Blog

  • Kigali : Abashoferi batatu bafungiye guha ruswa Umupolisi bayita amazi yo kunywa #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari bane beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera.

    Abafashwe ni Karegeya Andre Renatus, Habiyambere Vedaste, Nzabonimana Alphonse na Kalimunda Francois (Tandiboyi),bafatiwe mu muhanda Kigali-Bugesera.

    Karegeya avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ni umushoferi w’imodoka nini ziheka imitwaro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yanyuze ku bapolisi imodoka yari atwaye itujuje ubuziranenge yinginga umupolisi ngo amubabarire, amaze kumubabarira amuha amafaranga y’u Rwanda igihumbi avuga ko ari amazi amuguriye.

    Ati 'Ndemera ko ibyo nafatiwemo ari ruswa kuko umupolisi twahuye imodoka yanjye ifite amapine abiri ashaje bigaragara. Namugezeho i Gahanga nerekeza mu Bugesera arampagarika arabibona, namusabye imbabazi arazimpa, amaze kuzimpa musaba kumugurira amazi, yahise amfatira mu cyuho ndimo kumuha icyo gihumbi cyo kugura amazi yo kunywa.'

    Karegeya avuga ko ubundi ipine rimwe yagombaga kwishyura amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, amapine abiri akishyura ibihumbi 20 kuko yarimo kuyagenderaho kandi ashaje ashobora guteza impanuka mu muhanda.

    Habiyambere Vedaste atwara imodoka ya minibisi itarwa abagenzi Kigali-Bugesera, atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Avuga ko yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu yo kugura amazi yo kunywa.

    Ati 'Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nari mvuye i Kigali ntwaye abagenzi mu Karere ka Bugesera, nageze ku mupolisi arampagarika ambaza ibyangombwa ntafite mubwira ko nta cyangombwa cy’ubuziranenge mfite. Yahise ambwira ko imodoka igomba gufungwa, natangiye kumuhendahenda musaba kundeka nkamusigira amazi yo kunywa, muri uko kumuha amazi yo kunywa(amafaranga ibihumbi bitanu) yahise amfatira mu cyuho.'

    Aba bashoferi uko ari 3 baremera ibyaha bakoze byo gufatwa batwaye imodoka zidafite icyangombwa cy’uko zujuje ubuziranenge babona bafashwe bagashaka guha ruswa abapolisi. Bagiriye inama bagenzi babo b’abashoferi ndetse n’abaturarwanda muri rusange kwirinda ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora icyo cyaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bashoferi bajya mu muhanda babizi ko ibinyabiziga batwaye hari ibyo bitujuje babona bafashwe n’abapolisi bagatangira gushaka kubaha ruswa. Yabibukije ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko gutwara ikinyabiziga kitujuje ibyagombwa bishobora guteza impanuka mu muhanda.

    Ati 'Abapolisi barabizi ko batagomba kurya ruswa n’ababigerageje mujya mubyumva kenshi ko tubirukana mu kazi, turabasaba gukomeza gufata abantu bagerageza gutanga ruswa. Icyo duhora dukangurira abaturarwanda ni uko nta serivisi bemerewe kugura, niba bafatiwe mu ikosa bage bemera ibihano bareke gutanga ruswa.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko u Rwanda rufite uburyo rubeshejeho abapolisi barwo ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rufite uko rutegura imikorere y’abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, uko bakajyaho, uko bagasimburanwaho uko bafata amafunguro n’ibindi.

    Ati 'Abaturage nibazajya babona abapolisi bahagaze bajye bamenya ko barimo kubacungira umutekano, ibyo kuvuga ngo barabagurira amazi cyangwa ngo barabahemba mu buryo budateganyijwe n’amategeko ntabwo byemewe.'

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    JPEG - 73.2 ko
    Karegeya Andre Renatus yemera ko ibyo yakoze ari ruswa
    JPEG - 98.5 ko
    Habiyambere Vedaste

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abashoferi-batatu-bafungiye-guha-ruswa-Umupolisi-bayita-amazi-yo-kunywa

  • Patriots yatsinze umukino wa Mbere ufungura BAL #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriot ihagarariye u Rwanda munirushanwa rya Basketball Africa League, yatsinze umukino ufungura yakinnyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye muri Kigali Arena ahari abafana bake abandi bawukurikiye kuri televiziyo.

    Ikipe ya Rivers Hoopers niyo yatangiye iyoboye umukino ndetse agace ka mbere karangira  ifite 18 kuri 17 ya Patriots BBC.

