Blog

  • Abiga muri ILPD basabwe gukoresha amategeko bigishwa mu kurwanya abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 09 Gicurasi 2025, ubwo ILPD yibukaga ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahuje abayobozi, abakozi n'abanyeshuri b'iri shuri, kinitabirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.

    Mudederi Berchmas, wakoraga mu rukiko i Nyabisindu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wanaharokokeye, yagaragaje uko umuco wo kudahana wari waramunze u Rwanda rwo hambere, aho Umututsi yicwaga ntibigire inkurikizi.

    Yagaragaje uko mbere ya Jenoside Abatutsi baraswaga cyangwa abantu bakajya gutera amabuye ku nzu z'abayobozi b'Abatutsi ariko ntihagire igikorwa.

    Ati ''Ngaho nimumbwire, uyu munsi hari uwahirahira ngo ajye kwa Mudugudu, ahateze umutekano muke bimugwe amahoro? Ariko mbere abantu baricwaga, ntihagire igikorwa.''

    Amb. Karega Vincent yagaragaje uko u Rwanda rwagize akaga, rucengezwamo amacakubiri n'abakoloni b'Ababiligi.

    Yerekanye ko imyuga y'ubworozi ku Batutsi, ubuhinzi ku Bahutu n'ubuhanzi, ubugeni n'ubukorikori ku Batwa byari ibyiciro magirirane by'ubuzima kandi byose byubakaga u Rwanda, bitari amoko.

    Yanavuze uko Ababiligi bacengeje inzangano z'iwabo mu Banyarwanda, aho bagereranyaga Abatutsi n'Aba-Flamands, Abahutu bakabisanisha n'Aba-Wallons.

    Ati 'Ni ibintu bigayitse cyane! aho umwana wavukaga ku babyeyi, Se ari Umuhutu, nyina ari Umututsi akaba Umuhutu, Se yaba ari Umutusi nyina ari Umuhutu akicwa, ariko kandi n'uwabaga atazwi Se umubyara wenda ari n'umunyamahanga, yahitaga ahabwa ubwoko bwa nyina akicwa, byari ibintu bidafite ukuri kwa siyansi.''

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko kwibuka ari ngombwa cyane ko hafi ya ¾ by'Abanyarwanda batarengeje imyaka 35, bityo ko bakwiye kubwirwa amateka mabi y'u Rwanda, na bo bazayabwire abazabakomokaho.

    Yahaye urubyiruko rwiga amategeko umukoro wo guhangana n'abagipfobya Jenoside biyambitse umwenda w'umwuga w'ubutabera, atanga urugero rw'urubanza rwa Shalom Ntahobari i Arusha.

    Mu rubanza umwunganizi we Duncan Mwanyumba, yabajije uwo yahohoteye muri Jenoside gusubiramo uko yabigenje, niba yaramwambuye imyenda, yarafashe igitsina cye, niba yarakoresheje agakingirizo n'ibindi bibazo bitesha agaciro umutangabuhamya.

    Yakomeje avuga ko hari n'ahandi nko mu Bubiligi baha urw'amenyo abatangahumya babafata nk'ababeshyi, asaba urubyiruko rwiga amategeko kubirwanya bivuye inyuma.

    Umuryango mugari wa ILPD urimo n'abanyeshuri b'abanyamahanga, biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari ho hose ku Isi kuko ubumenyi bwo kubikora babufite.

    Amb. Vincent Karega, yagaragaje uburyo urwango rwigishijwe n’abakoloni rwacengejwe mu Banyarwanda rukabarenga rukageza ku ndunduro ya Jenoside

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasabye urubyiruko rwiga amategeko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mudederi Berchmas watanze ubuhamya, yagaragaje uko umuco wo kudahana wari warokamye u Rwanda rwa mbere ya Jenoside

    Habayeho umwanya wo gucana urumuri rw’icyizere

    Hibutswe abari abakozi n’abanyeshuri ba CNFJ yaje guhinduka ILPD

    Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hakozwe urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri ILPD rugera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza

    Umuhanzi Musinga Joe na we yafashije abantu kwibuka mu butumwa bw’indirimbo ze

    N’inzego z’umutekano zunamiye abishwe muri Jenoside baruhuhukiye mu Rwibutso rw’Akarere rwa Nyanza

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé yashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 31 baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza

    Umuryango Mugari wa ILPD wagize umwanya wo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-ilpd-basabwe-gukoresha-amategeko-bigishwa-mu-kurwanya-abapfobya

  • Algorithm Inc yihaye intego yo gukorera miliyari 1$ mu myaka 10 iri imbere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ubwo iki kigo cyizihizaga n'umunsi mpuzamamanga w'abakozi bishimira byinshi bamaze kugeraho.

