Blog

  • Nigeria: Umugaba w'ingabo yapfiriye mu mpanuka y'indege. #rwanda #RwOT

    Byabaye ubwo indege yari arimo yari irimo kugerageza kugwa ikirere kimeze nabi, nkuko igisirikare kibivuga. Abandi basirikare 10, barimo n'abari batwaye iyo ndege, na bo bapfuye.

    Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko “ababajwe bikomeye” n'iyo mpanuka.

    Jenerali Attahiru, wari ufite imyaka 54, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo yari yashyizwe kuri uwo mwanya, mu ivugurura ryakozwe mu rwego rwo hejuru mu gisirikare.

    Iryo vugurura ryabaye bijyanye na gahunda ya leta yo kuvugurura igisirikare ngo kirusheho gutanga umusaruro mu rugamba rumaze imyaka irenga 10 rwo kurwanya indagondwa ziyitirira idini ya Islam.

    Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo iyo ndege yari irimo kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kaduna International Airport.

    Kuri Twitter, Perezida Buhari yavuze ko iyo mpanuka ari “ugupfusha ab'ingenzi… mu gihe ingabo zacu zitezweho gusoza ibibazo byo mu rwego rw'umutekano igihugu kirimo”.

    Iyo mpanuka yo ku wa gatanu ibaye hashize amezi atatu indi ndege y'igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu nzira yo ku kibuga cy'indege cyo mu murwa mukuru Abuja, ikica abantu barindwi bose bari bayirimo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/nigeria-umugaba-w-ingabo-yapfiriye-mu-mpanuka-y-indege

  • Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA. #rwanda #RwOT

    Golden States warriors ya kabuhariwe Stephen Curry yatsinzwe na Memphis Grizzlies amanota 117-112 ibura amahirwe yo kugera mu makipe umunani (8) ya mbere ahatanira shampiyona ya NBA.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa munani(8) mu gice cy'iburengerazuba (Western Conference) hagati ya Golden States warriors na Memphis Grizzlies.

    Ni umukino waranzwe no gukanirana ku mpande zombi byatumye iminota isanzwe y'umukino irangira amakipe yombi anganya amanota 99-99, Memphis Grizzlies yaje gutsinda hitabajwe iminota itanu (5′) y'inyongera (Over time).

    Gutsindwa Kwa Golden states warriors bivuze ko itazagaragara mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka igikombe cyo mu cyerekezo cy'iburengerazuba ari na cyo gihesha ikipe gukina n'iyabaye iya mbere iburasirazuba hashakwa igikombe cya shampiyona ya NBA.

    Zimwe mu mpamvu zitumye Golden states warriors ibura mu makipe umunani harimo Ivunika rya Klay Thompson ryashegesheje iyi kipe cyane byatumye Stephen asa n'uwikorera iyi kipe wenyine, kuba ifite abakinnyi bakishakisha muri NBA no kuba uyu mwaka w'imikino wararanzwe n'itungurana ku makipe atandukanye.

    Amakipe 8 azakina imikino ya nyuma ya NBA ni : Miami Heats, Milwaukee Bucks , Dallas Maverick, Los Angeles Clippers, Denver Nuggets, Portland Trail Blazers, Washington Wizard na Philadelphie 76ers.

    Imikino ya Playoffs iratangira kuri uyu wa Gatandatu :

    Saa 20h00′ Milwaukee Bucks vs Miami Heats
    Saa 22h00′ : Los Angeles Clippers vs Dallas Maverick

    Ku cyumweru:

    Denver Nuggets vs Portland Trail Blazers
    Philadelphie 76ers vs Washington Wizard.

    The post Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-nshuro-ya-kabiri-yikurikiranya-ikipe-ya-golden-states-warriors-yabuze-itike-iyihesha-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-nba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-nshuro-ya-kabiri-yikurikiranya-ikipe-ya-golden-states-warriors-yabuze-itike-iyihesha-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-nba

  • Ishavu ku bagore b’i Musanze basaziye mu buharike –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko muri aka karere ka Musanze hari abagabo bafite abagore barenze umwe kandi ko ari kimwe mu biteza amakimbirane yo mu miryango akigaragara muri aka karere.

