Blog

  • Icyiciro cya gatanu cy'ingabo n'ibikoresho bya SAMIDRC byacyuwe binyujijwe mu Rwanda (VIDEO) – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 16h00' ni bwo aya makamyo yari ahagurutse ku Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, aho saa Kumi n'Ebyiri z'Umugoroba yari yinjiye mu mujyi wa Musanze, nyuma yo kumara hafi iminota 15 ku Murenge wa Busogo arimo kurindana, ngo agendere hamwe.

    Aya makamyo yari akoze umurongo muremure, yavuye mu Mujyi wa Goma, akomereza mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo kwinjira muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo. Byagaragaraye ko yari menshi kurenza aherutse gucyura ibindi bikoresho.

    Iki ni icyiciro cya gatanu cy'ibikoresho bya SAMIDRC bicyuwe binyujijwe mu Rwanda. Ibya mbere byacyuwe tariki ya 29 Mata, biherekejwe n'abasirikare bake.

    SAMIDRC yatangiye ubutumwa mu Ukuboza 2023. Yari igizwe n'abasirikare ba Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi.

    Yahagaritswe n'inama y'Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo tariki ya 13 Werurwe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya Politiki bigamije amahoro mu karere.

    Ibikoresho by’ingabo za SADC binyuzwa mu Rwanda biherekejwe n’abasirikare bake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-gatanu-cy-ingabo-n-ibikoresho-bya-samidrc-byacyuwe-binyujijwe-mu

  • RSB igiye kujya iha ibigo icyemezo cyo kwimakaza uburinganire – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ibigo by'abikorera byimakaje ihame ry'uburinganire mu mikorere yabyo byahabwaga icyemezo cy'ubuziranenge mu bijyanye n'uburinganire n'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO).

    Ni gahunda uru rwego rwatangiye mu 2018 ndetse mu bigo 50 byayitabiriye, 30 muri byo byamaze guhabwa icyo cyemezo cya GMO, nkuko uru rwego rwabitangaje ku wa 15 Gicurasi 2025, mu nama yahuje RSB, GMO, n'izindi nzego zitandukanye.

    Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko iyi gahunda bayitangiriye mu bigo by'abikorera kuko ari ho hagaragaraga icyuho mu kwimakaza uburinganire, gusa kuva bayitangira hagaragaye impinduka muri ibyo bigo nubwo hari ibikiri inyuma.

    Yagize ati 'Iyo urebye mu bigo bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga cyangwa ubwubatsi usanga umubare munini haba mu bakozi bo hasi cyangwa mu buyobozi ari bagabo.'

    Icyakora agaragaza ko hari icyizere ko bizahinduka kuko abantu batangiye kumenya icyiza cyo kubahiriza ihame ry'uburinganire ndetse anasaba ababigezeho guhozaho.

    Yagize ati 'Hari ibigo byinshi bishaka kujya muri iyi gahunda kuko bamaze kubona inyungu irimo. Kugira ngo iyi gahunda igerweho bisaba ko abayobozi babyumva kandi bagahozaho, haba mu nzego za Leta n'izabikorera kuko ni inyungu zacu twese.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko kugira ngo uburinganire bugerweho bisaba kureba ikibazo nyamukuru gituma butagerwaho.

    Yagize ati 'Tugomba gukemura ibibazo byose bituma uburinganire butagerwaho duhereye mu mizi, ndashishikariza ibigo byose gukora ibishoboka mu kubahiriza uburinganire, bigenzura amategeko yabyo, gahunda zabyo n'uburyo zishyirwa mu bikorwa.'

    Iki kirango kizajya gihabwa ikigo cyagaragaje impinduka mu kwimakaza ihame ry'uburinganire zirimo korohereza abagore babyaye kwita ku bana babo, kugaragaza uburinganire mu mirimo ihabwa abakozi b'abagore n'abagabo, n'uburyo bahembwamo.

    Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko amasoko mpuzamahanga asigaye asaba ibicuruzwa kwerekana ko igihe byakorwaga byujuje ihame ry'uburinganire bityo byatumaga ibicuruzwa byo mu Rwanda bitagera kure.

    Yagize ati 'Twagiye tubona ibicuruzwa byacu bijya ku masoko mpuzamahanga bakabaza bati 'mwemeza gute ko ihame ry'uburinganire ryubahirijwe igihe hakorwaga ibi bicuruzwa?' Niyo mpamvu rero twashyizeho ikirango cy'ubuziranenge gishobora guhabwa ibicuruzwa bitandukanye bigera kuri ayo masoko mpuzamahanga kugira ngo aho tutabashaga kugera naho tuhagere.'

