Blog

  • Dore amagambo aryohereye wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye #rwanda #RwOT

    Dore amwe muri ayo magambo aryohera umukunzi wawe iyo uyamubwiye akayumva akamera nk'uyumvishe bwa mbere:

    1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    2.Uri uw'agaciro mu buzima bwange
    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    3.Umfatiye runini
    .
    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.
    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    4.Nkwibonamo:
    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    Refe:https://bestlifeonline.com/

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohereye-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-andi-yose-wamubwiye

  • Ibisubizo bya Tom Close ku wabajije niba amar… – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yahagurukije abavuga rikijyana cyane ku rubuga rwa Twitter, nyuma y'uko umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal Fm abajije iby'uko 'amaraso agiye kujya acuruzwa'. Ati 'Ubwo rero bibe mpa nguhe.'

    Nizeyimana Olivier Maurice, yavuze ko 'amaraso acuruzwa byaba ari ubunyamaswa burenze'. Kuko kuyatanga ari ugutabara imbabare zitabarika. Avuga ko mu byo azi ari uko nta kibazo cy'amaraso make 'dufite muri stock ku buryo yagurwa'.

    Tom Close Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yanditse kuri Twitter avuga ko ubusanzwe utanga amaraso ayatanga ku buntu ndetse nuyahabwa akabayabwa ku buntu.

    Avuga ko hari ikiguzi kinini Leta n’abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$ kuri buri sache.

    Iyo umuntu atanze amaraso, mbere y’uko ahabwa abarwayi, apimwamo indwara zandurira mu maraso (HIV, Hepatitis D,C na Syphilis) akanapimwa ubwoko bwayo. Ibi bimaze gupimwa, amaraso atandukanywamo ibice biyagize aribyo; insoro zitukura, udufashi, umushongi na Cryoprecipitate.

    Ibi bice byose birakoreshwa kwa muganga mu kuvura indwara zitandukanye. Ariko mu bihugu byateye imbere, igice cy’umushongi kigakorwamo imiti ivura izindi ndwara zirimo nkizitera ibibazo byo kutavura kw’amaraso, iziterwa n’umwijima n’izindi.

    Tom Close avuga ko ubusanzwe umushongi nka kimwe mu bice bikorwa mu maraso; mu Rwanda hakoreshwa 5% ukaba wakwangirika kuko udashobora kubikwa igihe kirenze umwaka. Mu gihe ubitswe utazakoreshwa no mu gihe cyo kuwujugunya wangiritse biteza igihombo kinini leta.

    Avuga ko hari gutegurwa uko umushongi watangira kujya ukorwamo imiti ishobora no kubikwa igihe kirekire. Uyu muganga yavuze ko hari inganda, zikora imiti ziba zikeneye umushongi, ku buryo zishobora gutanga amafaranga 'twaguramo iyo miti, kuko nubundi mu gihugu hari abayikeneye benshi'.

    Ati 'Abayatanga harimo kwigwa uko hamwe n’abo mu miryango yabo bajya bayibona nta kiguzi, abandi nabo bakayibona ku kiguzi gito”. Yashimangiye ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gucuruza amaraso atangwa n'abantu batandukanye. 

    Ati 'Leta nta gahunda ifite yo gukura inyungu mu maraso y’abanyarwanda, ahubwo iri tegeko ryagiye koroshya uko iyo miti yindi yaboneka, no kugira ngo amaraso adakoreshwa atajugunywa.'

    Yvonne Murekatetete, yabajije niba umuntu 'ashaka kugurisha Plasma yakwishyurwa, maze Tom Close amusubiza agira ati 'Impamvu zituma mu Rwanda hagurishwa plasma ni uko hari iyo tuba dufite idakoreshwa hagamije kwanga ko ipfa ubusa ndetse no kugira ngo bitume hatabaho ikiguzi cyo guta iyangiritse. Ntabwo ari ubucuruzi bushya bugamije gucuruza no kunguka, niyo mpamvu nta gahunda yo kujya tuyigura.'

    Dushimiyimana Jean yavuze ko atemenyeranya n'ibyo Tom Close yasubije 'kuko n'ubundi ikiguzi umurwanyi atanga ni ukwishyura ibyo mwavuze'. Abaza ijanisha ry'Abanyarwanda bafite ikibazo gikeneye 'iyo miti' ikorwa muri Plasma.

