Ni nyuma y'aho mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025 bikekwa ko ari bo bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro cya Sosiyete yitwa Almaha Mining kiri mu Kagari ka Gahunga, Umudugudu wa Gatare bakomeretsa abantu umunani, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, baniba amabuye y'agaciro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Ati 'Bakekwaho ko mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Gicurasi bakomerekeje abantu umunani, biba amabuye y'agaciro ya coltan, amafaranga ndetse banangiza n'ibikoresho.'
SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko kandi bakekwaho gucukura no kugurisha amabuye y'agaciro bidakurikije amategeko aho banafatanywe moto ebyiri bakoreshaga mu kuyatwara, na zo zikaba zifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza rigikomeje.
Yaboneyeho kwibutsa abantu ko Polisi iburira umuntu wese watekereza nabi akijandika mu gukora ibyaha nk'ibi cyangwa se ibindi, kubireka ahubwo agafatanya n'abandi gukora imirimo yemewe kuko ubigerageza wese bitamugwa amahoro.
Abantu 17 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura
Nk'urugero muri raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko mu turere turindwi twasuwe hakiri amadosiye 1.266 y'abaturage atarishyurwa; amafaranga y'ingurane angana na 806.079.023 Frw.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari ya 2025/2026 yavuze ko ibijyanye no kwishyura ingurane mu mishinga minini Leta ifatanyamo n'abafatanyabikorwa hari umuti wavuguswe.
Ati 'Ku kibazo kijyanye n'ingurane ubu byaremejwe akenshi n'abafatanyabikorwa banini dukorana nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Banki y'Isi ko imishinga ari uko tuzajya dushyiramo ayo mafaranga kugira ngo byose bijyane. Hari ibyo natwe twemeye gukora nk'igihugu kuko ntabwo bemera ko amafaraga yabo bayakoresha mu kwishyura imisoro.'
Uturere dukennye tuzitabwaho by'umwihariko
Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwageze kuri 27,4% buvuye kuri 39,8% mu 2017, na ho ubukene bukabije bugera kuri 5,4%.
Uturere 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu na Karongi.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu gusaranganya ingengo y'imari mu turere harebwa umubare w'abadutuye n'igipimo cy'ubukene kiharangwa.
Ati 'Ubu tugiye kuzabisubiramo kuko dukurikije raporo y'imibereho y'ingo yabanjirije iyi, hari uturere twari dukennye cyane, urugero muri Nyamasheke ariko ubu urebye ubukene bwaragabanyutse muri Nyamasheke. Birumvikana ko tugomba guhindura hakibandwa ku turere dukennye cyane kurusha utundi.'
Impinduka zitezwe mu gukwirakwiza amashanyarazi
Mu byerekeye amashanyarazi habamo kuyatunganya no kuyageza ku ngo cyangwa ahandi bayakeneye.
Ati 'Icya mbere ni uko tubona ko igihe kigeze ko twongera tukinjira mu gutunganya amashanyarazi, tukongera inganda zitunganya amashanyarazi.'
Yongeyehp ko 'Iyo tumaze kuzamuka tukagera kuri 72% duhita duhura n'ikibazo cy'imiturire aho abaturage baba batuye kure kubagezaho amashanyarazi biba bitoroshye. Ubu icyo turi gukora mu igenamigambi (muzanabibona muri iyi minsi ikurikira) turimo turashaka kongera gushyira ku murongo Abanyarwanda uko batuye cyane cyane mu cyaro ariko no mu Mujyi twamara kubegeranya tukabaha umuriro.'
Politike y'urwego rw'ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Icyororo gishya cy'inka kiritezwe
Minisitiri Murangwa yavuze ko umukamo w'amata mu gihugu ukiri muke bituma uruganda rutunganya amata y'ifu rukora ku rugero rwa 30% gusa.
Ati 'Tugomba kongera ubwiza bw'amatungo dufite cyane cyane dushaka icyororo cyiza ku buryo amata dufite mu Rwanda yiyongera cyane. Tubibonera muri rwa ruganda rw'amata y'ifu, ubona ko ubushobozi buri hasi cyane, ntabwo tubona amata ahagije yo kujyana mu ruganda.'
