukino wa shampiyona aho byitezwe ko Chelsea ishobora kwihorera.

    Chelsea kandi ifite umukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Manchester City uzabera mu mujyi wa Porto.

    Leicester City yabaye ikipe ya 44th ibashije kwegukana FA Cup.Ikipe yaherukaga kwegukana FA Cup ari inshuro ya mbere ni Wigan muri 2013.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/leicester-city-yegukanye-igikombe-cyayo-cya-mbere-cya-fa-cup-mu-mateka-yayo

  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka –

    Impanuka y’iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati “Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby’abandi bigomba guhagarara.”

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka y'iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati 'Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby'abandi bigomba guhagarara.'

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-15-bafunzwe-bazira-gusahura-ikamyo-itwaye-inzoga-yakoze

  • Mudasobwa 4 000 zigiye guhabwa abarimu mu kunoza ireme ry'uburezi – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo guha abarimu izi mudasobwa ku rwego rw'igihugu, cyatangiriye ku Ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya ETO Nyamata, riri mu Karere ka Bugesera.

    Ku ikubitiro hatanzwe mudasobwa 2500, zirimo 1967 zatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, naho izisigaye zikaba zigenewe abarimu b'ibigo bishya bizatangira kwakira abanyeshuri mu mwaka utaha w'amashuri.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro bari barasigaye inyuma mu gikorwa cyo guha abarimu mudasobwa zo kwifashisha mu kazi kabo, mu gihe amasomo batanga ari ingirakamaro cyane mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Gahunda yo guha abarimu mudasobwa imaze igihe itangijwe, ariko nk'uko tubizi abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro basigajwe inyuma. Mudasobwa ni igikoresho cy'ingenzi cyane, by'umwihariko muri ibi bihe duhanganye na Covid-19.

    Intego nyamukuru yo guha abarimu izi mudasobwa, ni ukuzamura ireme ry'uburezi hatangwa amasomo ajyanye n'igihe, kwigisha hakoreshejwe iyakure, n'ibindi. Umwarimu wese wigisha imyuga n'ubumenyingiro, azahabwa mudasobwa.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu 4 499 bari muri iki cyiciro, barimo 2 500 bamaze kubonerwa mudasobwa.

    Bamwe mu barimu bahawe izi mudasobwa, bagaragaje akanyamuneza, bavuga ko bagiye kwigobotora ingorane bahuraga na zo bitewe no kutagira mudasobwa zabo.

    Nyandwi Emillien wigisha kuri TVET Nyamata, yavuze ko bagorwaga no gutegura amasomo yabo, kuko bifashishaga mudasobwa zigenewe abanyeshuri.

    Ati 'Najyaga gukoresha iz'abanyeshuri muri 'Computer Lab'. Byari imbogamizi, kuko najyagayo nyuma y'amasomo, simbashe gukora ibyo nateganyije kubera igihe gito. Ubu nzajya nyikoresha igihe cyose, ntegure amasomo neza, kandi kuko nzajya nsoma amakuru yo hirya no hino, bizamfasha kwigisha ibijyanye n'igihe.'

    Inga Kluender-Preeus wari uhagarariye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, witabiriye itangwa ry'izi mudasobwa aturutse muri Ambasade y'u Budage, yashimiye uburyo u Rwanda rwahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa kuzibungabunga, bakazikoresha neza kandi zigatanga umusaruro wisumbuye mu kazi kabo.

    Ati 'Izi mudasobwa turi gutanga, ni iza mbere yakozwe n'uruganda Positivo, kandi tuzizeyeho kuzatanga umusaruro ufatika. Bayobozi b'ibigo n'amwe barezi muri hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko n'ubwo izi mudasobwa muzihawe, zizakomeza kuba umutungo wa Leta. Muzaba muzifite umunsi ku wundi, ariko ndagira ngo muzibuke ko ari umutungo wa Leta ugomba gusigasirwa, kandi ugakoreshwa icyo wagenewe cyonyine'.

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'Uburezi ku ruhare rukomeye mu iterambere ry'aka karere.

    Mudasobwa zatanzwe, buri imwe igiye ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 500 Frw. Umwarimu uzava muri uyu mwuga n'uzahindura aho yigishaga, azayisigira ishuri yigishagaho, maze izahabwe uzamusimbura.

    Ni mu gihe kandi izangirika izajya isanwa na Leta, umwarimu ntacyo atanze.
    Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abo mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta k'ubw'amasezerano. Hatangiriwe ku bigo bya TVET byatsindishije neza, abasigaye bakaba bazazihabwa uko zizagenda ziboneka.

    Abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bari baribaginye mu guhabwa mudasobwa

    Abarimu bo muri TVET batangiye guhabwa mudasobwa

    Buri mwarimu wigisha muri TVET azahabwa mudasobwa

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

    Hasinywe amasezerano asobanura uko mudasobwa zatanzwe zizacungwa

    Inga Kluender Preeus wari uhagaririye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, yashimiye u Rwanda uko rwateje imbere ikoranabuhanga rukagabanya ubukana bw’ingarika mbi za Covid-19 ku burezi

    Nyandwi Emillien yavuze ko bajyaga bagorwa no gutegura amasomo bakoresheje mudasobwa z’abanyeshuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bari barasigaye inyuma

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe mudasobwa kuzazisigasira

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi batera inkunga imyuga n’ubumenyingiro

    Uwimana Josepha yavuze ko mudasobwa yahawe azayifashisha akora ubushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mudasobwa-4-000-zigiye-guhabwa-abarimu-mu-kunoza-ireme-ry-uburezi

  • Minisitiri w'Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Guelleh wa Djibouti – #rwanda #RwOT

    Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarahiriye kuyobora Djibouti muri manda ya Gatanu kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, nyuma yo kwegukana amatora yabaye tariki 9 Mata akayitsinda ku majwi arenga 98%.

    Minisitiri Ngirente yageze muri Djibouti kuwa 14 Gicurasi, yakirwa na mugenzi we Abdoulkader Kamil Mohamed Minisitiri w'Intebe wa Djibouti ku kibuga cy'indege cya Djibouti-Ambouli.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko Minisitiri Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh ahagararariye Perezida Paul Kagame.

    Earlier today Prime Minister @EdNgirente participated, on behalf of HE President Paul Kagame, in the swearing-in ceremony of President Ismaïl Omar Ghuelleh of Djibouti. pic.twitter.com/cugvMKyzzY

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) May 15, 2021

    Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, Perezida wa Somaliland Muse Biihi, ndetse na Minisitiri w'Intebe wa Somalia, Mohamed Roble.

    Mu ijambo rye, Perezida Ismaïl Omar Guelleh yavuze ko azita ku kibazo cy'ubukene n'ibura ry'akazi birangwa muri Djibouti ndetse ko azashyira imbaraga mu kuzamura ibikorwaremezo, imitangire ya serivisi, itumanaho ndetse n'ikoranabuhanga.

    Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika hafi ya Ethiopia, Somalia na Eritrea. Ni igihugu gito ku Rwanda gifite abaturage barenga ibihumbi 900, ariko imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa PAM igaragaza ko 42% byabo bari mu nsi y'umurongo w'ubukene.

    Arahiye nyuma yo gutsinda amatora yabaye kuwa 9 Mata 2021, yatsinze ku majwi arenga 98%

    Minisitiri Dr Ngirente ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti

    Ni umuhango wabereye aho Umukuru w’Igihugu akorera mu Murwa Mukuru muri Djibouti

    Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatanu

    Yayoboye Djibouti kuva mu 1999


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yahagarariye-perezida-kagame-mu-irahira-rya-guelleh-wa

  • Minisitiri Busingye yijeje ikemurwa ry'ibibazo by'Abarokotse Jenoside bikiri mu nkiko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibitso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho umunsi ku munsi, bafashwe mu buryo butandukanye binyuze mu miryango ibahuza irimo Ibuka, AERG, GAERG, n'indi.

    Yagize ati 'Haba uw'urubyiruko cyangwa uwo mu yindi myaka warokotse Jenoside [yakorewe Abatutsi], ubu icyo twishimira ni uko ari mukuru. Mu myaka yashize twamujyaga imbere akatugenda inyuma ariko ubu turashaka ko atujya imbere tukamugenda inyuma kuko ni mukuru; ariko akamenya ko tumuri inyuma kandi duhamye atari ukumubwira ngo genda nunanirwa uzagaruke.'

    Yakomeje asaba abarokotse bafite ibibazo gufata iya mbere bakabimenyekanisha, kugira ngo bafashwe bikemurwe neza.

    Ati 'Niba ari mu misozi aho bari batuye, niba ari mu bindi bintu yabwiwe ko ababyeyi be bakoraga cyangwa bari bafite, ajye atuma tubimenya ariko atujye imbere. Turabyifuza natwe ko byakorwa.'

    Minisitiri Busingye yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu ikemurwa ry'ibindi bibazo nabyo bikibangamira abarokotse, binyuze mu nzira zitandukanye zagiye zikurikizwa mu kubikemura mu myaka 27 ishize.

    Imwe mu nzira zakoreshejwe mu gukemura ibibazo by'abarokotse Jenoside birimo gukurikirana ababiciye n'imitungo yanyazwe, ni Inkiko Gacaca zamaze imyaka isaga icumi. Icyakora zasojwe mu 2012 hari imanza zitarangiye, zimwe zijya gusorezwa mu nkiko izindi ntizirarangira magingo aya.

