Blog

  • RwandAir yasobanuye impamvu y'ubwiyongere bw'imizigo ijyana mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko mu 2022 RwandAir yatwaye imizigo ingana na toni 3.774, mu mwaka wakurikiyeho iriyongera igera kuri toni 4.595 mu gihe mu 2024 byageze kuri toni 6.113 bingana n'ubwiyongere bwa 33%.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 12 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko serivisi yo gutwara imizigo ari imwe mu ziri gutera imbere ku buryo bwihuse.

    Yavuze ko ubwiyongere bw'imizigo RwandAir yajyanye mu bihugu bitandukanye bushingiye ku bicuruzwa byinshi Abanyarwanda bohereza ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Twari turi gusohoka mu ngaruka za Covid-19, twongera ubushobozi n'inshuro tugenda no gushyiraho ingendo nshya ariko ku bw'amahirwe make muri Gashyantare 2025 twafungiwe ikirere na RDC, bituma duhagarika by'agateganyo ingendo zimwe ariko twagiye dutera imbere kuva icyorezo cya Covid-19 gicogoye.'

    Yongeyeho ko 'Imizigo dutwara yariyongereye cyane kubera umusaruro igihugu cyohereza hanze byaba ari indabyo, umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi, byariyongereye cyane by'umwihariko ibijyanwa Dubai, mu Burayi nko mu Bwongereza.'

    Imibare igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 4$, bingana n'izamuka rya 22%.

    Ibyoherejwe muri UAE byiyongereye ku rugero rwa 63% bigera kuri arenga miliyari 1,5 $, Luxembourg bizamuka ku rugero rwa 243,8% aho byageze kuri miliyoni 55,4$, kuri RDC bizamuka ku rugero rwa 32,3% kuko byageze kuri miliyoni 229,5$.

    Yahamije ko ku bijyanye n'ibiciro by'imizigo usanga ibikorerwa mu Rwanda byoroherezwa ndetse hazakomeza gushakwa ingamba zatuma birushaho guhenduka.

    Ati 'Tugira umwihariko ku biciro by'imizigo y'ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda ndetse ni twe dufite ibiciro bito ugereranyije n'izindi sosiyete zitwara imizigo mu ndege zikorera hano. Twabikoze kugira ngo duteze imbere ibyoherezwa mu mahanga kandi turi kubona umusaruro wabyo.'

    Kugeza ubu RwandAir ijya mu byerekezo 107 birimo aho ijya mu buryo butaziguye n'aho ijya binyuze mu bufatanye n'ibindi bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bwo mu kirere.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko ukwiyongera kw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kwajyanye no kuzamuka kw’ingendo z’indege yayo itwara imizigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yavuze-ku-cyatumye-imizigo-rwandair-ijyana-mu-mahanga-yiyongera

  • Goshen Finance Plc yunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Gicurasi 2025, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.

    Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.

    Ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro byagarutsweho mu buhamya bwa Hodari Marie Rose warokokeye i Nyanza ariko aza kuhaburira umubyeyi we n'abavandimwe be batatu.

    Yavuze ko mbere ya Jenoside, umuryango we wari utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, nyuma baza kumeneshwa bajya gutura mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, Jenoside itangizwa ari ho batuye.

    Ati 'Iyo mbonye umuryango mugari ungana gutya, ukavuga ngo ugiye gusura ku Rwibutso rw'i Nyanza, binyerekana ko dukwiye gutwazanya, dugasindagizanya, kuko tuba duhagarariye benshi batagihari, ni ubutwari dukwiye gukomeza.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda yatanze, yasabye urubyiruko kwita ku biganiro bahabwa kuko ejo n'ejobundi ari bo bazajya bayigisha.

    Ati 'Ubuhamya bufite agaciro gakomeye cyane, kuba umuntu ahagaragara akabuvuga ni uko aba azi ko hari umuri iruhande. Tugomba kumva ko ari bwo bwanyuma twumvise bitazongera kubaho, ahubwo mu Rwanda n'Isi hazatangwe ubutandukanye n'ubwo, ntacyo byaba bitumariye kubutanga, nyuma y'imyaka itanu tukumva ubumeze nka bwo.'

