Blog

  • Bamporiki yakiriye abahanzi bitabiriye The Voice Afrique abashimira kuzamura ibendera ry’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Hon. Bamporiki yakiriye aba bahanzi ari bo ; Alyn Sano, Evy Ngabo, Edrissa de Jah, Serpha, Umurerwa Linda, na Ariel Wayz.

    Mu kiganiro Bamporiki yagejeje kuri aba bahanzi barimo n’abasanzwe bakunzwe mu Rwanda, yababwiye ko bose bitwaye neza ariko Alyn Sano akaba ari we ugera kure muri ririya rushanwa The Voice Afrique.

    Yagize ati 'Mwarakoze kuzamura ibendera ry’u Rwanda. Mukomeze mube abanyamwuga kuko mufite impano.'

    Yabasabye kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma impano yabo itaguka. Yagize ati 'Mwirinde icyo ari cyo cyose cyabangamira cyangwa cyasubiza izo mpano inyuma.'

    Iri rushanwa ryasojwe tariki 01 Gicurasi 2021 rikegukanwa na Lady Shine waritwaye ahigitse abarimo Gyovanni wahabwaga amahirwe menshi.

    Umunyarwandakazi Alyn Sano wagarukiye muri 1/2 cy’iri rushanwa, yavuze ko yishimiye aho yageze kandi ko yigiye byinshi muri ririya rushanwa rihuza abanyempano bakomeye ku mugabane wa Africa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yakiriye-abahanzi-bitabiriye-The-Voice-Afrique-abashimira-kuzamura-ibendera-ry-u-Rwanda

  • Niba udashaka gusaza imburagihe ugahorana itoto, ihate kurya aya mafunguro buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo urya bigira uruhare runini mu bwiza bwawe ndetse n'imikorere myiza y'umubiri harimo kongera ubudahangarwa bw'umubiri, kugabanya no gukuraho iminkanyari, kugira imisatsi myiza n'inzara zikomeye.

    Ibyo kurya byakurinda gusaza imburagihe

    1.Amagi

    Amagi ni isoko nziza ya biotin, izi ni intungamubiri za vitamin B zitandukanye zifasha mu gutunganya amino acids, arizo zigize proteyine. Inzara zawe zikozwe na proteyine, iyo umubiri udafite izihagije niho usanga zitangiye kuvunguka no koroha cyane.

    2.Avoka

    Avoka zikize ku mavuta meza y'ingenzi mu gutuma uruhu ruhorana itoto, niyo mpamvu uzasanga n'amavuta yo kwisiga amenshi bongeramo ibituruka kuri avoka. Zikize cyane kuri oleic acid ndetse na omega-9 fatty acid ziha uruhu guhorana itoto.

    3.Imboga

    Imboga nyinshi zitandukanye ziba zuzuyemo intungamubiri kandi zifite calories nke. Izikize kuri beta-carotene zifasha mu kurinda ingaruka z'imirasire y'izuba na free radicals, byose bitera uruhu gusaza. Ingero z'imboga zibonekamo beta carotene hari; karoti, ibijumba n'ibihaza.

    Izibonekamo urugero ruri hejuru rwa vitamin C, iyi vitamin ni ingenzi cyane mu gukora collagen, proteyine y'ingenzi mu gukomeza uruhu no gusohora uburozi mu mubiri. Zimwe muzo twavuga ni; imboga rwatsi, poivron, broccoli n'inyanya.

    4.Icyayi cy'icyatsi (the vert/green tea)

    The vert yuzuyemo ibirinda n'ibisukura umubiri (antioxidants) bifasha mu kwirinda no gusohora uburozi.Ubusanzwe ubu burozi tuvuga bwitwa free radicals, ni ibinyabutabire byikora mu gihe umubiri uri gutunganya byinshi mubi wukorerwamo cg se mu gihe ugize stress. Antioxidants zihindura imiterere ya free radicals ku buryo zidashobora guteza ibibazo.

