Blog

  • Uwacu Julienne yasabye ababyeyi kwirinda kuraga abana ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibyo Uwacu yabivugiye mu kiganiro cyo kuwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiwe mu rugo rw'impinganzima rwa Taba mu Karere ka Huye.

    Ni urugo ruri mu mudugudu utuwe n'izo ntwaza, abasezerewe mu ngabo, abirukanwe muri Tanzania ndetse n'bandi bari bahasanzwe.

    Icyo kiganiro cyatanzwe ku wa 9 Gicurasi 2025 mu rwego rwo Kwibuka no gufasha izo ntwaza kunga ubumwe n'abandi baturanyi bazo.

    Uwacu yavuze ko bibabaje kuba hacyumvikana ingengabitekerezo y'urwango mu Karere u Rwanda ruherereyemo ariko no mu gihugu imbere nyamara bizwi neza aho yagejeje Igihugu mu 1994.

    Ikibabaje kurushaho ni uburyo abakuru bigisha iyo ngengabitekerezo abakiri bato ku buryo ibyaha biyishingiyeho na byo babigaragaramo.

    Ati 'Mu cyumweru cy'icyunamo hari abantu bagiye bibasira imitungo n'imyaka y'abarokotse Jenoside. Hari n'abagerageje kubambura ubuzima abandi bababwira amagabo abakomeretsa. Igiteye impungege kurushaho ni uko mu bantu 84 bagaragaye harimo abana bato batabonye Jenoside cyangwa abo yabaye ari bato cyane.'

    'Twakwibaza tuti umwana w'imyaka 13, 15 na 20 umaze iyo myaka mu gihugu kivuga ubumwe kidaheza mu mashuri no mu kazi, urwo rwango aruvana hehe? Nta handi twarushakira uretse ku babyeyi.'

    Yavuze ko bigayitse kuba hari ababyeyi baha abana uwo murage w'urwango ariko kandi ko abazabifatirwamo batazabura guhanwa, asaba ababyeyi kubyirinda.

    Ati 'Uyu munsi ntwabo twifuza ko urubyiruko rushoboye gukorera Igihugu rwuzura mu magororero kubera Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwo ntabwo ari umurage rwose. Nimureke dufatanye tujye mu rugamba rw'iterambere kuko aho tuva turahazi kandi nta cyiza cy'urwango.'

    Uwacu kandi yashimye izo intwaza ku butwari zagize zigaharanira kubaho, azizeza kuzakomeza kwitabwaho ndetse yibutsa urubyiruko ko kuba abo babyeyi bataba mu miryango yabo kandi barayihoranye ari ikimenyetso ndashidikanywaho cy'uko nta cyiza cya Jenoside.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko Umudugudu wa Taba ari urugero rw'ibishoboka mu kubana mu bumwe kw'ibyiciro bitandukanye by'abantu.

    Ati 'Abatuye mu Mudugudu wa Taba ni urugero rw'ibishoboka mu mibanire myiza kandi n'amajyambere abagereraho rimwe. Si ngombawa ko abantu babana kuko bafite icyo bahuriyeho ahubwo n'ubudasa bw'abantu iyo baturutse impande n'impande na bwo bagira iterambere.'

    Mukarutamu Apolinaria utuye muri urwo rugo rw'impinganzima, yavuze ko mbere yo kuhaza we na bagenzi be bari babayeho mu buryo bwo guheranwa n'agahinda nta muryango ariko ubu babashije komorana ibikomere kandi bagira icyizere cyo kubaho.

    Havugimana Abdu uturanye n'urwo rugo, we yavuze ko bishimiye guturana n'intwaza zo mu mpinganzima kuko ari abaturanyi b'ababyeyi bungutse kandi bafatanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Unity Cub Intwararumuri, Uwacu Julienne yasabye ababyeyi bagifite ingengabitekerezo y'urwango kutayiraga abana

    Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Huye, Rwamucyo Prosper, yavuze ko Umudugudu wa Taba ari urugero rw'ibishoboka mu kubana mu bumwe kw'ibyiciro bitandukanye by'abantu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Unity Cub Intwararumuri ucyuye igihe, Iyamuremye Régine aramukanya n’umwe mu ntwaza

    Nyuma y’ikiganiro cyo kwibuka Unity Club Intwararumuri yasuye intwaza zo mu rugo rw’impinganzima rwa Taba

    Ikiganiro cyo kwibuka cyitabiriwe n’abatuye Umudugudu wa Taba bari mu byiciro by’abaturage

    Intwaza zo mu Mudugudu wa Taba zishimira ko zongeye gususuruka

    Amafoto: Yassipi Esther


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwifuza-ko-urubyiruko-rwagakoreye-igihugu-rwuzura-mu-magororero-kubera

  • Karongi: Batewe impungenge n'igikuku kiri kototera aho batuye – #rwanda #RwOT

    Ni igikuku kimaze imyaka irenga 10 gitenguka gahoro gahoro, ariko aho bigeze abaturage bakaba bavuga ko gishobora kubateza ibyago.