Imibare ya Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017 ukagera kuri litiro zirenga miliyari 1 mu 2024. Ku munsi haboneka litiyo miliyoni 2,9 z'amata mu gihugu hose.
Ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II ni hamwe mu himuwe abaturage benshi (Ifoto yo muri Werurwe 2024)
'Mu rugendo rwose, ingingo ya nyuma ni yo ibarwa.' Ni umugani wo hambere ariko wuzuye ukuri. Europa League igeze ku musozo, ariko si buri wese uzatwara igikombe. Mu gihe intsinzi iri kure, ikosa rimwe rishobora gusenya byose.
Ruben Amorim, umutoza ukiri muto ariko w'ubwenge bwinshi, ari guca amarenga. Akomoka i Portugal, afite imyaka 39 y'amavuko gusa, ariko amaze kwandika amateka muri Manchester United.
Yabakuye mu mwijima, abavana mu bihe by'ishavu n'umubabaro, maze abafasha kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League.
Ariko uyu mukino wa nyuma na Tottenham ntuzaba nk'indi yose. Mu magambo ye bwite, Amorim yagize ati: 'Nubwo twageze ku mukino wa nyuma, byose bizaba nta cyo bimaze nitutegukana igikombe.' Uwo ni umugani mushya mu isura nshya: 'Kurura ushyira, kuko iyo utakirangije uba waratakaje byose.'
Tottenham nayo ni ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bafite ubunararibonye n'ishyaka ryinshi. Ese Bazakora ibishoboka byose ngo batware igikombe?
Mu myitozo, mu bitangazamakuru, no mu myitwarire y'abakinnyi ba United, haragaragaramo impagarike. Gutsindwa si iherezo ry'ubuzima, ariko kuri Amorim, gutsindwa uyu mukino byaba nko gukura igiti mu butaka bugifite imbuto zitari zera.
Hari umugani ugira uti: 'Ukora byinshi, ariko igikomeye ni ikizajya kivugwa nyuma yawe.' Imvune, ibyishimo n'umunaniro wose muri iyi Europa League, birashobora gutakara mu mpumyi y'akababaro niba badatwaye igikombe.
Europa League ni nk'isarura. Icyo usarura ni cyo kigaragaza ibyo wabibye. Amorim yatanze byose, abatoza bamwungirije, abakinnyi be, n'abafana bose bari ku ruhande rwe.
Ariko uyu mugani ntugomba kwibagirana: 'Inzira ndende ituma isarura riryoha.' Ese United izabashe gusoza uru rugendo ihagazeho bwuma? Cyangwa se amateka yayo azandikwa mu marira? 'Ubwenge si ukubona kure gusa, ahubwo ni ukumenya aho ushyira ikirenge bwa nyuma.'
'Mu rugendo rwose, ingingo ya nyuma ni yo ibarwa.' Ni umugani wo hambere ariko wuzuye ukuri. Europa League igeze ku musozo, ariko si buri wese uzatwara igikombe. Mu gihe intsinzi iri kure, ikosa rimwe rishobora gusenya byose.
Ruben Amorim, umutoza ukiri muto ariko w'ubwenge bwinshi, ari guca amarenga. Akomoka i Portugal, afite imyaka 39 y'amavuko gusa, ariko amaze kwandika amateka muri Manchester United.
Yabakuye mu mwijima, abavana mu bihe by'ishavu n'umubabaro, maze abafasha kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League. Ariko uyu mukino wa nyuma na Tottenham ntuzaba nk'indi yose.
Mu magambo ye bwite, Amorim yagize ati: 'Nubwo twageze ku mukino wa nyuma, byose bizaba nta cyo bimaze nitutegukana igikombe.' Uwo ni umugani mushya mu isura nshya: 'Kurura ushyira, kuko iyo utakirangije uba waratakaje byose.'
