Blog

  • Espagne yatangiye nabi igikombe cy’u Burayi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Espagne yatangiye nabi igikombe cy’u Burayi(Euro2020) inanirwa gutsinda Sweden mu mukino wabereye kuri Estadio de La Cartuja mu Mujyi wa Seville muri Espagne aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Ku munsi w’ejo hari hatahiwe itsinda E muri Euro, habanje umukino ikipe ya Slovakia y’abakinnyi 10 yatsinze Poland 2-1, Wojciech Szczesny wa Poland yaje kwitsinda igitego ku munota wa 18, cyane kwishyurwa na Karol Linetty ku munota wa 46, hari mbere y’uko Milan Skriniar atsindira Slovakia icya 2 ku munota wa 69.

    Hahise hakurikiraho umukino wa Espagne na Sweden, Luis Enrique n’abakinnyi be basatiriye Sweden cyane ndetse barema n’uburyo bw’ibitego bwinshi ariko kububyaza umusaruro biranga neza.

    Ku mmunota wa 6, Jordi Alba yagerageje amahirwe ariko umupira ugarurwa n’ubwugarizi bwa Sweden. K’umunota wa 10 guhererekanya umupira Espagne yari ifite 90%, Sweden ari 10%.

    Ku munota wa 22, Emil wa Sweden yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze y’izamu.

    Ferran Torres yinjiranye ubwugarizi bwa Sweden ku munota wa 25 ariko aya mahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 29, umukinnyi ukina hagati mu kibuga wa Espagne, Jorge Merodio uzwi nka Koke, yagerageje amahirwe yakavuyemo igitego ariko umupira ntiwaboneza mu rushundura.

    Alvaro Morata yakabaye yatumye ikipe ye ya Espagne iyobora umukino ku munota wa 38 ku mahirwe akomeye yari abonye ariko na we ananirwa gushyira umupira mu rushundura.

    Ku munota wa 61, Sweden yanyujijemo irasitira ariko amahirwe babonye, Marcus Berg umupira awushyira hanze y’izamu.

    Espagne yakomeje kurema amahirwe abasore nk’aba Pedri, Alba ndetse Gerard Moreno wateye umupira n’umutwe ku munota wa 90 ariko umunyezamu akawukuramo, ntibyaje kuborohera.

    Nubwo Espagne yarushije Sweden ariko umukino warangiye amakipe yombi asangiye amanota nyuma yo kunganya 0-0.

    Iri tsinda Slovakia ifite amanota 3, Sweden na Espagne 1 mu gihe Poland ifite 0.

    Na Sweden yahushije igitego cyabazwe

    Nyuma yo guhusha iki gitego, Breg ntabwo yabyumvaga

    Koke agerageza gutera mu izamu rya Sweden

    Morata ntabwo wari umunsi we

    Dani Olmo agerageza umutwe ariko ubwugarizi bwa Sweden bwari buhagaze neza

    Mikael agerageza gutera mu izamu rya Espagne

    Umunyezamu wa Sweden, Olesen yakoze akazi gakomeye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espagne-yatangiye-nabi-igikombe-cy-u-burayi-amafoto

  • Rubavu : Inkuru iteye agahinda y’umwana ufite ubumuga umaze imyaka 5 atava mu nzu #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yasohotse mu nzu kubera Olivier Bitwayiki ukuriye abafite ubumuga muri Murenge wa Nyundo wagiye gusura uriya mwana nyuma yo kubibwirwa n’ukuriye abafite ubumuga mu Kagari.

    Bitwayiki kandi avuga ko nk’ubuyobozi bukuriye abafite ubumuga butari buzi ko uriya mwana ahari kuko byari byarahishwe gusa ngo abaturanyi b’umuryango we bari babizi ariko na bo baranze kubihingutsa.

    Ni umwana wa Ndayambaje Jean Pierre na Mukeshimana Epiphanie ariko kubera amakimbirane umugabo ntahaboneka buri gihe.

    Uwo mwana bigaragara ko ananutse bikabije, akagira imisatsi yacuramye, ubona ameze nk’utajyaga ku kazuba cyangwa ngo yitabweho.

    Yavutse mu 2016, avukira mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Kiziguro ari ho umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga yamusanze.

    Bitwayiki avuga ko nyuma yo kubimenya yagiye mu rugo asanga nta muntu uhari atumaho Mukeshimana ngo aze bavugane kuko yamushakaga.

    Agira ati “Yaje ndamuganiriza mwereka ko bidakwiye guheza umwana mu nzu abona kumunyereka”.

    Mukeshimana avuga ko umwana we atamutererana ahubwo amusiga mu nzu kuko ntawundi yamusigira ngo ajye gushaka imibereho mu gihe umugabo atabitayeho.