    Iki kirango kizajya kimara imyaka itanu, ndetse gitangirwe ubuntu uretse ku nganda nini zizajya zitanga ibihumbi 100 Frw.

    Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko ibigo bimaze kumenya akamaro ko kwimakaza ihame ry’uburinganire

    Umuyobozi Mukuru wa RSB, yavuze ko iki kirango kigiye kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko ikibazo cy’uburinganire kigomba gukemuka gihereye mu mizi

    Ibigo by’abikorera n’inzego zitandukanye byiyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rsb-igiye-kujya-iha-ibigo-icyemezo-cyo-kwimakaza-uburinganire

  • Gatsibo: Bane bibaga ingurube z'abaturage batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Rugembe mu Kagari Taba mu Murenge wa Muhura.

    Mu bafashwe harimo umugabo w'imyaka 45, umugore w'imyaka 46, umusore w'imyaka 19 n'umusore wari umumotari w'imyaka 25 akaba ari na we watwaraga aya matungo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko aba baturage bane bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo nyuma yo kwiba ingurube enye, bagafatwa bamaze kubaga ebyiri bagiye kugurisha inyama zazo.

    Ati '' Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw'imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese yumve ko afite inshingano zo kurinda imitungo ye n'iy'abandi, abafite ingeso zo kunyuranya n'amategeko bumva batungwa n'iby'abandi bakwiriye kubireka kuko ni ibikorwa binyuranyije n'amategeko.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi n'izindi nzego bafatanya batazigera bihanganira aba bantu biba abaturage ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.

    Yakomeje avuga ko abantu bacuruza ibyibano n'abacuruza inyama zitazwi inkomoko ari icyaha, akaba yasabye abaturage gutanga amakuru y'ababikora.

    Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Muhura na moto bakoreshaga.

    Abantu bane bibaga ingurube bakazibaga batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bane-bibaga-ingurube-z-abaturage-batawe-muri-yombi

  • Tumutegerejeho kunoza umubano wa Kiliziya n'u Rwanda: Cardinal Kambanda kuri Papa Léon XIV – #rwanda #RwOT

    Antoine Cardinal Kambanda wabaye Umunyarwanda wa mbere utoye Papa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA.

    Yavuze ko Papa Francis uherutse kwitaba Imana yari yateye intambwe ikomeye cyane mu mubano mwiza wa Kiliziya na Leta, avuga ko biteze ko Papa Léon XIV azamukorera mu ngata.

    Ati 'Tumutegerejeho kurushaho kunoza umubano wa Kiliziya na Leta y'u Rwanda. Papa Francis yari yateye intambwe ikomeye cyane mu mubano mwiza wa Kiliziya na Leta ndetse hari n'amasezerano yari arimo gukorwa ageze ku musozo hagati ya Vatican na Leta y'u Rwanda ku buryo urugendo turimo cyane cyane n'ubumwe n'ubwiyunge n'ubudaheranwa na Kiliziya ku Isi irwumva kandi ikarudushyigikiramo.'

    Antoine Cardinal Kambada yavuze ko kandi ibyo biri no mu murongo wo kubafasha gutanga umusanzu no mu iterambere no kubaka amahoro n'ubuvandimwe mu Rwanda no ku Isi.

    Bijyanye n'uko Papa Léon XIV yatowe mu gihe hashize imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yabajijwe niba bateganya gutumira uyu Mushumba wa Kiliziya ku Isi, mu birori byo kwizihiza iyo yubire, undi asubiza ko bitakunda kubera gahunda nyinshi zihari.

    Yavuze ko impamvu ari uko umwaka ugeze hagati kandi yubire y'imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda izahurirana n'indi y'imyaka 2025 Ivanjili igeze ku Isi.

    Ati 'Uyu mwaka afite ibintu byinshi. Byaba bigoye ko yashobora gushyiraho na gahunda zacu mu Rwanda ariko tuzamutumira n'ikindi gihe.'

    Yavuze ko ari umugisha ukomeye cyane gutora Papa bwa mbere ariko bikaba akarusho kuko bari bashyigikiwe cyane n'imbaraga nyinshi y'abakirisitu ku Isi yose.

