Blog

  • Ikibazo cy’imiti iterwa ibihingwa ikica inzuki cyatangiye kuvugutirwa umuti –

    Ibi bitangajwe mu gihe Isi yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzuki wizihizwa buri mwaka tariki ya 20 Gicurasi.

    Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’inzuki muri RAB, Mwiza Willy, avuga ko batangiye ubukangurambaga mu bahinzi mu rwego rwo guca ikoreshwa ry’imiti yica inzuki “Lotoxic Pesticides” na ho ikoreshejwe bagakangurirwa kuyitera ku bihingwa mu masaha ya nyuma ya saa sita.

    Ati “Dukomeje gukangurira abahinzi n’abajyanama b’ubuhinzi uburyo bwiza bwo gutera imiti, bakajya bayitera nyuma ya saa sita inzuki z’inyamirimo zivuye gutara kugira ngo zitagira aho zihurira n’iyo miti. Dukomeje kandi ubushakashatsi harebwa imiti ikoreshwa mu buhinzi itica inzuki nubwo bizafata igihe”.

    Mwiza yongeyeho ko batangiye igikorwa cyo gufasha aborozi abavumvu babashakira amashyamba bakoreramo ubworozi bw’inzuki aho imizinga itegereye imirima y’abaturage.

    Uyu muyobozi yizeza ko ku bufatanye n’aborozi b’inzuki n’ingamba zafashwe bizatanga umusaruro kuri iki kibazo cy’imiti ikibangamiye ubwiyongere bw’inzuki.

    Agira inama abarozi b’inzuki gukomeza gukorera hamwe bazibungabunga inzuki mu rwego rwo kwongera umusaruro wazo.

    Mu Rwanda habarurwa aborozi b’inzuki ibihumbi 83, bafite imizinga irimo iya gakondo n’iya kijyambere isaga ibihumbi 400.Umusaruro w’ubuki uboneka mu bihembwe bibiri, icya mbere ari na cyo gito kiva mu kwezi kwa gatatu ikageza mu kwa Gatanu, na ho ikivamo umusaruro mwinshi kigatangira muri Nyakanga. Uyu musaruro ku mwaka ugera kuri toni eshanu.

    Uyu munsi wahariwe kwita ku nzuki wizihijwe mu gihe isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa n’ubuhinzi FAO ryateguye ibiganiro biba hifashishijwe ikoranabuhanga, insanganamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twite ku nzuki tuzishakira ejo heza”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangiye gukemura ikibazo cy’imiti iterwa mu bihingwa ikica inzuki

  • Umunyamakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera bishingiye ku gitsina umugore we –

    Uwo munyamakuru atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi. Akorera kimwe mu bitangazamakuru byandika bikorera mu Rwanda, ndetse yakoreye na Radio zitandukanye mu myaka yashize.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugore we yamureze, nyuma yo kumara igihe kinini ahohoterwa kugeza n’aho umugabo yamuteraga ubwoba ko azamwica.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2021.

    Ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi.”

    Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe; gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gusesagura umutungo w’urugo no guhohotera bishingiye ku gitsina uwo bashyingiranywe.

    Icyaha cya nyuma muri bine akurikiranyweho nicyo gihanishwa igihano kinini kuko kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu.


  • AMAFOTO : Byiringiro Lague wari watangajwe ko yasinye mu Busuwisi ubu ari mu myitozo ya APR #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize bamwe mu Banyamakuru bakora ibiganiro bya Sports mu Rwanda bari batangaje ko Byiringiro Lague yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri FC Zurich gusa ubuyobozi bwa APR FC buza kubinyomoza.

    Ubutumwa bunyomoza ariya makuru, bwagiraga buti 'Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri FC Zurich kandi atari nayo kipe Lague yagiye gukoramo igeragezwa bityo ubuyobozi bwa APR FC busanga nta bunyamwuga burimo mu guhimba inkuru y’ikinyoma.'