    Agace ka kabiri umukino wahinduye isura, Patriot ibifashijwemo n'abakinnyi  nka Brandon Costner na Prince Ibeh  isoza agace ka kabiri ifite amanota 43 kuri 34 ya Rivers Hoopers.

    Patriot yakomeje kuyobora umukino, isoza agace ka gatatu ifite amanota 65 kuri 44 ya Rivers Hoopers.

    Mu gace ka kane Patriot yakomeje kotsa igitutu ikipe ihagarariye Nigeria ari nako itsinda andi manota, ifitimbi ya nyuma ivuga ifite 83 kuri 65.

    Umuraperi ukomoka muri Amerika J Cole, wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/17/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-bal/

  • The BAL 2021: Patriots yo mu Rwanda yatangir… – #rwanda #RwOT

    Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, kuri uyu munsi yamanukaga mu kibuga, ishaka intsinzi yayo ya mbere mu mukino wayihuzaga na Rivers yo muri Nigeria.

    Uyu mukino w’amateka watangiye Patriots iri heruju kuko agace ka mbere karangiye ari  amanota 17 kuri 18, agace ka kabiri karangira ari amanota 26 kuri 16, igice cya mbere kirangira ari amanota 43 ya Patriots kuri 34 ya Rivers.

    Agace ka 3 karangiye ari amanota 22 ku 10 ya The Rivers, agace ka nyuma ari nako ka nyuma mu mukino karangiye Patriots ifite amanota 83 kuri 60 ya Rivers yo muri Nigeria.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105666/the-bal-2021-patriots-yo-mu-rwanda-yatangiranye-intsinzi-idasanzwe-105666.html

  • Bukuru Christophe yongeye kugaragaza imyitwarire mibi yirukanwa mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nkuko urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru rwabitangaje,uyu mukinnyi wo hagati mu Ikipe y'Ingabo, APR FC, yagiye arangwa n'imyitwarire mibi akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, ariyo mpamvu ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kumwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

    Umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAK yibukije Abakinnyi kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose

    Iki gikorwa cyabereye imbere y'abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk'ikipe y'Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no m'umuryango Nyarwanda.

    Muri Nzeri umwaka ushize nabwo umukinnyi Bukuru Christophe yarahanwe kubera kwanga kubahiriza amabwiriza y'umutoza Adil Mohamed.

    Icyo gihe,Umuvugizi w'ikipe ya APR FC yahamije ko Bukuru Christophe ikipe yamufatiye ibihano kubera kutubahiriza amabwiriza y'umutoza mu gihe cya COVID19.

    Ati'Bukuru yahawe igihano kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze utanga amashusho, Bukuru rero ntayo yakoze'

    'Ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n'umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy'ubuyobozi.'

    Nk'ikipe y'ingabo z'igihugu,APR FC ikunda gufata ibyemezo bikarishye birimo no kwirukana abakinnyi bagaragaje imyitwarire idahwitse aho mu minsi ishize yirukanye Sugira Ernest na Ishimwe Kevin.Bukuru yongeye gukora amakosa nawe ashobora kwirukanwa.

    Bukuru Christophe wagiye muri APR FC avuye muri Rayon Sports muri 2019, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR Fc yagenderagaho muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/2020, akaba ari n'umwe mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego muri shampiyona.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bukuru-christophe-yongeye-kugaragaza-imyitwarire-mibi-yirukanwa-mu-mwiherero

  • Umuhanzikazi Chidinma wakiriye agakiza yagiye kubwiriza mu kabari #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wamamaye mu muziki kubera kwegukana irushanwa rya Project Fame West Africa,yavuze ko yamaze kuvuka bwa kabiri atazongera kuririmba indirimbo zisanzwe ndetse minsi ishize yasohoye indirimbo yo guhimbaza Imana.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Chidinma yashyize hanze video ari mu kabari ari kwigisha ijambo ry'Imana nk'umuhamagaro we mushya.

    Yahise yandika ati 'Kwigisha ijambo ry'Imana mu muhanda.Undi munsi muri uyu murimo.'

    Chidinma w'imyaka 30 yamenyekanye mu ndirimbo nka Ololufe yakoranye na Flavour,Fall in love,40 n'izindi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/umuhanzikazi-chidinma-wakiriye-agakiza-yagiye-kubwiriza-mu-kabari

  • Umugore utwite yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo birakaza benshi #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n'umugabo batavuzwe igihugu bakomokamo cyangwa amazina yabo,batumye benshi kuri Twitter bacika ururondogoro kubera iki kintu kidasanzwe aho umugore nawe afata iya mbere agatera ivi asaba umugabo kumurongora.