    Ati 'Ni ibyishimo byinshi ko tubonye Papa kandi ubonye ari umuntu ukenewe muri iki gihe.'

    Papa Léon XIV ategerejweho kunga ikirenge mu cya Papa Francis wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaniye u Rwanda mu buryo budasanzwe mu myaka 31 ishize.

    Papa Francis yapfuye umubano wa Kiliziya n'u Rwanda ukomeye nyuma y'aho yaciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, Umukuru w'Igihugu yakirwa n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bagirana ibiganiro byasize imigozi yari iziritse umubano w'impande zombi ucitse.

    Icyo gihe Papa Francis yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n'abayo bose barimo n'abihaye Imana batwawe n'urwango ndetse n'ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n'inshingano zabo z'iyogezabutumwa mu byabereye mu Rwanda.

    Papa Francis yagaragaje umubabaro ukomeye we bwite, uw'ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza kandi ukwifatanya n'abahekuwe ndetse n'abakomeje kugerwaho n'ingaruka z'ibyo bihe bikomeye.

    Ku wa 8 Gicurasi 2025 ni bwo Umunyamerika Robert Francis Prevost yatorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ndetse afata izina rya Papa Leo XIV.
    Ni we Munyamerika wa mbere wari utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, akaba Papa wa 267 uyoboye Kiliziya Gatolika. Yabonye amajwi ari hejuru ya 89 mu 133 y'Aba-Cardinal bitabiriye itora.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Papa Francis asize umubano w’u Rwanda na Kiliziya umeze neza

    Papa Léon XIV yitezweho gukomeza kunoza umubano wa Kiliziya na Leta y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tumutegerejeho-kunoza-umubano-wa-kiliziya-n-u-rwanda-cardinal-kambanda-kuri

  • RIB yasubije telefone z'arenga miliyoni 70 Frw zari zibwe – #rwanda #RwOT

    Guha izo telefone ba nyirazo byabaye ku wa 15 Gicurasi 2025. Abafatiwe muri ibyo byaha byo kwiba telefone ni abantu 14.

    Muri abo harimo abazibaga bazishikuje abantu n'andi mayeri atandukanye, abiyitiriraga Polisi na RIB bakajya aho bacuruza telefone zakoze bakazibaka, n'abazikuragamo 'passwords' bakanahindura 'serial numbers' zazo n'abakoze ubufatanyacyaha.

    Abandi berekanywe bafatiwe mu bujura butandukanye harimo bane bibye amafaranga ndetse n'undi umwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko abibwe telefone bakwiye guhita batanga ikirego kuri RIB ndetse bagakoresha ibizwi nka 'SIM Swap' kugira ngo batibwa n'amafaranga baba bafiteho.

    Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuko hari bamwe mu bibwe izo telefone mu buryo bwo kurangara kandi iyo zimaze kwibwa hari izo RIB itabasha kugaruza ku buryo icyiza ari ukugira amakenga.

    Yatanze ingero ku bantu bamwe bibwe telefone bari mu nsengero abasaba kuba maso, abazibwe mu bukwe bizeye umuntu batazi n'abandi batandukanye batagize amakenga.

    Ati 'Bitwaye iki kuba abantu bamenyana igihe bari ahantu hamwe mbere yo kwizerana cyangwa bitwaye iki ufashe telefone yawe ukayishyira mu mufuka aho kuyiha umuntu ngo agufashe.'

    Yasabye abafite ibigo bikoresha abakozi bacyurwa nijoro kujya babageza mu rugo neza kuko kubasiga kure y'aho baba byongera ibyago byo kwibwa.

    Ati 'Dufite ingero z'abibwe muri ubwo buryo. Imodoka zibasiga ku muhanda saa munani saa cyenda z'ijoro kandi baramanuka muri metero icumi noneho abajura iyo bamaze kumenya ko bahabasiga buri munsi bashobora kuhabategera bakabambura. Turasaba ko bajya babageza ku muryango bakahava ari uko binjiye.'

    Abagura telefone zibwe na bo babwiwe ko bazabihomberamo haba abantu ku giti cyabo n'abazicuruza.

    Ati 'Uragura telefone n'umuntu wayibye ni wowe ugwa mu gihombo. Harimo abo twafashe batwereka aho baziguze kandi abo bacuruzi iyo babuze uwo baziguze na we ni bo bagwa mu gihombo.'

