Blog

  • Inseko abakora muri hoteli bahorana bayigerana imuhira? – #rwanda #RwOT

    Utereye ijisho mu rusisiro cyangwa ahari umujyi kuva ku kabari, restaurant na hoteli ujya ku kandi nta minota bigusaba, ndetse nta gushidikanya ko ibi bikorwa biha akazi abantu benshi.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza uko umurimo mu Rwanda uhagaze, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, uru rwego rwahaye akazi abarenga 42% by'abafite akazi mu Rwanda.

    Ibikorwa bijyanye no kwakira inama n'ibirori bitandukanye mu 2024 byinjirije u Rwanda miliyoni 84,4$. Abantu basuye igihugu bo bageze kuri miliyoni 1,3.

    Uwamurera Grace ushinzwe amasuku n'ubwiza muri hotel ONOMO yabwiye IGIHE mu myaka irindwi amaze ahakora bahawe amaserano y'akazi n'umushahara mwiza.

    Ati 'Numva ko abakozi ba hoteli hari ikintu bakwiriye guhabwa ku buryo umuntu avuga ngo uyu muntu akora aha hantu kuko kugeza ubu byinjiza amafaranga menshi cyane, rero numva ko mu kuyinjiza natwe bikwiye kutugaragaraho.'

    Uwamurera yahamije ko abona umushahara kandi, buri kwezi we n'abandi bakozi bagahabwa amafaranga y'ishimwe ku buryo amake yakiriye yari ibihumbi 30 Frw mu gihe amenshi ari ibihumbi 100 Frw.

    Mu bandi bahiriwe n'umwuga w'amahoteli n'ubukerarugendo harimo Ndacyayisenga Constantin ushinzwe ibinyobwa n'ibiribwa muri Lemigo Hotel. Yavuze ko akazi kamufashije kwiyubaka no gutangira ubucuruzi.

    Ati 'Uyu munsi ndimo gutekereza kuba rwiyemezamirimo, mfite coffee shop Sonatubes'

    Uyu mugabo watangiye akazi akiri ingaragu, yarubatse kandi atangira ibikorwa by'ubucuruzi byose bivuye mu gukora muri hoteli.

    Abakora mu gikoni bahorana imvune

    Chef Ramadhan Sindayigaya wamenyekanye nka Chef Rama yatangaje ko mu myaka 17 amaze muri uyu mwuga ntacyawumurutira.

    Gusa yahamije ko kuwukora bisaba kwitanga kandi abakoresha bagaha agaciro aba-chefs kuko igikoni ari nk'urutirigongo rwa hoteli na restaurant.

    Ati 'Hariho ibyiza abandi babona twebwe tutabona kubera ko mu gihe abandi bari mu byishimo twe ni bwo tuba dufite akazi haba mu mpera z'icyumweru mu gihe abandi baruhutse twe ni bwo tuba dufite akazi […] gusa ni ko akazi kubatse ntawavuga ngo ni ugufatwa nabi ahubwo icyo navuga, ibyo abandi babona mu bindi byiciro by'akazi abatetsi na bo barabibona?'

    Chef Rama yavuze ko mbere abantu babonaga abatetsi nk'abakozi bo mu rugo ariko ubu ari umwuga buri wese yishimira kujya kwiga.

    Hari abakicira isazi mu jisho…

    Umunyarwanda yavuze ko bamwe baba barira abandi baseka. Uwimana Pascal ubu ukorera Ste Famille Hotel, yavuze ko aho yabanje gukorera hari ibibazo gusa ku buryo ntacyo umukozi yahasize azabasha kwigezaho.

    Ati 'Hari aho nakoze usanga amafaranga amwe bayaguhembera mu ntoki andi ugasanga bayashyize kuri banki ku buryo usanga rimwe na rimwe umuntu ahomba na bya bintu bya ngombwa nko guteganyirizwa igihe cy'izabukuru, kumutangira ubwisungane mu kwivuza…hari aho usanga harimo isumbana ry'ishimwe ry'umukozi kandi bose bakora akazi kamwe. Urumva ko rero bituma hamwe hari abaseka ahandi ugasanga hari abaseka imbere y'umukiliya ariko bakagera mu rugo mu mufuka nta kintu kirimo.'

    Umubare munini wa hoteli zikora nabi zitanga amasezerano y'akazi atanga amezi, umushahara w'intica ntikize n'ibindi bituma abakozi badashobora kwiteza imbere.

    Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'Abakozi bakora muri Hoteli, utubari na restaurant, Flora Nyiratsinda yavuze ko hakwiye gushyirwaho umushahara rusage ugenewe abantu bakora mu myanya imwe kuko usanga abakozi babiri bakora muri hoteli z'inyenyeri eshanu ariko badahabwa ibingana cyangwa n'uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe kimwe.

