Blog

  • Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

    Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry'u Rwanda.

    Yagize ati 'Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.'

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y'igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n'umutekano uri imbere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

    Ati 'Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n'abaturage barwo.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy'imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

    Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry'umusaruro mwiza utangwa n'umukozi.

    Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

    Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y'umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w'ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n'ibindi.

    Gardaworld yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru hafi y’ibiro byacyo mu Rwanda

    Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700

    Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld

    Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y'igihugu gifite yo korohereza abashoramari

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza

    Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sosiyete-ya-gardaworld-itanga-serivisi-z-umutekano-yasobanuriwe-yahawe-umukoro

  • Cécile Kayirebwa yahishuye impamvu yatumye adataha ubukwe bw'umukobwa we, Clarisse Karasira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abatari bake, yavuze impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira. Ni mu kiganiro Kayirebwa yagiranye na MAX TV.

    Nkuko Cécile Kayirebwa yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie ari uko yari afite ubwoba bw'uko yafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse anavuga ko kubera umubare muke w'abantu bemerewe kwitabira ubukwe atari kubujyamo.

    Nubwo atabutashye ariko Kayirebwa yavuze ko Clarisse Karasira yaje kumwereka umugabo we mu rugo abifuriza amahoro n'amahirwe ndetse anabaha umugisha wa Kibyeyi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yahishuye-impamvu-yatumye-adataha-ubukwe-bwumukobwa-we-clarisse-karasira/

  • Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y'Uburezi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n'abayobozi bakuru muri Minisiteri y'Uburezi n'abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n'umunota wo kubibuka.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw'uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

    Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n'uhagarariye Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z'uburezi zagize uruhare mu macakubiri y'amoko binyuze mu myigire n'imyigishirize.

    Ati 'Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw'uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y'urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke.”

    Yongeyeho ko ivangura n'icengezamatwara mu bana b'abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

    Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w'Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

    Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b'Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y'uko FPR ibohoye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n'ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

    Yagize ati 'Minisiteri y'Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.'

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw'Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b'u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y'ibanze.

    Minisitiri y’Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi

    Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-27-mineduc-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y’Uburezi –

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n’umunota wo kubibuka.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw’uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

    Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z’uburezi zagize uruhare mu macakubiri y’amoko binyuze mu myigire n’imyigishirize.

    Ati “Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw’uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y’urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke.”

    Yongeyeho ko ivangura n’icengezamatwara mu bana b’abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

    Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

    Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b’Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n’ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

    Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.”

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw’Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b’u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y’ibanze.

    Minisitiri y’Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi

    Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango

  • Ukuri ku mafoto y’ubukwe bw’abanyarwenya Seth na Nyabitanga ba Zuby Comedy yaciye ibintu(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu, abanyarwenya Nshizirungu Seka[Seth] na Nshusi Kenny Nicole[Nyabitanga] bo mu itsinda ry’urwenya rya Zuby Comedy, batunguranye baza mu kiganiro mu myenda y’abageni bameze nk’abakoze ubukwe.

    Amafoto yabo yakwirakwiye benshi baketse ko ari ubukwe koko bakoze, ariko mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko atari ubukwe ahubwo ari umushinga barimo gutegura aho Nyabitanga azaba ari umugeni.

    Nyabitanga ati'Muri uwo mushinga(projet) Seth aba ari data wacu, mama na papa baracyari muri Congo. Umugabo ntabwo araboneka, azagaragara mu mashusho.'

    Seth akaba umuyobozi wa Zuby Camedy yavuze ko bari mu mushinga wo gukora video igaragaza ubukwe bw’abanyamulenge bagiye gushyingira amaniga.

    Avuga ko batakereje bagasanga habaho ubukwe bwinshi butandukanye noneho batekereza Abanyamulenge baramutse bashakanye n’amaninga.

    Ati'twaratekereje twibaza amaniga yashakanye n’Abanyamulenge baje gusaba. Ukuntu Abanyamulenge bavuga n’ukuntu amaniga nayo avuga. Iyo niyo projet(umushinga) turimo gukora.'

    Agace ka mbere k’uyu mushinga kakaba kazasohoka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 26 Gicurasi 2021.

    Yatunguranye baza mu kiganiro bambaye agatimba

    Seth yamusomye ku gahanga nk’abandi bose bakoze ubukwe

    Wagira ngo bari bakoze ubukwe

    N’uwbo Seth ari we bigaragara ko ari umugabo ariko si we uzaba ari umuabo mu mashusho azasohoka

    Nyabitanga ni we uzaba ari umugeni muri uyu mushina wa Zuby Comedy

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-mafoto-y-ubukwe-bw-abanyarwenya-seth-na-nyabitanga-ba-zuby-comedy-yaciye-ibintu-amafoto-video

  • Amashimwe ya Gracious Gra3ce washyize ahagaragara amashusho ye ya mbere y'indirimbo ihimbaza Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Marie Grâce Imanariyo wamenyekanye ku mazina y'ubuhanzi nka ” Gracious Gra3ce “, akaba ari umuhanzikazi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yiga, kuri ubu yashyize ahagaragara indirimbo ” Dusukeho Umwuka ” yakoreye n'amashusho ndetse akaba ariyo mashusho ya mbere y'indirimbo uyu muhanzikazi ashyize ahagaragara. Ibi ni bimwe mu mashimwe Gra3ce afitiye Imana kuko ariyo yamushoboje kubigeraho.

