Blog

  • Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko bwongereye amasezerano umutoza wayo Mbarushimana Abdou, uyu mutoza yahawe amasezerano y'indi myaka ibiri asanga umwaka umwe yari asigaje muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

    Nk'uko byatangajwe n'ikipe ya Bugesera FC, babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter batangaje ko banejejwe no gutangaza ko bongereye umutoza wabo amasezerano y'imyaka ibiri.

    Ni ubutumwa bugira buti 'Tunejejwe no kubamenyesha ko twongereye amasezerano y'imyaka ibiri umutoza wacu Abdou Mbarushimana, akaba azasoza amasezerano ye mu mwaka w 2024, ni nyuma yi kuyigeramo mu mwaka wa 2020'.

    Mbarushimana Abdou yageze muri Bugesera FC mumpera z'umwaka wa 2020 ubwo hitegurwaga gutangira umwaka w'imikino wa 2020-2021 nubwo wagezaho ugahagarikwa, nyuma haje gukinwa iyi shampiyona mu buryo bw'amatsinda uyu mutoza ayifasha kuza mu makipe umunani ahatanira igikombe.

    Uyu mutoza ahawe andi masezerano y'imyaka ibiri nyuma yaho yari asigaje umwaka umwe ku masezerano yagombaga kurangira mu mwaka utaha wa 2022, hari kandi andi makuru yavugaga ko uyu mutoza Abdou Mbarushimana yifuzwaga n'amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.

    Uyu mutoza hamwe n'ikipe ya Bugesera FC barimo kwitegura gukina umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda uzakomeza ku itariki ya 11 Kamena 2021 bakazakira ikipe ya APR FC kuri sitade y'akarere ka Bugesera.

    The post Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbarushimana-abdou-yongerewe-amasezerano-yo-gutoza-bugesera-fc-kugeza-mu-mwaka-wa-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbarushimana-abdou-yongerewe-amasezerano-yo-gutoza-bugesera-fc-kugeza-mu-mwaka-wa-2024

  • Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida wa Tanzania ubutumwa bwa Kagame #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Vincent Biruta yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021.

    Guverinoma ya Tanzania yavuze ko ubu butumwa bwa Perezida Kagame Paul yoherereje mugenzi we wa Tanzania, yongeye kwihanganisha Tanzania ku bwo kubura uwayoboraga kiriya gihugu ari Dr John Pombe Magufuli.

    Muri ubu butumwa kandi ; Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we Samia Suluhu Hassan ko u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

    Itangazo ry’ushinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, Gerson Msigwa, ryagaragaje ibikubiye muri buriya butumwa Kagame yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan, rivuga ko Perezida Kagame yagarutse ku mishinga ihuriweho n’Ibihugu byombi, agaragaza icyakorwa kugira ngo ikomeze kugira ingufu.

    Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza agace ka Isaka ko muri Tanzania ndetse na Kigali mu Rwanda, aho Perezida Kagame yasabye ko komisiyo ihuriweho yazahura ikaganira ku isubukurwa ry’imwe muri iyo mishinga.

    Ririya tangazo rya Guverinoma ya Tanzania, rigira riti 'Yasabye [Kagame] ko Komisiyo ihuriweho ku mikoranire ya Tanzania n’u Rwanda yazahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba ibindi bikorwa bishya byakorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.'

    Mu nama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi iheruka kuba, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi agenda avuga uko byifashe kuri buri gihugu.

    Yavuze ko ku ruhande rw’Iburasirazuba bw’u Rwanda ubwo ni Tanzania, nta kibazo kigeze kiba hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda kuko ibihugu byombi byakomeje gukorana ndetse no kuba neza mu gihe ibindi bihugu bitatu byo byagiye bigirana ibibazo n’u Rwanda ndetse bimwe bikaba bikinariho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Minisitiri-Biruta-yashyikirije-Perezida-wa-Tanzania-ubutumwa-bwa-Kagame

  • Abagera ku bihumbi 33 bamaze guhabwa ubujyanama muri 'Mvura-Nkuvure' – #rwanda #RwOT

    Mvura-Nkuvure ni porogaramu yifashishwa mu bujyanama n'isanamitima imara ibyumweru 15 aho abantu bafite ibibatandukanya bahura inshuro imwe mu cyumweru mu matsinda na yo agizwe n'abantu 15 buri ryose.