    Green tea ikize cyane ku birinda umubiri, polyphenols, bifasha mu kurwanya diyabete, kwinangira k'umusemburo wa insulin, indwara z'umutima n'ububyimbirwe. Polyphenols zirinda cyane proteyine y'ingenzi ku ruhu yitwa collagen. Bityo ugahorana itoto, ikaba yanakuraho bimwe mu bimenyetso byo gusaza.

    5.Watermelon

    Watermelon ibonekamo lycopene (kimwe n'iboneka mu nyanya), ariyo ituma igira ibara ritukura. Ifasha mu kurinda imirasire mibi y'izuba. Uru rubuto rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane, zifasha mu kugira uruhu rwiza kandi rutoshye.

    6.Pomegranates cg grenadiers

    Imbuto za pomegranates ni zimwe mu mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane. Ubushobozi bwazo bwo kurinda no gusohora uburozi bushobora kuba buruta ubwa the vert. zifasha mu kurinda uruhu kwangizwa n'izuba, ndetse zikora mu gusana uruhu no kongera ikorwa rya collagen. Zigabanya kandi ububyimbirwe ndetse zikarinda ingaruka mbi ziterwa no kugira isukari nyinshi mu maraso.

    7.Inyanya

    Inyanya zigirira akamaro gakomeye uruhu rwacu, bitewe n'uko zibonekamo lycopene. Lycopene uretse kurinda uruhu imirasire mibi y'izuba ishobora kurwangiza, ifasha mu kugabanya ibyago kwibasirwa n'indwara z'umutima, stroke na kanseri ya prositate.

    Source : https://yegob.rw/niba-udashaka-gusaza-imburagihe-ugahorana-itoto-ihate-kurya-aya-mafunguro-buri-munsi/

  • Leta yijunditswe ku kureberera abahakana n'abapfobya Jenoside bitwikiriye YouTube – #rwanda #RwOT

    YouTube, urubuga rworoheje ubuzima, rwegereza amakuru abatuye Isi, ubu kumenya ko Meddy uri i Bwotamasimbi, yakoze ubukwe ukabibona mu mashusho meza rwose nk'uwari uhibereye ni ibintu bitagisaba ko utegereza ku Cyumweru nijoro ngo ubyumve mu kiganiro cyangwa kuri Televiziyo.

    Ubu umuhinzi uri i Cyahinda, asigaye ava mu murima ananiwe, akabanza gushaka icyo kuramira igifu, akaruhuka yabona umwanya mu masaha y'umugoroba agafata 'Smartphone' ye maze akareba amakuru ya Televiziyo y'Igihugu. Amwe yari yamucitse akayasanga kuri YouTube.

    Muri make uru rubuga mu myaka mike ishize rwigaruriye ku buryo budasanzwe igikundiro cy'ab'ingeri zose maze bikubitana na internet isigaye igura abiri, agahu kaba gahuye n'umunyutsi.

    Ukugira igikundiro k'uru rubuga byatumye hari ba rusahurira mu nduru barwifashisha bashaka gutambutsa ibitekerezo bifutamye birimo icengezamatwara rigamije kuyobya by'umwihariko abakiri urubyiruko baba banyotewe kumenya byinshi birimo n'ibigezweho.

    Inkubiri yatangiriye mu mahanga, aho abari biringiye intambara nk'intwaro ishobora kubashoboza gusoza umugambi wabo wa Jenoside, yanze bakimukira kuri YouTube aho banyuza icengezamatwara rigamije kuyihakana no kuyipfobya nkana.

    Ingero ni nyinshi, uhereye ku bashinze Jambo ASBL, rivuga ko rirengera ikiremwamuntu, nyamara rigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanyamuryango baryo biganjemo abana n'abavandimwe b'abagize uruhare muri Jenoside bakatiwe n'ubutabera mpuzamahanga n'inkiko zo mu Rwanda.

    Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane

    Ab'i Kigali na bo ntibatanzwe, bavuyeyo n'imizi n'imiganda batangiza imiyoboro ya YouTube batangira gutambutsa ibiganiro bavuga ko bigaragaza ibitagenda neza mu Rwanda ariko uko iminsi igenda ishira igaragaza icyo bari bagambiriye. Nta kindi ni ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abashyirwa mu majwi nk'abayobotse uyu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir'umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n'amategeko n'abandi.

    Iminsi ine irashize, Uzaramba Karasira Aimable wamamye nka Professor Nigga atawe muri yombi. RIB ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yatawe muri yombi nyuma y'amasaha make Umuryango w'Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] utangije impuruza isaba ko abarimo Karasira bagezwa imbere y'ubutabera.

    Atawe muri yombi nyuma y'uruhererekane rw'ibiganiro yagiye akora birimo ibyo yavugiyemo imvugo zigize ibyo akurikiranyweho. Ni ibiganiro atangiye gushyiramo imbaraga mu mpera za 2020 ubwo yirukanwaga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Nyuma y'umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y'u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Ubwo yaganiraga n'umurongo wa Youtube witwa Real Talk nyuma yo kwirukanwa yagize ati 'Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by'amarangamutima yabo.'

    Yakomeje agira ati 'Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.'

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, ishami ry'u Rwanda akaba na Perezida w'Umuryango Umurinzi Initiative, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko aba bantu basa n'abagamije guteza amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati 'Abari hanze bo cyane cyane nibo bakoresha abari mu gihugu […] gusa abari mu gihugu bo, nababwira ko hari ikintu bibagirwa; bibagirwa ko umuheto ushuka umwambi bitazajyana. Icyo bajye bakibuka cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ndabaha ubutumwa bwo kureka guta umwanya muri biriya bintu, ni bagaruke bashyire mu gaciro twese twubake iki gihugu. Ubu se biriya bakora […] ngo n'iyo leta da bashaka gukuraho, izavanwaho na YouTube? Ya Agnes cyangwa iya Cyuma? Izavanwaho na biriya bya ba Nahimana? Ibyo ni babireke cyane cyane abari mu gihugu.'

    Ingabire asaba aba bantu kuva ibuzimu bakajya ibuntu kuko ibyo barimo ntacyo bizabamarira kandi bidashoboka ko basubiza Abanyarwanda mu bihe by'icuraburundi banyuzemo.

    Ifatwa rya Karasira ni agatonyaga mu nyanja

    Kuva ku wa 30 Gicurasi, Umuryango w'Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z'ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n'umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

    Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bari guhamagarira abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Karasira n'umunyamakuru Uwimana n'abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu nyandiko banyujije ku rubuga rwa 'Change' bavuze ko bamaze iminsi bareba amakuru n'ibitekerezo bya bamwe banyuza ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube aho ubona biganisha ku gukora ibi byaha byo gupfobya Jenoside no guhungabanya umudendezo wa rubanda.

    Ikomeza igira iti 'Icyakora, binyuze mu byo batangaza, nibo bakomeje gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Guverinoma yabo kandi nta cyemezo na kimwe gifatwa kugira ngo bahagarikwe. Abandi bakoze ibimeze nk'ibi barafashwe bashyikirizwa ubutabera.'

    Abazanye iyi nyandiko ntabaza bagaragaza ko Ingingo ya 38 y'Itegeko Nshinga isobanura neza ibiteganywa n'Itegeko ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse ikanagaragaza imirongo ntarengwa ku bashobora gukoresha nabi ubwo burenganzira bahabwa n'itegeko.

    Umurinzi Initiative uramahagarira abantu gusinya iyi ntabaza kugira ngo inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y'Ubutabera ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zifate icyemezo kuri iki kibazo.

    Ingabire yavuze ko ubwo batekerezaga gushaka iyi mikono bari bagamije gukangura izi nzego ngo zigire icyo zikora amazi atararenga inkombe. Avuga ko ariko ifungwa rya Karasira baryakiriye neza ari na yo mpamvu bifuza ko n'abandi nka we batabwa muri yombi.

