Blog

  • VIDEO : Bisobanuye iki kuba Prof Shyaka yoherejwe gukorera mu gihugu yashatsemo umugore ? #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ninaryo ryerekanye ko Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora iyo Minisiteri yakuwe ku mirimo.

    Prof Shyaka Anastase abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko agifite ubushake bwo gukomeza gukorera igihugu anashimira Perezida Kagame yamugiriye icyizere.

    Aha yagize ati “Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya Perezida Paul Kagame, wahesheje u Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera ubudasa bwe ! Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, icyizere n’ubuntu mwangiriye ; n’amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama… Niteguye gutanga umusanzu ntizigama, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu.”

    Nyuma y’amezi atatu gusa, Prof Shyaka Anasatse yahise yongera kugirirwa icyizere nk’uko byasohotse mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, ivuga ko yagizwe ambasaderi mu gihugu cya Polonye.

    Mu mboni za Robert Mugabe, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko kuba Prof Shyaka Anastase yoherejwe muri iki gihugu bifite igisobanuro gikomeye kuko uretse kuba umugore we Beata Maria Shyaka ari ho avuka, yarahize kandi asobanukiwe cyane umuco w’iki gihugu.

    Beata Maria Shyaka washakanye na Prof Shyaka Anastase, asanzwe ari umwarimu mu ishuri rya Green Hills Academy aho yigisha ibijyanye na muzika. Azi ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse akunda cyane imbyino gakondo z’Abanyarwanda.

    Prof Shyaka Anastase n’umugore we n’umuhungu wabo bari kumwe na Perezida Kagame

    Robert Mugabe yabwiye Ukwezi TV ko azi neza Prof Shyaka nk’umugabo w’umuhanga cyane, kuburyo kuba amenyereye Pologne nk’igihugu yashatsemo, akaba azi neza ururimi rwaho kandi akaba yarahabaye bizamufasha neza guhagararira u Rwanda no kwimakaza inyungu zarwo ahantu asobanukiwe neza.

    Beata Maria Shyaka n’umuhungu we na Prof Shyaka Anastase

    Robert Mugabe kandi yasobanuye muri rusange impamvu ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukunda guha abahoze ari abaminisitiri inshingano zo kuruhagararira mu mahanga, anakomoza ku mpamvu bamwe muri bo baba barakoze amakosa azwi ariko bakongera guhabwa imyanya.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Bisobanuye-iki-kuba-Prof-Shyaka-yoherejwe-gukorera-mu-gihugu-yashatsemo-umugore

  • Nkore iki? Natwawe n’ubwiza bwa murumuna w’umugore wanjye mutera inda byanyobeye #rwanda #RwOT

    Umuseke ubafitiye ubutumwa bw’umugabo ugisha inama bitewe n’ubuzima abayemo bwazitiye amahitamo ye ndetse akabura uwo yakwizera wamugira inama nk’iyo akeneye ko umugira. Uyu mugabo yakuruwe n’ ubwiza bwa murumuna w’umugore we ndetse amutera inda, none yabuze uko abyitwaramo.   Ubutumwa bwe, buteye butya: Muraho, nkunda gusoma uru rubuga rwanyu kandi ngakunda inama mugerageza guha abantu. […]

    The post Nkore iki? Natwawe n’ubwiza bwa murumuna w’umugore wanjye mutera inda byanyobeye first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zrsOHN

  • Covid-19 yakereje igarurwa ry’iryinyo rya Patrice Lumumba muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Gusubiza muri Congo igice gisigaye ku mubiri w’intwari y’ubwigenge bwa Congo Patrice Lumumba byakererejwe na Covid-19. Imihango yo kumwibuka biteganyijwe ko izatangira tariki 21 z’uku kwezi, hamwe no kugarura agace kasigaye bikekwa ko ari ak’umubiri we – iryinyo – kavuye mu Bubiligi.

    Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nibwo urukiko rwo mu Bubiligi rwategetse ko iryinyo rya Lumumba risubizwa muri Congo nyuma y’igihe kinini ribitswe muri icyo gihugu.

