Blog

  • Umumotari uregwa hamwe na Sankara yavuze uko moto ye yatumye ajya muri FLN – #rwanda #RwOT

    Motari akurikiranyweho kuba mu mutwe w'iterabwoba, ubwinjiracyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba, no gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ni umwe muri 19 bareganwa na Nsabimana Calixte alias Sankara ndetse Paul Rusesabagina ibyaha by'iterabwoba; bari kuburanishwa n' Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka.

    Mu bwiregure bwe bwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, yari yunganiwemo na Me Uwimana Channy. Motari yabwiye Urukiko ko ibyaha aregwa byose abyemera, abyicuza kandi abisabira imbabazi.

    Yasobanuriye Urukiko ko yari umumotari, maze umunsi umwe moto ye irapfa aguza ibihumbi 150 Frw mu ishyirahamwe yabagamo kugira ngo ayikoreshe. Barayamuhaye arayikoresha biranga, abura ubwishyu, ngo ashiduka umurima yari yatanzemo ingwate bagiye kuwugurisha.

    Yahuye na Ntibiramira Innocent bari basanzwe baziranye muri iryo shyirahamwe amubwira ko yamurangira aho yakura amafaranga.

    Yamwohereje kwa Matakamba Jean Berchmas, agezeyo amubwira ko yamuha akazi ko gushaka abarwanashyaka, maze akamufasha kubona amafaranga yo kwishyura ishyirahamwe ndetse akazamugurira moto ye agakora ayishyura.

    Ngo Matakamba yabwiye Motari ko we afite akazi ko gushakira abayoboke abayobozi bari muri RDC bafite ishyaka, bityo ko moto niboneka ari we uzajya amutwara 'muri izo ngendo zose n'ikindi gihe cyose ashaka kugira aho ajya akamuhamagara akaza akamutwara bitamugoye'. Abo bombi nabo bari muri uru rubanza.

    Motari yabwiye Urukiko ko yumvise ibyo gushaka abayoboke b'ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho kandi we yarabaga muri FPR Inkotanyi arabyanga.

    Ngo yanze kubikora ariko ageze iwe asanga bagarutse kwishyuza abura uko abigenza.

    Yasubiye kwa mubyara we Matakamba amubwira ko yemeye akazi, Ati 'Musaba amafaranga ampa amadolari 100 nongeraho andi make nari afite nishyura ishyirahamwe hasigara make'. Hari muri Nzeri 2019.

    Motari yabuze ubwishyu, yinjizwa muri FLN
    Bukeye bwaho Matakamba yaramuhamagaye amusaba ko bajyana ku mugezi wa Rusizi 'komora[kwambutsa]' ibyo bari bamwoherereje bivuye muri RDC.

    Yamubajije ibyo ari byo n'ababimuhaye, Matakamba amubwira ko ari ibikoresho bya gisirikare yohererejwe n'abo bakorana ari nabo batanze ya mafaranga Motari yahawe.

    Motari yabwiye Urukiko ko yabyumvise agira ikibazo arabyanga, Matakamba amubwira ko natabikora aragarura amadolari 100 yahawe.

    Ngo yabonye ntaho yayakura aremera ajyayo. Barajyanye amutwaye ngo bageze mu nzira Matakamba amubwira ko na ya moto azamugurira atazamusubiza amafaranga ahubwo 'izahita iba iyanjye'.

    Ngo barahageze bahahurira na Sibomana na Byukusenge Jean Claude. Matakamba yarababwiye ati 'Uyu ni umumotari wanjye agiye kudufasha kwambutsa ibiukoresho.'

    Matakamaba yahamagaye abo muri RDC bamubwira ko bahageze, ngo maze bajya kubifata bahahurira na Shabani Emmanuel ari kumwe na Bizimana Patience, alias Paccy, nabo bareganywa muri uru rubanza.

    Ibyo bikoresho babizaniye Matakamba. Byari imbunda eshatu, amasasu na gerenade ebyiri n'amakoti ya gisirikare y'imvura.

    Ubwo ni bwo Motari yamenye ko 'abo bantu akorana nabo ari abo mu mutwe wa FLN urwanya Leta y'u Rwanda'.

    Hashize iminsi ine ngo Matakamba yabasabye kuza bakajyana i Nyakarenzo. Barahageze amubwira kubanza gushaka aho abasirikirari baherereye kuko bashakaga kuharasira.

    Motari yabajije Matakamba icyo kurasa biraba bimaze, amusubiza ko ari 'ikimenyetso cy'uko FLN yageze mu Gihugu maze bakemera imishyikirano'.

    Bamaze kubona aho ikigo cya gisirikari kiri, yahamagaye bagenzi be Sibomana, Ntibiramira na Claude ngo baze.

