Blog

  • Umutekano w'Abanyarwanda urahenze cyane-CG Namuhoranye – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2025 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy'amasomo y'ibanze y'umutwe wihariye wa Polisi (Basic Police Special Forces course).

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n'abantu 833 barimo ab'igitsina gore 205.

    CG Namuhoranye yababwiye ko ubu bafite inshingano yo kurinda umutekano w'igihugu ukaguma ku rugero uriho cyangwa bakongeramo ikibatsi.

    Ati 'Umutekano w'Abanyarwanda urahenze. Urahenze cyane wamaze guhanikwa ku rwego rwo hejuru ku buryo wowe icyo ushinzwe cyonyine ni ukuwugumisha aho uri cyangwa ukawuzamuraho gato, wabishobora ukazamura cyane.'

    Abapolisi bahuguwe ku buryo bwo gucunga umutekano

    Mu bahawe imyitozo harimo abagore n’abakobwa 205

    Ababaye indashyikirwa bahawe ibyemezo by’ishimwe

    CG Namuhoranye yabasabye kongera imbaraga mu mutekano w’Abanyarwanda

    Bose biyemeje gukoresha imbaraga zose mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda

    Amafoto: RNP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-w-abanyarwanda-urahenze-cyane-cg-namuhoranye

  • Trinity Metals Group yunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama inasura ababyeyi b'Intwaza – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bibiri byabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, byabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, basobanurirwa amateka yaho, nyuma bajya gusura ababyeyi b'Intwaza.

    Mu gusura Urwibutso rwa Ntarama basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako gace mu 1994 n'uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

    Basobanuriwe uburyo Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama bizeye kuharokokera, kuri ubu yagizwe Urwibutso kubera ukuntu bishwe by'agashinyaguro bigizwemo uruhare runini n'ingabo zari iza Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta yavuze ko mu myaka itatu amaze mu Rwanda yabonye ubutwari bw'Abanyarwanda bashoboye kongera kubaka igihugu mu myaka 31 gusa Jenoside ihagaritswe, avuga ko iyo ururebye uko ruhagaze uyu munsi, ubona ko ari urugero rwiza ku Isi yose.

    Yagize ati 'Nyuma y'ibihe bikomeye cyane, u Rwanda rwubatswe bundi bushya binyuze mu bumwe, urukundo no kubabarirana. Birashimishije cyane kubona ko byose bishoboka ko iyo abantu bishyize hamwe nyuma y'ibihe bikomeye cyane. Nshimira Abanyarwanda bose uko bafatanya.'

    Yakomeje ati 'Icyo mbonye ni uko byose bishoboka. N'iyo waba uri mu mwijima ukaze, hari igihe haza umucyo. Kandi igihe cyose abantu bahagurukiye hamwe, bafite ubuyobozi bwiza kandi bizeye, bashobora kugera kuri byinshi.'

    Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda no ku Isi yose ko batagomba kwibagirwa na rimwe ibyabaye, n'ubwo byabaye mbere y'uko ruvuka, no kutazemera ko byongera kuba ukundi. Kandi inzira yonyine yo kubikumira ari ukubahana, gukundana no gufatanya.

    Nyuma yo kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Trinity Metals Group yasuye ababyeyi b'Intwaza batujwe mu rugo rw'Impinganzima mu Bugesera mu kurushaho kubereka ko batari bonyine.

    Umubyeyi w'Intwaza, Mukandanga Agnes yashimiye Trinity Metals Group ku bwo kubazirikana muri ibi bihe biba bigoye byo Kwibuka imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga hari igihe yicaraga akumva ko nta muntu umukunda, ariko ubu abona ko akunzwe cyane kandi yitaweho.

    Ati 'Kubona umuntu ugutekereza akavuga ngo 'ngiye kureba Intwaza zo mu rugo rw'Impinganzima za Bugesera, ngiye kubafata mu mugongo, kubasura, ngiye kureba uko bameze', ni ikintu cy'agaciro kuri twe, ntabwo twatekerezaga ko tuzongera kubona abana, byari byaraturenze.'