    Bitwayiki avuga ko yasanze ari umwana ufite ubumuga bukomatanyije kubera kutitabwaho.

    Ai “Ni umwana uteye impuhwe, imisatsi yaracuramye, nta rugingo rukora kubera ko atafashijwe akiri muto.”

    Akomeza agira ati “Ni umwana mwiza, namufashe ngira ngo ndebe ingingo ko zakora ukabona araseka, twamusohoye abana b’abaturanyi ubona bishimiye kumubona kuko batari basanzwe bamubona.”

    Mukeshimana avuga ko ibibazo umwana afite bikomoka ku makimbirane mu rugo kuko umugabo amutererana bigatuma amusiga ngo ashobore kubona ikibatunga.

    Ati “Umwana ngerageza kumwitaho ikibazo ni ubushobozi, umugabo araduta ntaduhahira, bikaba ngombwa ko njya gushaka ikidutunga.”

    Mukeshimana ufite abana babiri avuga ko ubuzima abayeho atari bwiza ku buryo kurera uyu mwana adafite umufasha bigoye.

    Abaturanyi ba Mukeshimana bemeza ko uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoye akaba akeneye gufashwa.

    Bitwayiki avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse mu gufasha uyu mwana. Ati “Akeneye ubutabazi bwihuse burimo igare rimufasha kwicara, imisatsi yaracuramye hakenewe ibihabwa umwana ufite imirire mibi, gusa hakenewe ko nyina afashwa kugira ngo ashobore gutunga umuryango.”

    Akomeza agira ati “Iyo urebye uyu mwana umugirira impuhwe kubera uko ameze, gusa n’umuryango abayemo ukeneye gufashwa, kuko inzu umuryango ubamo si iyabo irakodeshwa kandi batakoze ntibayigumamo, hakenewe ko uyu mubyeyi ashyirwa muri VUP.”

    Byagiye bivugwa kenshi ko abana bafite ubumuga bahishwa mu nzu, uyu akaba rumwe mu ngero z’abana bakorerwa bene iryo hohoterwa.

    Inkuru dukesha : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Inkuru-iteye-agahinda-y-umwana-ufite-ubumuga-umaze-imyaka-5-atava-mu-nzu

  • Salomon Nirisarike wifuzwaga n'amakipe yo mu bihugu by'Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia. #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Nirisarike Salomon w'imyaka 24 yongereye amasezerano mu ikipe ya Urartu FC yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Armenia.

    Kongera amasezerano kwa Salomon bikozwe mu gihe hari amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza mu bihugu by'Abarabu dore ko ngo n'ibiganiro byari byatangiye hagati y'umuhagarariye ndetse n'amwe mu makipe yaho.

    Nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Urartu FC bubonyujije ku rubuga rwa Twitter, batangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano.

    Iyi kipe ikaba yagize iti'Twishimiye gutangaza ko myugariro w'umunyarwanda Salomon Nirisarike azakomeza gukinira ikipe ya Urartu Fc. Uyu mukinnyi wa Urartu Fc yongereye amasezerano ye y'akazi.'

    Nubwo hatatangajwe uko amasezerano ye mashya angana, uyu myugariro Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri iyi kipe nyuma yaho yari ayimazemo umwaka umwe kuko yayigezemo muntangiriro z'uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Ari muri iyo kipe Salomon yakinnye imikino 14, ayifasha gusoza ku mwanya wa gatatu aho bahise banabona itike yo gukina imikino y'marushanwa mashya yo ku mugabane w'i Burayi yiswe 'Europa Conference League.'

    Salomon Nirisarike yakinnye kandi mu ikipe ya FC Pyunik nayo yo muri Armenia, uyu myugariro yanyuze mu FC Tubize, Sint-Truiden na Royal Antwerp zo mu Bubiligi.

    The post Salomon Nirisarike wifuzwaga n'amakipe yo mu bihugu by'Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/salomon-nirisarike-wifuzwaga-namakipe-yo-mu-bihugu-byabarabu-yongereye-amasezerano-muri-urartu-fc-yo-muri-armenia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=salomon-nirisarike-wifuzwaga-namakipe-yo-mu-bihugu-byabarabu-yongereye-amasezerano-muri-urartu-fc-yo-muri-armenia

  • Indi foto yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Ni ifoto igaragaza umugabo n’umugore bari mu muhanda bagenda, umugabo ari imbere ateruye umwana ushobora kuba ari uwabo mu gihe umugore we amuri inyuma yiumba agakoni.

    Bigaragara ko aba bantu ari umuryango aho bari bagiye kwa muganga, umugore bigaragara ko nta ntege afite kuko yicumba agakoni ariko umugabo we yamutwaje umwana.

