Blog

  • Ibyo wamenya ku bukwe bwa Meddy buteganyijwe kuzabera mu bihugu 3 #rwanda #RwOT

    Aba bombi bazahita bakira abashyitsi babo nyuma yo kuvuga indahiro yo kubana akaramata,mu birori bizabera mu majyepfo ya US aho aba bombi batuye.

    Abahanzi batandukanye b'Abanyarwanda baba muri Amerika bazitabira ubu bukwe,kimwe n'abandi banyarwanda n'inshuti z'uyu mukunzi wa Meddy.

    Mimi aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi 'bridal shower” n'abakobwa b'inshuti ze babana muri US.

    Biravugwa ko ababyeyi ba Meddy bamaze kwerekeza muri US gutaha ubu bukwe bubaye nyuma y'amezi 6 uyu musore wabo ateye ivi asaba uyu mukunzi we kumubera umugore.

    Amakuru aravuga ko Ruhumuriza James uzwi nka King James umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za America yikingije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo atahe ubu bukwe bwa mugenzi we baririmba injyana imwe ya R&B, Meddy.

    King James biravugwa ko ari umwe mu bazaririmba muri ubu bukwe bwa Meddy buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

    Amakuru aravuga ko Meddy azahita ajyana na Mimi mu bukwe bwabo buzakomereza muri Ethiopia hanyuma banazane mu Rwanda gukomeza ibirori.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ibyo-wamenya-ku-bukwe-bwa-meddy-bushobora-kuzabera-mu-bihugu-3

  • Dore ubwoko bw'imyenda MrEazi yahahiye mu iduka rya Zöi Design ry'abarimo Miss Naomie ku kayabo k'amafaranga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni ibyagaciro kuri aba bakobwa bamaze igihe gito batangiye ubucuruzi bw'imyambaro ikorerwa mu Rwanda ndetse ni n''ikintu gifite igisobanuro gikomeye kuri bo n'u Rwanda muri rusange ndetse by'umwihariko n'ibikorerwa mu Rwanda.

    Umubano wa Mr Eazi n'aba bakobwa watangiye gukura mu 2018 ubwo basubiragamo indirimbo ye yise 'Leg over' batangira kwamamara nyuma y'aho abashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Nishimwe Naomie, yavuze ko kuva babyina indirimbo ye, bahise baba inshuti ndetse aba umujyanama wabo.

    Ati ' Kuva twakora indirimbo ye twabaye inshuti akajya atugira inama cyane, agera mu Rwanda rero twarabonanye tumubwira ko dufite iduka atubwira ko azaza kudusura niko kuza kuduhahira. Yahageze akunda imyambaro yacu cyane ahitamo no kuduhahira.'


    Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yakoze ibikorwa bitandukanye nko kuririmba mu muhango wo gufungura BAL, yasuye RDB, asura n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye n'ikyaga cya Kivu aho agiye kuzubaka amacumbi agezweho.

    Abinyujije ku mu mashusho magufi yashyize kuri Instagram, yavuze ko yishimiye gusura inzu 2 z'imideli mu Rwanda, House of Tayo na Zoi Design Kigali ya Miss Nishimwe Naomie.

    Muri aya mashusho kandi agaragaza ari mu iduka ry'abakobwa bibumbiye mu itsinda Mackenzie harimo na Miss Naomie, bamupima kugira ngo bamudodere ishati.


    Mr Eazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yafashe umwanya ajya gusura ba rwiyemezamirimo bakora imideli.

    Ati 'Nafashe umwanya njya gushyigikira ba rwiyemezamirimo babiri bakora imideli, mbasha kugira ibyo ngurayo. Nugera i Kigali uzakore ibishoboka byose usure House of Tayo na Zöi Design Kigali.'


    Imyenda yahaguze yose harimo 4 yaguriye bagenzi be zasohotse ku myambaro bakoze bagitangira mu 2020, iyo we yiguriye ifite agaciro k'ibihumbi 60 Frw yasohotse mu myambaro mishya baheruka gushyira hanze muri uku kwezi.

    Mackenzies ni itsinda ry'abakobwa batanu barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

    Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w'aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ubwoko-bw-imyenda-mr-eazi-yahahiye-mu-iduka-rya-zo%CC%88i-design-rigizwe

  • King James yikingirije Covid-19 muri Leta Zun… – #rwanda #RwOT

    King James yikingije icyorezo cya Covid-19 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko azanataha ubukwe bw'umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy. King James uri kubarizwa Amerika agiye kuhamara ibyumweru bibiri.

