Blog

  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk’umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y’uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Patriots yatsinze umukino wa mbere ufungura irushanwa rya BAL #rwanda #RwOT

    Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL y'uyu mwaka,Patriots BC yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60,biyifasha kwinjira neza muri iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe y'ibigugu muri Afurika.

    Uyu mukino wagaragayemo icyamamare mu muziki,Jermaine Cole,wakinnye igihe kinini ndetse yinjiza n'amanota ku ruhande rwa Patriots.

    Abakinnyi bigaragaje cyane ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner, barimo Umunyamerika, wabaye uwarushije abandi kwitwara neza (MVP) muri uyu mukino yatsinzemo amanota 20.

    Muri Patriots kandi Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota 13, undi munyamerika Prince Ibeh atsinda 13 naho kapiteni wayo Aristide Mugabe atsinda amanota 9.

    Muri Hoopers, umunyamerika Taren Sullivan niwe watsinze menshi, 15, naho Ben Uzoh wigeze gukina Nets, Cavaliers cyangwa Raptors muri NBA atsinda amanota 12

    Patriots BC yagowe n'agace ka mbere gusa kuko yagatsinzwe ku manota 17 -18 ariko yaje kugaruka mu tundi duce iri hejuru itsinda uyu mukino wari ingenzi kuri yo.

    Igice cya mbere cya mbere [uduce 2 twa mbere] twarangiye Patriots iyoboye umukino n'amanota 43-34 ya Rivers Hoopers ndetse ikomeza kuyobora mu duce twakurikiye.

    Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere, kuva uyu munsi tariki ya 16 kugeza kuwa 30 Gicurasi 2021.

    Irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere,rigizwe n'amakipe 12 ariyo: Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

    Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers, GNBC na US Monastir. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y'iminsi itatu.

    Urutonde rw'abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

    2. Mugabe Arstide
    5. Sagamba Sedar
    10. Gasana Sano
    11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
    12. Kenneth Gasana
    14. Bush Wamukota
    15. Jermaine Cole
    22. Dieudonne Ndizeye
    23. Steve Hagumintwari
    24. Jean Paul Ndoli
    32. Prince Ibeh
    33. Brandon Costner
    34. Elie Kaje




    Patriots BC yatsinze umukino ufungura

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-irushanwa-rya-bal

  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w'u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk'umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y'igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    President Kagame has arrived in Paris to attend the International Conference on Sudan and the Summit on Financing African Economies.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 16, 2021

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y'uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n'iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    President Kagame today met with @KGeorgieva, Managing Director of @IMFNews and President @SahleWorkZewde of Ethiopia, ahead of the International Conference on Sudan and the Summit on Financing African Economies pic.twitter.com/BeQsNKhw1I

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 16, 2021

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z'u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n'u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y'ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w'Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y'urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w'imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by'ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by'ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z'u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w'imyaka 81 wari Umukuru w'Ishami ry'Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w'u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n'u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n'uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-mu-bufaransa

  • Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. #rwanda #RwOT

    Mu mukino ufungura irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena, wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda ndetse na GNBC yo muri Madagascal urangiye ikipe ihagaririye u Rwanda yitwaye neza itsinda amanota 83 kuri 60.

    Muri uyu mukino waranzwe no kwitwara neza ku ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda usibye agace ka mbere k'umukino kuko mu minota icumi yari ikagize iyi kipe yatsinzwe amanota 18 ya Hoops Rivers ku manota 17.

    Mu gace ka kabiri iyi kipe yatangiye neza urugendo rwayo rwo kwitwara neza muri uyu mukino kuko aka gace karangiye ikipe ya Patriots itsinze amanota 26 ku manota 16, ni ukuvuga ko uduce tubiri tw'uyu mukino twarangiye Patriots BBC ifite amanota 43 kuri 34 ya Hoops Rivers BBC.

    Mu tundi duce tubiri twari dusigaye ikipe ya Patriots yakomeje kutuyobora kuko agace ka gatatu yakabonyemo amanota 22 ku manota 10 ya Hoops Rivers, agace ka nyuma ari nako ka kane Patriots BBC yasaruyemo amanota 18 kuri 14, umukino urangira Patriots BBC iwutsinze ku manota 83 kuri 60 ya Hoops Rivers BBC.

    Muri uyu mukino umukinnyi Brandon Costner yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, kuko uyu musore ukomoka muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika waje gukinira Patriots BBC yatsinze amanota 20 atanga imipira ibiri yabyaye amanota anakora rebounds ebyiri mu minota 24 n'amasegonda 46 yamaze mu kibuga.