    Aya matsinda arimo abakoze Jenoside bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukomoka mu miryango y'abakoze jenoside n'abandi.

    Igamije gufasha abari muri aya matsinda kurenga imibanire irimo urwikekwe, ahubwo bagasabana imbabazi, bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.

    Mu biganiro byahuje amatsinda y'abayoboraganiro muri gahunda ya 'Mvura Nkuvure' byabereye mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo ku wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, ababyitabiriye bavuze ko iri gutanga umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda.

    Ibi birimo ipfunwe mu bakoze jenoside n'urwikekwe ku bayikorewe bishisha ababahemukiye, amakimbirane mu ngo n'ibindi.

    Uwanyirigira Asinata uwo mu Murenge wa Bumbogo ati 'Hari abantu babana barahemukiranye ugasanga hari ugifite urwikekwe abandi bakimubonamo wa muntu wishe. Ariko ibi biganiro bigenda bifasha abantu kwiyunga.'

    Pasiteri Valens Ntibizerwa, yatangaje ko gahunda ya 'Mvura Nkuvure' igeze mu midugudu yose byarushaho guteza indi ntambwe mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
    Ati 'Ubona ko igenda ifasha abantu kwiyunga uko bukeye n'uko bwije, natwe twifuza ko yagera mu Midugudu yose kubera ko byakwihutisha gahunda y'isanamitima n'ubwiyunge mu banyarwanda.'

    Uhagarariye gahunda ya 'Mvura Nkuvure' ku rwego rw'igihugu, Lucie Nzaramba, agaruka ku bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda, yavuze ko birimo ihungabana ku ruhande rw'abarokotse jenoside bitewe n'uko hari abataramenya amakuru y'aho ababo baguye ngo babashyingure n'ibindi.

    Abamaze gusoza ibiganiro by'isanamitima muri 'Mvura Nkuvure' bagera kuri 33000[ubariyemo n'abo mu magereza], kuva mu mwaka wa 2016, bibumbiye mu matsinda 1922 mu turere tugera kuri 11 aho ikorera.

    Ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda 2020 byerekanye ko bugeze ku gipimo cya 94.7%, bitanga icyizere ko u Rwanda rugana aheza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Abayoborabiganiro bagaragaje ko Mvura Nkuvure irimo gukemura ibibazo by’ipfunwe n’urwikekwe hagati y’abakoze Jenoside n’abayirokotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-bihumbi-33-bamaze-guhabwa-ubujyanama-muri-mvura-nkuvure

  • Uganda : Museveni wakingiriwe rimwe n’abakuze yahawe urukingo rwa kabiri #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize kuri Twitter amashusho amugaragaza we n’umufasha we Janet Museveni, bari gukingirwa icyorezo cya COVID-19.

    Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bwa Museveni amenyesha ko we na Madamu we bari bagiye guhabwa doze ya kabiri ya ruriya rukingo.

    Yagize ati 'Janet Museveni nanjye twafashe doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19. Ndasaba Abanya-Uganda kwikingiza.'

    Yakoze agira ati 'Twe twahereweho hamwe n’itsinda ry’abafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abakora mu buvuzi, abarimu, abakuze, abakora mu nzego z’umutekano ndetse n’abafite indwara zidakira. Intego yacu ni ugukingira nibura nibura miliyoni enye z’abaturage.'

    Perezida Museveni na Madamu bari bakingiwe doze ya mbere tariki 27 Werurwe 2021 ubwo baterwaga urukingo rwo mu bwoko bwa AstaZeneca mu gikorwa cyari cyabereye ku biro by’umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Kampala.

