Blog

  • Ambasaderi Vrooman yageneye inkunga imiryango y'abafite ubumuga bw'uruhu – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa Ambasaderi Vrooman yabikoze ku wa 13 Kamena 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana imibereho y'abafite ubumuga bw'uruhu.

    Kuri uyu munsi Peter Vrooman yifatanije n'abafite ubumuga bw'uruhu mu bikorwa bitandukanye, bigamije ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo, ndetse n'uruhare umuryango ubavuganira witwa OIPPA ufite mu kumenyekanisha ibibazo byabo.

    Kuri uyu munsi kandi Ambasaderi Vrooman yahaye inkunga y'ibiribwa imiryango 150 y'abafite ubumuga bw'uruhu, irimo 65 yo mu Mujyi wa Kigali, 45 y'i Musanze na 40 y'i Rutsiro.

    Iki gikorwa kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'abafite ubumuga bw'uruhu bafashwa kutigunga muri ibi bihe bya COVID-19, aho abantu benshi batemerwe guhura ngo basabane.

    Ambasaderi Vrooman yavuze ko abafite ubumuga bagihura n'ibibazo byo guhezwa.

    Ati “Kuba ufite ubumuga bw'uruhu bishobora kuba intandaro yo guhezwa mu bihugu byinshi, harimo n'icyanjye. Hano mu Rwanda, hari abantu benshi b'intwari bahagurukiye kurwanya ihezwa ndetse n'ivagura.”

    Mu 2014, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yemeje ko tariki ya 13 Kamena ari umunsi ngarukamwaka mu wo kuzirikana imibereho y'abafite ubumuga bw'uruhu.
    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti “Imbaraga dufite zirenze ibibazo twahura na byo byose.”

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yifatanyije n’imiryango y’abafite ubumuga bw’uruhu

    Iyi miryango yagenewe ibyo kurya mu rwego rwo kuyigoboka muri ibi bihe bya COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-vrooman-yageneye-ibiribwa-imiryango-150-y-abafite-ubumuga-bw-uruhu

  • Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy'Isi. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kamena 2021 nibwo habaye tombola y'uko amakipe agomba guhura mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi mu mukino w'intoki wa volleyball ku bakobwa batarengeje imyaka 20.

    Iyi tombola ikaba yagaragaje ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakobwa bari mu itsinda rya mbere hamwe n'ikipe y'igihugu ya Brazil, u Buholandi ndetse n'ikipe y'iguhugu ya Repubulika ya Dominican.

    Ku rundi ruhade ikipe y'u Bubiligi, Serbia, Argentine n'ibirwa bya Cuba bari mu itsinda ya kabiri.

    Itsinda rya Gatatu ryo rigizwe na Turukiya, Pologne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Thailand ni mu gihe irya Kane ririmo u Butaliyani, u Burusiya, Misiri ndetse na Bélarus.

    U Rwanda ruzahaguruka i Kigali ku itariki ya 30 Kamena 2021 berekeza mu Buholandi ahazabera iryo rushanwa, iyi kipe kandi ikaba izabanza no gukina imikino ya gicuti mbere y'uko irushanwa rizatangira nyirizina.

    Muri iki gikombe cy'isi u Rwanda rukaba ruzaserukana n'abari bo mu gihugu cya Misiri nk'ibuhugu bihagarariye umugabane wa Afurika.

    Biteganyijwe ko iyi mikino y'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20 mu bamobwa izatangira tariki ya 09 kugeza kuya 18 Nyakanga 2021.

    The post Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy'Isi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabakobwa-batarengeje-imyaka-20-muri-volleyball-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-brazil-mu-gikombe-cyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabakobwa-batarengeje-imyaka-20-muri-volleyball-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-brazil-mu-gikombe-cyisi

  • Nick Barigye yagaragaje uko u Rwanda rwafunguriye amarembo abashaka kurushoramo imari – #rwanda #RwOT

    Ibi yabishingiye ku kuba nta mategeko yihariye ashyirwa ku banyamahanga igihe baje gushora imari mu Rwanda, by'umwihariko abo mu bihugu byo mu miryango ya Afurika Yunze Ubumwe, Francophonie ndetse na Commonwealth bahabwa Visa bakigera mu Rwanda.

    Mu kiganiro na Kapital Afrik, Barigye, yagarutse ku mahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda n'uburyo amarembo afunguye hatitawe ku gihugu umuntu yaba aturutsemo icyo ari cyo cyose.

