Blog

  • Umumotari uregwa hamwe na Sankara yavuze uko moto ye yatumye ajya muri FLN –

    Motari akurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, no gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ni umwe muri 19 bareganwa na Nsabimana Calixte alias Sankara ndetse Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba; bari kuburanishwa n’ Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

    Mu bwiregure bwe bwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, yari yunganiwemo na Me Uwimana Channy. Motari yabwiye Urukiko ko ibyaha aregwa byose abyemera, abyicuza kandi abisabira imbabazi.

    Yasobanuriye Urukiko ko yari umumotari, maze umunsi umwe moto ye irapfa aguza ibihumbi 150 Frw mu ishyirahamwe yabagamo kugira ngo ayikoreshe. Barayamuhaye arayikoresha biranga, abura ubwishyu, ngo ashiduka umurima yari yatanzemo ingwate bagiye kuwugurisha.

    Yahuye na Ntibiramira Innocent bari basanzwe baziranye muri iryo shyirahamwe amubwira ko yamurangira aho yakura amafaranga.

    Yamwohereje kwa Matakamba Jean Berchmas, agezeyo amubwira ko yamuha akazi ko gushaka abarwanashyaka, maze akamufasha kubona amafaranga yo kwishyura ishyirahamwe ndetse akazamugurira moto ye agakora ayishyura.

    Ngo Matakamba yabwiye Motari ko we afite akazi ko gushakira abayoboke abayobozi bari muri RDC bafite ishyaka, bityo ko moto niboneka ari we uzajya amutwara “muri izo ngendo zose n’ikindi gihe cyose ashaka kugira aho ajya akamuhamagara akaza akamutwara bitamugoye”. Abo bombi nabo bari muri uru rubanza.

    Motari yabwiye Urukiko ko yumvise ibyo gushaka abayoboke b’ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho kandi we yarabaga muri FPR Inkotanyi arabyanga.

    Ngo yanze kubikora ariko ageze iwe asanga bagarutse kwishyuza abura uko abigenza.

    Yasubiye kwa mubyara we Matakamba amubwira ko yemeye akazi, Ati “Musaba amafaranga ampa amadolari 100 nongeraho andi make nari afite nishyura ishyirahamwe hasigara make”. Hari muri Nzeri 2019.

    Motari yabuze ubwishyu, yinjizwa muri FLN

    Bukeye bwaho Matakamba yaramuhamagaye amusaba ko bajyana ku mugezi wa Rusizi “komora[kwambutsa]” ibyo bari bamwoherereje bivuye muri RDC.

    Yamubajije ibyo ari byo n’ababimuhaye, Matakamba amubwira ko ari ibikoresho bya gisirikare yohererejwe n’abo bakorana ari nabo batanze ya mafaranga Motari yahawe.

    Motari yabwiye Urukiko ko yabyumvise agira ikibazo arabyanga, Matakamba amubwira ko natabikora aragarura amadolari 100 yahawe.

    Ngo yabonye ntaho yayakura aremera ajyayo. Barajyanye amutwaye ngo bageze mu nzira Matakamba amubwira ko na ya moto azamugurira atazamusubiza amafaranga ahubwo “izahita iba iyanjye”.

    Ngo barahageze bahahurira na Sibomana na Byukusenge Jean Claude. Matakamba yarababwiye ati “Uyu ni umumotari wanjye agiye kudufasha kwambutsa ibiukoresho.”

    Matakamaba yahamagaye abo muri RDC bamubwira ko bahageze, ngo maze bajya kubifata bahahurira na Shabani Emmanuel ari kumwe na Bizimana Patience, alias Paccy, nabo bareganywa muri uru rubanza.

    Ibyo bikoresho babizaniye Matakamba. Byari imbunda eshatu, amasasu na gerenade ebyiri n’amakoti ya gisirikare y’imvura.

    Ubwo ni bwo Motari yamenye ko “abo bantu akorana nabo ari abo mu mutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda”.

    Hashize iminsi ine ngo Matakamba yabasabye kuza bakajyana i Nyakarenzo. Barahageze amubwira kubanza gushaka aho abasirikirari baherereye kuko bashakaga kuharasira.

    Motari yabajije Matakamba icyo kurasa biraba bimaze, amusubiza ko ari “ikimenyetso cy’uko FLN yageze mu Gihugu maze bakemera imishyikirano”.

    Bamaze kubona aho ikigo cya gisirikari kiri, yahamagaye bagenzi be Sibomana, Ntibiramira na Claude ngo baze.

    Bahageze Ntibiramira yafashe imbunda, na Claude afata indi, Sibomana barayimwima kuko yari yasinze. Motari bamuhaye isigaye ngo ayibafashe ariko bayikuraho “chargeur” kugira ngo atarasa.

    Ngo bagiye mu muhanda barindira ko haza imodoka ngo barase, kikaba ikimenyetso cy’uko bahageze.

    Bagiye mu muhanda bashaka guhagarika imodoka, hakajya haza iz’abantu ku giti cyabo zikanga guhagarara. Ngo banze kuzirasa kuko batashakaga ko hagira umuntu upfa. Nyuma bahagaritse ikamyo nini, bararasa ndetse baturitsa grenade ariko bakuyemo umushoferi aragenda.

    Kwambutsa imbunda n’igitero cy’i Nyakarenzo hari muri Nzeri 2019.

    Nyuma y’aho na none ngo bakomeje gukorana kuko yabwiye Urukiko ko yahamagajwe na Matakamba ngo ajye kumufatira imyenda bamwoherereje muri RDC. Yagiye kuyifata asanga ni Bugingo na Paccy, bamuhereza igipfunyika.