    Yihanangirije kandi abakura 'passwords' muri telefone cyangwa bagahindura 'serial numbers' zazo ko na byo ari icyaha ndetse muri abo bafashwe na bo barimo.

    Icyaha cyo kwiba giteganwa n'ingingo ya 166 y'Igitabo giteganya ibayaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu kuva kuri miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Telefone zibwe zirenga 300 zasubijwe benezo

    Abasubijwe telefone ni abazibwe zigafatwa na RIB mu mezi atanu ashize

    Abibwe telefone bagiye bazisubizwa

    Dr Murangira yahereje telefone umwe mu bazibwe

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kugira amakenga kuri telefone zabo

    Abakurikiranyweho ubujura bwa telefone


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-telefone-z-arenga-miliyoni-70-frw-zari-zibwe

  • Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 yasanze imiryango 33 yabanaga nta sezerano rizwi n'itegeko, arabasezeranya. Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, bahise bajya mu Kikiziya bahabwa Isakaramentu ryo Gushyingirwa n'andi masakaramentu, haba ku bana b'iyi miryango, ababatizwa barabatizwa, abakomezwa barakomezwa, ibyishimo bitaha imiryango n'abayiherekeje.

    Twiringiyimana Jean Claude, atuye mu Kagari ka Kivumu muri Musambira akaba yari amaze imyaka 7 abana n'umugore we nta sezerano. Avuga ko kudasezerana muri iyo myaka ishize yari akishakisha ariko kandi ngo kwegerwa n'ubuyobozi byaramutinyuye afata icyemezo we n'umugore we.

    Twiringiyimana Jean Claude n'umugore we.

    Yagize kandi ati' Nafashe icyemezo cyo gusezerana n'umugore wanjye kuko mukunda kandi nagombaga kubimugaragariza mbihamiriza imbere y'amategeko. Ikindi kandi na Leta y'u Rwanda irabidushishikariza ngo tubane byemewe n'amategeko, ari nayo mpamvu abayobozi batwegereye bakatuganiriza, tugatinyuka, tugafata icyemezo'.

    Ku kuba muri iyo myaka 7 yaba yarigeze akubita umugore we, amutuka cyangwa se bagirana amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yagize ati' Turiya mu babana nti tujya tubura ariko ntabwo ari cyane, rimwe na rimwe ushiduka byabaye n'uwakubaza ikibiteye ukakibura ndetse na nyuma byabaye ukigaya ariko nafashe icyemezo, ntabwo bizongera'.

    Byari ibyishimo kuri uyu muryango.

    Akomeza ashishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko gutinyuka kuko ngo n'ubuyobozi buborohereza bukabasanga badakoze urugendo rurerure kandi nta kiguzi kindi uretse gusa gufata icyemezo. Ati' Babyuke bajya k'ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) babane byemewe n'amategeko. Bitinda nta mpamvu, ni bafate icyemezo!, kandi erega byongera no guhuza imiryango'.

    Musengayezu Elizabeth, yashyingiranywe na Tuyizere Aimable babanaga bitazwi n'amategeko mu Mudugudu wa Nyerenga, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira. Ahamya ko kuri we uyu ni umunsi udasanzwe, ko ari umunsi w'ibyishimo yari ategereje. Ati' Uyu munsi ni uwanjye. Ibyishimo mfite uyu munsi ni uko dusezeranye kandi nari mbitegereje igihe. Twabanaga bitemewe n'amategeko ariko ubu tugiye kubana nk'abantu bujuje ibyangombwa byose byemewe na Leta'.

    Musengayezu Elizabeth n'umugabo we Tuyizere Aimable.

    Avuga ku gihombo cyo kubana utarasezeranye byemewe n'amategeko, yagize ati' Igihombo kiba gihari kuko nk'umwana wanyu mwembi ntagira uburengenzira buhagije. Nanjye kandi nk'umugore mba mu rugo meze nk'umucanshuro kuko mba ndi mu rugo rutari urwanjye, nta burengenzira busesuye mfite ndetse hanagira akantu k'agatotsi kazamo nti babura ku kubwira ko uri indaya, mbese ntukorana umutima mwiza, ariko nk'ubu ni ugukora nk'uwikorera kuko nzi neza ko nubaka ahacu twembi n'abacu'.

    Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira aganira na intyoza.com yavuze ko iki ari igikorwa bakoze ariko kandi kiri no mu mihigo bafite nk'Umurenge wa Musambira ku gusezeranya Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n'amategeko.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye.