    Mu gusubiza, Tom Close yavuze ko niyo haba hari abanyarwanda 100 bakeneye iyo miti, nabo baba bakwiriye kurebwa bakitabwaho bagashakirwa iyo miti. Ikindi ngo nuko ntawe uhitamo kurwara indwara ivurishwa iyo miti inahenda cyane mu busanzwe.

    Atanga urugero akavuga ko umuntu urwaye Malariya, iyo yagize ‘anemie’ ituma akenera amaraso, ahabwa globure rouge, ko aba adakeneye ibindi bice. Iyo hari n'urwaye cancer ikagabanya udufashi mu mubiri we, icyo gihe nitwo ahabwa kuko aba adakeneye ibindi bice bisigaye.

    Ati 'Ibi bituma amaraso yatanzwe n’umuntu umwe ashobora gufashishwa abarwayi barenze umwe bitewe nabakeneye ibice byakuwe mu maraso yatanzwe. Ibi kandi binarinda ingaruka (TACO) zishobora guterwa n’uko umurwayi yahawe ibice byose by’amaraso kandi mu byukuri yari akeneye igice kimwe.'


    Tom Close yavuze ko hari ikiguzi kinini Leta n’abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$

    Uyu muhanzi yavuze ko abatanga amaraso bazajya bahabwa ku buntu imiti izakorwa muri izo plasma zizagurishwa, n’abandi bakayibona kuri macye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105762/ibisubizo-bya-tom-close-ku-wabajije-niba-amaraso-agiye-kujya-acuruzwa-mu-rwanda-105762.html

  • Agahinda k’umwana watewe inda ku myaka 15, agacika umugongo akabura umwitaho –

    Ni umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 17, atuye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Ku myaka icyenda ababyeyi be barapfuye abura umurihirira ishuri arivamo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

    Uyu mwana w’umukobwa yahise atangira kubaho mu buzima bubi burimo gusenyera abantu inkwi bakamuha ibyo kurya, kubavomera amazi n’indi mirimo yo mu rugo bikarangira ahembwe ibyo kurya.

    Ni ubuzima yanyuzemo imyaka myinshi kugeza ubwo atangiye gukura ajya gushaka akazi ko mu rugo muri uyu Murenge yanavukiyemo.

    Ati “ Ngeze muri uru rugo niho nahuriye n’umuhungu twakoranaga akajya ansaba ko turyamana nkanga, rimwe rero yaje kumfata andusha imbaraga turaryamana, ni ubwa mbere nari mbikoze, nyuma baza kumwirukana nanjye ntangira kubura imihango, naje kubaza umuntu ambwira ko nshobora kuba ntwite nipimishije koko nsanga ndatwite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yakomeje kuba muri urwo rugo kugeza inda igejeje amezi ane ubwo yabonaga bashobora kuzamuvumbura bakamwirukana, we yahisemo kwiyirukana.

    Ati “ Nahise njya mu rugo kwa nyogokuru ubyara mama, ngezeyo arambwira ngo njye nishakira ibyo kurya saa sita na nijoro n’amazi n’isabune urebye icyo banyemereye ni icumbi gusa.”

    Yatangiye kujya guhonda amabuye atwite

    Nyuma yo kwemererwa icumbi kwa nyirakuru ariko bakamumenyesha ko batazigera bamugaburira, yahise atangira kujya ajya guhonda amabuye azwi nka concase kugira ngo abone ikimutunga, ibi yabikoraga atwite inda y’amezi ane.

    Ati “Amabuye nayahondaga ntwite, namazemo amezi abiri amafaranga nkuyemo nkaguramo agasarubeti k’umwana nkanakuramo ibyo kurya, inda igeze mu mezi arindwi maze kunanirwa nibwo nabiretse negera umuvandimwe umwe ndabimubwira anyemerera kungurira kigoma n’ishuka kugira ngo umwana azavuke mbifite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko igihe cyo kujya kubyara cyageze ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu nabwo asanga ubwisungane bwe ntibwuzuye neza bamuca ibihumbi 150 Frw, avuga ko yamazeyo icyumweru n’iminsi itatu aza kugana ubuyobozi arabutakambira bubasha kumwishyurira ya mafaranga yo kwa muganga banamuha itike imugeza kwa nyirakuru.

