Umugore wa Simon, Natalie Fuller, yagiye mu rukiko ku wa Gatanu asaba gatanya nyuma y'ubuzima bw'ubukwe bumaze imyaka irenga 16.
Nk'uko ibyangombwa byafashwe na TMZ bibigaragaza, Natalie yashyizeho umunsi wa Gatanu nk'igihe batandukanye, kandi atangaza ko impamvu y'ukutabyumva kimwe ari 'itandukaniro ridashobora gukemurwa' ari yo mpamvu y'ubutandukane.
Umucamanza yahagaritse gahunda nini yo kugabanya abakozi ba Leta yari yatangijwe na Perezida Trump
Umucamanza wo muri leta ya California yategetse ko guverinoma ya Donald Trump ihagarika gahunda yayo nini yo kugabanya cyane abakozi ba Leta ya Amerika.
Iri tegeko ryihutirwa ryatanzwe n'umucamanza Susan Illston wo mu mujyi wa San Francisco kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'uko impuzamiryango z'abakozi hamwe n'imijyi imwe ishyikirije urukiko ikirego cyamagana gahunda ya Perezida Trump yo kugabanya cyane ingano ya guverinoma y'Amerika, aho ayita ihenze kandi irimo ubunebwe bukabije.
Mu cyemezo cye, umucamanza Illston yagize ati: 'Urukiko rubona ko Perezida agomba gusaba ubufatanye bwa Kongere kugira ngo abashe kugera ku mpinduka ashaka, bityo rusohora itegeko ryo guhagarika by'agateganyo gahunda yo kugabanya abakozi ku bwinshi.'
Iryo tegeko ryo guhagarika by'agateganyo risaba ko ibigo byinshi bya Leta bihagarika gushyira mu bikorwa amabwiriza Perezida Trump yasinye muri Gashyantare, hamwe n'andi mabwiriza yasohowe n'Ibiro bishinzwe Gahunda yo Kunoza Imikorere ya Leta (DOGE) hamwe n'Ibiro bishinzwe Abakozi ba Leta (OPM).
Iryo tegeko rizamara iminsi 14, kandi ntirisaba ko ibigo bigomba gusubiza mu kazi abakozi bamaze kwirukanwa. Ahubwo abasaba b'iki kirego basabye ko itariki yo gutangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza yasubikwa, ndetse ko ibigo bihagarika kwihutira cyangwa gukomeza gushyira mu bikorwa iryo tegeko rya perezida, harimo no gufata izindi ngamba.
Basabye ko iri tegeko rishingirwa gusa ku bigo aho gahunda yo gusenywa cyangwa kugabanywa kw'abakozi yatangiye cyangwa igiye gutangira. Harimo nk'Ikigo gishinzwe Ubuzima n'Imibereho Myiza (Department of Health and Human Services), cyatangaje muri Werurwe ko kizirukana abakozi 10,000 kandi kigashyira hamwe amwe mu mashami yacyo.
Umucamanza Illston, washyizweho na Perezida Bill Clinton wo mu ishyaka ry'Abademokarate, yavuze mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ko Perezida afite uburenganzira bwo gusaba impinduka mu bigo na za minisiteri zashyizweho na Kongere.
Ariko yongeyeho ati: 'Agomba kubikora mu buryo bwemewe n'amategeko. Agomba kubikora mu bufatanye na Kongere, kuko Itegeko Nshinga ryubatswe mu buryo bubisaba.'
Perezida Trump yakunze kuvuga ko abamutoye bamuha uburenganzira bwo kuvugurura imikorere ya guverinoma, ndetse yashyize Elon Musk, umuherwe uzwi cyane, ku isonga y'iyo gahunda biciye muri DOGE.
Ibihumbi by'abakozi ba Leta bamaze kwirukanwa, abandi bavuye mu kazi binyuze muri gahunda zituma umuntu asezera akazi agategereza igihe runaka, abandi bajyanywe mu kiruhuko cy'igihe kirekire, kubera iyo gahunda yo kugabanya ubunini bwa guverinoma. Nta mubare nyakuri watangajwe w'abamaze gutakaza akazi, ariko nibura abakozi 75,000 boherejwe muri gahunda yo gusezera gahoro gahoro, abandi benshi bari mu gihe cy'igeragezwa bamaze kwirukanwa.