    Umuhanzi Jermaine COLE wo muri USA kuri ubu urimo gukinira Patriots yagaragaye muri uyu mukino, yabashije gukina iminota 17 n'amasegonda 51, muri icyo gihe cyose ari mu kibuga yatsinze amanota atatu anatanga imipira ibiri yabyaye amanota.

    Kuri uyu wa mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ikipe ya A.S. Douanes izakina na G.S. Pétroliers ku isaha ya saa munani, ku isaha ya cyenda n'igice ikipe ya Zamalek izakina na Ferroviaro de Maputo naho umukino uzasoza uzahuza ikipe ya U.S. Monastir izakina na G.N.B.C.

    The post Amafoto — Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria

  • Bishe umuntu barangije baramurya muri RDC   #rwanda #RwOT

    Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, rumwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo rwishe rutwitse umuntu ukekwaho icyaha cyo kwica umuvunjayi uzwi ku izina rya Shika Mutumoyi rurangije rurya inyama z'uwo muntu.

    Urwo rubyiruko nyuma yo kwicwa uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo kwica
    Shika Mutumoyi rwafunze umuhanda rusaba ko rwahabwa Major Katembo
    Jean Pierre rukamwicisha amabuye kuko yishe arashe umunyamategeko
    Aramba Rodrigue mu ijoro ryo ku wa gatatu 12/05/2021 nk' uko VOA ibitangaza.

    Si ubwambere muri uvira rumwe mu rubyiruko rwica umuntu hanyuma
    rukarya inyama ze kuko mu ntangiro z'umwaka wa 2017 hari umuntu wiciwe
    Kilibula ashinjwa kwica umuyobozi wa banki ya Cadeco hanyuma rumwe
    m'urubyiruko ruya inyama ze.

    Iyi foto yakoreshejwe ya kuwe kuri VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/16/bishe-umuntu-barangije-baramurya-muri-rdc/

  • Patriots BBC yatangiye BAL itsinda #rwanda #RwOT

    Patriots BBC yatangiye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) itsinda Rivers Hoopers amanota 80-63.

    Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere, tyatangiye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 16 rikazarangira ku wa 30 Gicurasi 2021.

    BAL irimo kubera muri Kigali Arena yitabiriwe n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda 4.

    Uyu munsi hateganyijwe imikino 2 yo mu itsinda A. Patriots BBC yakinnye Rivers Hoopers mu mukino ufungura shampiyona.

    Patriots BBC yari ifite abakinnyi babiri bakomoka muri Amerika, Brandon Costner n’umuraperi J. Cole.

    J. Cole wari witizwe muri uyu mukino, ntabwo yabanjemo ariko n’ubundi yinjiyemo mu gace ka mbere.

    River Hoopers yasoje agace ka mbere ifite amanota 18 kuri 17 ya Patriots BBC.

    Mu gace ka kabiri Patriots BBC yagatsinzemo amanota 26 kuri 16 ya Patriots BBC(43-34).

    Agace ka gatatu karangiye ku manota 65 ya Patriots kuri 44 ya River Hoopers ni mu gihe umukino warangiye ari amanota 80 ya Patriots BBC kuri 63 ya River Hoopers.

    Ku ruhande rwa Patriots BBC Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 20. J. Cole yakinnye iminota 17 atsinda amanota 3.

    Undi mukino uteganyijwe wo muri iri tsinda ni uza guhuza US Monastir (Tunisia) na GNBC (Madagascar) guhera saa 21:00.

    Patriots BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, ihura na GNBC yo muri Madagascar.

    Patriots BBC yari tayali muri uyu mukino

    Kenneth Gasana yitegura gutera mu gakangara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yatangiye-bal-itsinda

  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje imbaraga zo gukira ibikomere ziri mu kwibuka imiryango yazimye –

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 15 Gicurasi 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka iyi miryango bigomba gutanga imbaraga zo kugena ahazaza hubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Uyu munsi turibuka imiryango yazimye, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagabo, abagore n’abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza. Kubibuka biduhe imbaraga z’umutima, bidutere n’ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda.’’

    Kuva mu 2009 ni bwo Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu bukaba bugikomeje.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, aho abayigize bose barimo ababyeyi n’abana babo bishwe ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru.

    Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ni zo zibasiwe cyane. Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371 na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.

    Uturere twa Nyamagabe na Karongi ni two dufite umubare munini w’imiryango yazimye ahanini bishingiye ku kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo mu cyiswe Opération Turquoise.

    Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Umuyobozi w’Umuryango wa GAERG ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bihaye intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

    Gatari yavuze ko imiryango yazimye muri Jenoside ari ikimenyetso cy’umugambi wari uhari wo kurimbura Abatutsi.

    Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye haranatekerezwa uburyo hakwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse no gukora filime mbarankuru iyisobanura neza n’uburyo yazimye.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari imbaraga zidasanzwe zo gukira ibikomere mu kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Musanze FC yatsinze AS Kigali ntibyagira icyo biyifasha, amakipe 5 yazamutse yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Musanze FC yatsinze AS Kigali 2-1 mu mukino usoza itinda C ariko ntibyari icyo biyifasha kuko AS Kigali yazamukanye na Police FC.

    Hatangiye imikino isoza amatsinda ya shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, hakinaga itsinda C na D.

    Muri iri tsinda Musanze FC yasabwaga gutsinda AS Kigali byibuze ibitego 2-0 ariko Police FC igatsindwa na Etincelles, ni mu gihe AS Kigali yo yari yamaze kuzamuka.

    AS Kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Mumena.

    Musanze FC nk’ikipe yashakaga intsinzi yatangiye isatira cyane ndetse ibona amahirwe ariko rutahizamu Ikechekwu agenda ayahusha.

    Ku munota 24, uyu rutahizamu wari wahushije uburyo bwinshi yaje gutsindira Musanze FC igitego cya mbere ni ku mupira Mutebi Rashid yateye mu izamu ariko umunyezamu Rugero Chris ananirwa kuwufata ngo awukomeze.

    AS Kigali yaje kwishyura iki kigitego ku munota wa 37 kuri penaliti yatewe na Lawal ku ikosa Serge yakoreye Tchabalala mu rubuga rw’amahina. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri Musanze FC yashatse uburyo itsinda igitego maze ku ku munota wa 70 Idrissa ayitsindira igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

    Iyi ntsinzi ntacyo yamariye Musanze FC kuko Police FC yanganyije na Etincelles 1-1, bivuze ko Musanze FC yahise isigara.

    Muri iri tsinda hazamutse AS Kigali n’amanota 12, Police FC 10, ni mu gihe Musanze FC ifite 9 na Etincelles FC ifite 4 zasigaye.

    Mu itsinda D Marines yatsindiye Mukura VS iwayo 2-1, Espoir FC inganya na Sunrise FC 1-1. Iri tsinda hazamutse Marines ifite amanota 12, Espoir FC ifite 10 mu gihe Sunrise FC ifite 8 na Espoir FC ifite 4 zasigaye.

    Amakipe 5 ari yo AS Kigali, APR FC, Police FC, Marines FC na Espoir FC nizo zamaze kubona itike yo kuzamuka mu gihe ejo hazamenyekana andi makipe 3 azazamuka.

    Ejo hazakomeza imikino ya shampiyona hakina itsinda A na B, ni nabwo hazamenyekana amakipe yose yazamutse n’ayasigaye.

    Ikechekwu yahaye akazi AS Kigali

    Karera Hasaan wa AS Kigali acikana umupira Ikechekwu

    Mutebi ahanganyiye umupira na Ishimwe Christian

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-as-kigali-ntibyagira-icyo-biyifasha-amakipe-5-yazamutse-yamenyekanye

  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje imbaraga zo gukira ibikomere ziri mu kwibuka imiryango yazimye – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 15 Gicurasi 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni, mu gihe cy'amezi atatu gusa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka iyi miryango bigomba gutanga imbaraga zo kugena ahazaza hubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Uyu munsi turibuka imiryango yazimye, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagabo, abagore n'abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza. Kubibuka biduhe imbaraga z'umutima, bidutere n'ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n'ipfobya rya Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda.''

    Kuva mu 2009 ni bwo Umuryango w'abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ubu bukaba bugikomeje.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa imiryango 15.593 igizwe n'abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, aho abayigize bose barimo ababyeyi n'abana babo bishwe ntihasigara n'umwe wo kubara inkuru.

    Muri ubwo bushakashatsi, Intara y'Uburengerazuba n'Amajyepfo ni zo zibasiwe cyane. Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n'abantu 13371 na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n'abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n'abantu 5245.

    Uturere twa Nyamagabe na Karongi ni two dufite umubare munini w'imiryango yazimye ahanini bishingiye ku kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z'u Bufaransa zari ziturimo mu cyiswe Opération Turquoise.

    Ku rwego rw'igihugu, umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu w'iki cyumweru.

    Umuyobozi w'Umuryango wa GAERG ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk'umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bihaye intero igira iti 'Ntukazime nararokotse'.

    Gatari yavuze ko imiryango yazimye muri Jenoside ari ikimenyetso cy'umugambi wari uhari wo kurimbura Abatutsi.

    Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye haranatekerezwa uburyo hakwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse no gukora filime mbarankuru iyisobanura neza n'uburyo yazimye.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari imbaraga zidasanzwe zo gukira ibikomere mu kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yagaragaje-imbaraga-zo-gukira-ibikomere-ziri-mu-kwibuka