Blog

  • Karongi: Babangamiwe no kutagira aho bagurira ibiryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turimo abaturage benshi umushinga wa PRISM wahaye amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n'ingurube. Ibi byatumye aborora biyongera cyane nubwo bakigorwa no kubona ibiryo by'amatungo.

    Niyigena Alice utuye mu Mudugudu wa Kibamba mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi, yavuze ko ibiryo by'amatungo babikura mu Karere ka Muhanga ariko kubera imihanda mibi ngo bibageraho bitinze kandi bihenze.

    Ati 'Ibiryo by'amatungo tubikura kure, bikaza bihenze ku buryo twe tworoye amatungo magufi bitugora cyane, ubu ikilo cy'ibiryo by'inkoko kiragura 800 Frw ariko dufite uruganda hafi bishobora korohamo. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona uruganda hafi.''

    Nyiranzira Marie Rose utuye mu Kagari ka Nyarunyinya worora ingurube, we yavuze ko bishyize hamwe bakajya batumiza ibiryo by'amatungo mu Mujyi wa Kigali, ariko na bwo ngo ni ibintu bibahenda cyane ku buryo basaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka uruganda rw'ibiryo by'amatungo hafi.

    Turikumwe Eric we yavuze ko kutabona ibiryo by'amatungo hafi binatuma batongera amatungo borora kandi aba ashobora kubafasha mu kwiteza imbere.

    Ati 'PRISM yaduhaye inkoko icumi kuri buri rugo, hari ubwo dushaka kongera ubu bworozi mu ngo zacu tukagorwa no kubona ibiryo by'amatungo hafi, ubu turabigura biduhenze ariko ubuyobozi bubitwegereje twakorora inkoko nyinshi.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo kizwi mu nzego zose, yijeje abaturage ko hari gushakwa uko muri aka Karere hakubakwa uruganda rw'amatungo.

    Ati 'Dufite umushinga ugiye kuzana uruganda rw'ibiryo by'amatungo mu Karere. Uwo mushinga uracyari mu nyigo ariko uzaba ubitanga mu Ntara y'Iburengerazuba yose, urwo ruganda ruzaba ruri mu Karere ka Karongi.''

    Visi Meya Ntakirutimana yavuze ko undi mushinga bakiri kuganiraho na RAB ari uko bakwigisha abaturage gukora ibiryo by'amatungo bakoresheje utumashini ku buryo umuturage yakwigurira utumashini duto akigishwa kwikorera ibiryo by'amatungo.

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi umushinga PRISM washyizweho na Leta y'u Rwanda uterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na RAB, umaze gutanga amatungo magufi ku baturage barenga 1500 bahawe amatungo arimo inkoko 7650, ingurube 383 n'ihene 901.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko cyakemurwa burundu

    Abaturage bavuga ko ibiryo by'amatungo babikura mu Karere ka Muhanga abandi bakabitumiza i Kigali

    Niyigena Alice yasabye ubuyobozi kubafasha bakabona ibiryo by'amatungo hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babangamiwe-no-kutagira-aho-bagurira-ibiryo-by-amatungo

  • U Rwanda rweretse abanya-Ethiopia amahirwe y'ishoramari arubonekamo – #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia ku bufatanye na Queen Nyabinghi East Africa hamwe na Bridge Investment Consultancy, yakiriye ku nshuro ya gatatu inama yiswe 'Africa Business Link Forum', igamije kwereka abashoramari amahirwe aboneka ku isoko ry'u Rwanda ngo bayabyaze umusaruro.

    Iyi nama yabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, hagamijwe gukomeza gahunda yo guteza imbere umubano ishoramari n'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Ethiopia.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo bikomeye muri Ethiopia, ba rwiyemezamirimo n'abandi bayoboye inzego zitandukanye z'abikorera.

    Yari igamije kubaha amakuru n'uburyo bwo gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ingufu, inganda n'imiturire.

    Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bashoramari bo muri Ethiopia.

    Yagize ati 'Iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda no koroshya imikoranire hagati y'abashoramari bo mu bihugu byombi'.

    Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Ethiopia ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, ingufu, imikino n'umuco.

    Ambasaderi Karamba yanagarutse ku bukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 8.9% muri 2024, yereka abifuza gushora imari mu gihugu ko baba bayishoye ahunguka.