    Tarcisse Tarikinziza utuye hafi y'iki gikuku yabwiye IGIHE ko bataramenya igitera aha hantu gutenguka, agasaba akarere ko kakohereza abize iby'ubutaka bakahapima bakamenyekana igituma hateganguka.

    Ati 'Twayobere igituma hariya hantu hateguka. Buriya hasi harimo urutare ruryohera nk'umunyu, abana bajyaga tuhanyura bakarigataho'.

    Tarikinziza avuga ko kuba aha hantu hahora hatengagurika bibateye impungenge ko umunsi umwe hashobora kuzateza ibyago.

    Ati 'Wabonye ko biri gutenguka bisatira umuhanda n'inzu z'abaturage. Dufite ubwoba ko gishobora kuzaduteza akaga kikadutwara ubuzima n'ibyacu'.

    Nyiranzibariza Agnes w'imyaka 30 avuga ko yakuze ahabona ari akantu gato, akavuga ko ikomeje kwiyongera bibangamiye abantu bahatuye.

    Ati 'Hatagize igikorwa yatwara abantu ikabashyira mu bibazo tukababura. Ubuyobozi icyo tubusaba ni uko badufasha bakaharinganiza neza nk'uko mbere hari hameze'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cryaque, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ko icyiro cya mbere cy'abaturage bari bahatuye bimuwe, imiryango 10 ihasigaye ikaba yaragiriwe inama y'uko idakwiriye kurara muri ariya mazu muri iki gihe cy'imvura.

    Ati 'Buriya ariya mazu y'ubucuruzi ahegereye bakoremo ku manywa ariko nijoro twabasabye ko nta muntu ukwiye kuyararamo. Ikirimo gukorwa mu gukemura ikibazo mu buryo burambye n'uko iriya miryango ihasigaye nayo tugomba kuyimura tukayubakira ahantu hatekanye'.

    Mu karere ka Karongi hari abaturage bafite ubwoba ko igikuku kiri kototera aho batuye kizabateza ibiza

    Mu karere ka Karongi hari abaturage bafite ubwoba ko igikuku kiri kototera aho batuye kizabateza ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batewe-impungenge-n-igikuku-kiri-kototera-aho-batuye

  • Pasiteri Rutayisire yavuze ku nzego enye zikwiye kubazwa ibibazo biri mu rushako mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yagarukaga ku ngingo zitandukanye zatuma abantu bubaka ingo zihamye kandi zibanye neza mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Rero ibyo by'izirara zishya bwacya zikazima, ingo nyinshi ni ko zibaho. Njyewe nkora mu byo kugira abantu inama. Umugore araza akavuga ati umugabo wanjye umuvuze nabi abantu ntiwabakira.'

    Arakomeza ati 'Ni we ushobora gutanga 'lift' ku muntu wese ariko njyewe n'iyo mubwiye ngo anjyane arambwira ati tega 'Taxi Voiture' cyangwa ugende n'amaguru. Kandi si ku bagabo gusa, n'abagore barahari. Hari umugabo wambwiye ati umugore wanjye ashobora kukwica na RIB yakora iperereza ikavuga ko wiyahuye.'

    Rutayisire avuga ko Isi y'uyu munsi ishishikariza abantu kwigenga no kubivamo mu gihe babonye bibaruhije. Agaragaza ko nta gitangaza kirimo kuba abashakanye bashwana kuko abantu bajya mu ngo batarabiteguriwe.

    Avuga ko hari inzego zakabaye zifasha abantu bagiye kubaka urugo ntibibe ibintu biba ku muntu bimeze nk'ibimutunguye. Avuga ko kandi izo nzego ari zo ashyiraho ikibazo cyo kuba nyirabayazana w'ibibazo byose biba mu rushako kuri benshi.