Mu cyemezo cye, umucamanza Illston yatanze ingero zigaragaza uko iyo gahunda yo kugabanya abakozi imaze kugira ingaruka:
Umuryango w'abakozi bakora ubushakashatsi ku ngaruka z'ubuzima ku bakozi b'amabuye y'agaciro watangaje ko ushobora gutakaza abakozi 221 kuri 222 bakoreraga mu biro byo i Pittsburgh, muri Pennsylvania.
Umuhinzi wo muri leta ya Vermont ntiyabonye igenzura ku gihe kugira ngo ahabwe inkunga yo kugoboka abahuye n'ibiza, maze atakaza igihe cy'ihingwa cy'ingenzi.
Uyu mucamanza yibukije ko ibigo byose byagize ingaruka byashyizweho na Kongere.
Abavoka ba Leta basobanuye ko amabwiriza ya Perezida n'impapuro zasohowe zisaba kugabanya abakozi no gukora igenamigambi ry'impinduka atari amategeko yemewe ahubwo ari amabwiriza rusange agomba kuyoborwa n'ibyo ibigo ubwabyo bifata nk'ibikwiye.
Umwavoka Eric Hamilton, ushinzwe gukurikirana imanza mu Rwego rw'Ubutabera, yagize ati: 'Iri tegeko rirasaba ibitekerezo n'inyandiko z'ubufatanye ku rwego rwa politike iyo ibigo bishaka gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Ni amabwiriza agena umurongo.'
Ariko Danielle Leonard, uhagarariye abatanze ikirego, yavuze ko bigaragara neza ko Perezida, ibiro bya DOGE na OPM bari gufata ibyemezo birenze ububasha bafite, batabanje kugisha inama ibigo.
Yagize ati: 'Ntabwo barimo gutegereza ko inyandiko z'igenamigambi zinyura mu nzira zisanzwe. Ntabwo basaba uruhushya, kandi ntabwo banaritondeye.'
Iri tegeko ryo guhagarika by'agateganyo rishyirwa ku mashami ya Leta arimo: Minisiteri y'Ubuhinzi, Ingufu, Umurimo, Ubutaka, Ububanyi n'amahanga, Igenamigambi n'Imari, n'iyita ku Ntwari n'Abahoze ku rugamba.
Rinareba ibigo nka National Science Foundation, Small Business Association, Social Security Administration n'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (EPA).
Hari n'izindi mpuzamiryango z'abakozi hamwe n'imiryango itari iya Leta nayo iri mu kindi kirego kiri imbere y'undi mucamanza wo muri San Francisco, kijyanye n'iyirukanwa ry'abakozi bari bataramara igihe cy'igeragezwa. Muri icyo kirego, umucamanza William Alsup yari yategetse ko abo bakozi basubizwa mu kazi muri Werurwe, ariko Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika rwaje guhagarika icyo cyemezo.
Abari mu bashyikirije urukiko iki kirego harimo imijyi ya San Francisco, Chicago na Baltimore; ishyirahamwe ry'abakozi ba Leta rizwi nka American Federation of Government Employees; n'imiryango itari iya Leta nka Alliance for Retired Americans, Center for Taxpayer Rights na Coalition to Protect America's National Parks.
Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige kuri uyu wa kane, tariki 08 Gicurasi 2025, ubwo intama ya Murekezi Innocent yabyaraga abana batandatu.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyabaye kuri uyu muturage ari ibitangaza, ko ubu ari ubworozi wakora bukaguteza imbere mu gihe gito.
Uwamahoro Vestine ati 'Ejo ku isaha ya saa cyenda z'amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu, ni ubwa mbere twari tubibonye kuko dusanzwe tubona izibyara ebyiri n'eshatu, abantu benshi ejo bari bahuzuye.'
Iyi ntama yari yabyaye amashashi abiri n'amasekurume ane. Ku wa Gatanu, amasekurume abiri yari amaze gupfa, gusa nyirayo afite icyizere ko izisigaye zizabaho.
Umukuru w'Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, iyi ntama yabyariyemo yabwiye IGIHE ko yatunguwe n'ibyabaye.
Mu Murenge wa Cyanzarwe intama icutse igeze ku mafaranga ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima irengeje ibihumbi 100 Frw.