    Peter Geleta yashimiye leta y'u Rwanda na Unity club Intwararumuri ku bwo gutekereza igikorwa cyo kubakira aba babyeyi b'Intwaza bagatuzwa hamwe, bakitwaho mu buryo bwiza nk'ubwo babayeho.

    Evode Ngombwa yasobanuriye Abayobozi n’abakozi baba Trinity Metals Group amateka Urwibutso rwa Ntarama rubumbatiye

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta ari gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruri mu karere ka Buge

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta yavuze ko Ubutwari Abanyarwanda bagize muri iyi myaka 31 Jenoside ihagaritswe, bukwiye kubera icyitegererezo Isi yose

    Byari ibyishimo ku babyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera beretswe urukundo Sosiyete ya Trinity Metals Group

    Umuyobozi w’urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, Umuhoza Françoise yashimye Trinity Metals ku bwo kuzirikana ababyeyi b’Intwaza

    Abayobozi n’abakozi ba Trinity Metals Group bafashe ifoto y’urwibutso n’ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera

    Umubyeyi w'Intwaza, Mukandanga Agnes yashimiye Trinity Metals Group ku bwo kubazirikana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trinity-metals-group-yunamiye-abashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-ntarama-inasura

  • Kivu y'Amajyepfo: Umusaza w'Umunyamulenge w'imyaka 60 yiciwe mu gitero cyagabwe na FRDC #rwanda #RwOT

    Manowa Gatambara, umugabo w'Umunyamulenge uri mu kigero cy'imyaka 60, ni we waraye ahitanywe n'igitero cyagabwe n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz'u Burundi, hamwe n'imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Iki gitero cyagabwe ku biraro by'inka biherereye mu duce twa Marango ya Minembwe, muri Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru aturuka mu baturage b'aho byabereye, yatangajwe ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2025. Ayo makuru avuga ko icyo gitero cyagabwe mu masaha y'umugoroba, kigasiga cyishe Manowa Gatambara ndetse kinyaga n'inka zibarirwa hafi mu 90.

    Ubutumwa bw'abaturage bugira buti: 'Manowa yiciwe mu gitero cyagabwe i Nyamiringa Mumashya, mu Marango. Hanyazwe n'inka zikabakaba 90.'

    Manowa yari kumwe n'abandi bantu babiri ubwo bagabwaho igitero. Abo bandi babiri bahise biruka bajya gutabaza umutwe wa Twirwaneho, ariko ubwo abo baje gutabara bahageraga, abateye bari bamaze guhunga binjiriye mu ishyamba bajyanye n'inka bari banyaze.

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti: 'Abandi babiri bari kumwe na nyakwigendera barahunze berekeza aho Twirwaneho yari iri. Ariko ubwo barimo gutabara, basanze abanzi bamaze guhunga binjiriye mu ishyamba n'inka banyaze.'

    Nyakwigendera Manowa Gatambara yari umubyeyi wubatse, afite abana b'abahungu n'abakobwa bashatse, ndetse barimo n'abamaze kugira abana, bityo akaba yari asigaye ari sekuru w'abuzukuru.

    Kivu y'Amajyepfo: Umusaza w'Umunyamulenge w'imyaka 60 yiciwe mu gitero cyagabwe na FRDC

    Abaturage bo mu gace ka Minembwe, by'umwihariko Abanyamulenge, bakomeje gushengurwa n'ibitero nk'ibi. Ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera bugira buti: 'Twihanganishije umuryango wa Manowa, n'Abanyamulenge bose muri rusange.'

    Mu myaka ishize, umubare w'Abanyamulenge bamaze guhitanwa n'ibitero nk'ibi ukomeje kwiyongera. Mu cyigereranyo cyashyizwe ahagaragara na Mahoro Peace Association, cyavugaga ko abasaga 600 bamaze kwicwa, barimo abishwe na FARDC, Mai Mai, n'izindi ngabo z'amahanga zifatanya n'iza Congo.