    Algorithm Inc ifasha abacuruzi kumenya amakuru y'ubucuruzi nk'ibyacurujwe, ibyaranguwe, ibisigaye mu bubiko, aho warangurira, ahari ibiciro byiza, imisoro, gukurikirana umusaruro w'abakozi, icungamutungo, kubona inguzanyo ntangwate n'ibindi, byose biciye muri porogaramu ya mudasobwa ya 'Ishyiga'.

    Umuyobozi Mukuru wa Algorithm Inc, Kimenyi Aimable, yavuze ko muri iki gihe bidakwiye ko umuntu akoresha impapuro kugira ngo amenye uko ubucuruzi bwe buri kugenda, kuko ashobora kwibeshya cyangwa kwibagirwa agahomba.

    Yavuze ko umuntu ukoresha ikoranabuhanga rya 'Ishyiga' adashobora guhura n'ibyo bibazo.

    Ati 'Umuntu utaratangira gukoresha uburyo bwa Ishyiga yari akwiye kubufata vuba kugira ngo acunge ndetse amenye n'uko ubucuruzi bwe bugenda, kandi mu buryo bwizewe ntabe yanahomba.'

    Akomeza avuga ko intego yabo ari kuva ku bakiliya barenga 2,000 bakagera ku barenga ibihumbi 100, muri Afurika yose.

    Avuga ko mu myaka 10 iri imbere Algolithm Inc izaba ari ikigo gifite ubushobozi bwo kuzaba cyarakoreye miliyari 1$ kivuye ku bushobozi bw'arenga miliyoni 20$ kimaze gukorera ubu.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Algorithm Inc, Mvuyekure Corneille, avuga ko iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongera serivisi batanga haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, cyane ko 60% y'ingengo y'imari bakoresha ishyirwa mu bushakashatsi n'iterambere.

    Yagize ati 'Bivuze ko hari gukorwa byinshi cyane bizatuma ejo Algorithm Inc isohora serivisi nziza, zizewe, kandi zigendanye n'igihe nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, haba ku isoko ry'imbere mu gihugu cyangwa muri Afurika.'

    Umuyobozi ushinzwe serivisi muri Algorithm Inc, Bizimana JMV, avuga ko icyiza cyo gukoresha serivisi zabo ari uko yerekana n'aho ibicuruzwa bihendutse ukaba wabasha kurangura udahenzwe.

    Yagize ati 'Serivisi zacu zikwereka abacuruza ku giciro gito ukaba wabona n'inguzanyo yo kubirangura byihuse nta ngwate, urumva atari nk'inzozi? Abacuruzi bose bari bakwiye kutugana uyu munsi bakanatangira kubyimenyereza.'

    Iki kigo kandi gitanga amahugurwa ku bijyanye n'imikoreshereze ya serivisi zabo ndetse gifitanye imikoranire n'ibigo bitandukanye by'amashuri.

    Aya mahugurwa atangwa mu buryo bubiri, agenerwa abize ikoranabuhanga ngo bamenye uko ibyo bize byakoreshwa mu buzima busanzwe n'agenerwa abantu bose bifuza kumenya uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucuruzi.

    Umukoresha uzajya ukoresha umukozi ufite impamyabushobozi mu bijyanye no gukoresha Ishyiga, azajya ahabwa iri koranabuhanga umwaka wose atishyura.

    Ishyiga ni ikoranabuhanga rishyirwa muri mudasobwa, urikoresha yishyura ibihumbi 50 Frw ku kwezi. Rifasha abacururuzi bose ariko cyane cyane abakora mu nganda, hoteli, utubari, restaurents, butiki, ahacururizwa ikawa n'ahandi.

