Blog

  • Sobanukirwa zimwe munzozi urota utazi ubusobanuro bwazo. #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragajeko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota. Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo:'Umutindi arota arya.' Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona bwacya ukamubona.

    Hari abantu bafite impano yo gukabya inzozi yarota ibintu bikaba nk'uko yabirose. Ushobora kuba ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se ntunamenye ibisobanuro byazo.

    Hano tugiye kukubwira bimwe mu bisobanuro by'inzozi abantu bakunze kurota:

    1. Kurota ukora impanuka.

    Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy'imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.

    2. Kurota uri kubyara.

    Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N'iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y'umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.

    3. Kurota uzengurutswe n'abantu benshi.

    Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir' ukurota. Niba watewe ubwoba n'ubwo bwinshi bw'abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n'abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y'ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n'inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n'zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n'ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n'inyatsi, iyo ari inshishi n'amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.

    4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.

    Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n'ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n'igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.

    5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.

    Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n'ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw'umwuka no gukura kw'impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.

    6.Kurota urupfu.

    Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y'ibintu cyangwa iherezo ry'ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry'ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry'igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.

    7. Kurota wambaye ubusa.

    Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n'Imana.

    8. Kurota warohamye.

    Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw'uko ushobora kunanirwa n'ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n'ibigeragezo ukarengerwa n'isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.

    9. Kurota ukuka amenyo yose.

    Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy'ubuhangange n'inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw'ikintu runaka wari ukomeyemo.

    10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.

    Gushyikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by'ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.

    11. Kurota wabonye amafaranga.

    Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n'ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.

    12. Kurota ubukwe.

    Kurota ubukwe bigira ibisobanuro byinshi bitewe n'uburyo ubirosemo hamwe n'uwo ubiroteye ariko akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w'umugabo yakoze ubukwe yambaye ikanzu y'abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye n'Imana.

    13. Kurota uri ku igare.

    Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw'ivugabutumwa byose biterwa n'ibyabanje ndetse n'ibyakuriye muri izo nzozi.

    14. Kurota urya.

    Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n'ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk'imyumbati n'amateke cyangwa bishariye nk'umuravumba uba ugiye guhura n'ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n'ibintu byiza

    The post Sobanukirwa zimwe munzozi urota utazi ubusobanuro bwazo. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/06/03/sobanukirwa-zimwe-munzozi-urota-utazi-ubusobanuro-bwazo/

  • Biteye ubwoba: umuryango wose uri gushishuka nk'igiti. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no hino hagenda hagaragara uburwayi bw'amayobera,ndetse n'abaganga ntibasobanukirwe impamvu yabwo,ndetse rimwe na rimwe bakaba bagusaba kujya gutegererereza mu rugo icyo Imana izakora kuko baba batagifite ubushobozi bwo kugira icyo bagufasha.muri iyi nkuru turagaruka kuri Mukunzi Abraham na Mukuru we Bizimana Jean Claude bafite uburwayi bwababereye amayobera,aho barimo gushishuka umubiri wabo mu buryo buteye ubwoba.Aba batuye mu Karere ka Gisagara.

    Aba bavandimwe iyo witegereje imibiri yabo usanga imeze nkibiti ,ndetse ishishuka bidasanzwe ,cyane cyane uyu musore muto witwa Abraham.Baganira na Afrimax Tv bavuze ko ubu burwayi babuvukanye.Gusa bavuga ko Mama wabo akiriho yari yaragerageje kubavuza ariko arinda yitaba Imana batarakira nubwo ubushobozi bwari bwaramushiranye.Bizimana ari we mukuru mu muryango wabo avuga ko yubatse anafite abana bane,gusa akavuga ko byamugoye kurera barumuna be, batanu kandi nawe nta bushobozi afite. Avuga ko mu muryango wabo babiri ari bo bafite ubu burwayi, aho avuga ko iyo izuba rivuye cyane umubiri we usaduka cyane ndetse hakazamo imisebe.

    Bavuga ko ubukene bafite butuma batabasha kwivuza ,ndetse ko icyifuzo cyabo ari uko baterwa inkunga bakabasha kwivuza.Batanze numero uwifuza kubafasha yanyuzaho inkunga:+250783213655.