    Source : https://kasukumedia.com/kivu-yamajyepfo-umusaza-wumunyamulenge-wimyaka-60-yiciwe-mu-gitero-cyagabwe-na-frdc/

  • Mahoro Peace Association yanyomoje ibihimbano byitiriwe izina ryayo, isaba ko byateshwa agaciro #rwanda #RwOT

    Inyandiko z'ibihimbano ku mbuga nkoranyambaga ziyitirira Mahoro Peace Association (MPA), uyu muryango wamaganye ibyo bikorwa bisebya, usaba abantu kubitesha agaciro.

    Mu minsi ibiri ishize, bamwe mu bagize aka gatsiko bafunguye konti ya X (Twitter) biyitirira urubuga rwa MPA, bayisangaho ubutumwa bugira buti: 'Umuryango wa Mahoro Peace Association twamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu bice bigenzurwa na M23.'

    Ubu butumwa bwashimangiye umugambi w'aka kagara wo gucamo ibice Abanyamulenge, bashyira imbere ubushyamirane hagati yabo n'umutwe wa M23 urwanirira inyungu zabo.

    M23 yongeye gusubukura imirwano mu mpera za 2021 nyuma y'imyaka myinshi y'iyicwa ry'Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange, ryakorwaga n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n'imitwe ibashyigikiye.

    Ubwicanyi bwatangiye ahagana mu 1964, ariko bwarushijeho gufata indi ntera guhera mu 2017 kugeza magingo aya. Urugero ni ku wa Gatanu ushize ubwo abandi Banyamulenge biciwe mu biraro n'ingabo za FARDC zifatanyije n'iz'u Burundi.

    Nyuma y'ibi bikorwa by'uburiganya, Mahoro Peace Association yahise ibyamaganira kure, isohora itangazo rigira riti: 'Turabeshyuza ubutumwa bwanditswe n'inkozi z'ibibi ziyitiriye urubuga rwa MPA kuri X. Ibyo banditse ntaho bihuriye n'ukuri, mubitindukirweho mubiteshe agaciro.'

    Bagize bati:
    'Turi mu rugamba rw'ubuvugizi kuri jenoside dukorerwa na Leta ya Congo. Abadutoteza barimo no gukoresha amazina yacu mu kuyobya abakurikirana ibikorwa byacu.'

    Mahoro Peace Association ni umuryango w'Abanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uyobowe na Adele Kibasumba.

    Uyu muryango umaze imyaka ufasha impunzi z'Abanyamulenge bahunze intambara, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Mulenge, aho ubaha ibyo kurya birimo amafu, imboga, n'icyonywa nka amazi, nyuma y'uko inka zabo zinyazwe n'ingabo za FARDC.

    Ubuyobozi bwa MPA bwatangaje ko ubu bufasha bwatangiye kuva mu 2017 bukaba bukomeje kugeza n'ubu.

    Ni muri urwo rwego abamagana ibikorwa by'aka kagara bagaragaza ko kayobowe na Gen. Masunzu Pacifique, umusirikare ushinzwe zone ya gatatu y'ingabo za Congo.

    Urubuga rwa Facebook Kivu New, rumwe mu mbuga zikunze gukoreshwa n'Abanyamulenge, rwamusabye kureka ibikorwa byo gusebya abandi, rugira ruti: 'Hariho Fake News yakozwe na Gen Masunzu Pacifique. Uyu yaje ari bindi bindi, agamije kurimbura ubwoko bwe. Yiyitirira abandi, akandika ibihimbano. Turamwamaganye; ari gukora mu buryo bw'amayobera ya satani.'

    Si urubuga rwa Mahoro Peace Association gusa biyitiriye, kuko banakoresheje izina rya Adele Kibasumba bamwitirira ibitekerezo bitari ibye, bamushinja kwamagana umutwe wa M23. Ibi na byo byamaganiwe kure n'uwo muyobozi, agaragaza ko ari ibihimbano byakozwe n'abanyabyaha bagamije gusenya umuryango.