    Ati 'Ntabwo yafashwe kubera biriya byabaye uruhurirane, Karasira yafashwe kubera ko yagombaga gufatwa. Gusa wenda abanyarwanda babonaga byaratinze bahitamo gusinyisha iriya Petition, ariko biba uruhurirane.'

    Yakomeje agira ati 'Rero twabyakiriye neza ariko twebwe nk'Umurinzi Initiative n'abandi bose bari gusinya iriya Petition turavuga ko bidahagije. Ntabwo ari Karasira wenyine wagaragaye muri biriya bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ku rundi ruhande ariko Ingabire avuga ko mu Rwanda hari amategeko asobanutse ariko batumva impamvu inzego zishinzwe iyubahirizwa ryayo zidakora akazi kazo by'umwihariko mu kibazo nk'iki cy'abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Inzego turazisaba gukora imirimo zishinzwe. Nibakore akazi kabo, nonese ko amategeko ahari akaba ari bo bashinzwe kuyashyira mu bikorwa baragira ngo bigende bite? Nibabikore cyangwa ayo mategeko aveho ntituzagire n'umunyarwanda turenganya. Ikintu cyose utabujijwe n'itegeko burya uba ucyemerewe.'

    Ingabire kandi avuga ko gusaba ko abahakana bakanapfobya bakwiye kwirinda kubihuza n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Ati 'Kwisanzura mu kuvuga ni uburenganzira, abantu bose bakwiye kumenya ko aho uburenganzira bwawe bugarukira ariho ubwa mugenzi we butangirira. Niba uyu munsi urimo uvuga ukomoretsa abandi, nta burenganzira bwawe urimo na buke. Niba uyu munsi urimo ukora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, nta burenganzira urimo na buke.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo ni nka biriya by'abantu banga kwikingiza Covid-19, ntabwo ikibazo aribo bataykingira ariko ikibazo baragaruka bakanduza abandi. Ikintu rero kitakugiraho ingaruka uri wenyine, uri umuntu uzi ubwenge ushatse wakihorera.'

    Ingabire avuga ko muri rusange baba ari abakora ibiganiro bifashishije imbuga zabo bakwiye gukurikiranwa ariko nanone n'ababaha umwanya binyuze ku miyoboro yabo na bo baba bagomba gukurikiranwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yijunditswe-ku-kureberera-abahakana-n-abapfobya-jenoside-bitwikiriye

  • Abanyamakuru bamaze imyaka itatu bafunzwe by’agateganyo bagize icyo basaba Urukiko #rwanda #RwOT

    Baregwa ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda bikomoka ku biganiro bacishaga kuri YouTube birimo amakuru y’ibitero umutwe wa FLN wagabye ku butaka bw’u Rwanda.

    Abaregwa bose uko ari batatu bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Bari bunganiwe n’abanyamategeko babiri.

    Uru ni urubanza rwagombye kuba rwarafashweho icyemezo gikomeza gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo abanyamakuru batatu bakoreraga ku muyoboro wa YouTube 'Iwacu TV' ariko umucamanza mu rukiko rw’ubujurire aza guhindurirwa inshingano ashyirwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Byasabye ko urubanza ruhabwa indi nteko ikabona kurupfundura.

    Abanyamakuru batatu, Jean Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga na Jean Baptiste Nshimiyimana bongeye gusaba gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

    Baravuga ko bagiye kumara imyaka isaga itatu bafunzwe bataraburana urubanza mu mizi.

    Me Jean Paul Ibambe na mugenzi we Gilbert Ndayambaje bunganira abaregwa babwiye Urukiko rw’Ubujurire ko mu gusaba ko abaregwa barekurwa by’agateganyo batabishingira gusa ku gihe kirekire bamaze mu munyururu ahubwo ko n’amategeko abiteganya.