    Uwamahoro Claudine w’abana barindwi yagize ati “Nk’ubu njye twabyaranye abana barindwi mu myaka 15 tumaranye ariko tutarasezeranye. Ntiyari kunta ngo ajye gushaka uwo wundi na we bamaze kubyarana abana barindwi ngo yibagirwe kujya anahahira abana be ngo ni uko tutasezeranye. None se nabona icyo kubagaburira nkanabona amafaranga y’ishuri ryabo?”

    Mukamana Florence w’abana batanu we avuga ko abana be n’aba mukeba we bahora bashyamiranye kubera imitungo.

    Ati “ Umugabo yaramparitse tumaranye imyaka 20 ajya gushaka undi kandi dufitanye abana icyenda. Ubu rero ikibazo gihari ni uko bahora bapfa imitungo umwe ngo hano ni mu kwanjye n’undi ngo ni mu kwanjye. Aba avuga ngo agiye gushaka undi, ubu se murabona atari ikibazo?”

    Mukamana Nadège w’imyaka 56 ufite abana umunani. Ahamya ko kuva umugabo we yamuharika hari nshingano nyinshi yirengagije atacyuzuza kandi zimureba.

    Ati “None se wavuga ko ubayeho neza umugabo ataguhahira ari wowe wirirwa ujya guhigira abana icyo barya? Umugabo yashatse undi ubu amaze kumubyarira abana batandatu, wenda ibyo simbyanze ariko ikibazo ni uko atajya yibuka ko nanjye namubyariye ngo abahahire. Ni ukuza aje gutongana gusa.”

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeza ko iki kibazo cy’abantu bamaze igihe babana n’abagabo batasezeranye gihari, kandi ko gihangayikishije.

    Ati “ Icyo kibazo kirahari ariko abenshi batasezeranye baje no guharikwa ni abakuze baba barasezeranye mbere bakabyarana hari n’imitungo bashakanye. Abo nibo turi kugenda dufasha kugira ngo basezerane n’ubwo baba bakuze, tubabwira ko bagomba gushaka umugore umwe kandi bagasezerana kugira ngo tutazagwa muri ibyo bibazo abakuze bari kugaragaza.”

    Meya Nuwumuremyi yasabye abaturage ko umugabo aba agomba kugira umugore umwe n’umugore na we agashaka umugabo umwe kandi bagasezerana kubera ko iyo bashaje batarasezeranye biba ikibazo kuri bo no ku bana babo, no ku gihugu muri rusange.

    Abagore baharitswe muri Musanze bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo no kurera abana bonyine

  • Amerika yahaye u Rwanda imashini ifasha abaganga kuvura COVID-19 –

    Mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Gicurasi 202, yavuze ko iyo mashini igendanwa ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, izatanga ubufasha bwihuse mu kongera ubushobozi bw’ibitaro bwo gusuzuma no kuvura abarwayi ba COVID-19, muri ibi bihe Akarere ka Karongi gakomeje guhangana n’icyorezo.

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, wari uyoboye itsinda ryajyanye iyo mashini i Karongi yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati “Amerika n’u Rwanda bifite ubufatanye bukomeye mu bikorwa bijyanye n’ubuzima rusange kandi bufasha mu gukiza ubuzima bwa benshi; tukaba twizera ko iyi mashini igezweho izifashishwa aho ikenewe cyane hose.”

    Byitezwe ko iyo mashini izafasha Ishami rishinzwe abarwayi b’indembe (ICU) kuri ibyo bitaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukankusi Vestine, yavuze ko iyo mashini izafasha kurushaho mu kunoza serivisi z’ubuzima ku batuye mu Ntara y’Uburengerazuba bose.

    Ati “Twishimiye cyane kwakira iyi mashine ya X-ray ivuye muri Ambasade ya Amerika. Izafasha ibitaro bya Kibuye gutanga serivisi z’ubuzima zinoze kurushaho ku barwayi bo mu Ntara y’Uburengerazuba bose.”

