Uyu mugabo usanzwe ubarizwa no mu ishyaka ry'Aba-Conservateurs yavuze ko amasezerano u Bwongereza bwari bwarasinye, abwemerera kohereza abimukira babwinjiyemo binyuranyije n'amategeko mu Rwanda, ariyo yonyine yari gutanga igisubizo gifatika.
Ati 'Hejuru y'inenge zose zishobora kuyabamo, nibwo buryo bwa mbere bushoboka bwari gutanga inzira yo guhangana n'abaza mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, badafite impamvu ifatika yabahesha ubuhungiro ariko nanone badashobora kwakirwa n'ibihugu baturutsemo.'
Yakomeje avuga ko u Bwongereza bukwiriye kubyutsa aya masezerano ariko bugakorana bya hafi n'ibindi bihugu by'i Burayi bibyifuza.
Ati 'Igisubizo cyiza ni uko twashyira muri iyi gahunda n'abahoze ari abafatanyabikorwa bacu bo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi babyifuza. Kuvuga gusa ibijyanye no kurwanya aya matsinda y'abantu babi bacuruza abandi, ntabwo bibaca intege na gato.'
Tugendhat yavuze ko kimwe mu byo u Bwongereza bukwiriye gukora ari ukuvugurura amasezerano bwashyizeho umukono ajyanye n'uburenganzira bwa muntu, kugira ngo inkiko zitazongera kwitambika amasezerano bwari bufitanye n'u Rwanda.
Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y'igihe Guverinoma y'u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w'Intebe Keir Starmer ifashe icyemezo cyo guhagarika kohereza abimukira mu Rwanda, gahunda yari yaratangijwe n'abo yasimbuye ku butegetsi.
Kuri ubu Minisitiri w'Intebe Starmer asa n'uri ku gitutu cy'abanyepolitike bakomeye mu Bwongereza bamushinja gutesha agaciro aya masezerano nta kindi gisubizo afite kirambye ku kibazo cy'abimukira.
Tom Tugendhat wahoze ari Umudepite mu Bwongereza yasabye ko bubyutsa amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda
Ni ingingo Gnassingbe yagarutseho mu biganiro yagiranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, Dr Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi.
Inama yahuje aba bombi yari igamije kureba uko Umubano wa Qatar na Togo uhagaze, n'uburyo warushaho gutezwa imbere.
Yarebeye hamwe kandi uko ikibazo cy'umwuka mubi umaze igihe hagati y'u Rwanda na RDC cyakemurwa burundu.
Perezida wa Togo, yashimye Qatar kubera umusanzu itanga mu gushyigikira inzira y'ubuhuza hagati y'u Rwanda na RDC yashyizwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'uruhare igira mu kugera ku mutekano n'amahoro bihamye mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n'u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.
Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk'uwarI umukandida ku mwanya w'umuhuza barayisuzuma.
Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w'umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.
Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.
Ibiganiro byo gushakira umuti ikibazo cy'umubano mubi umaze igihe hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kugirwamo uruhare kandi na Qatar.
Perezida wa Togo yashimye uruhare rwa Qatar mu guhuza u Rwanda na RDC
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n'abarenga ibihumbi 2000. Umuhango wo kuyitangiza uteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025.
Uretse Perezida Kagame, Africa CEO Forum itegerejwemo Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bari bugire uruhare mu kiganiro kigaruka ku mirongo migari ya politike, ibikorwa n'imiterere y'abantu ikenewe bijyanye n'imiterere y'Isi y'uyu munsi.
Abakuru b'ibihugu bari bugaragaze ibikwiriye kuranga abayobozi bo mu gihe kizaza ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane muri iki gihe buri gihugu kireba inyungu zacyo, ibituma uyu munsi Guverinoma za Afurika zigorwa no kwifatira ibyemezo.
Iyi nama y'iminsi ibiri byitezwe ko izaberamo ibiganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw'urwego rw'abikorera mu iterambere ry'Umugabane wa Afurika.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama mu 2024 i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ubushobozi bwo kuba yagera ku iterambere yifuza mu gihe cyose yahindura imikorere, guhera mu nzego z'imiyoborere, politiki na sosiyete sivile.
Perezida Kagame yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere, agaragaza ko ibihe bishize by'icyorezo n'imihindagurikire y'ibihe, byerekanye igikwiriye gukorwa.
Ati 'Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.'