    Icyo gihe Museveni na bwo yari yahamagariye abantu bagomba guherwaho mu gukingirwa ko babyitabira kugira ngo bakomeze guhanga n’iki cyorezo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Museveni-wakingiriwe-rimwe-n-abakuze-yahawe-urukingo-rwa-kabiri

  • Ntamuhanga Cassien ashobora kwisanga i Kigali vuba bidatinze – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri Mozambique, Adriano Nuvunga, aherutse guhamya ko Ntamuhanga yafashwe na Polisi ya Mozambique, agashyikirizwa Ambasade y'u Rwanda i Maputo.

    Nuvunga ukuriye Ikigo gishinzwe ibyo guteza imbere demokarasi n'amahoro muri Mozambique, yahamirije Radio y'Abafaransa, RFI ko hari gahunda yo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.

    Cassien Ntamuhanga wahoze ari Umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje ( Amazing Grace Christian Radio) na yo yaje gufunga imiryango, yatorotse Gereza ya Nyanza mu 2017 aho yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 25.

    Amakuru avuga ko mu mpera z'ukwezi gushize yafashwe n'Abapolisi barindwi ba Malawi mu gace ka Inhafe.
    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko kohereza Ntamuhanga mu Rwanda, ari kimwe mu bintu byoroshye Mozambique yakora.

    Ati 'Urebye uko ibintu bimeze hagati y'ibihugu byombi, ni cyo kintu cyonyine cyoroshye Maputo ishoborera gukorera Kigali. Ni cyo cyoroshye ariko.'

    Uyu musesenguzi utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko urebye uko umubano w'u Rwanda wifashe na byinshi mu bihugu bya Afurika, bisa n'aho indiri y'abanyabyaha n'abandi bafite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo igenda isenywa.

    Ati 'Kugirana ikibazo n'igihugu, ugashyirirwaho manda, ni amahano. Iteka ryose igihe ibihugu byombi byagirana umubano mwiza, ushobora kuzisanga baguhambiriye. Nta gihugu cyagira intege zihagije zo gukomeza kwenyegeza umuriro mu buryo bugaragara.'

    Yavuze kandi ku mubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo icumbikiye benshi mu bakekwaho ibyaha bakorera mu Rwanda, agaragaza ko nubwo umaze igihe utifashe neza, mu gihe gito ibintu bishobora guhinduka.

    Hari amakuru avuga ko muri uku kwezi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda azagirira uruzinduko muri Afurika y'Epfo.

    Ati 'Keretse Afurika y'Epfo ahari wenda. Gusa nabwo umunsi umwe ushobora gutungurwa ibintu bya Afurika y'Epfo bihindutse. Ni igihe gusa nta kindi. Ntiwamenya ibyo abakuru n'ibihugu baba baganira iyo bari kumwe, naho bariya ba Kayumba, ni igihe gusa.'

    Iby'uko Ntamuhanga ashobora koherezwa mu Rwanda bishingirwa kandi ku mubano mwiza umaze igihe kinini hagati y'u Rwanda na Mozambique, noneho wafashe indi ntera mu mezi make ashize, ubwo Mozambique yasabaga u Rwanda ubufasha bwo guhashya umutwe ugendera ku mahame y'Idini ya Islam umaze igihe uyogoza Amajyaruguru yayo.

    Muri Mata, Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali abonana na mugenzi we w'u Rwanda baganira ku ngingo zifitanye isano n'umutekano. Binavugwa ko icyo gihe ari nabwo yagejeje kuri mugenzi we icyifuzo cy'uko habaho ubufatanye mu by'umutekano.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mozambique yasabye ubwo bufasha ishingiye ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda mu kurwana intambara zo ku butaka, uruhare zimaze kugira mu gusubiza Centrafrique ku murongo n'ahandi zacunze umutekano.

    Mu nama ya SADC iheruka, Nyusi yagejeje ku bakuru b'ibihugu bigize uyu muryango icyifuzo cye cyo gusaba ubufasha u Rwanda.