Tottenham nayo ni ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bafite ubunararibonye n'ishyaka ryinshi. Ese Bazakora ibishoboka byose ngo batware igikombe?
Mu myitozo, mu bitangazamakuru, no mu myitwarire y'abakinnyi ba United, haragaragaramo impagarike. Gutsindwa si iherezo ry'ubuzima, ariko kuri Amorim, gutsindwa uyu mukino byaba nko gukura igiti mu butaka bugifite imbuto zitari zera.
Hari umugani ugira uti: 'Ukora byinshi, ariko igikomeye ni ikizajya kivugwa nyuma yawe.' Imvune, ibyishimo n'umunaniro wose muri iyi Europa League, birashobora gutakara mu mpumyi y'akababaro niba badatwaye igikombe.
Europa League ni nk'isarura. Icyo usarura ni cyo kigaragaza ibyo wabibye. Amorim yatanze byose, abatoza bamwungirije, abakinnyi be, n'abafana bose bari ku ruhande rwe.
Ariko uyu mugani ntugomba kwibagirana: 'Inzira ndende ituma isarura riryoha.' Ese United izabashe gusoza uru rugendo ihagazeho bwuma? Cyangwa se amateka yayo azandikwa mu marira? 'Ubwenge si ukubona kure gusa, ahubwo ni ukumenya aho ushyira ikirenge bwa nyuma.'
Amorim yagize ati: 'Nubwo twageze ku mukino wa nyuma, byose bizaba nta cyo bimaze nitutegukana igikombe.' Uwo ni umugani mushya mu isura nshya: 'Kurura wishyira, kuko iyo utakirangije uba waratakaje byose.
Kaneza Hugo Denzel ni umwe mu bakinnyi bakiri bato mu mukino wa volleyball, ufite impano n'umurava wihariye. Uyu mukinnyi wiga mu mwaka wa gatanu (Senior 5) kuri World Mission High School, avuga ko urukundo rwe ku mukino wa volleyball rwakomotse ku nzozi n'umurava mu kumukurikira papa we, wari umukinnyi ukomeye ndetse n'umutoza w'umukino wa volleyball. Mu kiganiro yagiranye na Yegob, Kaneza yagaragaje ko gukunda volleyball atari impanuka ahubwo byaturutse ku buryo yamenye umukino kuva akiri muto, cyane cyane abona uburyo abakinnyi basabanye neza bakina, kandi bakagaragaza imikoranire mu kibuga.
Kaneza avuga ko papa we ari we wamufashije kumenya gukunda uyu mukino ndetse akaba n'umugira inama mu nzira yo kugera ku nzozi ze. Yagize ati: 'Papa wanjye yari umukinnyi w'umuhanga, nabonaga uburyo akina ashishikaye, ndetse n'umwitozo w'ukwiyungura impano ye. Ibyo byatumye nifuza gukina volleyball.' Kuba yari afite umubyeyi umaze igihe kinini mu mukino byamufashije kubona agaciro ko kwitanga no gukunda ibyo akora.
Kaneza yatangiye gukina volleyball mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, ubwo yigaga muri St. André i Nyamirambo. Nubwo atari mu gihe kinini cy'amahugurwa cyangwa kugera ku rwego rwo hejuru, yasobanukiwe ko kugira impano ari kimwe, ariko gukora cyane no guhora wiga ari byo bizamugeza ku ntera ndende. Akimara gukina, yahise yinjira muri APERUGUNGA VC, aho yakomeje kugira uruhare mu mikino y'ingenzi. Imyanya ahanini akina ni Left Attacker (Receiver) ndetse na Opposite Attacker (Right Attacker), aho ahamya ko akunda cyane gukina mu mwanya wa Left Attacker cyangwa Receiver.
Kaneza yavuze ko umukinnyi afata nk'icyitegererezo ari Mutabazi Yves, umukinnyi ukomeye ukina muri KEPLER VC. Yishimira uburyo Mutabazi abasha gukina neza kandi akagira imbaraga zidasanzwe mu kibuga. Yagize ati: 'Mutabazi Yves ni umukinnyi ukomeye nkunda cyane, kandi inzozi zanjye ni ugukina mu ikipe imwe na we, kugira ngo nige byinshi kuri we.' Uyu mugambi w'uko yifuza gukina na Mutabazi Yves ni kimwe mu byerekana umwete afite wo kugera ku ntego.