    Ati 'Urwego rwa mbere ni aho tuvukira. Uravutse usanga Papa na Mama babana muri shinyiriza…mpura n'urubyiruko rumbwira ruti mfite ubwoba bwo gushaka kuko ndeba uburyo ababyeyi banjye babanye nkibwira ko ari ko nanjye bizamera. Nta wigeze antoza si Data si Mama, nta wigeze atekereza ko gutegura umukobwa cyangwa umuhungu biri mu nshingano z'ababyeyi.'

    Yakomeje avuga ko urundi rwego ari ishuri kuko umuntu kuva avutse kugeza abaye mukuru, amasaha ye menshi aba ayamarana n'abarimu bityo habayeho inyigisho zijyanye no kurushinga byafasha benshi.

    Ati 'Urundi rwego ni mu ishuri niho tumara igihe kinini. Nkiga ikiburamwaka kirakarangira, nkagera mu mashuri yisumbuye na kaminuza aho umuntu aba ageze igihe cyo kurushinga. Aba bose nta n'umwe wigeze ampa nibura udusomo duke tw'uburyo umuntu yubaka urugo. Ntabyo banteguriye.'

    'Ahandi ha gatatu ni mu itorero nta n'umwe uzamufata ngo amwigishe amuhe ibizamini ngo avuge ati reka tugukoreshe ibizamini turebe ko uzaba umugabo. Urundi rwego rwa kane ni igihugu. Twese ibiba ku bana bacu tubifitemo uruhare.'

    Avuga ko we ku bwe agize ubushobozi bwo kugirwa umuntu ushinzwe kureba uburyo ingo zimeze nabi, yakwicaza izo nzego zose ahereye kuri Guverinoma, aho yakwicaza hamwe abashinzwe uburezi, iby'imiryango ndetse na MINALOC akabasaba gushyiraho inyigisho zizigishwa, bagakurikirana ko abantu biga kubaka ingo nziza.

    Arakomeza ati 'Nkafata abanyamadini nkababwira nti namwe mu byo ngiye kujya ngenzura ni ukureba uburyo mwita ku muryango uhereye ku mwana kugeza igihe arushinze. Nibura n'imiryango tukareba ko hari icyo twagabanyaho. Kuririmba ko ibibazo bihari ntabwo aribyo bizazana ibisubizo. Naho ubundi mba mbona tutazi ibyo turimo.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-rutayisire-yavuze-ku-nzego-enye-zikwiye-kubazwa-ibibazo-biri-mu

  • Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange kigiye guhabwa kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Ibi byakomojweho ku wa 10 Gicurasi 2025, ubwo ubuyobozi, abakozi n'abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) basaga 150 basuraga Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange bituranye.

    Ubutwari bw'abana b'i Nyange, bukomoka ku mutima ukomeye bagaragaje mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero bakabategeka kwitandukanya, Abahutu ukwabo n'Abatutsi ukwabo, barasubiza ngo “Twese turi Abanyarwanda”.

    Umuyobozi mu Rwego Rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yatangaje ko mu rwego rwo gusigasira iki Gicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange, CHENO yiyemeje no kuhagira nyabagendwa kurushaho.

    Mu bihateganyijwe gukorwa, harimo kubaka umuhanda wa kaburimbo urenga ikirometero kimwe, uva ku muhanda munini wa Muhanga-Karongi, kubaka parikingi y'abahasura, ndetse no kubaka aho kuruhukira abantu bica isari.

    Rwaka yavuze ko n'ubwo hari ibyakozwe byinshi mu kuhanoza birimo kuvugurura amashuri yari asakaje amategura agashyirwaho amabati akanashyirwamo ibimenyetso by'amateka y'ibyabereye aha i Nyange, ariko bakomeje kubona ko hari ibikwiye gukomeza kuvugururwa mu kurushuhaho kuhaha agaciro birimo umuhanda mwiza ndetse no kuhatandukanya n'ishuri.

    Ati ''Mu kurushaho kunoza imigendere y'abasura aha i Nyange, twatekereje ko Igicumbi cy'Intwari gitandukanywa n'ishuri nyir'izina kuko abasuraga bajyaga barogoya abanyeshuri babarangaza, ubu tugiye kubaka parikingi yihariye izaba inafite ubwiherero, ndetse n'aho abasura bafatira icyo kurya no kunywa (coffee shop).''

    Yakomeje avuga ko ibi bizajyana no kubaka kaburimbo, izaba iva ku muhanda munini, ikazatuma abahasura barushaho kuhagera bitabagoye mu gihe mbere habaga hari ubunyereri.