Ati 'Uyu munsi hafi 20% by'abatuye Isi ni Abanyafurika. Mu 2050, bazaba ari 25% […] muri iki kinyejana, Afurika izaba umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.'
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko umutungo kamere wa Afurika ukomeza kubyazwa umusaruro n'abandi, ibyo bawukozemo bakagaruka kubicuruza kuri uyu Mugabane.
Biteganyijwe ko inama nk'iyi itaha izabera mu Rwanda.
Perezida Kagame ari i Abidjan, aho yitabiriye inama ya 'Africa CEO Forum'
Inkuru y'ifatwa nk'intsinzi y'ingabo za Afurika y'Epfo zari zaroherejwe mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu gikorwa cyiswe SAMIDRC, yateje impaka nyuma y'uko Abadepite b'Ishyaka rya Democratic Alliance (DA) bashyize ahagaragara ibibazo byaranze icyo gikorwa, aho bacyise 'igikorwa cyateje isoni igihugu aho kuba icyubahiro.'
Ibyo byatangajwe nyuma y'iraswa no kwicwa kw'abasirikare 14 b'Afurika y'Epfo mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2025 n'umutwe wa M23, hamwe n'abandi 174 bakomerekeye mu mirwano. Ibi byakurikiwe no gusoza burundu ubutumwa bwa SAMIDRC tariki ya 13 Werurwe 2025.
Minisitiri w'Ingabo n'Intwari z'Igihugu za Afurika y'Epfo, Angie Motshekga, nawe yitabye inteko ishinga amategeko yemezako hajyaho Komisiyo icukumbura uri inyuma y'umugambi wo kohereza ingabo z'Afurika y'Epfo muri Congo. Iri ni ryo shyaka rya DA ryahise ribona nk'umwanya mwiza wo gusaba ibisobanuro birambuye ku kugaragaza ibyo rifata nk'ibinyoma mu itangazamakuru byavuze ko 'ubutumwa bwa SAMIDRC bwagenze neza.'
Nicholas Gotsell, umwe mu badepite ba DA bashinzwe umutekano n'ubutabera, yagize ati:
'Iyo havuyemo abasirikare 14 bishwe n'abandi barenga 170 bakomerekeye ku rugamba, hatarimo indege zibaha ubufasha bwo mu kirere, nta bikoresho bihagije bafite, ndetse nta n'icyerekezo gihamye cy'ubutumwa, ibyo ntabwo ari intsinzi, ni amahano. Uwo mubabaro uri ku ntugu za Minisitiri Motshekga.'
Darren Olivier, umuyobozi w'ikigo African Defence Review, yavuze ko 'nta gushidikanya ko bivugwa nk'intsinzi ari ikinyoma gikwiye kwamaganwa,' ashimangira ko SAMIDRC yagaragaye nk'igikorwa cyapfubye kubera ko:
• Ingabo zari nke,
• Nta bufasha bwo mu kirere bwari buhari,
• Ibigo byazo byari biherereye ahatari haboneye,
• Nta mugambi wa kabiri (plan B) wari uhari.
Olivier yakomeje avuga ko n'ubwo ibyo bikorwa byagaragaye nk'ibyapfubye, hari ubutwari bugaragara mu mirwano yiswe Operation Springbok III, aho ingabo za MONUSCO n'iza Afurika y'Epfo zagerageje guhagarika M23, ariko zaje guhagarika imirwano ubwo FARDC (ingabo za Congo) zari zimaze gutsindwa.
Yasoje ashimangira ko ari iby'ingenzi kuba inteko ishinga amategeko y'igihugu cya Afurika y'Epfo igiye kwinjira mu isesengura ryimbitse ku byabaye muri SAMIDRC, ibintu ashima kandi yizeye ko bizazana impinduka ku mikorere n'inkunga y'igisirikare cyabo.
Icyibazwa ni iki: Ese Afurika y'Epfo igomba gukomeza kohereza ingabo mu ntambara zitazwi neza n'icyerekezo, cyangwa ikwiye kwita ku kibazo cy'ubushobozi bw'ingabo zayo imbere mu gihugu?
Amafoto agaragaza uko Ingabo za SADC zatashye nk'Umupfumu unaniwe umupfu.
Umuhanzi nyarwanda Djazmir, uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ari mu bahanzi bakomeje gukora cyane kugira ngo batere imbere mu rugendo rwabo rwa muzika. Nubwo ari kure y'iwabo, ntibimubuza gukomeza kwibanda ku nganzo ishingiye ku muco nyarwanda ndetse no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.