    Nyuma yo kugera mu rugo ngo bamwimye ibyo kurya amaze iminsi ibiri ni ukuvuga icyumweru n’iminsi itanu abyaye inzara imuriye asubira kongera guhonda amabuye mu rwego rwo gushaka ikimutunga.

    Mu marira menshi uyu mwana avuga ko yahahurikiye cyane kuko uko kwirirwa mu mabuye kwatumye acika umugongo ajya mu bitaro, nyuma ngo abaganga bamubwiye ko atagomba gukora imirimo ivunanye kuko umugongo we utarakomera.

    Yavuyeyo atangira kujya atungwa n’abaturanyi bamuhaga ibyo kurya rimwe na rimwe ubundi ngo agafurira abantu akabona amafaranga yo kurya we n’umwana we.

    Uwamuteye inda yaramwihakanye

    Umusore wamuteye inda ngo ubwo yamubwiraga ko atwite yarabyemeraga ariko ngo amaze kubyara yamusabye kumufasha undi amubwira ko atari we wenyine utera inda.

    Avuga ko uyu musore yamwihakanye amusaba kutazongera kumuhamagara amubwira ko yamuteye inda ngo azabage yifashe.

    Ibi byatumye yumva ko umwana ari uwe wenyine niko gushikama arashinyiriza atangira kujya yita ku mwana we nta wundi muntu abwira.

    Ati “ Ubu njya gufurira abantu mu bipangu cyangwa nkajya guhingira abaturanyi bakampa amafaranga nkita ku mwana wanjye, kwa nyogokuru sinkibayo ubu mba ku muturanyi wemeye kuncumbikira nyuma yuko ndwaye umugongo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko icyifuzo cye kuri Leta ari uko yabona nk’uburyo yakwiga umwuga bikamufasha gutunga umwana we.

    Ati “ Nize imyuga nareba ko byanteza imbere wenda nize kudoda cyangwa gusuka byamfasha.”

    Uyu mwana avuga ko impamvu atareze uyu muhungu mu buyobozi ari uko atazi aho aherereye ndetse ngo n’iwabo ntabwo ahazi gusa akemeza ko afite numero ze ari nazo yakoreshaga amuhamagara mbere bakivugana.


  • Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n'uBurundi unyuze muri Tanzaniya! #rwanda #RwOT

    Ibyo kubaka umuhanda uhuza Kampala na Bujumbura unyuze muri Tanzaniya bigitangazwa na guverinoma ya Uganda, byasetswe mbere na mbere n'abaturage ba Uganda, babifashe nk'ibindi binyoma byose biranga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

    Bimwe mu byo bavuga bigaragaza ikinyoma, ngo ni uko bitumvikana ukuntu Uganda itangaza ko izubaka umuhanda uzanyura muri Tanzaniya kandi iki gihugu ntacyo kibiziho. Ubwo Perezida mushya wa Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu yari mu ruzinduko muri Uganda mu minsi mike ishize, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu mushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi ihuza ibyo bihugu, ariko iby'umuhanda uzanyura muri Tanzaniya ujya i Burundi ntabyavuzwe, biri mu mutwe no binyoma bya Museveni wenyine.

    Ikindi abaturage ba Uganda benshi bagaragaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ni uko n'imihanda Perezida Museveni yabasezeranyije kubaka muri Uganda nayo ubwayo itigeze yubakwa. Raporo zinyuranye zirimo n'iz'ibigo mpuzamahanga by'imari, nka Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, Banki y'Isi n' Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, zivuga ko Uganda iri mu bihugu by' Afrika yo munsi y' Ubutayu bwa Sahara bifite imihanda mibi, yangiritse cyane, kandi amafaranga yo kuyisana no kubaka imishya yaratanzwe.

    Abazi neza ruswa iba mu butegetsi bwa Uganda bahamya ko ayo mamiliyari yarengeye mu mifuka y'umuryango wa Museveni.