    Ati 'Mba numva RDB uko ishyira mu byiciro hoteli igendeye ku nyenyeri yakagiye ishyiraho n'imishahara y'abakozi. Niba ushinzwe abakozi aha ahembwa aya n'abandi bakayagenderaho utabishoboye akajya mu nyenyeri zo hasi.'

    Ikindi kibangamiye abakora mu mahoteli, ni uko abigira ku murimo hashize imyaka ine batarahabwa 'certificat' nyamara mu zindi nzego Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Nyiratsinda yavuze ko batanze ibyangombwa byose ku nzego zishinzwe gukoresha ibizamini abigira ku murimo ariko ntibitange umusaruro, ahubwo bakabona itangazo risaba ko umunyeshuri kujya mu ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo cyangwa mu ry'abakozi.

    Ati 'Umukozi aba mu ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo gute?'

    Basaba kandi ko mu gihe umukoresha yemeye gutangira abakozi ubwishingizi bwo kwivuza buzwi nka RAMA bwagumishwaho kugira ngo abakozi barusheho kugira ubuzima bwiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-zitunze-benshi-agatwenge-basanganwa-muri-hoteli-bakagerana-imuhira

  • Rubavu: Barasaba ubuyobozi kwimura uwo bashinja kuroga bataramwica – #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba baturage bashaka ko mugenzi wabo yimuka, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko 'Yahaye umwana uburozi baramumuzanira yanga kubumuvanamo, biba ngombwa ko tumujyana ku Murenge na Gitifu ahari yemera kubumuvanamo arikata amusiga amaraso ndetse amuvugiraho n'amagambo, umwana wari warabye arazanzamuka. Dusaba ubuyobozi ko nibatazadukiza umurozi tuzamutwikira mu nzu.'

    Yakomeje avuga ko abarimo Gitifu w'Akagari baje bagakora inyandiko ko uyu muturage agomba gusubira iwabo, ariko ko arimo kwihishahisha ku manywa akitwikira ijoro akabagarukamo, kandi ko nihatagira igikorwa bazamwicisha amabuye.

    Undi muturage witwa Mukaniyonsenga Adelphine ahamya ko haciyeho ukwezi umwana we ahawe uburozi, amera nk'uwapfuye kuko umwuka wari wahagaze biba ngombwa ko amumuzanira amubwira ko akeneye kubona umwana we ari muzima, agira ibyo amukoreraho umwana yongera guhaguruka aragenda.

    Mukaniyonsenga yakomeje avuga ko umwana we iyo adakira, we n'abaturanyi be bari bafashe umwanzuro wo gutwikira mu nzu uyu mugenzi wabo bashinja kuroga.

    Tuyishime Joshua ati 'Uyu mugore yaratuzambije cyane muri uyu mudugudu, nimba tuzamukubita tukamwica twarumiwe, kuko aroga n'amatungo (inka n'intama), turasaba ko yimuka muri uyu mudugudu kuko tutamushaka.'

    Tuyishimire Jean Paul ukora akazi ko gutwara igare nawe ahamya ko nabo bahabwa uburozi butuma amagare abagusha hasi imbere y'urugo rw'uyu bita umurozi, agahamya ko amaze kuhagwa ubugira gatatu bamwe bagakeka ko arwaye igicuri.

    Bosenibamwe Elayo ati 'Uyu mugore yaturutse ahandi, araza agafata uburozi akabuha abana, ku buryo hari n'abo amaze kwicira, abandi arabubaha ababyeyi bakurikirana akabubakuramo. Turasaba ko yavanwa muri uyu mudugudu akajya gutura ahandi mu gihe agikomeje ingeso zo guhekura abana.'

    Yakomeje avuga ko uyu bita umurozi natimuka bizarangira bamwishe kuko batazakomeza kumurebera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe mu kiganiro na IGIHE, yahakanye ibivugwa n'aba baturage ko uyu bita umurozi yakijije umwana yari yahaye uburozi mu maso ye.

    Ati 'Abaturage bavuga ko nari mpari akuramo umuntu uburozi barabeshya, gusa abaturage bavuga yabarogeye abana nyuma akabakiza, iwabo ni Rutsiro kandi Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka, yahise ajya iwabo gusa nimba azagumayo simbizi. Ibintu by'amarozi ntabwo tubyemera, kuko hari ubwo usanga ari inzangano.'

    Tariki 02 Ukuboza 2023 abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo bishe bateye amabuye umukecuru w'imyaka 60 bamukekaho amarozi, icyo gihe Polisi y'u Rwanda yafunze batanu bakekwagaho kugira uruhare muri urwo rupfu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-barasaba-ubuyobozi-kwimura-uwo-bashinja-kuroga-bataramwica

  • RIB yasabye abanyeshuri n'abarimu kwirinda icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuvugizi wa RIB yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri n'abarezi ba Lycée de Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'iri shuri.