    Urukiko Rukuru ni rwo rwaregewe urubanza mu mizi ariko rwafashe icyemezo ko aba banyamakuru bakomeza gufungwa mu gihe bataraburana.

    Abanyamategeko bakibutsa ko Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho risumba ayandi ryemerera buri wese ubutabera buboneye.

    Abaregwa bikoma Ubushinjacyaha ko kuva batabwa muri yombi bwatangiye guhindagura inyito z’ibyaha.

    Batangiye baregwa icyaha cyo Gutangaza amajwi n’amashusho binyuranyije n’uko byafashwe. Ni icyaha kitarenza igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga.

    Magingo aya mu Rukiko Rukuru bararegwa ibyaha byo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Gukwiza impuha zangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

    Ni ibyaha bishobora no guhanishwa imyaka 15 y’igifungo.

    Abaregwa uko ari batatu babwira Umucamanza ko umuntu yagombye kuba afunzwe muri gereza igihe yaba arangiza igihano yahanishijwe n’inkiko. Gusa kubera igihe bamaze bataraburana bakibaza niba bari kurangiza igihano kitabayeho.

    Shadrack Niyonsenga, umwe mu baregwa yabwiye Umucamanza ko mu gihe cyose bamaze bafunzwe basanga Ubushinjacyaha butagaragaza impamvu bafunzwe.

    Yagize ati 'Imyaka hafi ine dufunzwe by’agateganyo tumeze nk’abarangiza igihano kitanditswe n’urukiko.'

    Umucamanza yababwiye ko inyito y’icyaha ishobora kugenda ihinduka bitewe n’uko dosiye igenda ijya imbere.

    Aba banyamakuru bo bakavuga ko basanga bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bavuga ko Ubushinjacyaha bumaze guhindura ubugira gatatu inyito y’ibyaha bubarega.

    Umunyamategeko Ibambe Jean Paul akavuga ko asanga mu guhindura inyito y’icyaha ku nshuro ya gatatu Ubushinjacyaha bwaragize impungenge bugasanga butazabasha gusobanura uko bwafunze abaregwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Avuga ko mu butabera bw’u Rwanda bidasanzwe ko hari uwafungwa imyaka isatira ine ataraburanishwa.

    Ubushinjacyaha buvuga ko busanga kugeza ubu nta mategeko yishwe cyane ko n’icyaha baregwa gihanishwa igihe kiruta icyo bamaze bafunzwe.

    Urukiko rw’Ubujurire rwo rukibutsa ko amategeko ateganya ko iyo urubanza rwaregewe mu mizi abafunzwe by’agateganyo bakomeza uko bafunzwe.

    Hagati aho Urukiko Rukuru rwo ruzaburanisha mu mizi uru rubanza ku itariki ya 14/06/2021.

    Batawe muri yombi mu kwezi kwa 10/2018. Ku itariki ya 02/07/2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire ruzafata icyemezo ku busabe bw’aba banyamakuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-bamaze-imyaka-itatu-bafunzwe-by-agateganyo-bagize-icyo-basaba-Urukiko

  • Nyagatare: Abaturage 2400 biganjemo abahoze bacuruza ibiyobyabwenge bahawe imirimo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, kikaba kireba abatuye mu mirenge itandatu ikora ku mupaka wa Uganda ariyo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.

    Mu bikorwa byo kubaka imihanda nibura umuturage ahembwa 2000 Frw ku munsi. Amafaranga yose ayabona buri nyuma y'iminsi itanu. Mu bindi bikorwa bitanga imirimo bazakora harimo guca amaterasi y'indinganire, gusana no gutunganya imihanda y'itaka, gutera ibiti, gutunganya ibishanga, gukora imirwanyasuri n'ibindi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye abaturage babonye akazi muri uyu mushinga gukoresha neza amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro mu bikorwa bibafasha mu iterambere.

    Yibukije abaturage ko amafaranga bahembwa bakwiriye kuyabyaza umusaruro ari nako bateza imbere igihugu, bizigamira.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage baturiye imipaka kwirinda gusubira mu gucuruza ibiyobyabwenge ngo kuko nta keza kabyo.
    .
    Ati ' Akazi muri gukora ntabwo kazahoraho kazashira, mukwiriye kugafata nk'igishoro, mukizigamira kandi mukayabyaza umusaruro mwiteza imbere.'

    Biyemeje kureka ibiyobyabwenge

    Abaturiye umupaka biyemeje gusezera ku gucuruza ibiyobyabwenge bajya gukura mu gihugu cya Uganda kubera imishinga Leta yabegereje iri kubaha amafaranga.

    Niyitegeka uri mu rubyiruko rumaze kujyanwa Iwawa ruzira gucuruza ibiyobyabwenge , yavuze ko kuri ubu yasezeye ibi bikorwa bibi ngo kuko nta kizima abikuramo uretse gufungwa.

    Yagize ati ' Ubu ibiyobyabwenge naretse kubicuruza kuko nta kizima nakuyemo. Aka kazi bampaye mu muhanda mpembwa 2000 Frw buri munsi kandi bakayampa buri wa Gatanu, urumva ko ari amafaranga menshi, ngiye kujya nyifashisha nzigame make andi nyakoreshe mu gukemura ibibazo byanjye.'

    Nyiramana Jacqueline utuye mu Kagari ka Rweru mu Murenge wa Rwempasha wahawe akazi muri uyu mushinga na we yavuze ko ahemberwa ku gihe nyuma yo gufungurwa azira gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yakanguriye abandi baturage kuzinukwa kubicuruza no kubinywa ngo kuko uretse kwangiza ubuzima bw'ababikoresha n'ababicuruza, binakenesha cyane.

    Biteganyijwe ko iyi mishinga izakorerwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze nka tumwe mu turere duhana imbibe n'igihugu cya Uganda abaturage bakunze kujyamo bagiye kuzana ibiyobyabwenge.

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage ba Rwempasha mu muganda wo gutangiza iyi mishinga

    Abaturage 2450 bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare nibo babonye akazi ku ikubitiro

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye abaturage babonye akazi muri uyu mushinga gukoresha neza amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro mu bikorwa bibafasha mu iterambere

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukorana imbaraga bakiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturage-2400-biganjemo-abahoze-bacuruza-ibiyobyabwenge-bahawe

  • Mozambique yashyikirije u Rwanda Ntamuhanga Cassien wari waratorotse Gereza #rwanda #RwOT

    Ntamuhanga Cassien wahoze ari Umunyamakuru mu Rwanda akaza gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rubanza yaregwaga hamwe na Kizito Mihigo waje kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika ariko akaza gufatwa ashaka gutoroka igihugu agafungwa akaza no kugwa muri Kasho.

    Ibinyamakuru byandikira muri Mozambique bivuga ko Ntamuhanga wabuze tariki 23 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, yafatiwe mu kirwa kitwa Inhaca ubwo yafatwaga n’abapolisi barindwi ba Repubulika ya Mozambique.

    Ibi binyamakuru bivuga ko uyu munsi ari bwo Ntamuhanga Cassien yoherezwa mu Rwanda.

    Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Prof. Adriano Nuvunga uyobora ikigo gishinzwe Demokarasi n’Amajyambere (CDD/ Centre pour la démocratie et le développement) muri Mozambique yamaganye ibyo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.

    Prof. Adriano Nuvunga utangaza ko Ntamuhanga yamaze gushyikirizwa ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu, avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Avuga ko Guverinoma ya Mozambique igomba kuburizamo ibyo kuba Ntamuhanga yakoherezwa mu Rwanda ngo kuko batizeye uburyo azafatwamo nagera mu Rwanda.

    Yagiz ati 'Turahamagarira abayobozi ba Mozambique kutorohereza iri yoherezwa kuko rinyuranyije n’amategeko.'

    Ntamuhanga Cassien wari ugiye kumara imyaka ine yaratorotse Gereza ya Mpanga yari afungiyemo kuko yatorotse mu kwezi k’Ukwakira 2017.

    Nyuma yaje kumvikana kuri bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bigira bimwe mu biganiro byo mu Kirundi no mu Kinyarwanda ko yamaze ari hanze ndetse ko yidegembya.

    Ntamuhanga aherutse kandi kongera gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu rubanza yaregwamo n’abarimo Umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mozambique-yashyikirije-u-Rwanda-Ntamuhanga-Cassien-wari-waratorotse-Gereza

  • RIB irasaba abantu kwirinda ibihuha ku rupfu rwa Me Bukuru byavuzwe ko yiyahuriye Nyabugogo #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021 ubwo umugabo yamanukaga mu igorofa ya gatanu yo kuri iriya nyubako.

    Bamwe bavugaga ko yiyahuye kuko yasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo mu gikorwa cyaberaga muri iriya nyubako bikamutera umujinya agahita yiyahura asimbutse. Na none kandi hari abavuze ko atiyahuye ahubwo ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Ubwo uriya mugabo yapfaga ntihahise hamenyekana umwirondoro we kuko inzego zishinzwe umutekano zahise ziza kubikurikirana.

    Nyuma Urwero rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaje gutangaza ko uwapfiriye kuri iriya nyubako ari Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wari usanzwe yunganira abantu mu mategeko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu, agasaba abantu kwima amatwi ibihuha bivugwa.

    Yagize ati 'Abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-irasaba-abantu-kwirinda-ibihuha-ku-rupfu-rwa-Me-Bukuru-byavuzwe-ko-yiyahuriye-Nyabugogo

  • Amarozi mu bakinnyi b'Abanyarwanda| Uko imishahara ishirira mu bapfumu n'ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwemere Ngirinshuti, umukinnyi wakiniye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yavuze byinshi biba mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda yitsa cyane ku marozi yagiye avugwa mu bakinnyi bo mu Rwanda. Ni mu kiganiro Urukiko rw'imikino kibera kuri Radio 10 yari yatumiwemo nk'umutumirwa.

    Mwemere Ngirinshuti yavuze ko mu gihe habaga hari umukinnyi ukina ku mwanya runaka usa n'uwundi maze akumva amakuru ko yagiye mu bapfumu wasangaga nawe agiyeyo kandi bikaba ku bakinnyi benshi. Ngo rimwe na rimwe usanga n'amafaranga umukinnyi ahembwa ashiriye mu bapfumu no mu kugura amarozi kugirango umukinnyi runaka atajya hejuru y'undi.

    Umunyarwanda yabivuze ukuri ko iby'abapfu biribwa n'abapfumu, nubwo usanga hari bamwe mu bakinnyi bishora mu bapfumu baziko ariho bazabonera amakiriro kugirango bakemure ibibazo bitandukanye bagenda bahura nabyo, usanga hari abo bidakemuka ahubwo nutwo babonye tukagenda dushirira mu bapfumu.

    Mwemere ahishuye ibi nyuma yuko hashize igihe kinini havugwa amarozi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda. Ibi byagiye bivugwa nyuma y'imikino itandukanye yagiye ihuza amakipe hano mu Rwanda aho zimwe bavugaga ko zikoresha amarozi kugirango zibashe gutsinda imikino itandukanye ndetse izindi zikavugwaho gukoresha amarozi kugirango zidatsindwa.

    Mwemere Ngirinshuti yavuze ku marozi aba mu bakinnyi mu Rwanda

    Source : https://yegob.rw/amarozi-mu-bakinnyi-babanyarwanda-uko-imishahara-ishirira-mu-bapfumu-nibindi/

  • Mr Eazi afunguye sosiyete y'ubucuruzi mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Oluwatosin Ajibade wanditse izina mu muziki wa Nigeria na Afurika nka Mr Eazi yahishuye ko yamaze gufungura sosiyete y'ubucuruzi mu Rwanda, anatangaza ko ateganya no kuhagura inzu.