Ebyiri mu ntama zapfuye, ntabwo zabashije kubaho kuko zapfuye nyuma y’amasaha make
Murekezi Innocent yavuze ko iyi ntama yamufashije kubona isambu ahinga
Ifi igira inyama ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, ndetse inazwiho kugira ingaruka nke ugereranyije n'inyama zindi. Gusa umusaruro wayo mu Rwanda uracyari muke, ahanini bitewe n'ubworozi bwazo butari ku rwego rwiza mu myaka mike ishize.
Icyakora Leta y'u Rwanda, ku bufatanye n'abashoramari, yatangiye umushinga mugari wo kongera umusaruro w'amafi mu Rwanda, ku buryo mu 2035, amafi aboneka mu gihugu yaba amaze kugera kuri toni ibihumbi 80 ku mwaka umwe.
Gusa nta gihindutse, iyi ntego ishobora kuzagerwaho mbere y'igihe. Impamvu ni umusaruro udasanzwe w'ikigo cya Kivu Choice, gikorera ubworozi bw'amafi mu Karere ka Nyamasheke, mu kiyaga cya Kivu.
Iki kigo gikora ubworozi bw'amafi ya tilapia asanzwe aboneka mu Kivu, ariko bugakorwa mu buryo bugezweho, bwifashisha kareremba, cyangwa se 'cages.'
Kareremba ni uburyo bwo korora amafi, akagaburirwa mu buryo bumwe, agacungirwa hafi ku buryo akura vuba, agatanga umusaruro utubutse. Izi kareremba zubakwa mu Kiyaga hagati, aho imwe iba ifite metero 12 z'ubujyakuzimu. Zubakwa mu buryo ziri kumwe n'inshundura zifashishwa mu bihe byo kuroba.
Ku rundi ruhande, zubakwa mu buryo zishobora kwimurwa kandi zigashyirwa ahantu horoshya ukwivangavanga kw'amazi mu Kiyaga cya Kivu, ku buryo amazi adashobora kuguma ahantu hamwe.
Zubatswe kandi mu byiciro bitatu, birimo ahashyirwa amafi akiri mato, ahashyirwa amafi amaze gukura ariko ataragera ku rwego rwo kurobwa ndetse n'ahashyirwa amafi ashobora kurobwa. Ibi byiciro bitoranywa hashyingiwe ku biro by'ifi.
Mu kiyaga cya Kivu, Kivu Choice ihafite ahantu hatatu hakorerwa ubu bworozi, aho nko mu Karere ka Nyamasheke, hari ahashyizwe kareremba zifite ubutambike bwa metero 30, zikaba zimwe mu za mbere ku rwego rw'Isi.
Igikorwa cyo kumurika izi kareremba cyabaye kuri uyu wa 9 Gicurasi, mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano. Arenga miliyari 12 Frw amaze gushyirwa muri uyu mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice ari nawe wayitangije, Kamran Ahmad, yavuze ko yatangiye gukorera mu Rwanda kubera politiki y'igihugu yo korohereza abashoramari, ashingira ko gufungura izi karerembe ziri kuri uru rwego, ari intambwe ikomeye mu guhaza isoko ry'amafi mu Rwanda.
Yongeyeho 'Gutangiza izi karerembe ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwagura ubworozi bw'amafi mu Rwanda kandi bizatuma umusaruro w'amafi yororwa wiyongera ku rwego rwiza. Dufite intego yo gufasha u Rwanda kugeza ubworozi bw'amafi ahendutse kuri benshi.'
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko iyi kareremba ari ikimenyetso cy'uko guhanga udushya bishobora gukemura ibibazo bihari, ati 'Byerekana imbaraga zo guhanga udushya n'ubufatanye mu guteza imbere ubworozi bw'amafi. Umushinga wa Kivu Choice uzadufasha mu kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo ndetse no guteza imbere ubukungu bwo mu cyaro.'
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yavuze ko iri shoramari ryahinduye ubuzima mu Karere ka Nyamasheke 'binyuze mu guhanga imirimo ku rubyiruko, ndetse no kurushaho guteza imbere ubukungu bw'akarere kacu.'
Kivu Choice kandi iri kwiga ku mushinga wo gukora ifu y'amafi, ishobora kugira uruhare mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana.
