Blog

  • Rwanda: Pasiteri yahagaritswe ku mirimo ye akekwaho kuba mu mutwe urwanya ubuyobozi bw' itorero #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu , Pasiteri  Ntibarikure J.de Dieu yahagaritswe mu itorero ashinjwa kurigambanira kuba mu mutwe urwanya ubuyobozi bw'itorero.

    Nyuma yo gushinjwa kuba umwe mu bagize umutwe urwanya ubuyobozi bw'itorero bwashyizweho na RGB, Pasiteri w'itorero ADEPR Rushagara ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo yo kuyobora.

    Umushumba w'itorero rya ADEPR Shagara yahagaritswe ku mirimo, nyuma yo gushinjwa kuba umwe mu barwanya ubuyobozi bukuru bwa ADEPR buherutse gushyirwaho n'urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere RGB.

    Mu ibaruwa yandikiwe n'umuyobozi w'itorero ADEPR Rubona, ivuga ko kubera gucyekwaho kuba umwe mu bagize umutwe urwanya ubuyobozi bw'itorero buriho, abaye ahagaritswe ku mirimo ye by'agateganyo akaba asabwa kwisobanura mu ibaruwa azandikira ubu buyobozi.

    Ibaruwa yanditswe na Rev. Niyongira Elie imumenyesha ko ahagaritswe by'agateganyo iragira iti 'Mwene Data Mushumba, tukwandikiye tukumenyesha ko uhagaritswe by'agateganyo mu Itorero rya ADEPR rikorera Rushagara ku mpamvu zo kuba ukekwaho kuba mu mutwe urwanya ubuyobozi bwa ADEPR ry'u Rwanda. Ibindi uzabimenyeshwa nyuma y'ubusobanuro uzatanga mu nyandiko ugaragaza ko udafatanyije n'uwo mutwe. Tubashimiye kubyakira no kubyubahiriza'.

    Gusa ibi bivugwa muri iyi baruwa Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu yabihakanye yivuye inyuma mu ibaruwa yandikiye uyu muyobozi ku wa 17 Gicurasi 2021, aho yavuze ko ibyo bamushinja ntaho ahuriye nabyo kandi ko atarwanya ubuyobozi bw'itorero nawe abereyemo asengeramo kandi akaba yaranatorewe kuba umuyobozi muri ryo.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isezerano.com dukesha iyi nkuru , Pasiteri Ntibarikure yavuze ko usibye kuba yahagaritswe n'udafite ububasha, n'iyo mitwe irwanya Abayobozi ko atayizi. Avuga ko kandi nyuma y'uko RGB ishyizeho ubuyobozi bw'itorero, mu batanze igitekerezo atigeze agaragaramo bityo ko ababikoze babikoze kubera kutamenya no kwitiranya ibintu.

    Yagize ati' njyewe iyo mitwe irwanya itorero ntayo nzi. Ese umuntu yaba atazi iyo mitwe niba ibaho cyangwa itabaho, akayijyamo gukora iki? Ntaho mpuriye nayo, ndetse no mu bitekerezo byatanzwe nyuma ya komite nyobozi yashyizweho na RGB, nta cyanjye kigeze kigaragaramo, rero mbibona nko kutamenya k'uwanditse ibaruwa impagarika.'

    Pasitori Jean de Dieu akameza avuga ko nyuma yo gusubiza ibaruwa yandikiwe n'uwo mukuru wa Paruwasi ya Rubona, bikagaragara ko uwamwandikiye nta bushobozi abifitiye kuko atari umushumba cyangwa umwe mu nzego z'ubuyobozi zifata icyo cyemezo, yaje gusubizwa ku mirimo ye kuko nta kigaragaza ko akorana n'iyo mitwe irwanya ubuyobozi bw'itorero.

    Ati' byonyine uwanyandikiye ibaruwa si umushumba, ahubwo we ari ku rwego rw'umukuru wa Paruwasi, rero yaje kubona ko ari amakosa yakoze kuko atagaragaza icyemeza ko ndi muri iyo mitwe kandi akaba yanampagaritse atabifitiye ububasha, bityo nsubizwa ku mirimo yanjye'.

    Akomeza ati' urwego ayoboye ntabwo biri mu nshingano ze guhagarika umuntu. Njyewe ndi umushumba usengeye, uyu wari watwandikiye rero kuba ari umukuru w'itorero ntabwo ari umushumba kuburyo yampagarika. Nawe yabonye ari amakosa ahita anyandikira avuguruza ibyo yari yambwiye ndetse ansaba n'imbabazi. Ibi rero njye simbifata nk'ibintu byajya ku itorero ryacu ahubwo ni ikibazo cy'umuntu ku giti cye kubera kutamenya kwe.'