    Ikigo cya Lycée de Kigali cyahoze ari icy'abana b'abayobozi. Mu gihe cya jenoside cyari kirinzwe cyane bikaba byaratumye nta Mututsi washoboraga kugihungiramo nubwo hari mu gihe cy'ibiruhuko by'amashuri.

    Amateka agaragaza ko mu cyumba mberabyombi cya Lycée de Kigali haberaga inama z'ibitero no gukora amalisiti y'Abatutsi bagombaga kwicwa.

    Mu kiganiro cye cyibanze ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo, Umuvugizi wa RIB, yibukije abanyeshuri n'abarezi ko kwibuka atari ukubika inzika, ahubwo bifasha kumenya amateka kandi bigatanga umukoro wo kurwanya no gukumira ihakana n'ipfobya rya jenoside.

    Dr Murangira yanagaragaje ingaruka mbi ibi byaha bigira ku wabikoze ndetse n'uwabikorewe, asaba abanyeshuri ba Lycée de Kigali ubufatanye mu gukomeza guhangana n'abashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga.

    Yatanze umukoro ku barimu n'abarezi wo gukomeza kwihugura ku mateka y'igihugu kugira ngo bitaba intandaro yo kuyobya abo barera.

    Kwibuka byatangijwe n'urugendo ndetse no gucana urumuri rw'icyizere. Ibiganiro, ubuhamya ndetse n'ubutumwa bunyuze mu mivugo n'ikinamico byose byagarutse ku mateka yaranze igihugu n'ubutwari bw'ingabo zari iza RPA-Inkotanyi mu guhagarika jenoside.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abanyeshuri n'abarimu kwirinda icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasabye-abanyeshuri-n-abarimu-kwirinda-icyaha-cy-ingengabitekerezo-ya

  • Ruth Akoragye yitandukanije na Victor Kamenyo, avuga ko urukundo rwabaye amateka #rwanda #RwOT

    Ruth Akoragye

    Ruth Akoragye, umugore wabyaranye n'umuraperi Victor Kamenyo, yatangaje ko ubu nta mukunzi afite kandi ko atakibana mu rukundo na Kamenyo.

    Mu mezi ashize, ibihuha byagiye bica ibintu ku mbuga nkoranyambaga, bivuga ku mubano w'aba bombi. Abatari bake bibwiraga ko ibyo kumvikana ko batandukanye ari amayeri yo gukurura abantu kugira ngo bibafashe guteza imbere umuziki wa Kamenyo. Gusa, Ruth ubwe yamaze gukura abantu mu rujijo, asobanura ukuri ku bijyanye n'ibiri kuba.

    Yagize ati:
    'Ubu nta mugabo mfite, ndi ingaragu rwose. Abavuga Kamenyo, ndashaka kubamenyesha ko ari we twabyaranye gusa. Ndamwubaha, kandi na we aranyubaha.'

    Yakomeje avuga ko hagati yabo nta makimbirane ahari, kandi ko nta mpamvu yo kugira ibyo byitiranya cyangwa gucukumbura ibitandukanye n'ukuri.

    Ruth yanavuze ko abantu bakunda kwivanga mu buzima bwite bw'abandi, ariko we ntacyo bimubwiye kuko ibintu ari bisanzwe kandi bidakwiye guhabwa uburemere budasanzwe.

    Mu buryo butunguranye kandi, Ruth yemeye ko atakigaragara mu rukundo ndetse nta n'icyo akirukeneyeho.

    'Sinshaka kongera gukunda. Nararuhije. Nta gahunda yo kongera gukundana na muntu.'

    Uyu mwanzuro wa Ruth uje ukurikira igihe cy'ijyanye no kuvugwa kwinshi ku rukundo rwe na Kamenyo, ndetse n'amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko baba baratandukanye ku bushake bwo gushaka indonke mu itangazamakuru. Ariko we yahisemo guca inzira y'ukuri, ashimangira ko ibyo ari byo.

    Source : https://kasukumedia.com/ruth-akoragye-yitandukanije-na-victor-kamenyo-avuga-ko-urukundo-rwabaye-amateka/

  • Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 by'umwihariko mu Murenge wa Ngamba, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira yasabye Abanyengamba n'ababatabaye kurangwa n'Urukundo no guharanira kuba umwe. Yabasabye kandi guhora bazirikana Ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka u Rwanda rukaba Igihugu kitarangwamo amacakubiri n'ivangura iryo ariryo ryose.

    Uzziel Niyongira, yasabye abaje kwibuka ko ubutumwa butangwa n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo Kwibuka budakwiye kuba amasigara kicaro, ko ahubwo bukwiye gusigira buri wese isomo kuko baba bavuga inzira ya Jenoside banyuze, ibyo bahuye nabyo bibi haba mbere ya Jenoside ndetse no mu gihe yabaga.

    Visi Meya Uzziel Niyongira.