    Iyi foto yashyizwe kuri Twitter ya Plaisir Muzogeye, yayiherekesheje amagambo agira ati 'Kugendana muri uru rugendo rw’ubuzima.'

    Ni ifoto yakoze ku mutima benshi bakoresha urubuga rwa Twitter aho bagiye bashima uyu mufotozi wafashe ifoto ifite byinshi ivuga kuko igaragaza uburyo uburinganire bumaze kuganza.

    Uyu mufotozi kandi aherutse gufata ifoto igaragaza abana b’abakobwa babiri bariho bajya ku ishuri bari ku nkengero z’umuhanda mu gihe irushanwa rya Tour du Rwanda ryariho riba ariko abo bana ubona berecyeje umutima ku cyabagenzaga.

    Aba bana kandi bari bahanye intera banambaye udupfukamunwa neza nka zimwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ifoto yabo yashyizwe kuri Twitter n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ashima uburyo bariya bana bubahiriza amabwiriza yaba ari ay’umuhanda ndetse n’ayo kwirinda COVID-19.

    Bariya bana bitwa Ange na Loaunge biga mu ishuri rya G.S Rusiga mu Karere ka Rulindo, baherutse kugenerwa ibihembo n’ubuyobozi bw’Akarere gusa Muzogeye wafashe iriya foto yabo na we yabageneye igihembo cyo kuzabishyurira ishuri kugeza barangije amashuri abanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Indi-foto-yakoze-benshi-ku-mutima

  • Serge Brammertz yakurugutuye Afurika y’Epfo icumbikiye Kayishema ukurikiranweho gusenyera Kiliziya ku Batutsi –

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Hashize igihe IRMCT igaragaza ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi, nyamara icyo gihugu cyanze kumufata nubwo yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari k’uzamufata.

    Afurika y’Epfo yabaye ubwihisho bw’abakoze Jenoside

    Ku wa 8 Kamena 2021 ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi, Dr Serge Brammertz yavuze ko ibyo Afurika y’Epfo ikomeje gukora yanga gutanga Kayishema ari nko kwerekana ko ari ahantu hatekanye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Uko ibintu bihagaze uyu munsi, abayobozi ba Afurika y’Epfo bari gutanga ubutumwa buvuga ko igihugu cyabo ari ubwihisho ku ba Jenosideri bahunze. Uruhare rw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi rurakenewe cyane. Gukomeza kunanirwa kubahiriza imyanzuro y’aka kanama bigomba kugira ingaruka.”

    Dr Serge Brammertz yakomeje avuga ko igenzura ibiro bye byakoze mu 2018 ryagaragaje ko Kayishema ari muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Tugendeye ku bimenyetso n’abaduha amakuru, ibiro byanjye mu 2018 byanzuye ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo muri Cape Town. Ibi kandi byanemejwe n’abayobozi ba Afurika y’Epfo binyuze muri Interpol muri Kanama mu 2018.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bakoze ibishoboka byose kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi ariko biranga biba iby’ubusa.

    Ati “Ako kanya twahise twohereza ubusabe bw’uko Afurika y’Epfo yadufasha kumuta muri yombi, ariko twatunguwe no kubwirwa ko Kayishema yahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, ko atatabwa muri yombi binyuze muri ubu buryo. Uru rwitwazo rwaje gukurwaho nyuma y’amezi make, rusimbuzwa urundi rwo kuvuga ko Afurika y’Epfo idafite amategeko ateganya ko yafatanya muri ubu buryo.”

    Amakuru dukesha All Africa avuga ko nyuma y’aya magambo ya Dr Serge Brammertz uhagarariye Afurika mu Muryango w’Abibumbye yijeje ko ikibazo cya Kayishema cyagejejwe mu bayobozi bo hejuru b’iki gihugu ndetse ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu gikore igikwiye.

    Si ubwa mbere Dr Serge Brammertz asaba ko Kayishema atabwa muri yombi kuko no mu Kuboza 2020 yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni ubufasha mu guhatira Afurika y’Epfo.

    Muri Mata mu 2021 ubwo yari mu Rwanda mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

    Uretse Kayishema mu bandi bashakishwa na IRMCT batarafatwa harimo Protais Mpiranya wahoze ari komanda w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Munyarugarama Phénéas wahoze ari Lt Col mu Ngabo z’u Rwanda; Ndimbati Aloys wahoze ari Burugumesitiri wa Komine ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, Sikubwabo Charles na Ryandikayo.

    Hashyizweho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu wese uzafata kayishema Fulgence

    Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz yanze Afurika y’Epfo yanze gutanga Kayishema Fulgence

  • Ibyo wamenya ku mubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne, igihugu gishya rwafunguyemo Ambasade –

    Ni Ambasade ya 40 u Rwanda rugize mu mahanga, zivuye kuri 34 rwari rufite mu 2017 na 39 rwari rufite mu 2020.

    Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimbuzwa ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, niwe wahawe izi nshingano. Yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu.”

    Uyu mugabo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne ni umwe mu babaye igihe kinini muri iki gihugu dore ko amashuri ye ya kaminuza kugeza ku cyiciro gihanitse cya PhD ariho yayize.

    Prof Shyaka icyizeyo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu binyabutabire, icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’icyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD mu bumenyi bwa Politiki.

    Uretse kuba Prof Shyaka yarize mu gihugu cya Pologne hari amakuru IGIHE ifite avuga ko umugore we bafitanye abana batatu afite inkomoko muri Pologne ariko ubu bakaba babana mu Rwanda.

    Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano

    U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 byo muri Pologne bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti, ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Ni uruzinduk0 rwabaye nyuma y’amasezerano Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwarasinyanye n’urwo muri Pologne mu 2014, aho bumvikanye ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’ubucuzi mu bihugu byombi.

    Muri urwo ruzinduko, abashoramari bo muri Pologne beretswe inzira y’iterambere u Rwanda rwahisemo ndetse n’amahirwe ahari bashobora gushoramo imari n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari baturutse mu bihugu by’amahanga.

    Nyuma y’imyaka mike, muri Kamena 2018, Abashoramari bo muri Pologne batangiye umushinga w’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.

    Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.

    Kuri ubu uru ruganda rutanga imirimo ku banyarwanda barenga 100, rugakorana n’amakoperative afite ibirombe bicukura gasegereti ndetse rukaba rufite abahanga baturutse muri Pologne bafasha mu gutunganya gasegereti.

    Mu myaka ya 2017, Amb Igor César wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Pologne, yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Andrzej Duda aho yamusabye ko ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi yakwihutishwa.

    Mu byo Amb Igor yasabye ni ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yo gukuraho isoreshwa ry’ibicuruza ku mpande ebyiri (Double Taxation) n’ayo guteza imbere no kubungabunga ishoramari (Promotion and Protection of Investment).

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Kuva ku wa 11 Gicirasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Zbigniew Rau.

    Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta ari ingenzi cyane mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane ko basinyanye amasezerano atandukanye.

    Yagize ati “Ubufatanye bwacu buri gutera imbere mu nzego zitandukanye. Ibi byagaragaje ko hari n’ibindi bishoboka, muri aya masezerano atatu twasinyanye uyu munsi n’inama zitandukanye intumwa z’u Rwanda zagiranye n’ibigo n’inganda zacu muri Pologne mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ku isoko ryo mu Rwanda.”

    Icyo gihe kandi Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kugana ahashimishije cyane ko abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bari guhitamo kujya kwiga muri icyo gihugu aho kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.

    Minisitiri Dr Biruta yahavuye impande zombi zisinyanye amasezerano atatu arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ubufatanye mu mu rwego rw’umutekano by’umwihariko mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Internet. Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano ashyiraho uburyo bw’ibiganiro bya politiki bizajya bikorwa binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, kandi bemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hibandwa ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, cyane cyane mu nzego zishinzwe guhanga udushya.

    Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Dr Biruta n’intumwa bari bajyanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo birimo ibyo muri Mazovia na Upper Silesia.

    Icyo gihe kandi ngo ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Pologne byagaragaje inyota yo kuza ku isoko ryo mu Rwanda nyuma yo gusobanurirwa uko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse n’uburyo rufite Internet igera hafi ya hose mu gihugu.

    Amahirwe mu burezi

    Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.

    Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

    Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura abanyarwanda 300 buri mwaka.

    Umwe mu barangije muri Wyższa Szkoła Bankowa [WSB University] mu Mujyi wa Poznań muri Pologne, mu 2019, yabwiye IGIHE ko uburezi bwo muri iki gihugu buri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bakunze kugirirayo amahirwe.

    Ati “Urumva kwiga hariya uri umunyarwanda biba bifite icyo bivuze, icya mbere ni ubwo burezi uhavana ariko hari n’uburyo usanga abanyarwanda baba bafashwe neza hariya ku buryo waba ushaka nko gukora imenyereza mwuga.

    Yakomeje agira ati “Byorohera n’abanyarwanda kubona akazi cyane cyane ku banyeshuri baba batiga amasaha yose ku munsi. Nkanjye nigaga nimugoroba ku manywa nkajya mu kazi kandi wasangaga biba byoroshye ndetse bigafasha kurangiza amashuri umaze no kugira ubunararibonye.”

    Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’Ubucuruzi (Business), Ubuvuzi (Medecine) na Farumasi.