    Uyu mugabo bitazwi niba ariwe wateye inda uyu mugore,yagaragaye yatunguwe cyane ndetse yifashe ku munwa nk'ibisanzwe ku bakobwa.

    Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mugore bavuga ko ibi yakoze atari byo kuko nta mugore utwite ukwiriye gusaba umusore ngo amugirire impuhwe amurongore.

    Umwe yagize ati 'Oya.Bagore ibi ntimukabikore.Mwiyubahe kandi mwiheshe agaciro.Undi yagize ati 'Nahitamo kugongwa n'imodoka inshuro 5 aho gukora ibi.'

    Undi muntu wabonye iyi foto kuri Twitter yagize ati 'Gutwita narangiza ngasaba umugabo ko andongora! Nahitamo gupfa.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-utwite-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugabo-birakaza-benshi

  • Umunyarwenya Basketmouth uri mu Rwanda yatung… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda hatangiye imikino ya Shampiyona Nyafurika y'umukino wa Basketball [BAL], aho yafunguwe n'umukino wahuje ikipe ya Patriots yo mu Rwanda na Rivers yo muri Nigeria, wabereye muri Kigali Arena.

    Ni umukino wabaye abafana bitabiriye, ariko buri wese yasabwe kwambara agapfukamunwa, abagenzura inyubako ya Kigali Arena basabwe gushyira buri hamwe umuti wa 'Sanitizer', gupima abitabira imikino, nta mafunguro yemewe, abantu basabwa guhana intera n'ibindi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Basketmouth uri mu Rwanda aho azataramira abitabiriye iyi mikino, yavuze ko yatunguwe n'ukuntu mu gihe cy'iminsi itatu amaze mu Rwanda bamaze kumupima Covid-19 inshuto eshatu. Ati 'Mu Rwanda nta mikino (ni ukubahiriza ingamba.'

    Uyu munyarwenya ari mu bitabiriye umukino wafunguye irushanwa rya BAL, ndetse yashimye abamuhaye ubutumire.

    Basketmouth w'imyaka 41 ni rurangiranwa mu banyerwanya bubatse izina muri Afurika nzima. Yavukiye anakurira muri Leta Abia muri Nigeria. Yavutse yitwa Bright Okpocha ahitamo gukoresha Basket Mouth. Afite amateka yihariye muri uyu mwuga adashobora kwirengagizwa.

    Yabonye izuba kuya 14 Nzeri 1978 i Lagos. Yamenyekanye nka Basketmouth, ni umunya-Nigeria kavukire. Ni umunyarwenya ubimazeho igihe kinini ubifatanya no gukina filime. Ibitaramo by'urwenya yise 'Basketmouth uncensored' byatumye izina rye rimenyekana birushijeho, yabigejej henshi ku mugabane wa Afurika n'ahandi.  

    Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye ahitwa Apapa mu Mujyi wa Lagos. Yize 'sociology' na 'antropoloy' muri kaminuza Benin ari kumwe n'umuvandimwe we Godwin.  2005- 2006 yahawe igihembo 'National Comedy Award ndetse na 'Awards for Best Stand-up Comedia of the year'.

    Basket kuya 14 Gashyantare 2017 ku munsi w'abakundanye, amatike y'igitaramo yakoreye 'Wembley Arena' yaragurishijwe arashira afatwa nk'umunyarwenya uhagaze neza muri Afurika.

    Niwe mu nyarwenya wa mbere wo muri Afurika wayoboye ibirori 'Apollo' byabereye mu Bwongereza. Yagiye atumirwa gusetsa mu birori bitandukanye nka 'Like of the Ribs', 'Comedy Central Presents, 'Basket Mouth Live' yabereye O2 Arena mu Bwongereza n'ibindi byinshi byakomeje izina rye.

    Basketmouth yavuze ko yatunguwe no gupimwa inshuro eshatu Covid-19 mu minsi itatu amaze mu Rwanda

    Baskemouth yashimye abamutumiye mu mikino ya BAL azatereramo urwenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105662/umunyarwenya-basketmouth-uri-mu-rwanda-yatunguwe-ningamba-zafashwe-mu-guhangana-na-covid-1-105662.html

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 42 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru,COVID-19 yishe umugore w'imyaka 81 wo muri Kigali bituma abo imaze guhitana bose baba 344.