    Amakuru INYARWANDA ifite avuga ko uyu King James azanitabira ubukwe bwa Meddy buzab tariki ya 22 Gicurasi 2021. Mu mashusho uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa WhatsApp, yerekana ari gukingirwa icyorezo cya Covid-19 muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho n'ubundi ari kubarizwa muri iyi minsi.

    King James yakingiwe Covid-19

    King James ni umuhanzi watangiye kumenyekana mu myaka ya 2006 ndetse aza no gukomeza gukuza impano n'ibihangano bye byagiye bikundwa n'abatari bake mu bihe bitandukanye nk'uko byagiye bigaragara cyane haba mu bihangano asohora n'amasoko atandukanye yagiye atsindira.

    King James kuri ubu ntagikunze kuvuga cyane nk’uko byahoze ahubwo ibikorwa bye rimwe na rimwe ni byo byivugira. Kuri ubu akaba yaranahinduye zimwe mu nshingano ze afatanya n'umuziki nko kwinjira mu ishoramari aho afite uruganda rw'ifu ndetse akaba anafite na Supermaket.


    King James aherutse kubwira InyaRwanda ko ahugiye mu gutegura umuzingo we wa karindwi witwa ubushobozi aho uzaba uriho indirimbo zitandukanye kandi ngo zizaryohera abantu bakunda umuziki we ndetse n'abanyarwanda muri rusange. King James aherutse gusohora indirimbo ‘Ndagukunda’ afatanyinyeije na Ariel Wayz, ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi Magana atandatu kuri Youtube.


    King James biravugwa ko azitabira ubukwe bwa Meddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105826/king-james-yikingirije-covid-19-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-aho-yitabiriye-ubukwe-bw-105826.html

  • Igitaramo Kitoko yari gukorera muri Amerika c… – #rwanda #RwOT

    Kitoko ubarizwa mu Bwongereza yanditse kuri konti ye ya Instagram ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 ati:  'N'agahinda kenshi ndashaka kumenyesha abafana ko igitaramo cyasubitswe kubera 'ingendo zibujijwe'. Ndihanganisha buri wese ibi byagiraho ingaruka. Murakoze kunyumva”.

    Kitoko yagombaga kuririmba mu gitaramo cyiswe 'Summer Party' cyagombaga kubera mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021. Bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rwafashe harimo ko ibirori bihuriza hamwe abantu bitemewe, The Mane yahisemo kugikorera muri Amerika.

    Mu 2019, iki gitaramo cyabereye mu Rwanda cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda na Rich Mavoko wo muri Tanzania. Byari biteganyijwe ko umunya-Uganda Sheebah Karungi akitabira ariko ntiyabonetse ku munota wa nyuma ku mpamvu zitasobanuwe neza.

    Iki gitaramo cyagombaga kuba tariki 30 Gicurasi 2021 kikabera ahitwa Salem Ave Dayton muri Ohio muri Amerika, kikaba ari ku munsi w'ikiruhuko.

    Bad Rama Umuyobozi wa The Mane wateguye iki gitaramo yari aherutse kubwira INYARWANDA ko mu gihe amaze muri Amerika ari bwo yagize igitekerezo cyo kuhakorera ibitaramo The Mane yajyaga ikorera mu Rwanda, kuko muri Amerika ho buri Leta igenda yoroshya ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Bad Rama yavuze ko biri no mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi ba The Mane no gutsura umubano n'abandi bahanzi. Ati 'Ntabwo nakomeza kwicara kandi hari ubundi buryo nshobora gukoramo igitaramo nakoreraga mu Rwanda. Ni umwanya wo guhuza abahanzi bavuka mu Rwanda bakorera umuziki mu muhanga ndetse no kubahuza n'abakunzi babo.'

    Inkuru bifitanye isano: Kitoko na Shizzo bazaririmba mu gitaramo cya mbere The Mane igiye gukorera muri Amerika

    Kitoko yatangaje isubikwa ry'igitaramo yari gukorera muri Amerika tariki 30 Gicurasi 2021

    Kitoko yagombaga kuva mu Bwongereza akajya kuririmbira muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105823/igitaramo-kitoko-yari-gukorera-muri-amerika-cyasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-105823.html

  • Abantu 72 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 83 barayikira #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,396,505 birimo 5,839 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 166 barimo miliyoni 147 z'abakize ndetse na miliyoni 3.4 z'abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-72-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-83-barayikira

  • Dore akamaro gakomeye ko kurya avoka ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    Hari abantu barya avoka kuko bazikunda gusa, ariko batazi icyo zimara mu buzima bwabo, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitandukanye byagombye gutuma umuntu ayongera ku mafunguro ye, ndetse ababyeyi bakibuka kuzongera ku byo bagaburira abana babo.

