Blog

  • Mukandutiye yasobanuye imvano y’umuhate watumye yinjiza abagore muri FLN –

    Yabivuze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza uwo mukecuru areganwamo na Paul Rusesabagina, Sankara na bagenzi babo 18 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni bo bari basigaye batariregura kuko bagenzi babo basoje.

    Mukandutiye ukurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko abyemera kandi abisabira imbabazi.

    Yavuze ko mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Camp Kigali, maze ubwo FPR na EX-FAR byakozanyagaho i Kigali, umugabo we ahungana abana we arahasigara.

    Icyo gihe yari umuyobozi uzwi na benshi kuko yakoze imirimo y’uburezi kuva afite imyaka 18, aba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ku Muhima ndetse aba n’ushinzwe uburezi muri Nyarugenge.

    Birenze kuba umurezi yari muri Komite Nyobozi ya MRND nk’uko yabihamirije mu Rukiko.

    Ngo umuryango we umaze guhunga, aho yari yasigaye mu rugo rwe yatewe n’interahamwe, zikajya zijya gukora “amahano” zikagaruka iwe.

    Ati “Ni uko nabanye n’interahamwe banyita Perezida wazo.”

    Yaje guhungira ku Gisenyi, amenye ko Inkotanyi zigeze ku Mukamira ahungira muri RDC we n’umuryango we bari baramaze kongera guhura.

    Muri RDC baje kubasenyeraho inkambi mu 1996, yongeye gutandukana n’umugabo we, ndetse aza kumenya ko yapfuye. Ku wa 28 Mata 1997 yashatse gutaha ndetse aza guhura n’abana be.

    Mu bihe by’intambara y’abacengezi, Mukandutiye yavuze ko yari muri Komine Giciye. Yabwiye Urukiko ko abazanye na we muri iyo myaka bose “barahizwe” bavuga ko bazanye n’abacengezi “maze mu 1998 nsubira muri RDC”.

    Agezeyo yakoze ubukangurambaga bwinjiza abakobwa n’abagore mu mitwe y’iterabwoba

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko asubiye muri RDC yagiye kuba i Rutshuru ari umuntu usanzwe rimwe na rimwe akajya yigisha abana.

    Yavuze FDLR yabizezaga ibitangaza ko bazataha mu Rwanda ibacyuye.

    Mu 2016 FDLR yaje gucikamo ibice, bamwe bati “Ubutegetsi mu Rwanda buhinduke, igihugu kiyoborwe n’Abahutu gusa” abandi bifuza ubwiyunge na demokarasi “hakabaho gusangira ubutegetsi hagati y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi” bitewe n’icyo abaturage bashaka.

    Abashaka ubumwe na demokarasi ngo ni bo bashinze CNRD-Ubwiyunge.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagiye muri CNRD abishaka

    Urukiko rwabajije Mukandutiye uko yamenyaga ibyo byose kandi ari umuntu usanzwe, avuga ko nk’umuntu wakoze mu burezi yari aziranye n’abantu benshi, kandi yahoraga abaza igihe bazabacyurira.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko Gen Irategeka Wilson yaje kumushaka aho yabaga, amubwira intego bafite zo gutahuka kandi bafite ubwiyunge bw’amoko yose.

    Yarabyemeye yinjiramo ndetse agirwa komiseri.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagizwe Komiseri wa CNRD muri Nyakanga 2016. Yavuze ko icyo gihe uwo mutwe wari ufite igisirikari cyitwa FLN.

    Yabwiye Urukiko ko akiri muto yifuje kujya mu gisirikare ariko “mu gihe cyanjye ntabwo twahabwaga ayo mahirwe”.

    Ari muri CNRD ngo yumvise ashaka kuba umusirikari kuko abagabo barwanaga abagore basigaye inyuma ntibimushimishe.

    Yasabye Gen Irategeka ko yakora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa kwinjira muri FLN.

    Yakomeje ati “Narabikoze ntitaye ku myaka, barabikunda. Urutonde rw’ababishaka narushikirije ababishinzwe, bo bakareba uwujuje ibisabwa”.

    Yavuze ko nta winjijwe muri CNRD ku gahato, ahubwo ko yakoze ubukangurambaga hakajyamo ubishaka kandi ubikunze.

    Ati “Ni ubukangurambaga kandi ni jye wabukoze nta wubintegetse”.

    Yabwiye urukiko ko yakoze ubukangurambaga kugira ngo n’abakobwa berekane ko bashoboye kandi barinda umuryango.

    Mukandutiye yavuze ko ishyaka yakuranye kuva akiri muto ari ryo ryatumye akora ubwo bukangurambaga.

    Yabwiye Urukiko ko CNRD yari ifite imiyoborere ihamye. Iby’igisirikari yavuze ko atari abizi kuko “narabyifuje ariko sinaba we”.

    Mu 2017 ubwo CNRD yakoraga inama y’abakomiseri, “twabwiwe ko tugiye kwiyunga na PDR Ihumure ya Rusesabagina”.

    PDR Ihumure ya Rusesabagina yiyunze na CNRD ku wa 4 Nyakanga 2017, naho RRM ya Nsabimana Calixte alias Sankara yiyungaho ku wa 18 Werurwe 2018.

    Yavuze ko Sankara na Rusesabagina yahuriye na bo i Mageragere kuko ikindi gihe yabumvaga kuri telefoni gusa.

    Yavuze ko CNRD yari yaratangiye gushaka umuhuza w’uwo mutwe na Leta y’u Rwanda, mbere yo kwihuza na MRCD, nyuma biranakomeza.

    Hoherezwaga itsinda ry’intumwa esheshatu zikajya muri UNESCO gushaka umuntu uzahuza iyo mpuzamashyaka na Leta y’u Rwanda.

    UNESCO yasuye CNRD aho yari ituye, hashize ibyumweru bibiri “batwatsaho ikibatsi cy’umuriro watugejeje mu Rwanda”.

    Mukandutiye yasobanuye ko Ishyaka rya Twagiramungu ryiyunze kuri MRCD mu 2019, ariko ntazi icyo uwo muyobozi we yahawe nk’inshingano.

    Iby’ibitero bya FLN yabyumviseho abuze abo basenganaga

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yabaye muri CNRD/FLN na MRCD/FLN atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku by’ibitero bya FLN mu Rwanda yabwiye Urukiko ati “Hari abasore twasenganaga, mbona maze iminsi ntababona. Narabajije barambwira ngo bagiye gutera mu Rwanda.”

    Yabwiye Urukiko ko yahise ahaguruka ajya kureba Gen Irategeka ngo amubaze impamvu bateye kandi atari yo ntego ya CNRD yari yarabwiwe, “ansubiza ko batagiye kwica ahubwo bagiye gukanga”.

    Umucamanza Muhima Antoine, yamubajije impamvu yamenye ko batangiye gukora iterabwoba ngo ntiyitandukanye nabo, ati “Nabuze uko ngira ngwa neza”.

    Yavuze ko atari buhunge kuko ngo nta handi yari azi.

    Mukandutiye yahavuye muri RDC ku wa 28 Ukuboza 2019 aratahuka.

    Yaciriwe urubanza na Gacaca ahamywa ibyaha bya Jenoside mu 2006, akatirwa igifungo cya burundu.

    Yemeye ko yagiye muri CNRD ku bushake ariko ko yamenye ko ari umutwe w’iterabwoba ageze mu Bushinjacyaha. Yamenye ko bagiye gutera akiri muri RDC, ariko ibitero bakoze yabimenyeye mu Rwanda.