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko urubyiruko rugikeneye kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari, abasaba kubungabunga amateka kuko iyo bitabaye uko yibagirana.

    Ati 'Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside n'ubuyobozi bw'u Rwanda aho bugeze buteza imbere igihugu. Natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu mu kucyubaka kugira ngo iterambere natwe turigiremo uruhare nk'Ikigo cy'Imari.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yasabye urubyiruko kuzirikana amateka rwigishwa, abibutsa ko ejo n’ejo bundi ari bo bazasigara batanga ibiganiro

    Abayobozi ba Goshen Finance Plc bandika ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi bakuru ba Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abayobozi n'abakozi ba Goshen Finance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi ba Goshen Finance Plc bagize n’umwanya wo gusura 'Ubusitani bw'Urwibutso' buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

    Hodari Marie Rose yatanze ubuhamya bw’inzira itoroshye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu batiganda

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goshen-finance-ltd-yunamiye-abashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-nyanza-ya-kicukiro

  • Isomo Afurika ikwiye gukura mu guhagarika inkunga kwa Trump mu mboni za Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo yari i Abidjan muri Côte d'Ivoire, mu itangizwa ry'inama ya 'Africa CEO Forum'.

    Iyi nama yahuje abarenga 2000, yitabirwa n'abayobozi b'ibigo, abashoramari n'abanyapolitike, barebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Ni inama yitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu barimo Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo.

    Perezida Kagame ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyamuhuje na bagenzi be: Cyril Ramaphosa na Mohamed Ould na Visi Perezida wa Côte d'Ivoire, Tiémoko Meyliet Koné.

    Iki kiganiro cyayobowe n'umunyamakuru Larry Madowo cyareberaga hamwe ingamba za politike n'imigenzereze ikwiriye, bijyanye n'aho Isi igeze.

    Larry Madowo yabajije Perezida Kagame niba agishikamye ku aho yari ahagaze muri Gashyantare 2025, ku cyemezo cya Trump wari umaze igihe gito atowe, cyo guhagarika inkunga gikwiriye.

    Mbere yo gusubiza ikibazo nyir'izina, Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kubanza gusobanura mu buryo bwimbitse ibintu bimwe na bimwe.

    Yavuze ko hari uburyo Abanyafurika bamaze igihe kinini batwaramo ibintu ariko bukwiriye guhinduka, hadategerejwe ko bazabyuka bagasanga umuntu yafashe icyemezo kibagiraho ingaruka.

    Ati 'Hari amateka y'uburyo twari dusanzwe twitwara mu bintu mu myaka ibarirwa mu binyacumi nk'Abanyafurika, ntabwo dukwiriye kubyuka igitondo kimwe, kubera ko hari icyo umuntu yakoze kitugiraho ingaruka.”

    “Twari dukwiriye kuba hari ibyo twubatse gake gake bijyanye n'ibyo dushaka gukora mu gutuma Afurika yihaza, yihagararaho ariko no mu buryo ikorana n'indi migabane n'ibindi bihugu, uko niko gusobanura ibintu navugaga.'

    Muri Gashyantare 2025 nibwo Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ibikorwa by'Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], cyanyuzwagamo cyane inkunga zigenerwa amahanga.

    Ni icyemezo cyagize ingaruka nyinshi ku bihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda ahanini zishingiye ku kudindira kw'imishinga iki kigo cyateraga inkunga.

    Perezida Kagame yavuze ko byari kuba byiza iyo Abanyafurika, baba babona iki cyemezo cya Trump n'ibindi byinshi, nk'uburyo bwo kubakangura.

    Ati 'Kuri iki kibazo byari kuba ari ibyiza iyo icyemezo Trump yafashe cyo gukora ibyo yakoze, kiba cyiyongera ku bindi byinshi byibutsa cyangwa ibintu bidukangura nk'Abanyafurika ngo dukore ibyo tugomba gukora kandi hari amahirwe menshi.”

    “Buri gihe tuvuga ubushobozi umugabane wacu ufite ariko mu by'ukuri ni ryari tubona koko ko ubu bushobozi buhari, ntekereza ko icyo aricyo cyagiye gihora ari ikibazo.'