    Usibye gufasha gusuzuma abarwayi ba COVID-19, X-ray izanafasha mu gusuzuma izindi ndwara z’ubuhumekero no kugeza ubufasha ku barwayi barembye mu gihe gikwiriye.

    Hatangajwe ko ari iya mbere ije ikaba izakurikirwa n’izindi zizahabwa ibitaro bitandukanye mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, binyujijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Amerika gikorera muri Afrika (AFRICOM), ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (US OHDACA).

    Nyuma yo gutanga imashini Ambasaderi Vrooman yanajyanye n’abahagarariye ibigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’ibanze gusura inyubako nshya yakiririrwamo indembe ku bitaro bya Kibuye.

    Uretse iyi mashini yatanzwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyateye inkunga ibitaro bya Rwamagana, Kibungo na Nyagatare mu kurwanya COVID-19 kinatanga imashini zongerera abarwayi umwuka ku bitaro bya Kibuye.

    Ni ibikorwa byose biva mu nkunga yatanzwe umwaka ushize ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Imashini yatanzwe uyu munsi ni imwe mu nkunga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

    Iyi nkunga yafashije kandi kubaka ubukarabiro bw’intoki hirya no hino mu gihugu, ifasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi, gukurikirana abarwayi, ibikoresho byo muri laboratwari; imashini zongerera abarwayi umwuka, izifashishwa mu gukurikirana abarwayi, ibitanda by’abarwayi, kubaka ibyumba bifasha indembe, ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura, imiti, amasabune n’ibikoresho birinda abaganga n’abaforomo kwandura.

    Imashini yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi

  • Mu masaha atatu, abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batambaye udupfukamunwa –

    Nk’uko bisanzwe ko Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, mu Mujyi wa Musanze hari hamaze gufatwa abantu 50 barimo abatambaye agapfukamunwa n’abakambaye nabi, bajyanwa muri Stade kwigishwa no gucibwa amande.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abaturage kutirara na gato kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bigasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Ingamba zo kwirinda Covid-19, zirakomeje kuko yo iracyahari kandi ihitana n’ubuzima bw’abantu murabibona, turasaba abaturage kutirara na gato bubahirize amabwiriza yatanzwe kuko iyo bitubahirijwe dushiguka icyorezo cyakwirakwiye bigatwara imbaraga nyinshi mu kukirwanya ndetse kigatwara n’ubuzima bw’abaturage.”

    “Ntabwo tuzemera ko dutsindwa kubera uburangare bwagaragara, ingamba zirazwi uzirenzeho turamwigisha ariko tukanabahana kuko abenshi barabizi ni uko haba habayeho kudohoka kandi ntawe tuzemerera ko adusubiza inyuma ku ntambwe zo kwirinda twari tugezeho.”

    Mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka, Akarere ka Musanze kari mu bihe bidasanzwe kubera ubwiyongere bw’ubwandu.

    Mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abantu batambaye udupfukamunwa

  • Amerika yahaye u Rwanda imashini ifasha abaganga kuvura COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Gicurasi 202, yavuze ko iyo mashini igendanwa ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, izatanga ubufasha bwihuse mu kongera ubushobozi bw'ibitaro bwo gusuzuma no kuvura abarwayi ba COVID-19, muri ibi bihe Akarere ka Karongi gakomeje guhangana n'icyorezo.

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, wari uyoboye itsinda ryajyanye iyo mashini i Karongi yavuze ko ubufatanye bw'icyo gihugu n'u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati 'Amerika n'u Rwanda bifite ubufatanye bukomeye mu bikorwa bijyanye n'ubuzima rusange kandi bufasha mu gukiza ubuzima bwa benshi; tukaba twizera ko iyi mashini igezweho izifashishwa aho ikenewe cyane hose.'