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-umuryango-wose-uri-gushishuka-nkigiti/

  • Ntibisanzwe, Umusore w'imyaka 27 yatabawe agiye gupfa nyuma yo kumara iminsi 33 atarya asaba Imana ngo imuhe Imodoka #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe umusore yatabawe agiye gushiramo umwuka nyuma yo kumara iminsi 33 atarya, asenga Imana cyane kugira ngo imuhe imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Lamborghini.

    Nkuko Ikinyamakuru Mbare Times dukesha iyi nkuru cyabitangaje, Bwana Mark Muradzira usengera mu itorero ryitwa Risen Saints riherereye ahitwa a Bindura, muri Zimbabwe,yari amaze iminsi yarihishe mu misozi kugira ngo hatagira umuhatiriza kurya.

    Uyu musore ngo yari yiyemeje kumara iminsi 40 n'amajoro 40 atarya kugira ngo asenge Imana imuhe imodoka ya Lamborghini yifuzaga.

    Nyuma y'uko Inshuti za Muradzira zimaze iminsi zitamubona mu gace zatangiye kumushakisha ziza kumubona hashize iminsi 33 ari mu misozi aho yari yaragiye mu masengesho.

    Uyu musore w'imyaka 27 wari yanegekaye inzara yenda kumwica yahise ajyanwa ku bitaro bya Bindura atabarwa byihuse n'abaganga.

    Umukunzi wa Muradzira yavuze ko inzozi z'uyu musore kwari ugutunga imodoka ya Lamborghini gusa bigoye ko azikabya kuko nta kazi agira ariyo mpamvu yahisemo kujya gutitiriza Imana ngo imuhe iyo modoka.

    Pasiteri w'uyu musore witwa Mawuru, yababajwe no kuba umuyoboke yaragiye kwiyicisha inzara asaba iyi modoka aho gusenga asaba Imana ngo imuhe akazi cyane ko yari umushomeri.

    Ibibibaye mu gihe mu Ugushyingo 2019, hari undi mubwirizabutumwa wo muri Nigeria w'imyaka 46, waguye mu masengesho ubwo yageragezaga kumara iminsi 40 n'amajoro 40 atarya. atananywa. Uyu we ngo yasabaga Imana ko yamuha urusengero rwe ndetse ikamuha imbaraga zo gukora ibitangaza akigarurira abayoboke.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/03/ntibisanzwe-umusore-wimyaka-27-yatabawe-agiye-gupfa-nyuma-yo-kumara-iminsi-33-atarya-asaba-imana-ngo-imuhe-imodoka/

  • Niba ukunda kurira muri resitora ibi birakureba: Menya indwara ziterwa no kurya ibiryo byanduye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara ziva ku byo kurya byanduye ziri kugenda ziyongera kurenza mu myaka yashize nubwo kuri ubu ariho iterambere ryiyongereye n'isuku ikaba ari nyinshi mu ngo kurenza mbere.

    Nyamara kandi koherezwa kw'ibyokurya mu bindi bihugu, gupakira ibiribwa bihiye bikaribwa nyuma cyangwa bikazaribwa nyuma y'igihe runaka (nka za sauce tomate, sardines, inyama zo mu makopo, …) ni byo biri kongera indwara zituruka ku biribwa

    Izi ndwara zikaba zituruka kuri mikorobe zinyuranye zaba bagiteri virusi n'imiyege izindi zigaturuka ku ndiririzi ndetse hakaba n'izituruka ku burozi bunyuranye bwaba ubukomoka ku miti iterwa ibihingwa cyangwa ubukomoka ku byo kurya byarengeje igihe kimwe n'ibyabitswe nabi

    Indwara ziva ku byo kurya byanduye usanga zikunze kwibasira cyane abakiri bato, abageze mu zabukuru, abagore batwite kimwe n'abandi bose bafite ikibazo cy'ubudahangarwa

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri ndwara, ibizitera n'aho zikunze guturuka.

    Izi ndwara akenshi ziva ku kurya ibirimo mikorobi zinyuranye

    1. Bacillus cereus

    Iyi ni mikorobi yo mu bwoko bwa bagiteri. Uwanduye iyi mikorobi agaragaza ibimenyetso amaze amasaha hagati ya 10 na 16 ariye ibyo kurya irimo.

    Ibimenyetso: Kuribwa mu nda, impiswi y'amazi, isesemi no kuruka. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'amasaha 24 na 48, bikijyana.

    Iyi bagiteri isangwa mu nyama, kimwe n'amasosi yabitswe igihe kinini

    2. Campylobacter jejuni

    Iyi nayo ni bagiteri, uyanduye akaba agaragaza ibimenyetso amaze hagati y'iminsi 2 na 5 ariye ibyokurya byandujwe na yo.

    Ibimenyetso:  impiswi, kuribwa mu nda, umuriro, kuruka; iyi mpiswi rimwe na rimwe izamo amaraso. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'iminsi 2 na 10.

    Iyi mikorobi ikunze kuboneka mu nyama z'inkoko mbisi cyangwa zidahiye neza, amazi yanduye kimwe n'amata adatetse

    3. Clostridium botulinum

    Iyi ni mikorobi itera indwara izwi nka botulism. Ikaba igaragaza ibimenyetso hagati y'amasaha 12 na 72 nyuma yo kurya ibyo kurya byandujwe nayo

    Ibimenyetso: kuruka, guhitwa, kureba ibicyezicyezi, kureba ukabona ibintu birimo bibiri, kunanirwa kumira no gucika intege mu mikaya. Ishobora gutera kandi kunanirwa guhumeka n'urupfu rukaba rwaziramo. Ibi bimenyetso nta gihe wavuga bimara kuko iyo indwara itavuwe biratinda

    Ibyo kurya tuyisangamo ni ibyokurya byo mu makopo byabitswe nabi, cyane cyane ibyakorewe mu rugo n'ahandi hose hadafite uburyo bwiza bwo kubika ibiryo, ibirayi bitetse ifiriti, ubuki, n'amafi atabitswe neza

    4. E.coli O157:H7

    Iyi mikorobi itandukanye na E.coli isanzwe nubwo ziri mu muryango umwe. Uwayanduye agaragaza ibimenyetso nyuma y'iminsi hagati ya 1 na 8 yanduye.

    Ibimenyetso: impiswi ikabije kandi irimo amaraso, kuribwa mu nda no kuruka. Rimwe na rimwe haza umuriro, ikaba ikunze kwibasira abana bari munsi y'imyaka 4. Iyi ndwara ikaba ishobora gutera ikibazo cy'imikorere mibi y'impyiko. Ibi bimenyetso bikaba bimara iminsi hagati ya 5 na 10.

    Ibyo kurya bibonekamo iyi mikorobi ni inyama zitetse nabi (cyane cyane hamburger), amata adatetse, imboga n'imbuto bibisi kandi bidasukuye (nk'amashu ndetse n'imboga za dodo) kimwe n'amazi yanduye

    5. Hepatite A

    Iyi ni mikorobi yo mu bwoko bwa virusi. Ikaba itera indwara yo kwangirika k'umutima. Ibimenyetso byayo bigaragara muri rusange nyuma y'iminsi hagati ya 15 na 50.

    Ibimenyetso: guhitwa, inkari zijimye, ibimenyetso nk'iby'ibicurane (umutwe no guhinda umuriro), isesemi no kuruka no kuribwa mu nda. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'ibyumweru 2 n'amezi 3

    Iyi virusi iboneka mu byo kurya bibisi, amazi yanduye, ibyokurya bidahiye cyangwa bitashyuhijwe iyo byagiye mu gikoresho cyanduye, kimwe n'amafi yo mu mazi yanduye.

    Ibyo kurya bidasukuye niyo soko y'izi ndwara

    Uko izi ndwara zivurwa

    Nkuko twabibonye ibimenyetso  bigira igihe biza bikanahagarara. Abantu benshi rero baba bibeshya ko ubwo indwara yakize nyamara si byo kuko nubwo umubiri uba wakoresheje ubwirinzi bwawo, nyamara n'imiti iba ikenewe.

    Akenshi nyuma yo gukora ikizami cy'umusarani kuko inyinshi zitera impiswi, niho icyateye indwara kigaragara noneho ukavurwa, uhabwa akenshi imiti ya antibiotike

    Usanga abantu benshi cyane cyane abafite abana bihutira gufata imiti y'inzoka iyo bagaragaje ibimenyetso by'impiswi no kuruka, nyamara si byiza guhita ufata imiti y'inzoka utaramenya neza icyaguteye indwara.

    Ni byiza gusobanuza muganga, mbere yo kuba wafata imiti iyariyo yose.

    Twakwirinda gute?

    Izi ndwara zituruka ku byo twariye akenshi zituruka ku isuku idahagije ikorerwa ibyo turya, niyo mpamvu kwirinda kwa mbere ari ukugirira isuku ibyo turya, aho tubitekera n'aho tubyarurira.

    Gusa nanone niba turi burire ahatari mu rugo tukibuka kureba ahagerageza kugira isuku kandi tukagabanya inshuro turyamo ibyo kurya bipfunyitse.

    Ibi byose nubyubahiriza, uzagira ubuzima buzira umuze.

    Isuku kuri twe n'ibyo turya naho tubibika ni bimwe mu byadufasha kwirinda

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-kurira-muri-resitora-ibi-birakureba-menya-indwara-ziterwa-no-kurya-ibiryo-byanduye/

  • Muri Nyabugogo: Umugabo ahanutse mu igorofa ahita apfa nyuma yo gusanga umugore we amuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo utaramenyekana imyirondoro ye yahanutse mu igorofa rya kane mu nyubako izwi ku izina rya 'Inkundamahoro market' iherereye muri Nyabugogo. Nkuko amakuru agera kuri YEGOB abivuga, uyu mugabo yafashe iki icyemezo nyuma yuko yari amaze gusanga umugore we arimo kumuca inyuma aho yararimo gusambanira muri imwe mu nzu iri muri iri gorofa.

    Isoko rizwi nka Inkundamahoro Market riherereye muri Nyabugogo

    Iyi nkuru turacyayikurikirana….

    Source : https://yegob.rw/muri-nyabugogo-umugabo-ahanutse-mu-igorofa-ahita-apfa-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-amuca-inyuma/

  • Gukoresha amarozi, yahanuriwe ko yarozwe abagore n’inzoga – Ubuzima bw’umukinnyi Mwemere Ngirushuti buri mu habi #rwanda #RwOT

    Myugariro wagacishijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Ngirinshuti Mwemere abayeho mu buzima bubi cyane aho aba mu karuri aho ahamya ko yabitewe no gukoresha nabi umutungo yakoreye.

    Ngirinshuti Mwemere ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yose akomeye mu Rwanda uretse Rayon Sports.

    Yakiniye APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Espoir FC na Bugesera FC, ndetse yabaye n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mwemere Ngirinshuti yavuze ko yakoreye amafaranga menshi ariko aza kuyabura bitewe n’iraha ndetse n’amarozi.

    Uyu myugariro wakunzwe na benshi avuga ko ubu ubuzima butameze neza ndetse ko ari yo mpamvu arimo kwifashisha inshuti n’abavandimwe.

    Ahamya ko yakoreye amafaranga menshi ariko yagiye atwarwa n’ibintu birimo amarozi yishoyemo azi ko hari icyo bizamufasha.

    Ati'hari ibyo nagiye nkina nabyo ntabizi ko bishobora kuzangiraho ingaruka, ariko nabyo byabaye ikibazo gikomeye kuko hari ibyo nizeraga nziko hari ibishobora kuba byakunda ariko biranga, ubuzima bugenda buhinduka.'

    'Ibyo by’amarozi byambayeho kera ariko icyo nagiraho inama abakiri mu kibuga nta kintu na kimwe bifasha ni ibyo kwangiza igihe cy’umuntu, ariko rwose nta nyungu irimo. Ibyo biri mu byampombeje rwose cyane, byantwaye amafaranga menshi.'

    Mwemere Ngirinshuti kandi yahishuye ko hari ikipe yakiniye bamutekegeka kuba yakoresha amarozi mu gihe yari agikina.

    Ati'ibyo bibaho cyane, nanjye hari iyo nakiniye yo mu ntara ariko ntabwo mvuga izina ryayo, yigeze kubimpatira mbyanze biba ikibazo gikomeye cyane.'

    Mu gihe cye agikina yari umuntu ukunda kuryoshya, yasohotse n’inshuti yinywera inzoga, akunda kujya mu bakobwa, yavuze ko ari byo yari yararozwe ndetse hari n’umukozi w’Imana wabimuhanuriye.

    Ati'ibyo byo hari umuntu wigeze kubimbwiraho, ambwira ko ibintu nkora bitoroshye, yari umukozi w’Imana ambwiraho gato, ambwira ko ari ikibazo gikomeye cyane, angira inama yo kwegera Imana nkasenga cyane, yambwiye ko ibyo nakoraga yaba inzoga, abakobwa no gusinzira akazi nkakibagirwa ari ibyo bandoze.'

    Mwemere Ngirinshuti akaba yasabye abakinnyi bagenzi be bakiri bato kwitonda amafaranga bakorera bakayakoresha neza ndetse bakanizigamira.

    Iyo urebye inzu atuyemo mu Karere ka Nyarugenge muri Kimisagara ni inzu iteye isoni cyane. Wifuza kugira icyo umufasha wamuhamagara kuri 0787244579(Mwemere Ngirinshuti).

    Ahamya ko mu gihe yaba abonye ubufasha yazabukoresha neza akaba yakwiteza imbere nubwo mu minsi ishize yagerageje gucuruza agahomba ariko kuri iyi nshuro azi ko bizagenda neza.

    Abayeho mu buzima bubi

    Mwemere Ngirinshuti yakiniye amakipe arimo Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gukoresha-amarozi-yahanuriwe-ko-yarozwe-abagore-n-inzoga-ubuzima-bw-umukinnyi-mwemere-ngirushuti-buri-mu-habi

  • Afurika yunze ubumwe yahagaritse Mali #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ububumwe(AU)rwatangaje ko rwahagaritse Mali ndetse iki gihugu gishobora gufatirwa ibindi byemezo bikarishye nyuma y'aho hongeye kuba ihirika ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare mu mezi icyenda.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi muri Mali ryakuruye umutekano muke mu gihugu no mu karere ka Sahel,ibi bikaba byatumye iki gihugu kiburirwa ko kizakomanyirizwa ku rwego mpuzamahanga.

    Itangazo Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano muri AU rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko'ruhagaritse Repubulika ya Mali kongera kugira uruhare mu bikorwa byose bya Afurika Yunze Ubumwe,imiryango n'ibigo biyishamikiyeho kugeza igihe ituze rizongera kugaruka mu gihugu.'

    Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe ku Cyumweru n'umuryango w'Umuryango w'Ubukungu uhuriwemo n'Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika,ECOWAS na wo wakomanyirije Mali.

    Muri iri tangazo AU yahamagariye abasirikare bahiritse ubutegetsi guhita babusubiza mu maboko y'abasivili kandi bakareka kwivanga muri politiki yo muri Mali.

    Yaburiye abasirikare ko nibaramuka badasubije ubutegetsi mu maboko y'abasivili mu gihe cy'inzibacyuho aka kanama itazazuyaza gufatira iki gihungu ibindi bihano n'ibyemezo bikarishye.

    Muri Kanama umwaka ushize Colonel Assimi Goita ashyigikiwe n'igisirakare yahiritse Perezida watowe,Ibrahim Boubacar Keita.Nyuma igisirikare cyijeje gushyiraho ubutegetsi bwa gisivili,ni ukuvuga Perezida w'Inzibacyuho na Minisitiri w'Intebe kubera igitutu cya ECOWAS no gushaka gufatira Mali ibihano mu by'ubucurazi.

    Nyamara mu cyumweru gishize abasirikare bafashe banafunga Perezida w'Inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri w'Intebe,Moctar ouane baza kubarekura bavuga ko beguye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/02/afurika-yunze-ubumwe-yahagaritse-mali/

  • Tanzania:Umudepite yasohowe mu cyumba cy'inteko kubera kwambara ipantaro isembura abagabo #rwanda #RwOT

    Madamu Condester Sichwale, umudepite uhagarariye Momba, yasohowe mu cyumba cy'inteko ishinga na Perezida wayo, Job Ndugai,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kamena,nyuma y'aho mugenzi we bari bicaranye amureze ko yambaye ipantaro imufashe cyane.

    Nkuko Global Publishers yabitangaje, umudepite witwa Nyang'wale, Hussein Amar,niwe wareze mugenzi we amushinja kwambara iyi pantaro imufashe ubwo inteko yari igeze mu mwanya w'ibibazo n'ibisubizo.

    Muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bwana Hussein Amar,yumvikanye anenga imyambarire ya mugenzi we aho yavuze ko inteko ishinga amategeko ari indorerwamo y'umuryango munini w'abanya Tanzania bityo bakwiriye kuba intangarugero.

    Ati 'Inteko n'indorerwamo ya sosiyete na Tanzania,ariko bashiki bacu bambara imyenda idakwiriye kandi ari abadepite.Ibyo byigisha iki sosiyete.

    Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite muri Tanzania, Ndugai,yahise abaza uyu mugabo uwo yatangaho urugero mu badepite ahita atunga urutoki madamu Sichwale.

    Bwana Ndugai yahise ategeka uyu mugore gusohoka hanze akagaruka yambaye imyambarire ikwiriye cyane ko mu nteko ishinga amategeko ya Tanzani abadepite bategetswe kwambara amapantaro atabaziritse cyane.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/tanzania-umudepite-yasohowe-mu-cyumba-cy-inteko-kubera-kwambara-ipantaro

  • Muhanga: Abarokokeye i Kabgayi bibutse inzira y'umusaraba banenga Leta y'abatabazi #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki ya 2 Kanama, abarokokeye i Kabgayi bibuka iminsi y'amage bemeza ko ari inzira y'umusaraba banyuzemo. Bibuka ababo biciwe kuri ubu butaka bwari bwahungiyeho abatutsi basaga ibihumbi 50.000, banenga Leta yiyise iy'abatabazi yatije umurindi interahamwe bari bafatanije umugambi wo kwica Abatutsi.

    Ibi babigarutseho ubwo bibukaga ibohorwa ryabo nyuma yo kugotwa n'abasirikare ba Leta yiyise iy'abatabazi yari imaze kugera i Murambi, ubu ni mu murenge wa Shyogwe.

    Bamurange Odette avuga ko atazibagirwa inzira y'umusaraba banyujijwemo n'interahamwe zitijwe umurindi na Leta y'abatabazi yari imaze kugera Gitarama. Gusa avuga ko bashimira ingabo za FPR-Inkotanyi.

    Yagize ati' Guverinoma y'Abatabazi yaraje izana abasirikare bazenguruka iki gice kugirango tutabasha kuhava ngo tubashe guhunga, twanyujijwe mu nzira y'umusaraba ariko izi tariki ingabo za FPR-Inkotanyi zaraturokoye. Hari abavandimwe bacu bishwe nabi ndetse abandi bajyanwa kwicirwa mu Ngororero burijwe amamodoka ndetse babanje kwamburwa ubusa imbere y'abana babo'.
    Ntirenganya Innocent warokokeye i Kabgyi akaba akomoka ahahoze ari muri Komini Mushubati, avuga ko Imana yakoreye mu nkotanyi zikabarokora.

    Yagize ati' Narokokeye aha ariko nshimira Imana yakoreye mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zadukuye mu maboko y'abicanyi bari bafite gahunda yo kutumara kuko zaraducunguye kuko twari tumerewe nabi'.

    Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagize ati' Dufite amashime menshi kubera ko ubu turahagaze kuko dufite ubuzima tunavuga ibigeragezo twanyujijwemo n'interahamwe, ariko nibuka amagambo ya Bagosora avuga ko agiye gutegura imperuka ku batutsi ariko inkotanyi zarokoye bacye bitewe nuko hari hahungiye benshi bityo abapfuye ni benshi ni ugukomeza gushaka amakuru yahajugunwe imibiri nyuma yo kwicwa. Kuri twe abasirikare barokoye abatutsi niyo sura nyayo y'umusirikare kuko abagombaga kuturinda nibo batwicaga'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko iyi tariki irimo ibintu 2 birimo iherezo ry'umusaraba ku batutsi bari bahungiye hano kuri uyu musozi wa Kabgayi, abacitse ku icumu n'abataragize uruhare muri jenoside bashima ingabo zabarokoye zikabakura mu maboko y'interahamwe bataricwa.

    Yagize ati' Iyi tariki ya 2 Kanama 1994 yari itariki yo gushyira iherezo ku nzira y'umusaraba, abatutsi bari bahungiye hano i Kabgayi ndetse n'abandi bose batari bashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Dushimira inkotanyi zaturokoye zikabakura mu maboko y'abicanyi bari barekereje ariko na none abarokotse jenoside bemeye kwihanganira ababahekuye batanga imbabazi ndetse bemeye kubana n'agahinda k'ababo bishwe nabi, bakomeza guharanira kwiyubaka biteza imbere. Hari abishwe nabi cyane banabanje gucuzwa ibyabo'.

    Imyaka 27 irashize hibukwa abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Kabgayi, ariko abaharokokeye bavuga ko imibiri imaze kuboneka ari micye ugereranyije nuko aha havugwa ko hari hahungiye abasaga ibihumbi 50000 by'abatutsi, ndetse abandi bakavuga ko abagera ku bihumbi 35000 byahiciwe ariko urwibutso rwa Kabgayi rukaba rushyinguyemo abagera ku bihumbi 11017 bamaze kuboneka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abarokokeye-i-kabgayi-bibutse-inzira-yumusaraba-banenga-leta-yabatabazi/

  • Covid-19 yahitanye umuntu wa 358 mu Rwanda abandi 41 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, abantu 202,005 aribo bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19, barimo 13,237 bayihawe uyu munsi.

    Yatangaje kandi ko umugore w'imyaka 45 w'i Kigali yabaye umuntu wa 358 wishwe na COVID-19 mu gihe abarwayi bashya babonetse ari 41, hakira 98. Abakirwaye babaye 758, aho 5 muri bk barembye.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hari inkingo za Pfizer zitegerejwe kugera i Kigali mu mpera z'iku kwezi kwa Kamena mu gihe iteganya ko umwaka wa 2021 uzarangira yakiriye inkingo zisaga miliyoni 3.5 za Pfizer.

    Ku mugoroba wo kuwa 31 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo doze 100 600 z'urukingo rwa Pfizer zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax. Izi nkingo zisanga izindi doze ibihumbi 247 za AstraZeneca zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y'u Bufaransa.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko abahawe urukingo rwa Pfizer bose bamaze kubona doze yabo ya kabiri, ibikorwa byarangiye ku wa 31 Gicurasi. Kuri ubu igikurikiyeho ni ugutanga doze ya mbere ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

    Abazakingirwa muri iki cyiciro n'ubundi ni abakuze, abafite indwara karande cyangwa izidakira zirimo kanseri, umuvuduko w'amaraso n'izindi.

    Ati 'Abo ni abantu tuzirikana kugira ngo tubashe kubarinda kwandura Covid-19. Bizakorerwa mu bigo Nderabuzima, niho bazakingirirwa, muri abo bantu tuvuze utarabona urukingo rwa Pfizer , turamusaba ko yajya ku kigo Nderabuzima akiyandikisha.'

    Minisitiri Ngamije yavuze ko ibikorwa byo kwakira inkingo bigikomeje, kandi ko uyu mwaka uzarangira u Rwanda rwakiriye izirenga miliyoni 3.5.

    Ati 'Dufite izindi nkingo dutegereje mbere y'uko umwaka urangira, izindi tuzazibona mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu nanone ni iza Pfizer ku buryo kugeza mu mpera z'Ukuboza 2021, twiteguye kwakira izindi nkingo miliyoni 3.5 za Pfizer. Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo, mu minsi iri imbere tuzongera umubare w'abantu bazaba bakingiwe mu gihugu.'

    U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y'uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by'Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

    Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400 guhera muri Werurwe uyu mwaka . Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-wa-358-mu-rwanda-abandi-41-barayandura