    Hashize igihe kitari kinini muri iri torero rya ADEPR, ritagaragaramo amakimbirane, nyuma y'uko mu mwaka wa 2020 Urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere RGB rushyizeho ubuyobozi bushya. Gusa nubwo bamwe babwishimiye, hari abatarigeze bishimira ubu buyobozi na gato, kuku bavugaga ko abashyizweho nta bumenyi mu by'itorero bafite, ibi bikaba binashingirwaho bavuga ko hari umutwe urwanya ubuyobozi buriho bw'iri torero.

    Komite nyobozi yashyizweho na RGB

    Ibaruwa yandikiwe Pasitori NTIBARIKURE


    Iyi niyo baruwa Pasitori Ntibarikure yasubije uwamuhagaritse

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/20/rwanda-pasiteri-yahagaritswe-ku-mirimo-ye-akekwaho-kuba-mu-mutwe-urwanya-ubuyobozi-bw-itorero/

  • Rick Ross yabuze icyo avuga ku kimero cya Mobetto wabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ukundwa n’abagabo benshi kubera uburanga n’ikimero bye bifite bacye, yashyize ifoto kuri instagram maze abagabo benshi batangarira icyo kimero kitagereranywa.

    Mu batangariye iyo foto, harimo Umuraperi ukomeye muri Amerika Rick Ross wanatanze abandi kuyitangaho ibitekerezo ubwo yashyiragaho uturangabyiyumviro cyangwa Emoji tugaragaraza ko yatunguwe n’uwo mugore.

    Utwo turangabyiyumviro twa Rick Ross ubundi dushatse gusobanura ko umuntu yumiwe yabuze icyo arenza ku kintu kiza abonye ndetse n’utugaragaza urukundo ruhebuje ukunze ikintu.

    Ni ibintu byatunguye benshi mu bakurikira uriya mugore kubona icyamamare nka Rick Ross ukurikirwa na Miliyoni 12 kuri Instagram aba uwa mbere mu guganga ibitekerezo kuri iyo foto igaragaza ikimero gihebuje cya Mobetto.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rick-Ross-yabuze-icyo-avuga-ku-kimero-cya-Mobetto-wabyaranye-na-Diamond

  • Ibyihariye kuri Nikuze watsindiye igihembo mpuzamahanga cy’umubyeyi w’indashyikirwa ku Isi –

    Uyu mubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko akorera umurimo wo kurera abana b’imfubyi mu muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe kuva mu 1992 kugeza ubu akaba akibikomeje.

    Aherutse gutoranywa nk’umubyeyi w’indashykirwa uzahabwa igihembo mpuzamahanga kigenerwa umubyeyi wabaye indashyikirwa mu kurera abana muri SOS Children’s Villages ku Isi hose cyitiriwe Helmut Kutin , gitangwa buri myaka ibiri.

    Helmut Kutin witiriwe iki gihembo, yavukiye mu gace ka Bolzano mu Butaliyani mu 1941. Yabaye mu kigo cya mbere cya SOS cyo muri Autriche mu 1953. Nyuma yo kurerwa, akiga akarangiza kaminuza, yiyeguriye kwita ku bana atangira gukora muri SOS mu 1967.

    IGIHE yasuye Nikuze aho akorera uwo murimo agaruka ku buzima bwe bw’uko atigeze ashaka umugabo n’uko yita ku bana b’imfubyi.

    Ubusanzwe avuka mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Gakomeye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ni umwana wa gatandatu mu muryango we.

    Ati “Mu by’amategeko ndi umusilibateri, mu by’ubuzima busanzwe nkaba ndi umubyeyi urera abana muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe. Mu 1992 numvise itangazo rivuga ko bashaka abantu barera abana badafite ubitaho, batagira kirengera, kubera ko abo bana najyaga mbabona ku musozi w’iwacu nkabona ko bafite ubuzima bubi, numvise uwo murimo nanjye nywishimiye najya kuwukora.”

    Yatangiye gukora umurimo wo kurera abana b’imfubyi muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe nyuma yo gusoza amashuri atatu yisumbuye, ibyo hambere bitaga Familiale.

    Avuga ko agitangira kurera abana b’imfubyi yari abikunze kandi abishyizemo umwete n’ubwo byasaga n’ibigoye kubera ibibazo babaga bafite.

    Ati “Ikintu cyangoye ni uko abana bazaga bameze nabi ariko ndavuga nti ‘uyu murimo ndawukora rwose’. Mu bana harimo abari barishwe n’inzara, harimo abari barwaye bwaki n’abandi bari bafite ibibazo bitandukanye byaturukaga ahanini ku nzara yari yarayogoje iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Mu kazi ke ka buri munsi yitaga kuri abo bana agamije ahanini kubagarurira icyizere cy’ubuzima kuko babaga bafite ibibazo byo kwigunga.