    Byitezwe ko iyo mashini izafasha Ishami rishinzwe abarwayi b'indembe (ICU) kuri ibyo bitaro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukankusi Vestine, yavuze ko iyo mashini izafasha kurushaho mu kunoza serivisi z'ubuzima ku batuye mu Ntara y'Uburengerazuba bose.

    Ati 'Twishimiye cyane kwakira iyi mashine ya X-ray ivuye muri Ambasade ya Amerika. Izafasha ibitaro bya Kibuye gutanga serivisi z'ubuzima zinoze kurushaho ku barwayi bo mu Ntara y'Uburengerazuba bose.'

    Usibye gufasha gusuzuma abarwayi ba COVID-19, X-ray izanafasha mu gusuzuma izindi ndwara z'ubuhumekero no kugeza ubufasha ku barwayi barembye mu gihe gikwiriye.

    Hatangajwe ko ari iya mbere ije ikaba izakurikirwa n'izindi zizahabwa ibitaro bitandukanye mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y'Ingabo ya Amerika, binyujijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Amerika gikorera muri Afrika (AFRICOM), ku bufatanye n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (US OHDACA).

    Nyuma yo gutanga imashini Ambasaderi Vrooman yanajyanye n'abahagarariye ibigo nderabuzima n'ubuyobozi bw'ibanze gusura inyubako nshya yakiririrwamo indembe ku bitaro bya Kibuye.

    Uretse iyi mashini yatanzwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyateye inkunga ibitaro bya Rwamagana, Kibungo na Nyagatare mu kurwanya COVID-19 kinatanga imashini zongerera abarwayi umwuka ku bitaro bya Kibuye.

    Ni ibikorwa byose biva mu nkunga yatanzwe umwaka ushize ya miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Imashini yatanzwe uyu munsi ni imwe mu nkunga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

    Iyi nkunga yafashije kandi kubaka ubukarabiro bw'intoki hirya no hino mu gihugu, ifasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi, gukurikirana abarwayi, ibikoresho byo muri laboratwari; imashini zongerera abarwayi umwuka, izifashishwa mu gukurikirana abarwayi, ibitanda by'abarwayi, kubaka ibyumba bifasha indembe, ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura, imiti, amasabune n'ibikoresho birinda abaganga n'abaforomo kwandura.

    Imashini yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ubufatanye bw'icyo gihugu n'u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yahaye-u-rwanda-imashini-ifasha-abaganga-kuvura-covid-19

  • Ishavu ku bagore b'i Musanze basaziye mu buharike – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko muri aka karere ka Musanze hari abagabo bafite abagore barenze umwe kandi ko ari kimwe mu biteza amakimbirane yo mu miryango akigaragara muri aka karere.

    Uwamahoro Claudine w'abana barindwi yagize ati 'Nk'ubu njye twabyaranye abana barindwi mu myaka 15 tumaranye ariko tutarasezeranye. Ntiyari kunta ngo ajye gushaka uwo wundi na we bamaze kubyarana abana barindwi ngo yibagirwe kujya anahahira abana be ngo ni uko tutasezeranye. None se nabona icyo kubagaburira nkanabona amafaranga y'ishuri ryabo?'

    Mukamana Florence w'abana batanu we avuga ko abana be n'aba mukeba we bahora bashyamiranye kubera imitungo.

    Ati ' Umugabo yaramparitse tumaranye imyaka 20 ajya gushaka undi kandi dufitanye abana icyenda. Ubu rero ikibazo gihari ni uko bahora bapfa imitungo umwe ngo hano ni mu kwanjye n'undi ngo ni mu kwanjye. Aba avuga ngo agiye gushaka undi, ubu se murabona atari ikibazo?'

    Mukamana Nadège w'imyaka 56 ufite abana umunani. Ahamya ko kuva umugabo we yamuharika hari nshingano nyinshi yirengagije atacyuzuza kandi zimureba.

    Ati 'None se wavuga ko ubayeho neza umugabo ataguhahira ari wowe wirirwa ujya guhigira abana icyo barya? Umugabo yashatse undi ubu amaze kumubyarira abana batandatu, wenda ibyo simbyanze ariko ikibazo ni uko atajya yibuka ko nanjye namubyariye ngo abahahire. Ni ukuza aje gutongana gusa.'