    Gracious Gra3ce

    Mu kiganiro Gracious Gra3ce (wamenyekanye mu ndirimbo nka Wa Musozi, No other God, Uwo Kwizerwa na Niduhumure) yagiranye na YEGOB yavuze amashimwe menshi afitiye Imana yo yamushoboje gukora amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yise Dusukeho Umwuka ndetse anashimira abantu batandukanye bamufashije mu gutunganya iyi ndirimbo. Yagize ati ” Mu by'ukuri ndashima Imana yamfashije gukora video ya Dusukeho Umwuka. Nahoraga nifuza kuzakora video, Imana yabigenje neza birakunda. Ubutumwa nagenera abantu bose ni ukubibutsa ko ku giti cyacu ntacyo twakwishoboza ariko turi kumwe n'Imana ndetse na Mwuka Wera ibintu byose birashoboka. Ndashishikariza abantu gukomeza gusharinga iyi ndirimbo, kuyihereza abantu batandukanye no gukomeza kunshyigikira mu masengesho. Ndashimira buri muntu wese wangaragarije support no kunshyigikira mu buryo butandukanye: producer wanjye, videographer, video editor, abamfashije behind the scenes, aba vocal, background vocalists. Imana ibahe umugisha “.

    Gracious Gra3ce, ukoresha amazina ya @gracious_gra3ce kuri instagram, yongeyeho ko iyi ndirimbo ye nshya ( Dusukeho Umwuka) igaragara kuri platforms zose zishyirwaho indirimbo nka YouTube, Deezer, Amazon Music, Spotify, Apple Music n'izindi ku buryo buri wese uyishaka yayibona ndetse akabasha no kuyisangiza abandi.

    Mu gusoza, Gracious Gra3ce yavuze ko hari hashize imyaka ibiri adashyira ahagaragara indirimbo kubera impamvu zitandukanye zirimo n'amasomo ye gusa yavuze ko afite indirimbo nyinshi ndetse arimo no gupanga kugirango nazo azibagezeho vuba.

    Gracious Gra3ce

    REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO DUSUKEHO UMWUKA YA GRACIOUS GRA3CE:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amashimwe-ya-gracious-gra3ce-washyize-ahagaragara-amashusho-ye-ya-mbere-yindirimbo-ihimbaza-imana/

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikira amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. CLARISSE KARASIRA

    2. MISS JORDAN MUSHAMBOKAZI 


    3. MISS GAJU ANITA

    4. SHADDYBOO

    5. MISS NIMWIZA MEGHAN NA MISS IRADUKUNDA ELSA

    6. MISS NISHIMWE NAÖMIE

    7. YOLO THE QUEEN

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yaciye-ibintu-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru-2/

  • Fofo Dancer yahaye rugari abamwita indaya kubera imyambarire n’akazi akora(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, ubyinira abantu babishaka bakamwishyura uzwi nka Fofo Dancer,yahaye rugari abamwita indaya ashimangira ko ari uko baba bamaze kubona ibyo akora ndetse ku giti cye ntacyo bimutwara.

    Uyu mukobwa abyinira abantu bamutumiye mu buryo butandukanye, ashobora kubyinira abantu mu ruganiriro, mu bwiyuhagiriro ndetse no mu gitanda.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV mu minsi yatambutse, asobanura iby’akazi ke, abantu benshi baramututse bavuga ko na we ari indaya nk’abandi.

    Fofo akaba yavuze ko igihe bamuvugiye nta kintu na kimwe bimubwiye ndetse na we abereka ko aba yabibonye ndetse anubaha umwanya baba batakaje.

    Ati'Igihe bavugiye ntibabona ko ntabumva? Naje kubona impamvu batera comment ni uko babona ko nzibona nkakanda like yaba uwavuze ibyiza cyangwa ibibi, atumva yaruhiye ubusa. Uzi gufata umwanya ukareba ikiganiro, ukandika comment uba wafashe umwanya munini, ibaze uwo ubwiye atayibonye, njye rero mpiata nkwereka ko nayobonye. '

    Yakomeje avuga ko bakomeza bakivugira ibyo bashaka kuko nta kintu na kimwe bimutwara kandi abakiliya be bakomeza kwiyongera.

    Ati'Rwose bavuge ibirenze ibyo. Iyo nzibonye numva nishimye, niba nkoze ikiganiro kikarebwa, hakajyaho comments zirenga magana, menya ko ibyo nkora babibonye ari benshi banabimenye ndetse hari n’abakiliya bashya baza.'

    Yavuze kandi ko umubiri ari uwe niyo yabikora ntawamufunga, gusa ngo akazi akora gatandukanye n’ibyo abantu bamutekerezaho.

