Blog

  • Indirimbo ya Kanye West yaririmbiye Hitler yakuwe ku mbuga zose usibye Kuri X #RwoX

    Kanye west uzwi ku rubuga rwa X nka ye, yasohoye indirimbo ishishikariza abirabura kuyoboka ishyaka rya nazi ryashinzwe na Hitler, imaze kurebwa na ma miliyoni y’abantu kuri X yakuwe ku zindi mbuga zose nka Youtube, Facebook, n’ahandi. Iyi ndirimbo yamaganiwe kure. Muri ino ndirimbo harimo interuro “heil ****” ryakoreshwaga na Nazi mukuramutsa Adolphe Hitler. Avugamo ko nubwo afite amafaranga menshi atemerewe gusura abana be yabyaranye na Kim Kardashian, n’ibindi bigambo n’ibyo birimo umujinya ukabije. Iyi ndirimbo ikomeje kwamaganirwa kure, n’imbuga nyinshi zitandukanya no kuri uru rubuga turayamaganye nabwo tuyibasangiza.

    Umanditsi : Bambula Fred.

  • Karongi: Babiri bakurikiranyweho gutoteza uwarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibyaha bakurikiranweho bikekwa ko babikoze ku wa 14 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Mwunguze, Akagari ka Kamina.

    Amakuru yizewe avuga ko Saa Saba z'ijoro, hari kugwa imvura nyinshi muri aka gace, Mukamana yumvise abantu bamwinjiranye mu nzu, ariko akaba yari yakingishije igiti ku rugi rw'icyumba araramo n'umwuzukuru we wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

    Abo bantu bahamagaye Mukamana baramubwira 'ngo sohoka tukwice ni wowe dushaka'. Arababaza ati 'ubwo ninkingura ntimunyicira umwuzukuru', bati 'kingura ni wowe dushaka'.

    Umukecuru yanze gukingura, abo bantu bafata matola n'ibirigiti bibiri babitwikira mu nzu kugira ngo imyotsi yinjirane uwo mukecuru n'umwuzukuru ibaheze umwuka cyangwa akingure bamwice.

    Umukecuru yafashe telefone ahamagara umuyobozi wa Ibuka mu kagari, abonye atitabye ahamagara umuturage utuye muri metero nka 300 abyukana n'umwana we w'umusore, bahageze basanga abo bagizi ba nabi bumvise umukecuru atabaje bariruka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye IGIHE ko aya makuru bakiyamenya bajyanyeyo n'inzego z'umutekano hafatwa abantu babiri bakekwaho gutoteza uyu mukecuru.

    Ati “Abafashwe ni Ruzindana Ildephonse w'imyaka 62 wafunzwe imyaka umunani akaza kurekurwa n'urukiko rumuhanaguyeho ibyaha bya Jenosise na Ndatimana Desire wafunzwe imyaka 15 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Mu 2023, abatawe muri yombi bari mu kabari, Ndatimana asaba Ruzindana ku nzoga undi amubwira ko atamusomya ku nzoga yarishe abantu.

    Ndatimana nawe ati ” Wowe wafunzwe imyaka umunani, uzira iki?”.

    Icyo gihe Mukamana wabashinje muri Gacaca ko bishe abantu bo mu muryango we barimo na se, yarabumvishe aracyaha, abereka ko ibyo barimo bidakwiriye.

    Bikekwa ko ariho bakuye umugambi wo kuzamugirira nabi, kuko no muri Mata 2024 nabwo yatewe n'abantu bakamutoteza ariko ntamenye abo ari bo.

    Gitifu Niyonsaba yashimye abaturage bihutiye gutabara, avuga ko ubuyobozi butazihanganira umuntu ukora ikintu kibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura, mu gihe iperereza rikomeje.

    Murundi ni umwe mu Mirenge y'Akarere ka Karongi ibonekamo ingengabitekerezo ya Jenoside cyane, bikaba bikekwa ko bifitanye isano no kuba baritabiriye cyane gukora Jenoside.