    Algorithm Inc ikorera mu bihugu byo muri Afurika birimo u Burundi, Ghana, Zambia, Eswatini, Repubulika ya Centrefrique, RDC n'u Rwanda. Intego yabo ni gukorerwa mu bihugu byose byo muri Afurika mu myaka icumi iri imbere.

    Ushaka ibisobanuro byabo wanyura kuri serivisi zabo wabasanga aha cyangwa ukabahamagara kuri 0798687932.

    Umuyobozi Mukuru wa Algorithm Inc, avuga ko abona ikigo cye mu myaka 10 iri imbere azaba ari ikigo gifite miliyari 1$

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Algorithm Inc, yavuze ko hashize imyaka icumi Algorithm yigisha inatanga imenyerezamwuga, akaba ari ho bakura abakozi bashoboye

    Ishyiga ni ikoranabuhanga rishyirwa muri mudasobwa kugira ngo rifashe umucuruzi kumenya uko ubucuruzi bwe buri kugenda

    Algorithm Inc, ishyira imbere n’ubuzima bwiza bw’abakozi bakora siporo

    Buri wa gatanu abakozi ba Algorithm Inc bakora siporo ziromo gukina Volleyball na Basketball

    Algorithm Inc yizihije umunsi w’abakozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/algorithm-inc-yihaye-intego-yo-gukorera-miliyari-1-mu-myaka-10-iri-imbere

  • General Ndorimana yasezeye Kiyovu Sports ubu igiye kwirwanaho, ati: ‘Icyanzanye naragisoje’” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufasha Kiyovu Sports kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Ndorimana François Régis uzwi nka 'General' yatangaje ko agiye kugabanya uruhare rwe mu mikorere y'iyi kipe, kuko intego yamuteye kugaruka yayigezeho. Ni icyemezo yafashe nyuma y'intsinzi ya 1-0 ikipe y'Urucaca yabonye kuri AS Kigali ku munsi wa 27 wa shampiyona, bigatuma igira amanota 34 igakomera ku mwanya wa 8.

    Ndorimana yavuze ko yaje ari ukugira ngo afashe ikipe mu bihe bikomeye, akayishyiramo imbaraga n'ubushobozi byatumye itangira gutsinda. Yagize ati: 'Nawe urabyumva, icyanzanye kirangiye. Naje kugira ngo ikipe igume mu cyiciro cya mbere, ubu ndumva ntakiri ngombwa mu buzima bwa buri munsi bw'iyo kipe.'

    Nubwo agiye guhagarika uburyo yari asanzwe ayifashamo, Ndorimana yavuze ko azakomeza kuyishyigikira nk'umufana wayo, ndetse ko n'agahimbazamusyi yajyaga atanga ashobora kuzajya akomeza kugatanga igihe yishimiye imikino. Yashimangiye ko ashimira Imana yamuhaye imbaraga zo kuyoboka ikipe mu bihe bigoye, akanishimira impinduka yatewe n'ubufatanye bwa benshi.

    Yasoje yizeza abakunzi ba Kiyovu Sports ko kumanuka bitakiri mu byashoboka, kandi ko yishimira uburyo abafana n'abayobozi batangiye kugarura icyizere bari barabuze.

    Source : https://yegob.rw/general-ndorimana-yasezeye-kiyovu-sports-ubu-igiye-kwirwanaho-ati-icyanzanye-naragisoje/

  • Liverpool amaso iyahanze muri Bayern Leverkusen gushaka umusimbura wa Trent Alexander-Arnold – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza iri mu biganiro bikomeye byo kugura myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo, Jeremie Frimpong, ukinira Bayer Leverkusen yo mu Budage. Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byemeza ko Liverpool yamenye neza ibisabwa kugira ngo uyu mukinnyi ibe yamwegukana , bikubiyemo ko amafaranga  ashobora gutangwaho mu byiciro.

    Jeremie Frimpong, ukomoka mu Buholandi, yarangije umwaka w'imikino wa 2023/24 ari mu bakinnyi b'ingenzi bafashije Bayer Leverkusen kwegukana igikombe cya Bundesliga batatsinzwe umukino n'umwe, banegukana igikombe cya DFB-Pokal. Uyu mukinnyi w'imyaka 24, azwiho umuvuduko ukomeye, ubuhanga mu gutanga imipira, no gutanga umusaruro imbere y'izamu nubwo ari myugariro.