    Mahoro Peace Association yanyomoje ibihimbano byitiriwe izina ryayo, isaba ko byateshwa agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/mahoro-peace-association-yanyomoje-ibihimbano-byitiriwe-izina-ryayo-isaba-ko-byateshwa-agaciro/

  • Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n'amafaranga nyuma yo guhura n'abakuru b'ingabo za RDC n'u Burundi #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatanya n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba rwo kurwanya imitwe ya M23 n'iya Twirwaneho mu Ntara za Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru, ryahawe ibikoresho bya gisirikare, imyambaro (tenis) n'amafaranga mu mujyi wa Uvira.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'iminsi ibiri aba barwanyi bagiranye ibiganiro n'abakuru b'ingabo za Congo na Burundi.

    Ku wa Gatatu w'iki cyumweru, umugaba mukuru w'ingabo za Congo, Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, hamwe na Lt. Gen. Prime Niyongabo uyobora ingabo z'u Burundi, basuye Uvira.

    Muri uru ruzinduko, aba bayobozi banahuye na Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo ndetse n'ubuyobozi bw'ingabo za FARDC n'iza gisirikare z'u Burundi zisanzwe zicumbitse muri uwo mujyi.

    Intego y'uru ruzinduko yari uguhuza no kumvikanisha impande zombi Wazalendo na FARDC nyuma y'amakimbirane yagiye agaragara hagati yazo, aho byigeze no kugera aho zirwana.

    Aba bayobozi b'ingabo basabye impande zombi gukorana neza no kuvanga ingabo, ndetse bizeza abarwanyi ba Wazalendo ko bagiye kujya bahembwa n'ubwo umushahara wabo utazangana n'uw'abasirikare basanzwe.

    Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe yabwiye Wazalendo ati: 'Nzabavuganira kugira ngo mujye muhabwa amafaranga. Nubwo mutazajya muhembwa menshi, ariko muzajya muhabwa make buri kwezi.'

    Hashize iminsi ibiri gusa, ibyo aba bayobozi bari basezeranyije byageze ku barwanyi ba Wazalendo. Nk'uko umwe mu batangabuhamya yabitangaje, Wazalendo boherejweho ibikoresho bya gisirikare, imiti, ibyo kurya, amateni n'amafaranga.

    Yagize ati: 'Bohereje ibikoresho bya gisirikare, imiti n'ibyo kurya. Bazaniye Wazalendo amateni n'amafaranga.'

    Uyu mutangabuhamya yongeraho ko bahise basabwa kongera gusubira ku rugamba, aho bagombaga gutera umutwe wa M23 mu bice bya Kamanyola, Nyangenzi na Bukavu.

    Ati: 'Babwiwe guhita batangiza intambara kuri M23 i Kamanyola, Nyangenzi n'i Bukavu no mu bindi bice.'

    Nubwo byatangajwe ko hari ibikoresho n'amafaranga bitari byatangwa bose babifitiye uburenganzira, amakuru avuga ko byatangiye gutangwa vuba na bwangu.

    Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n'amafaranga nyuma yo guhura n'abakuru b'ingabo za RDC n'u Burundi Uvira

    Source : https://kasukumedia.com/wazalendo-bahawe-ibikoresho-bya-gisirikare-namafaranga-nyuma-yo-guhura-nabakuru-bingabo-za-rdc-nu-burundi/

  • Inka zirenga 40 z'Abanyamulenge zanyazwe n'ingabo za Leta muri Minembwe #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, ihuriro ry'ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ryagabye igitero mu gace ka Nyamiringa gaherereye mu nkengero za centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ritwara inka zibarirwa mu mirongo z'Abanyamulenge.

    Iki gitero cyagabwe ahari ibiraro by'inka mu gace ka Nyamiringa, kari mu Marango ya Minembwe, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

    Umwe mu batangabuhamya yagize ati: 'Mu kagoroba ni bwo inka zanyagiwe i Nyamiringa, Mumashya mu Marango ya Minembwe.'