    Uyu murenge ni wo uvukamo umusaza uvugwaho kuba yarishe Abatutsi 300, akaba aturanye n'undi uvugwaho kuba yarishe Abatutsi 99 yabura uw'ijana akica ihene.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babiri-bakurikiranyweho-gutoteza-uwarokotse-jenoside

  • Nta mugore washoboraga kwiyamamariza kuba Perezida- Dr. Bizimana ku ivangura ryakorwaga mbere ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'abayobozi n'abakozi bo mu bigo birimo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Minisiteri y'Ubutabera, Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'Amategeko, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yerekanye ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ivangura rikomeye rishingiye ku itangwa ry'ubutabera, aho wasangaga abantu bakora ibyaha bimwe ariko ntibahanwe kimwe.

    Ati 'Minisiteri y'Ubutabera yitwaga iy'ubucamanza ntiyigeze itanga ubutabera nyabwo. Ntiyubahirije ihame ry'igihugu kigendera ku mategeko, abantu ntibareshyaga imbere y'amategeko kuko bakoraga ibyaha bimwe ntibahanwe kimwe.'

    Yerekanye ko Itegeko Nshinga rya mbere ryashyizweho mu Ugushyingo 1996 mu irangashingiro ryaryo ryagaragazaga ko Repubulika y'u Rwanda ikomeza ibohorwa ry'abaturage ku ngoyi y'ubuhake bwa gitutsi na gikolonize.

    Ingingo ya 54 ihamya ivangura rishingiye ku gitsina aho yagaragazaga ko nta mugore wakwemererwa kwiyamamariza kuba umukuru w'Igihugu kuko yagiraga iti 'Umuturage wese w'igitsina gabo watorewe kuba umujyanama wa komini, wujuje nibura imyaka 35 kandi utarengeje 60 ashobora kwiyamamariza kubaho Perezida wa Repubulika.'

    Bizimana yakomeje ati 'Ntabwo umugore, umukobwa bashoboraga kwiyamamaza, Itegeko Nshinga ryarabibuzaga.'

    Minisitiri Bizimana kandi yagaragaje ko bitewe n'uko nta mbaraga Leta yahaga ubutabera byatumye ivanaho Minisiteri y'Ubucamanza igihe cy'imyaka umunani guhera mu 1965 kugeza muri Kanama 1973 ishyirwa muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ibyo byatumye ababaye abaminisitiri ba Minisiteri y'Ubucamanza mu bihe bitandukanye baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Matayo Ngirumpatse, Agnes Ntamabyariro, Mbonampeka Stansilas, na Theoneste Mujyanama.

    Dr. Bizimana Jean Damascene yanenze uruhare rw'abari abayobozi mu nzego zitandukanye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995.

    Yifashishije urubanza rwa Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe rugaragaza uruhare rwa Guverinoma mu gushishikariza abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza Interahamwe ibikorwa by'ubwicanyi, gushyiraho amabwiriza ya gisirikare ku rubyiruko rwo muri MRND na CDR, gutanga amasasu ku Nterahamwe, kuzinjiza mu gisirikare ndetse no kuzenguruka muri za Perefegitura bashishikariza abayobozi bazo n'abaturage kwica Abatutsi.

    Abato yabasabiye kutagirwa imbata n'amateka mabi

    Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko hari abantu babaye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo batinya kuyavuga n'abahitamo guceceka ugasanga biraharirwa abari abana ndetse n'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko bitari bikwiye kumera bityo, ahubwo Abanyarwanda bose bari bakwiye kumva ko amateka y'igihugu ari ay'u Rwanda kandi bakwiye kugira uruhare mu bashaka kuyagoreka.