    Liverpool yiteguye gutanga hagati ya miliyoni 35 na 40 z'ama-euro kugira ngo ibashe kumwegukana, bikaba byaravuzwe ko ikipe imushaka igomba kwishyura iyo release clause mu byiciro, ibintu Liverpool yamaze kumenya neza. Nk'uko ikinyamakuru Anfield Index cyabitangaje, umutoza mushya wa Liverpool Arne Slot, nawe w'Umuholandi, ari mu biganiro bya hafi n'uyu mukinnyi kugira ngo amwumvishe akerekeza muri Premier League.

    Biteganyijwe ko Jeremie Frimpong yaba asimbuye Trent Alexander-Arnold uri kuganirizwa n'ikipe ya Real Madrid. Ibi bisobanuye ko Liverpool iri gushaka umukinnyi ushobora kuziba icyuho cya Trent, ndetse akaba yahuzwa neza n'abakinnyi b'Abaholandi bari muri Liverpool barimo Virgil van Dijk, Ryan Gravenberch na Cody Gakpo.

     

    Jeremie Frimpong, ukomoka mu Buholandi, yarangije umwaka w'imikino wa 2023/24 ari mu bakinnyi b'ingenzi bafashije Bayer Leverkusen kwegukana igikombe cya Bundesliga batatsinzwe umukino n'umwe,

    Hari andi makipe arimo Arsenal na Manchester United nayo yamaze kugaragaza inyota yo kubona Frimpong, ariko Liverpool ifite amahirwe menshi kubera ko yatangiye ibiganiro mbere ndetse ifite ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa byose birimo no guha Celtic FC, ikipe Frimpong yakinnyemo mbere ya Leverkusen, amafaranga angana na 30% y'inyungu izava kuri iyi transfer.

    Nubwo Liverpool ifite umukinnyi ukiri muto Conor Bradley ushobora gukina kuri uwo mwanya, kugura Frimpong byatanga imbaraga n'ubundi buryo butandukanye ikipe yashingiraho mu mikino iteganyijwe y'umwaka utaha, cyane cyane mu gihe Alexander-Arnold yaba agiye kwifashishwa mu kibuga hagati nk'uko Slot abiteganya.

    Igihe isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ryo mu mpeshyi rizaba rifunguye, Liverpool izaba iri ku isonga mu makipe ashobora gusinyisha Jeremie Frimpong mu gihe byaba byagenze uko babyifuza.

    Source : https://yegob.rw/liverpool-amaso-iyahanze-muri-bayern-leverkusen-gushaka-umusimbura-wa-trent-alexander-arnold/

  • Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yafatiye mu cyuho asambana – #rwanda #RwOT

    Byabereye Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ku wa 9 Gicurasi 2025.

    Umugabo yasabye umugore ko bajya gusarura ikawa umugore yanga ko bajyana avuga ko atagiye gukomeza kuvunikira bakeba be kuko yakekaga ko umugabo ahonga inshoreke amafaranga.

    Umugabo abonye yanze, ahamagara undi mugore wo mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo uhana imbi na Kirimbi, aza kumufasha kuzisarura agomba kumuhemba, ariko mu nshoreke umugore akeka n'uwahawe akazi akabamo.

    Saa tatu za mu gitondo umugore wa nyakwigendera yari ahishije ibiryo abishyira umugabo ariko ari mu buryo bwo kuneka ngo arebe niba koko bari gusarura kawa nk'umukozi n'umukoresha yahaye akazi cyangwa bitwaza kawa bakabona umwanya wo gusambana.

    Yagezeyo asanga bari gusambana ashaka gukata uwo mugore aramucika akata umugabo we, amuca imitsi yo ku kizigira cy'akaboko, aguma iruhande agaragurika ataka yanga kumutabara no kumutabariza, bituma atakaza amaraso menshi.

    Umugabo yaje kuzanzamuka, agera ahari abaturage bagerageza guhagarika amaraso banamushyira kuri moto bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karengera ahageze ahita ashiramo umwuka.