    Ku ikubitiro yatangiranye abana 10 afatanyije na mugenzi we babanaga mu nzu imwe. Mu muryango wa SOS Gikongoro ( Nyamagabe y’ubu) habaga abandi bagenzi be 11 bakoraga umurimo nk’uwe wo kurera abana batagira kirengera .

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nikuze yahunganye abana bose yareraga abajyana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeza kubitaho uko ashoboye, nyuma yongera kubagarukana mu Rwanda.

    Nikuze avuga ko bageze i Bukavu hari bamwe mu babyeyi bagenzi be bataye abana bareraga, arabafata abarerana n’abe ndetse abagarukana mu Rwanda. Icyo gihe yakiriye abana 10 biyongera ku bandi 10 yareraga bose baba 20.

    Avuga ko kubakira byaturutse ahanini muri kamere ye kuko yumva ko nta mwana ukwiriye kubabara cyangwa ngo abure umuntu wo kumwitaho.

    Ati “Kurera abana kuri njye ni umuhamagaro. Ntabwo natuza mbona umwana hafi yanjye ababaye.”

    Mu myaka 29 amaze akora uwo murimo, amaze kurera abana 53 kandi bose barangije kwiga amashuri makuru na kaminuza usibye babiri bitabye Imana. Bose uko bamunyuze mu maboko barifashije.

    Ati “Iyo mbonye ko abana bose banciye mu maboko bifashije numva nishimye cyane.”

    Mu byo avuga byamushimishije mu buzima, harimo kurera abana bafite ibibazo akabona bavuyemo abantu bazima, bakigirira akamaro ndetse n’igihugu cya babyaye.

    Ati “Hari abana nakiraga abandi bantu bababona bakanca intege ngo ‘uyu arapfa uyu ntabwo azabaho’ ariko nkamurera nkabona arakuze. Abana ndabarera mbona barakuze, ubu nashyingiye abakobwa benshi ndetse n’abahungu bashatse abagore bamaze kuba benshi kandi bose bakomeza kuba abana banjye.”

    Uko yakikiriye igihembo mpuzamahanga yagenewe

    Nikuze avuga ko muri Gashyantare 2021 ari bwo yamenye ko ari umwe mu bantu 10 batoranyijwe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi bagomba guhabwa igihembo mpuzamahanga. Nyuma yaho mu mpera za Mata 2021 yongeye kubwirwa ko ari mu bantu batatu ba mbere bazahabwa icyo gihembo.

    Ati “Narishimye ndavuga nti burya cya gikorwa nakoze cyagize umumaro.”

    Kuri ubu afite abana icyenda arera harimo batandatu biga mu mashuri abanza n’abandi batatu biga mu mashuri yisumbuye. Avuga ko mu buzima bwe atigeze ashaka umugabo kandi ko atazigera abikora kuko kurera abana batagira undi muntu wo kubitaho bimunezeza .

    Umwe mu bana yakikiye yabaye umugabo

    Nikuze yavuze ko umwe mu bana yakiriye ameze nabi akamurera ari uwitwa Uwimana Eric. Yamwakiriye afite imyaka ine y’amavuko atabasha kuvuga kubera ibibazo yagize akivuka, aramurera amutoza kuvuga amujyana mu ishuri, akomeza kumwitaho kugeza ubwo yageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza abasha kuvuga agize imyaka icyenda y’amavuko.

    Kuri ubu Uwimana afite imyaka 31 y’amavuko, ni umugabo wubatse kuko uherutse gushaka umugore, babana mu Kagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

    Uwimana avuga ko Nikuze yamwakiriye mu 1994 ameze nabi aramurera. Kuri ubu yishimira ko yamufashije kuba umugabo uhamye. Yishimira ko umubyeyi wamureze yatsindiye igihembo mpuzamahanga.

    Ati “Byaranshimishije cyane nk’umuntu watureze tuvamo abagabo. Ni umuntu watwitayeho cyane kandi kuva mu 1992 ntiyigeze areka umurimo wo kurera abana. No mu 2007 yambitswe impeta y’ishimwe kubera ibikorwa bye byiza.”

    Umuyobozi wa SOS Children’s Villages Rwanda, Kwizera Jean Bosco, avuga ko igihembo cyahawe Nikuze gitangwa buri myaka ibiri ku Isi aho gutoranya umubyeyi biba mu bihugu 136.

    Kwizera asobanura ko kuba Nikuze yaratowe muri ibyo bihugu byose ku Isi, ku ikubitiro akaza mu 10 ba mbere akongera agatorwa ari uwa mbere, ari ikintu gikomeye cyane ku muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda no ku babyeyi bakora umurimo wo kurera abana batagira kirengera.