  • Diamond yeruye ko ari mu rukundo ninkumi yu… – #rwanda #RwOT


    Diamond yemeje ko Andrea Abrahams ko ari we mukobwa mushya bari mu rukundo 

    Nta kwezi kurashira humvikanye amakuru avuga ko Diamond ari mu rukundo n'umunyamiderikazi ukomoka muri Africa y’Epfo witwa Andrea Abrahams. Aya makuru akijya hanze hari abavuze ko ari ibihuha abandi bagashimangira ko ari impamo. Ku mpande zombi hagati ya Diamond n'iyi nkumi nta wari wakagize icyo ibivugaho. Diamond yatunguranye kuri Radio ye Wasafi FM maze agira icyo avuga kuri iyi nkumi y'uburanga byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bari mu rukundo.

    Diamond yahamije ko ari mu rukundo binyuze mu kiganiro kuri Radio ye Wasafi FM

    Mu kiganiro kuri radio ye, Diamond yagize ati 'Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n'umuryango wanjye kandi nta buryarya'. Diamond yahamije ko byamutwaye imyaka 9 kugira ngo abashe ku ureshya. Yongeyeho ko yatangiye kwiyumva muri iyi nkumi mu 2013 yabiyibwira igakomeza kwijijisha ariko ikaza kumwemerera urukundo umwaka ushize wa 2020.


    Andrea Abrahams nawe aherutse gushyira ifoto ya Diamond kuri Instagram ye maze asaba abakunzi be gutora Diamond mu bihembo bya BET Awards ahatanyemo. 

    Diamond amaze kubyarana n'abagore batandukanye barimo Zari wamubyariye kabiri, Hamisa Mobetto na Tanasha wamubyariye umuhungu akaba ari nawe baherutse gutandukana.

    Mu minsi ishize ku munsi wo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadan ubwo yahaga ibyo kurya abaturage bo mu gace akomokamo, yabwiye itangazamakuru ko ikindi gisibo kitazagera adafite umugore. Andrea Abrahams ni umunyamiderikazi ukomeye muri Africa y’Epfo wamamaye mu marushanwa y'ubwiza. Yegukanye ikamba rya Miss 7 Continents 2016 ryabereye muri Turkey.


    Andrea ubwo yegukanaga iri kamba mu 2016


    Yahatanye kandi muri Mamelodi Sundowns Mpumalanga mu 2019 aho yageze muri 11 bageze kuri final. Iri rushanwa ni iryo muri Africa y’Epfo rikaba rifite intego yo guharanira iterambere ry'umwali n'umutegarugori kuri uyu mu bumbe nk’uko ibinyamakuru nka The-star.co.ke byabigarutseho.


    Andrea Abrahams ubwo yahatanaga muri Mpumalanga yageze muri 11 bageze kuri final 

    Iyi nkumi ifite uburanga buyemerera guhatana mu marushanwa y’ubwiza 

    Uyu ni we mukunzi mushya wa Diamond nk’uko uyu muhanzi yabihamije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106600/diamond-yeruye-ko-ari-mu-rukundo-ninkumi-yuburanga-yegukanye-ikamba-mu-irushanwa-ryubwiza–106600.html

  • Judo Kanobana na Raoul Rugamba bazahagararira… – #rwanda #RwOT

    MOCA ni Inama Mpuzamahanga ikomeye ku Isi ihuriza hamwe ibihugu byo muri Afurika bimurika ibikubiye mu muco wabyo. Yatangijwe n'ikigo African Cultures Center (CCA) kuva mu 2016, igahuriza hamwe ibihugu birenga 50 kuva itangijwe binagizwemo uruhare na Minisiteri y'Umuco mu Bufaransa.

    Iyi nama iba rimwe mu mwaka, igahuriza hamwe abashoramari, abavuga rikijyana n'abafata ibyemezo muri Afurika, u Burayi n'ahandi ku Isi bakigira hamwe ibibazo by'ingutu kuri bamwe n'amahirwe ahari mu guhanga udushya mu Inganda Ndangamuco.

    MOCA izaba mu gihe cy'iminsi ibiri kuva tariki 17-18 Kamena 2021 mu Mujyi wa Paris, ni isoko ryagutse ku Banyafurika mu bijyanye no kugaragaza ubukungu buri mu muco.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yise iyi nama 'Africa 2021'. Izahuriza mu Bufaransa ibihugu 54, bigaragaza ishusho y’umuco wa Afurika n'uko uyu mugabane wafashwa.

    KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI IYI NAMA

    U Rwanda rwahawe umwanya w'icyubahiro mu bihugu 30 byatumiwe muri iri serukiramuco ryiswe Moca 2021. Ruzahagararirwa n'abantu babiri mu Bufaransa Judo Kanobana na Raoul Rugamba, mu gihe abandi bazabikurikirana bakanamurika ibyo bakora bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Mu bazitabira iri serukiramuco hifashishijwe ikoranabuhanga harimo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Prudence Rubingisa, Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB, Zephanie Niyonkuru n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Society of Authors Jean De Dieu Turinimana.

    Hari kandi Carole Karemera washinze ikigo Ishyo Art Center, Dorcy Rugamba washinze Rwanda Art Inititiave Umuyobozi Mukuru wa Positive Production Kanobana Roman [Judo], Raoul Rugamba washinze iserukiramuco rya Africa in Colors, umuhanzikazi Nirere Shael ubarizwa mu Bufaransa na Robert Mugisha washinze Dopepps.

    Iyi nama yiswe Moca 2021 izaba umwanya mwiza n'amahirwe akomeye ku bashoramari bo mu bihugu bitandukanye bashaka kugaragaza ibyo bakora cyane cyane byubakiye ku muco. By'umwihariko u Rwanda ruzagaragaza ubukungu buhishe mu muco.

    Rizafasha abahanzi bo mu bihugu bizitabira kugaragaza ibyo bakora ku isoko mpuzamahanga, ndetse u Rwanda ruzahamagarira abashoramari n'abandi bafite aho bakora n'inganda ndangamuco gushora imari mu Rwanda no kuhakorera ubucuruzi.

    Rugamba Raoul ategura utegura iserukiramuco rya Africa in Colors, yabwiye INYARWANDA ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu mu Bufaransa igamije kugaragariza ibihugu byo mu Burayi 'imico itandukanye yo mu bihugu bya Afurika'.

    Iserukiramuco rya Africa in Colors rikorera mu bihugu 20 byo muri Afurika na bitandatu byo hanze y'umugabane wa Afurika. Mu 2020, iri serukiramuco ryahurije hamwe abavuga rikijyana barenga 100, ibikorwa birenga 20, rihugura urubyiruko rurenga 1,000 rwo mu bihugu umunani byo muri Afurika, rikoresha irushanwa rya 'Video Game Competition' n'abandi.

    Judo Kanobanana uzahagararira u Rwanda muri iyi nama yagize uruhare rukomeye mu gutegura no guteza imbere ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda birimo nka Acoustik night, Groupov tour, culture soirée of the African Union Summit, World economic forum.

    Hari kandi Next Einstein Forum, Kwita Izina, Fespad, Kigali Up festival, Amani Festival, Isaano Festival, Groove Awards, Mashariki film festival, Kina festival, Rwanda Christian Film Festival, Mashariki Film Festival, Kwibuka, EU Street fair festival, Kigali Fashion Week, Umuganura Festival, Hamwe Festival n'ibindi.

    Uyu mugabo yanarambitse ukuboko ku bitaramo n'amaserukiramuco arimo nka Femi Kuti, Ismael Lo, Ikobe, Sean Paul, Ice Prince, Beenie Man, Kassav', Lokua Kanza, Gael Faye, PathéO, Habib Koite, Akon, Oliver Mtukuzi, Lauryn Hill, Nneka, Stromae, Tiken Jah Fakoly, Oumou Sangare, Faustin Linyekula n'ibindi.

    Raoul Rugamba watangije iserukiramuco Africa In Colors [Uri Iburyo] na Judo Kanobana washinze Positive Production itegura ibitaramo [Uri Ibumoso] bazahagararira u Rwanda mu inama izabera mu Bufaransa
    Inama “MOCA 2021” igiye kubera mu Bufaransa, igamije gufasha ibihugu byo muri Afurika kugaragaza uko Inganda Ndangamuco zihagaze n’ibindi

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA 'MOCA 2021'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106601/judo-kanobana-na-raoul-rugamba-bazahagararira-u-rwanda-mu-nama-rwatumiwemo-nkumushyitsi-mu-106601.html

  • Ni agashya! PetersBakers idabagije abafite ub… – #rwanda #RwOT

    Petersbakers yatangiye guha Salle yo kwiyakiriramo abantu bose bafite ubukwe, ndetse inaborohereza kujya babona ku giciro kiri hasi ibindi byinshi bikenerwa mu bukwe birimo ibyo kurya n’ibyo kunywa, ukabisanga kuri iyi Salle yabo iherereye i Remera, bityo bikagufasha utiriwe uvunika kwakira abatashye ubukwe bwawe. Akarusho ni uko umuntu wese uzajya ukodesha iyi salle bazajya bamuha ‘Cake’ y’ubuntu yo gukoresha mu bukwe bwe.