Intego Kaneza afite ni ukugera kure mu mukino wa volleyball, aho yifuza gukina ku rwego rwo hejuru nk'uko papa we yabimubwiye. Yafashe gahunda yo kuzajya abigeraho, kuko afite icyizere ko ibyo yize no gukunda umukino bizamufasha kugera ku ntego zose afite. Avuga ko gukina neza bitari gusa ku rwego rw'umukinnyi, ahubwo ngo yifuza kuba urugero rwiza ku bakinnyi bakiri bato. Yagize ati: 'Gukora cyane no gukunda ibyo ukora bizagufasha kugera ku ntego zawe, nifuza kuba urugero rwiza ku bashaka kugera ku rwego rwo hejuru mu mikino.'
Kaneza Hugo Denzel ni umukinnyi utanga icyizere ku bakiri bato bafite inzozi zo kwinjira mu mikino, cyane cyane muri volleyball. Uyu mukinnyi w'umuhanga akomeje kwitwara neza kandi afite icyerekezo cyo gukomeza gutera intambwe mu mukino wa volleyball, yifuza kuzagera ku ntera ndende, kandi azwiho kuba urugero rwiza rwo gukora cyane no gukunda ibyo ukora.
Kaneza Hugo Denzel umukinnyi w'ikipe y'Igihugu ya bato muri Volleyball avuga ko Se ariwe soko ya byose
Abakinnyi, abatoza b'Ikipe ya Rayon Sports yaraye ishyikirijwe amafaranga mu rwambariro n'ubuyobozi bwa Gikundiro ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Rutsiro FC mu mukino wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda.
Ubwo umukino wari urangiye ku tsinzi y'ibitego 2-0, byatsinzwe na Aziz Bassane na Rukundo Abdalhaman uzwi nka Paplay ikipe yose yahise ishyikirizwa amafaranga.
Ni amafaranga azwi nk'agahimbazamusyi 'Prime' ahabwa ikipe iyo batsinze umukino runaka, nk'uko byatangajwe na Rayon Sports amafaranga batsindiye bahise bayahererwa aho.
Mu makuru twamenye ni uko buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe ibihumbi ijana na Mirongo itanu by'amafaranga y'u Rwanda asanzwe nk'agahimbazamusyi bahabwa burigihe iyo batsinze.
Guhabwa aya mafaranga kuri Gikundiro, birongerera abakinnyi imbaraga zo gukomeza guhatana cyane dore ko biteguea guhura na Police kuri iki cyumweru hakinwa umunsi wa 27.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo wa Rwanda Premier League aho ifite amanota 56 igakurikirwa na APR FC ifite amanota 55.
Biteganyijwe ko imikino y'umunsi wa 27 itangira kuri uyu wa Gatanu, aho Kiyovu SC ihura na AS Kigali bagakinira kuri Kigali Pele Stadium.
Basimbuye bagenzi babo bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ahagana Saa Kumi n'Ebyiri, bagize itsinda RWAFPU2-9 ryari riyobowe na SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w'itsinda. Iri tsinda ryari rimaze umwaka umwe muri ubu butumwa ahitwa Kaga Bandoro mu Majyaruguru y'igihugu.
Bakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n'akazi keza bakoze kinyamwuga.
Ati 'Tubifurije ikaze mu gihugu cy'u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda burabashimira ubwitange n'umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'
CP Kamunuga yababwiye ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, mu gihe cy'umwaka bamaze hari ibyahindutse, abasaba gukomeza kugendana n'igihe bafatanya na bagenzi babo mu kurushaho kuvugurura imikorere barangwa na disipulini n'ubunyamwuga.
SSP Kagenza yavuze ko uretse akazi kajyanye no gucunga umutekano, mu gihe cy'umwaka bamaze mu butumwa bakoze n'ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.