    Minisitiri Busingye akomoza kuri izo zikiri mu nkiko, yagize ati 'Tuzananirwa izizananirana gusa […] Birumvikana hari izizananirana, imanza zisaga 1.000.600 nta kuntu zarangizwa zose ngo bikunde. Hari n'ababuranye badahari icyo gihe n'ubu bataraboneka, batagira n'icyo batunze [kandi] tutazi aho batuye; ariko mureke dufatanye hananirane izizananirana, ariko izishobora gukemurwa zose tuzazikemure.'

    Yavuze ko mu turere twose hari gukorwa 'akazi keza cyane' ku buryo hari icyizere ko bizarangira.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide, yashimiye Minisitiri Busingye aho ibyo bibazo bigeze bikemurwa, avuga ko ibisigaye nabyo hari icyizere ko 'ibizashobora gukemurwa bizakemurwa.'

    Nkuranga yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko 'ubumwe bwabo hari abashaka kubuhungabanya'.

    Yagize ati 'Ndagira ngo uko dushoboye twese, dushyire ingufu hamwe turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ab'inyangabirama [banga] iyo babonye Abanyarwanda batangiye kwishyira hamwe bakora uko bashoboye kugira ngo wa muryango bashwanyuje bongere bawushwanyuze.'

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside (GAERG) ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk'umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite intero igira iti 'Ntukazime nararokotse'.

    Gatari yavuze ko imiryango 15.593 igizwe n'abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, bikaba ari ikimenyetso cy'umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo intumwa y'Ambasade y'Abadage mu Rwanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, Caradinal Antoine Kambanda, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abandi.

    Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’umucyo nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo

    Cardinal Kambanda na Minisitiri Busingye ubwo basohokaga umuhango urangiye

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Ambasade y’u Budage mu Rwanda yari ihagarariye muri uyu muhango

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yijeje ko ikibazo cy’imanza z’abarokotse Jenoside zitarasozwa kigiye gukemurwa

    Umuhanzikazi Mariya Yohani yari mu muhango ahabwa n’umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda Nkuranga Egide yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-busingye-yijeje-ikemurwa-ry-ibibazo-by-abarokotse-jenoside-bikiri-mu

  • Bizimana Djihad yakoze ubukwe n'umukunzi we bamaze igihe bakundana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umukinnyi w'Amavubi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Waasland Beveren,Bizimana Djihad yakoze ubukwe n'umukunzi we Dalida Simbi aherutse kwambika impeta y'umubano.

    Bombi basezeranye mu idini ya Islam(kufunga Ndoa) ndetse haba n'umuhango wo kwiyakira, ibi byose bikaba byabereye mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi aho bose baba.

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, nibwo uyu mukinnyi yasabye umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo,undi arabyemera amwambika impeta.

    Bizimana Djihad na Dalda Simbi bagiye kubana nyuma y'imyaka isaga itatu bakundana.Uyu mukunzi wa Djihad yakuriye mu Bubiligi aho yagiye afite imyaka 6.

    Urukundo rwa Bizimana Djihad na Simbi rwarushijeho gukomera ubwo uyu mukinnyi yerekezaga mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland-Beveren amazemo imyaka isaga 3.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/bizimana-djihad-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-bamaze-igihe-bakundana

  • Rubavu: Abantu 15 bafunzwe bazira gusahura inzoga z'ikamyo yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu,abantu 15 muri batawe muri yombi bakurikiranweho gusahura bajyana mu ngo zabo inzoga zari zipakiye mu ikamyo yakoreye impanuka mu murenge wa Rugerero.

    Nkuko RBA yabitangaje,Abantu 15 bo mu karere ka Rubavu batawe muri yombi na RIB bakurikiranweho gusahura bajyana mu ngo zabo inzoga zari zipakiye mu ikamyo ya Bralirwa yaguye mu muhanda iryamira uruhande rw'ibumoso igeze mu murenge wa Rugerero.

    Nubwo nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ahasige ubuzima,baturage bahise birara mu nzoga iyi kamyo yari ipakiye batangira gusahura amakaziye yayo bajyana mu ngo abandi baranywa karahava.

    Inzego z'umutekano zahise zikora ibikorwa byo gusaka inzoga zari zasahuwe ziri mu nzu z'abaturage, hagaruzwa amwe mu makaziye arimo inzoga zuzuye hanafatwa 15 babigizemo uruhare.

    Uyu muco usanzwe ugaragara muri bamwe mu baturage aho imodoka zitwara inzoga cyangwa ibindi ziguye bamwe barwanira kunywa kwiba abandi bakagerageza kuzitunda bajyana iwabo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abantu-15-bafunzwe-bazira-gusahura-inzoga-z-ikamyo-yakoze-impanuka