    Yamanitse akaboko k’iburyo avuga ko asaba imbabazi imiryango yaburiye ababo mu bitero FLN yagabye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mukandutiye Angelina yabwiye Urukiko ko ishyaka yakuranye ari ryo ryamuteye gukora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa muri FLN

  • Nyuma y’impaka ndende, tombola y’uko amakipe azahura n’ibibuga bazakiniraho byamenyekanye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe 8 agomba gukina shampiyona ahatanira igikombe yakoze tombola y’uko amakipe azahura n’ibibuga bazakiniraho.

    Iyi tombola yabanjirijwe n’impaka ndende z’abayobozi b’amakipe kuko hazaba umukino umwe(ntawo kwishyura), bifuzaga ko imikino yazakinirwa ku kibuga kitagize ikipe kibogamiyeho(terrain neutre).

    Ariko kuko buri kipe izakina imikino 7, byabaye ngombwa ko buri kipe izakira imikino 3 maze umukino wa 4 bagatombora ikipe izakira.

    Tombora yasize Rayon Sports igomba guhura na APR FC ku munsi wa 5 w’iyi shampiyona izaba igizwe n’iminsi 7. Shampiyona izatangira ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021.

    Hamaze kumenyekana amakipe 7 uyu munsi nibwo hamenyekana indi kipe iribuzamuke hagati ya Gorilla na Bugesera FC, ni nyuma y’umukino uribuhuze Bugesera FC na AS Muhanga.

    Icyumweru cya mbere

    Marines FC vs Rutsiro(Umuganda Stadium)
    Gorilla/Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium)
    APR FC vs Espoir FC(Huye Stadium)
    AS Kigali vs Rayon Sports(Muhanga Stadium)

    Icyumweru cya kabiri

    Police FC vs Marines FC
    Espoir FC vs Rutsiro FC(Rusizi Stadium)
    Rayon Sports vs Gorilla FC/ Bugesera FC(Bugesera Stadium)
    AS Kigali vs APR FC(Muhanga Stadium)

    Icyumweru cya gatatu

    Marines FC vs Espoir FC(Umuganda Stadium)
    Police FC vs Rayon Sports
    Rutsiro FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
    Gorilla FC/Bugesera FC vs APR FC(Bugesera FC)

    Icyumweru cya kane

    Marines FC vs Rayon Sports (Rubavu)
    APR FC vs Police FC (Huye)
    Rutsiro FC vs Bugesera/Gorilla FC (Rubavu)
    AS Kigali vs Espoir FC(Muhanga)

    Icyumweru cya gatanu

    Marines FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
    Rayon Sports vs APR FC(Bugesera Stadium)
    Espoir FC vs Gorilla FC/Bugesera FC(Rusizi Stadium)
    Police FC vs Rutsiro FC

    Icyumweru cya gatandatu}

    APR FC vs Marines FC (Huye Stadium)
    Gorilla FC/Bugesera FC vs AS Kigali(Bugesera Stadium)
    Rutsiro FC vs Rayon Sports(Umuganda Stadium)
    Espoir FC vs Police FC(Rusizi Stadium)

    Icyumweru cya karindwi

    Marines FC vs Gorilla FC/Buigesera FC(Umuganda Stadium)
    AS Kigali vs Police FC(Muhanga Stadium)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium)
    Rayon Sports vs Espoir FC(Bugesra Stadium)

    Shampiyona iragaruka ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-impaka-ndende-tombola-y-uko-amakipe-azahura-n-ibibuga-bazakiniraho-byamenyekanye

  • Iminsi 25 mu gihome! Davis D yahishuye akaga yahuriyeyo nako #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D yasobanuye ibihe bigoye yahuriye nabyo muri gereza mu minsi 25 yahamaze, ni nyuma yo gufungwa azira kuba umufatanyacyaha mu gufata ku ngufu umwana w’umukobwa.

    Mu kwezi gushize nibwo Davis D yafunzwe azira ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu umwana w’umukobwa byavugwaga ko yasambanyijwe na Kevin Dake mu rugo rwa Davis D aho uyu muhanzi ngo yabahaye rugari, nyuma yaho haje gufatwa n’undi musore witwa Thierry na we bivugwa ko yamuraranye. Aba bose bahakanaga ibyo bashinjwa.

    Nyuma yo gusanga icyaha kitabahama, tariki ya 14 Gicurasi, Urukiko rwemeje ko bagomba kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Davis D yasobanuye akaga yahuriye nako muri gereza kuko yari yinjiye mu buzima atamenyereye.

    Ati'ni ibihe byari bigoye, ni ubwa mbere nari ngeze ahantu numva ibintu birimo kumbaho nta kintu na kimwe nabikoraho, ahubwo abari iruhande rwanjye bakagerageza kumfasha kuko njye numvaga ntacyo nabyongeraho ibirimo kumbaho, baramfashaga bati reka dushake undi munyamategeko ariko kuko numvaga ibyambayeho ntaho nzahurira nabyo byarangoye cyane.'

    Agifungwa yumvaga ari ibintu bizahita birangira ariko uko iminsi yashiraga niko yagendaga arushaho kwiheba ariko umunsi yabonye ko byose byarangiye ni umunsi yitabaga pariki, ni mu gihe umunsi wamugoye ari umunsi wa mbere yinjira muri gereza.

    Mu minsi yabaye muri gereza ikintu cyamugoye cyane ni umunsi waho kuko watindaga gushira aho we na bagenzi be baganiraga cyane batebya harimo n’umuntu ushinzwe gutanga amakuru bikabafasha kugira ngo umunsi wire.

    Kimwe mu bintu byamufashije ni ukumva amakuru aturutse hanze y’abavandimwe be, umukunzi we icyo bamutekerezaho ndetse no kubona papa we yaje kumusura byaramufashije cyane.

    Abapolisi bababwira ko barekuwe muri we yumvise ameze nk’umuntu uvutse bwa kabiri, byarabatunguye cyane ariko birabashimisha cyane.

    Nyuma yo gusohoka muri gereza, Davis D akaba yarahise akora indirimbo yise 'Itara’ ikubiyemo ubuzima yabayemo muri gereza.

    Davis D ngo iminsi 25 yamaze muri gereza nibyo bihe byamugoye mu buzima

    Mu buzima bwe ntiyigeze atekereza ko yazagera imbere y’Urukiko

    Umunsi abwirwa ko barekuwe yarishimye cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iminsi-25-mu-gihome-davis-d-yahishuye-akaga-yahuriyeyo-nako

  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu isubukurwa mu byumweru bibiri –

    Minisitiri Gatabazi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu birimo n’ahagombaga kubakwa isoko rishya ry’aka karere.

    Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk’irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rizafasha mu bucuruzi bwaba ubw’abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuva icyo gihe imirimo yaryo yaradindiye, ntiriruzura.

    Minisitiri Gatabazi wari uri kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’abayobozi batandukanye muri iyi ntara basuye aho iri soko ryadindiye riherereye bagaragarizwa imbogamizi zitandukanye zatumye ritarangirira igihe ngo ribyazwe umusaruro wari uteganyijwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari imbogamizi zagiye zituma ritubakwa ngo rirangire ariko ibyabaye byabaye ubu rigomba gusubukurwa ndetse mu ntangiro za Kemana 2021, imirimo ikaba irimbanyije.

    Ati “Ibyabaye byarabaye hajemo Covid-19, n’ibindi bibazo ni iki gisabwa kugira ngo Guverineri aze atangize imirimo maze ryubakwe? Niba mwihaye ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko tariki 5 Kemana 2021, Guverineri azaze atangize imirimo.”

    Ku rundi ruhande Ikigo cy’abashoramari cya RICO [Rubavu Investment Company] ari nacyo cyeguriwe isoko cyagaragaje ko habayeho imbogamizi zirimo inyigo zatumye gusubukura imirimo yo kuryubaka bidakorwa.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin, yagize ati “Habanje imanza biba inzira ndende ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2020, nibwo twasinye amasezerano twiha amezi atandatu , ariko nyuma yo kurihabwa twashatse rwiyemezamirimo ariko tubanje kwiga ibikenewe.