    Yagize ati' Ubutumwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanga haba harimo amasomo dukwiye gukuramo cyane cyane amasomo yo gukomeza kubaka Igihugu kitarangwamo amacakubiri n'ivangura iryo ariryo ryose kugira ngo tutazongera kugira ibihe birimo akagana n'akababaro gakabije'.

    Yakomeje yibutsa ko nk'Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite Igihugu, bafite Abayobozi beza basaba buri wese kubana mu mahoro na mugenzi we, basaba buri wese kwiyubaka hashingiwe ku mahirwe buri wese anganya n'undi nta vangura, nta kurobanura, nta tonesha n'ibindi byatanije Abanyarwanda. Yibukije buri wese guharanira kubaka ibitazasubira inyuma kuko hari urufatiro rw'ubuyobozi bwiza.

    Visi Meya Niyongira, yabwiye Abanyengamba n'ababatabaye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amahanga n'imiryango mpuzamahanga, Amadini n'Amatorero bose ntacyo bakoze nyamara Jenoside yarabaye bayireba.

    Ati' Tweruye twavuga ko batsinzwe!, ari amahanga yaratsinzwe ntabwo yagize icyo akora kugira ngo Jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagarare, ndetse n'Amadini n'Amatorero byari muri uru Rwanda no hanze ntacyo byakoze, ariko twagize Imana y'i Rwanda Izana Inkotanyi, iziha imbaraga, iziha gukotana zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, barokora bakeya bari basigaye'.

    Akomeza avuga ati' Aho rero niho tuvuga ko Inkotanyi zatsinze iyo miryango mpuzamahanga n'abandi baratsindwa, aho rero niho u Rwanda rwaboneye umucyo rwongera kubona Izuba bundi bushya kuko Igihugu cyari cyacuze Umwijima'.

    Yasabye buri wese ko mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye no kuzirikana Abaguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside. Ati' Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo zongera kubaka Igihugu cyacu'.

    Uzziel Niyongira, yasabye ko mu rwego rwo gushyigikira ibyiza bimaze kugerwaho buri wese akwiye guharanira Kwigira, Kurinda Ibyagezweho no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ryubakiye ku miyoborere myiza kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kureba kure. Ati' Ibyo bikwiye kuyobora imigirire ya buri wese mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h'Igihugu kuko aho Abanyarwanda tugeze ubwabyo ni ikimenyetso gitanga icyizere'.

    Abanyengamba ndetse n'ababatabaye, basabwe kwimakaza umuco w'amahoro, bamaganira kure ibikorwa byose ndetse n'amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi buri wese agaharanira kwitandukanya n'abagifite imyumvire n'imikorere irangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati' Turabasaba kwitandukanya nabo no gutangira amakuru ku gihe kubakiyifite kugira ngo amategeko ayihana abakurikirane. Nta muturage n'umwe wo mu Karere kacu ka Kamonyi ndetse no mu Gihugu twifuza ko yagira imitekerereze n'imigirire irimo Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo'.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Ngamba, byabanjirijwe no kujya gushyira indabo muri Nyabarongo mu kagari ka Kabuga ahari urutare hiciwe Abatutsi benshi bakajugunywa muri uyu mugezi wa Nyabarongo. Nyuma y'iki gikorwa, Kwibuka byakomereje ahateguwe mu kibuga cy'ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS.

    Umwe mu batangiye ubuhamya kuri Nyabarongo, avuga uko Abatutsi bahiciwe urupfu rubi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/11/kamonyi-ngamba-inkotanyi-zakuye-u-rwanda-mu-mwijima-zizana-umucyo-visi-meya-uzziel-niyongira/

  • Kylie Jenner yita ku isuku ya Timothée Chalamet mu gihe cy'urukundo cyagaragaye kuri FaceTime #rwanda #RwOT

     

    Ifoto y'akanyamuneza yafashwe kuri FaceTime yerekana Kylie Jenner akuraho umukungugu ku mwambaro wa Timothée Chalamet mbere yo kwitabira David Di Donatello Awards, ikomeza gushimisha abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.

    Kylie Jenner yagaragaye asukura imyenda ya Timothée Chalamet mbere y'ibirori bikomeye, ibintu byashimishije abakunzi babo

    Mu gihe abakunzi ba Kylie Jenner na Timothée Chalamet bakomeje kwishimira uburyo aba bombi bakundana bigaragarira buri wese, hamenyekanye ifoto itangaje yagaragaje Kylie asukura imyenda y'uwo yihebeye mbere y'uko bajya mu birori bikomeye byo gutanga ibihembo.

    Mu ifoto yashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Cosmopolitan ku wa Gatandatu, Kylie Jenner, wamamaye cyane kubera umuryango wa Kardashian-Jenner no kuba ari rwiyemezamirimo w'imideli n'ibirungo by'ubwiza, yagaragaye ari mu kiganiro cya FaceTime n'umukunzi we Timothée Chalamet, amukoraho yitonze nk'ushaka gukuraho imyanda cyangwa umukungugu ku mwambaro we. Ibyo yabikoraga akoresheje agikoresho kazwi nka lint roller, gakunze gukoreshwa n'abantu bashaka gusukura imyenda mbere yo kwitabira ibirori.