    Ati “Iyo habaye gushima imikorere y’ababyeyi bigaragaza ko ibyo bakora bifitiye umuryango akamaro. By’umwihariko ibikorwa bya Nikuze ni ishusho nziza y’uko ababyeyi twese twakagombye gukangukira kwita ku bana batagira kirengera kuko ari ejo heza h’u Rwanda.”

    SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango wita ku bana batagira kirengera. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1979, ufite imiryango yita kuri abo bana mu turere twa Nyamagabe, Gicumbi, Gasabo ndetse na Kayonza.

    SOS Children’s Villages Rwanda yita no ku miryango ikennye cyane isaga ibihumbi birindwi yo mu turere twa Nyamagabe, Gasabo, Gicumbi, Kayonza, Bugesera na Kamonyi.

    Bamwe mu bana Nikuze arera. Hano bari bavuye ku ishuri

    Nikuze Adrolata amaze imyaka 29 akora umurimo wo kurera abana batagira kirengera

    Mu buzima bwe bwose yiyemeje kwita ku bana batagira umuntu n’umwe wo kubitaho

    Nikuze Adrolata yatsindiye igihembo cy’umubyeyi w’indashyikirwa cyitiriwe Helmut Kutin

    [email protected]


  • Miliyari 8 Frw zakoreshejwe mu kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kanombe –

    Imirimo yo kwagura iki kibuga yatangijwe muri Nzeri 2019 bitewe ahanini n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yari kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha ariko iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo hakiyongeraho n’aho imodoka zaparikaga, mu kwirinda ko habaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi mu kwakira indege n’abagenzi.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, aherutse kubwira abanyamakuru ko imirimo yo kwagura iki kibuga yageze ku musozo.

    Ati “Mu by’ukuri warabyiboneye ko bongereyeho aho abantu binjirira, ubundi hari hasi none ubu higiye hejuru, twashyizeho aho indege zihagarara ku buryo byose hamwe indege zirenga 43 zishobora kuba zahahagarara, ndetse tuvugurura n’ahandi.”

    “Akazi ko kararangiye, igisigaye ni ukugira ngo hakorwe akanyuma kuko n’ubundi byose byari biteganyijwe ko karangira mbere y’uko twakira inama yagombaga kuba ya CHOGM.”

    Mbere yo gutangira kuvugururwa cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 none hiyongereyeho 18, biteganyijwe ko umubare w’abagenzi ushobora kuzava kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/20 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/23.

    Uretse Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hifashishijwe inkunga ya Banki y’Isi, hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, iyo mirimo nayo irarimbanyije.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yemeza ko aho imirimo igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, bitabuza indege kugenda, ahubwo ko igisigaye ari ukunoza neza no kunonosora ibyakozwe kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye.

    Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyaravuguruwe kugira ngo kibashe kwakira umubare munini w’indege

  • Ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye na Diam… – #rwanda #RwOT

    Hamisa Mobetto azwiho kuba yarabyaranye na Diamond umwana w'umuhungu. Kubyarira uyu muhanzi ukunzwe na benshi byamwongereye ubwamamare ku buryo bukomeye atangira kurushaho kumenyekana mu muziki nk'umuhanzi.


    Mu bihe byatambutse yashyize ku karubanda iby’urukundo rwe na Diamond agaragaza ko yacaga inyuma umuherwekazi Zari bafitanye abana babiri akajya kuryamana nawe ndetse ahishura ko icyo gihe yakuyemo inda  ze eshatu nyuma akaza kumubyarira umuhungu.

    Usibye kumenyekana mu rukundo na Diamond, Hamisa Mobetto ni muhanzikazi akaba n’umukinnyi w'ama filime n'umushabitsi. Ikimero cye cyatumye Diamond ahitamo kumukoresha mu mashusho y'indirimbo Salome yabiciye bigacika. 

    Hamisa Mobetto ikimero cye kimuha gukundwa n'abagabo batari bake batunze agatubutse barimo Fred Vunjabei wamwihebeye uri mu bakire bakiri bato muri Tanzania. Uburyo uburanga bwe bukurura cyane abagabo byigaragaje ubwo yashiraga ifoto ku rukuta rwe rwa  Instagram yambaye ishati y'umukara ngufi amatako ye agaragara, ikavugisha ibyamamare.

    Ifoto Hamisa yashyize hanze hanze ikavugisha Rick Ross

    Iyi foto yavugishije ibyamamare bitandukanye birimo n'umuraperi w'umunyamerika Rick Ross watanze abandi kuyitangaho igitekerezo. Uyu muraperi kwihangana byanze maze ajya ahandikirwa ibitekerezo aba uwa mbere ugishyizeho. Nta jambo yanditse gusa yashyizeho utu emojo dufite ibisobanuro bikomeye [✨✨✨✨✨📈📈📈📈📈].