Ubu bworozi bw’amafi ya tilapia butanga umusaruro uhagije
Inkingi zifashishwa mu kubaka kareremba
Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice ari nawe wayitangije, Kamran Ahmad, yavuze ko yatangiye gukorera mu Rwanda kubera politiki y'igihugu yo korohereza abashoramari
Abayobozi bagaburiye amafi
Izi kareremba zifite intera ya metero 30 z’ubutambike
Iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025. Ni ikiraro kireshya na metero 54 cyubatswe ku bufatanye bw'Akarere na Bridge to Prosperty kugira ngo gifashe abaturage bari bamaze igihe kinini bari mu bwigunge kubera kubura aho banyura ngo bahahirane.
Niyonkuru Jean Bosco usanzwe yiga ku rwunge rw'amashuri rwa Kabare II, yavuze ko bishimiye ikiraro bubakiye kuko kigiye kubafasha mu kwambuka bajya kwiga. Yavuze ko abanyeshuri benshi byabagoraga kwambuka bajya kwiga ku buryo hari n'abasibaga amasomo.
Sindikubwabo Felecien yavuze ko hari abaturage benshi bagiye batwarwa n'ikiraro kibi cyari gihari, ashimira ubuyobozi bwiza bwabubakiye ikiraro cyo mu kirere.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya, yavuze ko ahubatswe iki kiraro hajyaga hagwamo abana babo bagiye ku ishuri ariko ngo ubu abana bagiye kujya bajya kwiga bishimye. Yavuze ko kandi imihahirane hagati y'utugari twa Karujumba na Kabungo igiye koroha mu buryo bugaragara.
Ati 'Ntabwo twajyaga dukunda guhura kubera kubura aho duca, iyo imvura yabaga yaguye noneho byo byari ikibazo, hari ubwo twahingaga mu kandi Kagari imvura yagwa tukaburara kubera kubura uko tujyayo, iki kiraro kibaye igisubizo kuri twe kandi turashimira Umukuru w'Igihugu kuko imvugo ye ariyo ngiro.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Matsiko Gozangue, yavuze ko muri uyu Murenge wa Kiyombe bamaze kuhubaka ibiraro bine byose bifasha abaturage mu mihahirane. Yasabye abaturiye iki kiraro kugifata neza buri wese akagicungira umutekano.
Ati 'Ibyiza by'ibi biraro binyura mu kirere byatuzaniye bidufasha mu mihahirane hagati y'imirenge, imihahirane hagati y'utugari bigatuma iterambere ry'abaturage ryihuta. Ibi biraro byose birubakwa ku bw'ineza y'umuturage.''
Ni igikorwa ku ikubitiro cyatangiriye mu bigo by'amashuri abanza 23, aho byahawe imashini 26 ziyungurura amazi ku bufatanye na Iriba Water Group. Izi mashini zikoresha ikoranabuhanga mu kuyayungurura hanyuma ushaka kunywa amazi agakoresha ikarita.
Ubusanzwe ibigo by'amashuri byakoreshaga uburyo bwa gakondo bwo guteka amazi abana banywa nyuma yo gufatira ifunguro ku ishuri, abandi bakoreshaga imiti isukura amazi ariko bakavuga ko byabahendaga cyane.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iyi gahunda yo gushyira imashini ziyungurura amazi zikoresha ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri rizabafasha mu kurengera ibidukikije kuko ubusanzwe amazi abana banywaga nyuma yo kurya yatekeshwaga inkwi nyinshi.
Yagize ati 'Biragabanya imyuka ihumanya ikirere kuko iyo dutekesheje inkwi hari imyuka izamuka igahumanya ikirere, bisobanuye ko ingufu zakoreshwaga mu guteka amazi zizagabanywa, bya biti twakoreshaga turabireka kandi na ya myuka ihumanya ikirere ntizongera kuzamuka.''
Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu amashuri 23 ari yo yahereweho ariko ko bafite gahunda y'uko amashuri abanza yose ndetse n'ayisumbuye yose azashyirwamo izi mashini ziyungurura amazi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Niyonkuru Jean Claude wigisha ku ishuri ribanza rya Gahini, yavuze ko aho baboneye imashini iyungurura amazi ikoresha ikoranabuhanga, byabafashije mu gutuma abana banywa amazi meza asukuye ku buryo baciye ukubiri no kunywa amazi mabi yanabateraga indwara.