    Mu byiza byagombye gutuma umuntu yongera avoka ku mafunguro ye, ni uko zikungahaye cyane ku byitwa 'fibres' bifasha mu migendekere myiza y'igogora.

    Umuntu ukunda guhura n'ikibazo cy'igogora ry'ibyo yariye, yagerageza kujya arya avoka, byamufasha, Izo 'fibres' ziboneka muri avoka kandi zifasha no mu gutuma umwanda usohoka mu buryo bworoshye mu gihe umuntu agiye kwituma, Avoka kandi yigiramo ibyitwa 'phytostérols' biyiha ubushobozi bwo kugabanya ibinure bibi bya 'cholestérol', inabonekamo ibyitwa 'acide oléique' byongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri (le bon cholestérol 'HDL'), nk'uko bisobanurwa ku rubuga https://www.passeportsante.net/fr.

    Ubusanzwe abahanga mu by'imirire bavuga ko amavuta menshi abantu barya, harimo ashobora kuzana ibinure bibangamira imikorere n'ubuzima bwiza bw'umutima, ariko amavuta aboneka muri avoka nta kibazo atera ku mikorere myiza y'umutima kuko agira ibyitwa 'acides gras insaturés', ibyo bikaba ari byiza cyane ku buzima bw'umutima .

    Nk'uko avoka ari nziza cyane mu gutuma amaso abona neza, na avoka igira ako kamaro kuko nayo yigiramo ibyitwa 'caroténoïdes' ndetse na 'lutéine' bifasha amaso kubona neza. Avoka ni isoko ya 6 ya Vitamine C na E bantu barya.

    By'umwihariko, avoka yigiramo vitamine K igira uruhare rukomeye mu kuringaniza isukari mu maraso, ku buryo ngo avoka ari ikiribwa cyagombye kwitabirwa n'abantu barwaye indwara ya diyabete, Avoka kandi yigiramo ubutare, bwa 'magnésium' bwinshi ndetse na 'potassium' n'izindi nyinshi kandi z'ingenzi ku bagore batwite kuko ari bo bakunda guhura n'ikibazo cyo kubura za 'vitamines'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/22/dore-akamaro-gakomeye-ko-kurya-avoka-ku-buzima-bwa-muntu/

  • Nyamasheke: Umugeni yakoze agashya atega imodoka itwara abagenzi yambaye agatimba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bimenyerewe ko umugeni ajya ku rusengero cyangwa kiliziya ari mu modoka yatatsweho indabo, cyangwa se akagenda n'amaguru ashagawe n'abandi barimo n'abafata agatimba ngo katamutega ariko uyu we siko yabigenje ahubwo yateze imodoka bisanzwe.

    Nyirahabimana ni umukobwa w'imyaka 26 uvuka i Rwesero mu murenge wa Kagano ho muri Nyamasheke, watunguranye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021 ahagarika imodoka itwara abagenzi rusange (bus) yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, ngo imugeze imbere agana kuri Kiliziya ya Tyazo, aho yari agiye gusezeranira n'umusore yahisemo Habiyaremye Emmanuel.

    Ushobora gutekereza ko yari yabuze amikoro ariko si ko bimeze! Nk'uwitegura urugo rushya muri ibi bihe icyorezo cyanahungabanyije ubukungu bwa benshi n'imibereho muri rusange, abona gusesagurira mu bukwe bw'umunsi umwe nk'aho ubuzima burangiriye aho 'atari umuco ukwiye'.

    Bitandukanye na ba bandi bigwizaho amadeni ngo babone amafoto y'imodoka, Nyirahabimana we ngo ababyeyi be bari banafite ubushobozi bwo kumukodeshereza imodoka imutwarana n'abo bari bujyane barindwi, ariko 'bigatwara nka 60.000 Frw'.