    Ni ingamba igihugu cyafashe mu rwego rwo gukurura abashoramari mpuzamahanga.
    Ati “Turashaka kwereka abashoramari mpuzamahanga amahirwe ari mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Turashaka guhuza ba rwiyemezamirimo b'Abanyafurika n'abashoramari bo hirya no hino ku isi.”

    Yongeyeho ati 'Ikirenze kuri ibyo, turi gushyiraho gahunda zireshya abashoramari ku butaka bw'u Rwanda zirimo gushyiraho uburyo bwo kwimurira ibikorwa byabo mu bihugu baturutsemo nta mananiza abayeho kuba bafungura ibikorwa by'ubucuruzi birenze kimwe atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.”

    Barigye yavuze ko Afurika ikeneye kongera umubare w'ahantu hakorerwa ubucuruzi bwagutse kuko ifite imijyi itarenze itanu ifite ubwo bushobozi, nyamara ituwe na miliyari 1,2 mu gihe u Burayi butuwe na miliyoni zirenga 700 bufite iyo mijyi irenga 20.

    Yavuze ko Rwanda Finance iri muri iyo gahunda izatuma u Rwanda ruba izingiro ry'ibikorwa by'ishoramari ku mugabane wa Afurika binyuze mu Kigo 'Kigali International Finance Center (KIFC)' kandi ko hari icyizere cy'uko ibi bizagerwaho bitewe n'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) rizongera ubucuruzi kuri uyu mugabane.

    Ati 'Afurika ikeneye ibigo by'imari bifasha ishoramari ndetse n'ubucuruzi. Icyo KIFC igamije ni ukureba uko yakorana n'ibigo by'imari bisanzwe biriho muri Afurika kugira ngo tubashe gutanga ibyo ishoromari rikeneye.'

    Urwego rw'Igihugu rw'iterambere, RDB, rwatangaje ko kubera icyorezo cya Covid-19, ishoramari mu Rwanda ryagabanutseho 47.1% mu 2020 ugereranyije na 2019.

    Guverinoma y 'u Rwanda ifite intego yo guhanga imirimo mishya 214.000 buri mwaka mu rwego rwo kubonera urubyiruko imirimo yo gukora rukazamura ubukungu bwarwo n'ubwigihugu muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Nick Barigye, yavuze ko u Rwanda rufunguye amarembo kuri buri wese wifuza kurushoramo imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufunguye-amarembo-kuri-buri-wese-ushaka-kurushoramo-imari-nick

  • Hari impamvu zatuma usengera igihugu cyawe #rwanda #RwOT

    Mu mpamvu nyinshi zatuma umukristo akwiye gusengera igihugu cye, gakondo ye, ingobyi imuhetse harimo 5 z’ingenzi tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho.

    Igihugu n’abayobozi bacyo nibo Imana idusaba guheraho dusenga: Ibi tugomba kubikora mbere y’uko dusengera ibyifuzo byacu

    “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.” 1Timoteyo 2:1-2

    Igihugu cyawe niyo gakondo yawe mu Isi: Iyo isenyutse uhinduka umunyamahanga n’ubwo waba uri umuyobozi ahandi, n’ubwo waba uri umuherwe. Urugero: Yozefu yabaye Ministri w’Intebe muri Egiputa ariko ntibyamugize umunyamisiri. Ahandi uratembera ariko iwanyu urisanzura, urishyira-ukizana.

    Mu gihugu cyawe ni hamwe mu hantu ha mbere umugisha Imana iguha wuzurira: Umugisha wose utabimburiwe no kugira iwanyu uba ubuzemo ikintu kinini.

    Niho ibyishimo by’umuntu byuzurira: “Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati 'Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.' Zaburi 137:1-4

    Gusengera igihugu bisibiza ibyago byari kukibaho, Cyangwa ibyo byago bigakurwaho burundu : ‘Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.” 2Ingoma 7:14

    Ndagukangurira gusengera igihugu cyawe ubigize intego, kandi ushyizeho umwete. Past Fidèle MASENGO uyobora Foursquare Church, niwe waduteguriye iyi nyigiso.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hari-impamvu-zatuma-usengera-igihugu-cyawe.html

  • Butera Knowless yatangiye kugurisha album ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi, Butera Knowless yamaze gushyira Album ye ya gatanu ku isoko yise ‘Inzora’ yitiriye umwana we aheruka kubyara, iriho indirimbo 11.

    Mu ndirimbo 11 ziri kuri iyi album harimo indirimbo 2 yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, 'Bado’ yakoranye na Ykee Benda na Up yakoranye na Navio.