    Yongeyeho ati 'U Rwanda ntabwo ari ikirwa; rutanga amasoko atandukanye arenga imipaka yarwo. Hamwe no kugera ku masoko ya EAC na ECCAS, abashoramari bungukirwa n'abaturage bo mu karere barenga miliyoni 400'.

    Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko muri Nzeri cyangwa Ukwakira 2025, hazabaho urugendo rw'ubucuruzi ruzageza abashoramari ba Ethiopia mu Rwanda, aho bazareba amahirwe ahari ndetse banahure n'abashoramari bo mu Rwanda.

    Ambasaderi Karamba yavuze ko 'Dukwiye kubaka ubucuti bushingiye ku nyungu zifatika, aho amahirwe ahinduka ubukire buhuza ibihugu byacu byombi'.

    Iyi nama yashimangiye u Rwanda nk'ahantu ho gushora imari hizewe.

    Ambasaderi Maj Gen Charles Karamba, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bashoramari bose

    Iyi nama yiswe 'Africa Business Link Forum', yabaye ku nshuro ya gatatu ibera i Addis Ababa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rweretse-abanya-ethiopia-amahirwe-y-ishoramari-arubonekamo

  • Gasabo: Urubyiruko rwasabwe gutera umugongo ibisenya ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo kigura kikanagurisha imiti mu Rwanda, RMS, cyakoze ku wa 16 Gicurasi 2025 cyabereye ku cyicaro cyacyo giherereye mu murenge wa Kacyiru.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi ba RMS, MINUBUMWE, abayobozi batandukanye ku rwego rw'Akarere ka Gasabo ndetse n'abandi baje kwifatanya na bo.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire, yasobanuye ko inzibutso za Jenoside 11 ziri mu Karere ka Gasabo, ziruhukiyemo inzirakarengane nyinshi, asaba abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Inararibonye mu mateka y'u Rwanda wari uhagarariye MINUBUMWE, Karinamaryo Theogene, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera binyuze mu kwigisha ingengabitekerezo yayo ahantu henshi bikagaragazwa n'uko mu gihugu hose yakozwe mu buryo bumwe.

    Agira ati' Jenoside yateguwe kera, kuva mu 1957 haza ibitekerezo bitandukanya Abahutu n'Abatutsi, birakura bigera 1959…kugeza mu 1994. Biriya bintu ntibishobora gukorwa bitarateguwe kandi ikigaragaza ko byari byarateguwe ni uko byakozwe mu gihugu hose kandi ababikora bakoresha amagambo amwe n'uburyo bumwe bwo kwica abantu.'

    Yongeraho ko ubwo Abatutsi birukanwaga mu Rwanda atari uko rwari ruto nk'uko babivugaga, ahubwo bashakaga kubirukana ngo bahere mu mahanga.

    Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ahubwo Abanyarwanda bagomba kuba maso bagahangana na yo kuko umwanzi ntaho yagiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushikama bagahangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa bibi.

    Ati' Abanyarwanda dukwiye guhitamo urupfu tugomba gupfa nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunze kubidusaba, kuko twarazibonye zose… dukwiriye gushikama tukareba kuko bajya kutwica bahereye ku gusenya ubumwe. Urubyiruko inama babagira iteka, nibabahamagarira ikibi muzajye mwanga.'

    Muri icyo gikorwa, RMS, yavuze ko iki ari igice cya mbere kuko ku wa 06 Kamena 2025, bazakomeza kwibuka aho bazajya kwifatanya n'abarokotse kunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi ndetse hakorwe n'ibikorwa byo kugabira inka abarokotse.

    Habanje gufatwa umunota wo kwibuka

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro

    Karinamaryo Theogene yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa, RMS, Mutoni Diana yavuze ko bazakomeza ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-urubyiruko-rwasabwe-gutera-umugongo-ibisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda

  • Umusaruro w'uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Mukazayire muri Hongrie – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwaranzwe no gukomeza kwagura umubano w'ibihugu byombi.

    Rushimangira izindi abayobozi bo muri Hongrie bagiriye mu Rwanda nk'urwa Perezida w'iki gihugu, Katalin Novák mu 2023, urwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021 n'izindi.