    Abakoze ubukwe n’abasanzwe babutegura bari kumva neza uburemere bw’iyi promotion kuko Cake zo mu bukwe zirahenda cyane. Muri iyi promotion izamara amezi atatu gusa, PetersBakers yasanze ari byiza gushyigikira no gutera inkunga abantu bose bafite ubukwe muri iyi minsi ibashyiriraho uburyo bwo kubona Cake y’ubuntu yo mu bukwe. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe gukora ibirori byo kwiyakira (Reception) bitemewe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Nta bandi bagukorera cake nk’iyi y’ubukwe uretse PetersBakers

    Ikindi kidasanzwe iyi kompanyi yashyizeho ni uko kubera umubare muto w’abitabira ubukwe, abatitabiriye ibirori, Petersbakers yabazirikanye ibashyiriraho uburyo bwo gukurikirana ibirori imbonankubone (Live) kuri Youtube. Petersbakers izanye iyi promotion nyuma yo kubona ko Inama y’Abaminisitiri yakomoreye abantu gukora ubukwe (Reception). Abafite ubukwe bazayigana, bazajya biyakirira muri salle yabo nziza ijyanye n’igihe, ndetse banahabwe serivisi zindi zinyuranye bafitiye ubushobozi, umugeni atiriwe asiragira hirya no hino ashaka ibyo kurya, byo kunywa, n’ibindi.

    Biramenyerewe ko iyo umuntu yitegura ubukwe usanga Cake ayifata hariya, ibyo kunywa akabigura ahandi, ibyo kurya bigatumizwa ahandi, ku buryo rimwe na rimwe bitoroha guhuza ku masaha hatabayeho gukererwa kuri bamwe baba batswe serivisi, bityo bikaba byatuma nyiri ubukwe atanyurwa na serivisi zimwe na zimwe yahawe n’abantu batamukoreye uko abyifuza. Ubu byose bibarizwa ahantu hamwe, ni muri PetersBakers. Bagane, hehe no gusiragirira i Kigali ku munsi w’ubukwe.

    Biroroshye guhabwa cake nk’iyi ku buntu igihe cyose wakoreye ubukwe muri salle ya PetersBakers

    PetersBakers iri muri kompanyi zifitiye umumaro munini abatuye umujyi wa Kigali ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange aho usanga itanga serivisi zikenerwa cyane n’abantu benshi. Umuhango w’ubukwe, ni umuhango uhabwa agaciro kanini mu muco nyarwanda, aho iyi kompanyi itangamo umutsima (Cake) ufatwa nk’igikoresho kiryoshya uyu muhango ku rwego rwiza.

    Izindi serivisi iyi kompanyi itanga ni ukwigisha ibijyanye no ‘Guteka’, nabyo ni umwuga ufatwa nko kungura ubumenyi abanyarwanda bayigana ikabafasha kwiteza imbere aho abenshi mu bitabiriye amahugurwa itanga banayabyaza umusaruro bagatangira kwikorera, abandi bagashaka akazi bikomotse kuri ayo mahugurwa y’ubumenyi ngiro ngarukakwezi. N’ubu baracyakomeje kwakira abanyeshuri bose babyifuza, ntucikwe n’aya mahirwe niba wumva ushaka kuba intyoza mu gukora umutsima.

    N’abo mu bindi bihugu bya kure baza mu Rwanda kurahura ubumenyi muri Petersbakers

    Iyi kompanyi itanga kandi serivisi zo guteka; aho iyo ukeneye gutekera ibirori cyangwa inama, izo serivisi bazikugezaho mu buryo bunoze. Ni muri urwo rwego banatekereje uburyo bafashamo abageni bafite ubukwe muri iyi minsi. Mugwaneza Jean Pierre washinze iyi kompanyi akaba ari nawe Muyobozi wayo Mukuru, yemeje ko abantu bose bafite ubukwe bazajya babagana, ibirori byabo bizajya bigenda neza kuko serivisi nyinshi zikenerwa mu bukwe ababagana bazajya bazisanga ahantu hamwe.

    Bimwe mu bidasanzwe iyi kompanyi igiye gutanga harimo gukodesha abageni ‘salle y’ubukwe’ yiswe ‘SMART WEDDING HALL’, iryo zina rikaba rijyanye n’uko ibikorwa byose nkenerwa mu bukwe bizajya bitangirirwa hamwe n’iyo salle ku muntu wese ubyifuza kuko hari ushobora kuvuga ko akeneye ibyo kurya gusa, undi akavuga ko ashaka ibyo kunywa gusa, ndese hakaba hari n’ushobora gukenera Cake gusa kuko wenda amenye amakuru y’iyi Promotion yaramaze gufata indi Salle. Aba bose PetersBakers yabatekerejeho nabo ibahananurira ibiciro ku byari bisanzwe.