    Ifoto Hamisa yashyize hanze yatumye Rick Ross agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mugore wabyariye Diamond

    Utu Emoji ubundi dushobora gukoreshwa mu kimbo cy'ijambo runaka washakaga kuvuga. Aka 📈 wagakoresha ushaka kugaragaza ikintu kigezweho kandi kigenda kiyongera mu bwiza ndetse no mu guhenda cyangwa igiciro. Naho aka ✨ ko kagaragaza urukundo ndetse n'agaciro wahaye ikintu wagereranije n'inyenyeri yo mu kirere. 


    Rick Ross ukurikirwa n’abarenga miliyoni 12 yabaye uwa mbere washyize igitekerezo kuri iyi foto

    N'ubwo nta jambo yanditse ubisesenguye ukurikije ubusobanuro bw'utu tu emoji wabona icyo Rick Ross yashatse kubwira Hamisa Mobetto. Iyi foto Hamisa Mobetto yashyize kuri Instagram ye imaze gukundwa n'abantu basaga ibihumbi 63 ikaba kandi imaze gushyirwaho ibitekerezo birenga igihumbi byabimburirwe n'icya Rick Ross.


    Fred umwe mu bakire bakiri bato muri Tanzania batwawe n’ikimero cya Hamisa 

    Hamisa akurikirwa n’abarenga miliyoni 7 kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105754/ikimero-cya-hamisa-mobetto-wabyaranye-na-diamond-cyavugishije-rick-ross-105754.html

  • Skol yasohoje isezerano yahaye abakinnyi ba Rayon Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubemerera agahimbazamusyi ka miliyoni 5 barenze amatsinda, Skol yaraye ishyikirije aba bakinnyi ibyo yabemereye.

    Tariki ya 30 Mata 2021, umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele baganiriye n’abakinnyi maze bababwira ko nibaramuka barenze amatsinda ya shampiyona Skol izabaha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports yaje kubigeraho aho yazamutse mu itsinda B ari iya mbere n’amanota 9, Rutsiro bazamukanye ifite 8 inganya na Gasogi United mu gihe Kiyovu Sports yagize 7.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, Ivan Wulffaert akaba umuyobozi wa Skol, uruganda rutera inkunga iyi kipe, yahuye n’abakinnyi ndetse abashyikiriza agahimbazamusyi babemereye.

    Aya mafaranga aziyongeraho miliyoni 12 mu gihe batwara igikombe cyangwa bakaba aba kabiri bakabona itike yo gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.

    Mugisha Gilbert (12) na Maxime(24) bari kumwe na na Ivan umuyobozi wa Skol

    Bafite amabahasha arimo cash bahawe

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rigwiro Herve (4), Jean Vital Aurega(14) na Dagnogo(18) bari kumwe n’umuyobozi wa Skol

    Banatsiritse inyota da

    Byari ibyishimo gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/skol-yasohoje-isezerano-yahaye-abakinnyi-ba-rayon-sports-amafoto

  • Mr Eazi agiye kubaka mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mr Eazi amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y'ishoramari ahari. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasuye Ikirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari.

    Ati 'Ku munsi w'ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by'umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n'ikigo cy'isanamaitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.'

    Wellness Centre ni ibigo bifasha abantu mu isanamitima, komora ibikomere byo ku mutima byatewe n'ihungabana kimwe n'ibindi bishobora kubuza umuntu amahoro n'umutuzo.

    Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n'abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y'itsinda ry'abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

    Uyu muhanzi wanitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, yanabonanye n'abayobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda cyo kimwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

    Yanasuye Kaminuza ya ALU iherereye i Masoro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mr-eazi-agiye-kubaka-mu-rwanda/

  • Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yahishuye imikoranire ya se na Rusesabagina –

    Ibyo yabivuze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mu gihe Urukiko rwumvaga ubwiregure bwa Ndagijimana Jean Chrétien, ari na we muto mu bo bareganywa muri uru rubanza, yavuze ko yafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye gufata amafaranga se yari yamutumye.

    Uyu musore w’imyaka 24 yabanje gushimira abatumye agera mu Rwanda. Ati “Mbere na mbere ndashimira abagize uruhare ngo ngezwe mu Rwanda kuko nahoraga mbibwira ababyeyi ariko ntibanyumve cyangwa bakabifata nk’aho ntacyo bivuze.”

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare na se ku gahato.

    Icyo gihe hari hashize amezi make CNRD ishinzwe [nyuma yo kwiyomora kuri FDLR FOCA], maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

    Yakomeje ati “Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby’ubusa”.

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abandi bo muri uwo mutwe babyishimiye kuko “kubona umwana wa Perezida ari hamwe nabo byari ishema’’.