    Yakomeje avuga ko 'kandi ibyo bitugarukaho nk'umugabane, nk'abaturage b'uyu mugabane, ko dukwiriye gushikama tugahangana n'iki kibazo. Ntabwo dushobora guhora tugendera ku byo abandi bavuga cyangwa bakora kuri twe.”

    “Dukwiriye gukorana hagati yacu n'ibindi bihugu byo ku rwego rwego mpuzamahanga biduha ibyo dukeneye natwe tukabiha ibyo bikeneye.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isomo-abanyafurika-bakwiriye-gukura-mu-guhagarika-inkungwa-kwa-trump-mu-mboni

  • Perezida Paul Kagame yahuye na Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire ahabereye inama ihuza abayobozi b'ibigo bitandukanye, abashoramari n'abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka 'Africa CEO Forum', yitabirwa n'abarenga 2000.

    U Rwanda na Côte d'Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.

    Muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

    Icyo gihe kandi banagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho gushyigikira umubano usanzwe hagati yazo, binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano y'isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Icyo gihe banaganiriye ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere agaragara mu bihugu byombi, mu nzego zirimo ubukerarugendo, gutanga imirimo ku rubyiruko, gusangira ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho ndetse n'ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko RwandAir isanzwe ikorera ingendo muri icyo gihugu.

    Umukuru w'Igihugu kandi yaganiriye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie ku bijyanye no guteza imbere imibanire ifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yari aherutse gusura icyo gihugu mu 2024, aho yitabiriye inama ku burezi n'ubumenyi bw'urubyiruko mu bijyanye n'umurimo yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, ku bijyanye no gukomeza guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi

    Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie ku bijyanye no guteza imbere imibanire ifitiye inyungu ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yahuye-na-alassane-ouattara-wa-cote-d-ivoire

  • RwandAir igiye gutangiza ingendo i Mombasa na Zanzibar nyuma yo gufunga eshatu kubera RDC – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare 2025, nibwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakumiriye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z'umutekano.

    Ni icyemezo cyafashwe mu gihe umubano w'ibihugu byombi wari ukomeje kuzamba bitewe n'imirwano ihanganishije ihuriro ry'ingabo za RDC n'umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bibabaje ko politike yivanze mu bijyanye n'ingendo z'indege.

    Ati 'Hari ibyerekezo twahagaritse birimo Brazzaville, Abuja na Cotonou, kubera ko ingendo zari zababaye ndende.'

    Makolo yavuze ko RwandAir ubu yashyize imbaraga mu ngendo zikorerwa mu gice cy'Iburasirazuba n'Amajyepfo, ndetse itegenya gutangiza ibyerekezo bya Mombasa na Nairobi.

    Ati 'Turi gushyira ubwo bushobozi mu byerekezo byo mu Burasirazuba n'Amajyepfo (bya Afurika) binyuze mu kongera umubare w'ingendo (buri cyumweru).”

    “Turi kureba kandi ku bijyanye no gutangiza ibyerekezo bishya, ibya mbere biri vuba ni Mombasa, na Zanzibar.”

    RwandAir ntigihanze amaso icyerekezo cya New York

    Guhera mu mpera za 2016, RwandAir yatangaje ko yifuza gutangiza ingendo zigana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni ingendo zagombaga gutangira bitarenze mu 2019, gusa hahita havuka icyorezo cya COVID-19 bituma iyi gahunda yigizwa inyuma.

    Yvonne Makolo yavuze ko RwandAir itagihanze amaso iki cyerekezo cyane.

    Ati 'Ntekereza ko ibyo hari imbere ya COVID, twarebaga uko twashyiraho icyerekezo cya New York ariko kuri ubu ibyo byarahagaze.'

    Yakomeje avuga ko nubwo RwandAir idakora ingendo zijya muri Amerika ibasha kugera mu Mijyi itanu muri iki gihugu binyuze mu bufatanye ifitanye na Qatar Airways.

    Ati 'Ariko tubasha kujya muri Amerika mu mijyi itanu binyuze mu bufatanye bwo guhererekanya abagenzi na Qatar Airways, tugeza abagenzi bacu muri Amerika tunyuze Doha, turacyareba niba ari ibintu bizashoboka, ariko kuri ubu tugera muri Amerika binyuze mu mikoranire.'