Ndagijimana Jean Pierre uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Adelaide, ishuri riherereye mu Murenge wa Kabare, we yavuze ko izi mashini z'ikoranabuhanga zatumye buri mwana wese asigaye anywa amazi meza bitandukanye na mbere.
Ati 'Abana benshi mbere banywaga amazi mabi ku buryo yanabatera indwara ariko ubu tumaze amezi abiri dutangiye gukoresha izi mashini mu kuyungura amazi nta kindi kibazo baragira, ikindi inkwi twakoreshaga duteka amazi ntabwo tukizikoresha.''
Ishimwe Yvette uyobora Iriba ari nayo iri gukwirakwiza izi mashini, yavuze ko bafite gahunda yo kugeza izi mashini ku bigo by'amashuri 200 muri uyu mwaka. Yavuze ko ikoranabuhanga bakoresha ari mpuzamahanga ku buryo ryizewe cyane.
Akarere ka Kayonza kabarizwamo ibigo by'amashuri 177 birimo ibigo bya Leta 114 ndetse n'ibigo byigenga 63.
Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi, Chiboo, yongeye kwerekana ko afite intego yo guhanga udushya no gusigasira umuziki nyarwanda, ubwo yasohoraga indirimbo nshya yise VAZI. Iyi ndirimbo yasohotse mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu waGatanu, ikaba imaze gutangira guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, by'umwihariko kuri YouTube ye bwite izwi ku izina rya 'Chiboo'.
VAZI ni indirimbo yuje ubuhanga mu miririmbire, amagambo aryoshye, ndetse n'umuziki utanga amarangamutima. Mu buryo yanditsemo ndetse ikanatunganywa, iyi ndirimbo yerekana iterambere n'imbaraga Chiboo akomeje gushyira mu buhanzi bwe.
Ku isura y'amajwi n'amashusho, hari kugaragaramo ubunyamwuga n'urwego rwo hejuru rugaragaza ko Chiboo atari mu rugendo rwo gukina, ahubwo afite intego yo guteza imbere umuziki we n'u Rwanda muri rusange.
Mu mashusho yayo yasohokanye, hagaragaramo imyambarire igezweho, ubugeni buhambaye mu gufata amashusho, ndetse n'uburyo yateguwe n'itsinda rimufasha mu buhanzi rye.
Abafana be bamaze kuyakira neza, aho bamwe bagaragaje ko iyi ndirimbo ishobora kuzaba imwe mu ndirimbo z'icyumweru cyangwa z'ukwezi muri iki gihe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chiboo yashimiye abakunzi be uburyo bamushyigikira, anababwira ko iyi ndirimbo ari imwe mu mishinga myinshi ateganya gusohora muri uyu mwaka wa 2025.
Yagize ati: 'VAZI ni impano mpaye abafana banjye, iyi ni intangiriro gusa, hari byinshi biri imbere kandi nzakomeza kubakorera ibihangano byujuje ubuziranenge.'
Chiboo ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka mu buryo butangaje, akaba ari n'umwe mu bafatiye runini urubyiruko, bitewe n'ubutumwa atanga ndetse n'uburyo yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zifite injyana n'ubutumwa bukubiyemo ubuzima bw'abasore n'inkumi b'iki gihe.
Indirimbo ye nshya VAZI ikaba iri mu ndirimbo yasohoye kandi ko irakomeza kumwubakira izina ndetse ikanaha abakunzi be icyizere ko umuziki nyarwanda ugifite icyerekezo.
Abasesenguzi b'umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora gukomeza gukora ku mitima ya benshi ndetse igatuma Chiboo arushaho kugwiza igikundiro no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe akomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zifite ireme rihanitse.
Kuri ubu, ushaka kureba iyi ndirimbo cyangwa kuyumva, urasabwa gusura urubuga rwe rwa YouTube rwitwa Chiboo, aho yagaragaje ko azakomeza gushyiraho ibihangano byinshi bishya mu minsi iri imbere. Abafana n'abakunzi b'umuziki nyarwanda barasabwa kumushyigikira kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze zo gukorera umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Kanye West yandikiye Kim Kardashian ibaruwa imusaba guhagarika ibyo akora bijyanye n'abana babo
Ye yabwiye Kim Kardashian ngo:'Reka gukoresha North mu nyungu zawe, ndetse no kumusiga wenyine ⦠Niteguye kurwanira abana bacu!'