    Yakomeje agira ati: 'Kuko byabaye ni mugoroba, ntituramenya umubare nyawo w'inka zanyazwe, ariko bivugwa ko zabarurwaga mu mirongo.'

    Mbere y'uko iki gitero kigabwa, mu duce twa Kabanju ho mu gace ka Lulenge humvikanye urusaku rw'imbunda. Uyu mutangabuhamya avuga ko humvikanagamo imbunda imwe yo mu bwoko bwa Twelve.

    Ati: 'Twabanje kumva imbunda imwe ivuga i Kabanju, ariko si imirwano. Ahubwo bishoboka ko uwo mwicanyi yayikoreshaga ayiyungurura, nk'uko bikunze gukorwa.'

    Izi nka zanyazwe nyuma y'amezi atatu gusa hashize zindi z'Abanyamulenge zanyazwe muri ako gace. Mu cyumweru gishize kandi, abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo banyaze izindi nka mu Bibogobogo, aho mu icumi banyaguye habashije kugaruka ebyiri gusa.

    Bivugwa ko kuva mu mwaka wa 2017, ubwo imitwe yitwaje intwaro yatangiraga kugaba ibitero ku Banyamulenge, bamaze kunyagwa inka zibarirwa mu bihumbi amagana, banasenywa n'imihana yabo.

    Icyakora, kuva mu 2020 ubwo umutwe wa Twirwaneho watangizwaga n'urubyiruko rw'Abanyamulenge mu rwego rwo kwirwanaho, ibitero byo kunyaga inka byagiye bigabanuka kuko uwo mutwe wagiye uhangana n'ababatezaga ibibazo. Ubu Twirwaneho imaze kwigarurira ibice byinshi byahoze bigenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro.

    Inka zirenga 40 z'Abanyamulenge zanyazwe n'ingabo za Leta muri Minembwe

    Source : https://kasukumedia.com/inka-zirenga-40-zabanyamulenge-zanyazwe-ningabo-za-leta-muri-minembwe/

  • Miliyari 30 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028 – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw] mu 2024, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Raporo ya RDB y'ibikorwa by'umwaka wa 2024 igaragaza ko byagizwemo uruhare n'izamuka rya 27% ku musaruro w'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n'izamuka rya 11% ku ngendo z'indege.

    Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by'ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by'inyungu rusange n'imishinga y'iterambere n'imibereho myiza.

    Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y'abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by'ubuhinzi, 41% ijyanye n'ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by'abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by'ubucuruzi by'abaturage baturiye barike.

    Ubwo abayobozi batandukanye ba RDB baganiraga n'Abadepite bagize Intego Ishinga Amategeko muri Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta, bagaragaje ko hari umushinga wo gushyigikira abaturiye Pariki y'Iburunga uzwi nka Volcanoes Community Resilience Project.

    Uwo mushinga wo gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga uteganyirijwe ingengo y'imari ya 30.778.107.419 Frw mu gihe cy'imyaka itatu biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa.

    RDB igaragaza ko mu mbanzirizamushinga y'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 uwo mushinga wagenewe ingengo y'imari ingana na 1.764.645.080 Frw.

    Abasura Parike z'Igihugu mu 2024 bariyongereye bagera ku bihumbi 138, zinjiza miliyoni 38,8 $ avuye kuri miliyoni 35,8 $ mu 2023.

    Kuva mu 2005, arenga miliyari 10 Frw amaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y'abaturiye Pariki z'Igihugu zirimo iy'Ibirunga, iya Nyungwe, n'iya Akagera.

    Ku bufatanye bwa RDB ifite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z'ibanze n'abaturiye pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry'imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y'amazi no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

    Miliyari 30,7 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-30-7-frw-zizakoreshwa-mu-gushyigikira-imishinga-y-abaturiye-pariki-y

  • Karongi: Babangamiwe no kutagira aho bagurira ibiryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turimo abaturage benshi umushinga wa PRISM wahaye amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n'ingurube. Ibi byatumye aborora biyongera cyane nubwo bakigorwa no kubona ibiryo by'amatungo.