Djazmir yakuriye mu Rwanda, igihugu cyamutoje gukunda umuco n'ubuhanzi. Mu biganiro atanga, akunze kuvuga ko uko imyaka yagendaga ishira, yagiye arushaho kwagura impano ye, kugeza ubwo yiyemeje kuririmba nk'uwabigize umwuga.
Amaze imyaka itari mike aba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho akorera umuziki we. Nubwo ari kure y'u Rwanda, ntiyibagirwa inkomoko ye.
Ahanini ibihangano bye bikubiyemo indirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, kwihangana, ndetse n'icyizere. Avuga ko ari ingenzi gukoresha impano umuntu yahawe mu guteza imbere sosiyete n'igihugu cye, kabone n'iyo yaba ari hanze yacyo.
Djazmir yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ze zagiye zigera ku bantu benshi biciye kuri YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga ze. Yifashisha amajwi meza, amagambo y'ubwenge n'ubuhanga bwo gutunganya indirimbo mu buryo bugezweho.
Mu gihe benshi mu bahanzi baba hanze bagerageza gukurikira ibigezweho byo mu bihugu barimo, Djazmir ahitamo kugumana umwimerere w'umuco nyarwanda mu bihangano bye, nubwo avangamo mu nganzo indimi z'amahanga agerageza gushyiramo ururimi rwe gakongo 'Ikinyarwanda'.
Aririmba mu Kinyarwanda, rimwe na rimwe agashyiramo n'icyongereza cyangwa igifaransa, bigafasha ubutumwa bwe kugera ku bantu benshi bo mu bice bitandukanye by'Isi.
Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga, Djazmir ashimangira ko ari inshingano ye nk'umuhanzi nyarwanda uba hanze y'igihugu, gukomeza kwamamaza umuco we no kurushaho gutanga icyizere cy'uko umuziki nyarwanda ushobora kugera kure mu ruhando mpuzamahanga.
Yabwiye Kasuku Media Ati: 'Nzi aho mva, nzi naho nerekeza. Umuziki ni ururimi mpuzamahanga kandi ni uburyo bwiza bwo kubwira Isi uwo uri we n'icyo wizeye. Nkunda u Rwanda kandi igihe cyose ndirimba, mba numva nkiri iwacu.'
Ubu ari gutegura umushinga munini w'indirimbo zizaba zigizwe n'album ye ya mbere, aho ateganya gukorana n'abandi bahanzi nyarwanda, harimo n'abari mu gihugu cy'u Rwanda. Yizera ko ubufatanye nk'ubwo bushobora guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.
Djazmir ni urugero rwiza rw'uko impano nyarwanda ishobora kumvikana no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga. Abahanzi bagenzi be, ndetse n'urubyiruko rufite inzozi zo gukorana umuziki, bashobora kumwigiraho byinshi byerekeye k'ubwitange, gukunda ibikorerwa mu gihugu no kwihangira udushya mu nganzo.
Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu NganzoDjazmir yakuriye mu Rwanda, igihugu cyamutoje gukunda umuco n'ubuhanziDjazmir ni urugero rwiza rw'uko impano nyarwanda ishobora kumvikana no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga
Anknown asabye Daddy Andre kumwishyura nyuma yo kumushinja kumwambura amafaranga y'indirimbo
Umuhanzi ukizamuka Anknown yagaragaye avuga ko umuririmbyi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo, Daddy Andre, yamwatse amafaranga hanyuma agahita amubura atamuhaye indirimbo bari bumvikanyeho.
Mu kiganiro yagiranye n'ikiganiro The Deep Talk, Anknown yasobanuye uko yagerageje kwizigamira amafaranga miliyoni imwe y'amashilingi (Shs 1 million), agira ngo ayashore mu muziki we uri gutangira, by'umwihariko akorana na Daddy Andre, umwe mu bahanzi yakundaga akanamwubaha.
Icyo gihe, Daddy Andre bivugwa ko yakoreraga muri studio ya Spice Diana izwi nka 32 Records. Ibi byabaye mbere y'uko Anknown yinjira mu muziki ku rwego rusange.
Nyuma yo gutanga amafaranga, ibintu byahise bifata indi ntera idashimishije.