    Yasabye ko abakigisha amateka mu buryo budakwiye bakwiye kubihagarika aho guharanira ko abato bagirwa imbata z'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

    Ati 'Ntidukwiye natwe kugira abana b'u Rwanda imbata z'aya mateka mabi twanyuzemo. Nituyavuge, twibahisha ukuri, twibabeshya kuko muri bo usanga hari ababyeyi babeshya na Jenoside yarabahamye bagakomeza kumva ko abo babyeyi babo barenganye. Umurage turimo kuraga abana si wo Inkotanyi zaharaniye. Uyu mwanya wo Kwibuka utuganishe kuri iryo somo, uko tugomba kwitwara n'uko tugomba kubikosora.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ivangura rikabije ku buryo ryagejejwe no mu Itegeko Nshinga ryabuzaga abagore kuba bakwiyamamariza kuyobora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mugore-washoboraga-kwiyamamariza-kuba-perezida-dr-bizimana-yagaragaje

  • Kwibuka31: NIRDA yibutse abari abakozi ba IRST bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, mu karere ka Huye, ahakorera ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere rya NIRDA (NIRDA Huye Research Centre) ari na ho IRST yakoreraga ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

    Mu buhamya bwa Jean Pierre Bagambiki warokokeye muri Huye, yavuze ko Abatutsi batangiye kwicwa mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 1994, bigizwemo uruhare rukomeye n'impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda, zabaga ahitwaga i Saga zifatanyije n'interahamwe zo muri Komine Kibayi, Muganza na Nyaruhengeri.

    Bagambiki yavuze uko yahungiye muri iki kigo cya NIRDA cyari IRST ko ari cyo cyaberagamo inama nyinshi zo gutegura ibitero, yaje kuhahurira n'interahamwe biganye imuta mu cyobo cyari hafi aho, cyarahacukuwe ngo bajye bagitamo Abatutsi, gusa aza kubanyura mu rihumye akomeza kugenda yihisha mu mashyamba kugeza Inkotanyi zitabaye Huye ku wa 1 Nyakanga.

    Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite yo kuba ruri muri leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda, kuko kuri ubu umwana yiga icyo ashaka mu gihe mbere Jenoside yakorewe Abatutsi ayo mahirwe ntawayahabwaga.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian yasabye Abanyarwanda kuzirikana amateka, gusangira amasomo aturukamo, no kuyasesengura hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri kandi rwiyemeje kugera ku iterambere rirambye. Avuga ko amateka yabo akomeye ari umugozi ubunga uyu munsi n'ejo hazaza heza.

    Ati 'Kwibuka ni inshingano ya buri wese kugira ngo basubize agaciro abacu twabuze. Muri NIRDA twubakiye ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo iterambere, guhanga udushya no kubaka igihugu, ariko ibyo byose ntibyagerwaho hatabayeho gukorera hamwe no kugira ubufatanye muri byose, ni yo mpamvu dukeneye ubumuntu, urukundo n'ubumwe.'

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence yavuze ko kugira ngo urugendo rwo kwiyubaka ku Banyarwanda ruzakomeze kuba intambwe idasubira inyuma, bakwiye kubanza gusigasira ibyagezweho kuko bari mu gihugu gifite intumbero nziza.

    Yagize ati 'Kwibuka bijye biba umwanya wo kwisuzuma mu mitima yacu no kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside, n'icyo ari cyo cyose cyashaka kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.'

    Yavuze ko mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwatakaje byinshi ari na yo mpamvu Abanyarwanda bagomba gukomeza kurwana urugamba rw'iterambere kugira ngo igihugu gikomeza kuba paradizo, aho buri wese azababona akabafatiraho urugero rwiza.

    Mu rwibutso rw'ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Huye haruhukiye imibiri y'abari abakozi ba IRST 23 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. No muri NIRDA hari urukuta rugaragaza amazina y'aba bakozi bishwe bazira uko bavutse.