    Mu birori by'i Roma bizwi nka David Di Donatello Awards

    Bateguraga kwitabira ibirori bya David Di Donatello Awards

    Iyi foto y'urukundo yafashwe mbere y'uko aba bombi bagaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro ku itapi itukura, ubwo bitabiraga ibirori by'i Roma bizwi nka David Di Donatello Awards, byubahirizwa cyane mu ruganda rwa sinema.

    Mu ifoto, Kylie agaragara akora ku gituza cya Chalamet yitonze cyane, ibintu byashimishije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko byerekana uko yita ku mwambaro w'umukunzi we, abandi bagaragaza uburyo ari urukundo rutuje kandi ruzira uburyarya.

    Mu gice cy'iyo foto, hari undi mugabo wagaragaye mu ishusho yo kuri FaceTime, usa na Haider Ackermann, umunyamideli w'Umunyafuransa uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, byakekwa ko yaba yarafashaga Timothée gutegura imyambarire ye.

    Agatotsi gato ku rukundo rwabo mu ruhame

    Nubwo urukundo rwabo rwari rwuzuyemo ibyishimo kuri iyo tariki, hari akandi kanya kagaragaye gatera abantu impungenge ubwo Kylie yageragezaga gusoma Timothée bwa kabiri ariko undi akamuhunga atabigambiriye. Uko byagenze kwabaye urw'amenyo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bishobora kuba byari impanuka isanzwe, abandi babifata nk'igice cy'ukuri ku rukundo rudahora mu munezero gusa.

    Icyakora, ibyo ntibyagize icyo bihungabanya ku rukundo rwabo kuko kugeza ubu bagaragaza ko bakundana byimazeyo kandi bitagihishwa nk'uko byahoze.

    Urukundo rutakiri urw'ibanga

    Ibihe bya mbere by'urukundo rwabo byaranzwe no kugerageza kwihisha amaso y'itangazamakuru n'abafana babo. Hari igihe bafotowe bajya gufata tacos bari mu modoka, bagize isoni ndetse bagerageza guhisha amaso. Ariko uko iminsi yagiye ihita, urukundo rwabo rwatangiye gufata indi ntera, aho bagaragaye kenshi bari kumwe mu ruhame, bifotozanya, bakitabira ibirori no gukurura benshi kuri internet.

    Ubu, Kylie na Timothée bamaze kugera ku rwego rwo kwishyira ahabona nta bwoba, ndetse n'uduce duto tw'urukundo, nko gukuraho umukungugu ku mwambaro wa mugenzi wawe mbere yo gusohoka, bigahinduka ibihe by'urukundo bigaragarira buri wese.

    Bagaragaye henshi bari kumwe

    Uretse kwitabira ibirori bya David Di Donatello i Roma, aba bombi banagaragaye bicaye hafi y'ikibuga mu mukino wa NBA wa Los Angeles Lakers, barikumwe bafite akanyamuneza kagaragara. Mu mafoto atandukanye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko bishimiraga akanya bari bafite, banaseka batikandagira.

    Abasesenguzi b'imyitwarire y'ibyamamare bavuga ko uburyo aba bombi bitwara ari ubwa kinyamwuga kandi bubamo umwihariko w'urukundo rurambye. 'Kuba Kylie Jenner, usanzwe afite ubuzima buri ku karubanda, yifotoza yita ku isuku y'umukunzi we mbere y'ibirori, bituma abantu benshi bababona nk'abantu basanzwe nk'abandi bose,' umwe mu banditsi ba Cosmopolitan yatangaje.

    Timothée Chalamet
    Kylie Jenner

    Abafana babo babaryohewe n'ibihe byabo

    Iyi foto ya FaceTime yakurikiwe n'ubutumwa bwinshi bw'inkunga n'urukundo ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Twitter, aho abafana babo bagaragaje uburyo bishimira kubona Kylie yita kuri Timothée mu buryo butangaje. Abandi bavuze ko bibutsa iby'urukundo rw'ukuri aho umuntu akwitaho ku giti cyawe, atitaye ku rwego uriho cyangwa aho mugiye.

    Umwe mu bafana yanditse kuri X (Twitter ati:

    'Kylie gukoresha lint roller ku mwambaro wa Timothée ni ikimenyetso cy'urukundo nyakuri! Aba bombi bari gukora ibyo abashakanye beza bajya bakora.'

    Undi yongeraho ati:

    'Ntabwo ari urukundo rw'abamamare rusanzwe. Rurimo urugwiro, iteka n'ubufatanye. Koko baruzinutswe.'