    Umugore we wakurikiraniraga hafi ibiba ku mugabo we yabonye moto imujyanye kwa muganga, na we ashaka uburyo agerayo, umugabo ashiramo umwuka na we ahageze avuga ko ari we umwishe n'impamvu amwishe muri icyo gitondo, ni bwo yahitaga atabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yabwiye IGIHE ko uyu mugore yahageze abaturage bagashaka kumugirira nabi kuko bari bamaze kumenya ibyo yakoze, ubuyobozi bumucungira umutekano kugeza RIB na Polisi bahageze bamuta muri yombi.

    Umurambo wahise woherezwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma kugira ngo hakorwe raporo izifashishwa mu bugenzacyaha, naho umugore ajya gufungirwa kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

    Ati 'Ntawungukira mu kwica uwo bashyingiranywe kuko nk'aba bari babyaranye abana 9 banuzukuruje. Umugabo arishwe, umugore agiye gufungwa, abana bateragirane nubwo dutekereza ko abato bazagenda basanga bakuru babo bashatse, ariko ntibyari bikwiye.''

    Gitifu Habimana yihanganishije umuryango avuga ko ari inkuru ibabaje ku muryango no mu murenge asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko byagaragaye ko wari umuryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

    Umugore yishe umugano we yari afatiye mu ikawa asambana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugore-yishe-umugabo-we-yafatiye-mu-cyuho-asambana

  • Kwibuka ni icyomoro cy'ibikomere twagize: Dr. Gakwenzire – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutse kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abarezi, abakozi n'abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'i Gikondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda yatanze, Dr. Gakwenzire yasobanuye ko uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo guhozanya, gufatana mu mugongo no kwiyomora ibikomere basigiwe.

    Yagize ati 'Ntidushobora guhindura amateka ariko umurongo w'ejo hazaza wo dushobora kuwufatira icyemezo ubu. Aha ni ho wa mutwaro w'amateka mabi twanyuzemo twagenda tuworoshya, tugakomeza urugendo rwo kubaka igihugu kizira Jenoside, irondabwoko, amacakubiri ukundi.'

    Yakomeje ati 'Amateka akwiriye kutubera urufunguzo rudufungurira n'umuryango ukurikiraho. Ibi biganiro tugira ku mateka yacu n'ibindi bidukomeza ni icyomoro ku bikomere byacu.'

    Nyinawumuntu Clarisse yari hafi kugira imyaka umunani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurokoka asigara wenyine mu muryango.

    Yaje kwiga asoreza muri Kaminuza y'u Rwanda, abifashijwemo na FARG, ari na ho urugendo rwo kwiyubaka rwatangiriye.

    Mu buhamya yatanze yakomeje ati 'Muri kaminuza nahaboneye abavandimwe, bambereye umuryango mu rugendo rwanjye aho abanjye batari bari. Ubu nishimira ko nize neza, igihugu cyacu kimenyera byose ntacyo nigeze mbura. Nanjye ndi gutanga umusanzu mu iterambere nyuma y'amateka mabi twavuyemo.'

    Tengera Kayitare Françoise uri mu bayobozi ba UR yavuze ko iyo kaminuza yatakaje abantu benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi ari na ko abayobozi n'abanyeshuri na bo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi.

    Yavuze ko ibyabaye bikwiriye kubera isomo urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ingingo yahurijeho na Senateri Ngarambe Télésphore.

    Uyu musenateri yabwiye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri UR gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu miryango, aho bagenda hose no ku mbuga nkoranyambaga kuko ari bo u Rwanda rw'ejo hazaza rwishingikirijeho.

    Yasabye abarezi gushyira imbaraga mu gukora ubushakashatsi butomoye mu kurushaho kubafasha kwiga no kumenya neza amateka.

    Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko kwibuka byomora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mu bitabiriye igikorwa cyo wibuka abarezi, abakozi n’abanyeshyuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Gikondo barimo Dr. Charles Murigande

    Abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyinawumuntu Clarisse, wari hafi kugira imyaka umunani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muryango we ni we wenyine warokotse

    Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Gikondo basomaga amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, barimo abahigaga n’abahakoraga

    Senateri Ngarambe Télésphore yabwiye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri kaminuza gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ahantu hatandukanye

    Urubyiruko rwiga muri kaminuza rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-ni-icyomoro-cy-ibikomere-twagize-dr-gakwenzire

  • Ahavaga toni eshanu hava 15: Ishimwe ry'ab'i Rutsiro ku iterambere ry'ubuhinzi bw'ibirayi – #rwanda #RwOT

    Guhuza ubutaka ni kimwe mu byo Leta ishishikariza abahinzi gukora kubera ko bifasha abahinzi kwiteza imbere, abishyize hamwe bashakirwa amasoko bakagezwaho inyongeramusaruro n'imbuto mu buryo bworoshye.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro bahamya ko ibyo babigezeho binyuze mu mushinga SAIP wabahaye amahugurwa y'uburyo bashobora guhinga bahuje ubutaka, bakibumbira no mu matsinda kugira ngo bazabashe kubona umusaruro mwinshi.

    SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

    Ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB).

    Sifa Jeanette utuye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Nyabirasi, ahamya ko mbere y'uko SAIP iza bahingaga mu kajagari kandi ko bitari ubuhinzi bugezweho kubera ko bavangaga ibihingwa bitandukanye.

    Ati 'Icyo gihe twahingaga kuri hegitari tugafata ibirayi tukabivanga n'ibigori noneho ugasanga byose ari umusaruro w'ibirayi n'ibigori urabuze. Nyuma y'aho SAIP iziye ahavaga toni ziri hagati y'esheshatu na zirindwi hasigaye havanwa toni ziri hagati ya 15 na 17.'

    Ntirenganya Jean Maurice, ubarizwa muri Koperative KOABUNYA Twiteze Imbere, yavuze ko SAIP yabafashije kongera umusaruro binyuze mu mbuto yabahaye ndetse n'amahugurwa atandukanye yo guhinga kijyambere.

    Umukozi ushinzwe ubuhinzi n'iterambere ry'abahinzi murri RAB-SPIU mu Karere ka Rutsiro, Bizimana Jean Claude, yasobanuye uburyo SAIP yafashije abahinzi bo mu Murenge wa Nyabirasi guhuza ubutaka kugira ngo umusaruro w'ibyo bahinga wiyongere.

    Ati 'SAIP dukorana n'abahinzi binyuze mu matsinda ya Twigire Muhinzi agizwe hagati y'abantu 15 na 20, abo bahinzi akenshi baba batuye ahantu hamwe bagahuza ubutaka ku buryo bahinga igihingwa kimwe.'

    Babereka ubuhinzi bugezweho, uko hacibwa imyobo, intera iri hagati y'umwobo n'undi gusura umurima nibura buri cyumweru n'uburyo bwo gusarura bugezweho.

    Mu cyanya cya Nyabirasi, SAIP ikorera ku buso bwa hegitari 700 aho hahinzweho ibishyimbo biri kuri hegitari 453, ibigori biri kuri hegitari 210, ibirayi biri kuri hegitari 35 ndetse n'imboga ziri kuri hegitari ebyiri.

    Umusaruro w’ibirayi wariyongereye i Rutsiro uva kuri toni zirindwi kuri hegitari ugera kuri toni 15 kuri hegitari

    Sifa Jeanette ahamya ko umusaruro w’ibirayi wikubye kubera guhinga bahuje ubutaka

    I Rutsiro umusaruro w’ibishyimbo wavuye ku bilo 700 ugera kuri toni ebyiri kuri hegitari kubera guhuza ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahavaga-toni-eshanu-harava-15-ishimwe-ry-ab-i-rutsiro-ku-iterambere-ry-ubuhinzi

  • FDNB ivuga ko yatsinze ibitero byinshi by'inyashyamba, nubwo nayo yagabweho ibitero bikomeye #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Kabembe, Cheferi ya Kaziba, Teritware ya Walungu, Intara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage baratabaza basaba ko ihuriro ry'ingabo za Leta ryirukanwa muri aka gace kuko rikorera abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ubutumwa aba baturage bageneye ubwanditsi bwa Kasuku Media mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, bugaragaza ko hari ibice bya grupema ya Kabembe bikiri mu maboko y'ingabo za Leta, cyane cyane mu misozi ya Bumbu na Rhanga.