    Gukoresha ayo mafaranga yose ku munsi umwe kandi hari ubundi buryo bushoboka ngo yumvaga bidakwiye, ahitamo kugabanyaho 4.000 Frw aba ari byo bategesha we na nyina, nyirasenge n'abandi batanu bari bamuherekeje. Byumvikane ko 56.000 Frw yayazigamye mu bizabafasha bageze mu rugo rushya.

    Amakuru dukesha IGIHE ni uko Nyirahabimana yajyanye n'abamuherekeje bahagarara ku cyapa bategeraho bus cy'ahitwa ku Rwesero, bategereza akanya gato ku bw'amahirwe iba ibagezeho.

    Mu gihe abagenzi bari bakirangariye umugeni mu gatimba k'urwererane, batunguwe no kubona we n'abo bari kumwe basaba shoferi ko yabatwara.

    Bose baguye mu kantu kuko 'ni ubwa mbere bari babonye umugeni ugenda mu modoka rusange'; shoferi we abwira abandi ngo binjiremo ariko ati 'umugeni simutwara'.

    Bamwe baketse ko ari nk'ikinamico abo bari gukina ariko bamenya ko nta rwenya rubirimo ubwo umugeni nyirizina yari atangiye kwiyingingira shoferi ngo abatware n'aho yabaca menshi.

    Shoferi yashyize ava ku izima arabemerera bajya mu modoka, abagenzi bitegereza umugeni bagiye kwicarana.

    Abagenzi muri bus babonye icyizere yifitiye nabo batangiye gutera iz'ubukwe, akanyamuneza gataha imitima yabo ubukwe buba ubukwe.

    Ku ruhande rw'umusore, Habiyaremye Emmanuel yari yaturutse i Rushondi mu kagali ka Gako ho mu murenge wa Kanjongo ari nawo urimo Paruwasi Gatolika ya Tyazo bari busezeranireho. We yahagiye n'amaguru.

    Habiyaremye na we ahuriza na Nyirahabimana basezeranye kubana mu bibi n'ibyiza ko 'ubukwe bwiza atari ubuhenze' ahubwo biterwa n'uko buri wese abyumva.

    N'icyizere cyose bagaragaza ko ntacyo bikanga ku bidasanzwe bakoze, bati 'Intego yacu ni ukubaka si ukwemeza'.



    INKURU YA IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyamasheke-umugeni-yakoze-agashya-atega-imodoka-itwara-abagenzi-yirinda

  • Impamvu icyumba cy’inama cya IRCAD France cyitiriwe Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yafunguye iki cyumba ku wa 19 Gicurasi 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Biruta Vincent, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Dr Amb. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa n’abandi.

    IRCAD ni ikigo kizigisha kubaga hifashishijwe Camera na robot mu buryo badafungura cyangwa ubufungura umubiri. Cyashinzwe kandi kiyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Iki kigo cyatangiye kubakwa mu gihugu nyuma y’aho Prof. Marescaux yasuye u Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze eshatu mu Rwanda no hanze yarwo.

    Prof. Marescaux yemeza ko yabonye Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe agereranya kuri we na Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa , bituma icyumba gishya [Auditorium] cya IRCAD Strasbourg akimwitirira.

    Général Charles de Gaule ni umusirikare wayoboye u Bufaransa guhera mu 1958 kugeza mu 1969. Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, yagize uruhare rukomeye mu guhashya aba-Nazi ba Hitler. Yibukwa mu Bufaransa nk’umugabo wabashije gusubiza igihugu hamwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, kigasubirana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyumba cyitiriwe Kagame wabaye tariki ya 19 Gicurasi i Strasbourg, Prof. Marescaux, kandi yashimiye Perezida Kagame imiyoborere, no kuba yemeye ubutumire bwe.

    Mu ijambo rye Pereda Paul Kagame na we yashimiye cyane Prof. Marescaux wemeye gukorana n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

    Perezida Kagame yabashimiye ubufatanye bw’icyo kigo by’umwihariko kuba baremeye gufungura ishami mu Rwanda, avuga ko bizafasha urubyiruko rw’ejo rw’Abanyarwanda kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

    Kugirara ngo kandi Prof. Marescaux yemere ko iki kigo gifungura ishami mu Rwanda byaturutse ku bwamamare bw’ibikorwa n’imyitwarire myiza y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    IRCAD kugira ngo ijye mu Rwanda kandi byaturutse ku bufatanye bwa bamwe mu baganga bo muri Diaspora Nyarwanda bamenyekanishije iki kigo mu bayobozi b’u Rwanda ndetse bakimenyekanisha mu bandi Baganga b’Abanyarwanda, umukuru w’igihugu abyumva vuba imikoranire itangira ubwo.