    Yvonne Makolo yavuze ko icyemezo cya RDC cyo gufunga ikirere cyayo ku ndege z'u Rwanda, cyagize ingaruka ku ngendo iyi sosiyete yakoraga

    RwandAir igiye gutangiza ingendo i Mombasa na Zanzibar nyuma yo gufunga eshatu kubera RDC

    Yvonne Makolo yavuze ko RwandAir itagihanze amaso cyane icyerekezo cya New York

    Yvonne Makolo atangaje ibi mu gihe mu Rwanda hateraniye inama yahuje abari mu rwego rw’iby’indege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangiza-ingendo-i-mombasa-na-zanzibar-nyuma-yo-gufunga-eshatu

  • Minisitiri w'Intebe yerekanye uko ikibuga cy'indege gishya cya Kigali kizateza imbere ubukungu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y'Ishyirahamwe ry'ibigo by'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika, AFRAA ku wa 12 Gicurasi 2025.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, yabaye ikiraro gihuza Afurika n'ibindi bice bitandukanye by'Isi binyuze mu byerekezo 107 ijyamo haba mu buryo butaziguye aho ijyayo idahagaze cyangwa aho igeza abagenzi binyuze mu bufatanye n'ibindi bigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere ya 2024 igaragaza ko RwandAir yatwaye imizigo ifite uburemere bwa toni 6,113 bingana n'izamuka rya 33% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Dr Ngirente yashimangiye ko ubwikorezi bwo mu kirere ari inkingi ikomeye mu bukungu bw'u Rwanda ari na yo mpamvu u Rwanda rushyira imbaraga mu bikorwaremezo biteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

    Ati 'U Rwanda rufata urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere nk'inkingi ikomeye y'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu. Intego yacu irasobanutse. Ni ukuba igicumbi n'izingiro ry'Isi n'Akarere mu by'ingendo, ubucuruzi no guhanga ibishya. Ni yo mpamvu dushora imari mu bikorwaremezo by'ubwikorezi.'

    'Turi kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya no gushyira ku murongo iby'ubwikorezi bw'ibintu.'

    Yahamije ko 'Iyi ntabwo ari imishinga y'ubwikorezi gusa, ahubwo bifite uruhare runini mu iterambere ry'ubukungu, umusemburo w'iterambere ry'ubucuruzi, ubukerarugendo no guhanga imirimo.'

    U Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,3 mu mwaka wa 2024.

    Icyiciro cya mbere cy'Ikibuga cy'Indege cya Kigali gishya kizuzura mu 2027, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 mu gihe icyiciro cya kabiri kizarangira mu 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14.

    Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byemeye gufungura ikirere ku bindi bihugu bya Afurika byose binyuze mu mushinga uzwi nka Single African Air Transport Market, SAATM, ndetse runashyira umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika.

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'ubwikorezi bwo mu Kirere, AFRAA, Abderahmane Berthe, yavuze ko ibihugu bya Afurika birimo ibigiseta ibirenge ku gusangira ikirere n'abandi ari na yo mpamvu hari aho ingendo zigihenze cyane.

    Ati 'Mu bice bimwe hari ibihugu byanze kubahiriza ibijyanye no koroherezanya urujya n'uruza ku byerekeye ingendo zo mu kirere.'

    Yavuze ko nubwo ishyirahamwe ayoboye atari ryo rifite ububasha kuri iki kibazo ariko buri mwaka bakorana n'ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere hakarebwa imbogamizi kugira ngo bizakemurwe ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe.

    Abakora ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere bari kwiga ku byatuma burushaho gutera imbere

    Umunyamabanga Mukuru wa AFRAA, Abderahmane Berthe yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu koroshya ingendo zo mu kirere ariko hari ibihugu biseta ibirenge mu kwemerera indege kugenda mu kirere cyabyo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko RwandAir ikomeje gukundisha abato ubwikorezi bwo kirere

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahawe impano y’intare

    Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari muri iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yerekanye-uko-ikibuga-cy-indege-gishya-cya

  • Polisi yataye muri yombi 'umusekirite' wahohoteye umufana ku kibuga – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo Police FC yari imaze gukina na Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye muri Kigali Pele Stadium.