    Avuga ko ku bufatanye na Kiliziya Gatolika Paruwase ya Kivumu, bafatanije bakegera abaturage, barabigisha ndetse bafata icyemezo cyo guhuza iki gikorwa n'Umunsi w'Umuryango ndetse no kuba bavuye gusezerana imbere y'amategeko bahita bakirwa mu Kiriziya bagasezerana imbere y'Imana n'abakeneye andi Masakaramentu bakayahabwa.

    Yakomeje avuga ko kuba bemerewe kwimura Site yo gushyingiriraho byatumye bafata icyemezo cyorohereza abaturage, aho gukora ingendo baza ku Murenge ahubwo nk'Ubuyobozi buva ku Murenge burabegera, burabashyingira cyane ko bari umubare munini(abagore 33 n'abagabo babo 33) bo mu Kagari ka Kivumu na Mpushi. Ibyo kandi ngo biri no mu rwego rwo kwereka abaturage ko Ubuyobozi bubashyigikiye ariko kandi ko n'abandi bakwiye gufata icyemezo.Giti

    Gitifu Christine Nyirandayisabye n'umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, bari mu cyumba cy'inama cy'Akagari ka Kivumu basezeranya.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye yavuze icyo nk'Ubuyobozi bifuza ku muryango, ati' Turifuza Umuryango utekanye kandi ushoboye. Mariyaje burya izana umutekano mu rugo kandi bagakomeza gushyira hamwe kugira ngo bagire iterambere ry'urugo rwabo kuko iyo abantu babana badasezeranye burya haba harimo n'urwikekwe. Iyo rero dushyingiye imiryango nk'iyi ng'iyi bidutera ishema ariko tukaba tunizeye ko mu rwego rw'imiyoborere, mu rwego rw'imibanire bizagenda neza'.

    Nkuko Gitifu Christine Nyirandayisabye yabibwiye intyoza.com, Umuhigo w'Umurenge wa Musambira ku gushyingira Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n'amategeko, uyu mwaka wari ugusezeranya imiryango 60. Ahamya ko gusezeranya iyi miryango 33 bije bisanga imibare y'indi bari baramaze gusezeranya, bityo bakaba umuhigo bawesheje ndetse bakawurenza ariko kandi ngo bikanabaha kuba begereye abaturage aho bari. Ati' Umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, aho bikunda Serivise akeneye ikamusanga aho ari'.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye arahira nyuma yo gusezeranya abageni.
    Akagari ka Kivumu kateguriye abageni Keke barasangira.

    Bamwe bahise bahindura imyenda bava ku Kagari berekeza mu Kiliziya.

    Mu Kiliziya ya Kivumu.
    Mu Kiliziya imbere huzuye, hanze naho bari benshi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/15/kamonyi-musambira-imiryango-33-irimo-10-yabanaga-mu-makimbirane-yasezeranijwe-ihitira-mukikiziya/

  • Abaforomo n'ababyaza bongeye kuzamura ijwi kubera umushahara w'intica ntikize – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 12 Gicurasi 2025, aho Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abaforomo, wahujwe n'uw'ababyaza uba ku 5 Gicurasi.

    Imyuga y'ubuforomo n'ububyaza igenda itera imbere mu Rwanda kuko nko mu 1995 abayikora babarirwaga muri 400 mu gihugu hose, ariko kuri ubu barenga ibihumbi 17.

    Ku rundi ruhande ariko abakora uyu mwuga bamaze iminsi bataka ko bahembwa intica ntikize, bituma ubuzima bwabo budashobora gutera imbere.

    Umushahara wabo ubarirwa mu bihumbi 197 Frw. Hari n'abavuga ko bafite impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru ariko bahemberwa ku zo ku rwego rwo hasi.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André, yavuze ko bamaze imyaka myinshi bahembwa umushahara utajyanye n'igihe.

    Yagize ati 'Muri iyi minsi nubaza ikibazo umuforomo, azagusubiza ko ari umushahara muke. Dufite ikibazo cy'uko ukiri hasi ukaba utanajyanye n'igihe, ivugururwa ry'umushahara mu buvuzi riheruka gukorwa mu 2016, imyaka icumi irashize nta mpinduka.'

    Itegeko ry'umurimo riteganya ko umukozi akora amasaha 40 mu cyumweru ariko kwa muganga ntibishobora kubahirizwa.