    Umubano uhamye witezweho byinshi

    Nubwo hari abatari bacye batekerezaga ko urukundo rwa Jenner na Chalamet rutazaramba kubera ubuzima bwabo butandukanye, ubu ibintu birasa n'ibihindutse. Timothée, umusore uzwi cyane kubera sinema nka Dune na Call Me by Your Name, usanzwe yitonda kandi adakunze kugaragara mu nkuru z'ibihuha, n'uyu mukobwa usanzwe akundwa cyane n'abakobwa ku isi yose kubera ubucuruzi bwe bwa Kylie Cosmetics, barasa nk'aho bashyize hamwe bagahuza isi ebyiri zitandukanye.

    Abakurikiranira hafi ibya sinema n'imideli barateganya ko uyu mubano ushobora gutera imbere, cyane ko hari amakuru avuga ko bashobora kuzakorana n'imishinga y'ubucuruzi cyangwa imideli mu gihe kiri imbere.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kylie-jenner-yita-ku-isuku-ya-timothee-chalamet-mu-gihe-cyurukundo-cyagaragaye-kuri-facetime/

  • Sophia Umansky asubije abamunenga: 'Nzajya nkoresha imiti igabanya ibiro niba mbishaka!' #rwanda #RwOT

    Sophia Umansky, umukobwa wa Kyle Richards na Mauricio Umansky, yongeye kwibutsa abantu ko ubuzima bwe abugenga ku giti cye, nyuma yo kwamaganira kure abamunenga ku bwo gukoresha imiti igabanya ibiro — nubwo benshi bamubwira ko nta mpamvu afite kuko ngo asanzwe ari muto bihagije.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru People ku wa Gatanu, Sophia yavuze mu magambo adaciye ku ruhande ati: 'Buri wese akwiye gutuza agakurikira ubuzima bwe.' Ayo magambo yari igisubizo gikakaye ku bakomeje kumuvuga nabi kuva ubwo yatangaje ko akoresha imiti izwi nka Mounjaro, ikoreshwa n'abarwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, ariko ubu ikaba imaze kumenyekana cyane nk'iyifashishwa mu kugabanya ibiro.

    Yatangaje Benshi Ku Mbuga Nkoranyambaga

    Mu mpera za Mata, Sophia Umansky yatangarije abamukurikira kuri TikTok ko amaze igihe akoresha Mounjaro. Yavuze ko yatangiye kubona ingaruka zimwe zirimo nko kugabanuka k'umusatsi. Icyo cyemezo cye cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamubwira ko akomeje kumenyekanisha igitekerezo kibi cy'ubwiza bushingiye ku kubura ibiro, ndetse bamwe bamushinja kwamamaza 'anorexia' — indwara ishingiye ku kwiyicisha inzara hagamijwe kugira umubiri muto cyane.

    Ariko Sophia ntabwo yacitse intege. Mu magambo ye, yagize ati:
    'Mfite imyaka 25, ndakuze, mfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka.'
    Yongeyeho ko yabanje kugisha inama muganga mbere yo gutangira gukoresha iyo miti, kandi nyina, Kyle Richards — uzwi cyane muri filime za Real Housewives of Beverly Hills — ari mu bamushyigikiye cyane.

    'Nashakaga Kwiyumvamo Icyizere Kurushaho'

    Sophia yagaragaje ko atari uko yari yiyumva nabi cyangwa yibona nabi mbere y'uko atangira gukoresha Mounjaro. Yagize ati:
    'Nashakaga kumva mfite icyizere kurushaho, nsa neza kurushaho. Si uko nabonaga nta kintu ndi cyo, ahubwo ni ugushaka kumva meze neza mu mubiri wanjye.'

    Ayo magambo yatumye benshi bamushyigikira, bavuga ko buri muntu agomba kugira uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku mubiri we cyane cyane iyo bibaye mu buryo bwemewe n'abaganga kandi budafite ingaruka mbi ziremereye.

    Celebrities attend Kyle Richards' Babe Rose Wine tasting party at Her clothing store in Beverly Hills, California
    Featuring: Sophia Umansky
    Where: Los Angeles, California, United States
    When: 28 Sep 2016
    Credit: Winston Burris/WENN.com

    Abandi Bamamare Bakoreshaga Iyi Miti

    Sophia si we wamamaye wenyine wemeye ko akoresha imiti igabanya ibiro. Ibindi byamamare birimo Meghan Trainor, Amy Schumer, Tracy Morgan, na Kelly Clarkson nabo bavuze ko bifashishije imiti nk'iyi kugira ngo bagabanye ibiro, bitewe n'impamvu zabo bwite zirimo ubuzima cyangwa uburyo biyumva.

    Icyo Abantu Biga Ku Mibereho Rusange Bavuga

    Abasesengura imyitwarire n'imibereho rusange bavuga ko ikoreshwa ry'iyi miti rigomba kugenzurwa, ariko kandi bagahamya ko abantu bakuru bafite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku mibiri yabo. Bongeraho ko gutanga amakuru ku mugaragaro nk'uko Sophia yabikoze bishobora gufasha abandi mu myanzuro yabo, cyane cyane iyo bikorwa mu mucyo kandi bikagendana no gushaka inama z'ubuvuzi.