    Igikorwa cyo kwibuka cyabereye muri NIRDA i Huye ahahoze IRST

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi n’Umuyobozi mukuru wa NIRDA bavuze ko Abanyarwanda bagomba kurangwa n’ubumwe

    Jean Pierre Bagambiki yavuze ko muri NIRDA no mu nkengero zayo habereye ubwicanyi ndengakamere

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yabasabye guhora Bibuka ariko banazirikana gusigasira ibimaze kugerwaho birinda ingengabiterezo ya Jenoside

    GUverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na Meya w’Akarere ka Huye bifatanyije na NIRDA mu gikorwa cyo Kwibuka

    Muri NIRDA i Huye hari urukuta ruriho amazina y’abari abakozi ba IRST bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka31-nirda-yibutse-abari-abakozi-ba-irst-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Nyanza: Abakora mu nzego z'uburenganzira bwa muntu bishimiye kongererwa ubumenyi – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'iminsi itatu yasojwe ku wa 16 Gicurasi 2025, yateguwe na Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), ifatanyije n'Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza imbere amategeko (ILPD).

    Umukozi muri MINIJUST, Ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga, Ndengeyinka William, yavuze ko aya mahugurwa y'ibanze ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda ruba rwarashyizeho umukono rukayemeza burundu, haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'Afurika, harebwa uburyo inshingano ziyakubiyemo zubahirizwa mu gihugu, ndetse no kubaka uburyo bwisumbuye bw'imikoranire hagati y'inzego zitandukanye kugira ngo hanozwe ishyira mu bikorwa ryayo.

    Yagaragaje kandi ko wabaye umwanya mwiza wo kwinjiza mu nshingano abashinzwe igenamigambi mu bigo, kugira ngo bajye bagira uruhare mu bisabwa gukorwa.

    Ati 'Ubusanzwe twari dusanganywe imboni z'uburenganzira bwa muntu mu bigo byaba ibya Leta n'ibyigenga, ariko umwihariko twashakaga gushyiraho ni ukwinjizamo n'abashinzwe igenamigambi muri ibyo bigo, kuko twasanze ibikenewe mu gushyira mu bikorwa ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu ari bo babitanga. Byabaye rero ibintu byiza kuko twari dukeneye inararibonye ryabo muri byo, aho kugira ngo bibiture hejuru babibwirwa n'abanyamategeko gusa.'

    Ndengeyinka, yagaragaje kandi ko wabaye n'umwanya mwiza wo guhuza imyumvire mu kumenya gutegura raporo zigaragaza uburyo ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa kugira ngo zijye ziba zitunganye kuri bose.

    Umunyamategeko Shenge Laurent uri mu bahuguwe yavuze ko aya mahugurwa yabaye ikintu cyiza cyatumye inzego zitandukanye zungurana ibitekerezo ku burenganzira bwa muntu kuko baba batabifiteho imyumvire imwe.

    Yavuze ko ubusanzwe igihugu kigira inshingano eshatu zijyanye n'uburenganzira bwa muntu zirimo kuburinda, kubwubahiriza no gutanga uburyo bwo kubushyira mu bikorwa.

    Yagaragaje ko kuganira ku nshingano za buri rwego rwaba urwa Leta na sosiyete sivile bakanahana amakuru yaba ay'imibare ikenewe, byose biri mu byubaka umwuka mwiza w'imikoranire.

    Ati 'Aya mahugurwa yari ahuje inzego zose, ndetse twifuje ko ubu bumwe bwagumaho hakabaho ubufatanye, ku buryo abantu bahanahana amakuru, urwego rumwe ntirusabe amakuru ahandi ngo bayabime kandi bose bakorera igihugu.'

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yashimiye umurava w'abitabiriye aya mahugurwa, abasaba kuzamura isura nziza y'u Rwanda mu burenganzira bwa muntu, binyuze muri raporo bazajya bakora zishingiye ku bimenyetso bihamye ndetse n'imibare.