Ati 'Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro n'umutekano, hari n'ibindi bikorwa twakoze dufatanyije n'abaturage bijyanye n'iterambere birimo; umuganda rusange no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by'ishuri n'ibindi bitandukanye byagiye bigira uruhare mu gutuma barushaho kutugirira icyizere no kugaragaza ubufatanye mu kubacungira umutekano.'
Yashimangiye ko ubushake no gukorera hamwe nk'ikipe ari bimwe mu byabafashije gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw'amahoro kandi ko biteguye gukomeza akazi batanga umusanzu mu gucungira abaturarwanda umutekano nk'uko bisanzwe na nyuma yo kugaruka mu gihugu.
Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zituma ibyo bibazo birandurwa burundu zirimo n'umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, SAIP.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko uyu mushinga wa SAIP wagize uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira mu bana.
Ati 'Mu byukuri ni umushinga wagize akamaro kubera ko ari umwe mu mishinga wadufashije cyane mu kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana.'
Yakomeje avuga ko uyu mushinga ukorera mu turere dutanu, wagiye ugira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bufasha imiryango itandukanye kurwanya imirire mibi cyane cyane yita ku bikorwa by'ubuhinzi.
Ntibitura yasobanuye ko mu 2020 ikigero cy'igwingira n'imirire mibi mu bana cyari kuri 40%, ariko kubera ubufatanye na SAIP icyo kigero cyagiye kigabanuka ku buryo bugaragara.
Mu 2024 umubare w'abana bagwingira muri iyi Ntara y'Iburengerazuba wageze kuri 21,8% uvuye kuri 40%.
Guverineri Ntibitura ati 'Yaradufashije kugabanya icyo gipimo kandi birakomeje kuko ni umushinga dukorana neza.'
Niyonsaba Angelique utuye mu Kagari ka Gakusa, Umudugudu wa Gako, yatangaje ko imigina y'ibihumyo n'inkoko yahawe na SAIP byamufashije cyane kubera ko umwana we yari afite ikibazo cy'imirire mibi yaterwaga n'ubukene.
Ati 'Ntarajya muri SAIP nari mfite umwana uri mu mirire mibi, yahise idufasha kuduha imigina y'ibihumyo umwana ndamuha arakura ava mu mirire mibi.'
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n'iterambere ry'abahinzi muri RAB-SPIU mu Karere ka Karongi, Mukamugenga Angelique, yagaragaje ko mbere hari ikibazo gikomeye mu igwingira ry'abana ndetse n'imirire mibi ariko aho SAIP iziye abona ko hari impinduka zifatika zigaragara.
Ati 'Abana bagiye bahinduka mu mikurire yabo, ibilo bikiyongera abari bafite ibibazo bagakurikiranwa hafi.'
Uyu mushinga umaze gutanga inkoko 3600, bivuze ko mu miryango yafashijwe buri muryango wahabwaga inkoko enye zitera amagi. Umaze kandi gutanga imigozi y'ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A nabyo bigamije kunganira imirire myiza, ndetse wanafashije abaturage ku buryo bashobora kubaka no gutunganya akarima k'igikoni aho hamaze kubakwa imirima 22 y'icyitegererezo mu Murenge wa Rubengera na Rugabana yo mu Karere ka Karongi.
Mu Ntara y'Iburengerazuba kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025, SAIP imaze gutanga amatungo magufi 11,511, imigina y'ibihumyo urenga 11,000, ingemwe z'imyembe 26,000, ibiti by'avoka bigera kuri 182,194, imirama y'inyanya igera kuri 667,000, ibiti by'amatunda birenga 128,000, ndetse nibindi byinshi.
Ni nyuma y'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) bitanze impuruza ko uku kwezi kwa Gicurasi kuzagwamo imvura nyinshi ishobora guteza ibiza.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kubona uyu muburo basesenguye imiterere y'Akarere bahitamo ahantu hafite ibyago byo kwibasirwa n'ibiza kurusha ahandi.