Kanye West arashinja Kim Kardashian gukoresha abana babo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse akanavuga ko yigeze gusiga umukobwa wabo North West mu modoka wenyine mu gihe Kim yari yitabiriye ibirori bya Met Gala muri iki cyumweruâ”kandi ubu, Kanye aramuburira ko azamujyana mu nkiko.
Umunyamategeko wa Kanye, Kathy Johnson, yandikiye umunyamategeko wa Kim, Laura Wasser, ibaruwa isaba guhagarika ibyo Kim akora, ivuga ko bifitanye isano n'imibereho n'uburenganzira ku burere bw'abana babo bato: North West, Saint West, Chicago West, na Psalm West.
Nk'uko bizwi, Kim na Kanye batandukanye mu mwaka wa 2021, nyuma y'imyaka 7 bashakanye no kubyarana abana bane. Mu masezerano yo gutandukana, bemeranyije ko bagira uburere busesuye bw'abana bombi (joint custody), ndetse Kanye yemerera Kim amafaranga $200,000 buri kwezi nk'inkunga yo kurera abana.
Kanye arashinja Kim ibyaha bitatu
Mu ibaruwa isaba guhagarika ibyo Kim akora, Kanye avuga ko Kim yakoze ibinyuranyije n'uburenganzira bwe ndetse n'amasezerano y'itandukana mu buryo butatu:
1. Gusiga North wenyine mu modoka
Kanye avuga ko Kim yajyanye North muri Met Gala i New York muri iki cyumweru, ariko agasigara amushinja ko yamusize mu modoka wenyine igihe runaka cy'icyo gikorwa, kandi North afite imyaka 11 gusa. Kanye abifata nk'uburangare bukomeye ku mwana.
2. Kwirengagiza ibyo Kanye yasabye kuri TikTok
Kanye kandi avuga ko Kim yanze kubahiriza ibyo yamusabye, byo kutongera gushyira amafoto n'amashusho ya North kuri TikTok. Yongeraho ko ibyo ari ukunyuranya n'amasezerano yabo kuko we atemera ko abana babo bamamazwa kuri murandasi.
3. Gukumira Kanye mu burenganzira bwo kureba abana be
Kanye avuga ko Kim amwima amahirwe yo kugira uruhare rufatika mu burere bw'abana be, aho avuga ko atigeze abona Saint muri uyu mwaka, kandi n'ibyo kuganira cyangwa kugirana ibihe na North, Chicago, na Psalm byagabanyijwe bikabije.
Ariko, ku kijyanye na Saint, hari amafoto yagiye hanze agaragaza Kanye ari kumwe n'abana be batatu (barimo na Saint) ubwo bari muri Japani muri Mutarama, ibintu byamaze kwemezwa ko bihabanye n'ibyo avuga.
4. Gukoresha North mu nyungu ze bwite
Mu gusoza ibaruwa, Kanye ashinja Kim gukoresha North mu nyungu ze bwite cyangwa iz'ubucuruzi, abinyujije mu gushyira ibikorwa bya North kuri interineti, cyane cyane ibifitanye isano n'ibirori byitabirwa n'abantu benshi. Avuga ko ibyo ari uguhonyora uburenganzira bwe nk'umubyeyi ndetse n'ibyo yamaze kuvuga ko atemera ku bijyanye n'uko abana be bajya ahagaragara mu ruhame.
Ku ruhande rwa Kim Kardashian
Abantu begereye Kim batangaje ko Kanye atigeze agaragaza ubushake buhoraho bwo gusura abana muri uyu mwaka, kandi ko nta na rimwe Kim yamwangiye kubabona igihe yabisabye.
Hari n'ikindi gitangaje: Umunyamategeko wa Kanye, Kathy Johnson, yavuze ko anahagarariye umugore wa Kanye w'ubu, Bianca Censori, ariko ntiyagaragaje neza uruhare Bianca ashobora kugira muri uru rubanza ruri gututumba rurebana n'uburenganzira bwo kurera abana.
Icyo bivuze
Ibiri kuba hagati ya Kanye na Kim byongeye kugaragaza akajagari gahoraho hagati y'ababyeyi batandukanye bashyamiranye ku burere bw'abana. Nubwo bombi bafitanye amasezerano y'uko basangira inshingano z'uburere, hari ibimenyetso by'uko ibyo bumvikanyeho bishobora kuba bitubahirizwa, byaba ku ruhande rwa Kim cyangwa Kanye.