'Yabuze nk'abachwezi. Twagerageje kumuhamagara telefoni iba ifunze. Simbizi niba yarabujije numero yanjye, ariko twakomeje kugerageza ndetse tunasubira kuri studio ya 32. Batubwiye ko atariho akorera ko twakoze ikosa rikomeye ryo kutamusaba fagitire.'
Nubwo yahuye n'akaga ko kwamburwa, Anknown yemeye ko icyamuteye kwizera Daddy Andre ari uburyo yamukundaga.
Taylor Swift na Travis Kelce si abavandimwe⦠ariko koko bagaragaje urukundo rwinshi i Philadelphia ┠ndetse abafana babo ubu bashobora guhumurizwa.
Aba bombi bagaragara basohokanye ku cyumweru mu mujyi wa Philadelphia⦠aho hari umuntu wabafotoye bari mu kabari barimo gusangira no kuganira.
Murebe amafoto⦠Taylor agaragara yishimye cyane, afite inseko nini ubwo yari ari kunyura muri icyo kabyiniro, mu gihe umukunzi we Kelce yari amukurikira inyuma, afite isura ituje kandi itagira byinshi igaragaza.
Ibi bibaye ari bwo bwa mbere bagaragara mu ruhame nyuma y'amezi menshi⦠kandi byahise bihosha ibihuha byari byaravuzwe ko baba baratandukanye.
Taylor Swift na Travis Kelce babonetse i Philadelphia nyuma y'igihe kirekire bataboneka mu ruhame
Niba utari ubitayeho⦠hari abafana batangiye kugira impungenge kuko aba bombi bari bamaze igihe kinini bataboneka hamwe, kuva muri Werurwe ubwo basohokanye gufata amafunguro muri New York City.
Banahisemo kuditabira Met Gala yabaye mu cyumweru gishize⦠aho amakuru yegereye bombi avuga ko bahuzwaga cyane n'akazi, kuburyo batabonye umwanya wo kwitabira iki gitaramo cy'uburanga cyari gikomeye.
Taylor ubwe agaragara adafite icyo yikanga muri aya mafoto⦠nubwo mu cyumweru gishize yagejejweho urupapuro rumusaba kwitaba urukiko ku bijyanye n'urubanza ruri hagati ya Justin Baldoni na Blake Lively.
Ibyo wibuke ni uko Justin Baldoni yavuze ko Taylor yaje mu nama yari afite na Blake⦠ndetse n'ubutumwa bwagiye ahagaragara ngo bukaba bwerekana Blake yita Taylor 'ikinyamaswa (dragon)' mu gihe we yiyitaga 'nyina w'ibinyamaswa'.
Taylor Swift na Travis Kelce babonetse i Philadelphia nyuma y'igihe kirekire bataboneka mu ruhame
Umuvugizi wa Taylor Swift yahise asubiza kuri ayo makuru y'urupapuro rw'inkiko⦠avuga ati: 'Taylor Swift ntigeze aninjira aho bakiniraga uyu mukino wa filime, ntiyigeze anagira uruhare mu guhitamo abakinnyi cyangwa mu by'ubuhanzi bijyanye n'iyi filime, ntiyigeze ahindura cyangwa ngo anenge igice na kimwe cy'iyi filime, ndetse ntiyigeze ayireba kugeza hashize ibyumweru bike isohotse ku mugaragaro, kuko mu mwaka wa 2023 na 2024 yari mu rugendo rw'ibitaramo bikomeye ku isi yose.'
Nubwo Taylor ashobora kuzagira umutwe kubera ibyo bibazo by'amategeko biri imbere. biragaragara ko umukunzi we Kelce akiri inyuma ye nk'umurinzi kuko bagaragara bameze neza nk'abakundana bihagije!
Amber Heard yishimiye gutangaza inkuru y'ibyishimo by'indenga kamere nyuma yo kwibaruka impanga, umukobwa n'umuhungu, byatumye aba umubyeyi w'abana batatu.
Uyu mukinnyi wa filime uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yatangaje aya makuru anyuze kuri Instagram ye ku cyumweru, aho yanditse ati: 'Umunsi w'ababyeyi wa 2025 uzambera uw'ibihe byose ntazigera nibagirwa. Uyu mwaka nabaye uwa mbere mu byishimo birenze amagambo kuko nishimira kurangiza urugendo rwo kubaka umuryango nari maze imyaka myinshi nshyizeho umutima.'