    Uyu muhanzikazi mu Rwanda yifashishije abahanzi nka Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

    Iyi album ya Knowless ikaba iboneka ku mbuga zisanzwe zimenyereweho gucuruza umuziki nka Amazon, dezeer, Apple.com n’izindi, ikaba igura amadorali 5.99 bivuze amafaranga y’u Rwanda 6045. Mu gihe waba ushaka kugura imwe imwe wisyura amadorali 1.29.

    Mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, zose zari zitarasohoka uretse 'Nyigisha’ na 'Papa’.

    Butera Knowless yamaze gushyira Album ya 5 ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-yatangiye-kugurisha-album-ye

  • APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana, Gasogi United igana habi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi n’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, hakinwaga imikino y’umunsi wa 4 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe n’arwana no kutamanuka, APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ni mu gihe Gasogi United bikomeje kutagenda neza.

    Ku munsi w’ejo hakinwe imikino yose y’amakipe ahatanira igikombe, n’ibiri mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka.

    Mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira ikigikombe, AS Kigali yakiriye Espoir FC i Muhanga iyihatsindira ibitego 4-0 harimo 2 bya Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tchabalala na Biramahire Abeddy.

    APR FC kuri Stade Huye yari yakiriye ikipe ya Police FC, ni umukino benshi bakekaga ko utari buze korohera amakipe yombi, APR FC yaje kuwutsinda biyoroheye ibitego 3-0, kimwe cya Omborenga Fitina na 2 bya Mugunga Yves.

    Rayon Sports nayo yaje gutsikira i Rubavu aho yari yasuye Marines FC, amakipe yose yanganyije 1-1, Rayon Sports yatsindiwe na Nishimwe Blaise, Marines itsindirwa na Ngabo Mucyo Fred.

    Muri iki cyiciro AS Kigali ni iya mbere n’amanota 10 izigamye ibitego 8, APR FC nayo ifite 10 izigamye ibitego 7, Rayon Sports ifite 5, Police FC 4, Marines 4, Bugesera 4, Espoir FC 4 na Rutsiro 2.

    AS Kigali yihereranye Espoir FC

    APR FC nayo nta kosa yakoze imbere ya Police FC

    Mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, ejo Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 1-0 cya Saba Robert ni mu gihe Musanze yakiriye Mukura VS inayitsinda 1-0 cya Mwiseneza Danny.

    Uyu munsi nibwo imikino yo muri iki cyiciro yakomeje, Sunrise FC yari itarabona amanota 3 yuzuye, yakiriye AS Muhanga kuri Golgotha Stadium inayihanyagirira 4-1. Ibitego bya Sunrise byatsinze na Yafesi Mubiru watsinze 2, Hood Kawesa atsinda 1 na Mudeyi Suleiman watsinze 1. Igitego cya AS Muhanga cyatsinzwe na Idrissa.

    Gasogi United nyuma yo kunganya na Sunrise FC, uyu munsi yari yakiriye Etincelles FC. Iyi kipe yaje gutungurwa itsindwa na Etincelles 2-0 bya Muganza Isaac na Itangishaka Ibrahim.

    Iki cyiciro kiyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 9 n’ibitego 5 izigamye, Musanze nayo ifite 9 izigamye 2, Gorilla FC ifite amanota 7, Etincelles ifite amanota, Sunrise FC ifite amanota 5, Gasogi United ifite 5, Mukura VS ifite amanota 4 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

    Gasogi United yongeye gutakaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zikomeje-gukubana-gasogi-united-igana-habi

  • Umuhungu bakundanaga yasakaje amashusho ye yambaye ubusa none ari kuririra mu myotsi #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wiga muri Makerere University muri Uganda, yabwiye Ikinyamakuru Campus Bee cyo muri Uganda ko uwari umukunzi we yamwizeye akamuha buri kimwe cyose yamusabaga ndetse n’ariya mashusho yamugaragazaga ubwambure.

    Icyakora ngo uwo musore yaramutengushye none amashusho ye yambaye ubusa yayasakaje ku mbuga nkoranyambaga none ikimwaro gikomeje kumubera umutwaro.

    Uyu munya-Ugandakazi avuga ko ubu afite ipfunwe n’ikimwaro bidasanzwe nyuma y’uko amashusho amugaragaza yambaye uko yavutse yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

    Avuga ko ubwo ababyeyi be bamubazaga iby’ariya mashusho, byamugizeho ingaruka ku buryo yanaraye mu gasozi.

    Agaruka kuri ubu buhemu yakorewe n’uwahoze ari umukunzi we, yagize ati 'Nta kindi yabikoreye ni uko nahisemo ko dushyira iherezo ku rukundo rwacu, yahise afata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.'