    Ubwo abakinnyi, abayobozi n'abakunzi ba Rayon Sports bishimiraga intsinzi y'igitego 1-0 babonye, umwe mu bafana yavuye mu gice gitwikiriye, anyura mu kibuga ajya mu gice cyo hakurya kidatwikiriye aho abandi bari bahagaze bakoma amashyi ndetse banabyina.

    Uyu mufana wari wambaye umupira wa Rayon Sports n'ikabutura itukura, yabanje kunyura ku bashinzwe umutekano babiri, agisohoka mu kibuga gikinirwaho, agera ku wundi muntu ushinzwe umutekano washatse kumukubita rugonda ihene, undi ahita agonga icyapa cyamamarizwaho cyo ku ruhande rw'ikibuga, agwa hasi abanje umutwe.

    Aba bashinzwe umutekano ba sosiyete ya Tiger Gate's n'abapolisi bari ku kibuga, bose bahise bajya kureba niba uyu mufana ntacyo abaye, baramuhagurutse, baramuherekeza asohoka muri stade.

    Nubwo byagenze gutyo, amashusho y'ibyabaye yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibabaza niba uyu mufana ntacyo yabaye.

    Hari n'abasabye Polisi y'Igihugu gukurikirana 'umusekirite' wamukubise rugonda ihene kuko ari we wabaye nyirabayazana yo kugwa nabi kwe.

    Uwiyise Ndi Umunyarwanda ku rubuga rwa X yatabaje Polisi agira ati 'Mwaramutse neza, mu bushishozi mugira, nizere ko uyu mu-Steward ari gukurikiranwa, iri kosa ribaho cyane, ariko kumutega gutya akabikora ku bushake kandi yasohokaga hano harimo amakosa.'

    @Rwandapolice mwaramutse neza mubushishozi mugira nizere ko uno mu steward arigukurikiranwa iri kosa ribaho cyane, ariko kumitega gutya akabikora kubushake Kandi yasohokaga hano harimwo amakosa . https://t.co/FfrGSbF4ha

    — Ndi Umunyarwanda (@UmunyarwandaPK) May 12, 2025

    Kuri uru rubuga rwa X, Polisi y'Igihugu yasubije umunyamakuru Mutabaruka Angelbert ko uwateze uyu mufana yamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Muraho, umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pelé Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze.'

    Muraho,

    Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze https://t.co/xlaUdlzRMq

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) May 12, 2025

    Si ubwa mbere abashinzwe umutekano wo ku kibuga bagaragaraho kubangamira abitabira imikino, cyane mu gihe cyo kwinjira kuri stade.

    Umwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga yateye umufana wambukiranyaga ikibuga

    Umufana yahise agonga icyapa cyamamarizwaho cyari ku ruhande rw’ibuga, arakirenga

    Umufana yaguye hasi abanje umutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yataye-muri-yombi-umusekirite-wahohoteye-umufana-ku-kibuga

  • Minisitiri Nduhungirehe mu ruzinduko muri Hongrie ruzasiga hafunguwe Ambasade y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rukozwe nyuma y'izindi abayobozi bo muri Hongrie bagiriye mu Rwanda nk'urwa Perezida w'iki gihugu, Katalin Novák mu 2023, urwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021 n'izindi.

    Rwatangiye ku wa 12 Gicurasi 2025. Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'abandi.

    Muri urwo ruzinduko hazakorwamo ibikorwa bitandukanye, birimo kuganira n'abashoramari bo muri Hongrie kugira ngo bashore imari mu Rwanda no gufungura Ambasade y'u Rwanda muri Hongrie.

    Iryo tsinda kandi rizasura imihanda yifashishwa mu marushanwa y'imodoka ya Formula One izwi nka 'Hungaroring'.

    Iherereye mu gace ka Mogyoród mu bilometero nka 20 uvuye i Budapest. Hari n'imihanda ingana na metero 4000, yatashywe mu 1986.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko rugaragaza uburyo umubano w'ibihugu byombi ukomeje gutezwa imbere.

    Yagaragaje kandi ko uwo mubano ushimangirwa no kugenderanira kw'abayobozi bo mu bihugu byombi.