    Perezida Félix Tshisekedi yagize ati: “Twashyize imbere ubuzima bw’abaturage bacu.”
    Asobanura ko igihugu cyari gihugiye mu guhangana n’ubwandu n’imfu za Covid-19 byiyongeraga, kurusha gukurikirana iryo ryinyo.

    Mu 2000, Gérard Soete wari mu kigero cy’imyaka hejuru ya 80 yavuze ko umurambo wa Lumumba wacagaguwe ugashyirwa muri acide hagasigara amenyo macyeya.

    Patrice Lumumba yari muntu ki?

    Yagejeje Congo ku bwigenge abwatse Ububiligi mu kwezi kwa gatandatu 1960 aba minisitiri w’intebe wa mbere w’icyo gihugu. Ariko, yahise ahirikwa arafatwa arafungwa mbere yo kwicwa arasiwe ku giti mu kwezi kwa mbere 1961.

    Mu 2002, Ububiligi bwemeye uruhare mu kumwica, na CIA bivugwa ko yabigizemo uruhare mu gihe hari intambara y’ubutita hagati ya Amerika na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.

    Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byatinyaga ko Lumumba yakwifatanya n’Abasoviyeti, akabaha uburenganzira kuri uranium y’iki gihugu.

    Gérard Soete wari umupolisi w’umubiligi muri Congo yemeje ko nyuma y’uko umurambo wa Lumumba ushyizwe muri acide, yabitse iryinyo rye.

    Umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, urukiko rwemeje ko iryo ryinyo risubizwa muri DR Congo nubwo nta bipimo bya ADN/DNA byakozwe ngo byemeze niba ari irya Lumumba. Abategetsi bavuze ko ibipimo nk’ibyo byaryangiza.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko hazubakwa inzu y’urwibutso rw’iyi ntwari y’ubwigenge, ndetse hari ibirori byo kumwibuka biteganyijwe henshi muri Congo.
    Gusa ibi byose byigijweyo bizaba mu kwezi kwa mbere 2022 – ku isabukuru ya 61 y’urupfu rwa Lumumba.

    Covid yifashe ite muri DR Congo?

    Bahanganye n’inkubiri ya gatatu, ndetse Tshisekedi yavuze ko ashobora gutangaza “ingamba zikaze” zo guhangana nayo mu minsi igiye kuza. Mu mibare ya vuba, abantu 254 bashya banduye Covid batangajwe kuwa gatanu, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, na batatu bapfuye.

    Kuva yatangira, hamaze kwandura abagera ku 35,000 na 834 batangajwe ko yishe muri DR Congo, igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 80. Gusa, inzobere zivuga ko bishoboka ko hari benshi banduye ariko batabaruwe kubera ubushobozi buri hasi bw’urwego rw’ubuzima.

    DR Congo ubu yatangiye gukingira ikoresheje urukingo rwa AstraZeneca kandi Perezida Tshisekedi arifuza kwihutisha iyo gahunda hakoreshejwe n’andi moko y’inkingo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3pNiAgo

  • Hatagize igikorwa igihugu cyakwisanga mu nkubiri ya 3 ya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya igihugu gishobora kwisanga mu nkubiri ya 3 y’icyorezo cya COVID19 ku buryo kugihashya byasaba ingamba zikomeye nka Guma mu rugo.

    Mu masaha 24 gusa ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, mu Rwanda habonetse abanduye icyorezo cya COVID19 bashya 284, ibintu byaherukaga mu mezi 5 ashize.

    Muri abo harimo 75 babonetse mu karere ka Rubavu, ibintu abatuyeyo bavuga ko bishingiye ku biza byatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri DRC.

    Ku Cyumweru tariki ya 13 Kemena 2021, habonetse abanduye bagera kuri 227 barimo 111 bo mu Mujyi wa Kigali kandi akaba ari na wo ukomeje kuza ku isonga mu kugira imibare y’abanduye iri hejuru.