    Yanagiriye inama abakobwa gushishoza ku buryo batapfa koherereza uwo babonye wese amashusho abagaragaraza bambaye ubusa kabone nubwo yaba ari umusare bakundana kuko igihe urukundo rwabo rurangiye bishobora ubagiraho ingarua.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Umuhungu-bakundanaga-yasakaje-amashusho-ye-yambaye-ubusa-none-ari-kuririra-mu-myotsi

  • Ibiteye amatsiko ku mibereho ya Dr. Diane Karusisi umaze imyaka itanu ku buyobozi bwa Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Karusisi nk'umwe mu bahanga igihugu gifite mu rwego rw'imari, yavuze ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rushaka gutera ikirenge mu cye, ndetse rukanarenga ku byo agezeho, agaruka ku buzima bwe bwite hanze y'akazi, ku bitabo akunda gusoma n'ibindi.

    Dr. Diane Karusisi amaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Kuva yatangira kuyobora iyi banki mu 2016, yateje imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya, kongera inyungu ndetse no kongera imikoranire y'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ku buyobozi bwe yongereye ibikorwa bya BK Group kuko iki kigo gifite ubucuruzi bw'ubwishingizi, ubw'ishoramari ndetse n'ubw'ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bigamije gufasha BK Group kongera inyungu yayo ndetse ni byo byatumye iki kigo kigira umutungo urenga miliyari imwe y'amadolari.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko, ni umuhanga mu mibare n'ubukungu. Afite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, imwe mu zimaze igihe kinini ku Mugabane w'i Burayi kuko yatangiye mu 1580.

    Muri iyi kaminuza kandi ni ho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu ibarurishamibare mu by'ubukungu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Diane Karusisi, yavuze ku byo akunze gukora mu mwanya muto abona wo kuruhuka, urwego yifuza kuzasigaho BK ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Dr Karusisi iyo muganira, yitsa cyane ku mahirwe urubyiruko rufite uyu munsi, ashingiye ahanini ku kuba rufite igihugu rwisangamo, gikora ibishoboka byose ngo ejo harwo hazabe heza.

    Ati 'Iyo ubona ko igihugu cyagushyizemo ubushobozi, nawe uba ugomba kucyitura. Ugomba gutanga umusanzu wawe mu kucyubaka.'

    Kimwe mu bintu by'ingenzi kuri Dr Karusisi, ni ikinyabupfura. Kuri we, ku muntu ushaka gutera imbere, ni wo musingi wa byose kuko iyo kidahari, ahazaza he harangirika.

    Ati ' Iyo umuntu agiye mu bintu byinshi, mu kavuyo, agateshuka ku nshingano mu bintu bidafite akamaro, ni ukwipfusha ubusa. Abahungu, abakobwa bigiriye icyizere, [bashingiye] ku cyizere igihugu cyabashyizemo, bakagira n'ikinyabupfura cyo gukurikira icyo bashaka, nibaza ko bagera kuri byinshi.'

    Dr Diane Karusisi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro icyizere igihugu cyarugiriye kandi rukarangwa n’ikinyabupfura

    Uko abona ikibazo cy'inda ziterwa abangavu

    Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayishikije Sosiyete Nyarwanda muri iki gihe. Urebye nko mu mibare, abana batewe inda mu 2019, barenga ibihumbi 23.

    Ubisesenguye neza wasanga baruta abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, Nyarugenge, Rwezamenyo n'indi myinshi yo mu Mujyi wa Kigali kuko yose nta n'umwe utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 23, 6.

    Dr. Karusisi yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda ari ikintu kibabaje cyane, gikeneye ko umuryango nyarwanda muri rusange ukiganiraho, ntibiharirwe abangavu kandi hagashyirwaho ibihano bikarishye.

    Ati 'Ingaruka nyinshi zijya ku bakobwa ariko ntabwo baba biteye inda bonyine […] abo bantu babatera inda na bo bagombye kugerwaho n'ingaruka kandi bikamenyekana. Umuntu uhemuka agomba kugirwaho ingaruka na we. Ni ikintu kibabaje cyane.'

    Nk'umubyeyi ufite abana b'abakobwa, yavuze ko ari ikintu kibabaje gikwiriye guhagurukirwa kikamaganwa mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

    Igitabo cyahinduye ubuzima bwa Dr. Karusisi

    Igitabo cyitwa 'How will you measure your life?' cyanditswe na Prof. Clayton Magleby Christensen, ni kimwe cyafashije Dr Karusisi.