    We na Kagame kandi umubano wabo si uwa none. Muri Kanama 2019 Perezida Kagame yagiye i Maputo mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y'amahoro n'ubwiyunge hagati ya Guverinoma ya Mozambique n'ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu.

    Muri Nyakanga 2018, Nyusi yari yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda.

    Muri Mutarama umwaka ushize, na bwo Perezida Kagame yagiye muri Mozambique yitabiriye umuhango w'irahira rya Nyusi.

    Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique aho iyoborwa na Ambasaderi Nikobisanzwe Claude. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n'Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

    Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi w'ibikorwa by'iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n'umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, yakatiwe adahari igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n'itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntamuhanga-cassien-ashobora-kwisanga-i-kigali-vuba-bidatinze

  • Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy'ubufaransa #rwanda #RwOT

    Laurent Bucyibaruta uzwi cyane m'uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta agiye gutangira ku buranishwa mu mizi  n'inkiko zo mu mu Bufaransa. Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n'Urukiko rw'i Paris (Cour d'Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

    Laurent Bucyibaruta yavutse muri 1944 mu cyahoze ari Pereegitura ya Gikongoro ubu ni mu ntara y'amajyepfo. Yabaye Perefe wa Gikongoro tariki ya 4 Nyakanga 1992, umunsi umwe mbere yuko MRND ya Habyarimana yizihiza isabukuru ya Coup d'Etat yo gukuraho Kayibanda, akaba yari yoherejwe n'ishyaka rye nk'intumwa muri Perefegitura yari izwiho kugira umubare munini w'Abatutsi ndetse inafite amateka mu bwicanyi bw'Abatutsi urebye ibyabaye mu Bunyambiriri na Bufundu muri kuri Noheli ya 1963.

    Bucyibaruta aregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa Ruharwa. Mu Ukuboza 1993, muri Mitingi ya MRND yasabye abantu gukusanya amafaranga yo kwikiza umwanzi ariwe 'Mututsi'. Bucyibaruta kandi ashinjwa gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, aho ubwicanyi bukomeye bwabaye muri iyi Perefegitura ariwe wari ubuyoboye.

    Aha twavuga nk'ubwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Cyanika tariki ya 21 Mata 1994, ubwicanyi bwabereye kuri Gereza ya Gikongoro tariki ya 22 Mata 1994 ndetse n'ubwabaye tariki ya 7 Gicurasi 1994 ku ishuri ry'abakobwa rya Kibeho Marie Merci.

    Tariki ya 10 Mata 1994, Bucyibaruta yayoboye ubwicanyi bwabereye ku ishuri rya Murambi aho Abatutsi bari babwiwe guhungira ngo barabashakira umutekano ndetse n'ibyo kurya. Abo Batutsi baje kwicwa tariki ya 20 na 21 bikozwe n'abajandarume, abasirikari n'abasiviri.Bucyibaruta yahungiye mu Bufaransa mu mwaka wa 1997.

    Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha rwashyizeho impapuro zita muri yombi Laurent Bucyibaruta tariki ya 16 Kamena 2005. Nkuko urupapuro rumuta muri yombi rubivuga, Bucyibaruta ashinjwa ibyaha bigera kuri bitandatu harimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza abandi gukora Jenoside , ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu. Uruhare rwe ku giti cye ndetse nuruhare rwe nk'umuyobozi bigaragazwa muri urwo rupapuro rusaba ku muta muri yombi.

    Tariki ya 30 Gicurasi 2000, Bucyibaruta yatawe muri yombi, kubera ibirego by'imiryango itandukanye ararekurwa ariko tariki ya 6 Kamena 2000 arafungwa. Yarajuriye arekurwa tariki ya 20 Ukuboza 2000.