Amber Heard yibarutse impanga, agwiza umuryango we
Yakomeje agira ati: 'Uyu munsi nshyize ku mugaragaro inkuru y'uko nibarutse impanga mu muryango wa Heard. Umukobwa wanjye Agnes n'umuhungu wanjye Ocean bankuye amaboko (n'umutima) byuzuye.'
Mu gusoza ubutumwa bwe, Amber Heard yavuze ko kuba yarabaye umubyeyi wenyine kandi ku bushake bwe nubwo yahuye n'ibibazo by'uburumbuke, ari byo byamubereye isomo rikomeye mu buzima bwe. Yagize ati: 'Ndashimira byimazeyo kuba narabashije kugenzura no guhitamo uyu mwanzuro nshyizeho umutima kandi n'ubushishozi.'
Izi mpanga nizo bana be ba kabiri na gatatu, bikaba byiyongereye ku mukobwa we w'imyaka 4 witwa Oonagh Paige, wavutse mu 2021.
Amber Heard, umaze igihe abayeho yihishe nyuma y'itandukana no gukurikirana urubanza rw'icyamamare Johnny Depp, yemeje bwa mbere ko umuryango we waguye mu Ukuboza ushize. Icyo gihe ntiyigeze atangaza ko yari atwite impanga.
Twifurije Amber Heard ibyishimo mu rugendo rwe rushya rw'ububyeyi!
Phiona Nyamutoro yatangaje ko azahatanira kuba Depite w'Umugore uhagarariye Akarere ka Nebbi ahagarariye ishyaka rya NRM
Phiona Nyamutoro, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Iterambere ry'Umutungo Kamere (uruhande rw'Ibikoresho by'Akarere), yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuba Depite uhagarariye abagore b'Akarere ka Nebbi mu matora ataha.
Nyamutoro, unahagarariye urubyiruko rw'igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya 11 ya Uganda, yatangaje uyu mwanzuro abinyujije mu butumwa bwimbitse yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku munsi wahariwe ababyeyi b'abagore (Mother's Day).
Yagize ati: 'Akarere ka Nebbi kabyaye abaturage benshi bakomeye kandi bafite akamaro ku Gihugu cyacu. Ubu rero ni igihe cyako cyo kumurika. Umunsi mwiza wa ba Mama.' Ubu butumwa bwari bunajyanye n'iposter ye y'ubukangurambaga ku mugaragaro.
Nyamutoro ari kwiyamamaza ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM), aho azahatana n'uwari usanzwe ari kuri uwo mwanya, Agnes Acibu, nawe ushyigikiwe na NRM, bikaba bituma irushanwa rirushaho gukomera imbere mu ishyaka.
Iyi nkuru y'iyamamaza rye yakiriwe neza cyane, cyane cyane n'ab'inkwakuzi mu ruhando rw'imyidagaduro ndetse n'abamushyigikiye ku giti cyabo.
By'umwihariko, kuba Nyamutoro ari fiancée wa Eddy Kenzo, byatumye abantu benshi barushaho kwitabira no gukurikirana urugendo rwe rwa politiki.
Mu matora ategerejwe yo mu 2026, Akarere ka Nebbi kazaba gafite irushanwa rikomeye ryo guhatanira umwanya w'Umudepite uhagarariye abagore, aho abiyamamaza bombi baturuka mu ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM).
Phiona Nyamutoro, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikoresho by'Akarere mu Ishami ry'Ingufu n'Iterambere ry'Umutungo Kamere, yatangaje ku mugaragaro ko azahatanira uwo mwanya. Yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku munsi wahariwe ababyeyi b'abagore, aho yavuze ati:
'Akarere ka Nebbi kabyaye abaturage benshi bakomeye kandi bafite akamaro ku Gihugu cyacu. Ubu rero ni igihe cyako cyo kumurika. Umunsi mwiza wa ba Mama.'
Nyamutoro, wamenyekanye cyane ubwo yatorwaga nk'Umudepite uhagarariye urubyiruko rw'igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya 11 ya Uganda, afite amateka akomeye mu miyoborere. Yabaye Visi Perezida wa Komite Nyobozi y'Ishuri muri Kaminuza ya Makerere kuva 2015 kugeza 2016, ndetse yigeze no guhagararira Akarere ka Nebbi mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko. Yize ibijyanye n'Iterambere n'Ubutegetsi rusange muri Makerere, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri.