    Yakomeje agira ati “Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse turimo gutegura amasezerano ku buryo ku wa mbere tuzahura akayasinya, muri make twatindijwe n’inyigo.”

    Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza kugurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Icyo gihe Komite Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

    Ukunaniranwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y’imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw’akarere.

    Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’akarere n’abikorera.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

    Kuri uyu wa Kane nyuma y’ayo masezerano hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na RICO, bahererekanyije ububasha, bivuze ko RICO ariyo igiye kuryubaka ndetse ikaba yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yatangira.

    Iri soko ryatangiye kubakwa mu 2010 ariko kugeza n’uyu munsi ntiriruzura

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka iri soko isubukurwa mu byumweru bibiri

    Gatabazi yavuze ko iri soko rikwiriye kwihutishwa rigatangira gutanga umusaruro ryitezweho

  • Yiswe umusazi, acirwa mu maso: Inzitane Rwemalika yanyuzemo aharanira uburenganzira bw’Abanyarwandakazi muri siporo –

    Ni umugore uhagarara ku cyo yemera, wakuranye inzozi zo kuzagera ikirenge mu cy’umubyeyi we wakundaga guconga ruhago ariko akazitirwa n’izabukuru. Uyu munsi uvuze umupira w’amaguru cyangwa siporo mu Banyarwandakazi, izina rihita riza mu ntekerezo za benshi ni Rwemalika Félicité.

    Ni we Munyarwanda rukumbi watorewe kujya muri Komite Olempike ku Isi, afite amateka ahambaye muri Siporo Nyafurika ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange, dore ko yahawe imidali n’ibikombe bigera ku 10.

    Rwemalika yashinze Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abagore (AKWOS) mu 2007. Yabaye umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuva mu 2007 kugera mu 2017. Afite Impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA ndetse ni umwe mu bagize Komisiyo y’Abagore muri CECAFA kuva mu 2011.

    Uyu mugore kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa nk’icyo yahawe mu 2015 na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike gihabwa abagore bitangira siporo.

    IGIHE yaganiriye na Rwemalika agaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe bwite nk’umuntu wakuze akunda siporo kugeza inzozi zibaye impamo, inzira y’inzitane yanyuzemo kugira ngo abigereho ndetse n’icyo bivuze kuba ahagarariye u Rwanda muri Komite Olempike ku Isi n’inyungu zabyo ku Rwanda.

    Rwemalika yihebeye siporo ubuzima bwe bwose

    Yemeye guhara ibyo yari atunze byose yitangira siporo…

    N’ubwo Rwemalika ari umwe mu Banyarwanda bamaze guhamya ibigwi muri siporo, si ibintu byizanye kuko byamusabye ibitambo no kwiyuha icyuha.

    Rwemalika yavukiye mu Burundi mu 1958, [icyo gihe Papa we yari yaragiyeyo mu kazi]. Nyuma y’umwaka umwe gusa ni bwo ababyeyi be bagarutse mu Rwanda ariko bidateye kabiri bahita bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho baje kuva berekeza muri Uganda.

    Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda ndetse yize ibijyanye n’Ubuforomokazi ahita ajya mu kazi akora imyaka 10. Yashakanye n’umugabo wari umuganga w’amenyo muri icyo gihugu.

    Avuga ko ubwo yabaga mu buhungiro yakundaga umupira ku rwego rwo hejuru ariko ngo akabikomora kuri se wawukinaga muri Astrida [i Butare] aho yigaga akiri umusore.

    Ati “Tumaze kuvuka rero twakundaga kumuherekeza yagiye gukina umupira w’abasheshe akanguhe, naramurebaga yambaye ikabutura n’amasogisi nkumva ndabikunze. Ariko noneho Mama wanjye akambwira ati uramenye wowe ujye ureba ntuzigere ukandagiza ikirenge cyawe ku mupira ujye wicara neza niko abakobwa bigenda ntawe ukina umupira ibyo kirazira.”

    Yakomeje agira ati “Noneho musaza wanjye we bakamuha umupira ku ruhande agakomeza akawukina, nkamureba akina yishimye n’abandi bana nkavuga ngo iyo nanjye mba naravutse ndi umuhungu, nanjye mba mfite uburenganzira bwo gukina. Byarambabazaga cyane ariko nabonaga ariko umuco wari umeze.”

    Uyu mubyeyi avuga ko yakuze akageza aho ashaka umugabo atarakina umupira ariko akunda kureba Abanya-Ugandakazi uburyo bakina akumva na we yakinana nabo ariko bikanga kubera ko umuco yatozwaga na nyina utabimwemereraga.

    Mu 1990, ni bwo umugabo we [kuri ubu bafitanye abana bane n’abuzukuru batandatu], yagiye gufatanya n’abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bituma Rwemalika asigarana n’abana, abarera wenyine, ibintu avuga ko bitari bimworoheye.

    Rwemalika avuga ko ubwo bagarukaga mu Rwanda mu 1994, yahise ajya mu bucuruzi atangira akora ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo. Ndetse ngo ni we wa mbere wazanye ‘Salon de Coiffure’ i Remera mu Giporoso.

    Avuga ko muri icyo gihe mu 1994, aribwo yumvise ko hari amarushanwa y’imikino y’abagore ndetse ngo icyo gihe ni bwo hariho Igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru bityo na we atangira gutekereza no kwibaza impamvu Abanyarwandakazi badashobora kuyitabira.

    Ati “Nakomezaga mbikurikirana ariko nkabura icyo nabikoraho, ngeze aho ndavuga nti rero singishoboye gukina ariko aya mahirwe navukijwe reka mfashe abandi. Ni uko natangiye gushakisha amakipe y’abakobwa birangora pe. Aho byari bigeze mu 1997.”

    Rwemalika avuga ko muri icyo gihe umukobwa yegeraga wese yabanzaga kumubwira ngo abaze ababyeyi be, ariko ngo yababaza bakamutera utwatsi, bamubwira ko siporo y’abakobwa ari ukubyina no kuririmba ariko ibyo gukina umupira by’umwihariko uw’amaguru ari kirazira.

    Uyu mubyeyi avuga ko iyo ntambara yo gushakisha abakobwa bajya muri siporo yayirwanye kugeza mu 1999, kuko aribwo yaje kugira amahirwe abona abamwemerera kujya mu mikino, icyo gihe ngo yabonye 30 atangirana na bo.

    Ku rundi ruhande ariko ngo amafaranga yakoreshaga mu kubashaka, kubagurira imipira yo gukina n’ibindi byangombwa yayakuraga muri ya Salon de Coiffure ye nayo yaje guhomba kubera iyo mpamvu.

    Ati “Urumva rero iyo kipe kugira ngo ibeho, [abakinnyi] babone amafaranga y’ingendo n’ibiki byose nabivanaga muri iyo Salon de Coiffure, nyuma y’umwaka n’igice mba ndahombye ariko numva ngomba gukomeza uwo murongo. Icyo gihe umugabo wanjye yari yaragiye kwiga mu Bwongereza, yumva salon yarahombye nabijyanye mu mupira arambaza ati ‘ese abagore barakina?’ […] Nyuma yaraje asanga nateye imbere.”

    Urukundo yakunze siporo rwatumye yitangira guharanira ko abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bagira uburenganzira bwo gukora siporo kandi yabigezeho

    Yaciriwe mu maso kenshi

    Icyo gihe ngo ibibuga by’umupira nabyo byari ikibazo kuko rimwe na rimwe ku Ba-Serisienne, Camp Kigali n’ahandi bamutizaga ikibuga rimwe na rimwe, ubundi bakakimwima. Ibi kandi byanajyanaga no kuba aho yakomangaga hose baramuteraga utwatsi bamubwira ko nta mugore wakinnye umupira.