    Meya w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeza ko iki kibazo cy'abantu bamaze igihe babana n'abagabo batasezeranye gihari, kandi ko gihangayikishije.

    Ati ' Icyo kibazo kirahari ariko abenshi batasezeranye baje no guharikwa ni abakuze baba barasezeranye mbere bakabyarana hari n'imitungo bashakanye. Abo nibo turi kugenda dufasha kugira ngo basezerane n'ubwo baba bakuze, tubabwira ko bagomba gushaka umugore umwe kandi bagasezerana kugira ngo tutazagwa muri ibyo bibazo abakuze bari kugaragaza.'

    Meya Nuwumuremyi yasabye abaturage ko umugabo aba agomba kugira umugore umwe n'umugore na we agashaka umugabo umwe kandi bagasezerana kubera ko iyo bashaje batarasezeranye biba ikibazo kuri bo no ku bana babo, no ku gihugu muri rusange.

    Abagore baharitswe muri Musanze bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo no kurera abana bonyine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishavu-ku-bagore-b-i-musanze-basaziye-mu-buharike

  • Karongi : Imodoka ya V8 yari iri mu rugendo rumwe na Min. Gatabazi yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Imodoka V8 RAD 108G yari mu ziri kumwe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Mu bakomeretse harimo umushoferi w’iyi modoka Kabayija Fredy, n’Umuyobozi Mukuru (DG) Semwaga Angel.

    Iyi modoka yerekezaga mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko yageze mu ikoni irenga umuhanda amafoto agaragaza ko yagonze insina zirayitangira.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, NTAKIRUTIMANA Gaspard yabwiye Umuseke ko impanuka yabaye ahagana saa 10h30 za mu gitondo, akaba avuga ko umushoferi yakomeretse cyane.

    Ati 'Byatewe no kutaringaniza umuvuduko irenga umuhanda igwa ahantu mu rutoki abarimo barakomereka bajyanwa kwa Muganga. Twahageze umushoferi yari yakomeretse cyane, abandi bashoboraga kuvurwa ariko umushoferi na we yajyanwe kwa muganga ariko ni we wari umerewe nabi.'

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bya Kibuye.

    Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu rugendo rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021 yari mu Karere ka Rubavu aho yaganiriye n’Abayobozi b’inzego z’Ibanze bahagarariye abandi kuva ku Karere kugera mu Kagari.

    Yanaganiriye n’Abikorera n’abavuga rikumvikana abasaba kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bagasenyera umugozi umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Imodoka-ya-V8-yari-iri-mu-rugendo-rumwe-na-Min-Gatabazi-yakoze-impanuka

  • Rubavu&Ngororero : Mu minsi ibiri hafashwe udufunyika tw’urumogi ibihumbi 12 #rwanda #RwOT

    Utu dufunyika 12 189 twafashwe mu matariki ya 20 na 21 Gicurasi 2021 ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa ruriya rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Urwafatiwe mu Karere ka Rubavu rwafatanwe uwitwa Subiramunama Boniface w’imyaka 46 na Mujawimana Ratifa w’imyaka 28. Subiramunama niwe warufatanwe ahita ajya kwerekana aho yari arukuye kwa Mujawimana. Subiramunama avuga ko Mujawimana ariwe wamuhuje na musaza we ukorera ubumotari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arwoherereza mushikiwe ajya kurukurayo.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 21 Gicurasi ahagana saa yine za mugitondo abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero,Umurenge wa Muhororo bari bafite amakuru ko hari abantu babiri bagiye gutambuka bafite urumogi. Gusa abo bantu babashije gucika abapolisi ariko urumogi udupfunyika ibihumbi 7,889 bararujugunya.