    Mu Ukwakira 2016 Ndagijimana yahise ajya guhabwa amasomo ya gisirikare ayarangiza muri Gicurasi 2017, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    -  Yavuze aho amafaranga se yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba yavaga

    Ndagijimana amaze kurangiza amashuri, yahawe umwanya mu buyobozi bwa CNRD aho yari yaragizwe umunyamabanga.

    Yabwiye Urukiko ko mu bihe bitandukanye Gen Irategeka Wilson yamwoherezaga kuzana amafaranga yabaga yohererejwe aturutse mu Bubiligi.

    Aho yasobanuraga uko yafashwe ku wa 9 Gashyantare 2018, na none yatumwe i Goma kuhazana amafaranga.

    Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba bwari ubwa mbere agiye kuyahafata, arasubiza ati “Ntabwo bwari bwo bwa mbere.”

    Yongeye aramubaza ati “Ikindi gihe wajyaga kureba ayo mafaranga yabaga yoherejwe na nde?”

    Ndagijimana arasubiza ati “Amazina ntabwo nyibuka neza ariko inkomoko yayo yabaga ari mu Bubiligi cyangwa Zambie.”

    Yabwiye urukiko ko yagiye muri CNRD na FLN kuva byashingwa, abijyamo ku gitutu ariko “ayibamo ku bushake”.

    Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yemera ko yabaye muri MRCD/FLN ari kuko “ariho honyine yari afite ho kuba”.

    Ati “Ababyeyi banjye bari bayirimo, kandi nta handi nari mfite ho kujya kuko ntaho nari nzi.”

    Yemereye Urukiko ko aba muri MRCD/FLN yari azi ko iyobowe na Rusesabagina kandi yabimenye mu ishingwa ryayo kuko yitabiriye inama ya CNRD yavugaga ko bagiye kwihuza n’andi mashyaka.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko Ndagijimana Jean Chrétien yari ku gitutu cya se bityo ko atari kubona uko yitandukanya n’umutwe ayoboye.

    -  Paul Rusesabagina yabaga mu Bubiligi kandi hari amafaranga yagiye yohereza muri RDC

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe 2021 hagaragajwe ihererekanya ry’amafaranga ryagiye riba hagati y’abantu benshi avuye kwa Paul Rusesabagina akagera muri RDC.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Kuri iyo tariki Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure, ishyaka yashinze.

    Ubushinjacyaha bwifashishishije inyandiko za Western Union bwabwiye Urukiko ko hari ibihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga 8.000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Bwavuze ko ayo muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, na Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Uwitwa Jean de Dieu w’i Goma na we yavuzwe mu bakiriye amafaranga.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yoherejwe kuzana amafaranga i Goma “nk’inshuro eshatu”. Yavuze ko icyo yakoreshwaga “kitari kimureba” we yayazanaga akayashyikiriza se, Gen Irategeka Wilson.

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe kandi Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba muri icyo gihugu ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka yavuze ko yohereje amafaranga mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric. Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Ubwo Ubugenzacyaha bwabazaga Ndagijimana Jean Chrétien abateraga inkunga FLN ku wa 16 Nyakanga 2020, nabwo yavuze ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Muri raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ndagijimana yemereye Urukiko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ko ibikorwa byo kwakira amafaranga byose ari we byabaga byanditsweho.

    Iburanisha ry’uyu munsi ryasorejwe kuri Ndagijimana Jean Chrétien; rizasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, humvwa ukwiregura kwa Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yinjijwe muri CNRD na Se ku gahato, agahitamo kuyigumamo kuko nta handi yari afite ho kujya. Yemeye ko mu bihe bitandukanye se yohererejwe amafaranga aturutse mu Bubiligi aho Rusesabagina yabaga

    Me Mugabo Shariff Yusuf ni we wunganira Ndagijimana Jean Chrétien

  • Gasabo: Isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri Alfred ryasubitswe –

    Nkubiri yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020; urubanza rwe rwagiye rusububikwa mu bihe bitandukanye kubera ko kuva yafungwa yagaragarije urukiko ko arwaye, anasaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Nkubiri Alfred na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranywe muri dosiye imwe y’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

    Yaherukaga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2021 ndetse iburanisha ry’icyo gihe ryasojwe hanzuwe ko umwanzuro uzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha burega Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho busobanura ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha riheruka Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Yavuze ko nk’uko yabyanditse muri dosiye yashyizwe mu ikoranabuhanga, yasabye ko izo ‘vouchers’ zahuzwa na lisite z’abahawe ifumbire n’abatarayihawe cyane ko uwahabwaga ifumbire wese yabaga yabanje kwerekana iyo voucher.

    Nkubiri yabwiye Urukiko ko afite ibaruwa yamuhanaguragaho umwenda yandikiwe na MINAGRI. Iyo mbonerahamwe iravuga uko byatangiye uko ENAS yahaye abahinzi ifumbire kandi ENAS igaha ifumbire umuhinzi ufite voucher (mu masezerano yasinywaga hagati ya ENAS na Minagri).