    Abayobozi ba IRCAD Taiwan ni ya Bresil batari babashije kuza i Strasbourg nabo mu ijambo ryabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bavuze ko biteguye gukorana no gufatanya n’u Rwanda kandi bose bahuriza ku gushima Perezida Kagame.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo uyobora ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg witwa Jean Sibilia, Michel Galy Umuyobozi mukuru w’ibitaro byose bya Kaminuza zose za Strasbourg, wavuze ko azagirana ubufatanye hagati y’ibitaro bya Kaminuza ya Strasbourg n’ibyo mu Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku baganga barimo n’abazava mu Rwanda bajya guhugurirwa muri Strasbourg.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana na kanseri cyane cyane izifata ibice byo mu nda binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Perezida Kagame atemberezwa ku cyicaro gikuru cya IRCAD ahari icyumba cyamwitiriwe

    Jean Sibilia uyobora ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg

    Prof. Marescaux yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe nka Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa

    Perezida wa Kaminuza ya Strasbourg, Michel Deneken ni umwe mu bari bitabiriye

    Josiane Chevalier uyobora région Grand Est muri Strasbourg

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi n’izindi nzego z’imibereho y’Abanyarwanda

    Perezida Kagame yavuze ko ishami rya IRCAD mu Rwanda ari umusanzu ukomeye kuri ejo heza h’urubyiruko rw’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro

    [email protected]


  • Impamvu icyumba cy'inama cya IRCAD France cyitiriwe Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yafunguye iki cyumba ku wa 19 Gicurasi 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Biruta Vincent, Minisitiri w'ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Dr Amb. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa n'abandi.

    IRCAD ni ikigo kizigisha kubaga hifashishijwe Camera na robot mu buryo badafungura cyangwa ubufungura umubiri. Cyashinzwe kandi kiyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Iki kigo cyatangiye kubakwa mu gihugu nyuma y'aho Prof. Marescaux yasuye u Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze eshatu mu Rwanda no hanze yarwo.

    Prof. Marescaux yemeza ko yabonye Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe agereranya kuri we na Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa , bituma icyumba gishya [Auditorium] cya IRCAD Strasbourg akimwitirira.

    Général Charles de Gaule ni umusirikare wayoboye u Bufaransa guhera mu 1958 kugeza mu 1969. Mu gihe cy'intambara ya kabiri y'Isi, yagize uruhare rukomeye mu guhashya aba-Nazi ba Hitler. Yibukwa mu Bufaransa nk'umugabo wabashije gusubiza igihugu hamwe nyuma y'intambara ya kabiri y'Isi, kigasubirana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyumba cyitiriwe Kagame wabaye tariki ya 19 Gicurasi i Strasbourg, Prof. Marescaux, kandi yashimiye Perezida Kagame imiyoborere, no kuba yemeye ubutumire bwe.

    Mu ijambo rye Pereda Paul Kagame na we yashimiye cyane Prof. Marescaux wemeye gukorana n'u Rwanda na Afurika muri rusange.

    Perezida Kagame yabashimiye ubufatanye bw'icyo kigo by'umwihariko kuba baremeye gufungura ishami mu Rwanda, avuga ko bizafasha urubyiruko rw'ejo rw'Abanyarwanda kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.

    Kugirara ngo kandi Prof. Marescaux yemere ko iki kigo gifungura ishami mu Rwanda byaturutse ku bwamamare bw'ibikorwa n'imyitwarire myiza y'ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    IRCAD kugira ngo ijye mu Rwanda kandi byaturutse ku bufatanye bwa bamwe mu baganga bo muri Diaspora Nyarwanda bamenyekanishije iki kigo mu bayobozi b'u Rwanda ndetse bakimenyekanisha mu bandi Baganga b'Abanyarwanda, umukuru w'igihugu abyumva vuba imikoranire itangira ubwo.