    Yagarutse mu Rwanda asanga Claude amutegereje amuha icyo gipfunyika. Icyo gihe bacungirwaga na Matakamba, Ntibiramira na Sibomana ko ntawaba abareba kuko hari saa sita z’amanywa.

    Yavuze ko icyo gipfunyika basanzemo ipantalo, umupira wa Lacoste, n’imbunda ya pistol n’amasasu yayo, gerenade enye na telefoni igezweho (smartphone). Hari mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.

    Bateguraga igitero i Kamembe

    Matakamba yagiye kubika ibyo bikoresho abandi barataha.

    Nyuma yaho Matakamba yongeye kumuhamgara ngo aze ku mutwara amugeze i Kamembe. Yagiye kumutwara bahageze amusaba kumugeza ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe.

    Matakamba yahaye Motari gerenade imwe ngo ayijyanire Claude wari uvuye i Nyamasheke, arayifata arayimujyanira.

    Claude ngo yari yasabwe kuyitera mu Mujyi wa Kamembe ariko agira ubwoba. Motari yamugiriye inama yo kuyitera mu ishyamba, undi avuga ko batamuhemba kuko bisaba ko hagaragara ibimenyetso ko yatewe.

    Claude arangije ibyo yarimo yahamagaye Motari agaruka kumutwara, amujyana amubaza aho yateye gerenade amubwira ko yayiteye ku rya Gatatu, ahari akabari kitwa Stella.

    Ngo gerenade yayiteye ku modoka yari ihaparitse nka saa Moya z’umugoroba.

    Umucamanza Mukuru yabajije Motari niba ibyo yari arimo atarabonaga ko ari ikibazo, arasubiza ati “Ikibazo narakibonaga ariko ku mpamvu z’uko nari nahawe ya mafaranga nanabuze uburyo bwo kuyishyura, noneho bigerekaho ko na ya moto bari bayinyemereye; ndavuga nti ‘najye mbonye moto nzajya nkoresha nkagira amafaranga nk’abandi”.

    Umucamanza yamubajije niba hari agahato yigeze ashyirwaho ngo abikore, arahakana avuga ko yabikoze kubw’ayo mafaranga yashakaga gusa.

    Ku munsi wakurikiyeho ngo Claude yamuzindukiye amubwira ko Matakamba abasirikari bamutwaye, amusaba kumuherekeza muri “kariyeri” akajya guhishayo ya pistol yakuwe muri RDC.

    Yanze ko bajyayo, imbunda itabwa ahari umugano mu isambu ya Motari.

    Hashize indi minsi ibiri Claude yahamagaye Motari amusaba ko yaza kumutwara akamujyana i Rusizi gufatayo telefoni ye. Bageze mu nzira bahagaritswe n’imodoka ya gisirikare, Claude baramutwara, Motari asubira inyuma.

    Nyuma y’aho Motari na bagenzi be nabo barabashatse, we na Sibomana baratoroka ngo badafatwa.

    Baragiye bafata ya pistol yari kumwe na gerenade bari babipfunyikanye mu ishashi, barayambukana muri RDC kwa sebukwe wa Sibomana.

    Ngo ageze muri RDC yavuganye n’umugore we amubwira ko baje gusaka bashaka imbunda. Motari yafashe nimero yahawe n’umugore we amubwira ko ari iy’umusirikari wari mu basatse, azana ya mbunda na gerenade abishyira ku giti kiri ku mupaka w’u Rwanda arangije yohereza ubutumwa bugufi aharanga anasaba imbabazi.

    Motari yabwiye Urukiko ko yoherereje n’umugore we ubutumwa buranga aho ibyo bikoresho biri, amusaba kuyereka na gitifu w’akagali.

    Yavuze ko ngo abasirikari bajyanye na RIB na Gitifu barabifata. Yagumye muri RDC aba ari naho afatirwa ku wa 20 ,azanwa mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2020.

    Mukandutiye Angelina na Sankara bavugana mu Rukiko

    Nsabimana Calixte alias Sankara wari umugizi wa FLN ahuriye mu rubanza rumwe na Motari wayinjiyemo ashaka kwishyura ideni ry’ishyirahamwe

    Nsabimana Jean Damascene alias Motari ni we watwaraga Matakamba Jean Berchmans na Byukusenge Jean Claude bagiye gutera za gerenade i Rusizi

    Umucamanza Muhima Antoine ni we ukuriye urukiko ruri guca urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20

  • Umuhanzi Jay Polly n ' abo bareganwa bakatiwe gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jay Polly n'abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

    Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

    Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania. bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

    Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y'Urukiko, ari ibipimo byafashwe n'abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

    Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by'inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y'inkari z'umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

    UKO IBURANA RYAGENZE

    Jay Polly yahishuye ko yatangiye kunywa urumogi mu 2012 arureka mu 2020

    Jay Polly yabwiye Urukiko ko atemera ibyaha aregwa, arusaba ko rwatesha agaciro ubusabe bw'Ubushinjacyaha bwo gufungwa by'agateganyo.

    Uyu muraperi yavuze ko bafashwe ku wa 23 Mata 2021, bitandukanye n'ibyo Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko bafashwe ku wa 25 Mata 2021.

    Umwunganizi we ni ho yahereye asaba Urukiko kuzita ku matariki bafatiwe n'igihe batangiriye kubazwa, avuga ko umukiliya we n'abo bareganwa bafunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Jay Polly yavuze ko ubwo inzego zishinzwe umutekano zazaga iwe ariwe ubwe wagiye kubafungurira, bityo ko iyo aba azi ko mu nzu ye harimo urumogi yari kubanza kuruhisha cyangwa kurujugunya.