    Mr Eazi yatangaje itangizwa rya sosiyete ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Yavuze ko yatangije Empawa Rwanda ndetse anahishura ko ateganya no kugura inzu mu Rwagasabo.

    Nkuko bigaragara ku cyangombwa yahawe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Mr Eazi yafunguye sosiyete y'ubucuruzi yitwa Empawa Rwanda Ltd ku wa 31 Gicurasi 2021.

    Guys I Just set up @emPawaAfrica Rwanda!! The @RDBrwanda @Kigali_IFC has done Juju on me next thing I will be buying a house pic.twitter.com/vz1Cul8cvp

    — Ajibade 👑 (@mreazi) June 1, 2021

    Empawa Rwanda Ltd izaba ari ishami rya Empawa Africa, sosiyete uyu muhanzi yafunguye mu 2018.

    Empawa Africa ubusanzwe igamije kuvumbura impano nshya z'abahanzi, ikabafasha gukora ibihangano byabo, kubishyira ku isoko no kubimenyekanisha kuri televiziyo, radiyo n'ubundi buryo bwose bwifashishwa.

    Binyuze muri iyi sosiyete, uyu muhanzi ategura amarushanwa yo kugaragaza abarusha abandi mu bayitabiriye kugira impano zidasanzwe mu muziki.

    Abatsinze bahabwa ubufasha bwo gukorerwa indirimbo n'amashusho yazo, bityo bagafashwa kuzamamaza no kuzishyira ku isoko kugira ngo babone uko batangira urugendo rwabo mu muziki.

    Mr Eazi yatangaje ko yafunguye sosiyete ye mu Rwanda nyuma y'iminsi mike avuye gusura kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho naho ateganya gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

     

    Source : https://yegob.rw/mr-eazi-afunguye-sosiyete-yubucuruzi-mu-rwanda/

  • Niba ukunda guseka cyane buri munsi ,dore byinshi bizakubaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe usetse, byinshi birahinduka mu mikorere isanzwe y'umubiri, yaba mu maguru, amaboko ndetse n'imikaya itandukanye. Imikaya irenga 15 yo mu isura yifashishwa muri iki gikorwa. Akamironko gafunze igice, kwinjiza umwuka bya vuba na vuba nibyo bizatuma mu gihe useka uzumva hari ijwi ugira ridasanzwe uba wagira ngo uri guhera umwuka. Iyo ukomeje guseka cyane imiyoboro y'amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga hifungura bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

    Guseka bikoresha imikaya myinshi irenga 15

    Muri iki gikorwa imikaya irenga 15 iba iri ku kazi
    Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu uri guseka. Yaba roho ndetse n'umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    Guseka birandura ukaba waseka utaramenya igisetsa uwundi.

    Akenshi iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka nubwo waba utazi ikiri kumusetsa.

    Wari uziko guseka ari umuti ukomeye w'umutima?

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw'imijyana y'amaraso, bikagabanya urugero rw'imisemburo itera stress ndetse bikongera n'igipimo cya cholesterol nziza.

    Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

    Akamaro ko guseka k'umubiri.

    1.Byongera imikorere myiza y'umutima

    Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n'uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z'umutima.

    Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n'ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk'izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n'amaguru.

    2.Bigabanya urugero rw'imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y'umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n'ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

    Mu gihe urugero rw'imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n'ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k'ubudahangarwa.
    Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n'indwara z'umuvuduko ukabije w'amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke no guhagarara k'umutima.

    3.Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw'imisemburo itera stress, kwiyongera kw'imisemburo ya endorphine n'umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    4.Bikuraho ikitwa uburakari cyose

    Guseka byirukana ikitwa uburakari n'amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

    Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry'uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n'indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru tuzwi nk'abasirikare b'umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-guseka-cyane-buri-munsi-dore-byinshi-bizakubaho/