    Kugeza ubu mu Rwanda abanduye COVID-19 bamaze kugera ku 28,373 abashoboye gukira bagera ku 26,341 na ho abo cyahitanye bagera kuri 370. Ibipimo bimaze gufatwa bigera kuri 1,505,711 mu gihe abamaze gukingirwa bo bagera ku 389,519.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku wa 13 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yashimangiye ku mvano y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

    Ati “Hari kiriya kirunga cyo hakurya hariya cyarutse. Habaye urujya n’uruza rw’abantu benshi kandi nubwo hari abo twasuzumye ntabwo ari buri wese ku bambutse, urwo rujya n’uruza rwambukiranya imipaka… kandi koko iyo urebye mu bantu turimo gusuzuma ku Gisenyi bafite ubwandu abenshi usanga bari muri iyo mirimo.

    “Icya kabiri, hari ibiri kubera mu Majyaruguru mu gihugu cy’abaturanyi, Uganda. Byaratangajwe ku mugaragaro ko hari ubwiyongere bukabije bw’icyorezo ku buryo bagiye no muri guma mu rugo. Hari abanyarwanda bakoreragayo bari gutaha bamwe bagaca inzira zisanzwe cyangwa panya ariko iyo usuzumye muri Burera ugasuzuma muri Musanze, Gicumbi na Kagitumba urabonamo abantu bafite ubwandu.

    Iya gatatu ni mu mashuri. Hari amashuri amwe n’amwe n’aha mu Mujyi wa Kigali hari amashuri yafunze mu cyumweru gishize bamara iminsi itanu batiga hari n’azafunga ejo. Iyo umwana umwe yanduye ashobora kwanduza ishuri ryose 30, abana 30 nabo iyo batashye banduza ababyeyi hafi 30 ubwo ababyeyi nabo bakanduza abandi… Aho naho mu mashuri hari ahagaragaye ubwandu.”

    Ibi ni bimwe mu byatumye ku wa Gatandatu inama y’abaminisitiri ifata ibyemezo birimo guhagarika ubusabane n’ibirori bibera mu ngo kandi ahabera ibikorwa birimo gusaba, gukwa, kwiyakira n’ibindi bihuriza hamwe abantu bikaba bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’aho byabereye, kandi buri wese ubyitabira akaba agomba kugaragaza igisubizo cya muganga kitarengeje iminsi 3 cyemeza ko nta COVID19 afite.

    Igihe cyo kuba buri wese ari mu rugo nacyo ni saa tatu z’ijoro aho kuba saa yine, ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukora bigafunga saa mbili aho kuba saa tatu.

    Kugeza ubu ababarirwa hafi mu bihumbi 400 ni bo bamaze kubona urukingo rwa COVID19, icyakora Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije akemeza ko n’abandi bazakingirwa mu minsi iri imbere ngo ari nayo mpamvu ntawe ukwiye kurambirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Hari n’izindi nkingo ziri mu nzira ziza 3,500,000 zigomba kuzagera mu gihugu mu byiciro bitandukanye; Icyiciro cya mbere kikaba ari 600,000 bizaza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 n’ibindi byiciro bigakurikiraho ku buryo zose zizaba zatanzwe mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka… 3,500,000 z’urukingo rwa pfizer hari na miliyoni imwe y’urukingo rwa Johnson & Johnsonnarwo tugiye kugura narwo rukazaboneka mbere y’uko umwaka urangira ndetse n’izindi umwaka utaha zizaba zikurikira… Nibihangane amezi 6 ubundi dusubire mu buzima busanzwe.”

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Beata Uwamaliza Habyarimana avuga ko nubwo ingamba zafashwe zitaye ku guhuza kwirinda icyorezo no kuzahura ubukungu, hashobora gufatwa izikomeye kurushaho mu gihe abanyarwanda by’umwihariko abacuruzi bakomeza kudohoka. 

    Yagize ati “Ingamba zafashwe ntabwo ari izoroshye, rwose abanyarwanda ntibazoroshye ngo bavuge bati twari twiteze ibindi none sibyo twabonye. Ingamba zihari ziragerageza guhuza kwirinda icyorezo no gukomeza kuzahura ubukungu. Ku bakora ubucuruzi habayemo kuregeza gukomeye ndetse nyamara icyorezo kidutwara abantu.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi nawe araburira abakirenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19 by’umwihariko abakora ibitemewe.