    Uwacyanditse ni umwarimu muri Kaminuza ya Havard, akaba umuhanga watangije ihame rizwi nka 'Disruptive Innovation' rikoreshwa mu bucuruzi, rifatwa nka rimwe mu mahame y'ingenzi azagira uruhare mu bucuruzi mu kinyejana cya 21.

    Ni igitabo Christensen yanditse amaze kubona uburyo bamwe mu rungano rwe bageze ku ntego zabo mu buzima, ariko ibyo bafite ntibibahe ibyishimo n'umunezero, bigatuma bamwe biyahura abandi bakananirwa urushako n'ibindi nk'ibyo.

    Nyuma yo gutangira kwigisha muri kaminuza, uyu mugabo yatangiye kugaruka cyane ku buryo umuntu yagira ibyishimo mu buzima kandi bikajyana n'akazi afite, kakamugeza ku ntego ze ariko n'ubuzima busanzwe bukamushimisha. Uyu mwanditsi yaje kwitaba Imana mu 2020.

    Dr. Karusisi yavuze ko nubwo gusoma ibitabo bimwigisha ariko ikimutera imbaraga cyane ari ukureba uburyo Abanyarwanda babanye n'uburyo babasha kubona ibisubizo ku bibazo bahura na byo buri munsi.

    Ati 'Ikintu kinyigisha cyane ni ubuzima bwa buri munsi mu Rwanda…kureba ukuntu Abanyarwanda bahatana, bakiha agaciro kugira ngo bakomeze batere imbere, ni ibintu bimpa icyizere cy'uko abana bacu bazabaho mu Rwanda ruteye imbere kurusha aho rugeze ubu.'

    Ibyo akora iyo atari mu kazi

    Dr Karusisi yavuze ko mu mwanya muto abona atari mu kazi, awuharira umuryango. Ati 'Iyo naruhutse ngirana umwanya n'abana. Ntabwo ngira umwanya mwinshi ariko iyo nawubonye, mba ndi kumwe n'umuryango ndetse n'abana, ni byo numva bimpa imbaraga ku munsi ukurikira iyo ngiye ku kazi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko afite intego yo gukomeza kubaka ubushobozi mu bintu bya ngombwa, kuzamura ikigo ahagarariye mu buryo bw'imiyoborere, imicungire ndetse n'imitangire ya serivisi.

    Dr Diane Karusisi amaze imyaka itanu ayobora Banki ya Kigali iri ku isonga ku isoko ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiteye-amatsiko-ku-mibereho-ya-dr-diane-karusisi-umaze-imyaka-itanu-ku

  • Covid-19: Abantu 24 bafatanywe n'umusore wabatumiye mu birori ngo abereke umukunzi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bose bafashwe, bari bitabiriye ubutumire bw'umusore washakaga kubereka umukobwa bendaga kurushingana.Bageze mu resitora barizihirwa bararya, baranywa, barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bwo bafatwaga na Polisi ihawe amakuru n'abaturage ko hari abantu bashobora kuba bari mu birori bitemewe.

    Umuhuzabikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage kutirara na gato kuko Covid-19 igihari kandi uko kwirara biyiha icyuho cyo gukomeza gukwirakwira muri benshi.

    Yagize ati”Polisi irasaba abaturage gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza kuko igihari kandi uko birara ni ko bayiha icyuho no kwanduzanya hagati yabo. Polisi iributsa ko ubusabane n'ibirori bibera mu ngo bibujijwe.'

    Abafashwe bose uko ari 24 bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe banacibwe amande yagenwe n'Inama Njyanama ariko bazarekurwa ari uko bamaze gupimwa Covid-19.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine asaba abaturage gukomeza kwirinda kuko Covid-19 ihari kandi yandura igahitana n'ubuzima bwa bamwe kandi ko bazakomeza kugenzura no guhana abarenga nkana kuri ayo mabwiriza.

    Yagize ati”Nibyo muri iyi minsi turagenda tubona imibare y'abandura yiyongera ariko ubona ko bituruka ku bantu bari kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.Tumaze igihe kirenga umwaka duhanganye n'iki cyorezo kandi kiracyahari, tuzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo n'abayarengaho bahanwe nk'uko byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere”

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu tumaze iminsi tugaragaza izamuka rikabije ry'imibare y'abandura Covid-19 kuko kuva uku kwezi kwa gatandatu kwatangira hamaze kwandura abantu 80 mu gihe 78 banduye muri iki cyumweru gishize gusa bigaragara ku muri icyo cyumweru handuaraga abarenga 11 ku munsi.

    Bamwe mu bafashwe bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abantu-24-bafatanywe-n-umusore-wabatumiye-mu-birori-ngo-abereke