    Aba baturage bavuga ko ingabo za FARDC, FDLR, iza Leta y'u Burundi ndetse n'imitwe ya Wazalendo zikomeje kubanyanyasa, zibambura ibyabo, zikanafata abagore n'abakobwa ku ngufu.

    Bagira bati: 'Abaturage bakomeje kugirirwa nabi i Rhanga na Bumbu. Baradusambura, badutwara ibyo dufite byose, banafata ku ngufu abagore n'abakobwa.'

    Basoza basaba ko umutwe wa M23 wabatabara, ukanirukana burundu ingabo zose za Leta ziri muri ako gace. 'Turasaba ko M23 iza ikadukiza izi ngabo zitugirira nabi. Aho M23 yageze hagiye hagaruka amahoro, natwe tuyikeneye.'

    Mu butumwa bwatanzwe mu Giswahili, baragize bati: 'Wa pumbafu wanatesa watu huko mu vilima, ya faa kuwafukuza kabisa wote waliotoka Uvira. Na wasirudi tena huku.'

    Aba baturage, banze ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z'umutekano, banavuze ko hari benshi bari guhunga ibice bikigenzurwa na Leta bakerekeza mu byafashwe na M23.

    Bagize bati: 'Abaturage benshi barahunga bihishe berekeza mu bice byamaze kubohozwa.'

    Cheferi ya Kaziba ifite igice kinini kigenzurwa na M23, ariko haracyari ibice byo mu misozi birimo ingabo za FARDC, FDLR, iz'u Burundi na Wazalendo. Aka gace gatuwe n'amoko arimo Abashi, Abasharishari n'Ababangubangu bake.

    FDNB ivuga ko yatsinze ibitero byinshi by'inyashyamba, nubwo nayo yagabweho ibitero bikomeye

    Source : https://kasukumedia.com/fdnb-ivuga-ko-yatsinze-ibitero-byinshi-byinyashyamba-nubwo-nayo-yagabweho-ibitero-bikomeye/

  • Siggy Flicker yihanangirije Kanye West: 'Karma igiye kumugwaho kubera imvugo ye isesereza abayahudi' #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umukinnyi wa 'Real Housewives of New Jersey' Siggy Flicker Avuga ko Karma Igiye Kugwa kuri Kanye West Kubera Imvugo ye Isesereza Abayahudi

    Uwahoze ari umwe mu bakinnyi b'uruhererekane rwa televiziyo rwakunzwe cyane 'The Real Housewives of New Jersey' (RHONJ), Siggy Flicker, yatangaje ko karma (ingaruka z'ibikorwa bibi) iri hafi kugwa kuri Kanye West kubera imvugo ye idashira isesereza Abayahudi ndetse n'indirimbo ye nshya yise 'Heil Hitler', benshi bafata nk'isesereza ry'urugomo rwakozwe n'Abanazi.

     

    Ibi Siggy yabivuze nyuma y'uko Perezida Donald Trump amutoranyije ngo ajye mu nama y'igihugu y'Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust Memorial Council). Mu kiganiro yagiranye n'TMZ binyuze kuri Zoom, Siggy yavuze ko nubwo yemera uburenganzira bwa Kanye bwo kuvuga ibyo atekereza, imvugo ye yuzuyemo ibitekerezo by'Abanazi izamugaruka.

    Siggy yongeyeho ko Kanye atabasha kugera ku 'mpano nyakuri y'ubuzima,' kuko atari we urera abana be bane yabyaranye na Kim Kardashian. Ahubwo, avuga ko Kanye ari mu byaha byo kugaragaza umugore we mushya, Bianca Censori, wambaye ubusa cyangwa hafi yo kubura uburanga imbere y'abantu mu ruhame ku isi hose.

    Kanye West

    Uretse ibyo birego bireba Kanye, Siggy yavuze ko yishimiye kuba yarahawe inshingano zo kuba umunyamuryango mushya w'Inama y'igihugu y'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, aho yabaye igikorwa gikomeye kuri we nk'umukobwa w'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi. Yavuze ko yiteguye kwigisha Abanyamerika amateka ya Jenoside, nubwo hari ibihuha bigenda bivuga ko Abayahudi miliyoni 6 n'abandi batabarika batishwe nk'uko amateka abivuga.