    Bahageze Ntibiramira yafashe imbunda, na Claude afata indi, Sibomana barayimwima kuko yari yasinze. Motari bamuhaye isigaye ngo ayibafashe ariko bayikuraho 'chargeur' kugira ngo atarasa.

    Ngo bagiye mu muhanda barindira ko haza imodoka ngo barase, kikaba ikimenyetso cy'uko bahageze.

    Bagiye mu muhanda bashaka guhagarika imodoka, hakajya haza iz'abantu ku giti cyabo zikanga guhagarara. Ngo banze kuzirasa kuko batashakaga ko hagira umuntu upfa. Nyuma bahagaritse ikamyo nini, bararasa ndetse baturitsa grenade ariko bakuyemo umushoferi aragenda.

    Kwambutsa imbunda n'igitero cy'i Nyakarenzo hari muri Nzeri 2019.

    Nyuma y'aho na none ngo bakomeje gukorana kuko yabwiye Urukiko ko yahamagajwe na Matakamba ngo ajye kumufatira imyenda bamwoherereje muri RDC. Yagiye kuyifata asanga ni Bugingo na Paccy, bamuhereza igipfunyika.

    Yagarutse mu Rwanda asanga Claude amutegereje amuha icyo gipfunyika. Icyo gihe bacungirwaga na Matakamba, Ntibiramira na Sibomana ko ntawaba abareba kuko hari saa sita z'amanywa.

    Yavuze ko icyo gipfunyika basanzemo ipantalo, umupira wa Lacoste, n'imbunda ya pistol n'amasasu yayo, gerenade enye na telefoni igezweho (smartphone). Hari mu ntangiriro z'Ukwakira 2019.

    Bateguraga igitero i Kamembe

    Matakamba yagiye kubika ibyo bikoresho abandi barataha.

    Nyuma yaho Matakamba yongeye kumuhamgara ngo aze ku mutwara amugeze i Kamembe. Yagiye kumutwara bahageze amusaba kumugeza ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe.

    Matakamba yahaye Motari gerenade imwe ngo ayijyanire Claude wari uvuye i Nyamasheke, arayifata arayimujyanira.

    Claude ngo yari yasabwe kuyitera mu Mujyi wa Kamembe ariko agira ubwoba. Motari yamugiriye inama yo kuyitera mu ishyamba, undi avuga ko batamuhemba kuko bisaba ko hagaragara ibimenyetso ko yatewe.

    Claude arangije ibyo yarimo yahamagaye Motari agaruka kumutwara, amujyana amubaza aho yateye gerenade amubwira ko yayiteye ku rya Gatatu, ahari akabari kitwa Stella.

    Ngo gerenade yayiteye ku modoka yari ihaparitse nka saa Moya z'umugoroba.

    Umucamanza Mukuru yabajije Motari niba ibyo yari arimo atarabonaga ko ari ikibazo, arasubiza ati 'Ikibazo narakibonaga ariko ku mpamvu z'uko nari nahawe ya mafaranga nanabuze uburyo bwo kuyishyura, noneho bigerekaho ko na ya moto bari bayinyemereye; ndavuga nti 'najye mbonye moto nzajya nkoresha nkagira amafaranga nk'abandi'.

    Umucamanza yamubajije niba hari agahato yigeze ashyirwaho ngo abikore, arahakana avuga ko yabikoze kubw'ayo mafaranga yashakaga gusa.

    Ku munsi wakurikiyeho ngo Claude yamuzindukiye amubwira ko Matakamba abasirikari bamutwaye, amusaba kumuherekeza muri 'kariyeri' akajya guhishayo ya pistol yakuwe muri RDC.

    Yanze ko bajyayo, imbunda itabwa ahari umugano mu isambu ya Motari.

    Hashize indi minsi ibiri Claude yahamagaye Motari amusaba ko yaza kumutwara akamujyana i Rusizi gufatayo telefoni ye. Bageze mu nzira bahagaritswe n'imodoka ya gisirikare, Claude baramutwara, Motari asubira inyuma.

    Nyuma y'aho Motari na bagenzi be nabo barabashatse, we na Sibomana baratoroka ngo badafatwa.

    Baragiye bafata ya pistol yari kumwe na gerenade bari babipfunyikanye mu ishashi, barayambukana muri RDC kwa sebukwe wa Sibomana.

    Ngo ageze muri RDC yavuganye n'umugore we amubwira ko baje gusaka bashaka imbunda. Motari yafashe nimero yahawe n'umugore we amubwira ko ari iy'umusirikari wari mu basatse, azana ya mbunda na gerenade abishyira ku giti kiri ku mupaka w'u Rwanda arangije yohereza ubutumwa bugufi aharanga anasaba imbabazi.