    Nk’uko PetersBakers ibitangaza, mu guhabwa Salle ukoreramo ubukwe harimo inyungu nyinshi cyane kuko uzajya uhabwa byoroshye ‘Package’ yuzuye y’ubukwe igizwe no; Gutekera ubwo bukwe, hakiyongeraho Umuyoboro (Link) uzajya ugaragaraho umuhango w’ubwo bukwe aho abatabubonetsemo bijyanye n’ingamba zo kwirinda coronavirus bazajya bakurikiranira uko ibirori biri kuba Live, ku gutegurira ibinyobwa. Akarusho ni uko bazajya banaguha umutsima (Gateau de marriage/Wedding cake) ku buntu aho uzajya usanga bawuteguye bityo gahunda z’ingezi zose z’ubukwe zigakorerwa mu gice kimwe.

    Tegurira ubukwe bwawe muri salle ijyanye n’igihe iri muri iyi nyubako ikoreramo Petersbaters

    PetersBakers, iherutse kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugera ku banyarwanda benshi, aho yaguriye ibikorwa byayo mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ubu ukaba wahasanga umutsima (Cake), imigati, ibyo kunywa n’ibyo kurya bitandukanye harimo na Coffee, ndetse no kwigisha abashaka kumenya gutegura umutsima n’ibindi binyuranye tuvuze haruguru. Mugwaneza Jean Pierre n’abakozi bamufasha konoza akazi, biyemeje kwakira neza na yombi abayigana ndetse bakanatanga serivisi mu buryo bw’indashyikirwa.

    Ukeneye iyi salle ugahita uhabwa na cake y’ubuntu cyangwa ukaba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi promotion ya PetersBakers, wabahamagara kuri izi nimero zikurikira; Niba uri muri Kigali bahamagare kuri: 0786048392. Niba ushaka serivisi zabo zitangirwa mu Karere ka Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444. Twakwibutsa ko PetersBakers i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop naho mu mujyi wa Kigali ikaba ikorera i Remera hafi na Zigama CSS.

    PetersBakers Rubavu bagufitiye ahantu heza cyane waganirira n’inshuti

    Petersbakers mu gikorwa cy’amahugurwa ku bashaka kwiga gukora cake

    Ibaze gukorera ubukwe ahantu heza nk’aha ukanahabwa Cake y’ubuntu!

    Ushaka ‘Decoration’ nk’iyi cyangwa indi yose wakwifuza, Petersbakers ibigufashamo

    PetersBakers bagukorera Cake y’ubukwe izahora ari urwibutso rwiza rw’ubukwe bwawe

    Bamwe mu banyeshuri bari guhugurwa na Petersbakers

    Abakorewe cake na Petersbakers ni abagabo bo guhamya ubuhanga bw’iyi kompanyi

    Ukeneye iyi salle ugahita uhabwa na Cake y’ubuntu cyangwa ukaba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi promotion ya PetersBakers, wabahamagara kuri izi nimero zikurikira. Niba uri muri Kigali bahamagare kuri: 0786048392, niba ushaka serivisi zabo zitangirwa mu Karere ka Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444. Twakwibutsa ko PetersBakers i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop naho mu mujyi wa Kigali ikaba ikorera i Remera hafi na Zigama CSS.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106576/ni-agashya-petersbakers-idabagije-abafite-ubukwe-aho-izajya-ibakodesha-salle-nziza-inabong-106576.html

  • Diamond Platnumz yahishuye undi munyamideli ukomeye bari kumwe mu munyenga w'urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platumz yatangaje ko asigaye akundana n'umunyamideli wo muri Afurika yepfo, witwa Andrea Abrahams.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi Fm , yavuze ko byamutwaye imyaka icyenda kugira ngo babashe kwiyumvanamo.

    Uyu mukobwa, Andrea aherutse kwandika kuri instagram ye ko ahora ashyigikiye Diamond igihe cyose ,arangije ashyiraho ifoto y'intare( nk'uko uyu Diamond akunze kwiyita' Simba'cyangwa se 'Intare'.

    Diamond ubwo yari kuri Wasafi FM, yagize ati: 'Ni intungane(Andrea), aratunganye rwose pe. Azi kubana mu mahoro n'umuryango wanjye kandi ntakunda byacitse.'

    Yakomeje agira ati: 'Natangiye kumureshya mu 2013, gusa kuva umwaka ushize nibwo twatangiye kwiyumvanamo.'

    Amakuru y'uko aba bombi bari mu rukundo aje nyuma y'iminsi mike Diamond avuye muri Afrika yepfo, aho yari amaze ibyumweru bitatu aho yari yagiye gutunganya Album ye agiye gushyira hanze mu minsi mike.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yahishuye-undi-munyamideli-ukomeye-bari-kumwe-mu-munyenga-wurukundo/