    Ati “Inzego z’ibanze inzego z’umutekano dufatanyije ni uguharanira ko ubu tugiye gushyiramo imbaraga zikaze mu gukurikirana kuri buri sibo, kuri buri mudugudu, kuri buri kagali iby’utwo tubari dukora twihishe mu ngo. Bagiye bafatwa ariko ntabwo bose barafatwa turakora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe dufatanyije na polisi, dufatanyije n’inzego z’ibanze, dufatanyije na youth volunteers bashobora kuturangira aho hose biba byabereye.”

    Kugira ngo ubuzima busubire uko bwari busanzwe mbere y’iki cyorezo bisaba ko 60% babona urukingo kuko ari bwo inzego z’ubuzima ziba zizeye ko iki cyorezo kitagishobora gukwirakwira byoroshye ngo gihitane benshi.

    Ubwanditsi

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3iFq3g6

  • Huye : Ishuri abana bigaga bicaye hasi ubu byarakemutse ndetse na mudasobwa barayikirigita #rwanda #RwOT

    Muri Kanama 2019 ikinyamakuru UKWEZI cyasuye iri shuri gisanga hari abanyeshuri biga bicaye hasi kubera ikibazo cy’ibyumba bitari bihagije.

    Uretse abigaga bicaye hasi abandi bigaga bicaye ari bane cyangwa 5 ku ntebe. Iri shuri kandi icyo gihe, abahigaga bari bamaze igihe kirenga umwaka batiga isomo ry’ikoranabuhanga kuko amashanyarazi y’izuba bakoreshaga yari amaze umwaka apfuye.

    Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwadutangarije ko bugiye gukurikirana ibi bibazo bigashakirwa umuti mu gihe cya vuba.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yongeraga gusura iri shuri yasanze ibi bibazo uko ari bitatubyarakemutse.

    Uwiduhaye Belyse, wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, avuga ko ubu kwiga bitakimugora nka mbere.

    Ati “Mbere twicaraga ducucitse kuko nta ntebe nyinshi twari dufite. Kenshi na kenshi byatubuzaga kwandika kuko twabaga twicaye ku ntebe turi batatu. Uyu munsi turicara dutandukanye kubera ko intebe ziyongereye turandika bitatugoye”.

    Mu rwego ku gukemura ikibazo cy’ubucukike mu ishuri kuri G.S. Gafumba, Leta yahubatse ibyumba by’amashuri bishya 12, banahabwa intebe zihagije ku buryo abana basigaye bicara ku ntebe ari babiri aho bikabije bakaba batatu.

    Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco UNESCO asaba ko mu cyumba cy’ishuri abanyeshuri batagomba kurenga 45. Kuri iri shuri rya GS Gafumba ikibazo cy’ubucukike kitarakemurwa hari ubwo abana bigaga barenze 60 mu ishuri.

    Pasiteri Philemon Uwihanganye, Umuyobozi wa G.S Gafumba avuga ko ibibazo iri shuri ryari rifite ari byo byatumaga abahiga badatsinda neza. Atanga icyizere ko abahiga bagiye kujya batsinda neza cyane ko bagiye no kujya biga mudasobwa.

    Yagize ati “Umuriro watugezeho twawubonye, uzakemura bya bibazo nababwiraga byo kwigisha ikoranabuhanga. Mudasobwa turazifite iz’abanyeshuri 166 n’eshanu zo mu biro. Ariko twiteguye ko bazaduha izindi nitumara kubona ishuri mpahabwenge (smart classroom).

    Akomeza agira ati “Ntabwo twabonaga abana bo muri primaire bajya muri boarding (boarding ni amashuri yisumbuye acumbira abanyeshuri). Kubera ko hari ibibazo bageragamo bari gusubiza ikizamini cya Leta ukabona hari ibyo batize kubera cya kibazo nababwiraga cy’uko nta koranabuhanga bigaga. Nk’ibibazo byo muri science byabatsindaga bigatuma n’iryo somo ritudindiza mu mitsindire y’abana”.