    Abarwayi bashya babonetse ni 42 mu gihe abakize ari 70, bituma abamaze gukira babarirwa ku kigero cya 94.6%. Abakirwaye ni 1,033 barimo babiri barembye mu Rwanda.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandii-42-barayandura

  • Wizubara kugotwa ntabwo bitwika Bruce Melod… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie n'umuhanzi uri gukora cyane ndetse bitewe n'umurindi afite mu bikorwa bye yataziriwe izina rya 'MUNYAKAZI'. Kuri yi nshuro uyu muhanzi nyuma yo gusinya amaseserano n'inzu y'imyidagaduro n'imikino'KIGALI ARENA' afite agaciro ka miliyoni 150 za mafaranga y'U Rwanda yakoze mu ganzo afatanije n'umuraperi Dip Doundu Guis bakoze indirimbo y'ubahoriza irushanwa ryahuje imbaga y'ibyamamare haf yabyose byo ku Isi.     

    Ifoto ya Bruce Melodie yashyize ku rukuta rwe kuwa 15 Gicurasi 2021

    Iyi ndirimbo yiswe 'GAME ON' yasohotse iri kumwe n'amashusho yayo gusa yahise isibwa haciye igihe gito ikurwa kuruba rwitwa BAL yari yashyizweho Ishyirwa kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie

                                             

    Uyu muhanzi wakoreye mu ngata Bruce Melodie muri iyi ndirimbo ni umuhanzi ufite izina rikomeye wo mu gihugu cya Senegal mu njyana ya HIP HOP. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku bukaka bw'imikino ndetse n'uburyo umuntu yagera ku ntsinzi abikesha gukora cyane no kudacika intege.

    Hari aho Bruce Melodie yumvikana avuga ko ko ubutsinzi buharanirwa ndetse akanaterurira mu ndirimbo imeze nk'igishakamba cya Kinyarwanda agira ati 'Tera intamwe imbaraga ziguhe gutsinda widohoka inzozi zawe zibe ibitego'. Ahandi aza yungamo agira ati 'Wizubara kugotwa ntabwo bitwika' nk’imwe mu muvugo ziri gukoreshwa n'urubyiruko rw'iyi minsi.

    Ku rundi ruhande iyi ndirimbo yahuriwemo n’ibi byamamare bibiri yahise ikurwa ku rubuga rwa YouTube rwa BAL gusa hashize amasaha agera kuri 2 ishyizwe hanze yahise ivanwaho ariko abantu benshi bari batangiye kuyihererekanya ndetse abandi batangiye kuyishyira ku nkuta zabo za Instagram, cyera kabaye yaje kugaruka iri kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie.

    Kanda hano urebe indirimbo ya Bruce Melodie bivugwa ko yahimbiwe BAL igiye kubera i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105663/wizubara-kugotwa-ntabwo-bitwika-bruce-melodie-afatanije-numunya-senegal-dip-doundu-guis-ba-105663.html

  • AS Kigali na Marines zayoboye amatsinda yo gushaka igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yabonye amanota atatu y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya C waberaga ku kibuga cya Mumena ku gicamunsi cy'iki Cyumweru.

    Uku gutsinda kwa Musanze FC ntacyo kwayimariye kuko yagiye mu makipe umunani y'inyuma kuko yari kuzamuka iyo Police FC itsindwa gusa yanganyije na Etincelles FC (1-1).

    AS Kigali yari isanzwe yarabonye itike iyijyana mu makipe umunani ya mbere yakinnye uyu mukino itari hejuru.Musanze FC niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Ikechukwu ariko Abubakar Lawal yaje kwishyurira AS Kigali.Musanze yatsindiwe igitego cy'intsinzi na Niyitegeka Idrissa.

    Muri iri tsinda Etincelles yanganyije igitego 1-1 na Police FC.Igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Hassan mu gihe Ndayishimiye Dominique yatsindiye Police FC.

    Uko itsinda c ryarangiye:
    1.AS Kigali 12pts +5
    2.Police FC 10pts +2
    3.Musanze 09pts +1
    4.Etincelles 04 pts -8

    Uko byagenze mu itsinda 𝐃:

    Mukura VS 1-2 𝐌𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞𝐬 𝐅𝐂

    Abatsinze ibitego:[Munezero D. 53'|| Hakizimana F. 73', Mugenzi B 83']

    Espoir FC 1-1 Sunrise FC

    Abatsinze ibitego:[I.Akor 79'|| A. Kizza 87']

    Urutonde

    1.Marines 13pts +3
    2.Espoir 10pts +1
    3.Sunrise 08pts +1
    4.Mukura 02 pts -6

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-na-marines-zayoboye-amatsinda-yo-gushaka-igikombe-cya-shampiyona