    Ati ''Gahunda yo gukora umuhanda yo yaratangiye, kuko ubu ibikorwa byo gutanga ingurane w'aho uzanyura biri gukorwa n'abimurwa batangiye kugenda. Umuhanda uzakorwa na RTDA, abari kubaka umuhanda wa Muhanga ni nabo bazanakomeza uyu.''

    Muri rusange ibikorwa bijyanye no gusigasira Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange bigeze kuri 90% ushingiye ku ko bacyifuza, ibindi bigikeneye imbaraga hakavugwamo no kongera ibitabo mu isomero ry'abahasura kugira ngo bajye bahava bungutse byinshi.''

    Abasura iki Gicumbi cy'Intwara z'Imena cya Nyange bahamya ko kibumbatiye amateka y'urugero rwiza rw'umunyarwanda uboneye u Rwanda rw'ubu rukeneye, wuje ingangagaciro y'ubumwe n'ubunyarwanda nyakuri, bagasaba n'abandi banyarwanda kugira umuhate wo kuhasura bakahavoma amasomo yubaka gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'.

    Kuri ubu, abahasura bakomeje kwiyongera biganjemo abanyeshuri, abakozi b'ibigo bitandukanye ndetse n'abanyamahanga.

    Mu minsi ya vuba umuhanda werekeza ku Gicumbi cy’Intwari z’Imena cya Nyange, uzaba watangiye gushyirwamo kaburimbo

    Mu mpinga y’aka gasozi ni ho hubatse Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu rya Nyange ryashibutse intwari 47 zo mu cyiciro cy’Imena

    Mu busitani bw’Ubutwari hagaragaramo ibyapa biriho amwe mu mateka y’abana n’urubyiruko rwagerageje kurwanya ivangura ritandukanye hirya no hino ku Isi

    Kimwe mu byumba bigaragaza amateka aha ku Gicumbi cy’Intwari z’i Nyange hagaragara intwari 39 zarokotse ubwicanyi

    Muri ubu busitani hagaragara ingero z’intwari mu zo mu bindi bihugu zarwanyije ivangura rishingiye ku ruhu, ku bumuga, igitsina n’ibindi

    Rwaka Nicolas wo muri CHENO yabwiye umuryango mugari wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ko abana b’i Nyange babaye urugero rw’u Rwanda rushya nyuma ya Jenoside

    Ikimenyetso cy’Ubutwari i Nyange

    Ibikorwa byo kwishyura abari bafite ibikorwa ahazanyura umuhanda wa kaburimbo ujya ku Gicumbi cy’Intwari z’Imena za Nyange birarimbanije

    Hari gahunda yo gushyira ibitabo bivuga ku mateka n’ubutwari muri iki cyumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igicumbi-cy-intwari-z-imena-cya-nyange-kigiye-guhabwa-kaburimbo

  • Guverinoma y'u Rwanda yakiranye ibyishimo itorwa rya Papa Leo XIV – Minisitiri w'Intebe Ngirente – #rwanda #RwOT

    Ubwo butumwa yabutangiye mu gitambo cya misa cyateguwe na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwishimira ko yabonye Papa mushya. Ni igitambo cyaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025.

    Cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Édouard, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Kayisire Marie Solange.

    Iyo misa kandi yitabiriwe na bamwe mu badipolomate bakorera mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan abihayimana ndetse n'abakiristu Gatolika.

    Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko u Rwanda rwishimiye itorwa ry'umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika by'umwihariko kuba umwe mu bamutoye ari Umunyarwanda.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yakiranye ibyishimo itorwa rye [Papa Leo XIV] kandi turamwifuriza kuzagira ishya n'ihirwe mu mirimo mishya yo kuyobora Kiliziya. By'umwihariko turashima ko bwa mbere mu mateka y'Igihugu cyacu umwe mu bakaridinali batoye Papa ari Umunyarwanda. Nyir'icyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we twongeye kumushima cyane.'

    Minisitiri w'Intebe yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimira intambwe nziza umubano warwo na Kiliziya ugezeho kandi ko rwiteguye gukomeza gukorana n'ubuyobozi bushya bwayo.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda irashima intambwe nziza imaze kugerwaho mu konoza umubano mwiza uranga Kiliziya Gatolika n'Igihugu cyacu cy'u Rwanda. Turizera ko nyir'ubutungane Papa Leo XIV azakomereza aho Papa Francis yari agejeje kandi natwe nka Guverinoma y'u Rwanda tumwijeje gukomeza gukorana neza na Kiliziya Gatolika nk'uko bisanzwe.