    Ati 'Abaturage bakimara gutanga ayo makuru abapolisi bateguye igikorwa cyo gufata abari bafite urwo rumogi. Baturukaga mu muhanda Kavumu-Ngororero bari kuri moto bageze ahirengeye babona imodoka bagira ubwoba bararujugunya bariruka,abapolisi babonye basubiye inyuma bihuta bamenya ko aribo, bagiye kureba basanga bahajugunye umufuka urimo urumogi. “

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo bakaba aribo bagira uruhare mu gufata abarucuruza n’abarukwirakwiza binyuze mu gutanga amakuru.

    Ati”Kubera ibyaha bikunze guturuka ku biyobyabwenge n’ukuntu birimo kwangiza urubyiruko, ubu abaturage nibo bafata iya mbere bagaha amakuru Polisi nayo igafata abafite urumogi. Turongera gukangurira abantu gushaka indi mirimo bakora itabashora mu byaha kuko tuzajya tubafata bafungwe.”

    Abafashwe ndetse n’urumogi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    AMATEGEKO ATEGANYA IKI ?

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Ngororero-Mu-minsi-ibiri-hafashwe-udufunyika-tw-urumogi-ibihumbi-12

  • RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB giherereye mu Mujyi wa Kigali, ukaba wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Abitabiriye basobanuriwe agaciro ko kwibuka ndetse basabwa kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’agaciro ariko kwibuka kwiza ari ukwiyubaka no kubaka igihugu.

    Ati “Kwibuka ni uguhozaho, ni ngombwa ko dufata umwanya nk’uyu mu minsi ijana tukibuka bagenzi bacu bazize uko baremwe. Ni ngombwa ko twibuka ndetse twiyubaka kandi dukomeze abacitse ku icumu. Kwiyubaka ni byo bikwiye kudutera ishema.”

    Yakomeje asaba abitabiriye uyu muhango gufata iya mbere mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside kuko bashobora gusubiza u Rwanda ahabi.

    Ati “Nabasabaga ko ‘Never Again’ ijyana n’ibikorwa birimo kurwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kubyinjiza mu bandi. Ntabwo dukwiye kwihanganira na gato uwashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda n’igihugu cyacu muri rusange yifashishije amacakubiri.”

    Dr.Gasana Jean Damascène watanze ikiganiro nk’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe asaba abakozi ba RSSB gutanga amakuru kuri Jenoside mu rwego rwo kwigisha urubyiruko.

    Ati “Umuntu warokotse Jenoside agomba gutanga ubuhamya kuko bugomba kwigisha abandi, hari ibyo wabonye, hari ibyo wumvise, ayo mateka arakenewe kugira ngo yigishe rwa rubyiruko n’abana b’ejo hazaza.”

    Yakomeje asaba abantu bose kutarebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Dufatanye turwanye ingengabitekerezo dukoresheje ibyo dufite, ushobora gusubiza umwe wanditse kuri twitter ahakana Jenoside cyangwa afite ingengabitekerezo cyangwa ukandika ibintu byiza uzi ku Rwanda.”

    Ku ruhande rw’uwari ahagarariye imiryango y’abari bafite ababo bakoraga muri CSR bazize Jenoside, Gasana Adelaide, yashimiye RSSB uburyo iha agaciro ababo bazize uko baremwe.

    Ati “Turashimira RSSB uburyo baduhaye umwanya ngo twibuke abacu ni ibyo gushima. Nasaba abacitse ku icumu rero ko dukwiye kwiyuka kuko abatwiciye abacu bashakaga kutumara, ntidukwiye guheranwa n’agahinda.”

    RSSB yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

    Bashyize indabo ku rwibutso rwa RSSB

    Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere

    RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi babagarariye abandi

    Abatanze ibiganiro basabye abakozi ba RSSB kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yibukije Abanyarwanda ko kwibuka ari igikorwa gifite agaciro

    Dr.Gasana Jean Damascène, wari uhagararaye CNLG yasabye Abanyarwanda kugaragaza amateka yabo

    Gasana Adelaide waruhagarariye imiryango yabuze ababo yashimiye RSSB ko iha abazize Jenoside agaciro bambuwe