    Uyu rutahizamu uhagaze neza mu Rwanda, yamaze kugaruka mu Rwanda ndetse akaba ari mu myitozo na bagenzi be bo muri APR yitegura gukina imikino y’ikindi kiciro cya Shampiyona.

    Ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda ku wa Gatandatu akabanza kujya mu kato ndetse akanapimwa Covid-19.

    Inkuru y’iyi kipe igira iti 'kuri ubu akaba yasubiye mu mwiherero nyuma yo gusanga nta bwandu bwa Covid-19 afite, akaba kuri uyu wa Kane yafatanyije n’abangenzi be imyitozo bitegura imikino ya shampiyona.'

    Lague agarutse mu myiteguro mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe umunani yazamutse mu kindi kiciro cyo guhatanira igikombe cya Shampiyona azahura.

    APR FC yazamutse mu kiciro ari iya mbere mu itsinda yari irimo ndetse ifite n’amanota yose uko ari 18, ku mukino wa mbere, izahura na Espoir FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Byiringiro-Lague-wari-watangajwe-ko-yasinye-mu-Busuwisi-ubu-ari-mu-myitozo-ya-APR

  • Espoir fc: ubugari ni dodo ndetse nibirarane by'imishahara bikomeje kuba ikibazo muba kinnyi. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza kwa espoir fc ibona itike yo kwinjira mumakipe ahatanira igikombe cya shampiyona hakomeje kuvugwa ibitari byiza muri equipe ibirarane byabakinnyi ndetse n'ifatwa nabi ryabakinnyi muri rusange.

    Amakuru ava muri bamwe muri espoir fc avugako imirire imeze nabi cyane bari kurya ubugari bwimyumbati ndetse budahiye neza nidodo nubunyobwa  nkuko byagaragaye muri amwe mumafoto yasohotse hanze  agaragaza indyo barikurya biteye isino kuri equipe yo mucicirocyambere.

    Ibi bije nyuma yuko hakomeje kuvugwa mo ibirarane byimishahara bakomeje kugenda basezeranywa ko vuba baza kubona amafaranga kumakonti yabo, kugeza kuru akaba atarabageraho .

     

    kugeza kurubu ubuyobozi bukaba butaragira icyo bubikoraho nyuma yuko uko amatsinda akorewe kumunsi wejo uko amakipe azahura.

    Amwe mumakuru nuko ntagikozwe abakinnyi bataza kugaragara mukibibuga mugihe ntacyaba gikozwe vuba nubuyobozi bwa equpe muri rusange 

    PNL ikomeje kuba urujijo uwavugako ibi birimuri espoir yaba abeshye kuko amakipe menshi afite ibibazo byamafaranga mugihe ntacyaba gikozwe byaza guteza ikibazo mubakinnyi ndetse na shampiyona muri rusange

    The post Espoir fc: ubugari ni dodo ndetse nibirarane by'imishahara bikomeje kuba ikibazo muba kinnyi. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/21/espoir-fc-ubugari-ni-dodo-ndetse-nibirarane-byimishahara-bikomeje-kuba-ikibazo-muba-kinnyi/

  • Ntibisanzwe! Yatunguye abantu ajya gushyingura se afashe intare mu ntoki #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria haravugwa inkuru y' umugabo w'umucuruzi watunguye abantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

    Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/21/ntibisanzwe-yatunguye-abantu-ajya-gushyingura-se-afashe-intare-mu-ntoki/

  • Israel&Palestine : Habonetse agahenge nyuma y’iminsi 11 y’amarira #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yo kurasanaho ibisasu byashegeshe intara ya Gaza, imaze iminsi 11 ikaba yarangije byinshi ndetse igatwara ubuzima bw’abatari bacye.

    Aka gahenge kabonetse kuri uyu wa Gatanu, ubwo Israel yatangaje ko ibaye itanze agahenge mu gihe umutwe wa Hamas wo uvuga ko bakiryamiye amajanja.

    Aka gahenge kabonetse nyuma y’uko bisabwe n’abarimo Perezida Joe Biden watangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi yari yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu gutanga agahenge.

    Nanone kandi Ibihugu nka Misiri na Qatar ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ONU byagize uruhare mu biganiro byo guhuza Israel na Hamas.

    Perezida Sisi yatumye intumwa muri Israel no mu duce twa Palestina twigaruriwe ngo zikore ku buryo haboneka agahenge, nk’uko bivugwa na televiziyo ya leta ya Misiri.

    Ibi bisasu byo mu bwoko bwa rokete byatangiye kuraswa tariki 10 Gicurasi nyuma y’uko amakimbirane hagati y’impande zombi yari amaze kurenga inkombe.

    Ni amakimbirane ashingiye ku gace k’uburasirazuba bwa Yeruzalemu kafashwe na Israel, bigatuma Hamas itangira kurasa biriya bisasu iburira Israel kuva muri kariya gace.

    Ni imirwano imaze kugwamo abantu bagera muri 240 biganjemo abo muri Gaza dore ko Israel itangaza ko yo yabuze abantu 12 barimo abana babiri naho muri Gaza hakaba habarwa abagera muri 232.

    Ni intambara kandi yagaragaje intambwe y’ubudahangarwa bwa Israel kuko rokete zigera mu 4 000 zayirashweho, inyinshi yagiye izipfubiriza mu kirere ikoresheje ikoranabuhanga ryo kwirinda rya Iron Dome.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Israel-Palestine-Habonetse-agahenge-nyuma-y-iminsi-11-y-amarira

  • Kayonza: Hari kwifashishwa amagare mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu –

    Ni ubukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa buri gukorerwamo ibikorwa birimo gukumira inda ziterwa abangavu no kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bukazamara ukwezi kose.

    Buri gukorwa n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa barimo umuryango Komera n’ikigo cya SACCA gisanzwe kita ku bana bakurwa mu mihanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezweho kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi kurinda abana b’abakobwa.

    Ati “ Icyo buzadufasha urebye ni ukongera imbaraga mu kurengera abana b’abakobwa no kurwanya inda ziterwa abangavu. Tuzigisha ababyeyi n’urubyiruko muri rusange uburyo buri wese yafata inshingano mu kurwanya inda ziterwa abangavu, abikorera ndetse n’abo mu nzego za leta nabo tuzabigisha.”

    Uyu muyobozi yavuze ko buri wese akwiriye kumva ko iki kibazo kimureba akakigira icye, ku bafite abana bakabarinda ndetse bakanarinda ab’abaturanyi babo. Yavuze ko ibi bikozwe inda ziterwa abangavu zishobora kurwanywa burundu.

    Harerimana yakomeje avuga ko nka leta bazakomeza kwita kuri aba bana babafasha mu buryo bw’amategeko kugira ngo babone n’amakuru ashingirwaho mu kumenya ababahohotera ngo babihanirwe.

    Ati “ Ubu abifuza gusubira kwiga turi kubafasha gusubira mu ishuri tukanabafasha mu bindi bibazo by’ubuzima bituma batiheba ahubwo bagakomeza kubaho mu buzima busanzwe bwatuma bagera ku ntego baba bariyemeje.”

    Umuyobozi w’ikigo cya SACCA gisanzwe gifasha urubyiruko no kwita ku bana bakurwa mu mihanda, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko iki gikorwa bagihaye insanganyamatsiko ivuga iti ‘ Turengere umwana w’umukobwa tumuhe amahirwe hari icyo bizamugezaho.”

    Yakomeje avuga ko bazigisha abana b’abakobwa bari mu byiciro bitandukanye uburyo bakwirinda ababashuka ndetse banigisha abaturage uburyo baba ijisho rya buri mwana wese w’umukobwa batarindiriye kwita kubo babyaye gusa

    Mukamuyenzi yavuze ko mu kwezi kwahariwe ibi bikorwa abana b’abakobwa mu byiciro bitandukanye bazakora imiganda, bazenguruke hirya no hino mu giturage no mu dusantere batanga ubutumwa ku baturage bugamije kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe. Mu myaka itatu ishize habarurwa abarenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya abangavu.

    Abayobozi batandukanye bifatanya n’aba bakobwa mu bukangurambaga

  • Kamonyi: Mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri zitezweho gufasha abarimu kunoza imyigishirize –

    Izi mudasobwa, zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku iterambere ry’uburezi, Umuryango Enabel, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

    Muri rusange mudasobwa zisaga 3000 zizahabwa ibigo by’amashuri hafi 1900 mu turere twose tw’igihugu muri uku kwezi kwa Gicurasi.

    Abayobozi b’amashuri bahawe izi mudasobwa bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko hari n’ibigo bitagiraga imashini n’imwe cyangwa se ibyari bizifite ntizibe zihagije ku buryo zitanga umusaruro ugaragara.

    Umuyobozi wa Groupe Scolaire St. Emmanuel Bugoba iherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Ntirigurirwa Protogène, yagize ati “Hari ibyo tugiye kunoza cyane cyane mu buryo bw’imitegurire y’amasomo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri burusheho kunoza uko bwajyaga bukora akazi cyane cyane mu buryo bw’imitangire ya raporo.”

    Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe Amasomo muri Groupe Scolaire Kabere ryo mu Murenge Kayumbu, Mukagatete Françoise, we yagize ati “Wasangaga niba hari ibyo ngiye gukora nshobora gushaka uwo ntira imashini kugira ngo mbashe kubikora, niba uwo nyitira hari ibyo ari gukora uwo munsi ibyanjye ntibikunde. Ariko bigiye kunyorohera cyane. Ibyo nkora binsaba gukoresha imashini nzajya mbikora neza kandi mbitange ku gihe.”

    Abayobozi bahawe imashini bashimangiye ko bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko hari amwe mu masomo yahabwaga abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga, bamwe bakagira imbogamizi zo kuyakurikirana kubera kutagira mudasobwa.

    Ntirigurirwa ati “Twahuraga n’imbogamizi cyane mu bijyanye n’imitegurire y’amasomo. Mu by’ukuri abarimu ntabwo bari bafite uburyo bunoze bwo gutegura amasomo, cyane ko muri iyi minsi dukenera cyane ikoranabuhanga mu burezi, hari nk’ibitabo biba ku rubuga rwa REB, hari ibintu byinshi abarimu bari bakeneye gukoresha ariko ntibabigereho kuko nta mashini bari bafite.”

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kamonyi, Kayijuka Diogène, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga no kurigeza mu mashuri hagamijwe guteza imbere uburezi.

    Yongeyeho ati “Izi mashini zizafasha kwihutisha itumanaho hagati y’inzego zitandukanye cyane mu bijyanye no kwihugura ku barimu n’abayobozi. Ibyo rero bizatuma ibijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi bigerwaho. Iyo umwarimu yahuguwe, akaba afite ubumenyi, ashobora gukora ubushakashatsi, ibyo byose abikora kugira ngo agire icyo ageza ku munyeshuri, abanyeshuri bacu bazabyungukiramo cyane.”

    Iyi gahunda yo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri yatangiye kuwa 13 Gicurasi ikazarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Abayobozi b’ibigo 52 nibo bahawe mudasobwa mu Karere ka Kamonyi

    Bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa HP

    Gahunda yo gutanga mudasobwa izagera ku bigo 1900 byo mu Rwanda hose muri uku kwezi kwa Gicurasi

    Izi mudasobwa zizajya zifasha abarimu gukurikirana amasomo atangwa na REB

    Mudasobwa 77 nizo zatanzwe mu Karere ka Kamonyi, mu gihe izizatangwa muri iyi gahunda ari 3000 mu gihugu hose

    Ntirigurirwa yavuze ko mudasobwa yahawe zizafasha abarimu b’ikigo ayobora gutegura amasomo

    Uwayihabwaga yiyandikishaga , akanasinyira ko ayihawe

    Abayobozi b’ibigo bahawe mudasobwa bavuze ko zizaborohereza akazi

    Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko Mudasobwa zizafasha abarimu kuzamura ireme ry’uburezi

    Mukagatete yavuze ko akazi kagiye ko koroha nyuma yo guhabwa mudasobwa

  • Minisiteri y’Urubyiruko yahaye umugisha umushinga ugiye guha amahirwe urubyiruko 400 muri sinema nyarwanda –

    Ni umushinga wakozwe na Mashariki Film Festival ku bufatanye na Goethe-Institut Kigali uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).

    Wamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Majyaruguru ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, umushinga watangiriyemo muri Mutarama, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut.

    ‘Tumenye sinema’ igamije gufasha urubyiruko 400 mu gihugu hose kwihangira imirimo muri Sinema Nyarwanda. Ubu ikorera mu bice bitandukanye birimo Rubavu, Huye na Musanze.

    Igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rukora sinema cyangwa ruyikunda, gushishikariza urubyiruko kubyaza impano zarwo umusaruro, kurubumbira muri za koperative no guteza imbere inkuru z’abanditsi ba filime mu Rwanda.

    Tresor Senga uyobora Mashariki Film Festival yatangije uyu mushinga, yavuze ko batangiye ibikorwa muri Mutarama uyu mwaka ndetse urubyiruko rutandukanye guhabwa amahugurwa yaba mu kwandika filime, kuziyobora, kuzitunganya n’ibindi bitandukanye.

    Ati “Binyuze muri uyu mushinga twizeye kuzabona impano zitandukanye mu ruganda rwa sinema. Binyuze mu bumenyi bari guhabwa mu bigo bitandukanye twizeye ko bazabasha guhabwa ubumenyi bwo guhangana neza ku isoko rya filime ndetse bagatanga umusanzu mu guteza imbere uru ruganda.”

    Mu gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro abanyeshuri 107 basoje amahugurwa bahawe ibikoresho bazifashisha mu gukora filime.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe, yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izakomeza kuba hafi abawutangije.

    Ati “Ubuhanzi mu Rwanda by’umwihariko mu ruganda rwa sinema ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura abakiri bato. Dushishikajwe no gutanga umusanzu muri uru ruganda nka kimwe mu bintu bizatuma ubushomeri bugabanuka ndetse abantu bagatangira gukirigita ifaranga bigateza imbere iterambere ry’igihugu.”

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yateye inkunga uyu mushinga, yavuze ko bagiye gukomeza kuwushyigikira kugira ngo mu ruganda rwa sinema hakomeze kujyamo abantu batandukanye.

    Ati “Tubona ubuhanzi n’umuco nk’ahari umwanya. Mwarakoze kuri uyu mushinga . Tugiye gukomeza gutera inkunga ubuhanzi n’umuco atari ukwidagaduro gusa ahubwo nk’urwego rw’ubukungu nabwo.”

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko uyu mushinga ugamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi kuko ari n’ikintu basanzwe bafatanya na leta gukora.

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024. Nibura abakora filime 200 ba Musanze na Huye bari gufashwa ndetse hari gahunda yo gukorera mu turere twa Muhanga na Rubavu mu mpera z’uyu mwaka.

    Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival ari kumwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Nicola Bellomo, uri iburyo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut

    Urubyiruko rwasoje amasomo rwahawe ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha

    Aimable Twahirwa yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izawuba hafi uko bishoboka kose

    Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi , Nicola Bellomo, yavuze ko bagiye gukomeza gushyigikira ibikorwa bya sinema nyarwanda

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere sinema nyarwanda

    Mazimpaka Jones Kennedy uzwi muri sinema nyarwanda ari mu bari bitabiriye gahunda yo gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bishimiye kwakira uyu mushinga

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024

    Amafoto: Nshimiyimana Jean Bosco


  • Rujugiro Tribert mu rukiko: Imiterere y’urubanza aregwamo kurigisa akayabo ka UTC –

    Dosiye ya Rujugiro na bagenzi be yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 23 Ukuboza 2019. Aba bose uko ari batatu bakurikiranywe badafunze ndetse bahamagajwe ahatazwi kuko bari mu mahanga.

    Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo kurigisa cyangwa konona umutungo no kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Ibi byaha byakozwe mu myaka 10 ishize, bifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi yari izwi nka Union Trade Center, UTC iri rwagati mu Mujyi wa Kigali.

    -  Uko Rujugiro na bagenzi be bakoze ibyaha

    Inyandiko z’imiterere y’ikirego zigaragaza ko ku wa 12 Nzeri 2011 aribwo Rujugiro yakoresheje uburiganya mu kunyereza umutungo wa UTC yari abereye umwe mu banyamigabane.

    Rujugiro yari afite imigabane 97% naho abandi banyamigabane bane bakagabana 3% muri UTC. Uyu muturirwa ni umwe mu mitungo yashyizwe ahagaragara nk’ibereyemo Leta imisoro [Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kiberewemo miliyari imwe na miliyoni 200, yararanye kuva mu 2007 kugera mu 2013 hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe], byatumye igurishwa mu cyamunara kuri 6.877.150.000 Frw. Yaguzwe na Kigali Investment Company Ltd muri Nzeri 2017.

    Uyu munyemari yagiranye amasezerano na Neek International Ltd ihagarariwe n’Umwongereza Nicholas Watson, yavugaga ko umwenda yari afitiwe na UTC ku mafaranga yakoreshejwe mu kuyubaka ungana na 1.781.000.000 Frw ko awugurishije Watson.

    Rujugiro yumvikanye na Watson ko uwo mwenda ungana na 2.968.000$, ko UTC izajya imwishyura inyungu ingana na 49.467$ ariko bikorwa abanyamigabane batabizi.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono na Rujugiro ubwe, Watson ndetse na Uwantege Mutambuka Annick wari Umuyobozi Mukuru [Managing Director] wa UTC.

    Kuva ayo masezerano yatangira kubahirizwa ku wa 12 Ukwakira 2011 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2013, UTC yari imaze kwishyura 454.528.531 Frw.

    -  Abanyamigabane ba UTC barengejwe ingohe

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko uburiganya bwakozwe na Rujugiro na Watson bari babuziranyeho kuko nta hantu mu bitabo hagaragaza ko UTC yari ifite umwenda wa Rujugiro ndetse n’abanyamigabane bayo ntibari babizi.

    Rujugiro ngo yasinye ku masezerano arimo ibinyoma nk’ugurishije umwenda UTC yari imubereyemo kandi azi neza ko nta wuhari.

    Inyandiko yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere yitwa “Registration Information for Domestic Company” itangwa na RDB ku wifuza gutangiza ikigo, igaragaza ko UTC Ltd yatanze ubusabe bwo gukora nk’ikompanyi ku wa 20 Gicurasi 1997. Yari igizwe n’abanyamigabane barimo Rujugiro, Mutambuka Théoneste, Ngofero Tharcisse, abahagarariye Makuza Desire na Nkurunziza Gerard.

    Ubushinjacyaha muri iki kirego buvuga ko nta gihamya cy’uko aba banyamigabane bemeje ko uwo mwenda uhabwa UTC nkuko Rujugiro yabyerekanye mu masezerano ye na Watson.

    Hari abatangabuhamya bagarutse ku nzira yifashishwaga mu micungire ya UTC n’uruhare rw’abanyamigabane.

    Makuza Freddy wari uhagarariye Makuza Desire yavuze ko uwo mwenda uvugwa ko Rujugiro yaba yaragujije UTC wagombaga kubanza kwemezwa n’abanyamigabane bose kandi byabanje gusabwa n’Umuyobozi wa UTC. Uyu ni we werekanaga ikibazo cy’amafaranga gihari, inama y’ubutegetsi ikacyigaho, yamwemerera gusaba inguzanyo akabona kugana banki.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko UTC itari guhabwa inguzanyo bitaremezwa n’abanyamigabane.

    Ati “Makuza nk’umunyamigabane ntiyigeze amenya igihe iyo nguzanyo yatangiwe. Ibyo byemezwa n’undi munyamigabane wa UTC witwa Nkurunziza Janvier uhagarariye Nkurunziza Gerard wagaragaje ko atigeze amenya iby’uwo mwenda ndetse kuri konti ya UTC muri banki ntaho bigaragara ko yawuhawe. Ni amayeri Rujugiro yakoresheje abinyujije kuri Watson ngo arigise ayo mafaranga.’’

    Ku cyaha cyo kurigisa umutungo, Umushinjacyaha yasobanuye ko hashingiwe ku masezerano y’inguzanyo y’amahimbano, Rujugiro na bagenzi be banyereje 454.528.531 Frw za UTC.

    Raporo yo mu 2016 yakozwe n’Abagenzuzi bigenga [GPO Partners] yerekanye ko 1.781.000.000 Frw ajyanye n’inguzanyo Ayabatwa yagurije UTC nk’umunyamigabane wayo hatagaragajwe ikimenyetso cy’uko yabanje kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya UTC ngo inatange uburenganzira ko uwo mwenda uzajya wishyurwa NEEK aho kuba Rujugiro.

    Umushinjacyaha yashimangiye ko “hashingiwe kuri iyi raporo, nta kigaragaza ko iyo nguzanyo yabayeho koko.’’

    Uwantege wari Umuyobozi Mukuru wa UTC, anashinzwe imicungire y’imari yayo we ashinjwa kuba icyitso mu kurigisa umutungo kuko yemeye gusinya ku masezerano nyamara yari azi neza ko nta mwenda Rujugiro yagurije UTC.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu bihe bitandukanye yatanze amafaranga kandi azi neza ko ari gufasha Rujugiro na Watson kunyereza umutungo wa UTC.

    Bwagaragaje ko Mutambuka ari we wemezaga inyandiko zateguwe na UTC zitwa “requisition de fonds’’ zabaga zigamije gusaba ko amafaranga asohoka kuri konti ya UTC akishyurwa NEEK.

    Mu bihe bitandukanye kandi Watson wayoboraga Neek International Ltd yandikiye Umuyobozi wa UTC ku wa 23 Werurwe 2017 amusaba kubahiriza amasezerano bagiranye akishyura amafaranga asigaye kwishyurwa [yo kuva ku wa 1/1/2014 kugeza ku wa 30/4/2017] agizwe na 2.968.000$ n’inyungu yayo ya 989.333$.

    Ubushinjacyaha busobanura ko iyo nyandiko yari iherekejwe na ‘invoice’ zishimangira ko amafaranga yagombaga kwishyurwa na UTC, nyamara ibyo byose yabikoraga azi neza ko amasezerano yo kugura umwenda ari ibinyoma.

    Aba baregwa muri dosiye bose Ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro 10 (5.545.285.310 Frw) kuri buri wese ku bufatanyacyaha bwo kurigisa umutungo no guhanishwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyo gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Bitewe no kuba ibyaha bigize impurirane y’imbonezamubano, abaregwa bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro eshanu (2.272.642.655 Frw) kuri buri wese.

    Uru rubanza rwakunze gusubikwa mu bihe bitandukanye kubera ingamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus. Hitezwe umwanzuro warwo ku wa 17 Kamena 2021 saa Munani z’amanywa nubwo ruburanishwa Rujugiro adahari.

    Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert watejwe cyamunara mu 2017