    Muri aya mahugurwa kandi, habayeho n'umwanya wo gusura Igororero Mpuzamahanga rya Nyanza ryubatse i Mpanga, aharebwe uko uburenganzira bw'abahagororerwa bwubahirizwa.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yasabye abitabiriye aya mahurwa kuzamura urwego rwa raporo z’uburenganzira bwa muntu zakorwaga

    Abasoje amahugurwa banahawe impamyabushobozi

    Umukozi muri MINIJUST, Ngengeyinka William, ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu basoje amahugurwa

    Abahuguwe barimo ibyiciro byinshi birimo n’abasirikare

    Umukozi muri MINIJUST, Ndengeyinka William, yavuze ko aya mahugurwa agamije kwinjiza neza mu nshingano inzego zishinzwe ibikorwa biteza imbere uburenganzira bwa muntu mu bigo bitandukanye

    Me Laurent Shenge (uri hagati) usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubwo yashyikirizwaga impamyabushobozi

    Abasoje amahugurwa ku burenganzira bwa muntu batahanye umugambi wo kujya basangira amakuru n’imibare mu byo bakora byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abakora-mu-nzego-z-uburenganzira-bwa-muntu-bishimiye-kongererwa-ubumenyi

  • Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw'Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye #rwanda #RwOT

    Abasore n'Inkumi bagize urubyiruko rw'Abakorerabushake(Youth Volunteers) bo mu Murenge wa Mugina, bafatanije n'umufatanyabikorwa ufite Kampuni itanga ubumenyi bw'igihe gito mu myuga itandukanye, bagiye kubakira icumbi(inzu) umubyeyi witwa Musabyimana Jeanine utuye mu kagari ka Mbati warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utishoboye.

    Yezakuzwe Emmanuel, umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Murenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko gutekereza gufasha uyu mubyeyi Musabyimana Jeanine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye babitewe no kumva ko imbaraga zabo nk'urubyiruko bazegeranije bashobora kugira uwo bafasha kubaho neza, akaryoherwa n'Ubuzima.

    Yezakuzwe Emmanuel.

    Yagize kandi ati' Dufite amaboko, dufite urubyiruko rwinshi muri uyu Murenge kandi rwumva neza icyo Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bisobanuye, by'umwihariko muri iki gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufite uruhare mu gutuma ubuzima buryoha, Igihugu kikaryohera buri wese kuko dufite Ubuyobozi bwiza kandi bushakira ineza buri wese'.

    Yezakuzwe, avuga ko nk'urubyiruko rw'Abakorerabushake ba Mugina icyo bakoze kihutirwa ari ugushyikiriza uyu mubyeyi Isakaro(Amabati) bazifashisha mu gusakara inzu bagiye kumwubakira, ariko kandi bakaba banamugeneye ibiribwa n'ibindi byamufasha mu buzima arimo.

    Akomeza avuga ko kubakira uyu mubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye bazabikora igihe imvura izaba icogoye kuko mu gihe ikiriho kandi nyinshi byabagora. Ashimira kandi Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugina bwemeye kubaha ikibanza ngo bubakire uyu muturage, akanashimira umufatanyabikorwa kuko uretse kubafasha muri iki gikorwa cyo kubaka, yanabafashije guha urubyiruko amatungo magufi(ihene).

    Musabyimana Jeanine, ugiye gufashwa kubonerwa icumbi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko asanzwe atorohewe n'ubuzima abayemo, ko aba mu nzu akodesha ibihumbi bine by'amanyarwanda(4,000Frws) abanamo n'abana be bane.

    Musabyimana Jeanine, abayeho aca inshuro ataha mu nzu ya bine(4,000frws)

    Avuga ku buzima abayemo, yabwiye intyoza.com ati' Ubuzima ndimo burangora!. Oya buranagora cyane rwose. Mbayeho mu buzima butari bwiza kuko ntunzwe no guca inshuro aho ku munsi iyo nabonye imbaraga zo kujya guca inshuro ntahana amafaranga Igihumbi (1,000frws), Inzu mbamo nyikodesha ibihumbi bine, haba n'ubwo nyabura'.

    Yakiriye neza ubufasha yahawe, ashimira Urubyiruko n'umufatanyabikorwa ariko by'umwihariko Ubuyobozi. Ati' Ubu nshimye Imana cyane ndetse n'ubuyobozi bwacu bwiza. Dufite Perezida wacu mwiza, Paul Kagame uhora atwifuriza ibyiza, uhora adutekerezaho. Rero, kubera uru rubyiruko nongeye kubona Abavandimwe, Abana, Ababyeyi n'inshuti, mbese ubu ndishimye cyane, banyeretse Urukundo, banyeretse ko ntari njyenyine'.