    Uyu mwamamare wa televiziyo akaba n'umwanditsi yavuze ko ibyo biguhu bitamushobora kuko se yamutoje kwirwanaho no kurwanya urwango rushingiye ku idini kuva akiri muto.

    Abafana be baracyibuka igihe yahagarariraga Abayahudi byimazeyo muri 2017, ubwo bari muri RHONJ, aho yatonganye bikomeye na mugenzi we Margaret Josephs wari wazanye izina rya Adolf Hitler ashaka kugaragaza ikintu mu mpaka zari zifitanye ubukana. Icyo gihe Siggy yagaragaye nk'umuntu w'inyangamugayo uharanira kwigisha ibijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Nubwo yagaragaje impamvu zikomeye, yaje kugirana ibibazo n'abandi bakinnyi ndetse n'abatunganyaga gahunda kubera ukutita ku bijyanye n'ayo mateka, bituma afata icyemezo cyo kuva muri iyo gahunda ya televiziyo.

    Siggy yavuze ko kwinjira muri RHONJ byari kimwe mu bintu byamubereye byiza ariko kandi binamugiraho ingaruka mbi. Ariko nta na rimwe yigeze yicuza icyemezo yafashe cyo kwirwanaho no kugaragaza aho ahagaze.

    Icyo cyemezo nticyamugizeho ingaruka mbi, kuko ubu ni umwe mu bantu bahawe inshingano zikomeye mu bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba yiteguye gutangira akazi nta gutinya abamuca intege cyangwa abagerageza kumuhagarika.

     

    Source : https://kasukumedia.com/siggy-flicker-yihanangirije-kanye-west-karma-igiye-kumugwaho-kubera-imvugo-ye-isesereza-abayahudi/

  • Rwamagana: AOS yoroje inka imiryango icumi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025 ubwo abakozi ba AOS bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Munyakazi Jean Bosco uri mu bahawe inka, yavuze ko yishimiye iryo tungo yahawe, arakomze ati 'Izabyara maze abana banywe amata, iterambere riboneke mu rugo kandi n'abaturanyi nabo tubahe amata.''

    Bagwaneza Emiliana we yavuze ko iyo nka igiye kumufasha kubona ifumbire, abone amata ateze imbere umuryango we. Ati 'Nayishimiye cyane kuko ije isanga inzu baheruka kunyubakira, ubu ubuzima bwanjye bugiye guhinduka bube bwiza.''

    Umuyobozi Mukuru wa AOS, Kevin BC Koo, yavuze ko bagiye i Mwulire kugira ngo bifatanye n'abaho kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse.

    Yavuze ko nka AOS batanze inka icumi kugira ngo zifashe imiryango yarokotse gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    Ati 'Kwibuka ni igikorwa cy'abantu twese. Ni ukuzirikana amateka yabayeho ariko na none no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho. Ntabwo bivuze ko ari ukwibuka ngo duhereyo. Ni uguhuza amateka y'aho turi ndetse no kureba uko ejo hazaza twahagira heza kurushaho, tugomba kwigira ku mateka kugira ngo duhuze n'ibyo sosiyete ikeneye uyu munsi.''

    Muzungu Theoneste usanzwe ari na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mwulire, yagaragaje uburyo Umusozi wa Mwulire wari wahungiyeho Abatutsi benshi, ariko baricwa harokoka mbarwa.

    Muzungu yanashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu asaba abakiri bato kurangwa n'urukundo, bakirinda amacakubiri n'ibisa na yo kuko byagejeje u Rwanda ahabi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yashimiye AOS ku nka yageneye imiryango icumi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko zizabafasha mu mibereho yabo.

    Yashimiye kandi iyi sosiyete kuba yajyanye abakiri bato kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mwulire borojwe inka

    Imiryango icumi ni yo yahawe inka kugira ngo zibafashe mu iterambere

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richards, yashimiye AOS yatanze inka ku miryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    AOS yiyemeje kugira uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Mwulire

    Muzungu Theoneste usanzwe ari Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mwulire ni we watanze ubuhamya bw’ibyabereye ku musozi wa Mwulire

    Abakozi ba AOS bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 27 by’Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-aos-yoroje-inka-imiryango-icumi-y-abarokotse-jenoside-yakorewe