    Dr. Ngirente yashimangiye ko ubutumwa Papa Leo XIV yatanze agitorwa bwo gusaba amahoro na bwo bwakiriwe neza kandi bushyigikiwe n'u Rwanda kuko nta terambere rishoboka abaturage badatekanye.

    Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, yashimye uburyo Papa Leo XIV yasohoje neza inshingano yari afite mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya ndetse asaba abandi kumusabira no kwifatanya na we mu rugendo yatangiye rw'ubutumwa bushya.

    Yagize ati 'Mu ntangiriro y'ubutumwa bwa Papa Leo XIV twifatanye na we tubaho neza mu mihamagaro yacu itandukanye haba mu miryango yacu n'aho dukorera.'

    Visi Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Harolimana Vincent, yavuze ko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda yifatanyije n'Isi yose mu kwishimira itorwa rya Papa mushya Leo XIV kandi ko bamusabira kugira ngo asohoze inshingano ze.

    Ati 'Umushumba wa Kiliziya ku Isi hose ahamagariwe guhagarira Kiristu no gukomeza abakiristu bose mu kwemera no kuba inkomoko y'ishingiro ry'ubumwe mu kwemera no mu rukundo.'

    Musenyeri Harolimana kandi yashimiye Perezida Paul Kagame na Leta y'u Rwanda muri rusange uburyo bababaye hafi mu rupfu rwa Papa Francis.
    Papa Leo XIV ni Umunyamerika w'imyaka 69 woterewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku itariki 8 Gicurasi 2025 asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Édouard yavuze ko ari icyubahiro n'ishema kuba bwa mbere mu mateka Umunyarwanda ari mu batoye Papa

    Abakirisitu Gatolika bari babukereye

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iyi misa

    Visi Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Harolimana Vincent yavuze ko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda yifatanyije n'Isi yose mu kwishimira itorwa rya Papa mushya Leo XIV

    Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan yashimye uburyo Papa Leo XIV yasohoje neza inshingano yari afite mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-yakiranye-ibyishimo-itorwa-rya-papa-leo-xiv-minisitiri-w

  • Yatangiye iby'ubukerarugendo bamwita umuseriveri, none ayobora ishami ryabwo muri PSF: Inkuru ya Ngenzi – #rwanda #RwOT

    Avuga ko urwo rugendo yarwigiyemo byinshi byamugejeje kuri uwo mwanya ndetse hari n'amasomo asangiza abandi.

    Ngenzi yize 'Management' mu yahoze ari KIST ariko kubera uburyo yakuze akunda ubukerugendo byatumye mu 2002 abibangikanya no gukora muri Hotel Okapi ashinzwe abakiliya basabye umwanya (reservations).

    Yakoze kandi muri Intercontinental Hotel Kigali ubu yabaye Serena Hotel no muri Kivu Sun.

    Ngenzi avuga ko muri urwo rugendo abantu bamuciye intege, bamubwira ko ibyo bintu yagiyemo bisuzuguritse umuntu wiga kaminuza adakwiye kubikora.

    Ati 'Abantu barambwiraga ngo ugeze muri kaminuza none ugiye kwiga gutanga amafunguro? Imyaka yose wize ni byo ugiyemo kandi biriya ari iby'abaswa bananiwe ibindi.'

    Mu rugendo rwe mu by'amahoteli n'ubukererugendo ntiyacitse intege kuko ubwo muri KIST batangizaga iryo shami ari na ryo ryonyine ryari mu Rwanda yahise arikomerezamo.

    Ntibyagenze neza ariko, kuko rya shami ryaje guhagarara ahize umwaka umwe bituma akomereza muri Afurika y'Epfo kurirangiza ndetse yongeraho n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Yahize na bwo abibangikanya no gukora mu mahoteli muri Afurika y'Epfo kugeza mu 2010 atashye mu Rwanda.

    Ageze mu Rwanda yigishije igihe gito muri kaminuza iby'amahoteli n'ubukerarugendo, aza gukomereza muri RwandAir akora mu byo kwamamaza ubukerarugendo no kwagura ingendo zayo ndetse akora no mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), mbere yo kujya gukora mu ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'abikorera.

    Yavuze ko muri urwo rugendo hari benshi bamucaga intege bamubwira ko atahabwa imyanya ikomeye nta bantu baziranye nyamara we yizereye mu bushobozi bwe no kubugaragaza.

    Ati 'Hari abambwiraga ngo nta hantu nagera ntafite umuntu unsunika. Muri RwandAir abantu bumvaga ngo ntahabona umwanya w'ubuyobozi gutyo gusa no muri RDB. Abandi batinyaga kugasaba ngo nta muntu ukomeye bahazi. Umuntu utigiriye icyizere ngo asabe akazi aba yibuza amahirwe. Naba umuhamya ko ushobora kuzamuka nta muntu ugusunitse kubera ubushobozi gusa.'

    Ngenzi avuga ko mu myaka icyenda yamaze muri RDB, itanu muri yo yari ayoboye ishami ryo kwakira abantu neza aho by'umwihariko yishimira umusanzu yatanze mu guteza imbere gahunda yiswe Na Yombi hirya no hino mu gihugu.

    Indi myaka ine yayimaze muri RDB akora mu ishami ryo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda by'umwihariko gahunda ya Visit Rwanda n'ubukererugendo bushingiye ku nama n'ibindi bikorwa (MICE).

    Muri Tourism Chamber yahageze mu 2020 aho yari akuriye umushinga wa TradeMark Africa w'ubukerarugendo muri Afrurika y'Iburasirazuba (East Africa Tourism Platform).

    Mu 2023 nibwo yahahawe akazi nk'umukozi wungirije umuyobozi mukuru, inshingano yakoze kugeza agizwe umuyobozi mukuru.

    Ngenzi avuga ko urwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo mu Rwanda ubu rumaze kugira ishusho ifatika ku buryo harimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro haba mu gushoramo imari no gushaka akazi.

    Yibukije urubyiruko by'umwihariko ko hari uburyo bwinshi Leta irworohereza kwisanga muri urwo rwego, arusaba kudatera inyoni ayo mahirwe.

    Ngezi Yves avuga ko kwigirira icyizere biri mu byamugejeje ku gukora mu myanya ikomeye mu by’amahoteli n’ubukerarugendo

    Kubera inkuru ye, Ngezi Yves ni umwe mu bari kugira uruhare mu bukangurambaga 'Empower30' bwatangijwe na Carcarbaba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatangiye-iby-ubukerarugendo-bamwita-umuseriveri-none-ayobora-ishami-ryabwo

  • Umupaka wa Rusizi II ugiye kwimukira mu nyubako nshya – #rwanda #RwOT

    Ni umupaka umaze igihe uvugururwa kugira ngo ujyanishwe n'igihe, muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo gutangira serivisi ahantu heza.

    Umujyi w'Akarere ka Rusizi ufite umwihariko wo kuba ukora ku bihugu bibiri u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu byo barimo gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza yabo harimo n'ibikorwaremezo by'umwihariko ibikorwa byoroshya ubuhahirane hagati y' u Rwanda na Congo.

    Ati “Mu mishinga yatangiye harimo icyambu cya Rusizi (Kivu Port), bigaragara ko kizadufasha mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kongera urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu binyuze mu kiyaga cya Kivu. Umushinga wa kabiri ni uriya mupaka wa Rusizi II nawo ugiye kuzura mu minsi 45. Mu minsi ishize twari twahasuye uzaba utangiye gukora”.

    Meya Sindayiheba avuga ko umupaka wa Rusizi II uzaba ufite umwihariko wo gukora mu buryo budahagarara.

    Ati “Nawo rero uzadufasha mu kongera urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa”.

    Serivisi zizatangira muri izi nyubako nshya ni izisanzwe zitangirwa mu nyubako zikuze ziri kuri uyu mupaka. Muri zo harimo ibijyanye n'imisoro n'amahoro, Polisi y'igihugu, no kwakira abinjira n'abasohoka.

    Umupaka wa Rusizi II ufite umwihariko wo kuba ariwo unyuraho inka nyinshi u Rwanda rugurisha muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari nabyo byatumye ushyirwaho inzira yihariye y'amatungo.

    Imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi umupaka wa Rusizi ya kabiri uhuza u Rwanda na RDC irarimbanyije, aho izatwara miliyari zirenga 8 Frw.

    Mu Banyarwanda bakoresha cyane umupaka wa Rusizi harimo abagore basaga 3000 bibumbiye mu makoperative 96 acuruza imboga hagati y'u Rwanda na Congo.

    Izi nyubako zizuzura zitwarenga arenga miliyari 8Frw

    Imwe mu nzu nshya zigiye gukoreramo serivisi zitangirwa ku mupaka wa Rusizi II


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umupaka-wa-rusizi-ii-ugiye-kwimukira-mu-nyubako-nshya

  • Imishinga y'ubwubatsi Umujyi wa Kigali uhanze amaso mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu mishinga ihanzwe amaso muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025, harimo uwo kubaka gare ya Nyabugogo, kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw'Umujyi ndetse n'izafasha mu kuzamura imibereho myiza y'abatuye mu kajagari.

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, umwaka ukurikiraho agere kuri miliyari 263 Frw naho mu 2027/2028 izagezwa kuri miliyari 306 Frw.

    Kuvugurura imiturire ya Mpazi, Nyabisindu, Nyagatovu na Gatenga

    Umujyi wa Kigali ukomeje gahunda yo kuvugurura no kunoza imiturire mu bice bitandukanye by'Umujyi, wagaragaje ko binyuze mu mushinga wiswe RUDPII uzakomeza kuvugurura imiturire kuri Mpazi muri Nyarugenge, Nyabisindu na Nyagatovu muri Gasabo ndetse na Gatenga muri Kicukiro.

    Ni umushinga byitezwe ko uzatwara arenga 53.973.178.547, gusa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ukaba waragenewe arenga miliyari 26,9 Frw.

    Uyu mushinga uwuhuriyeho na Minisiteri y'Ibikorwaremezo ukaba witezweho kunoza no kuvugurura imiturire muri Kigali.

    Kuvugurura Gare ya Nyabugogo

    Umwe mu mishinga ikomeye kandi ihanzwe amaso na benshi ni uwo kuvugurura gare ya Nyabugogo no gushyiraho igice cy'umuhanda cyagenewe bisi (Dedicated bas lane).

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatwara 288,616,295,040 Frw, ukazarangira gushyirwa mu bikorwa muri Kamena mu 2030.

    Biteganyijwe ko agera kuri miliyari 13 Frw azashyirwa muri uyu mushinga mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026 mu gihe uzakomeza kwambukiranya imyaka kugeza urangijwe.

    Ni umushinga wagombaga kuba watangiye gushyirwa mu bikorwa ariko Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari hakirimo imbogamizi ishingiye ku mafaranga angana na 18% (miliyari 1.2 Frw) y'imisoro agomba gutangwa na Guverinoma y'u Rwanda ataraboneka.

    Kurangiza kubaka imihanda mu mushinga wa KIP

    Umushinga wa 'Kigali Infrastructure Project' wagombaga kubakwamo imihanda ireshya na kilometero 215 watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020.

    Biteganyijwe ko uzarangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2030/2031 aho biteganyijwe ko uzatwara $404,000,000.

    Kuri ubu hamaze gukoreshwa miliyari 299 Frw, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ukaba warateganyirijwe miliyari 15 Frw.

    Zimwe mu mbogamizi zagiye zigaragazwa muri wo, harimo umwenda w'inguzanyo ya miliyoni 150$ ndetse na miliyari 88 Frw Umujyi wagaragaje ko ari gushakwa.

    Kuvugurura imiturire ya Rwezamenyo na Kagugu

    Undi mushinga w'ubwubatsi witezwe ni ujyanye no kuvugurura imiturire ya Rwezamenyo muri Nyarugenge na Kagugu muri Gasabo.

    Umushinga wose ugenewe miliyari 92 Frw, ukazarangira mu 2029. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 wagenewe miliyari 20 Frw.

    Mu bigikenewe ngo utangire gushyira mu bikorwa harimo amafaranga angana na miliyari 2 Frw ni ukuvuga 18% y'imisoro agomba gutangwa na Guverinoma y'u Rwanda akaba ataraboneka ndetse n'ingengo y'imari ya miliyari 9 Frw y'ingurane itaraboneka.

    Kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye n'abaturage

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu mishinga ufite muri uyu mwaka harimo n'uwo kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye n'abaturage.

    Nubwo iyi gahunda isa naho yagoranye cyane bitewe n'uko abaturage bashakaga kwiyubakira imihanda batangaga uruhare rwa 30% naho Leta igatanga 70%.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari imihanda izubakwa aho hari haramaze gukusanywa ingengo y'imari ingana na miliyari 1,1 Frw izatangwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026.

    Nubwo bimeze bityo ariko Umujyi wa Kigali watangaje ko uyu mushinga wagiye ukomwa mu nkokora n'ubushobozi bukiri buke bw'Umujyi mu kunganira uruhare rw'abaturage basaba gukorerwa imihanda ari benshi.

    Mu bindi Umujyi wa Kigali uteganya harimo kuvugurura no guteza imbere imibereho y'abatuye mu utujagari mu bice bya Mpazi na Nyabisindu wagenewe ingengo y'imari ya 1.473.525.000 Frw.

    Hateganyijwe kandi gushira ku mihanda amatara yikoresha biteganyijwe kuzatwara arenga miliyari 5 Frw. Mu ngengo y'imari y'umwaka utaha habonetse miliyoni 502 z'ama-Yene (arenga miliyari 4,9 Frw).

    Imyubakire y’Umudugudu wa Mpazi izakomeza gutezwa imbere

    Umushinga wo kubaka imihanda wa KIP nawo ugiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa

    Kunoza ibijyanye n’imiturire mu bice bitandukanye biteganyijwe mu mwaka wa 2025/2026

    Hari amatara yikoresha agiye gushyirwa mu mihanda ya Kigali

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko hari na gahunda yo gutera ibiti

    Umujyi wa Kigali urateganya gukoresha arenga miliyari 251 Frw

    Gare ya Nyabugogo igiye gutangira kuvugururwa

    Imihanda yahariwe bisi nayo iri mu biteganyijwe kubakwa

    Gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano igiye gukomeza

    Imiturire ya Kagugu iri mu bigiye kwitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-umujyi-wa-kigali-uhanze-amaso-mu-2025-2026

  • Umusore yashyingiranywe n'ihene nyuma yo guterwa indobo agahishyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru News 18 Hindi ivuga ko umusore wo mu Buhinde, utatangajwe amazina, yahisemo gusezerana n'ihene nyuma yo gukundwa inshuro nyinshi ariko bikarangira abakobwa bamutereranye.

    Uyu musore ngo yahuye n'ibibazo bitandukanye mu rukundo, aho abakobwa bamwe bamwanze, abandi bakamwanga nyuma y'igihe gito bakundana. Ibyo byatumye agira igitekerezo cy'uko nta muntu ushobora kumukunda bya nyabyo, afata icyemezo cyo gushaka urukundo mu bindi biremwa, ahitamo kubana n'ihene nk'umugore n'umugabo.

    Iyi nkuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babifashe nk'igitekerezo kidasanzwe, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwihariye bwo kwihangana nyuma yo gucibwa intege n'urukundo.

     

    Source : https://yegob.rw/umusore-yashyingiranywe-nihene-nyuma-yo-guterwa-indobo-agahishyi/

  • MTN Group yashimangiye uruhare rwayo mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula mu ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda.

    Ibiganiro byabo byagarutse ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ikoranabuhanga.

    Byibanze by'umwihariko ku mpinduka zimaze kugaragara nyuma y'inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), yabereye i Kigali muri Mata 2025.

    Iyi nama yerekanye uruhare rukomeye Afurika ishaka kugira mu mpinduramatwara ya Kane mu by'Inganda.

    Muri ibi biganiro, Mupita yongeye gushimangira ko MTN Group izagira uruhare rugaragara mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n'ibijyanye na ryo, Mobile World Congress Africa 2025, izabera i Kigali mu mpera z'uyu mwaka.

    Iyo nama izahuza abayobozi ba mu nzego zinyuranye, abikorera, n'ibigo by'itumanaho, n'abandi bahanga mu by'ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya telefoni.

    Mupita uherutse kugirwa Visi-Perezida w'Umuryango Udaharanira inyungu wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA), yagaragaje ko MTN Group izakomeza guteza imbere ikoranabuhaga rya Afurika binyuze mu mikoranire n'ibindi bigo, ndetse no gukoresha AI.

    Yavuze ko MTN Group kandi izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere abaturage muri Afurika.

    Sosiyete ya MTN Rwanda ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi aho iherutse gutangaza ko inyungu yayo y'igihembwe cya mbere cya 2025 yageze kuri miliyari 1,6 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bivuze izamuka rya 228,6% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo mu 2024.

    Mu gihembwe cya mbere cya 2025, abakoresha MTN Rwanda bazamutseho 2,8% ugereranyije n'umwaka ushize, bagera kuri miliyoni 7,6, mu gihe abakoresha serivisi za MoMo bageze kuri miloni 5,3.

    MTN Group yashimangiye uruhare rwayo mu guteza imbere ikoranabuhanga rya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-group-yashimangiye-uruhare-rwayo-mu-guteza-imbere-ikoranabuhanga-rya