    Iyi minsi ibiri yaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gutaha k'umugararo Ambasade y'u Rwanda muri Hongrie, gusura ibikorwa bitandukanye nk'umuhanda wifashishwa mu marushanwa y'imodoka ya Formula One izwi nka 'Hungaroring', kuganira n'abashoramari n'ibindi.

    Ataha ku mugaragaro inzu y'ibiro ikoreramo Ambasade y'u Rwanda muri Hongrie, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje guhamya umubano warwo n'amahanga, by'umwihariko n'ibihugu by'inshuti nka Hongrie.

    U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Minisitiri Nduhungirehe ati 'Ambasaderi wacu hano muri Hongrie yatangiye gufasha mu bikorwa bitandukanye bigamije guhamya umubano n'ubufatanye bw'impande zombi mu nzego zitandukanye. Mu gihe gito amaze twatangiye kubona umusaruro mu nzego zitandukanye, nko mu ishoramari, uburezi no kubaka ubushobozi.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakiri amahirwe menshi yo gufatanyamo mu nzego zitandukanye, ndetse agomba kuyabyazwa umusaruro hashingiwe ku nyungu z'ibihugu byombi.

    Ati 'Iyi ambasade ntabwo izafasha mu bijyanye na dipolomasi gusa, ahubwo ni n'ikiraro gifasha mu guteza imbere ibiganiro bitandukanye, kwimakaza udushya, no kubaka ubucuti hagati y'abaturage b'ibihugu byombi. Dushimiye Guverinoma ya Hongrie yatumye bishoboka.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe ibijyanye no guteza imbere umubano n'ibihugu, Boglárka Illés, yavuze ko Hongrie ibona u Rwanda nk'umufatanyabikorwa mwiza, na cyane ko ari igihugu cya mbere cyo munsi y'Ubutayu bwa Sahara gifunguye ambasade i Budapest mu myaka 21 ishize.

    Ati 'U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bitanga icyizere mu bijyanye n'uko rwibanda ku guhanga udushya. Nubwo rwahuye n'ibibazo bikomeye rwabashije gutera intambwe mu nzego zitandukanye nko guhanga udushya, ikoranabuhanga, umutekano n'iterambere rirambye. Ni yo mpamvu twafunguyeyo ibiro mu myaka ibiri ishize. Tubona ko ari ahantu heza ku gutangiriza ishoramari ugamije usoko rya Afurika y'Uburasirazuba.'

    Abanye-Hongrie ba mbere bagiye gushora imari mu Rwanda

    Mu kiganiro na IGIHE Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko basuye ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira Abanye-Hongrie gushora imari yabo mu Rwanda.

    Mu basuwe harimo abashoramari bo muri Hongrie bafite ikigo kizwi nka Hunland, gikora ubworozi bw'inka no gucuruza ibizikomokaho.

    Abo bashoramari basuye u Rwanda bagirana ibiganiro na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, basura n'umushinga w'ubworozi i Gako ndetse biyemeza gushora imari ya miliyoni 63$ (arenga miliyari 89,9 Frw) mu bijyanye n'ubworozi bw'inka zigera kuri 2000.

    Ni bo bashoramari ba mbere bo muri Hongrie bifuje gushora imari mu Rwanda, ndetse bakazita no ku bijyanye no gutunganya amata ku rwego mpuzamahanga.

    Nduhungirehe ati 'Mu myaka itanu iri imbere barashaka gukora ishoramari ry'inka zirenga 2000 z'amata yo ku rwego rwo hejuru. Bazakora n'ubworozi butanga icyororo cy'inka za kigezweho ku Banyarwanda n'abo mu Karere. Ni ishoramari bazafatanyamo n'Abanyarwanda.'

    Icyakora yavuze ko uwo mushinga w'ishoramari ukiganirwaho na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere kugira ngo ubanze wemezwe.

    Haganiriwe kandi no guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, uburezi n'ibijyanye no guteza imbere siporo, ubuvuzi, ingufu za atomike n'izindi.

    Ikindi cyagarutsweho ni intambwe imaze guterwa ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, aho Hongrie na yo ishyigikiye ko bigomba gukemurwa hisunzwe ibiganiro ako kuba intambara.