    Ati 'Uyu munsi turi gutaha ambasade y'u Rwanda i Budapest. Ni intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano wacu.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bagiranye n'abo muri Hongrie, byibanze ku gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye ibihugu byombi byasinye mu myaka ishize.

    Harebewe hamwe n'andi mahirwe ibihugu byafatanyamo bikayabyaza umusaruro, mu nzego zirimo ubucuruzi n'ishoramari, uburezi n'ibijyanye no guteza imbere siporo.

    Mu bufatanye mu guteza imbere siporo, Minisitiri Nduhungirehe yibukije kandi ko u Rwanda ruzakira Shampiona y'Isi y'amagare muri Nzeri 2025 ndetse rwanatanze kandidatire yo kwakira Formula One.

    Ati 'U Rwanda ruzirikana uruhare rwa Hongrie mu iterambere ryarwo ndetse by'umwihariko twafatanyije mu kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge.'

    Yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Hongrie bifite imyumvire imwe ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, y'uko byakemurwa binyuze mu biganiro ndetse ko hifuzwa ko u Burayi buzirikana uwo murongo aho kubogama.

    Abajijwe ikibazo cy'uko hari abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kuzanwa mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ruzi icyo ubuhunzi buvuze bijyanye n'amateka yarwo yatumye hari ababaye mu buhungiro hafi y'ubuzima bwabo bwose.

    Yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje gufasha impunzi, atanga urugero rw'abarenga 2600 bari baraheze muri Libya babuze uko bajya mu Burayi, aho abarenga 2100 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu.

    Ati 'Ni muri ubwo buryo turi no mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira. Ariko turacyari mu byiciro by'ibanze. Turacyafite ubushake bwo guha andi mahirwe abimukira na cyane ko nk'Abanyarwanda tuzi uko bibabaza kuba impunzi.'

    U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro [diplomatic office] byayo i Kigali muri Kanama 2023.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó (iburyo) yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari mu itsinda ry’u Rwanda riri kugirira uruzinduko muri Hongrie

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yaganiriye na mugenzi we wa Hongrie uko abashoramari bo muri iki gihugu bashora imari mu Rwanda

    Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Hongrie, Péter Szijjártó, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-ari-kugirira-uruzinduko-muri-hongrie-ruzasiga-hatashywe

  • Amasezerano ya Qatar Airways na RwandAir yaheze he? – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko ibiganiro bikomeje kugira ngo Qatar Airways yegukane imigabane 49% muri iyi sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

    Muri Kamena 2024, RwandAir yari yatangaje ko Nyakanga 2024, izarangira impande zombi zishyize umukono ku masezerano agenga ubu bugure, gusa ntibyabaye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yongeye kubazwa aho ubu bugure bugeze.

    Mu gusubiza, yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati ya RwandAir na Qatar Airways, gusa ashimangira ko byagiye bidindizwa n'ibintu byinshi byagombaga kubahirizwa.

    Ati 'Twateganyaga gusinya mu kwezi gushize ariko ni ibintu bikiri gukorwaho, bisa n'ibigoranamo gato iyo uri gukorana n'ikigo cy'indege gisanzwe gikora. Hari ibintu byinshi byo kubahiriza byari birimo.'

    Yakomeje avuga ko hari icyizere ko aya masezerano azashyirwaho umukono mu mezi ari imbere.

    Ati 'Ariko turacyafite icyizere ko bizarangia vuba, kandi turabitegereje mu mezi make ari imbere.'

    Uyu mushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantar e mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

    Muri uwo mwaka Umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yari yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira'.

    Mu 2022 impande zombi zavugaga ko mu minsi mike ubu bugure buzaba bwamaze gushyirwa mu bikorwa, kuko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibijyanye n'igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

    Uyu mwaka waje kurangira nta kindi gitangajwe kuri uyu mushinga ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyarawudindije.

    Mu gihe aya masezerano y'ubugure yaba ashyizweho umukono yitezweho gufasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo.

    Bizafasha kandi Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

    Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Yvonne Makolo, yatangaje ko impande zombi zikomeje ibiganiro bizarangira Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-na-qatar-airways-na-rwandair-yaheze-he

  • Diddy mu nkiko: Urubanza rwe rwinjiye mu rwego rukakaye mu birego by'ubucuruzi bw'abantu n'ubusambanyi. #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni umunsi w'ingenzi mu cyumweru cya kabiri cy'urubanza rwa Diddy, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu ku buryo bw'imibonano mpuzabitsina. Hari byinshi biteganyijwe gukorwa mu rukiko harimo gushyiraho inteko iburanisha no kumva amagambo y'ibanze y'impande zombi — ubushinjacyaha n'abunganira Diddy.

    Guhitamo abacamanza ni bwo butangira bwa mugitondo

    Icyumweru gitangira hatangwa umwanya wo guhitamo abacamanza bazaburanisha uru rubanza. Kugeza ubu haracyari abacamanza 43 basigaye mu itsinda rinini ry'abashobora kuba abacamanza, aho hagomba kuvamo 18 — 12 bazaba ari bo bacamanza nyirizina n'abandi 6 bazaba abasimbura igihe cyose byaba ngombwa.

    Abunganira Diddy bavuga ko iyi ntambwe idakwiye gutwara igihe kinini cyangwa ngo ibe igoye. Hari uburenganzira bwo gukuramo abashobora kuba abacamanza mu buryo bwihuse, aho ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gukuramo 6 naho abaregwa bafite 10. Ibi bituma hari abashobora gukurwamo batabanje kugira impaka cyangwa se gusobanura impamvu ku ruhande ruburwanya.

    Ibyitezwe uyu munsi mu rubanza rwa Diddy rurebana n'ibyaha byo gucuruza abantu no gukoresha ubusambanyi

    Amagambo y'ibanze nyuma yo gushyiraho abacamanza

    Nyuma yo gushyiraho abacamanza, urubanza ruzakomeza hatangwa amagambo y'ibanze y'impande zombi.

    Abunganira Diddy bamaze kugaragaza imwe mu migambi yabo, aho mu rukiko batangaje ko Diddy atari umuntu w'umugome nk'uko ubushinjacyaha bumushinja, ahubwo ko ari umuntu wagiraga imyitwarire nk'iy'abantu bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina idasanzwe, kandi ko ibyabaye hagati ye na Cassie byari iby'impande zombi, atari urugomo ruturutse ku ruhande rumwe gusa.

    Ku ruhande rw'ubushinjacyaha, nabo biteguye gutanga amagambo yabo y'ibanze, bikaba bizaba bitangaje kureba aho baganisha urubanza.

    Abatangabuhamya batatu bitezwe ku ruhande rw'ubushinjacyaha

    Icyumweru kirimo abatangabuhamya batatu bazahamagarwa n'ubushinjacyaha, nubwo bitaremezwa neza niba hazaboneka umwanya uhagije wo kumva umutangabuhamya uyu munsi ku wa Mbere. Ibi byose bikaba bigaragaza ko hari byinshi bikomeye bigiye kumvwa mu rukiko, bityo abantu bakaba bakwiye gukomeza gukurikira hafi ibiri kubera muri uru rubanza.

    Diddy akomeje kwiregura avuga ko ari umwere

    Diddy ahagaze imbere y'urukiko ashinjwa ibyaha 5 birimo gucuruza abantu ku buryo bw'imibonano mpuzabitsina, gukoresha ubusambanyi no kwitabira ibikorwa by'amashyirahamwe y'ubugizi bwa nabi (racketeering). Kugeza ubu ariko yamaze kwiregura avuga ko atari umunyacyaha, ndetse akomeje gusaba ko ahanagurwaho ibi byaha byose.

    Urubanza rwa Diddy rwinjiye mu cyumweru cya kabiri, hategerejwe gushyirwaho inteko iburanisha no gutangira kumva amagambo y'ibanze ku mpande zombi, mu gihe abatangabuhamya ba mbere bashobora gutangira kumvwa muri iki cyumweru.

     

    Source : https://kasukumedia.com/diddy-mu-nkiko-urubanza-rwe-rwinjiye-mu-rwego-rukakaye-mu-birego-byubucuruzi-bwabantu-nubusambanyi/