    Ushaka kugira icyo utangaza ku ikoreshwa ry'imiti igabanya ibiro mu rubyiruko rw'iki gihe? Tanga igitekerezo cyawe hasi mu gice cyagenewe ibitekerezo.

    Source : https://kasukumedia.com/sophia-umansky-asubije-abamunenga-nzajya-nkoresha-imiti-igabanya-ibiro-niba-mbishaka/

  • Abayobozi n'abakozi ba COPEDU Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi basobanuriwe amateka yaranze aka gace kuva mu 1959 kugeza ubwo Jenoside yashyizwe mu bikorwa muri Mata 1994.

    Basangijwe kandi amateka yihariye y'uko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw'agashinyaguro kandi bari bizeye ko ari ho barabona amakiriro.

    Nyinawumuntu Clementine wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse ari umwe mu bana barindwi bavukanaga ndetse na we agasigarana ubumuga.

    Ati 'Twari twahungiye hano kuri Kiliziya ya Ntarama twizeye ko byibura Interahanwe zihatinya kuko ari mu nzu y'Imana ariko byarangiye bahagize ibagiro ry'Abatutsi.'

    Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Ntabwoba Joseph, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko bari kumwe na bo ndetse bazahora hafi.

    Ati 'Abateguye n'abakoze Jenoside bashatse kubamara ariko ntimwashize. Icyiza cyatsinze ikibi, umucyo watsinze umwijima ndetse ubuzima bwatsinze urupfu mukomere kandi mukomeze Kwibuka mwiyubaka.'

    Ntabwoba yasabye urubyiruko kuba imbere mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse baharanira kumenya amateka kugira ngo bazakomeze guhangana n'abakomeza kuyayagoreka.

    Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC, Ntabwoba Joseph, yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka bagaharanira kumenya amateka kugira ngo bahangane n’abayagoreka

    Nyinawumuntu Clementine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni we wenyine warokotse mu bana barindwi bavukanaga

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Abakozi ba COPEDU Plc batemberejwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abayobozi n'abakozi ba COPEDU PLC baganirijwe amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi n’abakozi ba COPEDU Plc bashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Abayobozi ba COPEDU Plc bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-copedu-plc-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama

  • Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye kugabana arenga miliyari 4 Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko bugiye kugabanya abanyamigabane urwo rwunguko kuko mu mwaka wa 2024 yagize inyungu ishimishije bityo n'abanyamigabane bayo bakwiye kuyibonaho.

    Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yagaragaje ko iyi banki yagize urwunguko rwa miliyari zirenga 29 Frw mu 2024.

    Yavuze ko nyuma yo kubona inyungu basabye ko abanyamigabane bayihababwa ndetse Inteko Rusange yateranye ku wa 10 Gicurasi 2025, yemeje ko bazagabanywa 13,7% by'inyungu yabonetse.

    Ati 'Gahunda twari dufite uyu munsi ni yo guha Inteko Rusange uburenganzira bwo kugabanya abanyamigabane bacu inyungu ku mugabane ingana na 13,7%, ni amafaranga angana na miliyari 4 Frw. Twabyemerewe, Inama rusange yemeje ko izo miliyari 4 Frw zizishyurwa abanyamigabane.'

    Yerekanye ko inyungu yagejejwe ku 50 Frw ku mugabane umwe kandi ko izatangwa bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2025.

    Yavuze ko kugeza ubu KCB Bank ari yo ifite imigabane myinshi muri iyi banki ingana 87% mu gihe imigabane y'Abanyarwanda ingana na 12,4%.

    Kuva mu myaka 50 ishize itangiye gukora, Abanyarwanda bafitemo imigabane barenga ibihumbi 576 ariko mu gikorwa cyatangiye cyo kongera kwibaruza hamaze kwakirwa abarenga ibihumbi 238 bangana na 41,5%.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda batariyandikisha bari bakwiye kubyitabira kugira ngo hamenyekane imyirondoro yabo kuko ari uburenganzira bwabo kubona inyungu ku migabane bashoye.

    Ati 'Abantu bose bafite uburenganzira ku migabane yabo. Abitabye Imana, bafite abana, abuzukuru cyangwa abo mu miryango yabo. Amategeko y'u Rwanda avuga uburyo umuntu wapfuye azungurwa. Ni yo waba nta byangombwa ugifite, ujye ku ishami ryacu ubabwire imyirondoro yawe, n'uko wari umunyamigabane. Biradufasha kumenya imyirondoro y'ukuri y'abanyamigabane bacu, tubashe kubatandukanya.'

    Yagaragaje ko hari gukorwa isuzuma rigamije kugena agaciro k'umugabane muri iyo banki ku buryo na banyirayo bazoroherwa no kuba bayigura cyangwa bakayigurisha.