    Uyu muraperi yavuze ko kuva mu 2012 yakoreshaga urumogi kugeza tariki 1 Nyakanga 2020.

    Iki gihe ngo yaruretse agiriwe inama na muganga nyuma y'impanuka ikomeye yagize akava amaraso menshi ubudahagarara bakamubwira ko byatewe n'uko anywa urumogi.

    Nubwo yari yararuretse ariko, Jay Polly yabwiye Urukiko ko tariko 31 Ukuboza 2021 na tariki 1 Mutarama 2021, avuga ko yongeye kugwa mu gishuko akanywaho.

    Icyakora ngo ni ibintu yari amaze igihe yararetse, ku buryo rwose igihe yafatwaga atari yarunyweye.

    Aha yavuze ko urumogi bamusanzemo ari urwo yanyweye kera, bityo asanga ataruhanirwa cyane ko nubwo bafatwaga we ntarwo yari yanyweye.

    Jay Polly yavuze ko we n'abo bareganwa bagambaniwe n'uwo bakekaho kuba umukozi wa RIB

    Uyu muraperi yavuze ko tariki 23 Mata 2021 yahamagawe n'inshuti ye yitwa Maniriho Rodrigue usanzwe ari n'umuganga. Ngo yamubwiye ko ari kumwe n'abantu bifuza ko bakumvikana uko bakorana mu kwamamaza umuceri wabo.

    Muri aba ngo harimo abasore babiri baturuka muri Amerika na mugenzi wabo wo muri Tanzania.

    Maniriho yasabye Jay Polly ko bamusanga iwe bakaganira ku bucuruzi, bakigerayo uyu muhanzi ngo yababwiye ko afite gahunda yo kujya muri studio bityo ko bakwihutisha ibiganiro.

    Icyakora mu kubakira yatunguwe nuko umubare yiteguraga yasanze wiyongereye.

    Ati 'Nari nzi ko ngiye kwakira abantu batatu, birangira baje barenga. Abageze iwanjye barimo undi ntazi neza uko yitwa ariko akaba inshuti na Maniriho, twakundaga kumwita Kaboko uyu yakundaga kutubwira ko ari umukozi wa RIB.'

    Aba biyongeragaho umukunzi wa Maniriho witwa Cynthia, bose hamwe bagahita baba batandatu. Uko ari batandatu ngo biyongereyeho Jay Polly, murumuna we Iyamuremye n'inkumi yitwa Ariane, bahita bakoranira iwabo ari icyenda.

    Jay Polly yavuze ko yahise atangira ibiganiro n'abari baje kumuha akazi ndetse birangira bemeranyije imikoranire.

    Yongeyeho ko ubwo bari mu biganiro, Maniriho (muganga) yakiriye telefoni ivuye kuri hoteli yari yahuriyeho na ba banyamahanga bamubwira ko hari abapolisi bari kumuhiga.

    Iki gihe Maniriho ngo yabiganirije abo bari kumwe ndetse ahita yihutira gucyura umukunzi we.

    Jay Polly wari umaze gufatwa n'amasaha ya studio ariko afite ubwoba ko Polisi yaza kuhasanga abantu benshi bari kunywa, yavuze ko yasabye buri wese ko namaramo icupa afite yakwinyakura buri wese agataha.

    Saa Munani n'igice ni bwo Jay Polly avuga ko yavuye mu rugo iwe agaruka saa Kumi n'imwe zirengaho. Akigera iwe, yatunguwe no gusanga abantu yasize asabye gutaha biyongereye ndetse basinze cyane.

    Icyo gihe ngo yahise ashyira ku ruhande murumuna we, amusaba gucyura abari aho, we ajya kwiryamira.

    Icyakora ngo yatunguwe no kumva abantu bakomanga ku gipangu n'imbwa imoka cyane, agiye kubakingurira asanga ni abapolisi.

    Jay Polly yakomeje kwinginga abapolisi abasaba ko bamubabarira ku bwo kwica amabwiriza. Yavuze ko yatunguwe n'uko abapolisi bakigera iwe bahise bafata Kaboko binjirana mu bubiko bw'ibiribwa bakuramo ibahasha irimo ibipfunyika by'urumogi birindwi.

    Abari aho bose bahise ngo batabwa muri yombi babwirwa ko uretse kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, banafatanywe ibiyobyabwenge.

    Jay Polly n'abo bareganwa bavuze ko batunguwe n'uko ubwo bari bageze kuri Polisi, Kaboko ngo yaje kurekurwa mu buryo batazi, abari bafashwe ari 13 birangira bakurikiranywe mu butabera ari 12.

    Abajijwe niba hari icyo yari asanzwe apfa na Kaboko ku buryo yamugambanira, Jay Polly yabwiye urukiko ko ntacyo. Yagize ati 'Ahubwo nyuma naje kumenya amakuru ko yari afitanye amakimbirane na Maniriho byatumye ashaka kumufatisha kubera ibyangombwa bihimbano. Twe urebye twaguye mu mutego yari yamuteze.'

    Abaregwa bavuga ko Kaboko ariwe waguze urumogi ndetse nawe ari mu barunyweyeho

    Iyamuremye wemera ko ari na we wazanye urumogi kwa Jay Polly, avuga ko yarutumwe n'uwitwa Kaboko uyu akaba ari nawe wamuhaye amafaranga ibihumbi icumi byo kurugura, anamurangira urumuha.

    Uyu musore avuga ko yahisemo kugura urw'ibihumbi 7 Frw akisagurira bitatu mu icumi yari ahawe na Kaboko.

    Akirugeza mu rugo, Iyamuremye avuga ko yasabwe na Kaboko kurumutunganyiriza neza.

    Iyamuremye udahakana ko yigeze kunywa ku rumogi nkuko yanabyemereye urukiko, yavuze ko yarumutunganyirije ndetse aranarumwakiriza kuko afite ukuboko kumwe.

    Iyamuremye yemereye urukiko ko yasomye ku rumogi, icyakora arusangira na Kaboko bahanywera bure imwe.

    Ibi yabivuze ashimangira ko iyo abari aho bose baba baranyweye ku rumogi, Polisi itari kuhasanga ibure nk'izo yahasanze muri zirindwi baguze.

    Mu kwiregura kwe, Iyamuremye yavuze ko byinshi mu byo yakoze yabikoreshejwe n'uko yari yanyweye ndetse yasinze cyane. Yongeyeho ko yashutswe na Kaboko.

    Impaka zari zose ku bizamini abaregwa bafashwe

    Abaregwa bose bemereye urukiko ko bakoresheje urumogi, buri wese mu gihe gitandukanye bakaza kurureka, ariko bagahuriza ku kuba baratawe muri yombi nta n'umwe warunyweyeho uretse Iyamuremye.

    Bavuga ko urwo basanzwe mu mubiri ari urwo banyweye kera, banenga kuba batarigeze bafatwa ikizamini cy'amaraso kandi ku bwabo aricyo cyagombaga kugaragaza uwo basanzemo urumogi rwa vuba.

    Ababunganira mu mategeko bose bagaragaje ko mu nkari bishoboka kubona urumogi rumaze igihe mu mubiri w'umuntu bityo ko ikizami bari bakwiye kubafata ari icy'amaraso.

    Usibye Jay Polly na Iyamuremye, Shemusa Mutabonwa we yabwiye urukiko ko yigeze kurunywa mu 2020 ubwo yari yaragiye gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Hatunga Fidèle Benedicto, Umunyamerika uturuka muri Tanzania we yabwiye Urukiko ko yanywaga urumogi akiri iwabo muri Amerika aho byemewe bityo ko urwo bamusanzemo ari urwa kera.

    Umwunganizi mu mategeko w'uyu musore yavuze ko icyaha akurikiranyweho kidakwiye gutuma akurikiranwa mu nkiko z'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande abaregwa bose bagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunze. Bose bagaragazaga ko baramutse barekuwe nta bimenyetso basibanganya ndetse nta n'uwatoroka, bityo basaba Urukiko kurekurwa.

    Kuri Jay Polly na Iyamuremye murumuna we, bo bagaragaje ko bafite umwishingizi ariwe Uwera Jean Maurice mukuru wa bo akaba n'umunyamakuru wa RBA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/20/umuhanzi-jay-polly-n-abo-bareganwa-bakatiwe-gufungwa-iminsi-30/

  • Yatawe mu musarane, arya imigozi y'ibijumba… Ubuhamya bukomeye bwa Nibagwire muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu bagendana intimba banafite ubuhamya bukomeye harimo Nibagwire Didacienne wiciwe ababyeyi n'abavandimwe ndetse nawe akagenda asimbuka impfu nyinshi.

    Uyu mukobwa uzwi muri sinema nyarwanda, tariki 14 Gicurasi 2021 yatanze ikiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti 'Imizi yo kubaho k'u Rwanda n'urugendo rwacu', yatanzemo ubuhamya bukomeye bw'uko yarokokanye na mukuru we witwa Giramata ndetse akabura ababyeyi be bose.

    Ati 'Mukuru wanjye niwe wagize uruhare mu kuba nicaye aha, yarangendanye. Iyo uri umwana ntabwo ibintu byose uba ubyibuka keretse ibikomeye. Mu 2019 nibwo naganiriye na mukuru wanjye ku rugendo rwo muri jenoside.'

    Avuga ko yavukaga mu muryango w'abana 10 ariko umwe yapfuye mbere ya jenoside. Muri abo icyenda bari basigaye, abarokotse ni bane barimo batatu ba mbere nawe wari uwa cyenda.

    Avuga ko hari musaza we warokotse kubera ko yigaga mu iseminari nkuru. Undi we yafashe inzira agenda ahunga, agize amahirwe ahura n'Inkotanyi atangira gufatanya nazo.

    Ati 'Uwamukurikiraga we bucya bari buze kutwica yarigendeye aza guhura n'Inkotanyi, yitabye Imana mu 2017.'

    Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, yari ari kumwe n'umuryango we muri Komine Musange ahahoze ari Gikongoro kuko niho avuka, ariko bagenda batatana.

    Ati 'Umunsi baza kutwica mukuru wanjye yari ari kumwe na papa aramubwira ati ndumva mfite ubwoba uyu munsi baratwica, akibivuga baramurasa arapfa. Nyuma igitero cyaraje mama arababwira ngo abana banjye mwabamaze, bamukubita icumu rirahinguranya aza kwitaba Imana.'

    We na mukuru we Giramata n'abandi bavandimwe baje kugenda bihishahisha.

    Ati 'Twagiye mu bihuru turihishahisha. Giramata ajya ambwira ko yafataga imigozi y'ibijumba agahekenya akampa utuzi twayo kuko nari muto.'

    Nyuma bahungiye mu Cyanika bakwepana n'abicanyi, ngo bahageze hari umukobwa wiganaga na Giramata se akibababona ahita avuga ko agiye kubajyana kubicisha ariko uwo mukobwa aramubeshya arabacikisha.

    Nyuma aho bari bihishe haramenyekanye baza kubatwara babajyana mu musarani babatamo ariko naho kubera Imana baza kuvamo.

    Ati 'Baje kudutwara batujyana ahantu hari icyobo kinini cy'ubwiherero batujugunyamo barafunga. Twari hejuru y'imirambo harimo abantu bishwe. Njye kubera n'ubwana numvaga ko twapfuye. Harimo umugabo witwaga Mvuganyi nta rindi zina rye nibuka yari amazemo iminsi.'

    'Yari yaravuye mu Bugesera ahunze agezeyo bamutamo aho. Ati mwa bana mwe murapfa urwo mfuye. Agerageza kurira ku twobo duto bakoze bacukura umusarani. Ajya gushaka Interahamwe aziha 200 Frw badukuramo. Bazanye umugozi w'ihene tuvamo.'

    Bavuyemo bahuye n'abantu bari bafite amazi bavuye kuvoma bayabasukaho kugira ngo umwanda ubashireho.

    Igihe cyarageze we na mukuru we bahungira muri RDC. Hari mubyara we wamenye ko bari mu gace kamwe na Nibagwire amutumaho aza kumufasha gutaha mu 1995.

    Nibagwire yavuze ko agahinda katajya gashira ariko agerageza kubana nako kandi agakomeza abarokotse.

    Nibagwire Didacienne ayobora sosiyete yitwa Iyugi isanzwe ikora ibijyanye na sinema ndetse ajya ategura amahugurwa yo gufasha abakishakisha mu ruganda rwa sinema.

    Nibagwire yarahuritse kugera ubwo atabwa mu musarane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatawe-mu-musarane-arya-imigozi-y-ibijumba-ubuhamya-bukomeye-bwa-nibagwire-muri

  • Yatawe mu musarane, arya imigozi y’ibijumba… Ubuhamya bukomeye bwa Nibagwire muri Jenoside –

    Mu bagendana intimba banafite ubuhamya bukomeye harimo Nibagwire Didacienne wiciwe ababyeyi n’abavandimwe ndetse nawe akagenda asimbuka impfu nyinshi.

    Uyu mukobwa uzwi muri sinema nyarwanda, tariki 14 Gicurasi 2021 yatanze ikiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, yatanzemo ubuhamya bukomeye bw’uko yarokokanye na mukuru we witwa Giramata ndetse akabura ababyeyi be bose.

    Ati “Mukuru wanjye niwe wagize uruhare mu kuba nicaye aha, yarangendanye. Iyo uri umwana ntabwo ibintu byose uba ubyibuka keretse ibikomeye. Mu 2019 nibwo naganiriye na mukuru wanjye ku rugendo rwo muri jenoside.”

    Avuga ko yavukaga mu muryango w’abana 10 ariko umwe yapfuye mbere ya jenoside. Muri abo icyenda bari basigaye, abarokotse ni bane barimo batatu ba mbere nawe wari uwa cyenda.

    Avuga ko hari musaza we warokotse kubera ko yigaga mu iseminari nkuru. Undi we yafashe inzira agenda ahunga, agize amahirwe ahura n’Inkotanyi atangira gufatanya nazo.

    Ati “Uwamukurikiraga we bucya bari buze kutwica yarigendeye aza guhura n’Inkotanyi, yitabye Imana mu 2017.”

    Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, yari ari kumwe n’umuryango we muri Komine Musange ahahoze ari Gikongoro kuko niho avuka, ariko bagenda batatana.

    Ati “Umunsi baza kutwica mukuru wanjye yari ari kumwe na papa aramubwira ati ndumva mfite ubwoba uyu munsi baratwica, akibivuga baramurasa arapfa. Nyuma igitero cyaraje mama arababwira ngo abana banjye mwabamaze, bamukubita icumu rirahinguranya aza kwitaba Imana.”

    We na mukuru we Giramata n’abandi bavandimwe baje kugenda bihishahisha.

    Ati “Twagiye mu bihuru turihishahisha. Giramata ajya ambwira ko yafataga imigozi y’ibijumba agahekenya akampa utuzi twayo kuko nari muto.”

    Nyuma bahungiye mu Cyanika bakwepana n’abicanyi, ngo bahageze hari umukobwa wiganaga na Giramata se akibababona ahita avuga ko agiye kubajyana kubicisha ariko uwo mukobwa aramubeshya arabacikisha.

    Nyuma aho bari bihishe haramenyekanye baza kubatwara babajyana mu musarani babatamo ariko naho kubera Imana baza kuvamo.

    Ati “Baje kudutwara batujyana ahantu hari icyobo kinini cy’ubwiherero batujugunyamo barafunga. Twari hejuru y’imirambo harimo abantu bishwe. Njye kubera n’ubwana numvaga ko twapfuye. Harimo umugabo witwaga Mvuganyi nta rindi zina rye nibuka yari amazemo iminsi.”

    “Yari yaravuye mu Bugesera ahunze agezeyo bamutamo aho. Ati mwa bana mwe murapfa urwo mfuye. Agerageza kurira ku twobo duto bakoze bacukura umusarani. Ajya gushaka Interahamwe aziha 200 Frw badukuramo. Bazanye umugozi w’ihene tuvamo.”

    Bavuyemo bahuye n’abantu bari bafite amazi bavuye kuvoma bayabasukaho kugira ngo umwanda ubashireho.

    Igihe cyarageze we na mukuru we bahungira muri RDC. Hari mubyara we wamenye ko bari mu gace kamwe na Nibagwire amutumaho aza kumufasha gutaha mu 1995.

    Nibagwire yavuze ko agahinda katajya gashira ariko agerageza kubana nako kandi agakomeza abarokotse.

    Nibagwire Didacienne ayobora sosiyete yitwa Iyugi isanzwe ikora ibijyanye na sinema ndetse ajya ategura amahugurwa yo gufasha abakishakisha mu ruganda rwa sinema.

    Nibagwire yarahuritse kugera ubwo atabwa mu musarane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Tom Byabagamba wari wajuririye icyaha cyo kwiba Telefone cyongeye kumuhama #rwanda #RwOT

    Tom Byabagamba wahoze ari umusikirare ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse akaba yarayoboye ishami ry’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, kiriya cyaha cyo kwiba Telephone yagikoze ubwo yari ari kuburana ubujurire bwe ku byaha yakoze mbere birimo icyo kwangisha rubanda ubutegetsi.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamuhamije kiriya cyaha cy’ubujura, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu yiyongera ku yindi 15 yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire.

    Mu bujurire bwe, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta muntu wigeze amurega icyaha cy’ubujura bityo ko akwiye kugihanagurwaho.

    Mu gusoma umwanzuro warwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko kabone nubwo nta muntu wareze uregwa kiriya cyaha ariko hakaba hari ibimenyetso bifatika ko yibye iriya telephone bihagije kwitwa ko yakoze icyaha cy’ubujura.

    Urukiko rwisunze inyandiko z’abahanga b’inzobere zigaragaza ko nubwo umuntu yatwara ikintu kidafite nyiracyo ariko bikaza kugaragara ko wagitwaye, uba ukoze icyaha cyo kwiba gihanwa n’amategeko ahana mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yariho aburana ubujurire bwe mu rukiko rw’ubujurire ku Kimihurura, yibye Telephone yo mu bwoko bwa Samsung J2 n’indahuzo (Chargeur) yayo.

    Tom Byabagamba wahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Perezida wa Repubulika dore ko yari ayoboye ingabo zimurinda, ubwo yaburanaga kiriya cyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yavuze ko atari umuntu wo kwiba 'utuntu duto nk’utwo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Tom-Byabagamba-wari-wajuririye-icyaha-cyo-kwiba-Telefone-cyongeye-kumuhama

  • Tom Byabagamba yongeye guhamywa icyaha cyo kwiba – #rwanda #RwOT

    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyo yasomye imyanzuro y'urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo Byabagamba we yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu.

    Umucamanza yavuze ko icyaha cy'ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy'ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro cy'imyaka itatu.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-yongeye-guhamywa-icyaha-cyo-kwiba

  • Imigambi ya Mutsinzi Mussa ushaka kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth – #rwanda #RwOT

    Ni icyiciro ahuriyemo n'abandi batandatu barimo Umwongereza,Umunya-Botswana,Umunya-Nigeria,Umunya-Uganda,Umunya-Zambie n'Umunya-Cameroun.

    Mu kiganiro cyihariye Mutsinzi yagiranye na IGIHE kigaruka ku migabo n'imigambi ye n'ibyo yiteguye kuzageza ku rubyiruko rw'u Rwanda mu gihe azaba atsindiye uwo mwanya, yavuze ko azarubera ijwi.

    Ati 'Amahirwe ya mbere navuga ko tuzaba tubonye nk'urubyiruko rw'u Rwanda ni uko tuzaba tugize ijwi, tuzaba tugeze ku meza [y'ibiganiro] dusangiriraho ibitekerezo, twigiraho, hamwe dusangira tukanungurana imikorere myiza.'

    Yavuze ko azaharanira gushishikariza abanyamahanga n'ibigo bitandukanye kuza gushora imari mu Rwanda, bityo imirimo ikiyongera harwanywa ubushomeri.

    Ati 'Icya kabiri, nzakora ibishoboka kugira ngo turebe uburyo twabasha kureshya ibigo mpuzamahanga, abacuruzi n'ibigo bikomeye bishobora kuba byaza gushora imari mu Rwanda. Sinshidikanya ko uko dukomeza kugira abaza gushora imari yabo mu Rwanda ari ko turushaho kugenda tugabanya umubare w'abashomeri.'

    Mutsinzi yavuze ko nagira amahirwe yo gutsindira umwanya ari kwiyamamariza azanakorana n'imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo ishinge imiryango ihuriza hamwe urubyiruko mu Rwanda rubashe gukora ibiruteza imbere.

    Yakomeje ati 'Nitubona n'indi mishinga itandukanye iri ku rwego rwa Commonwealth cyangwa Commonwealth Youth Council, ndizera ko abazabyungukiramo bwa mbere ni urubyiruko rw'u Rwanda kuko burya ngo 'ujya gutera uburezi arabwibanza.'

    Yijeje kuzahangana n'ikibazo cy'abapfobya n'abakana Jenoside mu bihugu bya Commonwealth

    Umwanya wo guhagararira Afurika n'u Burayi Mutsinzi ahataniye ufite byinshi uvuze muri uwo muryango kuko iyo migabane yombi ibamo ibihugu binyamuryango 23, akaba ari nawo mwanya umuyobozi azaba ahagarariye ibihugu byinshi.

    Ku rundi ruhande, naramuka atowe azahuriramo n'imbogamizi zo kuyobora urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaremera inyito yayo kandi yaremejwe n'Umuryango w'Abibumbye n'ibitavuga rumwe ku mateka yayo.

    Mutsinzi yavuze ko azakora ubukangurambaga bwimbitse kuko 'abenshi mu bijandika muri ibyo bikorwa baba badafite amakuru ahagije cyangwa nayo bibwira ko bafite ahagije akaba ari ay'ibinyoma'.

    Ati 'Njyewe nk'Umunyarwanda amateka y'Igihugu cyanjye ndayazi. Icyo nzakora cy'umwihariko ni ukubereka inzira nyayo, ni ukuba nabasha kubahereza amakuru n'amateka nyayo abafasha kuva mu nzira baba barimo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Icyo nzashyiramo imbaraga ni uko muri za nama, imishinga n'ibikorwa bitandukanye duhuriramo nzaharanira ko babona, bumva, [kandi] basobanukirwa u Rwanda nyarwo kurusha rwa rundi bo batekereza.'

    Mu bindi yatangaje ni uko natorwa azaharanira iterambere ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bihugu bya Commonwealth, cyane ko afite aho gufatira urugero kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa Karindwi ku Isi mu kubahiriza iryo hame, mu gihe hari ibindi bihugu binyamuryango nka Pakistan biza mu myanya y'inyuma.

    Mutsinzi yavuze kandi ko natorwa azaharanira ko umusanzu w'Inama y'Urubyiruko rwa Commonwealth mu guhangana n'ihumana ry'ikirere ugaragara, ariko 'bigakorwa mu buryo bw'imishinga aho urubyiruko ruzarinda ibidukikije n'ikirere ariko runabibyazamo inyugu' kugira ngo rwiteze imbere.

    Akomoza ku kibazo cy'Abanyafurika bakomeje kurohama mu nyanja bambuka ngo bajye mu bihugu by'i Burayi, yavuze ko azashishikariza urubyiruko 'kumvikanisha ijwi ryacu' kandi rugafata iya mbere mu guharanira ibyiza rwifuza, kugira ngo abayobozi nabo barufashe kwigobotora ibibazo birwugarije.

    Ati 'Nifuza ko ikibazo cy'urubyiruko cyaba igisangiwe, ntikibe icy'ubuyobozi bwonyine bwicara bugatekerereza urubyiruko butabanje kurubaza kugira ngo bamenye ikibazo nyirizina bafite n'aho gituruka. [Hari ubwo] bicara bakandika imishinga bakazanira urubyiruko, rugasanga ntabwo bihura neza n'ikibazo rufite.'

    Mutsinzi na bagenzi be bari kwiyamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ku wa 30 Mata kugeza ku wa 21 Gicurasi 2021. Amatora nayo azakorwa muri ubwo buryo ku wa 22 na 23, ibyayavuyemo bitangazwe ku wa 24 uko kwezi. Abazatorwa bazayobora kugeza mu 2023.

    Mutsinzi Mussa yahize ko natsindira kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth azabera Abanyarwanda ijwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imigambi-ya-mutsinzi-mussa-ushaka-kuyobora-urubyiruko-rwa-commonwealth

  • APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze #rwanda #RwOT

    APR FC ibitse igikombe cya shampiyona giheruka izakirana na Rayon Sports ku munsi wa Gatanu w'imikino irindwi (7) yo guhatanira igikombe cya shampiyona

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ku cyicaro gikuru cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye Tombola y'uko amakipe azahura mu mikino 7 isoza shampiyona y'umupira w'amaguru y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2020-21.

    Ni Tombola yasize ku munsi wa mbere uzakinwa ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, Rayon sports izatangira ihura na AS Kigali ku munsi ufungura shampiyona, mu gihe APR FC ifite igikombe giheruka yo izatangira ikina na Espoir FC , Police FC izahura na Bugesera FC

    APR na Rayon Sports zo zizakina ku munsi wa 5 w'iyi mikino

    Uko Tombola yagenze

    ▪ Umunsi wa mbere

    Marines FC vs Rutsiro FC
    Bugesera FC vs Police FC
    APR FC vs Espoir FC
    AS Kigali vs Rayon Sports

    ▪ Umunsi wa kabiri

    Police FC vs Marines
    Espoir FC vs Rutsiro FC
    Rayon Sports vs Bugesera
    AS Kigali vs APR FC

    ▪Umunsi wa Gatatu

    Marines vs Espoir FC
    Police FC vs Rayon Sports
    Rutsiro FC vs AS Kigali
    Bugesera vs APR FC

    ▪Umunsi wa Kane

    Rayon Sports vs Marines FC
    AS Kigali vs Espoir FC
    APR FC vs Police FC
    Bugesera vs Rutsiro FC

    ▪Umunsi wa Gatanu

    Marines vs AS Kigali
    Rayon Sports vs APR FC
    Espoir FC vs Bugesera FC
    Police FC vs Rutsiro FC

    ▪Umunsi wa Gatandatu

    APR FC vs Marines
    Bugesera vs AS Kigali
    Rutsiro FC vs Rayon Sports
    Police FC vs Espoir FC

    ▪Umunsi wa Karindwi

    Marines FC v Bugesera FC
    APR FC v Rutsiro FC
    AS Kigali v Police FC
    Rayon Sports v Espoir FC

    Mu gihe stade Amahoro na Nyamirambo zigifunzwe, AS Kigali izajya yakirira imikino yayo mu karere ka Muhanga mu gihe APR FC yavuye i Huye ikazajya yakirira i Bugesera.

    Mu makipe ahatanira kutamanuka nayo yamenye uko azahura aho Kiyovu sports izatangira ikina na As Muhanga mu gihe Mukura izakina na Sunrise naho Gasogi united izatangira yakira Musanze FC .

    The post APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL — Uko tombola yose yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-ya-pnl-uko-tombola-yose-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-ya-pnl-uko-tombola-yose-yagenze

  • Imigambi ya Mutsinzi Mussa ushaka kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth –

    Ni icyiciro ahuriyemo n’abandi batandatu barimo Umwongereza,Umunya-Botswana,Umunya-Nigeria,Umunya-Uganda,Umunya-Zambie n’Umunya-Cameroun.