    Abayobozi ba IRCAD Taiwan ni ya Bresil batari babashije kuza i Strasbourg nabo mu ijambo ryabo hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bavuze ko biteguye gukorana no gufatanya n'u Rwanda kandi bose bahuriza ku gushima Perezida Kagame.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n'abarimo uyobora ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg witwa Jean Sibilia, Michel Galy Umuyobozi mukuru w'ibitaro byose bya Kaminuza zose za Strasbourg, wavuze ko azagirana ubufatanye hagati y'ibitaro bya Kaminuza ya Strasbourg n'ibyo mu Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku baganga barimo n'abazava mu Rwanda bajya guhugurirwa muri Strasbourg.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana na kanseri cyane cyane izifata ibice byo mu nda binyuze mu bushakashatsi ndetse n'amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n'Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by'ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y'u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Perezida Kagame atemberezwa ku cyicaro gikuru cya IRCAD ahari icyumba cyamwitiriwe

    Jean Sibilia uyobora ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg

    Prof. Marescaux yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe nka Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa

    Perezida wa Kaminuza ya Strasbourg, Michel Deneken ni umwe mu bari bitabiriye

    Josiane Chevalier uyobora région Grand Est muri Strasbourg

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi n’izindi nzego z’imibereho y’Abanyarwanda

    Perezida Kagame yavuze ko ishami rya IRCAD mu Rwanda ari umusanzu ukomeye kuri ejo heza h’urubyiruko rw’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-icyumba-cy-inama-cya-ircad-france-cyitiriwe-perezida-kagame

  • Gakenke: Abagize imboni z'isuku n'isukura biyemeje kuba umusemburo mu guhashya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, ubwo Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) utewe inkunga na CARE International bashyikirizaga ku mugaragaro ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke indangururamajwi 74 zizifashishwa n'abagize Imboni z'Isuku n'Isukura mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 n'izindi ndwara zituruka ku mwanda binyuze mu kunoza isuku n'isukura.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu rwego rw'umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku byerekeye isuku n'isukura (Hygiene and Behavior Change Communication, HBCC) uterwa inkunga na CARE International, ugashyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu.

    Abashyikirijwe izi ndangururamajwi bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho gukangurira abo bashinzwe gukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo.

    Niwemugeni Delphine, umwe mu bahawe izi ndangururamajwi yagize ati 'Nk'abantu twahawe indanguramajwi, ni izindi mbaraga twabonye ziyongera ku zo twari dusanzwe dukoresha bikaba bizatworohera gutambutsa ubutumwa bwerekeye isuku n'isukura ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye, bigamije imibereho n'ubuzima bwiza bw'abatuye Akarere.

    Yashishikarije kandi abahawe izi ndangururamajwi kurushaho kugira uruhare mu gukangurira abo bashinzwe kunoza isuku n'isukura ndetse no mu ikurikiranabikorwa.

    Yagize ati 'Nta cyo muzitwaza kuko umushinga HBCC watanze inkunga ifatika. Dukwiye gukurikirana ibyo bikorwa byose ngo bigere ku ntego z'umushinga.'

    Yashimye igikorwa cyo guhabwa indangururamajwi asaba ko zitaba izo kubika mu Kagali ahubwo ko zakoreshwe hose.

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by'Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19, no kunoza isuku n'isukura mu Midugudu yose y'Akarere ka Gakenke.

    Ati 'Izi ndanguramajwi zishobora kwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abatuye Akarere.'

    Yashimiye ubuyobozi mu nzego zitandukanye ubufatanye badahwema kugaragaza kandi abasezeranya ko AEE Rwanda izakomeza gufatanya n'Akarere mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda hirya no hino mu Turere uwo muryango ukoreramo.

    Izi ndangururamajwi zatanzwe zifite agaciro ka 2 950 000 Frw abazihawe babarizwa mu Tugari 74 two mu Karere ka Gakenke. Iki gikorwa kiri kubera no mu tundi Turere uyu mushinga ukoreramo ari two Rulindo, Nyabihu na Ngororero.

    Ni igikorwa kije gikurikira ibindi bikorwa by'ubukangurambaga ku isuku n'isukura muri utu Turere aho imiryango 25,562 yahawe ibikoresho by'isuku n'isukura, ndetse hagatangwa n'isabune z'amazi 166,528 ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo by'amashuri, ibiro by'utugari n'imirenge, n'ahandi. Hatanzwe kandi ibigega 56 byo gufasha abantu kubona amazi mu rwego rwo kunoza isuku n'isukura.

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Ubuyobozi bw’Umurenge bwiyemeje kuba hafi abaturage indangururamajwi zigakoreshwa neza

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by'Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abagize-imboni-z-isuku-n-isukura-biyemeje-kuba-umusemburo-mu-guhashya