    Perezida w'Abanyamigabane b'Abanyarwanda, Munyazikwiye, yashimye intambwe imaze guterwa na banki mu guha agaciro abanyamigabane.

    Ati 'Nkurikije urugendo tumaze gukora ni ugushima aho ibintu bigeze, nshima ubuyobozi bwacu dufite uyu munsi. Twagize ibibazo byinshi mu bihe byatambutse, ibibazo byo guhomba, ibyo kutagira amakuru kuri banki n'ibibazo abanyamigabane batubazaga by'amakuru y'imigabane yabo. Uyu munsi byose birahari. Igishimishije rero ni ukugira amakuru yuzuye ku migabane yacu.'

    Nyiringango Pascal yagaragaje ko amafaranga make y'imigabane yashyizwemo atari munsi ya 15000 Frw mu gihe uwashoye menshi yari afitemo miliyoni 10 Frw.

    Mu kwiyandikisha ku banyamigabane barasabwa kwitwaza udutabo tugaragaza imigabane batanze, inyandiko igaragaza ko ari abanyamigabane ariko n'abatabifite bashobora gufashwa mu gihe bakegera ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc.

    Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye kugabana arenga miliyari 4 Frw

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko abanyamigabane bayo bagiye guhabwa inyungu ku migabane

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yasabye abanyamigabane batariyandikisha kubikora

    Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko bugiye guha abakiliya bayo inyungu kuko iyi banki yagize urwunguko rushimishije

    Nyiringango Pascal yagaragaje ko amafaranga make y'imigabane yashyizwemo atari munsi ya 15000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamigabane-ba-bpr-bank-rwanda-plc-bagiye-kugabana-arenga-miliyari-4-frw

  • Gen. Mubarakh Muganga yatanze amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda – #rwanda #RwOT

    RDF yatangaje ko ibiganiro bya Gen. Mubarakh Muganga yatanze ikiganiro, yifashishije urugero rw'u Rwanda n'uburyo rugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo by'umutekano ku mugabane wa Afurika binyuze mu masezerano y'ubufatanye.

    Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri iryo shuri riherereye i Kimaka muri Uganda cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Guharanira ibisubizo by'Abanyafurika ku bibazo byugarije Afurika: Ingero z'uruhare rw'u Rwanda mu bufatanye ku mugabane wa Afurika.'

    Ni ikiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano bihangayikishije ibihugu by'inshuti n'abafatanyabikorwa kuri uwo mugabane.

    Gen. Mubarakh yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by'umutekano bikibangamiye, binyuze mu gukoresha neza amahirwe y'ubufatanye hagati y'ibihugu (bilateral) ndetse n'ubufatanye busesuye bw'ibihugu byinshi (multilateral).

    Ingabo z'u Rwanda (RDF) zimaze imyaka igera kuri 20 zitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku mugabane wa Afurika, binyuze mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ndetse no ku bufatanye n'ibihugu by'inshuti.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by'amahoro bya Loni.

    Ingabo zarwo zagiye zoherezwa mu bihugu nka Sudani y'Epfo mu butumwa bwa Loni (UNMISS) ndetse hakaba n'abapolisi bafasha abaturage.

    U Rwanda kandi rufite ingabo muri Centrafrique mu butumwa bwiswe (MINUSCA), RDF ihafite ingabo zifasha mu kurinda abaturage no gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma aho zinacungira umutekano abayobozi bakuru b'icyo gihugu.

    U Rwanda rujya kohereza ingabo ku busabe bw'ibindi bihugu byahuye n'ibibazo bikomeye by'umutekano nka Mozambique.

    Mozambique kuva mu 2021 kugeza ubu, RDF yoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado mu bufatanye na Mozambique, aho ifasha ingabo z'icyo gihugu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.

    Muri ibyo bikorwa kandi ingabo z'u Rwanda, zitanga ubuvuzi n'ubutabazi (Humanitarian Assistance) aho zitanga serivisi z'ubuvuzi ku baturage muri ibi bihugu, harimo kubaga, kuvura indwara z'ibanze no gutanga inkingo.

    Zinafasha mu kubaka ibikorwa remezo, harimo imihanda, ibitaro, amashuri n'ibindi bikorwa bituma abaturage bongera kwizera Leta zabo.

    RDF kandi itanga amahugurwa y'ingabo n'abapolisi b'ibindi bihugu, by'umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro no guhangana n'iterabwoba.

    U Rwanda rutanga uwo musanzu nk'imbaraga zikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rwiyemeje kutarebera izindi Jenoside n'ibikorwa byibasira abaturage.

    Ubwo Gen Mubarakh Muganga yageraga ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda

    Gen Mubarakh Muganga yagaragaje umwihariko w’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika

    Gen. Mubarakh Muganga yatanze amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yatanze-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-muri