    Uretse kwagura umubano ukava ku nzego za Leta ukagera no ku Bikorera, biteganyijwe kandi ko ibihugu byombi bizateganya amasezerano ajyanye no kurinda ishoramari riba ryarakozwe n'abaturage muri ibyo bihugu.

    Ni ukuvuga nk'iryo Abanyarwanda bakoze muri Hongrie, n'iryo Abanya-Hongrie bakoze mu Rwanda. Ni ibiganiro bizatangira kuganirwamo muri Kamena 2025.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi, Péter Szijjártó, na we yashimiye umubano w'u Rwanda Hongrie ukomeje gutera imbere agaruka ku mushinga wo kuvugurura Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ruhereye mu Karere ka Rwamagana.

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko igihugu cyabo cyateye ikunga uwo mushinga y'arenga miliyoni 52$, ndetse imirimo yo kuruvugurura ikaba iratangira mu minsi mike, agaragaza ko bazafatanya n'u Rwanda mu yindi mishinga.

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yatanze ikiganiro mu Ishuri ryigisha ibijyanye na Dipolomasi rya Hongrie, ku bijyanye na politiki y'Ububanyi n'amahanaga y'u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe n'inkingi zigize dipolomasi y'u Rwanda, zirimo kubungabunga umutekano w'u Rwanda no gushakira u Rwanda amaboko mu ishoramari no kubana n'ibindi buhugu amahoro.

    Ubufatanye bwagutse muri siporo

    Itsinda ry'Abanyarwanda kandi ryasuye 'Piscine' yitwa Széchenyi Thermal Bath, ikaba iya mbere mu Burayi n'iya gatatu mu Isi ihambaye bijyanye n'umwihariko w'amazi ashyushye ava mu nda y'Isi.

    Ni amazi karemano ashyushye kuva ku kigero 18°C kugeza 40°C. Aba yashyuhishwe n'umuriro ubarizwa mu nda y'Isi, akagira imyunyu ngugu karemano ifasha mu guteza imbere ubuzima bw'abahogera.

    Ni 'piscine' igira ibice bitandukanye bijyanye n'ibyo abantu bakunda, ikagira ibyuzi biherereye mu nzu, hanze. Yatashywe mu 1913.

    Minisitiri Nduhungirehe ati 'Mu bufatanye dushaka gufatanya na bo harimo n'ubwa siporo nk'ibyo bafasha u Rwanda, nk'amahugurwa n'ibindi. Iriya 'piscine' iri ku rwego rwo hejuru mu gutoza abantu, no kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Twagiyeyo kugira ngo turebe uko twateza imbere imikino yo koga mu Rwanda.'

    Nyuma Minisitiri Nelly Mukazayire yakoranye inama n'Umunyamabanga wa Leta muri Hongrie ushinzwe siporo, baganira ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi ndetse bemeza ko bagiye kunonosora umushinga w'amasezerano y'ubwo bufatanye agasinywa vuba.

    Hemejwe kandi ko Hongrie nk'igihugu kizobereye imikino yo koga, izohereza impuguke mu bijyanye n'umukino wo koga, kakaza kureba ibikenewe n'ibihari ku buryo bafashanya mu rwego rwo kubakira ubushobozi abatoza n'abakora uwo mwuga bo mu Rwanda.

    Basuye Ikigo gishinzwe umukino w'imodoka cyitwa 'Motorsports' ari na cyo gifasha mu gutegura Fomule 1.

    Bijyanye n'uko u Rwanda bwasabye kwakira Formule 1. Minisitiri Mukazayire yagiyeyo kugira ngo amenye uko uwo mukino utegurwa, ibikorwaremezo bikenewe, kubakira abakozi ubushobozi n'ibindi bijyanye n'ayo marushanwa y'imodoka.

    Bahuye kandi n'Abayobobozi bari bayobowe na Perezida w'Umukino w'Amagare muri Hongrie, bemeranya ubufatanye mu kubaka ubushobozi muri uwo mukino.

    Mininsitiri Mukazayire na we yabatumiye kuzitabira Shampiyona y'Isi y'Umukino w'Amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025 na bo bagaragaza ko bazohereza ikipe.

    Nyuma itsinda ry'Abanyarwanda ryitabiriye ibirori byo gutangiza Isiganwa ry'Amagare rizwi nka ” Tour de Hongrie ” ryateguwe ku nshuro igira 100.