    Yakomeje asaba Urukiko kuba rwazagendera kuri voucher za nyuma rukanabihuza n’ibaruwa ya Minagri iriho kashe mu gufata icyemezo.

    Inteko Iburanisha kandi yahaye umwanya Me Gahongayire Miriam, wari uhagarariye Minagri muri uru rubanza asobanura ko Nkubiri yakoze intonde za baringa zidahuye n’abahinzi.

    Me Gahongayire yavuze ko izo vouchers Nkubiri avuga mu ibaruwa ye ndetse niba zikenewe yabwira Minagri ikazitegura ariko amusaba Nkubiri kugaragariza Urukiko icyo izo vouchers zizafasha mu rubanza.

    Nkubiri yahise ahabwa umwanya avuga ko izo vouchers zizafasha mu rubanza kuko mu gutanga ifumbire arizo zagenderwagaho nkuko biri mu masezerano kandi ngo nta muhinzi wahawe ifumbire adahawe voucher kandi n’wagabanyirizwaga hagendewe kuri voucher ari nacyo cyahereweho basonerwa 1.799.702.250Frw.

    Me Emmanuel Turatsinze wunganira Nkubiri nawe yavuze ko izo vouchers zihuye n’amalisiti ku buryo intonde ziriho abaturage bahabwa ifumbire bose ari ababaga bazifite. Yakomeje asobanura ko umuturage wazaga guhabwa ifumbire yabaga afite agapapuro kariho code akakerekana agasinya kuri liste ko ahawe n’ifumbire bakagasikana.

    Me Turatsinze yavuze ko aho bihuriye n’urubanza ari uko Minagri ivuga ko Enas yatanze ifumbire kubadafite voucher kandi Enas yohererezaga Minagri urutonde rw’abahawe ifumbire na voucher bazanye.

    Me Rutagengwa nawe wunganira Nkubiri yavuze ko impamvu umukiliya wabo asaba Vouchers ari uko we ku ikubitiro atari azi abagenerwabikorwa b’ifumbire byari mu nshingano za Minagri ari nabyo bihura na vouchers kuko Minagri n’inzego z’ibanze arizo zateguraga liste zigendeye ku mubare wa vouchers n’ingano y’ifumbire zapakiwe mu modoka.

    Me Gahongagayire yasobanuye ko ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ari iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu 2009 kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya B mu 2013.

    Yavuze ko hari aho Enas yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura leta ikishyura Enas. Igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe kuko iyo ifumbire yabaga iri butangwe inzego z’ibanze zakoraga amaliste y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

    Me Gahongayire yavuze kandi ko izo liste zakorwaga n’inzego z’ibanze ku baturage bagombaga guhabwa ifumbire ndetse ngo amasezerano yo ari hagati ya Enas/Nkubiri na Minagri. Avuga ko Enas yakoraga liste y’abahawe ifumbire.

    Nkubiri we yavuze ko vouchers bazizanirwaga na Minagri binyuze mu baturage ndetse bakazisubiza iyi minisiteri. Yatanze urugero rw’Igihembwe cy’Ihinga cya A mu 2012, aho bamuhaye ifumbire ya 2.647.850 Frw, itarahawe abaturage ni 79.482289 naho iyo basubije Minagri ifite agaciro ka 1.663.061.250 bakaba barishyuye 338.391.250 Frw.

    Muri uru rubanza kandi Minagri yatanze ikirego cy’indishyi kuko yagize igihombo gikomeye aho yagiranye amasezerano na ba Rwiyemezamirimo banyuranye barimo na ENAS/Nkubiri ahera mu 2008 kugera mu 2013 B.

    Me Gahongayire uhagarariye Minagri yavuze ko Nkubiri yatumizaga ifumbire hanze y’igihugu kandi hari hateganijwe ko amaze kuyigeza mu baturage yagombaga gukora amaliste agaragaza iyo bahawe, amafaranga yishyuwe n’ay’umwenda usigayemo.

    Ngo siko byagenze kuko Nkubiri siyo maliste yashyikirije Minagri kuko yaje gusanga harimo aya baringa igasanga harimo abarimo umwenda w’ifumbire kandi mu by’ukuri nta yo bahawe.

    Me Gahongayire avuga ko hari 2.058.302.705 Frw y’igihombo, asaba ko Urukiko rwategeka ko Nkubiri ayaha Minagri cyokora hakavamo 55.000.000 Frw Nkubiri yishyuye ubwo yabazwaga muri RIB. Yakomeje avuga ko Minagri yahabwa indishyi za 1.000.000 Frw zirimo igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko kwemeza ibyaha Nkubiri ashinjwa rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Nkubiri n’abamwunganira babwiye Urukiko ko kuva urubanza rwatangira bagiye basaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi byaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha byakozwe ntibwabigaragaza ari nayo mpamvu ibi byaha bashinja umukiliya wabo nta shingiro bifite bakaba basaba ko yagirwa umwere.