    Iri shuri ryazaga mu bigo 20 bya nyuma mu karere ka Huye, gusa ngo ryigeze kugira umwana wa mbere mu isomo ry’ikoranabuhanga mu murenge ubwo imirasire y’izuba bigeze kugira yari itarapfa.

    Uwihanganye avuga ko bafite icyizere ko ubwo babonye umuriro w’amashanyarazi, n’ikibazo cy’ubucukike kikaba cyarakemutse bagiye gukora cyane ku buryo bazajya baza mu bigo bitsinda neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko imwe mu mpamvu zatumye hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi wa kilometero 16, wakozwe mu gihe cy’amezi 3 ukuzura utwaye miliyoni 378 z’amafaranga y’u Rwanda harimo kugeza umuriro ku ishuri rya GS Gafumba ryigamo abana 1200.

    Ati “Abana 1200 biga kuri GS Gafumba babonye umuriro w’amashanyarazi, igikurikiraho ni ukwiga bakaziteza imbere bo n’imiryango yabo”.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri mu karere ka Huye huzuye ibyumba bishya by’amashuri 393 n’ubwiherero 467. Muri ibi byumba harimo etaje 9 zigizwe n’ibyumba 72 zubatswe mu mirenge itandukanye.

    Meya Sebutege ati “Intego dufite ni uko nibura mu ishuri abana baba bari hagati ya 35 na 40, nubwo bitewe n’agace n’umubare w’abana bahari hari aho usanga barenga 45 mu ishuri ariko nibura abana baricara kuko ibyo byumba byagiye bishyirwamo intebe bigafasha abana kwiga neza”.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo ndende hagiye hanahangwa amashuri mashya, aho mu karere ka Huye hubatswe ibigo bishya by’amashuri bigera ku 9.

    Ibigo 4 byongerewe ubushobozi bishyirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kugira ngo abanyeshuri bahakomereze amasomo. Si ibyo gusa kandi hanubatswe amashuri abiri y’imyuga rimwe mu murenge wa Ruhashya irindi mu murenge wa Gishamvu. Aya mashuri azatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari.

    Meya Sebutege ati “Huye nk’igicumbi cy’uburezi twifuza ko twashyira imbaraga mu guteza imbere uburezi. Ibyo bikajyana no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, no kongera umubare w’abarimu. Abanyeshuri bige amasaha ahagije nk’uko ateganyijwe ku ngengabihe. Abanyeshuri ni ukubasaba kwiga neza, gufata neza amashuri, ababyeyi turabasaba kohereza abana babo ku mashuri, hanyuma abarimu nabo ibyo bigiye, umwuga bakora ni ukuwukora neza kugira ngo tugire Umunyarwanda ushoboye kandi ufite ubumenyi”.

    Muri rusange ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri hubatswe ibyumba ibihumbi 22 by’amashuri.

    JPEG - 56.7 ko
    Mbere bamwe bigaga bicaye hasi
    JPEG - 47.4 ko
    Abandi bigaga bicaye bacucitse ku ntebe

    Ernest NSANZIMANA

    UKWEZI/HUYE

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3cB8hqg

  • Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umjsirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto) #rwanda #RwOT

    The post Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umjsirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto) appeared first on Teradig News.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, Ingabo z’u Rwanda zashyikirije iza Uganda […]

    The post Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umjsirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto) appeared first on Teradig News.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3vn4N12

  • Kayonza : Ubuyobozi bwafunze kiliziya ishinjwa kurenga ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    The post Kayonza : Ubuyobozi bwafunze kiliziya ishinjwa kurenga ku mabwiriza appeared first on Teradig News.

    Kiliziya Gatolika yo mu karere ka Kayonza Paruwasi ya Rukara yafunzwe n’ubuyobozi kutongera kwakira amasengesho kubera kurenga ku mabwiriza yo kwinda icyorezo cya COVID-19. Ibaruwa […]

    The post Kayonza : Ubuyobozi bwafunze kiliziya ishinjwa kurenga ku mabwiriza appeared first on Teradig News.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3glveQq

  • Covid_19 : Kayonza Kiliziya yarengeje umubare w'abitabira misa none yafunzwe #rwanda #RwOT

    Kiliziya ya Paruwasi Gatulika ya Rukara mu Karere ka Kayonza yabaye ihagaritswe kwakira amasengesho kubera kurenga ku mabwiriza yo kwinda icyorezo cya COVID-19 ubwo haberaga igitambo cya misa kitabirwa n'umubare urengeje uwemewe.

    Ibaruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, imenyesha Padiri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Rukara ko barenze ku mabwiriza ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 mu misa yabaye yo gushyingura.

    Iyi baruwa ivuga ko iriya Kiliziya yarenze ku mabwirizwa yafatiwe mu ama y'Abaminisitiri yo ku itariki 31 Gicurasi 2021.

    Ariya mabwirizwa avuga ko urusengero rutagomba kurenza 50% by'ubushobozi bwarwo bwo kwakira abantu, aho ndetse no mu ngingo ya 2 ivuga ko mu mihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30.

    Iyi baruwa y'Umuyobozi w'Akarere ivuga ko umubare w'abitabiriye kiriya gitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu urenga ugenwa n'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri , bityo iyo Kiliziya ikaba ifunzwe by'agateganyo.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko iki cyemezo kimenyeshejwe inzego zinyuranye zirimo Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kayonza na Antoine Karidinali Kambanda, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali.

    Ifoto: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/14/covid_19-kayonza-kiliziya-yarengeje-umubare-wabitabira-misa-none-yafunzwe/

  • Huye : Ishuri abana bigaga bicaye hasi ubu byarakemutse ndetse na mudasobwa barayikirigita #rwanda #RwOT

    Muri Kanama 2019 ikinyamakuru UKWEZI cyasuye iri shuri gisanga hari abanyeshuri biga bicaye hasi kubera ikibazo cy’ibyumba bitari bihagije.

    Uretse abigaga bicaye hasi abandi bigaga bicaye ari bane cyangwa 5 ku ntebe. Iri shuri kandi icyo gihe, abahigaga bari bamaze igihe kirenga umwaka batiga isomo ry’ikoranabuhanga kuko amashanyarazi y’izuba bakoreshaga yari amaze umwaka apfuye.

    Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwadutangarije ko bugiye gukurikirana ibi bibazo bigashakirwa umuti mu gihe cya vuba.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yongeraga gusura iri shuri yasanze ibi bibazo uko ari bitatubyarakemutse.

    Uwiduhaye Belyse, wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, avuga ko ubu kwiga bitakimugora nka mbere.

    Ati 'Mbere twicaraga ducucitse kuko nta ntebe nyinshi twari dufite. Kenshi na kenshi byatubuzaga kwandika kuko twabaga twicaye ku ntebe turi batatu. Uyu munsi turicara dutandukanye kubera ko intebe ziyongereye turandika bitatugoye'.

    Mu rwego ku gukemura ikibazo cy’ubucukike mu ishuri kuri G.S. Gafumba, Leta yahubatse ibyumba by’amashuri bishya 12, banahabwa intebe zihagije ku buryo abana basigaye bicara ku ntebe ari babiri aho bikabije bakaba batatu.

    Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco UNESCO asaba ko mu cyumba cy’ishuri abanyeshuri batagomba kurenga 45. Kuri iri shuri rya GS Gafumba ikibazo cy’ubucukike kitarakemurwa hari ubwo abana bigaga barenze 60 mu ishuri.

    Pasiteri Philemon Uwihanganye, Umuyobozi wa G.S Gafumba avuga ko ibibazo iri shuri ryari rifite ari byo byatumaga abahiga badatsinda neza. Atanga icyizere ko abahiga bagiye kujya batsinda neza cyane ko bagiye no kujya biga mudasobwa.