    Minisitiri Mukazayire yahawe umwanya wo kuvuga ijambo aho yakanguriye abaryitabiriye kuzakurikira Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025, anabashishikariza gusura u Rwanda no kureba ibyiza nyaburanga birutatse.

    Uko uruzinduko rwagenze mu mafoto

    Gutaha Ambasade y'u Rwanda muri Hongrie

    Minisitiri Péter Szijjártó wa Hongrie yakiriye mugenzi we w'u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

    Minisitiri Péter Szijjártó na Minisitiri Olivier Nduhungirehe baganiriye n'itagazamakuru

    Itsinda ry'u Rwanda ryasuye abashoramari bo muri Hongrie bafite ikigo kizwi nka Hunland, gikora ubworozi bw'inka kikanacuruza ibizikomokaho

    Itsinda ry'u Rwanda ryasuye 'Piscine' ya Széchenyi Thermal Bath, igizwe n'amazi ashyushye ava mu nda y'Isi

    Basuye ahakorerwa amarushanwa ya Formula 1 hazwi nka 'Hungaroring'

    Itsinda ry'u Rwanda n'Abashoramari bo mu bigo bikomeye byo muri Hongrie

    Ubwo itsinda ry'u Rwanda ryahuraga n'abayobobozi b'umukino w'amagare muri Hongrie

    Minisitiri Nduhungirehe atanga ikiganiro ku biga ibijyanye na dipolomasi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-uruzinduko-rwa-minisitiri-nduhungirehe-na-minisitiri-mukazayire

  • Sena ya RDC mu makimbirane akomeye ku cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila #rwanda #RwOT

    Kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sena, kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo igomba gusuzuma icyo cyemezo n'ibikwiye gukurikizwa.

    Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, ikabera mu muhezo. Iyi nama yaranzwe n'imvururu z'amagambo n'amakimbirane hagati y'abasenateri bashyigikiye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa n'abatabyemera, aho bamwe bitandukanyije n'ibiganiro, bagasaba ijambo buri kanya abandi bagahitamo kwisohokera inama itararangira.

    Sena ya RDC mu makimbirane akomeye ku cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

    Impaka z'urudaca zatangijwe n'icyifuzo cya Senateri Christine Mwando Katempa wasabye ko ikibazo cyo kwambura ubudahangarwa Kabila kijyanwa mu nteko rusange ya Kongere nk'uko biteganywa n'ingingo ya 2024 y'amategeko agenga imikorere ya Sena, aho kuba icyemezo cyafatirwa mu nama rusange ya Sena yonyine.

    Leta ya RDC, ibinyujije mu bushinjacyaha, ishinja Kabila ibyaha bikomeye birimo: ubugambanyi, ubwicanyi, kugira uruhare mu mutwe w'iterabwoba, ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu. Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano n'imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.

    Perezida Félix Tshisekedi akunze kuvuga ko Kabila ari we muterankunga mukuru w'umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ushinjwa guhungabanya umutekano no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

    Mu kwezi gushize, ubucamanza bwari bwatangaje ko bwafatiye imitungo ya Kabila nyuma y'amakuru yavugaga ko aheruka kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, mu duce tugenzurwa n'ihuriro rya AFC/M23.

    Source : https://kasukumedia.com/sena-ya-rdc-mu-makimbirane-akomeye-ku-cyemezo-cyo-kwambura-ubudahangarwa-joseph-kabila/

  • M23 yarashe Drone ya FARDC muri Walungu, abaturage batungurwa n'ibisasira byayo #rwanda #RwOT

    Abarwanyi b'umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, barashe bakanashwanyaguza drone y'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Ndolo gaherereye muri cheferi ya Luhwinja, muri teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru yatangajwe n'abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi drone yarashwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ahagana saa cyenda z'ijoro. Aba baturage bemeza ko abarwanyi ba M23 bayihanuriye neza i Ndolo.

    Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, abaturage babyutse basanga ibisigazwa bya drone biri aho yaguye, ndetse bamwe bari kuyikoranaho bareba ibice byayo, abandi barimo gusuzuma insinga zayo no kuzihambura.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abaturage bazengurutse ibisigazwa bya drone, bamwe bayikoraho, abandi bayitegereza bashishikaye.