Agnes Acibu: Umudepite uri ku mwanya usanzwe
Agnes Acibu, uri ku mwanya w'Umudepite uhagarariye abagore b'Akarere ka Nebbi kuva mu 2021, nawe ari mu ishyaka rya NRM. Mu Nteko Ishinga Amategeko, akorera muri Komite ishinzwe kurwanya SIDA n'ibindi bibazo bifitanye isano nayo. Yize muri Kaminuza ya Makerere kandi afite abana batanu.
Irushanwa rikomeye hagati y'abiyamamaza bombi
Kuba abiyamamaza bombi baturuka mu ishyaka rya NRM bituma irushanwa rirushaho gukomera. Nyamutoro, ufite uburambe mu miyoborere y'urubyiruko no mu nzego za leta, arashaka kwerekana ko ashoboye kuzana impinduka nshya. Ku rundi ruhande, Acibu afite uburambe mu Nteko Ishinga Amategeko no mu bikorwa byo kurwanya indwara z'ibyorezo.
Inkunga y'abaturage n'abahanzi
Nyamutoro amaze kubona inkunga ikomeye, cyane cyane mu rubyiruko no mu ruganda rw'imyidagaduro. Kuba ari fiancée wa Eddy Kenzo, umuhanzi w'icyamamare muri Uganda, byatumye abantu benshi barushaho gukurikirana urugendo rwe rwa politiki.
Icyo bivuze ku matora ya 2026
Irushanwa ryo mu 2026 rizaba ari isuzuma rikomeye ku ishyaka rya NRM, rishobora kugaragaza uko rifata ibyifuzo by'abaturage n'uko ryita ku rubyiruko. Abaturage ba Nebbi bazaba bafite amahitamo hagati y'uburambe bwa Acibu n'icyerekezo gishya cya Nyamutoro.
Nyamasheke ni kamwe mu turere dukennye cyane mu Rwanda kuko kari ku mwanya wa 5 mu turere dukennye.
Muri aka karere abakene ni 42,8% bavuye 69,3% mu 2017 bivuze ko bagabanutseho 27% mu myaka irindwi ishize.
Mu gikorwa cyo guha amabati abaturage batishoboye badafite inzu babamo, ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Shara Umurenge wa Kagano, abahawe amabati bavuze ko bagiye gutangira ubuzima bushya bwo kutikanga imvura.
Mukandayisenga Chantal wabanaga n'umugabo n'abana mu nzu y'amategura imaze imyaka irenga 30 yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ahawe amabati kuko batazongera kurara bavirwa.
Ati “Inzu yavaga ku buryo imvura yagwaga tugatega amabase akuzura tugasuka hanze. Nijoro byadusaba kubyuka tugacungacunga ko abana batari kuvirwa”.
Bwanakweri Jean wo mu Mudugudu wa Gihinga Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano Akarere ka Nyamasheke uri mubahawe amabati, inzu ye yari imaze igihe iva yarabuze ubushobozi bwo kuyisana.
Ati “Kuba idini ryita ku baturage ari bo bakirisitu rikabubakira ni ibintu byiza cyane. Turashimira itorero na Leta yemereye umushinga Compassion kuza gukorera mu Rwanda”.
Aya mabati yatanzwe binyuze mu mushinga Compassion International RW0190 EMLR Shara ukorera mu Itorero Methodiste Libre au Rwanda conference ya Kibogora, Paruwasi ya Ntumba, abayahawe bakaba barakuwe ku rutonde rw'abatishoboye bakeneye kubakirwa rwakozwe n'Akarere ka Nyamasheke.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie mu kiganiro na IGIHE yashimye uruhare rw'amadini n'imishinga ikorera mu karere ka Nyamasheke avuga ko ibikorwa bakora bigira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Ati “Abaturage bacu ni bo bakirisitu babo. Imiryango ishingiye ku myemerere turafatanya mu iterambere n'imibereho y'abaturage”.
Mu mwaka w'ingengo y'imari Akarere ka Nyamasheke karateganya kubakira imiryango irenga 1500, irimo abafite inzu zimeze zikeneye gusanwa, abasenyewe n'ibiza n'abatagira aho bakinga umusaya.
Imiryango yahawe amabati ni 54 ikaba yahawe amabati agera ku 1620. Kugeza ubu Akarere gahamya ko bamaze kubakira benshi, bityo batangiye gukusanya imibare y'abasigaye.
Mu karere ka Nyamasheke abatishoboye bahawe amabati mu rwego ku kubafasha kugira imibereho myiza
Abahawe amabati bishimiye ko batazongera kurara banyagirwa