    Fofo ngo ibyo bavuga arabibona nabo akabibereka

    Imyambarire ye ni kimwe mu byo abantu bagenderaho bamwita indaya

    Fofo Dancer avuga ko akazi ke ntaho gahuriye n’ibyo abantu bamwitirira

    Yahaye rugari abavuga ngo bakomeze bavuge

    AMAFOTO: MUTABAZI Robert / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/fofo-dancer-yahaye-rugari-abamwita-indaya-kubera-imyambarire-n-akazi-akora-amafoto-video

  • Bimwe mu bintu byakwereka ko umugore/umukobwa yambaye nabi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya baca umugani ngo 'uwambaye neza agaragara neza' gusa hari igihe umuntu ashobora kwambara imyenda ituma aseba mu bandi nyamara we azi ko yarimbye.Muri iyi nkuru turibanda kubintu byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore yambaye imyambaro mibi.

    Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa-umugore ko yambaye nabi nyamara yibwira ko yambaye neza:

    1.Abashoferi bakuvugiriza amahoni

    Niba buri modoka unyuzeho, umushoferi w'umugabo-umusore akuvugiriza amahoni, bigaragaza ko batangariye imyambarire yawe, bigaragaza ko wakabije kwambara imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi.

    2.Umukoresha wawe yagusabye guhindura imyambarire

    Mu kazi ukora nta muntu bajya bategeka kwambara imyambaro runaka. Niba bigeze aho umukoresha wawe agutegeka guhindura imyambarire yawe, ni uko ukabya kwambara nabi. Aba abona urangaza abo mukorana, abakiriya cyangwa ababagana. Kubera kwanga ko akazi kagenda nabi, umukoresha wawe yakwibwiriye ubwe ko imyambaro yawe atari iyo kuzana mu kazi.

    3.Aho unyuze hose, abagabo barakurangarira

    Niba iyo usohotse aho utuye, aho unyuze hose abagabo n'abasore bakurangarira, bamwe bakagusifura bakurembuza, hakaba n'abakakuvugiraho amagambo atamenshe, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko wakabije kwambara nabi.

    Si abagabo gusa bakwibazaho ahubwo na bagenzi bawe b'igitsinagore batangarira imyambarire yawe. Niba na bagenzi bawe b'abagore-abakobwa unyuzeho bose bahindukira batangariye imyambarire yawe, byaba byiza usubiye mu rugo ugahindura.

    4.Ababyeyi bawe-abakurera nabo ntibashimishwa n'imyambarire yawe

    Niba buri gihe ababyeyi bawe cyangwa abakurera bakwihanangiriza ku myambarire yawe, ni uko ukabije kwambara imyenda itaguhesha agaciro. Imyambaro yawe uretse no kugutesha ikuzo mu bandi, baba babona ko usebya umuryango uturukamo-ukurera. Ugaragaza ko nta burere bukwiye wahawe. Niba utiyubashye, girira umuryango wawe. Hindura imyambarire ureke gusebya ababyeyi bawe n'abavandimwe bawe.

    5.Umugabo wawe yarumiwe

    Uri umugore wubatse ariko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe wumva ari byo wishimiye. Umugabo wawe ntako atagize ariko waramunaniye, umubwira ko ubona ntacyo imyambarire yawe itwaye. Iragitwaye. N'ubwo yabuze uko agira ariko burya biramubabaza.

    6.Idini —itorero usengeramo ntako batakugize

    Mu idini usengeramo bahora bakugira inama yo guhindura imyambarire yawe. Ni byiza ko wizera Imana kandi uhora witabira amasengesho. Ariko urusengero ni inzu y'Imana. Nk'ikiremwa cyayo ugomba kujya kuyambaza wambaye imyambaro ikwiye.

    Kujya mu nzu y'Imana wambaye imyambaro idakwiriye umwali-umugore w'i Rwanda, bituma abakureba bakurangarira, bajujura bigatuma batanakurikira ikibwirizwa-amasengesho. Uretse n'uko uzabibazwa na Nyagasani, urumva ko uba ugushije benshi kubera kwikundira kwambara impenure n'imyambaro igaragaza ubwambure bwawe.

    7.Iyo hari aho winjiye buri wese aba aguhanze ijisho

    Buri mugore-mukobwa anyurwa no kubona buri musore —umugabo amuhanze ijisho iyo atambuka. Ariko iyo bigeze aho winjiye hose, buri muntu akwitegereza cyane, bigutera isoni iyo ukizigira. Uba wibaza niba wambaye ubusa ku buryo abantu bose bakwibazaho. Niba ari ko bikugendekera, ntiwibaze byinshi, imyambaro wambaye ikugaragaza nk'aho wambaye ubusa.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-byakwereka-ko-umugore-umukobwa-yambaye-nabi/

  • Perezida Kagame yavuze aho gahunda yo gukorera inkingo za Covid-19 mu Rwanda igeze #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe 'Global Health Summit' yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b'ibihugu biri muri G20, abayobozi b'ibigo bikora imiti ndetse n'abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by'inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by'izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati 'Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n'ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n'ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.'

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n'ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati 'Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry'inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n'ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.'

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko afite icyizere cy'uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n'umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-aho-gahunda-yo-gukorera-inkingo-za-covid-19-mu-rwanda