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka wa 2025 humvikanye amakuru y'ihanurwa rya drone ya FARDC muri ako gace.

    M23 yarashe Drone ya FARDC muri Walungu, abaturage batungurwa n'ibisasira byayo

    FARDC yaherukaga gukoresha drones mu mirwano yo muri Werurwe uyu mwaka i Walikale, aho ibitero byabaye bikurikirana umunsi ku wundi. Icyo gihe na bwo M23 yagaragaje ubushobozi bwo kuzihanura, ndetse bivugwa ko hari nyinshi zahanuwe.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2024, Ingabo za Leta ya Congo zongeye gukoresha drones mu bice byegereye M23, ariko na bwo bivugwa ko izigera kuri icyenda zahanuwe.

    Aka gace ka Luhwinja karimo ingabo za Leta zari ziherutse kugatera ibitero bya drone, nyuma y'uko kari kagiye mu maboko ya M23 binyuze mu mirwano ikaze. Uyu mutwe wa M23 waje gufata n'ibice byegereye Luhwinja, birimo n'isantire ya Luciga izwi nk'umutima w'iyo cheferi.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yarashe-drone-ya-fardc-muri-walungu-abaturage-batungurwa-nibisasira-byayo/

  • Ihuriro ry'ingabo za Congo ryahaboneye akaga nyuma yo kugabwaho ibitero n'umutwe wa M23 #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDNB, Imbonerakure, FDLR na Wazalendo, ryahuye n'akaga nyuma yo kugaba ibitero bigamije kwisubiza tumwe mu duce two muri teritware ya Rutshuru, ariko rikaza guhura n'inkundura y'ibitutu by'imbunda byarashwe n'abarwanyi b'umutwe wa M23 wari usanzwe ugenzura ako karere.

    Imirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa 15 Gicurasi 2025, igera ku gicamunsi cy'uwo munsi, ibera ahanini mu bice byo muri grupema ya Bambo na Banyungu, aho ubukana bwayo bwari bwose.

    Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko abarwanyi ba M23 bateze umutego ingabo zari muri iryo huriro, maze bagatangira kubarasa bivuye inyuma, bituma ihuriro ry'ingabo rihungira ku maguru, risiga byinshi mu maboko y'abo barwanyi.

    Uhereye mu masaha ya saa kumi z'urukerera, muri utwo duce humvikanye urusaku rw'imbunda nyinshi, harimo iziremereye n'izoroheje.

    Uko amasaha yagendaga yicuma, byagaragaye ko imirwano ikomeye yabereye ku misozi ya Showa, muri grupema ya Banyungu, n'ahandi hagerageje gufatwa harimo imisozi ya Ngwaki na Lwansihe, muri grupema ya Bambo.

    Andi makuru avuga ko umutwe wa M23 waje kunganirwa n'abarwanyi bavuye mu gace ka Masisi, maze bafatanya guhiga ihuriro ry'ingabo, birukana burundu muri utu duce, ku buryo bivugwa ko iryo huriro rishobora kutazongera kongera kugaba ibitero muri ako karere.

    Ibi byabaye nyuma y'uko mu cyumweru gishize, iryo huriro ryari ryagerageje kugaba ibitero muri utu duce ariko n'icyo gihe rikaba ryarasubijwe inyuma n'ubwihagaze bw'abarwanyi ba M23.

    Ihuriro ry'ingabo za Congo ryahaboneye akaga nyuma yo kugabwaho ibitero n'umutwe wa M23

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-ryingabo-za-congo-ryahaboneye-akaga-nyuma-yo-kugabwaho-ibitero-numutwe-wa-m23/

  • Rayon Sports yanditse ibaruwa isaba abasifuzi b'inararibonye mu misifurire #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangazwa ko umusifuzi Ngaboyisonga Jean Claude ari we uzasifura umukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko abasifuzi bazasifura imikino itatu ya shampiyona isigaye bajya batoranywa mu bwitonzi no mu mucyo, kugira ngo hirindwe amakosa yavugwaho kwangiza isura y'irushanwa.

    Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA, Rayon Sports yagaragaje impungenge zishingiye ku byabaye mu mikino iheruka, aho bamwe mu basifuzi bashinjwa kutubahiriza amahame y'ubutabera mu kibuga. Ibi ngo byagize ingaruka mbi ku musaruro w'ikipe no ku cyizere abafana bayigirira.

    Rayon Sports yavuze ko kuba hashyizweho Ngaboyisonga Jean Claude ku mukino wa Bugesera FC byatumye bafata icyemezo cyo gusaba FERWAFA gukora igenzura rikomeye no gushyira imbere inyungu rusange z'amarushanwa, aho buri mukino usigaye wakwitabwaho by'umwihariko mu guhitamo abasifuzi bashoboye kandi bafite imyitwarire inoze mu misifurire ya kinyamwuga.

    Iyi baruwa igira iti: 'Dusabye ko abasifuzi bazasifura imikino yacu itatu ya shampiyona isigaye, bajya batoranywa hagendewe ku bumenyi, ubunararibonye, n'ubunyamwuga. Ibi bizafasha mu kubungabunga ubunyangamugayo bw'irushanwa ndetse n'icyizere cy'abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.'

    Rayon Sports ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona ya 2024—2025, akaba ari na yo mpamvu iyi kipe ivuga ko buri mukino usigaye ari ingenzi cyane.

    Bityo, kugira ngo habeho kurushanwa ku buryo bungana, isaba ko FERWAFA izajya itangaza abasifuzi b'imikino isigaye hakiri kare kandi hakurikijwe amategeko, haba mu gukumira icyenewabo n'ivangura, cyangwa se gukemura amakemwa agaragazwa n'amakipe.

    FERWAFA ntiragira icyo itangaza kuri iyi baruwa ya Rayon Sports, gusa biteganyijwe ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, aho utegerejwe n'abafana benshi bitewe n'uko ushobora kugena uko igikombe gishobora kwerekeza muyandi makipe.

    Rayon Sports yasabye FERWAFA guhitamo abasifuzi b'amarushanwa asigaye mu bwitonzi nyuma yo gushyirwaho kwa Ngaboyisonga
    Rayon Sports yanditse ibaruwa isaba abasifuzi b'inararibonye mu misifurire

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yanditse-ibaruwa-isaba-abasifuzi-binararibonye-mu-misifurire/

  • Raphinha yongeye kwerekana 'bande' yateje impaka: Ese abakinnyi ba FC Barcelona barakoresha imiti itemewe? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umwe mu baganga ba Real Madrid avugiye ko hari amakenga ko abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kuba bari gukoresha imiti itemewe kugira ngo bagire imbaraga zidasanzwe mu kibuga, impaka zakomeje gufata indi ntera.

    Uwo muganga, utavuzwe amazina mu itangazamakuru ku mugaragaro, yavuze ko uburyo bamwe muri abo bakinnyi bakinamo baziritse 'bande' ku maboko cyangwa ku bindi bice by'umubiri kandi batagaragaza imvune, bishobora gutera kwibaza byinshi ku cyaba kibyihishe inyuma.

    Ni muri urwo rwego umukinnyi Raphinha ukinira FC Barcelona akomeje gukoresha ayo mahirwe y'impaka mu buryo bwo kwihimura cyangwa gusubiza ku buryo budasobanutse.

    Nyuma y'aho umwe mu baganga ba Real Madrid avugiye ko hari amakenga ko abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kuba bari gukoresha imiti itemewe kugira ngo bagire imbaraga zidasanzwe mu kibuga

    Mu mukino uheruka FC Barcelona iherutse gutsindamo Real Madrid, ubwo yatsindaga ibitego 4-3, Raphinha yishimiye igitego yatsinzemo atsinda yerekana 'bande' yari yambaye ku kuboko, bisa n'aho yashakaga kuvuga ko ibyo Real Madrid yavuze ntacyo bivuze.

    Si ubwa mbere abikoze, kuko no mu ijoro ryashize ubwo FC Barcelona yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona, yongeye gufatwa amashusho yishimira igikombe yerekana iyo 'bande'.