    Niyigena Alice utuye mu Mudugudu wa Kibamba mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi, yavuze ko ibiryo by'amatungo babikura mu Karere ka Muhanga ariko kubera imihanda mibi ngo bibageraho bitinze kandi bihenze.

    Ati 'Ibiryo by'amatungo tubikura kure, bikaza bihenze ku buryo twe tworoye amatungo magufi bitugora cyane, ubu ikilo cy'ibiryo by'inkoko kiragura 800 Frw ariko dufite uruganda hafi bishobora korohamo. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona uruganda hafi.''

    Nyiranzira Marie Rose utuye mu Kagari ka Nyarunyinya worora ingurube, we yavuze ko bishyize hamwe bakajya batumiza ibiryo by'amatungo mu Mujyi wa Kigali, ariko na bwo ngo ni ibintu bibahenda cyane ku buryo basaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka uruganda rw'ibiryo by'amatungo hafi.

    Turikumwe Eric we yavuze ko kutabona ibiryo by'amatungo hafi binatuma batongera amatungo borora kandi aba ashobora kubafasha mu kwiteza imbere.

    Ati 'PRISM yaduhaye inkoko icumi kuri buri rugo, hari ubwo dushaka kongera ubu bworozi mu ngo zacu tukagorwa no kubona ibiryo by'amatungo hafi, ubu turabigura biduhenze ariko ubuyobozi bubitwegereje twakorora inkoko nyinshi.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo kizwi mu nzego zose, yijeje abaturage ko hari gushakwa uko muri aka Karere hakubakwa uruganda rw'amatungo.

    Ati 'Dufite umushinga ugiye kuzana uruganda rw'ibiryo by'amatungo mu Karere. Uwo mushinga uracyari mu nyigo ariko uzaba ubitanga mu Ntara y'Iburengerazuba yose, urwo ruganda ruzaba ruri mu Karere ka Karongi.''

    Visi Meya Ntakirutimana yavuze ko undi mushinga bakiri kuganiraho na RAB ari uko bakwigisha abaturage gukora ibiryo by'amatungo bakoresheje utumashini ku buryo umuturage yakwigurira utumashini duto akigishwa kwikorera ibiryo by'amatungo.

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi umushinga PRISM washyizweho na Leta y'u Rwanda uterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na RAB, umaze gutanga amatungo magufi ku baturage barenga 1500 bahawe amatungo arimo inkoko 7650, ingurube 383 n'ihene 901.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko cyakemurwa burundu

    Abaturage bavuga ko ibiryo by'amatungo babikura mu Karere ka Muhanga abandi bakabitumiza i Kigali

    Niyigena Alice yasabye ubuyobozi kubafasha bakabona ibiryo by'amatungo hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babangamiwe-no-kutagira-aho-bagurira-ibiryo-by-amatungo

  • U Rwanda rweretse abanya-Ethiopia amahirwe y'ishoramari arubonekamo – #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia ku bufatanye na Queen Nyabinghi East Africa hamwe na Bridge Investment Consultancy, yakiriye ku nshuro ya gatatu inama yiswe 'Africa Business Link Forum', igamije kwereka abashoramari amahirwe aboneka ku isoko ry'u Rwanda ngo bayabyaze umusaruro.

    Iyi nama yabaye ku wa 15 Gicurasi 2025, hagamijwe gukomeza gahunda yo guteza imbere umubano ishoramari n'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Ethiopia.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo bikomeye muri Ethiopia, ba rwiyemezamirimo n'abandi bayoboye inzego zitandukanye z'abikorera.

    Yari igamije kubaha amakuru n'uburyo bwo gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ingufu, inganda n'imiturire.

    Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bashoramari bo muri Ethiopia.

    Yagize ati 'Iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda no koroshya imikoranire hagati y'abashoramari bo mu bihugu byombi'.

    Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Ethiopia ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, ubuzima, ingufu, imikino n'umuco.