    Nyuma uyu mubyeyi yaje gushinga Ishyirahamwe ry’Abagore rifite intego yo guharanira Iterambere ryabo binyuze muri siporo, AKWOS, Association of Kigali Women in Sports.

    Iri shyirahamwe ngo ni ryo yifashishaga ajya gusaba ubufasha n’inkunga mu bigo bya leta n’ibyigenga agaragaza ko abakobwa nabo bagomba kugira uburenganzira bwo gukina. Icyo gihe yakoranaga bya hafi na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’ifite Siporo mu nshingano ariko hakiyongeraho n’izindi nzego zitandukanye.

    Avuga ko nyuma y’igihe gito yahawe inkunga n’umuryango wo mu mahanga, yo guhugura abagore bari mu nzego z’igihugu ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore bwo gukora siporo. Mu mahugurwa yamaze icyumweru, abahuguwe bari bamaze guhindura imyumvire ku buryo bagiye hirya no hino mu ntara batangiza amakipe y’abagore.

    Mu 2007, ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco, ni bwo Rwemalika yamusabye ko abagore nabo bashyirirwaho shampiyona yabo ndetse arabimwemerera kuva ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore iba iratangiye.

    Ati “Noneho nsaba FERWAFA ko n’abakobwa bagomba kwinjira muri shampiyona, icyo gihe bahise bashyiraho Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA bahita banangira umuyobozi wayo icyo gihe duhita dushyiraho amakipe y’abagore atangira gukina shampiyona gutyo.”

    Icyo gihe hatangiye amakipe atandatu, umwaka wakurikiyeho haboneka amakipe 14, gusa imbogamizi zigenda ziba nyinshi ariko kugeza ubu hari icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona y’umupira w’abagore, ndetse u Rwanda rumaze kugira abasifuzi mpuzamahanga b’abagore bagera ku munani harimo na Mukansanga Salma Rhadia uherutse gusifura mu Gikombe cy’Isi.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyo kwishimira uyu munsi, Rwemalika avuga ko ari urugendo rutigeze rumworohera kuko mu bihe yatangiraga hari aho yageraga bakamwita umusazi bamwumvisha ko kuvuga ko abagore bashobora gukina umupira ari ‘ubusazi’.

    Yakomeje agira ati “N’ubwo ndi kuvuga gutyo ariko ntabwo ari ibintu byanyoroheye muri urwo rugendo rwose, hari aho nakomangaga bakanga kunkingurira, aho nageraga bati dore wa mugore w’umusazi araje mufunge, aho nageraga bakancira mu maso, ariko nanjye narakomezaga sincike intege, nkagenda ejo nkagaruka kugeza ubwo nageze ku ntsinzi.”

    Uko yisanze muri Komite Olimpike ku Isi

    Mu 2006, ni bwo muri Marroc habereye Inama Mpuzamahanga y’Abagore bari mu rwego rwo guteza imbere siporo kubera imibereho myiza, icyo gihe yari yateguwe n’Uruganda rwa Nike, Inc.

    Ni inama yabaye mu bihe u Rwanda rwari rurimo kwiyubaka bundi bushya nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe amahanga yari azi Abanyarwanda nk’abicanyi ku buryo uwajyaga mu bindi bihugu bamwishishaga.

    Rwemalika wari watumiwe muri iyo nama ngo yagezeyo bakajya bamubona bakamuhunga gusa ngo yabonye bimeze gutyo asaba umwanya abagezaho ijambo ryagarutse ku Rwanda rw’ukuri, uko rwamaze kurenga ubwicanyi ubu ari igihugu kiri mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

    Ati “Ndagiye muri iyo nama mpageze, uje kunyicara iruhande yabona ari Rwanda agahunda ngo ni ba bicanyi […] nabonye bigenze gutyo nsaba ijambo mbabwira urugendo rw’u Rwanda n’ibyo tumaze kugeraho, bambaza niba tutakicana mbakurira inzira ku murima mbabwira ko ibyo ari ibyahise.”

    Yakomeje agira ati “Bati ese ubu umuntu yaza iwanyu ntapfe? Nti oya! Nahise mbasaba ko iyo nama bayizana mu Rwanda ku buryo umwaka wakurikiyeho ariho yabereye.”

    Rwemalika avuga ko mu 2007, iyo nama yabereye mu Rwanda ndetse bahageze bashima uburyo bakiriwe ku buryo bahise basaba ko indi myaka ibiri yakurikiyeho yose inama zajya zibera mu Rwanda ndetse biza kugenda gutyo.

    Ati “Baraje rwose bagirira ibihe byiza mu Rwanda, bahita basaba ko n’imyaka itatu ikurikiraho inama ibera mu Rwanda, nyuma mpita ngirana amasezerano na Nike buri mwaka bakajya bohereza contineur y’ibikoresho bya siporo, nkabiha abagore n’abakobwa.”

    Rwemalika Félicité yashinze Umuryango AKWOS uharanira Iterambere ry’Abagore muri siporo yo mu Rwanda

    Icyuya yabize binyuze mu rugamba yarwanye aharanira ko umugore yagira uburenganzira bwo gukora siporo cyaje kumuviramo umugisha kuko nko mu 2016, yahawe igihembo gitangwa na Komite Olempike ku Isi nk’Umunyafurika w’umugore wagize icyo akora mu iterambere rya siporo.

    Mu 2012 hari ikindi gihembo yahawe cyitwa Ashoka Fellowship nk’umuntu wazanye igitekerezo gishya akakigenderaho kikazana impinduka ndetse no mu 2018 nabwo yabonye igihembo cyitwa ‘Le prix de la Femme Francophone de 2018’.

    Uyu mugore kandi kuva mu 2013 kugeza 2017 yari Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda ndetse ahita aza no kuba Visi wa Mbere Perezida wayo ari nabwo nyuma y’umwaka umwe [mu 2018] yahise atorerwa kujya muri Komite Olempike ku Isi.

    Yakomeje ati “Ni ishema rikomeye ku gihugu kuko kuba urimo hariya ni nk’aho igihugu kiba gifite Umudepite ugihagarariye muri Komite Olempike. Ni ijwi rikomeye rero kuko hari ubuvugizi bukomeye mba ngomba gukorera igihugu cyanjye mu bijyanye na siporo.”

    Kuri we avuga ko ibyo yishimira ari byinshi, kuko uretse kuba azwi ku rwego mpuzamahanga ndetse yanabihembewe, igikomeye ngo ni uko uyu munsi umugore yahawe uburenganzira bwo gukora siporo ndetse hakaba hari abakomeje gutera intambwe muri uru rwego.

    Ati “Ikintu nishimira ni uko gahunda ya leta yo gushyigikira umugore mu nzego zose ni ikintu cyanteye imbaraga cyane, niba leta ishyizeho umurongo ntituvuga ngo abagomba kubikora ni abo mu nzego zo hejuru, n’umuturage na we hari icyo yatanga mu iterambere ry’igihugu. Byatumye numva ko leta inshyigikiye, ntari umusazi nk’uko babimbwiraga.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gikomeye nishimira ni uko iyo uvuze ‘Football féminin’ mu Rwanda, abantu bose bavuga Rwemalika. Iyo ndebye abana natangiranye nabo muri za 1999, nibo batoza bakomeye ku rwego rw’igihugu, reba nka Nyinawumuntu Marie Grace natangiranye nawe none reba urwego agezeho. Yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore muri siporo, ubu ni umutoza kandi ukomeye.”

    Rwemalika avuga ko isomo rikomeye yize ari uko umuntu wese ushaka kuzana impinduka yumva agomba kugendana n’abandi bakamushyigikira ariko iyo bidakunze ugahura n’ibicantege byinshi = kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwihangana no kudacika intege.

    Aha Rwemalika Félicité yari kumwe na Perezida wa Komite Olempike ku Isi (IOC), Thomas Bach

    Uyu mugore yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando rwa Siporo Mpuzamahanga abikesha by’umwihariko guteza imbere siporo mu bagore

    Rwemalika Félicité (uwa kabiri uturutse ibumoso) yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga

    Amafoto na Video: Mucyo Serge


  • Yiswe umusazi, acirwa mu maso: Inzitane Rwemalika yanyuzemo aharanira uburenganzira bw'Abanyarwandakazi muri siporo – #rwanda #RwOT

    Ni umugore uhagarara ku cyo yemera, wakuranye inzozi zo kuzagera ikirenge mu cy'umubyeyi we wakundaga guconga ruhago ariko akazitirwa n'izabukuru. Uyu munsi uvuze umupira w'amaguru cyangwa siporo mu Banyarwandakazi, izina rihita riza mu ntekerezo za benshi ni Rwemalika Félicité.

    Ni we Munyarwanda rukumbi watorewe kujya muri Komite Olempike ku Isi, afite amateka ahambaye muri Siporo Nyafurika ndetse no ku rwego rw'Isi muri rusange, dore ko yahawe imidali n'ibikombe bigera ku 10.

    Rwemalika yashinze Ishyirahamwe ry'Imikino y'Abagore (AKWOS) mu 2007. Yabaye umunyamuryango w'Inama y'Ubuyobozi bwa FERWAFA kuva mu 2007 kugera mu 2017. Afite Impamyabumenyi z'ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA ndetse ni umwe mu bagize Komisiyo y'Abagore muri CECAFA kuva mu 2011.

    Uyu mugore kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa by'indashyikirwa nk'icyo yahawe mu 2015 na Komite Mpuzamahanga y'Imikino Olempike gihabwa abagore bitangira siporo.

    IGIHE yaganiriye na Rwemalika agaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe bwite nk'umuntu wakuze akunda siporo kugeza inzozi zibaye impamo, inzira y'inzitane yanyuzemo kugira ngo abigereho ndetse n'icyo bivuze kuba ahagarariye u Rwanda muri Komite Olempike ku Isi n'inyungu zabyo ku Rwanda.

    Rwemalika yihebeye siporo ubuzima bwe bwose

    Yemeye guhara ibyo yari atunze byose yitangira siporo…

    N'ubwo Rwemalika ari umwe mu Banyarwanda bamaze guhamya ibigwi muri siporo, si ibintu byizanye kuko byamusabye ibitambo no kwiyuha icyuha.

    Rwemalika yavukiye mu Burundi mu 1958, [icyo gihe Papa we yari yaragiyeyo mu kazi]. Nyuma y'umwaka umwe gusa ni bwo ababyeyi be bagarutse mu Rwanda ariko bidateye kabiri bahita bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho baje kuva berekeza muri Uganda.

    Yize amashuri abanza n'ayisumbuye muri Uganda ndetse yize ibijyanye n'Ubuforomokazi ahita ajya mu kazi akora imyaka 10. Yashakanye n'umugabo wari umuganga w'amenyo muri icyo gihugu.

    Avuga ko ubwo yabaga mu buhungiro yakundaga umupira ku rwego rwo hejuru ariko ngo akabikomora kuri se wawukinaga muri Astrida [i Butare] aho yigaga akiri umusore.

    Ati 'Tumaze kuvuka rero twakundaga kumuherekeza yagiye gukina umupira w'abasheshe akanguhe, naramurebaga yambaye ikabutura n'amasogisi nkumva ndabikunze. Ariko noneho Mama wanjye akambwira ati uramenye wowe ujye ureba ntuzigere ukandagiza ikirenge cyawe ku mupira ujye wicara neza niko abakobwa bigenda ntawe ukina umupira ibyo kirazira.'

    Yakomeje agira ati 'Noneho musaza wanjye we bakamuha umupira ku ruhande agakomeza akawukina, nkamureba akina yishimye n'abandi bana nkavuga ngo iyo nanjye mba naravutse ndi umuhungu, nanjye mba mfite uburenganzira bwo gukina. Byarambabazaga cyane ariko nabonaga ariko umuco wari umeze.'

    Uyu mubyeyi avuga ko yakuze akageza aho ashaka umugabo atarakina umupira ariko akunda kureba Abanya-Ugandakazi uburyo bakina akumva na we yakinana nabo ariko bikanga kubera ko umuco yatozwaga na nyina utabimwemereraga.

    Mu 1990, ni bwo umugabo we [kuri ubu bafitanye abana bane n'abuzukuru batandatu], yagiye gufatanya n'abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bituma Rwemalika asigarana n'abana, abarera wenyine, ibintu avuga ko bitari bimworoheye.

    Rwemalika avuga ko ubwo bagarukaga mu Rwanda mu 1994, yahise ajya mu bucuruzi atangira akora ibijyanye no gutunganya imisatsi y'abagore n'abagabo. Ndetse ngo ni we wa mbere wazanye 'Salon de Coiffure' i Remera mu Giporoso.

    Avuga ko muri icyo gihe mu 1994, aribwo yumvise ko hari amarushanwa y'imikino y'abagore ndetse ngo icyo gihe ni bwo hariho Igikombe cy'Isi cy'abagore mu mupira w'amaguru bityo na we atangira gutekereza no kwibaza impamvu Abanyarwandakazi badashobora kuyitabira.

    Ati 'Nakomezaga mbikurikirana ariko nkabura icyo nabikoraho, ngeze aho ndavuga nti rero singishoboye gukina ariko aya mahirwe navukijwe reka mfashe abandi. Ni uko natangiye gushakisha amakipe y'abakobwa birangora pe. Aho byari bigeze mu 1997.'

    Rwemalika avuga ko muri icyo gihe umukobwa yegeraga wese yabanzaga kumubwira ngo abaze ababyeyi be, ariko ngo yababaza bakamutera utwatsi, bamubwira ko siporo y'abakobwa ari ukubyina no kuririmba ariko ibyo gukina umupira by'umwihariko uw'amaguru ari kirazira.

    Uyu mubyeyi avuga ko iyo ntambara yo gushakisha abakobwa bajya muri siporo yayirwanye kugeza mu 1999, kuko aribwo yaje kugira amahirwe abona abamwemerera kujya mu mikino, icyo gihe ngo yabonye 30 atangirana na bo.

    Ku rundi ruhande ariko ngo amafaranga yakoreshaga mu kubashaka, kubagurira imipira yo gukina n'ibindi byangombwa yayakuraga muri ya Salon de Coiffure ye nayo yaje guhomba kubera iyo mpamvu.

    Ati 'Urumva rero iyo kipe kugira ngo ibeho, [abakinnyi] babone amafaranga y'ingendo n'ibiki byose nabivanaga muri iyo Salon de Coiffure, nyuma y'umwaka n'igice mba ndahombye ariko numva ngomba gukomeza uwo murongo. Icyo gihe umugabo wanjye yari yaragiye kwiga mu Bwongereza, yumva salon yarahombye nabijyanye mu mupira arambaza ati 'ese abagore barakina?' […] Nyuma yaraje asanga nateye imbere.'

    Urukundo yakunze siporo rwatumye yitangira guharanira ko abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bagira uburenganzira bwo gukora siporo kandi yabigezeho

    Yaciriwe mu maso kenshi

    Icyo gihe ngo ibibuga by'umupira nabyo byari ikibazo kuko rimwe na rimwe ku Ba-Serisienne, Camp Kigali n'ahandi bamutizaga ikibuga rimwe na rimwe, ubundi bakakimwima. Ibi kandi byanajyanaga no kuba aho yakomangaga hose baramuteraga utwatsi bamubwira ko nta mugore wakinnye umupira.

    Nyuma uyu mubyeyi yaje gushinga Ishyirahamwe ry'Abagore rifite intego yo guharanira Iterambere ryabo binyuze muri siporo, AKWOS, Association of Kigali Women in Sports.

    Iri shyirahamwe ngo ni ryo yifashishaga ajya gusaba ubufasha n'inkunga mu bigo bya leta n'ibyigenga agaragaza ko abakobwa nabo bagomba kugira uburenganzira bwo gukina. Icyo gihe yakoranaga bya hafi na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ndetse n'ifite Siporo mu nshingano ariko hakiyongeraho n'izindi nzego zitandukanye.

    Avuga ko nyuma y'igihe gito yahawe inkunga n'umuryango wo mu mahanga, yo guhugura abagore bari mu nzego z'igihugu ku burenganzira bw'abakobwa n'abagore bwo gukora siporo. Mu mahugurwa yamaze icyumweru, abahuguwe bari bamaze guhindura imyumvire ku buryo bagiye hirya no hino mu ntara batangiza amakipe y'abagore.

    Mu 2007, ubwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco, ni bwo Rwemalika yamusabye ko abagore nabo bashyirirwaho shampiyona yabo ndetse arabimwemerera kuva ubwo shampiyona y'umupira w'amaguru mu bagore iba iratangiye.

    Ati 'Noneho nsaba FERWAFA ko n'abakobwa bagomba kwinjira muri shampiyona, icyo gihe bahise bashyiraho Komisiyo ishinzwe umupira w'amaguru w'abagore muri FERWAFA bahita banangira umuyobozi wayo icyo gihe duhita dushyiraho amakipe y'abagore atangira gukina shampiyona gutyo.'

    Icyo gihe hatangiye amakipe atandatu, umwaka wakurikiyeho haboneka amakipe 14, gusa imbogamizi zigenda ziba nyinshi ariko kugeza ubu hari icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya shampiyona y'umupira w'abagore, ndetse u Rwanda rumaze kugira abasifuzi mpuzamahanga b'abagore bagera ku munani harimo na Mukansanga Salma Rhadia uherutse gusifura mu Gikombe cy'Isi.

    Ku rundi ruhande ariko n'ubwo hari ibyo kwishimira uyu munsi, Rwemalika avuga ko ari urugendo rutigeze rumworohera kuko mu bihe yatangiraga hari aho yageraga bakamwita umusazi bamwumvisha ko kuvuga ko abagore bashobora gukina umupira ari 'ubusazi'.

    Yakomeje agira ati 'N'ubwo ndi kuvuga gutyo ariko ntabwo ari ibintu byanyoroheye muri urwo rugendo rwose, hari aho nakomangaga bakanga kunkingurira, aho nageraga bati dore wa mugore w'umusazi araje mufunge, aho nageraga bakancira mu maso, ariko nanjye narakomezaga sincike intege, nkagenda ejo nkagaruka kugeza ubwo nageze ku ntsinzi.'

    Uko yisanze muri Komite Olimpike ku Isi

    Mu 2006, ni bwo muri Marroc habereye Inama Mpuzamahanga y'Abagore bari mu rwego rwo guteza imbere siporo kubera imibereho myiza, icyo gihe yari yateguwe n'Uruganda rwa Nike, Inc.

    Ni inama yabaye mu bihe u Rwanda rwari rurimo kwiyubaka bundi bushya nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe amahanga yari azi Abanyarwanda nk'abicanyi ku buryo uwajyaga mu bindi bihugu bamwishishaga.

    Rwemalika wari watumiwe muri iyo nama ngo yagezeyo bakajya bamubona bakamuhunga gusa ngo yabonye bimeze gutyo asaba umwanya abagezaho ijambo ryagarutse ku Rwanda rw'ukuri, uko rwamaze kurenga ubwicanyi ubu ari igihugu kiri mu murongo w'ubumwe n'ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

    Ati 'Ndagiye muri iyo nama mpageze, uje kunyicara iruhande yabona ari Rwanda agahunda ngo ni ba bicanyi […] nabonye bigenze gutyo nsaba ijambo mbabwira urugendo rw'u Rwanda n'ibyo tumaze kugeraho, bambaza niba tutakicana mbakurira inzira ku murima mbabwira ko ibyo ari ibyahise.'

    Yakomeje agira ati 'Bati ese ubu umuntu yaza iwanyu ntapfe? Nti oya! Nahise mbasaba ko iyo nama bayizana mu Rwanda ku buryo umwaka wakurikiyeho ariho yabereye.'

    Rwemalika avuga ko mu 2007, iyo nama yabereye mu Rwanda ndetse bahageze bashima uburyo bakiriwe ku buryo bahise basaba ko indi myaka ibiri yakurikiyeho yose inama zajya zibera mu Rwanda ndetse biza kugenda gutyo.

    Ati 'Baraje rwose bagirira ibihe byiza mu Rwanda, bahita basaba ko n'imyaka itatu ikurikiraho inama ibera mu Rwanda, nyuma mpita ngirana amasezerano na Nike buri mwaka bakajya bohereza contineur y'ibikoresho bya siporo, nkabiha abagore n'abakobwa.'

    Rwemalika Félicité yashinze Umuryango AKWOS uharanira Iterambere ry’Abagore muri siporo yo mu Rwanda

    Icyuya yabize binyuze mu rugamba yarwanye aharanira ko umugore yagira uburenganzira bwo gukora siporo cyaje kumuviramo umugisha kuko nko mu 2016, yahawe igihembo gitangwa na Komite Olempike ku Isi nk'Umunyafurika w'umugore wagize icyo akora mu iterambere rya siporo.

    Mu 2012 hari ikindi gihembo yahawe cyitwa Ashoka Fellowship nk'umuntu wazanye igitekerezo gishya akakigenderaho kikazana impinduka ndetse no mu 2018 nabwo yabonye igihembo cyitwa 'Le prix de la Femme Francophone de 2018'.

    Uyu mugore kandi kuva mu 2013 kugeza 2017 yari Umujyanama wa Komite Olempike y'u Rwanda ndetse ahita aza no kuba Visi wa Mbere Perezida wayo ari nabwo nyuma y'umwaka umwe [mu 2018] yahise atorerwa kujya muri Komite Olempike ku Isi.

    Yakomeje ati 'Ni ishema rikomeye ku gihugu kuko kuba urimo hariya ni nk'aho igihugu kiba gifite Umudepite ugihagarariye muri Komite Olempike. Ni ijwi rikomeye rero kuko hari ubuvugizi bukomeye mba ngomba gukorera igihugu cyanjye mu bijyanye na siporo.'

    Kuri we avuga ko ibyo yishimira ari byinshi, kuko uretse kuba azwi ku rwego mpuzamahanga ndetse yanabihembewe, igikomeye ngo ni uko uyu munsi umugore yahawe uburenganzira bwo gukora siporo ndetse hakaba hari abakomeje gutera intambwe muri uru rwego.

    Ati 'Ikintu nishimira ni uko gahunda ya leta yo gushyigikira umugore mu nzego zose ni ikintu cyanteye imbaraga cyane, niba leta ishyizeho umurongo ntituvuga ngo abagomba kubikora ni abo mu nzego zo hejuru, n'umuturage na we hari icyo yatanga mu iterambere ry'igihugu. Byatumye numva ko leta inshyigikiye, ntari umusazi nk'uko babimbwiraga.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kintu gikomeye nishimira ni uko iyo uvuze 'Football féminin' mu Rwanda, abantu bose bavuga Rwemalika. Iyo ndebye abana natangiranye nabo muri za 1999, nibo batoza bakomeye ku rwego rw'igihugu, reba nka Nyinawumuntu Marie Grace natangiranye nawe none reba urwego agezeho. Yabaye umusifuzi wa mbere w'umugore muri siporo, ubu ni umutoza kandi ukomeye.'

    Rwemalika avuga ko isomo rikomeye yize ari uko umuntu wese ushaka kuzana impinduka yumva agomba kugendana n'abandi bakamushyigikira ariko iyo bidakunze ugahura n'ibicantege byinshi = kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwihangana no kudacika intege.

    Aha Rwemalika Félicité yari kumwe na Perezida wa Komite Olempike ku Isi (IOC), Thomas Bach

    Uyu mugore yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando rwa Siporo Mpuzamahanga abikesha by’umwihariko guteza imbere siporo mu bagore

    Rwemalika Félicité (uwa kabiri uturutse ibumoso) yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga

    Amafoto na Video: Mucyo Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiswe-umusazi-anacirwa-mu-maso-inzitane-rwemalika-yanyuze-aharanira

  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu isubukurwa mu byumweru bibiri – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi uri mu ruzinduko rw'akazi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasuye ibikorwa by'iterambere mu Karere ka Rubavu birimo n'ahagombaga kubakwa isoko rishya ry'aka karere.

    Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk'irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rizafasha mu bucuruzi bwaba ubw'abanyarwanda ndetse n'abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuva icyo gihe imirimo yaryo yaradindiye, ntiriruzura.

    Minisitiri Gatabazi wari uri kumwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François n'abayobozi batandukanye muri iyi ntara basuye aho iri soko ryadindiye riherereye bagaragarizwa imbogamizi zitandukanye zatumye ritarangirira igihe ngo ribyazwe umusaruro wari uteganyijwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari imbogamizi zagiye zituma ritubakwa ngo rirangire ariko ibyabaye byabaye ubu rigomba gusubukurwa ndetse mu ntangiro za Kemana 2021, imirimo ikaba irimbanyije.

    Ati 'Ibyabaye byarabaye hajemo Covid-19, n'ibindi bibazo ni iki gisabwa kugira ngo Guverineri aze atangize imirimo maze ryubakwe? Niba mwihaye ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko tariki 5 Kemana 2021, Guverineri azaze atangize imirimo.'

    Ku rundi ruhande Ikigo cy'abashoramari cya RICO [Rubavu Investment Company] ari nacyo cyeguriwe isoko cyagaragaje ko habayeho imbogamizi zirimo inyigo zatumye gusubukura imirimo yo kuryubaka bidakorwa.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin, yagize ati 'Habanje imanza biba inzira ndende ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2020, nibwo twasinye amasezerano twiha amezi atandatu , ariko nyuma yo kurihabwa twashatse rwiyemezamirimo ariko tubanje kwiga ibikenewe.

    Yakomeje agira ati 'Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse turimo gutegura amasezerano ku buryo ku wa mbere tuzahura akayasinya, muri make twatindijwe n'inyigo.'

    Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n'akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza kugurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Icyo gihe Komite Nyobozi y'Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

    Ukunaniranwa hagati y'ubuyobozi bw'akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y'imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w'Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw'akarere.

    Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n'Inama y'Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y'akarere n'abikorera.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

    Kuri uyu wa Kane nyuma y'ayo masezerano hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu na RICO, bahererekanyije ububasha, bivuze ko RICO ariyo igiye kuryubaka ndetse ikaba yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yatangira.

    Iri soko ryatangiye kubakwa mu 2010 ariko kugeza n’uyu munsi ntiriruzura

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka iri soko isubukurwa mu byumweru bibiri

    Gatabazi yavuze ko iri soko rikwiriye kwihutishwa rigatangira gutanga umusaruro ryitezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yasabye-ko-imirimo-yo-kubaka-isoko-rya-rubavu-isubukurwa-mu

  • Angelina umugore rukumbi ureganwa na Rusesabagina yamanitse akaboko asaba imbabazi Perezida n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Iri zina Angelina Mukandutiye ryaravuzwe cyane muri 2019 ubwo mu Rwanda hakirwaga Abanyarwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakabonekamo umugore wari warahinduye amazina nyamara akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse yarabihamijwe n’Inkiko Gacaca.

    Uyu Angelina Mukandutiye uvugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye ibikobwa bya Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe uyu mugore waje atahukanye n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, yahise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Magerageze kugira ngo arangize igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu bikorwa bya Jenoside muri Nyarugenge kuko ari mu batozaga Interahamwe afatanyije na Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali mu gihe cya Jenoside.

    Uyu mugore kandi yaje kumenyekana nk’umwe mu bagize uruhare mu bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero mu Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda, ubu akaba ari kuburanira hamwe n’abantu 20 barimo Paul Rusesabagina wikuye muri uru rubanza.

    Angelina Mukandutiye uyu munsi yatangiye kwiregura ku cyaha kimwe aregwa cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba.

    Yatangiye abwira Urukiko ko yiyemeje 'kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, icyo cyaha ndegwa njye ndakemera kandi ndagisabira imbabazi.'

    Uyu mugore wavuze ko yatangiye umwuga w’uburezi afite imyaka 18, yavuze ko yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaje gukorana n’iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Agarutse ku mateka yo gucikamo ibice kwa FDLR, avuga ko bamwe muri bari bayoboye uriya mutwe bavugaga ko bashaka gutaha mu Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho bugahabwa Abahutu mu gihe ngo abandi bavugaga ko bashaka kuzana ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Yaje kwisanga mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge wari ufite ziriya ntego zo kuza guhuza Abanyarwanda.

    Avuga ko impamvu yifuzaga ko u Rwanda rurangwamo ubumwe, yagize ati 'Njye ndakuze, nzi u Rwanda rufite ubumwe, navutse ku bw’umwami Rudahigwa, nzi u Rwanda Abanyarwanda babana basangira, bashyingirana, amacakubiri nayabonye muri 59.'

    Ngo muri CNRD-Ubwiyunge, yaje kugirwa Komiseri muri uriya mutwe wari ufite n’igice cy’abasirikare ngo bari bashinzwe kurinda abaturage.

    Yavuze ko nyuma baje gukoreshwa inama, bakabwirwa ko za ngabo za CNRD zahinduriwe izina zikaba zabaye FLN.

    Uyu mugore unashinjwa gushishikariza abantu kujya mu mutwe wa FLN, yavuze ko ari we wasabye ubuyobozi bwa FLN ko bashyiramo n’abakobwa mu rwego rwo guteza imbere abari n’abategarugori.

    Mukandutiye uvuga ko yemeye kujya muri uriya mutwe kuko yumvaga ashyigikiye imigabo n’imigambi yawo, avuga ko yamenye ko ari umwe w’iterabwoba ubwo yari ageze mu Rwanda.

    Avuga kandi ko yari azi ko FLN yagabye ibitero mu Rwanda ariko ko atari azi ibibi byawo ahubwo ko yabimenye na bwo ageze mu Rwanda.

    Yagize ati 'Menye biriya bitero bakoze njye nagize agahinda cyane kuko njye nababwiye ko nzi u Rwanda rwiza ntabwo rwose nakwifuza ikintu cyatuma u Rwanda rukomeza kubura umutekano n’ubumwe bwarwo.'

    Uyu mukecuru waburanaga agaragaza amarangamutima ye, yahise yunama abwira Umucamanza ko yunamiye 'abavandimwe bahitanywe na biriya bitero.'

    Yahise amanika akaboko agira ati 'Ndasaba imbabazi imiryango ya bariya bantu yabuze abantu ikabura n’ibintu, ndasaba imbabazi mwebwe Abacamanza, ndasaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda yose by’umwihariko ndasaba imbabazi Perezida wa Repubulika.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Angelina-umugore-rukumbi-ureganwa-na-Rusesabagina-yamanitse-akaboko-asaba-imbabazi-Perezida-n-Abanyarwanda

  • Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yahishuye imikoranire ya se na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabivuze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by'iterabwoba.

    Mu gihe Urukiko rwumvaga ubwiregure bwa Ndagijimana Jean Chrétien, ari na we muto mu bo bareganywa muri uru rubanza, yavuze ko yafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye gufata amafaranga se yari yamutumye.

    Uyu musore w'imyaka 24 yabanje gushimira abatumye agera mu Rwanda. Ati 'Mbere na mbere ndashimira abagize uruhare ngo ngezwe mu Rwanda kuko nahoraga mbibwira ababyeyi ariko ntibanyumve cyangwa bakabifata nk'aho ntacyo bivuze.'

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare na se ku gahato.

    Icyo gihe hari hashize amezi make CNRD ishinzwe [nyuma yo kwiyomora kuri FDLR FOCA], maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

    Yakomeje ati 'Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby'ubusa'.

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abandi bo muri uwo mutwe babyishimiye kuko 'kubona umwana wa Perezida ari hamwe nabo byari ishema''.
    Mu Ukwakira 2016 Ndagijimana yahise ajya guhabwa amasomo ya gisirikare ayarangiza muri Gicurasi 2017, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    -  Yavuze aho amafaranga se yakoreshaga mu bikorwa by'iterabwoba yavaga

    Ndagijimana amaze kurangiza amashuri, yahawe umwanya mu buyobozi bwa CNRD aho yari yaragizwe umunyamabanga.

    Yabwiye Urukiko ko mu bihe bitandukanye Gen Irategeka Wilson yamwoherezaga kuzana amafaranga yabaga yohererejwe aturutse mu Bubiligi.

    Aho yasobanuraga uko yafashwe ku wa 9 Gashyantare 2018, na none yatumwe i Goma kuhazana amafaranga.

    Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba bwari ubwa mbere agiye kuyahafata, arasubiza ati 'Ntabwo bwari bwo bwa mbere.'

    Yongeye aramubaza ati 'Ikindi gihe wajyaga kureba ayo mafaranga yabaga yoherejwe na nde?'

    Ndagijimana arasubiza ati 'Amazina ntabwo nyibuka neza ariko inkomoko yayo yabaga ari mu Bubiligi cyangwa Zambie.'

    Yabwiye urukiko ko yagiye muri CNRD na FLN kuva byashingwa, abijyamo ku gitutu ariko 'ayibamo ku bushake'.

    Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry'iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yemera ko yabaye muri MRCD/FLN ari kuko 'ariho honyine yari afite ho kuba'.

    Ati 'Ababyeyi banjye bari bayirimo, kandi nta handi nari mfite ho kujya kuko ntaho nari nzi.'

    Yemereye Urukiko ko aba muri MRCD/FLN yari azi ko iyobowe na Rusesabagina kandi yabimenye mu ishingwa ryayo kuko yitabiriye inama ya CNRD yavugaga ko bagiye kwihuza n'andi mashyaka.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko Ndagijimana Jean Chrétien yari ku gitutu cya se bityo ko atari kubona uko yitandukanya n'umutwe ayoboye.

    -  Paul Rusesabagina yabaga mu Bubiligi kandi hari amafaranga yagiye yohereza muri RDC

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe 2021 hagaragajwe ihererekanya ry'amafaranga ryagiye riba hagati y'abantu benshi avuye kwa Paul Rusesabagina akagera muri RDC.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Kuri iyo tariki Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n'ayavuye muri PDR Ihumure, ishyaka yashinze.

    Ubushinjacyaha bwifashishishije inyandiko za Western Union bwabwiye Urukiko ko hari ibihumbi 34 by'amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga 8.000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n'u Rwanda.

    Bwavuze ko ayo muri RDC yoherejwe n'abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n'abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, na Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Uwitwa Jean de Dieu w'i Goma na we yavuzwe mu bakiriye amafaranga.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yoherejwe kuzana amafaranga i Goma 'nk'inshuro eshatu'. Yavuze ko icyo yakoreshwaga 'kitari kimureba' we yayazanaga akayashyikiriza se, Gen Irategeka Wilson.

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe kandi Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by'uyu mutwe.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba muri icyo gihugu ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka yavuze ko yohereje amafaranga mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz'amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric. Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy'ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Ubwo Ubugenzacyaha bwabazaga Ndagijimana Jean Chrétien abateraga inkunga FLN ku wa 16 Nyakanga 2020, nabwo yavuze ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Muri raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk'umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ndagijimana yemereye Urukiko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ko ibikorwa byo kwakira amafaranga byose ari we byabaga byanditsweho.

    Iburanisha ry'uyu munsi ryasorejwe kuri Ndagijimana Jean Chrétien; rizasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, humvwa ukwiregura kwa Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yinjijwe muri CNRD na Se ku gahato, agahitamo kuyigumamo kuko nta handi yari afite ho kujya. Yemeye ko mu bihe bitandukanye se yohererejwe amafaranga aturutse mu Bubiligi aho Rusesabagina yabaga

    Me Mugabo Shariff Yusuf ni we wunganira Ndagijimana Jean Chrétien


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhungu-wa-gen-irategeka-washinze-cnrd-yahishuye-imikoranire-ya-se-na

  • Indi mpamvu ikomeye yabaye intandaro yo gusubika CHOGM yagombaga kubera i Kigali –

    Ni inama yasubitswe nyuma y’ibiganiro Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwagiranye n’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, bikaza kugaragara ko byinshi bidafite ubushake bwo kwitabira iyi nama isanzwe ihuza abantu bashobora kugera 10 000, ndetse n’ababishakaga bakaba batari borohewe no kuyitabira, bitewe n’ingamba zo gukumira ingendo hirya no hino ku rwego rw’Isi.

    Amakuru yatangajwe na The East African, avuga ko abakuru ba Guverinoma batanu ari bo bari baramaze kwemeza ko bazitabira iyi nama, nyamara hari hasigaye amezi atarenze abiri ngo itangire.

    Ibindi bihugu byari bitaremeza abazitabira iyi nama, ariko byari byitezwe ko bizohereza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bahagarariye ibyo bihugu.

    Ikindi kandi ni uko mu nama enye zikomeye zagombaga kuzitabirwa muri CHOGM, abantu bari hagati ya 10% na 15% ari bo bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira izo nama, ugereranyije n’abari baramaze kwiyandikisha mu nama za CHOGM zabaye mu myaka yabanje.

    Ibi byose byubakiye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyari cyaratumye ibihugu 29 muri 54 bigize Commonwealth, bishyiraho uburyo bwo gukumira cyangwa kugabanya abagenzi bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi.

    Ikindi kibazo gikomeye cyabaye u Bwongereza, nabwo bwari bwarahagaritse abaturuka mu bihugu birimo n’ibiri muri Commonwealth nka Kenya na Afurika y’Epfo, kandi byari byitezwe ko abashyitsi benshi bazaza mu Rwanda bazanyura mu Bwongereza.

    Ibyo byose byarebweho mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika CHOGM, kuko byari bimaze kugaragara ko abazitabira iyi nama ari bake, kandi ibyo byari kugira ingaruka mu mpande zose, kuva ku Rwanda rwayiteguye ndetse no ku byemezo byari bufatirwe muri iyo nama, ariko bigafatwa n’abantu bacye.

    Kuyisubika ariko nabyo byagize izindi ngaruka, kuko muri iyi nama ari bwo byari byitezwe ko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland azava kuri uwo mwanya, dore ko manda ye y’imyaka ine yari kurangira muri 2020, ariko bikaza gusubikwa ubwo Chogm yasubikwaga ku nshuro ya mbere.

    Amakuru avuga ko bishoboka ko Scotland azongererwa manda y’umwaka umwe, ariko bikanashoboka ko ashobora kuzahabwa manda yuzuye y’imyaka ine agakomeza izo nshingano.

    Isubikwa ry’ingendo ryagaragajwe nk’intandaro yo gusubika Chogm