    Yagize ati 'Umuriro watugezeho twawubonye, uzakemura bya bibazo nababwiraga byo kwigisha ikoranabuhanga. Mudasobwa turazifite iz’abanyeshuri 166 n’eshanu zo mu biro. Ariko twiteguye ko bazaduha izindi nitumara kubona ishuri mpahabwenge (smart classroom).

    Akomeza agira ati 'Ntabwo twabonaga abana bo muri primaire bajya muri boarding (boarding ni amashuri yisumbuye acumbira abanyeshuri). Kubera ko hari ibibazo bageragamo bari gusubiza ikizamini cya Leta ukabona hari ibyo batize kubera cya kibazo nababwiraga cy’uko nta koranabuhanga bigaga. Nk’ibibazo byo muri science byabatsindaga bigatuma n’iryo somo ritudindiza mu mitsindire y’abana'.

    Iri shuri ryazaga mu bigo 20 bya nyuma mu karere ka Huye, gusa ngo ryigeze kugira umwana wa mbere mu isomo ry’ikoranabuhanga mu murenge ubwo imirasire y’izuba bigeze kugira yari itarapfa.

    Uwihanganye avuga ko bafite icyizere ko ubwo babonye umuriro w’amashanyarazi, n’ikibazo cy’ubucukike kikaba cyarakemutse bagiye gukora cyane ku buryo bazajya baza mu bigo bitsinda neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko imwe mu mpamvu zatumye hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi wa kilometero 16, wakozwe mu gihe cy’amezi 3 ukuzura utwaye miliyoni 378 z’amafaranga y’u Rwanda harimo kugeza umuriro ku ishuri rya GS Gafumba ryigamo abana 1200.

    Ati 'Abana 1200 biga kuri GS Gafumba babonye umuriro w’amashanyarazi, igikurikiraho ni ukwiga bakaziteza imbere bo n’imiryango yabo'.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri mu karere ka Huye huzuye ibyumba bishya by’amashuri 393 n’ubwiherero 467. Muri ibi byumba harimo etaje 9 zigizwe n’ibyumba 72 zubatswe mu mirenge itandukanye.

    Meya Sebutege ati 'Intego dufite ni uko nibura mu ishuri abana baba bari hagati ya 35 na 40, nubwo bitewe n’agace n’umubare w’abana bahari hari aho usanga barenga 45 mu ishuri ariko nibura abana baricara kuko ibyo byumba byagiye bishyirwamo intebe bigafasha abana kwiga neza'.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo ndende hagiye hanahangwa amashuri mashya, aho mu karere ka Huye hubatswe ibigo bishya by’amashuri bigera ku 9.

    Ibigo 4 byongerewe ubushobozi bishyirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kugira ngo abanyeshuri bahakomereze amasomo. Si ibyo gusa kandi hanubatswe amashuri abiri y’imyuga rimwe mu murenge wa Ruhashya irindi mu murenge wa Gishamvu. Aya mashuri azatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari.

    Meya Sebutege ati 'Huye nk’igicumbi cy’uburezi twifuza ko twashyira imbaraga mu guteza imbere uburezi. Ibyo bikajyana no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, no kongera umubare w’abarimu. Abanyeshuri bige amasaha ahagije nk’uko ateganyijwe ku ngengabihe. Abanyeshuri ni ukubasaba kwiga neza, gufata neza amashuri, ababyeyi turabasaba kohereza abana babo ku mashuri, hanyuma abarimu nabo ibyo bigiye, umwuga bakora ni ukuwukora neza kugira ngo tugire Umunyarwanda ushoboye kandi ufite ubumenyi'.

    Muri rusange ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri hubatswe ibyumba ibihumbi 22 by’amashuri.

    JPEG - 56.7 ko
    Mbere bamwe bigaga bicaye hasi
    JPEG - 47.4 ko
    Abandi bigaga bicaye bacucitse ku ntebe

    Ernest NSANZIMANA

    UKWEZI/HUYE

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Ishuri-abana-bigaga-bicaye-hasi-ubu-byarakemutse-ndetse-na-mudasobwa-barayikirigita