    Tariki ya 12 Kamena 2007, Umushinjacyaha Mukuru w'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha yasabye ko dosiye ye ndetse niya Munyeshyaka Wenceslas zishyikirizwa inkiko z'Ubufaransa. Yongeye gufatwa tariki ya 20 Nyakanga 2007 nyuma aza kurekurwa ariko baguma ku ijisho ry'ubutabera aho we na Munyeshyaka batemerewe kuva mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Nk'umuyoboke ukomeye wa MRND, Bucyibaruta yagize imyanya ikomeye harimo kuba Burugumesitiri wa Komini ya Musange mucyahoze ari Gikongoro kuva tariki ya 13 Ukwakira 1973 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 1974 nyuma aza no kuba Superefe muri za Perefegitura ya Butare na Gisenyi.

    Yabaye kandi intumwa ya Rubanda (umudepite) nuko muri 1985 aba Perefe wa Kibungo kugeza muri 1992, ubwo yoherezwaga kuba Perefe wa Gikongoro

    Abanyarwanda benshi bishimiye ko Bucyibaruta agiye kuburanishwa bikava mu mikino yo gufatwa no kurekurwa

    The post Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy'ubufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-laurent-bucyibaruta-warimbuye-abatutsi-mu-cyahoze-ari-gikongoro-agiye-gushyikirizwa-ubutabera-mu-gihugu-cyubufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-laurent-bucyibaruta-warimbuye-abatutsi-mu-cyahoze-ari-gikongoro-agiye-gushyikirizwa-ubutabera-mu-gihugu-cyubufaransa

  • Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye “Hari impamvu Pe”yahembuye imitima ya benshi mu myaka 11 ishize [AMASHUSHO] #rwanda #RwOT

    Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo 'Hari impamvu pe', irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

    Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ariyo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye yiyandikiye.

    Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw'umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

    Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko nyuma y'imyaka 11, yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n'amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n'abakunzi b'ibihangano bye.

    Yagize ati 'Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry'Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.''

    Yakomeje ati 'Nabisabwe n'abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y'indirimbo nka 'Ndanyuzwe' navuga ko biri mu murongo umwe.''

    'Hari impamvu pe' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na PRAY VISUALS.

    Gahongayire ubusanzwe akorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement.

    Yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n'uburyo yakoranye n'abantu bafatanyije.

    Gahongayire ari gukora kuri album izaba iriho abahanzi batandukanye, ateganya kumurika muri uyu mwaka.

    Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n'ibikorwa by'ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango wa Ndineza Foundation.

    Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hari impamvu pe', 'Iyabivuze', 'Ndanyuzwe', 'Warampishe', 'Nta banga', ''Nzakomeza'' n'izindi.

    Uyu muhanzikazi yabonye izuba ku wa 12 Ukuboza 1986. Amaze gukora album zirindwi zirimo iyo yise 'New Woman' aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.



    REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO “HARI IMPAMVU PE” YA ALINE GAHONGAYIRE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/aline-gahongayire-yasubiyemo-indirimbo-ye-hari-impamvu-pe-yahembuye-imitima-ya

  • Rihanna yongeye guhungabanya imbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto y'ibibero bye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku isi ndetse bakunzwe na benshi. Uyu muhanzikazi kandi amenyereweho kuba ari umwe mu bahanzikazi bakunze gushyira hanze amafoto ashotorana ndetse akunze no kuzamura ubushagarira ku gitsina gabo. Ku munsi w'ejo, Rihanna abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashyize hanze amafoto agaragaza ibibero bye.

    been 3 mins of thinking of a caption…
    I ain't got shit to say 🥴🧡 pic.twitter.com/OYK6gqedQH

    — Rihanna (@rihanna) June 2, 2021

    Source : https://yegob.rw/rihanna-yongeye-guhungabanya-imbuga-nkoranyambaga-ashyira-hanze-amafoto-yibibero-bye/

  • Nyuma y’imyaka 11 Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye yakunzwe cyane #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasubiyemo indirimbo 'Hari impamvu pe’ yari yarasohotse mu myaka 11 ishize.

    Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo 'Hari impamvu pe’, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

    Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ari yo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yiyandikiye.

    Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

    Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imyaka 11 yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

    Yagize ati 'Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry’Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.”

    Yakomeje ati 'Nabisabwe n’abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y’indirimbo nka 'Ndanyuzwe’ navuga ko biri mu murongo umwe.”