    Motari yabwiye Urukiko ko yoherereje n'umugore we ubutumwa buranga aho ibyo bikoresho biri, amusaba kuyereka na gitifu w'akagali.

    Yavuze ko ngo abasirikari bajyanye na RIB na Gitifu barabifata. Yagumye muri RDC aba ari naho afatirwa ku wa 20 ,azanwa mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2020.

    Mukandutiye Angelina na Sankara bavugana mu Rukiko

    Nsabimana Calixte alias Sankara wari umugizi wa FLN ahuriye mu rubanza rumwe na Motari wayinjiyemo ashaka kwishyura ideni ry’ishyirahamwe

    Nsabimana Jean Damascene alias Motari ni we watwaraga Matakamba Jean Berchmans na Byukusenge Jean Claude bagiye gutera za gerenade i Rusizi

    Umucamanza Muhima Antoine ni we ukuriye urukiko ruri guca urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umumotari-uregwa-hamwe-na-sankara-yavuze-uko-moto-ye-yatumye-ajya-muri-fln

  • Jay Polly asubiye Mageragere!! Umwanzuro w'urukiko uyu munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

     

    Umuhanzi Jay Polly n'abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

    Jay Polly yari yeretswe itangazamakuru taliki 25 Mata 2021 ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera, aho yari yafatanywe n'abantu uko ari 11 bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Icyo gihe Polisi yatangaje ko aba bantu bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikavuga ko yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse bagafatanwa n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka 'Puturi'.

    Mu bafashwe harimo na Maniriho Rodrigue, umuganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Nyuma yo kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuri uyu wa Kane taliki 20 Gicurasi 2021 nibwo umwanzuro wasomewe mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

    Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

    Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania;bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

    Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y'Urukiko, ari ibipimo byafashwe n'abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

    Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by'inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y'inkari z'umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

    Jay Polly atawe muri yombi nyuma y'aho nabwo muri Kanama 2018, Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwari rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akaza gufungurwa muri Mutarama 2019 nyuma yo kumara amezi atanu muri gereza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/jay-polly-asubiye-mageragere-umwanzuro-wurukiko-uyu-munsi/

  • Dore uko umusore n'inkumi bafite urukundo nyakuri bagomba kubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uku niko umusore n'inkumi bafite urukundo nyarwo bagomba kubaho kugira ngo urukundo rwabo rukomeze gutera imbere umunsi ku w'undi kugeza bombi bageze ku rwego bishimira

    Iyo mumaze kumenyana:

    Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by'umwihariko iyo muri kumwe nk'iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

    Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

    Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

    Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

    Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mutima imbere. Amafaranga n'ubutunzi ni nk'umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

    Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n'aho muba kdi bizatuma ababubaha.

    Ikindi kandi niba mukunda by'ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n'undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-umusore-ninkumi-bafite-urukundo-nyakuri-bagomba-kubana/

  • Nyaruguru: Impinduka ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka bemeza ko bavuye kure –

    Imiryango 23 y’Abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu Kagari ka Nyamabuye igizwe n’abantu 92. Abaganiriye na IGIHE bemeza ko mbere babagaho mu buzima bubi bafite umwanda, barwaye amavunja kandi baba mu nzu za nyakatsi.

    Nyirabanguka Anatolie ni umwe muri bo; wemeza ko bari babayeho mu buzima bushaririye.

    Ati “Twabaga muri nyakatsi turwaye amavunja tudakaraba, bwari ubuzima bubi cyane.”

    Ndayisenga Bosco w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko muri icyo gihe no kurya rimwe ku munsi byari amahirwe, bigatuma baba ibirara.

    Ati “Menye ubwenge mfite nk’imyaka irindwi twari tubayeho mu buzima bubi tutaramenye COPORWA, kuko kurya rimwe ku munsi byari amahirwe. Twari ibirara tugatungwa no kujya kwiba. Twabaga dufite umwanda turwaye amavunja tukumva ari bwo buzima.”

    Mu 2010 nibwo ishyirahamwe rivuganira abasigwajwe inyuma n’amateka (COPORWA) ryabakoreye ubuvugizi bubakirwa inzu zo kubamo, bahabwa ibikoresho by’ibanze ndetse n’abana babo bafashwa kujya mu ishuri.

    Kuri ubu iyo ugeze aho batuye ubona ntaho batandukaniye n’abandi baturage kuko bafite isuku ndetse n’amazu babamo bayagirira isuku.

    Abana babo 47 biga mu mashuri abanza naho batandatu biga mu yisumbuye. Batuye mu mudugudu wa Nyacyondo hamwe n’abandi Banyarwanda.

    Ndayisenga Bosco ati “Kuri ubu dushima Imana kuko twabonye abakangurambaga bo muri COPORWA badufasha guhindura imyumvire ku buryo ugenda waba wambaye umwenda usa nabi, ukumva biguteye isoni. Ukamenya ko niba uhohotewe hari aho ugomba kubariza.”

    Birikunzira Wellars ni umusore w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye. Avuga ko yavutse asanga iwabo baba mu buzima bubi. Mu muryango wabo w’abana umunani nta n’umwe wakandagiye mu ishuri usibye we gusa.

    Yavuze ko yumva agomba kwiga kugira ngo abana azabyara batazavukira mu buzima bubi nk’uko byamubayeho.

    Ati “Iwacu nta muntu wize kuko twari abakene amavunja yaratwishe, noneho COPORWA iraza iraduhugura batwigisha isuku badukura mu bwigunge. Nahise numva ngomba kujya kwiga kuko nabonaga abana biga babaho mu buzima bwiza, ntangira kwiga mu wa mbere w’amashuri abanza mfite imyaka 12.”

    Kuva atangiye kwiga yarangije amashuri abanza aba uwa mbere, akora ikizamini cya Leta aragitsinda ajya kwiga mu mashuri yisumbuye.

    Ati “Ntsinze ikizamini cya Leta banyohereza kwiga mu mashuri yisumbuye, Leta irandihira ifatanyije na COPORWA, bikaba ari ibintu binshimishije.”

    Bafite ibyifuzo kugira ngo ubuzima bukomeze gutera imbere

    N’ubwo imibereho yabo yahindutse, abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagari ka Nyamabuye bagaragarije COPORWA ibyifuzo by’icyo bakorerwa kugira ngo babe abantu bifashije, bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Birikunzira Wellars ati “Icyo nifuza badufasha ni ukwita ku bana n’urubyiruko bakadutera inkunga tukiga kugira ngo ubujiji butuvemo kuko iyo tutiga tuba ibirara tukajya kwiba dushaka ibyo kurya. Bazadufashe badushyire mu bigo bicumbikira abanyeshuri.”

    Ndayisenga Bosco na we yifuza ko imbaraga zashyirwa mu bana bakiri bato bakabona uburezi.

    Ati “Nk’uko Leta ijya ibidushishikariza, imbaraga zashyirwa mu rubyiruko abana bakabona uburezi kuko burya ni zo mbaraga z’igihugu. Bamaze kwiga ndumva nko mu 2050 tuzaba turi abaturage bari ku rwego rumwe n’abandi Banyarwanda.”

    Nyirabanguka Anatolie we yifuza ko ababyeyi n’abandi bakuze bashyirwa mu ishyirahamwe bagahabwa amatungo magufi yo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Ati “Icyo nifuza ko batugezaho, nibaduhe ishyirahamwe ry’amatungo magufi tubashe korora twiteze imbere.”

    Ntibitegera Emmanuel yasabye ko bahabwa igishoro bagakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bikorere bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Ikindi bahurizaho mu byifuzo byabo ni ugushakirwa isambu yo guhinga kugira ngo babashe kubona ibyo kurya bihingiye badategereje kujya guca inshuro.

    Umuyobozi wa COPORWA, Bavakure Vincent, avuga ko muri iki gihe bari mu gikorwa cyo kwegera abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo bakire ibyifuzo byabo kugira ngo bizitabweho mu mushinga bagiye kubazanira.

    Ati “Iyi gahunda igamije kwegera aba baturage kugira ngo turebe ubuzima babayemo tunareba n’imishinga tugenda dukora harimo n’uyu wa PPIMA [Public Policy Information Monitoring and Advocacy] wateguwe na COPORWA ariko uterwa inkunga NPA [Norwegian People’s Aid]. Ni umushinga uzegera abaturage kugira ngo ubafashe guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’akarere.”

    Bavakure yavuze ko ikindi bazabakoreraho ubuvugizi kigatezwa imbere ari umuco wabo gakondo wo kubyina no kuvuza ikondera kugira ngo bagire itorero rishobora kuzajya rikodeshwa rikishyurwa amafaranga.

    Yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke.

    Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba COPORWA

    Basigaye bafite isuku bitandukanye na mbere bakigira umwanda

    Birikunzira Wellars yasabye ko abana bakwitabwaho bakiga nakazagira ejo heza

    Bishimira ko bigishijwe kugira isuku bakaba batakirwara amavunja

    Batanze ibitekerezo ku cyo babona bafashwa kikabateza imbere

    Bvakure Vincent yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke

    Ibitekerezo batanze byanditswe kugira ngo bizitabweho

    Amwe mu mazu batuyemo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Karongi: Croix Rouge yifashishije miliyoni 18 Frw mu kugoboka abashyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru kirenga gato umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ushyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid 19.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Bwishyura buvuga ko kuri ubu hari abarwayi bagera kuri 56 ariko ko ibipimo biri gufatwa bigaragaza ko imibare y'abandura iri kugabanuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko hari abo Guma mu Rugo yagizeho ingaruka zitari nziza ariko bagashimira ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwafashe iya mbere mu gufasha abaturage.

    Ati 'Nyuma y'aho tugiriye muri Guma mu rugo habashije kugira igikorwa abantu bafite ikibazo kiri hejuru cyane bagira ubufasha batanga ariko noneho by'umwihariko Croix Rouge yabaye iya mbere ituba hafi iduha ubufasha, bakabaha amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga, atari kwa kundi kubaha ibiryo kandi turi kwirinda.'

    Bimwe mu byiciro byahawe aya mafaranga harimo abakoraga uburaya bakabureka, abarindaga zimwe mu nyubako zo mu mujyi (Abazamu), abarwaye Covid 19 n'abandi batandukanye.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amafaranga bahawe agiye kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi bityo bagashimira Croix Rouge Rwanda kubazirikana, bikazatuma barushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Mukarusengo Jeannette ati 'Ubusanzwe ncuruza mu isoko rya Bwishyura, nagize ikibazo cy'uburwayi bwa Covid-19 ariko ubuzima bwari bukomeye cyane kuko turi umuryango w'abantu batanu kandi ninjye wahagurukaga nkajya gushakisha imibereho kandi n'aho nari ndi mu kato nasabwaga kurya ibiryo byiza. Iyi nkunga ndagenda njye gushakisha igishoro nsubire mu isoko, Croix Rouge ndayishimiye kuko yashyize ingufu cyane mu kwirinda icyorezo.'

    Ujyakuvuga Lazaro yunzemo ati 'Nari umuzamu muri uyu mujyi ariko muri iyi minsi twari twicaye abaturage bari mu rugo ntaho bakura icyo kuduhemba. Turashima Croix Rouge yatwibutse, tugiye gukora cyane kandi bidufahe kwirinda icyorezo.'

    Visi perezida wa Croix Rouge Rwanda, Mukandekezi Françoise yavuze ko bahisemo guha amafaranga aba baturage kugira ngo nabo bahitemo icyo bikorera kijyanye n'ibyo bashaka.

    Ati 'Ahantu hose hari ikibazo cya Guma mu rugo Croix Rouge yagiye itanga ibiribwa no muri Guma mu rugo ya mbere, ubufasha rero bugenda butangwa uko ubuyobzi bugaragaje ko bayikeneye. Hari igihe abantu batekerereza abaturage ibyo bakeneye ariko nabo ubwabo baba bafite ibyo batekereza, twagira ngo tubahe amafaranga agende ajye mu isoko ahahe ibimufasha. Ushobora kumuha kawunga kandi yari yejeje ibigori akeneye ibishyimbo.'

    Buri muturage yahawe amafaranga 35 650. Amafaranga bahawe yose asaga miliyoni 18.

    Amafaranga yahawe na Croix Rouge Rwanda azamufasha kongera kubona igishoro

    Umwe mu bahawe amafaranga ari kureba ubutumwa bw’amafaranga yagenewe na Croix Rouge Rwanda

    Ujyakuvuga Lazaro yakoraga umwuga w’ubuzamu Guma mu rugo ituma atabona akazi none yagobotswe na Croix Rouge

    Francoise Mukandekezi yagaragaje ko guha amafaranga abaturage bibafasha kwihitiramo ibyo bigurira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yashimiye Croix Rouge Rwanda uburyo yafashe iya mbere mu kugoboka abaturage

    Abaturage 465 bo mu Murenge wa Bwishyura bari mu bafashijwe na Croix Rouge Rwanda bahabwa amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-croix-rouge-yifashishije-miliyoni-18-frw-mu-kugoboka-abashyizwe-muri

  • Nta gusinzira, umutekano ugomba gushakishwa -Minisitiri Gatabazi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi umaze iminsi mu ruzinduko rw'akazi mu Ntara y'Uburengerazuba yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, mu biganiro byamuhuje n'abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, Abagize inzego z'umutekano muri iyi ntara n'abayobozi b'akarere ka Rubavu. Byanitabirwe kandi n'Abayobozi kuva ku rwego rw'Isibo, Abahagarariye Amadini n'Amatorero, Abikorerera n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ibi biganiro byabaye nyuma y'uko Minisitiri Gatabazi n'itsinda bari kumwe bari bamaze gusura Umupaka wa Kabuhanga uherereye mu Murenge wa Bugeshi.

    Minisitiri Gatabazi yeretswe ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bamubwira ko imyotsi arimo kubona ari abarwanyi ba FDLR baba bacanye umuriro batwika amatara mu ishyamba ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    Ati ''Hari ukuntu narebaga hariya hirya mu byuma birebayo. Nta wakwifuza gusubira mu mashyamba kubaho mu buzima babayeho dufite inshingano zo gukoresha uburyo bwose kugira ngo batahe ariko tunafite kubereka ko imbaraga zihari kuba bahari tugomba kwiga kubana nabo.'

    Yakomeje agira ati 'Turimo kubaka umubano ukomeye na Congo, mu minsi iri mbere muzabibona uwumva icyo yajyana yakora hirya yitegure bariya ni abavandimwe, abenshi tuvuga ururimi rumwe nabo barabishaka uretse abagiye kubatobera.'

    Minisitiri Gatabazi kandi yibukije abaturage ko bafite inshingano zo gufatanya n'inzego z'umutekano ndetse n'iz'ibanze kwicungira umutekano asaba abafite abavandimwe cyangwa inshuti zabo ziri mu mashyamba ya Congo kubabwira bagatahuka mu gihugu cyabo.

    Ati 'Nta gusinzira ntakurangara umutekano ugomba gushakishwa duhora twiteguye nufite umuntu hariya ajye amuha amakuru.'

    Abaturage n'abavuga rikijyana bagaragaje ibyifuzo birimo kuba bakeneye umupaka wo muri iki kibaya cya Cyanzarwe wazafasha mu koroshya ubuhahirane n'abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ntibiringirwa Samuel yagize ati 'Urebye hano Cyanzarwe biratugora kwambuka kuko bisaba kujya Kabuhanga muri Bugeshi cyangwa Gisenyi urugendo rukatubera rurerure kandi natwe dushaka gukorera no guhahirana na Congo nk'abandi. Mudufashije tukagira umupaka mu kibaya bigakorwa kuburyo biteguye twakwiteza imbere.'

    Mu ruzinduko rw'iminsi ine yatangiye ku wa 19 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi amaze gusura ibikorwa by'iterambere mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho agenda aganira n'abaturage ndetse n'abayobozi bakamugaragariza imishinga y'iterambere ihari ndetse n'iteganywa kubakwa ariko akanakira ibibazo n'ibyifuzo by'abaturage.

    Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo

    Minisitiri Gatabazi yasabye ab’i Rubavu gusigasira umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Rubavu bagiranye ibiganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi mu Burengerazuba basuye umupaka wa Kabuhanga muri Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gusinzira-umutekano-ugomba-gushakishwa-minisitiri-gatabazi

  • Jimmy Mulisa n’irerero rye bakiriye ibikoresho bivuye muri UEFA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuri Foundation (Umuri Soccer Academy) ya Jimmy Mulisa yakiriye ibikoresho by’umipira w’amaguru bivuye mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi(UEFA) bizafasha mu iterambere ry’umupira w’abana mu Rwanda.

    Ibi bikoresho byabagezeho byiganjemo imipira yo gukina, chausuble n’ibindi.

    Ibikoresho iri rerero ryakiriye ku bufatanye na UEFA Children Foundation, ntabwo bizifasha gusa irerero rya Umuri kuko n’andi marero hirya no hino mu gihugu bazagerwaho n’izi nyungu.

    Jimmy Mulisa umuyobozi w’iri rerero yabwiye ISIMBI ko yishimiye cyane kwakira iyi nkunga ivuye muri UEFA.

    Ati”ni ibintu byiza cyane kwakira iyi nkunga ivuye muri UEFA, hari ukuntu bifasha kudacika intege mu byo ukora kuko iyi iba ari inkunga ikomeye, ndabashimira cyane.”

    Yakomeje avuga ko ibi bizamufasha mu ntego ze yihaye zo gufasha abana kugaragaza impano zabo no kugera ku ntego zabo kandi ko atari abana bo mu irerero rye gusa n’abandi bizabageraho.

    Ati”ntabwo ari abana bo muri Umuri gusa n’abandi mu bo hirya no hino mu gihugu ni ukureba uko twabafasha kuko ni ibyo guteza umupira w’abana imbere mu Rwanda si Umuri gusa.”

    “Urebye bizamfasha mu kugera ku ntego yanjye niyemeje yo gufasha abana kugaragaza impano bifitemo no kubafasha kugera ku nzozi zabo.”

    Ibi bikoresho birimo imipira 100 yo gukina, shosible 150, kona(corners), amazamu, amapombo n’ibindi, bigeze mu Rwanda byakiriwe na Jimmy Mulisa ndetse na Samantha Binta akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Umuri Foundation.

    Uyu muryango wa Umuri washinzwe mu Gushyingo 2019, kugeza abana batatu bawo bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye CECAFA aribo Irakoze Jean Paul, Nikokwizerwa Benjamin na Sammy.

    Haje ibikoresho byinshi kandi bitandukanye

    Ibi bikoresho byavuye muri UEFA

    Imipira igera mu ijana niyo bahawe

    Babyakiriye mu biro byabo

    Umuri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa

    Imipira yo gukina

    Jimmy Mulisa(iburyo) na Binta Samantha(ibumoso) akaba umunyamabanga wa Umuri, nibo bakiriye ibikoresho

    Chausible n’imipira yo gukina bi bimwe mu bikoresho bahawe

    Haje n’amazamu

    Jimmy Mulisa arimo n’irerero rye bakiriye ibikoresho bitandukanye bizafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Barimo bareba bimwe mu bikorejo byaje

    AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-n-irerero-rye-bakiriye-ibikoresho-bivuye-muri-uefa-amafoto

  • Urukiko rwemeje ko Jay Polly agumya afunzwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwemeje ko umuraperi Jay Polly n’abandi batatu bafunganywe bagumya mafunzwe bitewe n’icyaha cyo gukoresha urumogi bakurikiranyweho.

    Uyu munsi nibwo habaye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Jay Polly na murumuna we, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakurikiranyweho.

    Tariki ya 24 Mata, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n’umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.

    Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.

    Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n’urumugi.

    Ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Clément yavuze ko ari wari wazanye urwo rumogi mu rugo kwa Jay Polly, abandi bose bahakana ibyo baregwa.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hasomwe imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’aba basore batatu n’umukobwa umwe.

    Bitewe n’uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri, kandi umuntu ukurikiranyweho icyo cyaha akurikiranwa afunze, hakiyongeraho ko basanze mu maraso yabo harimo ko bakoresha ibiyobyabwenge, umucamanza yavuze ko nta cyakwemeza ko uwo munsi batabikoresheje.

    Urukiko rwanzuye ko bagumya bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibindi bimenyetso.

    Jay Polly yasabiwe kugumya afunzwe by’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urukiko-rwemeje-ko-jay-polly-agumya-afunzwe

  • Nta gusinzira, umutekano ugomba gushakishwa -Minisitiri Gatabazi –

    Minisitiri Gatabazi umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Uburengerazuba yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, mu biganiro byamuhuje n’abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abagize inzego z’umutekano muri iyi ntara n’abayobozi b’akarere ka Rubavu. Byanitabirwe kandi n’Abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, Abikorerera n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Minisitiri Gatabazi n’itsinda bari kumwe bari bamaze gusura Umupaka wa Kabuhanga uherereye mu Murenge wa Bugeshi.

    Minisitiri Gatabazi yeretswe ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bamubwira ko imyotsi arimo kubona ari abarwanyi ba FDLR baba bacanye umuriro batwika amatara mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Ati “’Hari ukuntu narebaga hariya hirya mu byuma birebayo. Nta wakwifuza gusubira mu mashyamba kubaho mu buzima babayeho dufite inshingano zo gukoresha uburyo bwose kugira ngo batahe ariko tunafite kubereka ko imbaraga zihari kuba bahari tugomba kwiga kubana nabo.”

    Yakomeje agira ati “Turimo kubaka umubano ukomeye na Congo, mu minsi iri mbere muzabibona uwumva icyo yajyana yakora hirya yitegure bariya ni abavandimwe, abenshi tuvuga ururimi rumwe nabo barabishaka uretse abagiye kubatobera.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yibukije abaturage ko bafite inshingano zo gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze kwicungira umutekano asaba abafite abavandimwe cyangwa inshuti zabo ziri mu mashyamba ya Congo kubabwira bagatahuka mu gihugu cyabo.

    Ati “Nta gusinzira ntakurangara umutekano ugomba gushakishwa duhora twiteguye nufite umuntu hariya ajye amuha amakuru.”

    Abaturage n’abavuga rikijyana bagaragaje ibyifuzo birimo kuba bakeneye umupaka wo muri iki kibaya cya Cyanzarwe wazafasha mu koroshya ubuhahirane n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ntibiringirwa Samuel yagize ati “Urebye hano Cyanzarwe biratugora kwambuka kuko bisaba kujya Kabuhanga muri Bugeshi cyangwa Gisenyi urugendo rukatubera rurerure kandi natwe dushaka gukorera no guhahirana na Congo nk’abandi. Mudufashije tukagira umupaka mu kibaya bigakorwa kuburyo biteguye twakwiteza imbere.”

    Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye ku wa 19 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi amaze gusura ibikorwa by’iterambere mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho agenda aganira n’abaturage ndetse n’abayobozi bakamugaragariza imishinga y’iterambere ihari ndetse n’iteganywa kubakwa ariko akanakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage.

    Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo

    Minisitiri Gatabazi yasabye ab’i Rubavu gusigasira umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Rubavu bagiranye ibiganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi mu Burengerazuba basuye umupaka wa Kabuhanga muri Rubavu

  • Karongi: Croix Rouge yifashishije miliyoni 18 Frw mu kugoboka abashyizwe muri Guma mu Rugo –

    Hashize icyumweru kirenga gato umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ushyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko kuri ubu hari abarwayi bagera kuri 56 ariko ko ibipimo biri gufatwa bigaragaza ko imibare y’abandura iri kugabanuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko hari abo Guma mu Rugo yagizeho ingaruka zitari nziza ariko bagashimira ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwafashe iya mbere mu gufasha abaturage.

    Ati “Nyuma y’aho tugiriye muri Guma mu rugo habashije kugira igikorwa abantu bafite ikibazo kiri hejuru cyane bagira ubufasha batanga ariko noneho by’umwihariko Croix Rouge yabaye iya mbere ituba hafi iduha ubufasha, bakabaha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, atari kwa kundi kubaha ibiryo kandi turi kwirinda.”

    Bimwe mu byiciro byahawe aya mafaranga harimo abakoraga uburaya bakabureka, abarindaga zimwe mu nyubako zo mu mujyi (Abazamu), abarwaye Covid 19 n’abandi batandukanye.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amafaranga bahawe agiye kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi bityo bagashimira Croix Rouge Rwanda kubazirikana, bikazatuma barushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Mukarusengo Jeannette ati “Ubusanzwe ncuruza mu isoko rya Bwishyura, nagize ikibazo cy’uburwayi bwa Covid-19 ariko ubuzima bwari bukomeye cyane kuko turi umuryango w’abantu batanu kandi ninjye wahagurukaga nkajya gushakisha imibereho kandi n’aho nari ndi mu kato nasabwaga kurya ibiryo byiza. Iyi nkunga ndagenda njye gushakisha igishoro nsubire mu isoko, Croix Rouge ndayishimiye kuko yashyize ingufu cyane mu kwirinda icyorezo.”

    Ujyakuvuga Lazaro yunzemo ati “Nari umuzamu muri uyu mujyi ariko muri iyi minsi twari twicaye abaturage bari mu rugo ntaho bakura icyo kuduhemba. Turashima Croix Rouge yatwibutse, tugiye gukora cyane kandi bidufahe kwirinda icyorezo.”

    Visi perezida wa Croix Rouge Rwanda, Mukandekezi Françoise yavuze ko bahisemo guha amafaranga aba baturage kugira ngo nabo bahitemo icyo bikorera kijyanye n’ibyo bashaka.

    Ati “Ahantu hose hari ikibazo cya Guma mu rugo Croix Rouge yagiye itanga ibiribwa no muri Guma mu rugo ya mbere, ubufasha rero bugenda butangwa uko ubuyobzi bugaragaje ko bayikeneye. Hari igihe abantu batekerereza abaturage ibyo bakeneye ariko nabo ubwabo baba bafite ibyo batekereza, twagira ngo tubahe amafaranga agende ajye mu isoko ahahe ibimufasha. Ushobora kumuha kawunga kandi yari yejeje ibigori akeneye ibishyimbo.”

    Buri muturage yahawe amafaranga 35 650. Amafaranga bahawe yose asaga miliyoni 18.

    Amafaranga yahawe na Croix Rouge Rwanda azamufasha kongera kubona igishoro

    Umwe mu bahawe amafaranga ari kureba ubutumwa bw’amafaranga yagenewe na Croix Rouge Rwanda

    Ujyakuvuga Lazaro yakoraga umwuga w’ubuzamu Guma mu rugo ituma atabona akazi none yagobotswe na Croix Rouge

    Francoise Mukandekezi yagaragaje ko guha amafaranga abaturage bibafasha kwihitiramo ibyo bigurira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yashimiye Croix Rouge Rwanda uburyo yafashe iya mbere mu kugoboka abaturage

    Abaturage 465 bo mu Murenge wa Bwishyura bari mu bafashijwe na Croix Rouge Rwanda bahabwa amafaranga