    Ati 'Iyo ugiye nko mu bitaro by'uturere cyangwa ibigo nderabuzima usanga harimo abaganga benshi bagikora amasaha hagati ya 50 na 60, yewe hari n'abayarenza mu cyumweru, ibyo rero bigira ingaruka ku buzima bwacu nk'abakozi ariko bikazigira no bantu duha serivise.'

    Gitembagara akomeza avuga ko iyo umukozi atanga serivise ananiwe, bigakubitiraho na cya kibazo cy'imibereho itameze neza kubera wa mushahara ukiri muke byanze bikunze bigira ingaruka zitari nziza mu kazi bari gukora.

    Yasabye bagenzi be gukorana umwete, bagatanga sirivise zirimo ubushishozi kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abaturage bakorera.

    Abaforomo n'ababyaza mu Rwanda bagize hejuru ya 65% by'umubare w'abaganga bari mu gihugu.

    Bizihije uyu munsi basangira banasabana

    Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwiyemeje kugira ubufatanye mu guharanira iterambere ry’abaforomo, amaforomokazi n’ababyaza

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko abanyamuryango bakwiye gukorana ubushishozi bakirinda amakosa mu kazi kabo

    Byari ibyishimo ku baforomo n’ababyaza bizihiza umunsi mukuru wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-bongeye-kuzamura-ijwi-kubera-umushahara-w-intica-ntikize

  • Kaminuza ya Connecticut yahaye Dr. Mbonye Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro – #rwanda #RwOT

    UConn iherereye i Storrs muri Leta ya Connecticut imwe muri 50 zigize Amerika. Yashinzwe mu 1881, ikaba imaze gushyira ku isoko abarenga ibihumbi 250.

    Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yashimiye Dr. Mbonye kuri iyo ntambwe yateye irakomeza iti 'Ni impamyabushobozi izirikana umusanzu ukomeye n'ubuhanga bye.'

    Dr Mbonye asanzwe ari Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda wita kuri siyanse (Academy of Sciences) ndetse ni umuhanga mu bijyanye n'isanzure (astrophysicist).

    Ni n'umuyobozi w'Itsinda ry'abashakashatsi ku bijyanye n'isanzure (Rwanda Astrophysics Space and Climate Sciences Research Group: RASCSRG) ryo muri Kaminuza y'u Rwanda, ndetse akaba no mu Kanama Ngishwanama mu bya Siyanse (National Science Advisory Group: SAG).

    Ni umuhanga mu bijyanye no gukoresha imibare n'ubugenge mu kumenya ibibera mu isanzure (Theoretical Astrophysicist) n'ibijyanye no kumenya inkomoko y'isanzure (Cosmologist).

    Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Connecticut mu 1995. Yigishije isomo ry'Ubugenge muri UConn, muri Kaminuza ya Michigan no muri Rochester Institute of Technology iherereye i Henrietta muri New York. Ndetse yanakoze mu Rwego rushinzwe iby'Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA.

    Mu 2012 ni bwo yagarutse muri Afurika, ahabwa imyanya itandukanye irimo kuba Umuyobozi w'agateganyo wa Kaminuza y'u Rwanda, Umuyobozi w'Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST), ku buyobozi bwe hashyizweho imishinga itandukanye iteza imbere urwego rw'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Dr Mbonye yabaye umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Komisiyo y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Afurika y'Uburasirazuba, ashinzwe kwandika ibyo iyo nama yemeje. Ni imirimo yakoze umwaka umwe kugeza mu 2018.

    Yabaye Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu, REG imyaka itatu kugeza mu 2018, ndetse uyu munsi akomeje gukora ubushakashatsi butandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Dr. Manasse Mbonye yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Connecticut

    Dr. Manasse Mbonye yashimiwe uruhare akomeje kugaragaza mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-connecticut-yahaye-dr-mbonye-impamyabumenyi-y-ikirenga-y-icyubahiro

  • Rutsiro: Umusore yishe Se afatirwa Nyabugogo agerageza gutoroka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gihinga mu ijoro rya tariki 14 rishyira iya 15 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa 3h00' z'ijoro.

    Umunyamabanga nashingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu musore yatorotse afatirwa Nyabugogo..

    Ati 'Yakubise anakomeretsa Se umubyara w'imyaka 64, aho barwaniye mu kabari kabo bapimiragamo inzoga, amukomeretsa mu mutwe bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya Murunda ariko biba iby'ubusa kuko yapfuye ubwo bari bagiye kumwohereza mu bitaro bya Kigali CHUK, yahise atoroka ariko ku bufatanye n'inzego afatirwa muri Kigali (Nyabugogo).'