    Uwintije Mariam, akuriye Kampuni itanga ubumenyi bw'igihe gito mu myuga itandukanye( Community Workshop Company Ltd). Yabwiye intyoza.com ko gufata icyemezo cyo gufasha uru rubyiruko rw'Abakorerabushake kuremera uyu mubyeyi yabitewe nuko mu buzima busanzwe ari umuntu ukunda gufasha.

    Yagize ati' Ndi umuntu udakunda kubona abantu bababaye kuko nzi kubaho udafite imibereho myiza icyo bisobanuye. Nabaye impfubyi nkiri muto! Urumva rero gukura uri impfubyi ufite n'izindi mpfubyi urera byatumye nkura nkiri muto. Rero Imana Inshoboje nkagira icyo ngeraho, numva ko kuba hari icyo mfite, hari aho mvuye hari n'aho ngeze bimpatiriza kumva ko hari icyo ngomba gukora kugira ngo Igihugu cyacu kirusheho gutera imbere, buri munyarwanda abeho yishimye kandi abeho kubwe, ku bw'abandi n'Igihugu kuko ntacyo cyatwimye'.

    Uwintije Mariam, rwiyemezamirimo ufite ishuri ritanga ubumenyi bw'igihe gito akanafasha urubyiruko n'abandi kwihangira imirimo.

    Akomeza avuga ko nubwo adatunze byinshi, ariko ibyo amaze kugeraho abikesha kugira Igihugu cyiza, Umuyobozi mwiza, Perezida Paul Kagame we wongeye gutuma Igihugu kiba Igihugu, agahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, none imiyoborere ye myiza ikaba ihesheje u Rwanda n'Abanyarwanda ishema, umutekano n'Amahoro bikaba biganje.

    Mariam, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba urubyiruko kwitinyuka bakigirira icyizere ndetse bakumva ko aribo maboko asigasiye imbaraga zubaka Igihugu, ko kandi nta nakimwe batabasha gukora kibateza imbere mu gihe baba bashyize imbaraga hamwe. Ati' Nibo mbaraga z'Igihugu, ni amashami y'Igihugu cyashibutse'.

    Hatanzwe amatungo magufi.

    Urubyiruko rw'Abakorerabushake(Youth Volunteers) ba Mugina, bavuga ko imbaraga zabo nk'abakiri bato bazeguriye gukorera Igihugu, bashyira imbere ibikorwa bibateza imbere, bifasha abatishoboye kubaho baryohewe n'ubuzima, baryohewe n'Igihugu by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kuko banyuze mu buzima bugoye, bushaririye bwabasigiye ibikomere byo ku mutima no ku Mubiri.

    Aha, batambagiraga ikibanza cy'aho bazubakira Musabyimana Jeanine.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/17/kamonyi-mugina-urubyiruko-rwabakorerabushakeyouth-volunteers-biyemeje-kubakira-uwarokotse-jenoside-utishoboye/

  • Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad, kugira ngo azayisinyire muri iyi mpeshyi. Amakuru aturuka mu banyamakuru b'inararibonye mu by'igura n'igurishwa ry'abakinnyi yemeza ko The Gunners biteguye gukoresha amafaranga yose ateganywa mu masezerano ya Zubimendi, angana na miliyoni 60 z'ama-Euro (€60m), kugira ngo bamwegukane.

    Martin Zubimendi, w'imyaka 25, nawe yamaze gutanga ijambo rye ko yifuza kwerekeza muri Arsenal, nubwo atari bushyire umukono ku masezerano.

    Ubuyobozi bwa Arsenal bwatangiye gutegura ibisabwa byose birimo inyandiko n'ibindi byangombwa byemewe n'amategeko, kugira ngo bizorohere isinywa ry'aya masezerano.