    Ambasaderi Karamba yanagarutse ku bukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 8.9% muri 2024, yereka abifuza gushora imari mu gihugu ko baba bayishoye ahunguka.

    Yongeyeho ati 'U Rwanda ntabwo ari ikirwa; rutanga amasoko atandukanye arenga imipaka yarwo. Hamwe no kugera ku masoko ya EAC na ECCAS, abashoramari bungukirwa n'abaturage bo mu karere barenga miliyoni 400'.

    Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko muri Nzeri cyangwa Ukwakira 2025, hazabaho urugendo rw'ubucuruzi ruzageza abashoramari ba Ethiopia mu Rwanda, aho bazareba amahirwe ahari ndetse banahure n'abashoramari bo mu Rwanda.

    Ambasaderi Karamba yavuze ko 'Dukwiye kubaka ubucuti bushingiye ku nyungu zifatika, aho amahirwe ahinduka ubukire buhuza ibihugu byacu byombi'.

    Iyi nama yashimangiye u Rwanda nk'ahantu ho gushora imari hizewe.

    Ambasaderi Maj Gen Charles Karamba, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bashoramari bose

    Iyi nama yiswe 'Africa Business Link Forum', yabaye ku nshuro ya gatatu ibera i Addis Ababa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rweretse-abanya-ethiopia-amahirwe-y-ishoramari-arubonekamo

  • Gasabo: Urubyiruko rwasabwe gutera umugongo ibisenya ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo kigura kikanagurisha imiti mu Rwanda, RMS, cyakoze ku wa 16 Gicurasi 2025 cyabereye ku cyicaro cyacyo giherereye mu murenge wa Kacyiru.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi ba RMS, MINUBUMWE, abayobozi batandukanye ku rwego rw'Akarere ka Gasabo ndetse n'abandi baje kwifatanya na bo.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire, yasobanuye ko inzibutso za Jenoside 11 ziri mu Karere ka Gasabo, ziruhukiyemo inzirakarengane nyinshi, asaba abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Inararibonye mu mateka y'u Rwanda wari uhagarariye MINUBUMWE, Karinamaryo Theogene, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera binyuze mu kwigisha ingengabitekerezo yayo ahantu henshi bikagaragazwa n'uko mu gihugu hose yakozwe mu buryo bumwe.

    Agira ati' Jenoside yateguwe kera, kuva mu 1957 haza ibitekerezo bitandukanya Abahutu n'Abatutsi, birakura bigera 1959…kugeza mu 1994. Biriya bintu ntibishobora gukorwa bitarateguwe kandi ikigaragaza ko byari byarateguwe ni uko byakozwe mu gihugu hose kandi ababikora bakoresha amagambo amwe n'uburyo bumwe bwo kwica abantu.'

    Yongeraho ko ubwo Abatutsi birukanwaga mu Rwanda atari uko rwari ruto nk'uko babivugaga, ahubwo bashakaga kubirukana ngo bahere mu mahanga.

    Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ahubwo Abanyarwanda bagomba kuba maso bagahangana na yo kuko umwanzi ntaho yagiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushikama bagahangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa bibi.

    Ati' Abanyarwanda dukwiye guhitamo urupfu tugomba gupfa nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunze kubidusaba, kuko twarazibonye zose… dukwiriye gushikama tukareba kuko bajya kutwica bahereye ku gusenya ubumwe. Urubyiruko inama babagira iteka, nibabahamagarira ikibi muzajye mwanga.'

    Muri icyo gikorwa, RMS, yavuze ko iki ari igice cya mbere kuko ku wa 06 Kamena 2025, bazakomeza kwibuka aho bazajya kwifatanya n'abarokotse kunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi ndetse hakorwe n'ibikorwa byo kugabira inka abarokotse.

    Habanje gufatwa umunota wo kwibuka

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro

    Karinamaryo Theogene yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa, RMS, Mutoni Diana yavuze ko bazakomeza ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Theogene Kabagambire yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-urubyiruko-rwasabwe-gutera-umugongo-ibisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda