Blog

  • Gasabo: Abagabo barashinjwa n'abagore kubakoresha imibonano batabanje kubategura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahagarariye Amadini n'amatorero mu Murenge wa Rutunga bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu Murenge wabo aho biterwa no kubatwa n'imyemerere yo kumva ko umugabo asumba umugore nyamara bareshya bose imbere y'Imana n'imbere y'Amategeko.

    Transparency International Rwanda, yasabye aba banyamadini n'amatorero kwigisha abayoboke babo ibijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakareka gutwarwa n'imyemerere iheza bamwe.

    Hari uwavuze ko hakiri imyumvire micye ku bagabo bakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore babo aho babakoresha imibonano mpuzabitsina igihe bashakiye.
    Yagize ati 'Hari igihe umugabo aza ariko ntaganire n'uwo bagiye kubonana akumva aho abishakiye yahita abikora nkabona atari byiza.'

    Abagabo nk'aba basobanuriwe ko gukorera uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato biba ihohotera, kuri iyi ngingo hatunzwe agatoki Abagore biyima abagabo ku bushake babwirwa ko naryo ari ihohoterwa rikorerwa Abagabo.

    Uwimana Aliane wari watumiwe nk'umukobwa wahohotewe agaterwa inda ubwo yari afite imyaka 17, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba guhagurukirwa kuko hakigaragara abagabo basambanya abangavu bakabatera inda ntihagire n'icyo babafasha.
    Yavuze ko umugabo wamuteye inda yamwihakanye ndetse ntanabiryozwe akaba yidegembya yaranze no kumufasha kurera umwana.

    Inzego zibishinzwe yazisabye guhaguruka zigata muri yombi abagabo basambanya abana barangiza bakihunza inshingano zo kurera abo babyaye ndetse no kuganiriza urubyiruko rukamenya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ku kamaro k'ubu bukangurambaga yagize ati 'Sinari nsobanukiwe amoko y'ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y'ikiganiro twahawe na  Transparency International Rwanda nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira.'

    Hari n'umwangavu wo mu kigero cy'imyaka 17 wavuze uko yahohotewe n'umugabo akamutera inda agahita ahunga kugeza magingo aya akaba areze umwana mu gihe nawe yarakwiriye kurerwa.
    Uyu mwana wari uhetse mugenzi we yabyaye, yavuze ko yatewe inda n'umugabo w'imyaka 39 ahita ahunga.

    Ku kibazo cy'uyu mwana watewe inda akiri muto, uhagarariye RIB mu Karere ka Gasabo yavuze ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya kugira ngo uyu mugabo wahohoteye uyu mwana ashyikirizwe ubutabera.

     

     

    Src:umuseke

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/gasabo-abagabo-barashinjwa-nabagore-kubakoresha-imibonano-batabanje-kubategura/

  • Umugabo yavumbuye ikiyoka gifite amenyo 100 mu rugo rwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi nzoka nini cyane,yari yihishe mu gisenge cy'iki gikoni ndetse nyiri iyi nzu yabanje kumva urusaku rwayo abona kuyibona niko guhamagara abahanga mu gufata inzoka.

    Iyi nzoka ya metero 3 ariko nini cyane,yarimo kugenda ku gisenge cy'igikoni cy'uyu mugabo utavuzwe amazina ariko utuye mu mujyi wa Brisbane muriAustralia,ayumva ari kureba TV mu cyumba cy'uruganiriro.

    Bwana Steve Brown ukora mu kigo gifata inzoka cya Brisbane North Snake Catchers and Relocation yavuze ko yafashe iki gikoko akoresheje amavuta ashyirwa mu misatsi y'abagore n'igikoresho cya Plastiki.

    Yagize ati 'Abagize urugo barimo kureba televiziyo,bumva urusaku.Bagiye kureba ikibaye,babona iki kiyoka kinini.'

    Uyu mugabo yavuze ko byamusabye isaha no kwihangana kugira ngo abashe gufata iyi nzoka nini yaje kujyanwa mu ishyamba riri kure cyane y'ingo z'abaturage.

    Brown Yagize ati 'Nayifashe nyuma yo kusunika nkoresheje ikintu kirekire cya pulasitiki n'amavuta ajya mu musatsi yatumye inzu ishyuha cyane hanyuma iyi nzoka ishaka uko yahunga.

    Nubwo iyi nzoka nta bumara igira,ariko iramutse irumye umuntu byamugiraho ingaruka zikomeye kuko ifite amenyo asaga 100.'

    Brown yaburiye abanya Australia ko izi nzoka zigiye gutangira gushaka ahantu heza hashyushye zubaka cyane ko iki gihugu kigiye kujya mu mpeshyi iba ishyushye cyane bityo bakwiriye gukinga neza amadirishya n'inzugi.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yavumbuye-ikiyoka-gifite-amenyo-100-mu-rugo-rwe-amafoto

  • Gakenke: Abagize imboni z’isuku n’isukura biyemeje kuba umusemburo mu guhashya COVID-19 –

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, ubwo Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) utewe inkunga na CARE International bashyikirizaga ku mugaragaro ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke indangururamajwi 74 zizifashishwa n’abagize Imboni z’Isuku n’Isukura mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 n’izindi ndwara zituruka ku mwanda binyuze mu kunoza isuku n’isukura.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu rwego rw’umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku byerekeye isuku n’isukura (Hygiene and Behavior Change Communication, HBCC) uterwa inkunga na CARE International, ugashyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu.

    Abashyikirijwe izi ndangururamajwi bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho gukangurira abo bashinzwe gukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo.

    Niwemugeni Delphine, umwe mu bahawe izi ndangururamajwi yagize ati “Nk’abantu twahawe indanguramajwi, ni izindi mbaraga twabonye ziyongera ku zo twari dusanzwe dukoresha bikaba bizatworohera gutambutsa ubutumwa bwerekeye isuku n’isukura ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye, bigamije imibereho n’ubuzima bwiza bw’abatuye Akarere.

    Yashishikarije kandi abahawe izi ndangururamajwi kurushaho kugira uruhare mu gukangurira abo bashinzwe kunoza isuku n’isukura ndetse no mu ikurikiranabikorwa.

    Yagize ati “Nta cyo muzitwaza kuko umushinga HBCC watanze inkunga ifatika. Dukwiye gukurikirana ibyo bikorwa byose ngo bigere ku ntego z’umushinga.”

    Yashimye igikorwa cyo guhabwa indangururamajwi asaba ko zitaba izo kubika mu Kagali ahubwo ko zakoreshwe hose.

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19, no kunoza isuku n’isukura mu Midugudu yose y’Akarere ka Gakenke.

    Ati “Izi ndanguramajwi zishobora kwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Akarere.”

    Yashimiye ubuyobozi mu nzego zitandukanye ubufatanye badahwema kugaragaza kandi abasezeranya ko AEE Rwanda izakomeza gufatanya n’Akarere mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda hirya no hino mu Turere uwo muryango ukoreramo.

    Izi ndangururamajwi zatanzwe zifite agaciro ka 2 950 000 Frw abazihawe babarizwa mu Tugari 74 two mu Karere ka Gakenke. Iki gikorwa kiri kubera no mu tundi Turere uyu mushinga ukoreramo ari two Rulindo, Nyabihu na Ngororero.

    Ni igikorwa kije gikurikira ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku isuku n’isukura muri utu Turere aho imiryango 25,562 yahawe ibikoresho by’isuku n’isukura, ndetse hagatangwa n’isabune z’amazi 166,528 ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo by’amashuri, ibiro by’utugari n’imirenge, n’ahandi. Hatanzwe kandi ibigega 56 byo gufasha abantu kubona amazi mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura.

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Ubuyobozi bw’Umurenge bwiyemeje kuba hafi abaturage indangururamajwi zigakoreshwa neza

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n'ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe 'Global Health Summit' yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b'ibihugu biri muri G20, abayobozi b'ibigo bikora imiti ndetse n'abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by'inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by'izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw'Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati 'Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n'ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n'ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.'

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n'ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati 'Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry'inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n'ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n'ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.'

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko afite icyizere cy'uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n'umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-u-rwanda-rugeze-kure-ibiganiro-n-ibigo-bizakorera

  • Muhanga: Imibiri 906 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y'ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy'abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n'amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy'abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk'imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y'aho imibiri y'abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y'ahajugunwe imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-imibiri-906-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-imaze-kuboneka-mu-bitaro

  • Imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi yakoze impanuka –

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo imodoka zari zitwaye aba bayobozi zageraga mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ikaba yari mu itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi ubwo yerekezaga i Nyamasheke.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ariko n’ubwo byagenze gutyo ngo ntan’umwe wigeze witaba Imana mu bari bayirimo uretse Semwaga ndetse n’uwari uyitwaye w’imyaka 38, bakomeretse ku buryo bukomeye.

    Umwe mu bari bari muri iri tsinda riherekeje Minisitiri Gatabazi utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo kandi Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien gusa we ntacyo yabaye.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20. Rivuga kandi ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.

    Bamwe mu bari bari muri iyi modoka bakomeretse

    Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye

  • Muhanga: Imibiri 906 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi –

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy’abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n’amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy’abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk’imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y’ahajugunwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n’ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure –

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe ‘Global Health Summit’ yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b’ibihugu biri muri G20, abayobozi b’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by’inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by’izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati “Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n’ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n’umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda

  • Gusoma urubanza rwa Visi Meya wa Burera byongeye gusubikwa ubugirakabiri #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Mata 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel na Visi Meya Manirafasha bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye.

    Urukiko rwari rwanzuye ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 11 Gicurasi 2021 ariko icyo gihe biza gusubikwa kuko umucamanza waruciye yari mu mahugurwa rwimurirwa kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 ari nabwo ryongeye gusubikwa rigashyirwa kuwa 17 Kamena 2021 saa cyenda.

    Ubwo uru rubanza rwasozwaga, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be baregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta n’ibindi byaha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu mu gihe bose bahakanaga ibyo baregwaga.

    Bamwe mu bitabiriye isomwa ry’uru rubanza ritagaragayemo n’umwe mu baregwa, bavuga ko isubikwa ryarwo ribateza igihombo kuko baza bateze ndetse bakirirwa barutegereje kandi bashoboraga kubimenyeshwa kare bagasaba ko iyi mikorere yakosorwa.

    Nayigiziki ni umwe muri bo uturuka mu Murenge wa Butaro Manirafasha yahoze ayobora, yagize ati “Ubushize twaraje tuhagera nka saa saba turahirirwa bigeze saa kumi n’imwe baratubwira ngo bararusubitse, twageze murugo bwije cyane none n’ubu ngo barongeye ! Biraduhombya cyane kuko tugera ino dutegesheje ibihumbi bibiri gutaha bwo ararenga kuko buba bwije, bajye babitumenyesha kare dutahe cyangwa ntitwirirwe tuza.”

    Mutesi Nadia we yagize ati “Nk’uko bamanika amatangazo y’abaraburana abe ariko bajya banamanika n’imanza ziri busomwe kuko twirirwa hano bakatubwira umwanzuro bwije, bidutwarira umwanya twategereje, gutega ngo dutahe bwije biratugora kuko ahenshi dukoresha moto, iyi mikorere bibaye byiza bazayikosora.”

    Usibye Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

    Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyahaIngingo ya 138 ivuga ko urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe.

    Iyo bitabaye ibyo umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije bafatirwa ibihano byerekeranye n’imyitwarire mu kazi. Impamvu zatumye urubanza rudasomwa mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi y’urubanza.

    Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w’isomwa ry’urubanza cyangwa se ngo abe yarahagarariwe, amenyeshwa n’umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha w’inkiko uko urubanza rwaciwe hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imenyesha ry’inyandiko z’urukiko, ariko isomwa kuri uru rubanza ryo rizaba hashize iminsi 66 kuko ruzasomwa kuwa 17 Kamena rwaraburanishijwe kuwa 12 Mata 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gusoma-urubanza-rwa-Visi-Meya-wa-Burera-byongeye-gusubikwa-ubugirakabiri

  • Umuraperi yahaye umwana we w'imyaka 2 impano y'imodoka ya Lamborghini ihenze cyane #rwanda #RwOT

    Bwana Timur Ildarovich Yunusov uzwi nka Timati,yavuze ko yaguriye iyi modoka uyu mwana w'imyaka 2 ariko ngo azayimuha abaye mukuru.

    Uyu muhanzi yahaye uyu mwana we igikinisho cy'iyi modoka yamuhaye kugira ngo ategereze iyi ihenze.

    Video y'uyu muhanzi ari guha iyi modoka umwana we yaciye ibintu hirya no hino kuko yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abarenga miliyoni 16.

    Uyu muraperi yagaragaye atwaye uyu mwana we mu modoka ye arangije amugeza kuri iyi modoka yamuguriye.

    Uyu muhanzi yahise afungura iyi modoka nziza ya Lamborghini Aventador SVJ niko kuvuga ko ari impano yaguriye uyu muhungu ariko azayimuha yujuje imyaka 16.

    Timati afite abana 2 barimo uwitwa Alisa w'imyaka 7 yabyaranye n'umunyamideli,Alena Shishkova n'uyu mwana w'imyaka 2 witwa Ratmir yabyaranye n'umunyamakuru witwa Anastasia Reshetova.

    Umuhanzi Timati asanzwe ari n'umushabitsi mu byo kogosha,gushyiraho Tattoos no gucuruza za restaurants.

    Uyu Murusiya yavuze ko iyi modoka azaba ari kuyitwara kugeza ubwo uyu mwana we azakura akayimuha.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuraperi-yahaye-umwana-we-w-imyaka-2-impano-y-imodoka-ya-lamborghini-ihenze