    Nkubiri na we yavuze ko icyaha cy’inyandiko mpimbano atigeze agikora kandi ko ari inzirakarengane ndetse amaze umwaka wose afunzwe ari umwere.

    Nyuma y’isubikwa ryo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa Nkubiri, Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko uzasomwa ku wa 18 Kamena 2021.

    Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka itandatu, avuga ko afunzwe ari umwere

  • Mu kwezi kumwe, Sitasiyo nshya ya Bugesera izatangira gutanga amashanyarazi –

    Iyi sitasiyo izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

    Higaniro Theoneste, ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), avuga ko iyi sitasiyo izagira uruhare mu kongera ingano y’amashnyarazi agezwa mu muyoboro rusange w’u Rwanda ndetse ikemure ibibazo by’umuriro muke byabaga mu cyanya cy’inganda cya Bugesera.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagiraga ibibazo by’umuriro muke bitewe n’uburebure bw’umuyoboro uhageza amashanyarazi. Uko umuyoboro ugenda uba muremure utabona sitasiyo unyuramo, niko amashanyarazi awurimo agenda agabanuka. Kuba Bugesera ifite sitasiyo yayo rero bizatuma tugabanya uburebure bw’uyu muyoboro, bityo icyanya cy’inganda gihabwe amashanyarazi afite ingufu zikenewe n’inganda nini zihari”.

    Higaniro avuga kandi ko hari inganda ebyiri z’amashanyarazi zirimo kubakwa ndetse ziri hafi kuzura, nazo zizifashisha iyi sitasiyo kugira ngo igeze amashanyarazi yazo mu muyoboro mugari. Izo nganda zirimo urwa nyiramugengeri rwubakwa mu Karere ka Gisagara rwitiriwe “Hakan” ruzatanga Megawati 80 ndetse n’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

    Ati “Uruganda rwa Nyiramugengeri rwubakwa na sosiyete y’abanyaTurkiya “Hakan” ruri hafi kuzura. Amashanyarazi azaruvamo anyure muri sitasiyo ya Mamba muri Gisagara, akomereze muri sitasiyo ya Rwabusoro I Nyanza, agere muri iyi sitasiyo ya Bugesera ari naho azava yinjizwa mu muyoboro rusange w’igihugu.”

    Avuga ko urugomero rwa Rusumo narwo rugeze kure rwubakwa ku buryo narwo nirutangira gukora, amashanyarazi yarwo azabanza kunyuzwa muri sitasiyo ya Rusumo nayo irimo kubakwa abone kugera kuri iyi sitasiyo ari naho azinjirizwa mu muyoboro rusange.

    Ati “Murumva ko iyi sitasiyo ifite akamaro gakomeye. Ifite ubushobozi bungana na MVA93,8. yubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyayihuzaga na sitasiyo ya Rwabusoro cyuzuye mu mpera z’umwaka ushize, naho ikindi cya kabiri nacyo kirimo kurangira ubu turi mu igerageza ngo turebe ko ibirimo byose bikora neza ubundi itangire gukoreshwa.”

    Higaniro avuga ko uretse sitasiyo ya Bugesera, hari n’imiyoboro minini yubatswe iyihuza n’ingomero ndetse na sitasiyo zitandukanye. Iyo miyoboro irimo uva Rusumo ukagera Bugesera uzanye amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo, ureshya n’ibilometero 84. Uyu muyoboro uteganijwe kuzuzura mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

    Hari kandi undi muyoboro wamaze kuzura ureshya n’ibirometero 84.5 uturuka I Mamba mu Karere ka Gisagara ukanyura I Rwabusoro I Nyanza ku yindi sitasiyo yamaze kuzura ukagera kuri sitasiyo ya Bugesera ari nawo uzazana amashanyarazi aturutse ku ruganda rwa nyiramugengeri.

    Undi muyoboro ukirimo kubakwa ni uhuza iyi sitasiyo ya Bugesera n’iya Shango mu Karere ka Gasabo kuntera y’ibirometero 35. Nawo biteganijwe ko uzuzura muri uyu mwaka.

    Ubu imibare igaragaza mu Rwanda amashanyarazi ashobora kuhaboneka angana na Megawati 235.6 kandi biteganijwe ko mu minsi ya vuba aziyongeraho andi menshi aturutse ku ngomero zirimo kubakwa.

    Izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa

    Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bungana na MVA93,8

    Ahagenzurirwa imirimo y’iyi sitasiyo hamaze gutunganywa

    Yitezweho kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umuriro muke mu Bugesera