    Abakurikiranira hafi ruhago batangiye kwibaza niba koko hari ishingiro mu byo Real Madrid ishobora kuba iteye impungenge. Hari abavuga ko 'bande' zishobora kuba ari igice cy'imyambaro y'ubuvuzi cyangwa ibikoresho bifasha imitsi n'imikaya guhangana n'umunaniro, ariko abandi bagasanga hari byinshi byaba byihishe inyuma y'ibitego Real ikomeje gutsindwa na Barcelona umufiririzo.

    Hari n'abandi bemeza ko ibyo Raphinha akora ari nk'uburyo bwo gushotorana cyangwa kwishongora ku mukeba Real Madrid, ndetse bamwe mu bafana b'iyo kipe basanga ibyo ari ugusuzugura no kwiyemera.

    Uretse abafana, hari n'abasesenguzi b'umupira bavuga ko niba koko Real Madrid ifite ibimenyetso bifatika byerekana ikoreshwa ry'imiti itemewe, bikwiye gutangazwa ku mugaragaro ndetse hagakorwa iperereza ku rwego rw'igihugu cyangwa urw'ishyirahamwe ry'umupira ku isi (FIFA).

    Raphinha yongeye kwerekana 'bande' yateje impaka: Ese abakinnyi ba FC Barcelona barakoresha imiti itemewe?

    Ibi byose bibaye mu gihe FC Barcelona ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, ibintu bituma benshi barushaho gutekereza ko hari ikidasanzwe cyaba kibyihishe inyuma.

    Ariko se, iyo bande Raphinha yambara koko ishobora kuba ifite ikindi igamije? Cyangwa ni ugusubiza mu buryo bw'amagambo atavuzwe, ashingiye ku burere n'imico y'abakinnyi?

    Mu gihe impaka zikomeje, abasesenguzi barasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku by'izo 'bande', niba ari ubwirinzi busanzwe cyangwa hari imiti itemewe yaba yihishe inyuma y'izo gahunda. Naho ubundi, izina rya FC Barcelona rishobora kujya mu byago bikomeye mu gihe byagaragaye ko habayeho kwica amategeko.

    Source : https://kasukumedia.com/raphinha-yongeye-kwerekana-bande-yateje-impaka-ese-abakinnyi-ba-fc-barcelona-barakoresha-imiti-itemewe/

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ku mugaragaro ko izahemba abahize abandi muri shampiyona ya 2024/2025, binyuze mu birori bizwi nka 'Rwanda Premier League Awards 2025'.

    Ibi birori bitegerejwe na benshi bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, bikazabera muri Kigali Convention Center guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00 PM).

    Ni umuhango uzahuza ibyamamare byagaragaye muri shampiyona, barimo abakinnyi beza, abatoza b'indashyikirwa, abafana, abayobozi b'amakipe ya RPL, abikorera ndetse n'abatumirwa muri ibi birori.

    Nk'uko byatangajwe na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya RPL, Hadji Yusuf Mudaheranwa yemeje ko ibi birori biziye igihe kuko aribyo gushimira abitwaye neza  muri uyu mwaka w'imikino.

    Yagize ati 'Turishimye cyane kwakira ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025, kuko ari umwanya wo guha agaciro umuhate, ubwitange n'impano byagize uruhare mu gutuma shampiyona yacu irushaho kuba nziza kandi harimo no guhatana.'

    Ibihembo bizatangwa bizaba bigamije gushimira abagize uruhare rugaragara muri shampiyona, birimo:

    1. Umukinnyi w'umwaka (Player of the Season)
    2. Umutoza w'umwaka (Best Coach)
    3. Umukinnyi muto w'umwaka (Young Player of the Season)
    4. Uwarushije abandi gutsinda ibitego (Top Scorer)
    5. Umunyezamu mwiza w'umwaka (Best Goalkeeper)
    6. Igitego cy'Umwaka (Best Goal of the Season)
    7. Abakinnyi 11 beza b'umwaka (Best XI)

    Ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025 bibaye mu bufatanye n'abaterankunga b'ingenzi barimo: Rwanda Airports Company Ltd, Rwanda Forensic Institute, Skol Brewery Ltd, Centrika, Be One Gin, Kwesa Collection, StarTimes, ndetse na 2000 Hotel Downtown Kigali.

    The post Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwanda-premier-league-igiye-guhemba-abahize-abandi-muri-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-premier-league-igiye-guhemba-abahize-abandi-muri-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025