    Mu cyumweru gishize Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yabeshye isi yose ko u Rwanda rwafunze umupaka ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi, yirengagije ko amakosa yo gufunga umupaka w'u Burundi n'u Rwanda yabanje gukorwa n'uwo yasimbuye ku butegetsi, Petero Nkurunziza, akaza gushimangirwa na Ndayisimiye ubwe, yemeza ko biri mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Yaba Museveni, yaba na Ndayishimiye, barabizi ko babeshyeye u Rwanda nkana, kuko nta gihe rutagaragaje ko icyo cyemezo nta bushishozi cyafatanywe kuko kibangamiye urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, ndetse n'amahame y' ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Kuba rero Museveni yarabeshye Ndayishimiye umuhanda, Abagande ubwabo babibashe nk'ubuhendabana, ikinyoma cyakwemerwa gusa n'inyigaguhuma muri politiki.

    Basanga ahubwo icyoroshye ari uko Perezida wabo yareka gushotora u Rwanda umubano ukongera ukaba mwiza, Abarundi nabo bagafungura umupaka wabwo n'u Rwanda, bityo ubuhahirane bukorohera ibihugu uko ari 3 ndetse n' akarere kose.

    Naho ibyo kunyura inkeraramucyamo, uretse ko ngo bitanashoboka, nta n'ubushishozi  babibonamo. Perezida Ndayishimiye yita Museveni'Baba wa Taifa' (Papa w'uBurundi), bishobora kuzavamo'Baba wa Uongo'(Papa w'umubeshyi).

    The post Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n'uBurundi unyuze muri Tanzaniya! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kaguta-museveni-yahawe-inkwenene-ubwo-yatangazaga-ko-agiye-kubaka-umuhanda-uhuza-uganda-nuburundi-unyuze-muri-tanzaniya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kaguta-museveni-yahawe-inkwenene-ubwo-yatangazaga-ko-agiye-kubaka-umuhanda-uhuza-uganda-nuburundi-unyuze-muri-tanzaniya

  • Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n'abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique (PSU) harimo Minisitiri w'intebe w'iki gihugu,abagize guverinoma, abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n'ibindi bikorwaremezo.

    Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n'abandi bapolisi b'u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura gusubira mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n'undi munyamahanga umwe.

    Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara naryo rigizwe n'abapolisi 140, aba bose baherereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui.

    Biteganyijwe ko andi matsinda abiri y'Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) bazahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

    Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

    Abapolisi b'u Rwanda kandi banagira igihe cy'ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n'uko bakirinda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-loni-batangiye-guhabwa-urukingo-rwa

  • Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yiruhukije kubera Patriots BBC ati”ahwiiiiii!!!” #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yiruhukije nyuma y’uko Patriots BBC ibonye itike ya 1/4 cya BAL.

    Ku munsi w’ejo hashize Patriots BBC yakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A rya BAL irimo kubera mu Rwanda, ni umukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy’iri rushanwa, ni nyuma y’uko yari yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere.

    Uyu mukino yakinagamo na GNBC yo muri Madagascar, umukino warangiye ku ntsinzi ya Patriots BBC y’amanota 78 kuri 72 ya GNBC.

    Abinyujije kuri twitter ye, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’uyu mukino, nyuma yo kurangira yahise yiruhutsa.

    Ati”Patriots BBC. Ahwiiiiii! Murakoze ku bw’uyu mukino. Umutima wari uhagaze.”

    @PatriotsBBC ahwiiiiii Finally thank you for this game! #TuriPatriots 👊🏽🇷🇼 umutima waruhagaze Lol pic.twitter.com/NI0Kmmnqsf

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) May 19, 2021

    Patriots BBC yamaze kubona itike ya 1/4, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z’ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

    Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Patriots BBC yatsinze GNBC ibona itike ya 1/4

    Minisitiri yavuze ko umutima we wari uhagaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yiruhukije-kubera-patriots-bbc-ati-ahwiiiiii

  • Canal+ ikomeje kudabagiza abaturarwanda ubu Dekoderi yabo ni 5.000Frw #rwanda #RwOT

    Canal + yahananuye ibi biciro kugira ngo ifashe abakunzi ba ruhago kuzirebera imikino ya Euro izaba Kuva tariki 11 Kamena kugeza tariki 11 Nyakanga kugeza 2021.