    Ikipe y'i Londres ifite icyizere gikomeye ko amasezerano y'amagambo amaze gukorwa hagati y'impande zombi azashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse, bitarenze ukwezi kwa Kamena.

    Zubimendi azaba ari umukinnyi wa mbere Arsenal isinyishije muri iyi mpeshyi, mu gihe Mikel Arteta ashaka gushimangira igice cy'ubwugarizi n'ubusatirizi bwo hagati mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2025/2026 utangira.

    Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza cyane muri La Liga, ashimwa cyane kubera ubuhanga mu gutanga imipira, gukina atuje no kuyobora umukino hagati mu kibuga.

    Nubwo amasezerano ye na Arsenal ari mu nzira nziza, Zubimendi yasabye ko atazahita ava muri Real Sociedad mu buryo butunguranye.

    Uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni w'ikipe y'abato ya Espagne yagaragaje ko agifite intego zo gusoza neza muri iyi kipe yamutinyuye, anasaba abafana kwihangana kuko ashaka kwitwara nk'umukinnyi w'umunyamwuga n'umunyakuri.

    Biteganyijwe ko Zubimendi azasinyira Arsenal mu mpera z'ukwezi kwa Kamena, nyuma y'uko azaba arangije imikino ya nyuma ya shampiyona ya Espagne ndetse n'ibindi byari bisigaye ku ngengabihe y'amarushanwa akina.

    Ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal, yamaze kumvikana n'umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ukinira Real Sociedad

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yo-mu-bwongereza-arsenal-yamaze-kumvikana-numukinnyi-wo-hagati-martin-zubimendi-ukinira-real-sociedad/

  • Dean Huijsen yasinye amasezerano y'imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by'ubuzima i Londres #rwanda #RwOT

    Myugariro ukiri muto w'Umuholandi, Dean Huijsen, yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid nyuma yo gusinya amasezerano azamugeza muri Kamena 2030. Uyu musore w'imyaka 19, wahoze akinira ikipe ya Bournemouth yo mu Bwongereza, yagaragaje ubushake bukomeye bwo kwerekeza mu ikipe yubatse amateka mu mupira w'amaguru ku Isi, ndetse ibizamini by'ubuzima byabereye i Londres byagenze neza mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

    Impapuro zose z'amasezerano zamaze gushyirwaho umukono ku impande zombi, nyuma y'uko Real Madrid yemeye kwishyura £50 miliyoni z'amapawundi yari amafaranga y'amasezerano (release clause) yashyizwe ku mukinnyi wa Bournemouth.

    Amakuru yemeza ko ibiganiro byari bimaze iminsi bikorwa mu ibanga hagati y'ubuyobozi bwa Real Madrid n'ubwa Bournemouth, none byose byarangiye ku mugaragaro uyu munsi.

    Dean Huijsen, ukomoka mu Buholandi ariko ufite inkomoko muri Espagne ku ruhande rwa nyina, azahita yinjizwa mu myiteguro ya Real Madrid aho azaba afite amahirwe yo gukina FIFA Club World Cup, irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku migabane itandukanye.

    Uyu mukino azawufatiramo nk'igihe cyo kwigaragaza no kwiyereka abafana ba Real Madrid, mu gihe bivugwa ko umutoza Carlo Ancelotti yishimiye cyane iyi transferi.

    Uyu mukinnyi asanzwe azwiho ubuhanga mu kwitwara neza mu bwugarizi no gutangira imipira y'ubwenge aturutse inyuma, kandi ahanini abasesenguzi bavuga ko azaba umwe mu basimbura ba kera nka Nacho na Rudiger.

    Real Madrid ikomeje kwiyubaka hashingiwe ku bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye, kandi Dean abaye undi mukinnyi wiyongereye ku rutonde rw'abakiri bato barimo Jude Bellingham, Arda Güler, na Endrick.