    Mu kiganiro cyihariye Mutsinzi yagiranye na IGIHE kigaruka ku migabo n’imigambi ye n’ibyo yiteguye kuzageza ku rubyiruko rw’u Rwanda mu gihe azaba atsindiye uwo mwanya, yavuze ko azarubera ijwi.

    Ati “Amahirwe ya mbere navuga ko tuzaba tubonye nk’urubyiruko rw’u Rwanda ni uko tuzaba tugize ijwi, tuzaba tugeze ku meza [y’ibiganiro] dusangiriraho ibitekerezo, twigiraho, hamwe dusangira tukanungurana imikorere myiza.”

    Yavuze ko azaharanira gushishikariza abanyamahanga n’ibigo bitandukanye kuza gushora imari mu Rwanda, bityo imirimo ikiyongera harwanywa ubushomeri.

    Ati “Icya kabiri, nzakora ibishoboka kugira ngo turebe uburyo twabasha kureshya ibigo mpuzamahanga, abacuruzi n’ibigo bikomeye bishobora kuba byaza gushora imari mu Rwanda. Sinshidikanya ko uko dukomeza kugira abaza gushora imari yabo mu Rwanda ari ko turushaho kugenda tugabanya umubare w’abashomeri.”

    Mutsinzi yavuze ko nagira amahirwe yo gutsindira umwanya ari kwiyamamariza azanakorana n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo ishinge imiryango ihuriza hamwe urubyiruko mu Rwanda rubashe gukora ibiruteza imbere.

    Yakomeje ati “Nitubona n’indi mishinga itandukanye iri ku rwego rwa Commonwealth cyangwa Commonwealth Youth Council, ndizera ko abazabyungukiramo bwa mbere ni urubyiruko rw’u Rwanda kuko burya ngo ‘ujya gutera uburezi arabwibanza.”

    Yijeje kuzahangana n’ikibazo cy’abapfobya n’abakana Jenoside mu bihugu bya Commonwealth

    Umwanya wo guhagararira Afurika n’u Burayi Mutsinzi ahataniye ufite byinshi uvuze muri uwo muryango kuko iyo migabane yombi ibamo ibihugu binyamuryango 23, akaba ari nawo mwanya umuyobozi azaba ahagarariye ibihugu byinshi.

    Ku rundi ruhande, naramuka atowe azahuriramo n’imbogamizi zo kuyobora urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaremera inyito yayo kandi yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye n’ibitavuga rumwe ku mateka yayo.

    Mutsinzi yavuze ko azakora ubukangurambaga bwimbitse kuko “abenshi mu bijandika muri ibyo bikorwa baba badafite amakuru ahagije cyangwa nayo bibwira ko bafite ahagije akaba ari ay’ibinyoma”.

    Ati “Njyewe nk’Umunyarwanda amateka y’Igihugu cyanjye ndayazi. Icyo nzakora cy’umwihariko ni ukubereka inzira nyayo, ni ukuba nabasha kubahereza amakuru n’amateka nyayo abafasha kuva mu nzira baba barimo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Icyo nzashyiramo imbaraga ni uko muri za nama, imishinga n’ibikorwa bitandukanye duhuriramo nzaharanira ko babona, bumva, [kandi] basobanukirwa u Rwanda nyarwo kurusha rwa rundi bo batekereza.”

    Mu bindi yatangaje ni uko natorwa azaharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bihugu bya Commonwealth, cyane ko afite aho gufatira urugero kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa Karindwi ku Isi mu kubahiriza iryo hame, mu gihe hari ibindi bihugu binyamuryango nka Pakistan biza mu myanya y’inyuma.

    Mutsinzi yavuze kandi ko natorwa azaharanira ko umusanzu w’Inama y’Urubyiruko rwa Commonwealth mu guhangana n’ihumana ry’ikirere ugaragara, ariko “bigakorwa mu buryo bw’imishinga aho urubyiruko ruzarinda ibidukikije n’ikirere ariko runabibyazamo inyugu” kugira ngo rwiteze imbere.

    Akomoza ku kibazo cy’Abanyafurika bakomeje kurohama mu nyanja bambuka ngo bajye mu bihugu by’i Burayi, yavuze ko azashishikariza urubyiruko “kumvikanisha ijwi ryacu” kandi rugafata iya mbere mu guharanira ibyiza rwifuza, kugira ngo abayobozi nabo barufashe kwigobotora ibibazo birwugarije.

    Ati “Nifuza ko ikibazo cy’urubyiruko cyaba igisangiwe, ntikibe icy’ubuyobozi bwonyine bwicara bugatekerereza urubyiruko butabanje kurubaza kugira ngo bamenye ikibazo nyirizina bafite n’aho gituruka. [Hari ubwo] bicara bakandika imishinga bakazanira urubyiruko, rugasanga ntabwo bihura neza n’ikibazo rufite.”

    Mutsinzi na bagenzi be bari kwiyamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ku wa 30 Mata kugeza ku wa 21 Gicurasi 2021. Amatora nayo azakorwa muri ubwo buryo ku wa 22 na 23, ibyayavuyemo bitangazwe ku wa 24 uko kwezi. Abazatorwa bazayobora kugeza mu 2023.

    Mutsinzi Mussa yahize ko natsindira kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth azabera Abanyarwanda ijwi

  • Tom Byabagamba yongeye guhamywa icyaha cyo kwiba –

    Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo Byabagamba we yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu.

    Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy’ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’imyaka itatu.

    Inkuru irambuye ni mukanya…