Yavuze ko icyo bibanzeho mu gutoranya aho hantu ari ukureba ibiza mu buryo butandukanye kuko hari ibishobora guterwa n'inkangu, umwuzure ndetse n'inkuba.
Ati 'Izo site twazishyizeho abakozi basimburana ku manywa na nijoro kuko ibiza by'inkangu akenshi bihitana abantu nijoro igihe basinziriye. Abo bakozi barimo urubyiruko rw'abakorera bushake ndetse n'abakozi ba Croix Rouge'.
Mu nshingano z'abo bakozi harimo kumenya no gutanga amakuru y'aho hantu, ahabonetse ibimenyetso by'uko abaturage bagahita basabwa kuhimuka bwangu.
Ati 'Byaradufashije cyane kuko kugeza nta buzima bw'umuntu turabura uretse imyaka y'abaturage ba Bweyeye yangijwe n'umwuzure'.
Abo bakozi bashyizwe mu bice bifite ibyago byo kwibasirwa n'inkangu ndetse no ku migezi ikunze kuwura igatwara ubuzima bw'abaturage.
Meya Sindayiheba yasabye abaturage gukomeza kuba maso, bakirinda gusuzugura umugezi igihe imvura yaguye kuko hari igihe awusuzugura yitwaje ko asanzwe ahambuka agashoramo ikirenge umugezi ugahita umutwara.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko hatoranyijwe ahantu 10 hashobora kwibasirwa n'ibiza
Bikubiye mu mbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta ya 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 8 Gicurasi 2025.
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Yusuf Murangwa yagaragaje ko Leta iteganya gukoresha miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yakoreshejwe mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025.
Ibikorwa bizibandwaho bikubiye muri gahunda y'igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) birimo ibigamije kwihutisha ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.
Kurikira ikiganiro kirambuye cya Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ibizibandwaho mu ngengo y'imari ya 2025/2026
Minisitiri Murangwa yahamije ko hazakomeza kubakwa imihanda ya kaburimbo n’indi ifasha abantu mu guhahirana
'Giants of Africa Festival' ni iserukiramuco ritegurwa n'umuryango 'Giants of Africa' washinzwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.
Iry'uyu mwaka wa 2025 riteganyijwe kuva tariki 26 Nyakanga n'itariki 2 Kanama. Ni ubwa kabiri Umujyi wa Kigali uzaba wakiriye iri serukiramuco, nyuma y'iryabaye mu 2023.
Giants of Africa Festival irangwa n'ibikorwa bitandukanye bya siporo by'umwihariko ibigamije guteza imbere Basketball mu bakiri bato. Isozwa n'igitaramo kiba cyatumiwemo abahanzi bavuye hirya no hino muri Afurika.
Mu bashyitsi batumiwe muri iri serukiramuco harimo Chris Tucker ukunzwe muri sinema i Hollywood.
Uyu mugabo w'imyaka 53 yakunzwe cyane muri filime Rush Hour yahuriyemo na Jackie Chan. Yakinnye kandi muri Friday, The Fifth Element na Money Talks.
Mu bandi bazitabira 'Giants of Africa Festival' harimo Candace Parker uri mu bagore bakinnye Basketball muri Amerika, mugenzi we, Chiney Ogwumike.
Hari kandi umunyamakuru wa ABC, Robin Roberts, Didier Drogba wubatse izina muri Ruhago, umukinnyi wa filime Michael Blackson na Boris Kodjoe wamenyekanye i Hollywood muri filime nka Surrogates, Addictated, All about us na Brown Sugar.
Muri Nyakanga 2025 Chris Tucker azasura u Rwanda
Candace Parker ni umwe mu bagore bubatse izina muri Basketball ya Amerika
Umunyamakuru Robin Roberts yamenyekanye cyane mu Kiganiro Good Morning America
Chiney Ogwumike yakiniye Los Angeles Sparks
Didier Drogba azagaragara muri 'Giants of Africa Festival'
Boris Kodjoe yamenyekanye i Hollywood muri filime nka Surrogates, Addictated, All about us na Brown Sugar