    Ubusanzwe Dekodri ya Canal + yaguraga 10 000 Frw mu gihe guhera kuri uyu wa 21 Gicurasi izaba igura 5 000 Frw kandi ugahabwa n’ibindi bikoresho bijyana na yo.

    Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatachoua, yavuze ko bagabanyije ibi biciro kugira ngo buri munyarwanda abashe kuryoherwa n’iyi mikino.

    Ati 'Twagabanyije ibi biciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2020, icyakora ni ibiciro biri hasi ntekereza ko ari byo bihendutse muri Afurika.'

    Umuntu uzaba waguze dekoderi ya 5000 Frw, bizamusaba kwishyura ibihumbi 10 Frw y’ifatabuguzi ry’ukwezi.

    Iyi poromosiyo izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 byitezwe ko izarangira tariki 11 Nyakanga 2021 ubwo imikino ya Euro 2020 izaba irangiye.

    ********

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-ikomeje-kudabagiza-abaturarwanda-ubu-Dekoderi-yabo-ni-5-000Frw

  • Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo nyuma yo gufasha Juventus kwegukana Coppa Italia 2021 #rwanda #RwOT

    Juventus yaraye yegukanye igikombe cya 14 cya Coppa Italia ibifashijwemo n'ibitego 2 yatsindiwe na Dejan Kulusevski na Federico Chiesa.

    Gutwara igikombe cya Coppa Italia 2021 kuri Cristiano Ronaldo,byatumye aba umukinnyi wa mbere utwaye ibikombe 3 by'igihugu muri shampiyona 5 zikomeye ku mugabane w'I Burayi.

    Dejan Kulusevski yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 31 hanyuma kiza kwishyurwa na Ruslan Malinovskiy ku munota wa 41.Igice cya mbere kirangira ari 1-1.

    Igice cya kabiri cyatangiye Juventus yariye amavubi aho abakinnyi bayo nka Cristiano Ronaldo, Juan Cuadrado, Federico Chiesa na Kulusevski baje bakina umupira utandukanye n'uwo mu gice cya mbere.

    Inzozi za Atalanta zo kwegukana iki gikombe zashize ubwo ku munota wa 72 Federico Chiesa yatsindaga igitego cya kabiri.

    Andrea Pirlo atwaye igikombe cya 2 muri Juventus ariko ntabwo arabasha kwitwara neza yaba muri shampiyona cyangwa Champions League.

    Yaba Cristiano Ronaldo na Andrea Pirlo biravugwa ko bashobora kuva muri iyi kipe nyuma y'uyu mwaka w'imikino aho bivugwa ko uyu rutahizamu wa mbere muri Serie A adashaka gukina Europa League mu gihe Pirlo we ashobora kwirukanwa kubera umusaruro mubi.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-akandi-gahigo-nyuma-yo-gufasha-juventus-kwegukana

  • Rayon Sports : Bishe icyaka bishimira agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 Frw za Skol #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi bashyikirijwe aka gahimbazamusyi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 nyuma yo kubona itike yo kuzamuka mu makipe umunani azahatanira igikombe cya Shampiyona.

    Ubwo imikino y’amatsinda yajyaga gutangira ruriya ruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, rwari rwemereye abakinnyi kariya gahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw.

    Iriya nkuru nziza y’agahimbazamusyi, bayigejejweho tariki 30 Mata 2021 ubwo umuyobozi wa ruriya ruganda yajyanaga na Perezida wa Rayon Sports gusura abakinnyi b’iyi kipe aho bakorera umwiherero.

    Icyo gihe kandi bamenyeshejwe ko mu gihe baba batwaye igikombe, bazongererwaho agahimbazamusyi ka Miliyoni 12 Frw.

    Rayon Sports yazamutse mu makipe umunani ari yo iyoboye itsinda B n’amanota 9 aho yatsinze imikino ibiri, ikanganya itatu, igatsindwa umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-Sports-Bishe-icyaka-bishimira-agahimbazamusyi-ka-Miliyoni-5-Frw-za-Skol

  • Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 –

    Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique (PSU) harimo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,abagize guverinoma, abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

    Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura gusubira mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

    Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140, aba bose baherereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui.

    Biteganyijwe ko andi matsinda abiri y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

    Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi banagira igihe cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n’uko bakirinda.