    Yasabye abaturage gukumira icyaha kitaraba, bagatangira amakuru ku gihe ubuyobozi bugakurikirana hakiri kare, bitarabyara urupfu.

    Umusore wo muri Rutsiro yishe Se afatirwa i Kigali agerageza gutoroka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-yishe-se-afatirwa-nyabugogo-agerageza-gutoroka

  • Ubuhinzi bwasabiwe umwihariko: Ibyo Abasenateri bifuza mu ngengo y'imari ya 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Muri 2024, umusaruro w'ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5% kandi muri Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 (2024 – 2029) biteganyijwe ko uzazamuka hejuru ya 6% buri mwaka no kwiyongera kuri 50% mu mpera za NST2.

    Ingengo y'imari igenewe ubuhinzi mu 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 11 Frw, iva kuri miliyari 233 Frw mu 2024/2025 igera kuri miliyari 222 Frw mu 2025/2026.

    Basabye kandi guteganya amafaranga agenewe kwishyura ibirarane uturere dufitiye abacuruzi b'inyongeramusaruro kubera ko gutinda kubyishyura bishobora kubangamira imikoreshereze y'inyongeramusaruro bikagira ingaruka ku musaruro w'ubuhinzi.

    Ikindi Abasenateri basabye ko ingengo y'imari igenewe ingufu yakongerwa kugira ngo icyerekezo cyo kugeza amashanyarazi kuri bose kizagerweho uko bikwiye.

    Minisitiri Dr. Jimmy Gasore aheruka gutangariza Abadepite ko u Rwanda rufite gahunda yo gutanga umuriro w'amashanyarazi ku ngo zirenga ibihumbi 280 mu mwaka wa 2025/2026.

    Ingengo y'imari igenewe korohereza urwego rw'abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko yagabanyutseho miliyari 82 Frw iva kuri miliyari 214 Frw mu 2024/2025 igera kuri miliyari 132 FRw mu 2025/2026.

    Abasenateri kandi bagaragaje ko hakenewe kongerwa ingengo y'imari igenewe korohereza urwego rw'abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko kugira ngo abikorera bashishikarire gushora imari mu mishinga itandukanye, bityo bigire uruhare mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga no kongerera urubyiruko amahirwe yo kubona imirimo irufasha kwiteza imbere.

    Sena y'u Rwanda kandi yasabye ko ingengo y'imari igenewe Akarere ka Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Karongi n'aka Kayonza mu 2025/2026 yagabanyutse ugereranyije n'ingengo y'imari ivuguruye ya buri Karere mu 2024/2025 kandi Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y'Ingo (EICV7) bwaragaragaje ko tuza mu tw'imbere mu kugira abaturage bakennye kurusha utundi.

    Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yagaragaje ko kuba uturere turi inyuma tukaba twaranagenewe ingengo y'imari nto byaba bisa no kuduhuhura.

    Ati 'Ni two turere twagenewe ingengo y'imari ntoya ugereranyije n'utundi kandi muri buriya bushakashatsi ni two turi inyuma. Ese si ukuduhuhura? Ingengo y'imari si yo kamara ngo iterambere rigerweho hari n'imikorere, ariko tuvuge ko ingengo y'imari Akarere kari gafite kakaba akanyuma, umuntu ntiyatekerezaga ko kari gakwiye gushyigikirwa ngo kagire aho kagera nako.'

    Yasabye ko buri Karere muri utwo kakongererwa ingengo y'imari kugira ngo bigafashe kwihutisha gahunda zigamije gukura abaturage bako mu bukene.

    Ikindi basabye ni ukugena ingengo y'imari igenewe ibikorwa byo guhuriza hamwe inzibutso, kubaka no gusana inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri rusange Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y'Imari ya 2025/26 ari miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/25.

    Abasenateri basabiye ubuhinzi gutekerezwaho cyane

    Abasenateri bagaragaje ibitekerezo byabo ku gutegura ingengo y’imari ya 2025/2026

    Ubuyobozi bwa Sena y’u Rwanda

    Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, ageza ku basenateri isesengura n’ibitekerezo bakusanyije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bwasabiwe-umwihariko-abasenateri-baragagaje-ibyakwitabwaho-mu-ngengo-y