Mu gihe bitarakemurwa mu nkiko cyangwa se mu bwumvikane bwabo bombi, abana babo bane ni bo bagaragara nk'abahungabanywa n'ibi bibazo.
Itsinda ry'abamwunganira mu mategeko rya Diddy ryabwiye umucamanza ko we na Cassie bari bafitanye urugomo rw'impande zombi
Mu rubanza rwa Diddy: Umunyamategeko umwunganira yatangaje ko uyu muherwe w'umuziki yakubitanaga na Cassie ⦠Bombi ngo baranzwe n'imyitwarire y'icuruzwa!
Itsinda ryunganira Diddy mu rubanza rikomeje kugaragaza ko uyu muherwe w'umuziki yaba yarakoreraga ihohoterwa uwahoze ari umukunzi we, Cassie ⦠ariko nanone barashimangira ko na Cassie atari intungane ⦠kuko nawe ngo yakunze kumugirira urugomo.
Ku munsi wa kane w'uru rubanza, habayeho impaka zidasanzwe hagati y'umushinjacyaha Emily Anne Johnson n'umwunganizi wa Diddy mu mategeko Marc Agnifilo, ubwo baburaniraga imbere y'umucamanza Arun Subramanian mu rukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye i New York.
Byatangiye Johnson abwira umucamanza ko 'Umwe mu bahohotewe' â” bikekwa ko ari Cassie â” atazabazwa ibibazo bijyanye n'indwara zimwe na zimwe.
Aha niho Agnifilo yahise avuga ko uruhande rw'abunganira Diddy rwemera ko habayeho urugomo rw'impande zombi muri urwo rukundo, ati: 'Bombi barakubitanye. Ihohoterwa ryo mu ngo, ryabaye impande zombi.'
Yakomeje agira ati: 'Tuzemera rwose ko habayeho ihohoterwa ryo mu rugo. Ariko ikibazo ni iki: ryageze ku rugero rwo guhatira umuntu ibintu?'
Umucamanza Subramanian yahise asaba Agnifilo gusobanura neza ibyo avuga, amubaza ati: 'Ese urimo kuvuga ko bombi bari abantu b'abagome gusa?' Agnifilo amusubiza ati: 'Nibyo. Turavuga ko ari ingingo ifite ishingiro.'
Johnson yahise avuga ko agiye gutanga ibaruwa isobanura ibyo bitekerezo ku rukiko, anongeraho ko yiteguye gutanga amashusho abiri yafashwe kuri telefoni hamwe n'andi mashusho yakuwe kuri CNN yerekanaga uko Diddy yakubise Cassie muri 2016 mu cyumba cy'ihoteli ya Intercontinental i Los Angeles.
Ubwo yaganiraga na Televiziyo y'Igihugu, Kamuhire yavuze ko ubu Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta agenzura 96,1% by'Ingengo y'Imari y'Igihugu yose.
Ibyo bivuze ko amafaranga angana 3,9% by'Ingengo y'Imari y'Igihugu akoreshwa muri zimwe mu nzego n'ibigo bya Leta adakorerwa ubugenzuzi n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Ati 'Ikigero tugenzura cya 96,1% ni ikigero cyo hejuru cyane nta handi nzi babashije kukigeraho. Aho handi na ho iyo dusuzumye dusanga nta kibazo hateje. Hari nk'ibigo usanga Ingengo y'Imari nini yabyo bayihemba abakozi hagasigara ayo bakoresha inshingano bakora.'
Kamuhire yagaragaje ko igishimangira uburyo kugenzura imari ya Leta mu Rwanda bihagaze neza, ari abafatanyabikorwa n'abashoramari kuko bagirira icyizere igihugu mu mikoranire.
Yakomeje agaragaza ko abo bafatanyabikorwa basura na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi bakareba uburyo amasoko ya Leta atangwa, uburyo bwo gucunga amafaranga n'ibindi bagasanga bihagaze neza bigatuma imikoranire ikomeza.
Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategako, Kamuhire agahamya ko nta mushoramari wagira impungenge zo kuhakorera.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze impamvu inzego zose zidakorerwa ubugenzuzi