    'Hari impamvu pe’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na PRAY VISUALS.

    Gahongayire ubusanzwe ukorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement, yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n’uburyo yakoranye n’abantu bafatanyije.

    Gahongayire ari gukora kuri Album ateganya kumurika muri uyu mwaka izaba iriho abahanzi batandukanye. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango wa Ndineza Foundation.

    Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hari impamvu pe’, 'Iyabivuze’, 'Ndanyuzwe’, 'Warampishe’, 'Nta banga’, 'Nzakomeza’ n’izindi.

    Uyu muhanzikazi yabonye izuba ku wa 12 Ukuboza 1986. Amaze gukora Album zirindwi zirimo iyo yise 'New Woman’ aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.

    Gahongayire yasubiyemo indirimbo ‘Hari Impamvu Pe’

    Aline Gahongayire yasubiyemo iyi ndirimbo yari imaze imyaka 11

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/gahongayire-yasubiyemo-indirimbo-hari-impamvu-pe-nyuma-y-imyaka-11-ayisohoye

  • Abavuga ko nabaye Perezida wa Rayon ndi umukene sinzi icyo bashingiraho- Sadate #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

    Yateruye agira ati 'Hari abantu bavuga ko nabaye Perezida wa Rayon Sports ndi Umukene, nubwo ntazi icyo bashingiraho, reka mvuge nti : Ubuzima bwanjye nabuhariye uwiteka kandi yampaye Umutima wo kunyurwa na ducye yampaye. Igishoro cyanjye ni Ukuri, ubunyangamugayo no kuba umwizerwa kandi ntacyabihindura.'

    Ubutumwa burebure yanditse kuri Twitter, bukurikirana, yakomeje agira ati 'Uwiteka azandide Umutungo nahuguza abandi kandi azampe ibinkwiriye. Iyo ngoswe n’ibibazo n’Ibigeragezo ni we nitabaza kandi arantabara, ambera ingabo inkingira, iyo mbuze amafaranga nitabaza inshuti kandi zikantabara kuko zinyizeye. Uzanyurwe n’ibyo utunze bizatuma utifuza iby’abandi.'

    Ubu butumwa bwa Sadate burimo ibisa n’inama agira abantu, avuga ko abantu bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo n’ukuri kuko ari byo bituma bagirirwa icyizere.

    Ati 'Ukiri muto uzamenya ibi azasumba benshi. Ntizatinye kwita ikintu uko kitwa kuko Umunyakuri ntagira ubwoba kabone niyo wakwasamirwa no mu nda y’Isi.'

    Yakomeje agaruka ku bukene yashinjwe kuba yari afite ubwo yayobora Rayon Sports, ati 'Ubukene bukomeye si ukubura ubw’umutungo n’amafaranga, Ubukene bukomeye ni ukubura Ubwenge, Ubumuntu, Ubunyangamugayo. Uzatunge ducye tuguha amahoro ku mutima kuruta gutunga byinshi bituma uhorana Umutima ugucira urubanza, utitaba Phone utazi, uhora wihishahisha, wikanga baringa.'

    Yasoje agira ati 'Kwicisha bugufi no kubaha buri wese ni ryo banga ryo kuramba, abo ubona Usumbya umutungo uyu munsi batariho hari byinshi utabasha kugeraho bahe icyubahiro cyabo kuko Imana yaremanye Umuntu icyubahiro, irinde kwiratana ibyo Imana yagutije kuko ntawumenya aho ejo azaba ageze.'

    Uyu mugabo ukunze guterana amagambo na bamwe mu bazwi mu mikino mu Rwanda barimo abanyamakuru n’abayobozi b’amwe mu makipe, yatanze ubu butumwa busa nk’ubutanga inama ariko na none busa nk’aho hari uwo abwira nubwo ateruye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abavuga-ko-nabaye-Perezida-wa-Rayon-ndi-umukene-sinzi-icyo-bashingiraho-Sadate