    Dean Huijsen yasinye amasezerano y'imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by'ubuzima i Londres

    Source : https://kasukumedia.com/dean-huijsen-yasinye-amasezerano-yimyaka-5-muri-real-madrid-nyuma-yo-gusoza-ibizamini-byubuzima-i-londres/

  • RIB yamaganye 'ni ko zubakwa' yeze mu ngo – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 15 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ihohoterwa atari igisebo ku buryo umuntu urikorerwa ashiriramo imbere ku mpamvu izo ari zo zose.

    Ati 'Guhohoterwa byaba ku mugore cyangwa ku mugabo ntabwo ari igisebo. Byagombye ahubwo gutera isoni ukora rya hohotera. Wowe uhohoterwa ntiwari ukwiye guterwa isoni n'ibyo ukorerwa ngo bitazamenyekana.'

    Aho Umuvugizi wa RIB yavuze ko hari bamwe baceceka bitwaje ko ari ibyamamare cyangwa ababahohotera ari ibyamamare ngo izina ryabo ritangirika muri rubanda.

    Ati 'Turasaba abantu gutera intambwe bakarega mu gihe ubona ihohoterwa rikorerwa iwawe. Usanga umuntu ahora acunaguzwa abwirwa amagambo mabi, asererezwa agaceceka bikagera naho akubitwa ngo ni ko zubakwa ariko si ko zubakwa kuko hari izubakwa ariko zidafite amakimbirane. Iryo jambo rya ni ko zubakwa murirwanye nta bwo ari byo. Ntibivuze ko kwihanganirana bitabaho ariko wihanganira umuntu wikosora.'

    Yakomeje ati 'Bitangirira mu magambo bikagera aho umuntu agukubita, akakwambura na telefone yawe ngo ajye areba abaguhamagara ngo bitazamenyekana. Aba yibeshya ariko kuko abaturanyi baba babizi uba ugenda babibona ko ufite ikibazo. Ibintu byo gupfiramo imbere ngo bitazamenyekana kandi hari inzego za Leta zakakurengeye si byo.'

    Dr. Murangira yagaragaje ko RIB idashyigikiye guceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose haba iryo ku mubiri, ku gitsina, mu marangamutima no ku mutungo ndetse isaba n'abandi kutarirebera.

    Ati ' Umuturanyi mwiza ashobora gutanga amakuru mu gihe mugenzi we abona ahohoterwa ariko ataratera intambwe. Hari n'abo usanga barateye ubwoba abandi ngo bazabica, ahubwo se wabivuze mbere atarakwica.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yamaganye ni ko zubakwa ikingira ikibaba ihohoterwa mu ngo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yamaganye-ni-ko-zubakwa-yeze-mu-ngo

  • Amb Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni – #rwanda #RwOT

    Bakuramutsa uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi yatanze izo nyandiko ku wa 16 Gicurasi 2025.

    Amb Urujeni Bakuramutsa yashimangiye ubushake bw'u Rwanda bwo gukomeza umubano n'ubufatanye n'ibihugu bitandukanye bigize umuryango mpuzamahanga wa Loni.

    Yashyikirije Tatiana Valovaya intashyo za Perezida Paul Kagame, agaragaza kandi ko u Rwanda ruzakomeza nkuko bisanzwe kubahiriza amahame ya Loni.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye nanone kugira uruhare mu mavugurura atandukanye ya Loni n'ubufatanye mu mishinga itandukanye igamije iterambere, amahoro n'umutekano.

    Amb Urujeni Bakuramutsa yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie kuva mu Ukuboza 2023. Yabaye n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2020.

    Yahagarariye u Rwanda muri Loni i New York kuva mu 2016 kugeza mu 2018.

    Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation kuva muri Gicurasi 2014 kugeza mu Ukwakira 2016.

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Amb Bakuramutsa azashyikiriza impapuro Perezida w'u Busuwisi.

    Inshingano ze kandi zizakomereza no ku guhagararira u Rwanda muri Autriche, Vatican, Slovenie, Liechtenstein, no ku Biro bya Loni bihereye i Vienne.

    Amb Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni

    Amb Bakuramutsa ni we uzahagararira u Rwanda i Vatican

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-bakuramutsa-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-loni